Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinze 'Norrsken Foundation' ifite icyicaro mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango washinzwe mu 2016, ufite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2019, ari na cyo cya mbere ufite muri Afurika.

    Perezida Kagame yakiriye Adalberth nyuma y'uko yari avuye kuganira na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda barimo n'abiyandikishije bifuza kuzafashwa n'uyu muryango utegamiye kuri Leta.

    Norrsken Foundation iri kuzuza ibiro byayo mu Mujyi wa Kigali, aho ba rwiyemezamirimo barenga 1000 bazahererwa ubujyanama mu bucuruzi ndetse banaterwe inkunga yo kuzamura ibikorwa byabo mu rwego rw'ubucuruzi.

    Mbere y'uko Adalberth ahura na Perezida Kagame, yabanje guhura na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse n'Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

    Adalberth ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Suède, aho mu 2005 yashinze ikigo cyitwa Klarna gifasha mu bikorwa byo kwishyura serivisI hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyo gihe Adalberth yari afatanyije na Victor Jacobsson ndetse na Sebastian Siemiatkowski bose bari abanyeshuri muri Kaminuza ya Stockholm mu ishami ry'ubukungu. Kuri ubu iki kigo gifite umutungo urenga miliyari 30 z'amadolari ndetse kikaba cyarungutse arenga miliyoni 700$ mu mwaka ushize.

    Muri Kamena 2016, Adalberth yashinze umuryango wa Norrsken Foundation aho amaze kuwushoramo arenga miliyoni 126$.

    Mu 2020, Norrsken Foundation yakoranye na ba rwiyemezamirimo 450 bo mu bigo by'ubucuruzi 130. Uyu muryango ushobora gushora amafaranga ari hagati y'ibihumbi 100$ na miliyoni imwe y'amadolari ku mushinga umwe.

    Norrsken Foundation ifite intego yo gushinga ibigo 20 ku Isi yose.

    Perezida Paul Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinwe Umuryango ‘Norrsken Foundation' utera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga

    Perezida Kagame na Niklas Adalberth bagiranye ibiganiro

    Adalberth yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Pascal Murasira uzaba akuriye Norrsken Foundation mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-niklas-adalberth-washinze-norrsken-foundation-ifite

  • Impinduka mu buzima bw'i Nyagatare nyuma y'iyubakwa ry'imihanda mishya (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Impinduka zikorwa mu Karere ka Nyagatare zifitanye isano no kuba kari mu twatoranyijwe kubakwamo imijyi yunganira uwa Kigali. Utu Turere ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze.

    Kimwe n'i Nyagatare, muri iyi mijyi hari kubakwa imihanda mu mushinga Guverinoma y'u Rwanda yatanzemo miliyoni 5$ na Banki y'Isi igashoramo miliyoni 95$.

    Uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, uzasozwa muri Nyakanga 2021. Mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y'ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n'ibilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Mu gihe icya kabiri kireshya n'ibilometero 43.69 na ruhurura zireshya na 12.015 km, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

    Ibi bikorwa byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.

    Muri Nyagatare by'umwihariko mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ya 3,9km yatwaye asaga miliyari 3 na miliyoni 142 Frw mu gihe ruhurura zubatswe zireshya na 2.187 km za 537.829.840 Frw.

    Mu cyiciro cya kabiri giteganyijwe gusoza muri Nyakanga 2021, hubatswe imihanda ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw mu gihe ruhurura zireshya na 3.16km zatwaye 471.998.725 RwF.

    -  Aba mbere batangiye kuganura ku bikorwa remezo begerejwe

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere yatangiye kubyazwa umusaruro ndetse yoroshya ingendo hagati y'ab'ingeri zitandukanye.

    Umuyobozi wungirije wa Groupe Scolaire Nyagatare, Kamali Jean Damascène, yavuze ko iyubakwa ry'imihanda ryatumye ikigo cyabo kibarizwamo abanyeshuri 1200 kigira agaciro.

    Ati 'Abagisura babona uburyo bakigeramo biboroheye. Mu bihe by'imvura twagiraga abana basibaga ishuri batinye icyondo, ariko ubu iyo ihise umuhanda uhita wumuka bakaza ku ishuri batikandagira.''

    Yavuze ko kuri ubu hari isuku kuko yaba abarimu bafite ibinyabiziga byabo n'abana banyura mu nzira nziza ndetse n'ibinyabiziga bibagemurira ibiribwa ndetse n'ibikoresho bihagera nta nkomyi.

    Habakurinda Jérémie ufite Quincaillerie y'ibikoresho by'ubwubatsi mu Mujyi wa Nyagatare we ari mu batangiye kubyaza umusaruro umuhanda uri kubakwa mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mushoramari afite amacumbi, inyubako z'ubucuruzi ndetse ari no kubaka inzu z'amaduka zihagaze miliyoni 30 Frw.

    Yagize ati 'Batubwiye ko bagiye gushyiraho kaburimbo, natwe dutangira gutekereza uko twahazamura inyubako z'ubucuruzi. Hari ibitaro [bya Nyagatare], gare n'uyu muhanda, byatumye nubaka kugira ngo nagure ibikorwa.''

    'Umuhanda ni akarusho, nkatwe dufite imodoka, ntabwo zangirika. Kuva bongereye kubaka na rukarakara byatumye abantu benshi biyongera muri Nyagatare, ni yo mpamvu ubucuruzi bwacu bugenda neza kuko abaturage borohewe no kubaka.''

    -  Iterambere ry'imihanda rirakataje

    Iraguha Samuel utuye mu Kagali ka Nsheke mu Murenge wa Nyagatare yavuze ko umuhanda numara gukorwa bizoroshya ubuhahirane, bikagabanya impanuka n'ibindi bibazo. Twamusanze mu muhanda wa Kinihira ahateganyijwe kubakwa ureshya na 4.5km.

    Ati 'Iyo umuntu azi ko umuhanda ari mwiza, umuntu aba akeye kandi n'umugenzi atega akaba akeye.''

    Muri iki cyiciro cya gatatu, hazubakwa n'imihanda igana kuri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Nyagatare. Ni intambwe abanyeshuri basanga ari ingenzi kuko uzabafasha mu ngendo no gukemura ibibazo by'umutekano.

    Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati 'Mbere hari ikibazo cy'umutekano muke aho bamwe bibwagwa amatelefoni n'imashini kuko habaga hijimye. Hari n'abashoboraga gufatwa ku ngufu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko imihanda mishya yubatswe imaze gutanga ishusho nshya y'umujyi kuko ahenshi yanyuze hanagejejwe amashanyarazi.

    Ati 'Iyi mihanda irorohereza inyubako z'ubucuruzi. Kuba dufite imihanda ihuza Nyagatare, natwe tukaba twiteguye. Ni ingenzi cyane. Akenshi mu yindi mijyi usanga hasenywa ahantu ngo hashyirwe ibikorwa remezo, ibilometero bindi dushaka kubaka turi kubitwara aho abantu batarubaka. Ibyo biratanga icyizere ku bashoramari ngo baze batugane.''

    Nyuma yo gusoza ibyiciro bibiri by'imihanda muri Nyagatare, mu cyiciro cya gatatu hazubakwa ireshya na 6,7 Km.

    Meya Mushabe yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byatumye hari imirimo mishya ivuka irimo nk'udukiriro, amasoko ndetse n'inzu zitakorerwagamo zagize agaciro.

    Nyagatare iri mu mijyi ikibyiruka, abayituye bishimira ko ibikorwa remezo bizabafasha kwagura ubucuruzi burimo n'ubw'ibikomoka ku bworozi. Ihana imbibi n'Imipaka ya Buziba na Kagitumba.

    Biteganyijwe ko imijyi yunganira Kigali izubakwamo ibindi bikorwa remezo bifite agaciro ka miliyari 160 Frw mu cyiciro cya gatatu n'icya kane.

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere

    Icyiciro cya mbere cy’imihanda yubatswe mu Karere ka Nyagatare yareshyaga n’ibilometero 3,908

    Mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibikorwa remezo byiganjemo imihanda

    Umuhanda wubatswe mu cyiciro cya mbere mu Karere ka Nyagatare woroheje ubwikorezi bw’ibirimo n’amata cyane ko aka gace gakungahaye ku bworozi bw’inka

    Abaturage bishimira ko baciye ukubiri n’imihanda y’ibitaka ndetse byoroshya ingendo zibahuza n’utundi duce

    Imirimo yo kubaka imihanda mu Mujyi wa Nyagatare igeze ku gipimo cya 98%, ahenshi hari gukorwa imirimo ya nyuma

    Groupe Scolaire Nyagatare yubatse neza ahashyizwe umuhanda mushya mu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi

    Umuyobozi wungirije wa Groupe Scolaire Nyagatare, Kamali Jean Damascène, yavuze ko iyubakwa ry'imihanda ryatumye ikigo cyabo kirushaho kugira agaciro

    Groupe Scolaire Nyagatare ibarizwamo abanyeshuri basaga 1200, mu gihe ifite amashami ane

    Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ubwo bari mu karuhuko ka saa Cyenda kuri Groupe Scolaire Nyagatare

    Iyi ruhurura yubatswe mu cyiciro cya mbere cy’iyubakwa ry’ibikorwa remezo by’imihanda, iva ku Bitaro bya Nyagatare ikagera mu Mugezi w’Umuvumba

    Iyi ruhurura yagabanyije ibibazo by’imyuzure byakundaga kwibasira aka gace kubera amazi menshi yahanyuraga

    Icyiciro cya kabiri cy'iyubakwa ry'imihanda i Nyagatare

    Imihanda yatangiye gukoreshwa ndetse ishoramari riyikikije rirushaho kwiyongera umunsi ku wundi

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya kabiri iteganyijwe gusozwa muri Nyakanga 2021. Muri Nyagatare hubatswe ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw

    Umuhanda wubatswe ugana kuri Stade Nyagatare ahakinira ikipe ya Sunrise yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda

    Iyi rond point ihuza imihanda itandukanye irimo n’uwerekeza kuri Stade ya Nyagatare n’ibindi bice bitandukanye bigize uyu mujyi

    Iyi mihanda yatangiye kubyazwa umusaruro ndetse abakoresha ibinyabiziga bishimira ko yoroheje ingendo bahakora

    Henshi mu hubatswe imihanda mishya, hanashyizwe amashanyarazi mu gufasha abayituriye kubona ibikorwa remezo nkenerwa by’ingenzi mu buzima bwabo

    Muri iyi mihanda uhahagaze aba yitegeye ubwiza bw’imisozi yo mu Burasirazuba

    Imirimo ya nyuma ijyanye n’amasuku ni yo ikorwa hamwe na hamwe. Muri rusange igeze ku gipimo cya 98%

    Nubwo hari imirimo ikinozwa ariko ntibibuza ko abagenzi n’abafite ibinyabiziga byabo bayikoresha mu buhahirane

    Hamwe na hamwe haracyasigwamo amarangi kugira ngo byoroshye ukubisikana kw’ibinyabiziga

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko imihanda mishya yubatswe imaze kwerekana impinduka muri uyu mujyi uri mu yunganira uwa Kigali

    Habakurinda Jérémie ufite Quincaillerie y'ibikoresho by'ubwubatsi mu Mujyi wa Nyagatare we yavuze ko yatangiye kubyaza umusaruro umuhanda uri kubakwa ndetse hari ibikorwa byagutse ari kuhubaka

    Hafi y’aho akorera ari kuhubaka inyubako nshya izakorerwamo ubucuruzi butandukanye

    Mu cyiciro cya gatatu hazubakwa imihanda y'ibilometero 6.7

    Mu mishinga iteganyijwe mu cyiciro cya gatatu, muri Nyagatare hazubakwa imihanda irimo uwa Kinihira uzaba ureshya n’ibilometero bine na metero 500

    Iraguha Samuel yavuze ko umuhanda mushya unyura Kinihira niwuzura bizoroshya ingendo

    Mu mezi ari imbere, uyu muhanda uzaba ari umukara kuko uri mu izubakwa mu kunoza ubuhahirane hagati y’abatuye Akagari ka Kinihira n’utundi duce tugakikije

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-buzima-bw-i-nyagatare-nyuma-y-iyubakwa-ry-imihanda-mishya-amafoto

  • Abarundi barimo uwahoze ateka muri P5 bahakanye ibyaha baregwa – #rwanda #RwOT

    Muri 36 bari imbere y'urukiko, icumi muri bo ni abanyamahanga barimo Abarundi umunani, umunye-Congo n'Umugande.

    Aba barundi bireguye bahakana ibyaha bashinjwa barimo, Ndayizeye Saidi, Nduwayezu, Simpunga Grégoire na Ntezimana Tharcisse wo mu Kayanza, bavuze ko n'ubwo bari muri iyo mitwe bari bafite umwanya utabemerera gukora ibyaha kuko bose bari bafite imirimo iciriritse muri iyo mitwe.

    Simpunga Grégoire yabwiye urukiko ko mu mutwe wa P5 yari umutetsi ndetse n'aho babaga bari hose yabaga atwaye imizigo bityo ko ntaho yari guhurira no kwica.

    Yasobanuye ko yinjiyemo ashutswe kandi ko yari mu buzima bubi cyane ko afite umuryango w'abana bane yagombaga gushakira umugati ariko ngo ntiyari azi ko agiye mu ishyamba mu mutwe wa P5 urwanya Leta y'u Rwanda.

    Nduwayezu we yavuze ko yajyanywe abeshywe ko agiye kujya mu Gisirikare cy'u Burundi. Yasobanuye kandi ko Abasirikare b'u Burundi ari bo bamuhererekanyije n'inyenshyamba za ba Mai Mai mu kuri Tanganyika akajyanwa muri Congo. Nduwayezu yavuze ko yasobanukiwe ko ari mu mutwe w'abagamije gutera u Rwanda amazeyo ibyumweru bibiri.

    Mu kwisobanura kandi Nduwayezu yasobanuye ko akazi yakoraga muri P5 kari guhaha no gusenya.

    Ubwo ubushinjachaha bwagagazaga ko yari afite ubushake mu gisirikare kuko yemeye kuva mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo agafatanya n'abandi urugendo rwo kujya kwihuza na RUD Urunana muri Kivu y'Amajyaruguru ngo barusheho no kwegera umupaka w'u Rwanda, Nduwayezu yahise asobanura ko ibyo gutera u Rwanda atari abizi ahubwo ko baje agira ngo bari kwimukira mu rindi shyamba, kandi we mu kuza yari yikoreye imyenda ariko ko nta mbunda yari afite.

    Ubabunganira mu mategeko, yavuze ko aba Barundi bose bajyanywe bakagezwa mu mashyamba ya Congo bashimuswe kandi ko batari kubasha gutoroka n'iminsi bamaze muri iyo mitwe babayeho ku gahato.

    Ubushinjacyaha buhawe umwanya bwagaragaje ko nta cyari gutuma batitandukanya n'uwo mugambi mu gihe cyose batemeranya nawo kuko abo base bagiye bagaragaza ko bavuye mu Burundi bavuganye n'uwitwa Rashid w'Umunyarwanda kandi ko yari yabamenyesheje akazi bagiye gukora.

    Bwakomeje busobanura ko muri bo banizerwaga cyane muri P5 cyane ko Ndayizeye Saidi n'ubwo yagaragarije urukiko ko yakoraga imirimo iciriritse, yaje kugirwa umuyobozi ushinzwe umutekano w'abayobozi b'uyu mutwe “Chief escort” bisobanura icyizere yagiriwe ndetse n'umuhate yari afite.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Simpunga Grégoire uvuga ko yashutswe na Mandela, atigeze agaragaza ubushake bwo kutawujyamo. Ngo kuba yarahabwaga uburenganzira bwo kujya guhaha yari afite umudendezo wo kuba yacika ariko nta bushake yagize.

    Ikindi bwagaragaje ko Ntezimana Tharcisse na we yari umwe mu bizerwa bityo aza kugirwa umuyobozi w'umutwe w'abakoraga uburinzi, ngo ibyo byose bisobanura ko bari abizerwa muri P5.

    Ubushinjachaha bwagaragarije urukiko ko ibyo bashingiraho bahakana nta gushidikanya ko babaye mu mutwe wa Gisirikare kuko bose banahawe imyitozo n'amahugurwa bya Gisirikare, ibyo kuvuga ko bahuye n'agahato katigobotorwa, bwavuze ko atari byo kuko ntawagerageje gucika muri bo ngo abure uko abikora.

    Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane abakekwa bakomeza kwisobanura ku byaha bashinjwa.

    Abarundi bisobanuye bahakana ibyaha baregwa bakoreye mu mutwe wa P5


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarundi-barimo-uwahoze-ateka-muri-p5-bahakanye-ibyaha-baregwa

  • Rubavu: Bafashwe na Polisi barengeje amasaha, bacura impapuro z'uko bari bavuye kwa muganga – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yerekanye abaganga batatu batanze ibyemezo byemeza ko umuntu arwaye (ordonance Médicale) ku bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakarenza amasaha kugira ngo bigaragare ko bari bagiye kwivuza , bakitabaza imbuga nkoranyambaga kugira ngo imodoka yabo irekurwe.

    Umwe mu bafashwe yagize ati 'Tariki 4 natashye saa yine zarenze abapolisi baramfata mbereka ibinini bahita bamanura imodoka yanjye, n'uko mugenzi wanjye ahamagara umuganga baziranye kugira ngo anshakire ordonance ariko dusanga atakoze , aduha mugenzi wakoze arayidukorera. Ndasaba imbabazi kubera amakosa nakoze nkabona ordonance ijyanye n'imiti kuko byatumye bagenzi banjye nabo bagwa mu makosa''.

    Yakomeje asaba imbabazi kandi ku kuba yarahaye amafoto yose murumuna we kugira ngo bakoreshe urubuga rwa Twitter, ngo avuge ko barenganye bitume bamurekura.

    Umukozi wo kwa muganga watanze inyemezabwishyu yabeshye amatariki y'igihe abafashwe bishyuriye, yasabye imbabazi avuga ko yakoze amakosa.

    Ati 'Umwe yanzaniye Ordonance iriho itariki ya 4 ansaba ko Facture nayihuza n'itariki iri kuri Ordonance ndabimukorera kuko numvaga nta kibazo kuko umuntu ashobora kubikorera umuntu bitewe n'impamvu nkuko tujya tubikora n'ubusanzwe nkiyo umuntu akeneye kuzajya kwishyuza kugira ngo igihe yivurije gihure n'imiti. Kuba ndi hano mbonye ko ari ikosa, ndasaba bagenzi banjye kwirinda aya makosa''.

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco yavuze ko umuntu ufite ibibazo bikomeye nubwo yarenga isaha hari uburyo bwo kumufasha bitagakwiye ko bikorwamo ibyaha, aburira abitwaza imbuga nkoranyambaga nka Twitter bafashwe kugira ngo berekane ko polisi yabahohoteye kandi babeshya.

    Ati 'Abantu bumve ko ingamba zo kwirinda icyorezo n'amabwiriza atangwa bagomba kuyubahiriza uko yakabaye ariko ntabwo polisi yabuza umuntu ufite ikibazo cyose cyakemuka birimo no kuba yarenza amasaha yagenwe kubera impamvu igaragara,ariko kubeshya polisi yagufata nijoro ukerekana imiti, bakubaza ordonance ukavuga ko ntayo ufite ukabeshya bwacya bikagaragara ko wagiye kubwira inshuti zawe z'abaganga ngo ziyiguhimbire, ntabwo aribyo.'

    Kabera yavuze ko n'umuco mubi wo gukwirakwiza amakuru atari yo ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo umuntu wakoze amakosa afungurwe ku gitutu atari wo.

    Ati ' Hari umuco turi kubona aho umuntu ahagarara Rubavu agakora amakosa yarangiza akabeshya uri Kigali ngo namushyirire ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter amakuru ashaka kugaragaza ko polisi irimo gukora nabi, uwo mugabo nijoro ntabwo yari yerekanye ordonance na facture yaguriyeho imiti ariko byagaragaye ko mu gitondo yagiye kubihimba akabiha mugenzi we uri i Kigali ngo abishyireho''.

    Yavuze ko polisi itazihanganira abakora ibi bintu.

    Abafashwe bagiye gushyikirizwa urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Abafashwe bagiye gushyikirizwa RIB

    Umwe mu bafashwe akajya gucurisha impapuro mpimbano z’uko yari arwaye akanasaba ko bamuvuganira ku mbuga nkoranyambaga

    Uyu muganga yemeye gutanga ordonnance ku bantu kandi abizi ko batigeze baza kwivuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-bafashwe-na-polisi-barengeje-amasaha-bacura-impapuro-z-uko-bari-bavuye

  • Nizeyimana Olivier uyobora Mukura na Rurangir… – #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Amatora ya FERWAFA iyobowe na Perezida wayo Bwana Adolphe Kalisa yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2021 no kuri uyu Gatatu tariki 8 Kamena 2021 mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zatanzwe na Bwana RURANGIRWA Louis ndetse na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier biyamamariza umwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora y'abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki 27/06/2021 zujuje ibisabwa.

    Nyuma yo gusuzuma ko abari ku rutonde rw'abakandida bombi bujuje ibisabwa n'amategeko nk'uko biteganywa n'ingingo ya 4 y'Amabwiriza agenga amatora, Komisiyo yasanze abakandida bombi aribo Bwana RURANGIRWA Louis na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier bujuje ibisabwa bakaba bemerewe kwiyamamaza nk'uko biteganywa n'amategeko agenga amatora.

    Urutonde rw'abujuje ibisabwa batanzwe n'umukandida RURANGIRWA Louis:

    RURANGIRWA Louis (Perezida)

    KAYISIME Nzaramba (Visi Perezida)

    Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel (Komiseri ushinzwe umutekano n'imyitwarire myiza mu mikino)

    NDAYAMBAJE Pascal (Komiseri ushinzwe imari)

    MPATSWENUMUGABO Jean Bosco (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

    MUKASEKURU Deborah (Komiseri ushinzwe umupira w'amaguru w'abagore)

    NKURUNZIZA Benoit (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga)

    NDARAMA Mark (Komiseri ushinzwe tekiniki n' iterambere ry'umupira w'amaguru)

    Urutonde rw'abujuje ibisabwa batanzwe n'umukandida MUGABO NIZEYIMANA Olivier:

    MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)

    HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)

    HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)

    CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)

    GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)

    IP UMUTONI Claudette (Komisero ushinzwe umutekano n'imyitwarire myiza mu mikino)

    NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n'iterambere ry'umupira w'amaguru)

    TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w'amaguru w'abagore)

    UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)

    Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

    Abakandida bombi bakaba bamaze kumenyeshwa ibyemezo bya Komisiyo y'Amatora. Kwiyamamaza biteganyijwe hagati y'itariki 19/06/2021 na tariki 26/06/2021 nk'uko byagenwe mu ngengabihe y'ibikorwa by'Amatora yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y'Amatora.

    Amatora y'abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 27/06/2021 mu nama y'Inteko Rusange idasanzwe izabera kuri Lemigo Hotel.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106435/nizeyima-olivier-uyobora-mukura-na-rurangirwa-louis-birangiye-aribo-bakandida-bemewe-mu-ku-106435.html

  • Amerika yemeje ko Rusesabagina atigeze yicishwa inzara – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina Paul, akurikiranywe n'Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambuka Imbibi, ku byaha bifitanye isano n'ibitero byagabwe n'abarwanyi b'umutwe yashinze wa MRCD-FLN, byaguyemo Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

    Umuryango wa Rusesabagina wifashishije imbuga nkoranyambaga n'ibinyamakuru birimo The New York Times, bamaze iminsi batangaza ko Rusesabagina yamenyesheje umuryango we ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n'imiti yahabwaga.

    Ikinyamakuru KSAT 12 News cyo muri Amerika cyatangaje ko cyavuganye n'ubuyobozi bwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'iki gihugu, bugatangaza ko Rusesabagina akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi n'ubuvuzi.

    Mu butumwa iki kinyamakuru cyahawe bwavugaga ko amakuru yatanzwe na Ambasade ya Amerika mu Rwanda, avuga ko habayeho ibiganiro n'ubuyobozi bw'u Rwanda, Abahagarariye u Bubiligi mu Rwanda ndetse n'Abunganira Rusesabagina mu mategeko.

    Bukomeza bugira buti 'Bose bavuze ko Rusesabagina akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi ndetse n'ubuvuzi.'

    'Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga izakomeza gukurikiranira hafi iki kibazo no gukorera ubuvugizi ku buzima bwa Rusesabagina mu nzego zo hejuru za Guverinoma y'u Rwanda.'

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, ruherutse gutangaza ko Rusesabagina atigeze yimwa ibiribwa cyangwa imiti.

    Mu butumwa RCS yanyujije kuri Twitter ku wa 5 Kamena 2021, yagize iti 'Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rufata imfungwa n'abagororwa bose kimwe kandi rwita ku bakenewe kwitabwaho byihariye. Ku kibazo cya Rusesabagina Paul, ubwo yoherezwaga muri Gereza ya Nyarugenge yahawe icyumba cyihariye n'amafunguro yihariye.'

    'Mu minsi ishize yashyizwe mu cyumba rusange kirimo n'izindi mfungwa nyuma yo kwinubira icyo yise 'gufungirwa mu kato', ibintu bitaba mu magereza yo mu Rwanda. Kuri ubu ahabwa ifunguro rimwe nk'iry'izindi mfungwa kandi abonana na muganga igihe cyose abikeneye nkuko byari bimeze na mbere.'

    Ni ibintu byashimangiwe n'Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, aho yavuze ko muri rusange abari muri gereza zo mu Rwanda bafatwa kimwe kandi na Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n'itegeko.

    Amerika yatangaje ko Rusesabagina afashwe neza muri gereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yemeje-ko-rusesabagina-atigeze-yicishwa-inzara

  • Kera kabaye, Urukiko rwa EAC rugiye kuburanisha urubanza rw'Abanyarwanda bahohotewe na Uganda – #rwanda #RwOT

    Uru rubanza rugiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, nyuma yo kumara hafi imyaka ibiri, abanyarwanda bagitegereje guhabwa ubutabera.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rubanza ruzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference aho ababuranyi bazaburana bari i Kigali mu gihe inteko iburanisha yo izaba iri i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro gikuru cy'uru Rukiko.

    Me Butera Emmanuel wunganira bamwe muri aba Banyarwanda yabwiye IGIHE ko icyo bazaburana kuri uyu wa Kane ari ubusabe bwari bwagaragajwe n'umukiliya we n'abo bahuje ikirego, aho bari basabye ko urubanza rwabo rwakwihutishwa.

    Ati 'Icyo twari twasabye ni uko urubanza rwacu rwashyirwa mu gihe cya vuba kugira ngo rwihutishwe ndetse nicyo tuzaba tuburana ejo.'

    Muri Kanama 2019, nibwo aba Banyarwanda uko ari icyenda bagejeje ikirego cyabo ku Biro by'Urukiko rwa EAC, biri i Kigali.

    Inkuru bifitanye isano: Byagendekeye bite Abanyarwanda icyenda bareze Uganda mu Rukiko rwa EAC?

    Mu 2019 nibwo Abanyarwanda icyenda bajyanye Uganda mu rukiko bayishinja kubahohotera n’iyicarubozo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kera-kabaye-urukiko-rwa-eac-rugiye-kuburanisha-urubanza-rw-abanyarwanda

  • FERWAFA yatangaje abakandida 2 bemerewe kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Amatora ya FERWAFA iyobowe na Perezida wayo Bwana Adolphe Kalisa yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2021 no kuri uyu gatatu tariki 8 Kamena 2021 mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zatanzwe na Bwana RURANGIRWA Louis ndetse na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier biyamamariza umwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora y'abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki 27/06/2021 zujuje ibisabwa.

    Nyuma yo gusuzuma ko abari ku rutonde rw'abakandida bombi bujuje ibisabwa n'amategeko nk'uko biteganywa n'ingingo ya 4 y'Amabwiriza agenga amatora Komisiyo yasanze abakandida bombi aribo Bwana RURANGIRWA Louis na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier bujuje ibisabwa bakaba bemerewe kwiyamamaza nk'uko biteganywa n'amategeko agenga amatora.

    Abakandida bombi bakaba bamaze kumenyeshwa ibyemezo bya Komisiyo y'Amatora mu gihe kwiyamamaza biteganyijwe hagati y'itariki 19/06/2021 na tariki 26/06/2021 nk'uko byagenwe mu ngengabihe y'ibikorwa by'Amatora yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y'Amatora.

    Amatora y'abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 27/06/2021 mu nama y'Inteko Rusange idasanzwe izabera kuri Lemigo Hotel.

    Rurangirwa Louis uretse kuba ari perezida wa Rugende WFC, ni umugabo uzwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda aho yabaye umusifuzi mpuzamahanga ndetse akanayobora ishyirahamwe ry'abasifuzi mu Rwanda (RAF).

    Yari yatanze kandidatire muri 2018 aza gutsindwa na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene ku majwi 45 kuri 7.

    Nizeyimana Olivier akaba yari amaze imyaka 10 ari umuyobozi w'ikipe ya Mukura VS kuko yatorewe kuyobora iyi kipe ku nshuro ya mbere muri 2011.

    Muri iyi myaka yose intsinzi ikomeye yagezeyo ni muri 2018 ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cy'Amahoro.

    Nizeyimana Olivier kandi akaba ari umuyobozi wa kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Ltd akaba ahagarariye kompanyi ikora amamodoka ya Hyundai mu Rwanda.

    Urutonde rw'abujuje ibisabwa batanzwe n'umukandida RURANGIRWA Louis::

    RURANGIRWA Louis (Perezida)
    KAYISIME Nzaramba (Visi Perezida)
    Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel (Komiseri ushinzwe umutekano n'imyitwarire myiza mu mikino)
    NDAYAMBAJE Pascal (Komiseri ushinzwe imari)
    MPATSWENUMUGABO Jean Bosco (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)
    MUKASEKURU Deborah (Komiseri ushinzwe umupira w'amaguru w'abagore)
    NKURUNZIZA Benoit (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga)
    NDARAMA Mark (Komiseri ushinzwe tekiniki n' iterambere ry'umupira w'amaguru)

    Urutonde rw'abujuje ibisabwa batanzwe n'umukandida MUGABO NIZEYIMANA Olivier:

    MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)
    HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)
    HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
    CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
    GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
    IP UMUTONI Claudette (Komisero ushinzwe umutekano n'imyitwarire myiza mu mikino)
    NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n'iterambere ry'umupira w'amaguru)
    TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w'amaguru w'abagore)
    UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
    Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yatangaje-abakandida-2-bemerewe-kwiyamamaza

  • Ibigo bya leta byasabwe kubika no kubungabunga inyandiko zifitiye igihugu akamaro – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwagenewe Abanyarwanda mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Inyandiko ufite insanganyamatsiko igira iti 'Inyandiko, ikigega cy'amateka n'umurage by'Abanyarwanda'.

    Ubusanzwe Ishyinguranyandiko ryakira inyandiko z'ubuyobozi bwite bwa Leta n'iz'abikorera zifitiye igihugu akamaro; zikabikwa neza, zigazitangarizwa Abanyarwanda kugira ngo zibafashe kumenya ibyaranze amateka y'u Rwanda.

    Muri izo nyandiko haba harimo raporo z'ibikorwa bya buri munsi, imbwirwaruhame z'abayobozi, inyandiko z'ihererekanyabubasha, ibyemezo by'inama ziba zakozwe n'ibindi.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Ishami ry'Ishyinguranyandiko na Serivisi z'Inkoranyabitabo, Uwineza Marie Claude, yavuze ko kwizihiza umunsi wahariwe inyandiko bivuze kuzirikana no guha agaciro inyandiko muri rusange n'abakora mu rwego rwo kuzibungabunga.

    Leta y'u Rwanda mu 2012, yemeje politiki igenga imicungire y'amakuru abitswe n'inyandiko zishyinguwe ishyiraho imirongo ngenderwaho mu kubika, kubungabunga, kwita ku byemezo, imyanzuro ya leta n'ibikorwa byayo kugira ngo bibungabungwe.

    Mu Rwanda hari inyandiko nkeya cyane kuko hagendewe ku bipimo mpuzamahanga byifashishwa mu gupima ubwinshi bw'inyandiko [Mètre linéaire], mu Ishyinguranyandiko y'Igihugu hari izisaga 480. Ubaze muri paji, zirenga gato paji miliyoni eshanu.

    Impamvu yateye ubuke bw'inyandiko ni ibibazo birimo Ubukoloni aho zimwe zigaragaza amateka y'u Rwanda zajyanywe n'Abakoloni ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikorwa birimo Ikigo cyari gishinzwe Ishyinguranyandiko byasenyutse inyinshi zikaburirwa irengero.

    Uwineza ati 'Impamvu ari nkeya ni uko guhera mu 1994 kuzamura ntabwo twigeze twakira inyandiko ziturutse mu bigo, izo dufite ni iza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko icyabiteye ni uko twari dufite ububiko buto.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi na none n'izo nyandiko tuvuga dufite zagiye zigabanuka kubera ko mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yadutwaye abantu yangiza n'ibintu. Ikigo cyabikaga inyandiko cyarasenywe, inyandiko zimwe ziratatana, hari abagiye bakuramo izo bakeneye bakazijyana, abagiye bazitwika, bityo tuza kwisanga dufite inyandiko nkeya.'

    Uwineza avuga ko kugeza ubu hari kubakwa inyubako nshya yagenewe ishyinguranyandiko ndetse bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka ushobora kurangira yaratangiye gukoreshwa aho byitezwe ko ibigo n'inzego za leta byose bizatanga inyandiko zikabikwa n'Inteko y'Umuco.

    Kugeza ubu Inteko y'Umuco yatangiye uburyo bwo kubika inyandiko muri mudasobwa (Electronic document conservation), mu rwego rwo kwirinda ko hashobora kuzongera kubaho ikibazo cyangwa ibiza bishobora gutuma inyandiko zangirika.

    Mu Rwanda hagiye kuzura Ikigo kizajya gishyirwamo inyandiko z’amateka n’ubuzima bw’igihugu muri rusange

    Isi yizihiza Umunsi wahariwe inyandiko ku ya 9 Kamena buri mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-bya-leta-byasabwe-kubika-neza-no-kubungabunga-inyandiko