Category: Uncategorized

  • Ubuzima bw'umuhanzi Big Boss buri mazi abira,aratabaza(amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umunyarwenya Habanabashaka Thomas uzwi ku mazina ya Big Boss arembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu aho arasaba abakunzi be ndetse n'abanyarwanda muri rusange kumufasha mu masengesho no mu bushobozi kugira ngo adahitanwa n'uburwayi.

    Uyu mugabo umaze kumenyerwa n'Abanyarwanda kubera imiterere ye y'umubyibuho udasanzwe n'uburyo akoramo umwuga wo gusetsa, yashyize hanze amashusho amugaragaza ahumekera mu byuma byongera umwuka kwa muganga asaba Abanyarwanda kumuba hafi.

    Mw'ijwi riri ridafite ingufu, Big Boss avuga ko ubuzima bwe butameze neza habe na gato kubera uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso akaba amaze iminsi mu bitaro yitabwaho n'abaganga.

     

    Yatangiye agira ati ' Ndabasuhuje abantu bose bakunda Big Boss aho bari hose Imana ibafashe, rero Big Boss ntago meze neza ndarwaye ndwaye umuvuduko w'amaraso meze nabi cyane ndi mu bitaro bikuru za Mayami za Rubavu, mu by'ukuri sinzi nimba mwarandebaga munkunda koko, murankunda se koko '

    Asa nk'usetsa yakomeje agira ati ' nk'ubu naba ndwaye mukavuga ati bimeze bite? umuntu ushaka gufasha tayali yabikora, nta muntu urwara ngo yifashe kandi ubu burwayi buba bukaze '

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ubuzima-bwumuhanzi-big-boss-buri-mazi-abiraaratabazaamashusho/

  • Muhanga: Kabgayi hamaze kuboneka imibiri isaga 906, abafite amakuru bakomeje kuyahisha #rwanda #RwOT

    Uko iminsi igenda yiyongera niko imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 bari bahungiye i Kabgayi igenda iboneka aharimo gusizwa ikibanza cy'ahazubakwa inzu y'ababyeyi. Ni mu gihe abafite amakuru bo bakomeza kuyahisha.

    Perezida w'umuryango uharanira inyubgu z'abarokotse Jenoside mu karere ka Muhanga (Ibuka), Rudasingwa Jean Bosco avuga ko abafite amakuru bose bakwiye kuyatanga kugirango ahantu hose hashakishirizwe imibiri y'abatutsi bishwe, yose ishyingurwe mu cyubahiro.

    Yagize ati' Icyo dusaba nuko ufite amakuru wese akwiye kuyatanga, yaba afite ubwoba bwuko byamugiraho ingaruka akandika agapapuro akakajugunya hafi y'ubuyobozi tukabona aho yavuze naho hagashakishwa bityo tukabona abacu nabo bagashyingurwa mu cyubahiro tubagomba'.

    Nubwo hashize imyaka 27 abatutsi bahizwe bukware ndetse bakicwa bazizwa uko bavutse, abarokotse bahora basaba abafite amakuru yahajugunywe imibiri y'abatutsi bishwe kuyatanga, ariko ugasanga abayafite nta bushake bagaragaza bwo kuyatanga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukagatana Fortune avuga ko kubona amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abatutsi bikiri ikibazo gikomeye, kandi ngo n'abagerageza gutanga amakuru bose ntibavugisha ukuri.

    Yagize ati' Kugeza ubu biracyatugora kubona amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside, ariko na none n'abagerageje kuyatanga bose ntabwo batubwiza ukuri bagenda batubeshya ntitubashe kuyahuza ngo tubone iyi mibiri'.

    Akomeza avuga ko mu bihe byahise 'twigeze kwiyambaza abagororwa barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga bemeye ibyaha bakoze ariko batanze amakuru batwereka hamwe muho gushakira harimo ku igaraje rya Kabgayi n'inyuma ya Seminari Nkuru ndetse n'into za Kabgayi, ariko aha twabonye imibiri mu bitaro bya Kabgayi ntawigeze ahavuga, bigaragarako niyo baturangira ntibabasha kutwereka ahariho twakagombye gushakira'.

    Ikindi kintu cyagiye kivugwa abantu ntibacyumve neza nuko mbere hamenyekana amakuru ajyanye n'iyi mibiri yatanzwe ku itangiriro n'umwe mu bakozi b'ibitaro, yavugaga ko aha harimo gusizwa ikibanza cyo kubakwamo inzu y'ababyeyi hahoze irimbi ryashyingurwagamo ababaga bapfiriye mu bitaro bakabura ababo bagashyingurwa muri ibi bitaro.

    Ibyumweru bitatu birashije hatangijwe iki gikorwa nta numwe ugaragaza aho irimbi ryashyingurwamo ababaga bapfiriye mu bitaro ariko ntawuratangaza aho ryaba riherereye! aya makuru nayo akaba ateye urujijo kugeza ubu ibintu abarokotse Jenoside bari bagikomeje kwibaza ntibabone igisubizo.

    Muri iki gice cya Kabgayi hari hahungiye abatutsi benshi ariko hari abatarabona ababo bari bahungiye aha i Kabgayi bakomeje kuvuga ko aya mashyamba ya Kabgayi abitse imibiri y'ababo ariko batazi aho yajugunywe nyuma yo kwica n'interahamwe.

    Kugeza ubu hamaze kuboneka kuboneka imibiri 906 yose y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu bitaro bya Kabgayi aharimo gusizwa ikibanza kizubakwamo inzu y'abayeyi (Maternite) igezweho izatwara miliyari 6 z'amafaranga yu Rwanda.

    Mu itangira ry'iki gikorwa hari iminsi yagiye ibonekaho imibi myinshi aho ku itariki ya 14 Gicurasi 2021 habonetse imibiri 79 naho ku itariki ya 20 Gicurasi 2021 haboneka imibiri 131, tariki ya 21 Gicurasi 2021 habonetse imibiri 99 ndetse ibikorwa byo gushakisha biracyakomeza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-kabgayi-hamaze-kuboneka-imibiri-isaga-906-abafite-amakuru-bakomeje-kuyahisha/

  • Bruce Melodie ni uruswende, ni injiji – Super Manager wavuze no kuri Knowless #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’ushinzwe gushakira isoko abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager, mu mvugo ikakaye yavuze ko umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie ari injinji yumviye inama ze ikaba itangiye kujijuka.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Super Manager yagiye agaruka kuri Bruce Melodie avuga ko uyu muhanzi ari injinji ndetse n’ubwo ari umusitari atamurenze kuko we ibikorwa byivugira.

    Ati'Nk’uko nari nabivuze, ndamushira ko arimo kujijuka burya yicwaga n’ubujiji ntiyize(…) ayo yize arahagije kuko amubeshejeho ariko ni byiza gukomeza kugira ngo ube mpuzamahanga nkanjye. Nasohoye indirimbo 5 z’amashusho imwe iba indirimbo nziza muri East Africa, we byabaye ryari?'

    Yakomeje avuga ko na Bruce Melodie ku giti cye umubajije yakubwira ko Super Manager ari we musitari yemera.

    Ati'Na we umubajije yavuga ko umusitari wa mbere yiyumvamo ari njye kuko icya mbere natumye ajijuka yari injiji ariko ubu yagiye ku ishuri.'

    Agaruka ku majwi ya Bruce Melodie avuga ko hari abahanzi batakikora kuko basohora akaririmbo kamwe bakicecekera(byaketswe ko yavugaga kuri Meddy na The Ben) yavuze ko yarengereye byamubabaje cyane.

    Ati'hari aho wambwiye ngo sinkite injiji umuntu w’umugabo witunze, ariko biba byambabaje kuko na we yararengereye kuko ntabwo utuka abana b’abagabo bibeshejeho, naravuze nk’uyu mwana, uru ruswende rushobora kuva hariya ntuze… ubuse atabaye mu Rwanda ahandi ashobora kujya akibesho nihe? (…) nanga umuntu utinyuka agatuka umuntu wibeshejeho akamuca amazi imbere y’imbaga.'

    Agaruka ku muhanzikazi Butera Knowless, yavuze ko ari umukobwa wirwanyeho kuva hasi kugera aho ageze uyu munsi.

    Ati' Ni umwana wirwanyeho yikuye ahantu hakomeye, ibyo akora ni byiza. Iyo ubona umuntu akubwiye ngo ni umwana utagira ababyeyi ariko wirwanyeho akagera kuri ruriya rwego, utamwemenye n’Imana ntiyakureba neza. Abavuga ko atazi kuririmba nabo ngo bazaririmbe nkawe bamwigane.'

    Super Manger ngo umuntu wese uba mu Rwanda akaba akunda imikino n’imyidagaduro ni umufana we, ngo utari umufana we ni umurwayi wo mu mutwe.

    Super Manager yifatiye ku gahanga Bruce Melodie

    Bruce Melodie ngo ni injiji

    Butera Knowless, Super Manager amwemera nk’umukobwa wirwanyeho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-ni-uruswende-ni-injiji-super-manager-wavuze-no-kuri-knowless

  • Lionel Messi yasize Barcelona mu gihirahiro #rwanda #RwOT

    Muri Espagne inkuru ni nyinshi zivuga ku hazaza ha Lionel Messi muri Barcelona yakiniye ubuzima bwe bwose, ni mu gihe yahawe ikiruhuko mbere y’uko ajya muri Argentine iwabo gukina igikombe cya Copa America.

    Amasezerano ya Lionel Messi muri Barcelona ararangira mu mpeshyi y’uyu mwaka. Mu mpeshyi y’umwaka ushize yashakaga gutandukana n’iyi kipe biranga ari nabwo yatangaje ko atazigera yongera amasezerano agomba gutandukana n’iyi kipe.

    Joan Laporta uherutse gutorerwa kuyoborwa iyi kipe, imwe mu maturufu yakoresheje ni uko azakora ibishoboka byose akagumana uyu rutahizamu w’umunya-Argentine.

    Gusa kugeza ubu nta kiratangazwa niba azaguma muri iyi kipe cyangwa niba azagenda cyane ko atari mu bakinnyi umutoza Ronald Koeman ari bwifashishe mu mukino w’uyu munsi usoza shampiyona bari bukinemo na Eibar. Igikombe cyo bamaze kukibura.

    Ikinyamakuru Football Espana cyatangaje ko uyu rutahizamu agiye mu kiruhuko asize mu rujijo abakunzi b’iyi kipe ni mu gihe yemerewe kudakina uyu mukino kugira ngo afate ikiruhuko cy’iminsi mike mbere y’uko yerekeza gukina igikombe cya Copa America kizaba muri Kamena na Nyakanga.

    Se wa Messi akaba ari na we mujyanama we, Jorge akaba yarahuye na perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta ariko ibyavuye mu biganiro nta na kimwe baratangaza aho bivugwa ko uyu muryango utaravuga icyo wifuza kugira ngo Messi ahagume.

    N’ubwo iki kinyamakuru gitangaza ibi ariko, umunyamakuru wa BeIN Sports yo muri Qatar, Achraf Ben Ayad abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko Messi yemeye kuguma muri Barcelona igisigaye ari ukumenya ibyo bamuha niba abyemera.

    Messi ntaravuga ku hazaza he muri Barcelona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-yasize-barcelona-mu-gihirahiro

  • Yanyonzwe ashinjwa kwica, none hagaragaye ibimenyetso by’ukekwa ko ariwe mwicanyi w’ukuri –

    Mbere y’uko uyu mugabo yicwa mu 2017 yabwiye BBC ati “Amagambo mvuze mu gupfa kwanjye azahoraho, nk’uko nakomeje kubivuga: Ndi inzirakarengane.”

    Nyuma y’imyaka ine Ledell akatawe urwo gupfa aho byavugwaga ko ari we wishe Debra Reese mu 1993, abunganizi mu mategeko b’umuryango wa Ledell Lee bavuze ko ku ntwaro yicishijwe Reese hagaragaye ibimenyetso by’isanomuzi, DNA bidahuye n’ibya Ledell wahamijwe kumwica akanabyishyurira ubuzima bwe, ibi bikaba byongeye kuzamura ibibazo bishya ku kuba uyu mugabo yarahamijwe icyaha arengana.

    Uwari umwavoka wa Lee witwa Lee Short yabwiye CNN ati “Ntekereza ko iyo hagaragara ibi bimenyetso mbere y’uko Lee yicwa, ubu aba akiriho.”

    Abunganizi mu mategeko b’umuryango wa Ledell Lee bavuga ko ari agahomamunwa kubona umuntu yakwicwa ahamijwe icyaha nta bimenyetso simusiga byabanje kugaragazwa.

    Ibisubizo byavuye mu bizamini byakorewe mu misatsi itandatu yakuwe ahakorewe ibyaha, amaraso yabonetse ku ishati y’umweru yasanzwe yari aho, n’utundi tunyangingo tw’ubuzima twabonetse ku ntwaro yicishijwe Reese byose nta gihamya kigaragaza ko bifite aho bihuriye na Ledell Lee.

    Ibizamini bya DNA byafashwe muri Mutarama 2020 nyuma y’aho aba bunganizi batitirije ubuyobozi babusaba ko hakorwa iryo suzuma kugira ngo umuryango wa Ledell ubeho utekanye kandi uzi ukuri kuzuye ku birebana n’ikirego cyagejeje uwabo ku kubura ubuzima aho ibisubizo by’iri suzuma byabonetse mu kwezi gushize.

    Byari byasabwe mbere ko hakorwa ibyo bizamini ariko ubucamanza burabyanga buvuga ko ntacyo byendaga guhindura ku mwanzuro wafashwe.

    Umwe mu bacamanza baburanishaga icyo kirego, Herbert Wright, yashimangiye ko yemeranya n’umwanzuro wafashwe.

    Ati “Mu buryo bwuzuye ndahamanya n’icyemezo cy’inteko iburanisha ndetse n’imyanzuro y’inkiko.”

    Ledell Lee yanyonzwe mu 2017, kugeza ku mwuka we wa nyuma yavugaga ko arengana

  • Gardaworld yaguze ibigo bibiri bicunga umutekano mu Rwanda, isabwa guhanga udushya –

    Gardaworld yinjiranye imbaraga ku isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda, igura KK Security mu 2020, iyongera kuri Agespro yari yaraguze mu 2016, ariko ntiyahita ihindurirwa izina.

    Mu muhango wo gutangiza ibikorwa bya Gardworld mu Rwanda, Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishimwe Pacifique, yagarutse ku nyungu zo gushora imari mu Rwanda ndetse asaba Gardaworld guhanga udushya ku isoko ry’u Rwanda.

    Yagize ati “Mbanze mbashimire ku bwo gutekereza gushora imari hano mu Rwanda. U Rwanda ruzahora iteka rwugururiye amarembo buri kigo cyose gifite intumbero nziza. Nibyo turi mu bihugu biza imbere mu mutekano kandi ni impamvu nziza yo gushora imari mu gihugu. Ni amahirwe akomeye.”

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y’igihugu yo korohereza abashoramari ndetse n’umutekano uri imbere mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko kuba baraguze ibigo bibiri kandi byari bimaze kugira aho bigera bishimangira imbaraga bazanye mu isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda.

    Ati “Ibi biragaragaza ko turi kugera ku ntego twiyemeje muri Afurika, byaba mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, twishimiye gukomeza kwaguka kandi tuzakomeza kwagura umubano mwiza ku Rwanda n’abaturage barwo.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bazaharanira guteza abakozi babo imbere na cyane ko ikibazo cy’imibereho mibi mu bakozi bacunga umutekano cyakomeje kuvugwa mu minsi yashize.

    Yavuze ko bateganya kubongerera amahugurwa, gushimira abitwaye neza no kuzamura mu ntera abakozi babo, byose bigamije kubafasha kwita ku mibereho yabo ya buri munsi, kuko ari ryo pfundo ry’umusaruro mwiza utangwa n’umukozi.

    Gordaworld ikorera hirya no hino ku Isi mu bihugu 15, mu Rwanda ifite abakoze 3 700, ibizatuma iba sosiyete ya mbere mu zicunga umutekano mu gihugu.

    Uretse gucunga umutekano, iki kigo kinatanga serivisi zo kuzimya inkongi y’umuriro, ubufasha mu buvuzi, guhugura abantu ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije, umutekano w’ingendo zo mu ndege, gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.

    Gardaworld yubatse ikibuga cy’umupira w’amaguru hafi y’ibiro byacyo mu Rwanda

    Gardaworld ifite abakozi bagera ku 3700

    Imodoka izajya yifashishwa mu mirimo itandukanye ya Gardaworld

    Umukozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishime Pacifique, yasabye Gardaworld guteza imbere udushya ku isoko ry’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko bishimira kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y’igihugu gifite yo korohereza abashoramari

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Rwanda, William Gichohi, yavuze ko biteguye kuzatanga serivisi nziza

    Abakozi bitwaye neza bahembwe mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gukora neza

  • Yanyonzwe ashinjwa kwica, none hagaragaye ibimenyetso by'ukekwa ko ariwe mwicanyi w'ukuri – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko uyu mugabo yicwa mu 2017 yabwiye BBC ati 'Amagambo mvuze mu gupfa kwanjye azahoraho, nk'uko nakomeje kubivuga: Ndi inzirakarengane.'

    Nyuma y'imyaka ine Ledell akatawe urwo gupfa aho byavugwaga ko ari we wishe Debra Reese mu 1993, abunganizi mu mategeko b'umuryango wa Ledell Lee bavuze ko ku ntwaro yicishijwe Reese hagaragaye ibimenyetso by'isanomuzi, DNA bidahuye n'ibya Ledell wahamijwe kumwica akanabyishyurira ubuzima bwe, ibi bikaba byongeye kuzamura ibibazo bishya ku kuba uyu mugabo yarahamijwe icyaha arengana.

    Uwari umwavoka wa Lee witwa Lee Short yabwiye CNN ati 'Ntekereza ko iyo hagaragara ibi bimenyetso mbere y'uko Lee yicwa, ubu aba akiriho.'

    Abunganizi mu mategeko b'umuryango wa Ledell Lee bavuga ko ari agahomamunwa kubona umuntu yakwicwa ahamijwe icyaha nta bimenyetso simusiga byabanje kugaragazwa.

    Ibisubizo byavuye mu bizamini byakorewe mu misatsi itandatu yakuwe ahakorewe ibyaha, amaraso yabonetse ku ishati y'umweru yasanzwe yari aho, n'utundi tunyangingo tw'ubuzima twabonetse ku ntwaro yicishijwe Reese byose nta gihamya kigaragaza ko bifite aho bihuriye na Ledell Lee.

    Ibizamini bya DNA byafashwe muri Mutarama 2020 nyuma y'aho aba bunganizi batitirije ubuyobozi babusaba ko hakorwa iryo suzuma kugira ngo umuryango wa Ledell ubeho utekanye kandi uzi ukuri kuzuye ku birebana n'ikirego cyagejeje uwabo ku kubura ubuzima aho ibisubizo by'iri suzuma byabonetse mu kwezi gushize.

    Byari byasabwe mbere ko hakorwa ibyo bizamini ariko ubucamanza burabyanga buvuga ko ntacyo byendaga guhindura ku mwanzuro wafashwe.

    Umwe mu bacamanza baburanishaga icyo kirego, Herbert Wright, yashimangiye ko yemeranya n'umwanzuro wafashwe.

    Ati 'Mu buryo bwuzuye ndahamanya n'icyemezo cy'inteko iburanisha ndetse n'imyanzuro y'inkiko.'

    Ledell Lee yanyonzwe mu 2017, kugeza ku mwuka we wa nyuma yavugaga ko arengana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yanyonzwe-ashinjwa-kwica-none-hagaragaye-ibimenyetso-by-ukekwa-ko-ariwe

  • Gardaworld yaguze ibigo bibiri bicunga umutekano mu Rwanda, isabwa guhanga udushya – #rwanda #RwOT

    Gardaworld yinjiranye imbaraga ku isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda, igura KK Security mu 2020, iyongera kuri Agespro yari yaraguze mu 2016, ariko ntiyahita ihindurirwa izina.

    Mu muhango wo gutangiza ibikorwa bya Gardworld mu Rwanda, Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishimwe Pacifique, yagarutse ku nyungu zo gushora imari mu Rwanda ndetse asaba Gardaworld guhanga udushya ku isoko ry'u Rwanda.

    Yagize ati 'Mbanze mbashimire ku bwo gutekereza gushora imari hano mu Rwanda. U Rwanda ruzahora iteka rwugururiye amarembo buri kigo cyose gifite intumbero nziza. Nibyo turi mu bihugu biza imbere mu mutekano kandi ni impamvu nziza yo gushora imari mu gihugu. Ni amahirwe akomeye.'

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y'igihugu yo korohereza abashoramari ndetse n'umutekano uri imbere mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko kuba baraguze ibigo bibiri kandi byari bimaze kugira aho bigera bishimangira imbaraga bazanye mu isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda.

    Ati 'Ibi biragaragaza ko turi kugera ku ntego twiyemeje muri Afurika, byaba mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, twishimiye gukomeza kwaguka kandi tuzakomeza kwagura umubano mwiza ku Rwanda n'abaturage barwo.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bazaharanira guteza abakozi babo imbere na cyane ko ikibazo cy'imibereho mibi mu bakozi bacunga umutekano cyakomeje kuvugwa mu minsi yashize.

    Yavuze ko bateganya kubongerera amahugurwa, gushimira abitwaye neza no kuzamura mu ntera abakozi babo, byose bigamije kubafasha kwita ku mibereho yabo ya buri munsi, kuko ari ryo pfundo ry'umusaruro mwiza utangwa n'umukozi.

    Gordaworld ikorera hirya no hino ku Isi mu bihugu 15, mu Rwanda ifite abakoze 3 700, ibizatuma iba sosiyete ya mbere mu zicunga umutekano mu gihugu.

    Uretse gucunga umutekano, iki kigo kinatanga serivisi zo kuzimya inkongi y'umuriro, ubufasha mu buvuzi, guhugura abantu ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije, umutekano w'ingendo zo mu ndege, gutanga ibikoresho by'ikoranabuhanga byifashishwa mu gucunga umutekano n'ibindi.

    Gardaworld yubatse ikibuga cy’umupira w’amaguru hafi y’ibiro byacyo mu Rwanda

    Gardaworld ifite abakozi bagera ku 3700

    Imodoka izajya yifashishwa mu mirimo itandukanye ya Gardaworld

    Umukozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishime Pacifique, yasabye Gardaworld guteza imbere udushya ku isoko ry’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko bishimira kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y'igihugu gifite yo korohereza abashoramari

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Rwanda, William Gichohi, yavuze ko biteguye kuzatanga serivisi nziza

    Abakozi bitwaye neza bahembwe mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gukora neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sosiyete-ya-gardaworld-itanga-serivisi-z-umutekano-yasobanuriwe-yahawe-umukoro

  • Cécile Kayirebwa yahishuye impamvu yatumye adataha ubukwe bw'umukobwa we, Clarisse Karasira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa n'abatari bake, yavuze impamvu atigeze ataha ubukwe bwa Clarisse Karasira. Ni mu kiganiro Kayirebwa yagiranye na MAX TV.

    Nkuko Cécile Kayirebwa yabitangaje muri iki kiganiro yavuze ko impamvu atigeze ataha ubukwe bwa Clarisse Karasira na Sylvain Dejoie ari uko yari afite ubwoba bw'uko yafatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse anavuga ko kubera umubare muke w'abantu bemerewe kwitabira ubukwe atari kubujyamo.

    Nubwo atabutashye ariko Kayirebwa yavuze ko Clarisse Karasira yaje kumwereka umugabo we mu rugo abifuriza amahoro n'amahirwe ndetse anabaha umugisha wa Kibyeyi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/cecile-kayirebwa-yahishuye-impamvu-yatumye-adataha-ubukwe-bwumukobwa-we-clarisse-karasira/

  • Abarimu basohorwaga mu mashuri bazizwa kuba Abatutsi; kimwe mu byagarutsweho hibukwa abakoreraga Minisiteri y'Uburezi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabunga kuri uyu wa 21 Gicurasi aho witabiriwe n'abayobozi bakuru muri Minisiteri y'Uburezi n'abandi bayobozi batandukanye, ubimburirwa no gushyira indabo ku rwibutso ruri kuri iyo Minisiteri, aho hafashwe n'umunota wo kubibuka.

    Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko urwego rw'uburezi rwagize uruhare rukomeye mu gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda, aho Abatutsi bagiye bavutswa uburenganzira bwo kwiga.

    Mu bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango harimo n'uhagarariye Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside, CNLG, Bimenyimana Valens, wavuze ko inzego z'uburezi zagize uruhare mu macakubiri y'amoko binyuze mu myigire n'imyigishirize.

    Ati 'Repubulika ya mbere ihirikwa hajyaho repubulika ya kabiri, niho tubona uruhare rw'uburezi mu gucura, kwigisha no gukomeza ingengabitekerezo y'urwango ishingiye ku myumvire ya rubanda nyamwinshi na nyamuke.”

    Yongeyeho ko ivangura n'icengezamatwara mu bana b'abanyeshuri byiganje mu 1973 na nyuma yaho kandi ko kandi bikaba byaragize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko Abanyarwanda bamwe ari bo bari barageze mu myanya ikomeye ya Leta bakica Abatutsi.

    Yanashimye abarimo Uwilingiyimana Agatha wabaye Minisitiri w'Uburezi, watangije gahunda yo kwiga hatitawe ku moko ariko bimukururira ibibazo kuko Leta itari ishyigikiye uwo mugambi.

    Jolgette Umuringa wari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango kugeza aho bashoboraga no gusohora mwarimu mu ishuri bamwita Umututsi, ndetse ko abarimu b'Abatutsi bakurwaga mu myanya, ndetse nawe bikaba byaramubayeho.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi, ndetse avuga ko ibintu byahindutse nyuma y'uko FPR ibohoye u Rwanda.

    Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko mu Rwanda rushya, Minisiteri ayoboye ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko, ku buryo ruzahangana n'ibibazo u Rwanda ruhanganye narwo.

    Yagize ati 'Minisiteri y'Uburezi ifite inshingano zikomeye zo kwigisha abana gukunda igihugu, kugiteza imbere ndetse no kukirinda.'

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta ya Habyarimana yari yaraheje urubyiruko rw'Abatutsi kuko babuzwaga kwiga mu mashuri, ariko ibi byarahindutse kuko abana bose b'u Rwanda ubu bemerewe kwiga nibura imyaka 12 y'ibanze.

    Minisitiri y’Uburezi yibutse Abatutsi 77 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi bayo

    Hacanywe urumuri rw’icyizere muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi

    Jolgette Umuringa yari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-27-mineduc-yibutse-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside-yakorewe-abatutsi