Category: Uncategorized

  • Inama y’Abaminisitiri: Isaha yo kugera mu rug… – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye nyuma y’amasaha macye Perezida Paul Kagame aciye amarenga ko hari ibikorwa bimwe na bimwe bishobora gufungwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyagarukanye imbaraga mu Rwanda n’ahandi henshi ku Isi. Benshi bari bafite ubwoba ko hashyirwaho ‘Guma mu rugo’, ariko Inama y’Abamanisitiri yasanze Guma mu rugo atari wo mwanzuro ukenewe ubu, gusa bakaba bashyizeho izindi ngamba zikomeye zirimo no kuba isaha yo kugera mu rugo yagizwe saa Tatu, imodoka zitwara abagenzi mu modoka rusange zisabwa gutwara 50%.

    Ku bijyanye n’ubukwe, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko “ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu nsengerp ryemewe kwitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze”. Ubusabane n’ibirori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe. Resitora na Cafe zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, zemerewe kwakira abantu kugeza saa mbiri z’ijoro. Abaturarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo; gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

    Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi barimo Prof. Shyaka Anastase wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaza gusimbuzwa Gatabazi Jean Marie Vianney, akaba yahawe imirimo mishya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye, Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima agasimburwa na Dr. Ngamije Daniel, we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede. Bwana James Gatera, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel naho Bwana Michel Sebera agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatandatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106551/inama-yabaminisitiri-isaha-yo-kugera-mu-rugo-yabaye-saa-tatu-dr-diane-gashumba-na-prof-shy-106551.html

  • Perezida wa FIFA Infantino na Cristiano Ronal… – #rwanda #RwOT

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aba bagabo bazwi cyane mu mupira w'amaguru bagaragaje ko bifatanyije na Eriksen ndetse bamwifuriza gukira vuba.

    Binyuze ku rukutwa rwa Twitter rwa FIFA, Infantino yagize ati'Inte ndetse n'ibyifuzo byacu biri kuri Christian Eriksen, twifatanyije n'umuryango we'.

    Cristiano Ronaldo yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati'Intekerezo zacu n'amasengesho yacu biri kuri Christian Eriksen n'umuryango we, Isi y'umupira w'amaguru itegereje amakuru meza, ndikubara iminsi kugira ngo nzongere kukubona wagarutse mu kibuga Chris! Komera komera'.

    Eriksen yagize ikibazo mu mukino wo mu itsinda rya kabiri mu irushanwa rya Euro 2021, Danemark yakinaga na Finland.

    Uyu mukino wahagaze ku munota wa 42, nyuma yuko Christian Eriksen warimo ukina mu kibuga hagati, yituye hasi nta muntu umukozeho ubwo yakurikiraga umupira, agahita abura umwuka, agakorerwa ubutabazi bwihuse, ariko nyuma y'iminota 15 aryamye mu kibuga nta mpinduka, hafatwa umwanzuro wo gusubika umukino, n'ubwo nyuma UEFA yafashe umwanzuro wo kongera ugasubukurwa.

    Umukino wahagaze nta kipe irabasha kureba mu izamu ry'indi, kuko banganyaga 0-0.

    Nyuma yuko Eriksen yituye hasi bagenzi be batabaje abaganga, bihutira kumuha ubutabazi bwihuse. Mu gihe abakinnyi bagenzi be ndetse n'abafana bari bategereje icyo abaganga batangaza bari bafite ubwoba bwinshi ndetse bamwe muri bo bari batangiye kurira batekereza ko hari ikibi kigiye kuba kuri uyu mukinnyi wari wazonze ubwugarizi bwa Finland.

    Nyuma y'iminota 15 Eriksen aryamye mu kibuga, abakinnyi bategereje icyo abaganga batangaza, UEFA yahise isohora itangazo rivuga ko uyu mukino usubitswe kubera ubutabazi buri guhabwa umukinnyi wagize ikibazo gikomeye.

    Nyuma y'amasaha abiri umukino wasubitswe, UEFA yahise itangaza ko nyuma yuko Eriksen akangutse, umukino ugiye guhita usubukurwa ugakinwa iminota yari isigaye.

    UEFA yatangaje ko uyu mukinnyi yakangutse ndetse akaba yoherejwe mu bitaro kwitabwaho n'inzobere z'abaganga.

    FIFA President Gianni Infantino: “Our thoughts and best wishes are with @ChrisEriksen8, his family and all at the @DBUfodbold and @dbulandshold.”

    — FIFA.com (@FIFAcom) June 12, 2021

    WEriksen yakangutse nyuma y’iminota itari micye asinziriye, ubu ari mu bitaro ari kwitabwaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106550/perezida-wa-fifa-infantino-na-cristiano-ronaldo-bifatanyije-na-christian-eriksen-wagize-ib-106550.html

  • Rubavu: Ijerekani imwe yamazi igeze kuri 350… – #rwanda #RwOT

    Utembereye mu Karere ka Rubavu, mu Mirenge imwe n'imwe ugenda ubona abantu bikoreye amajerekani menshi bose bagenda batazi aho bakura amazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021 saa sita zuzuye (12H00'), ni bwo twageze mu Murenge wa Gisenyi, saa Munani zuzuye (14H00') tugera mu Murenge wa Rubavu hose ikibazo cy'amazi niyo ntero iri guterwa na bose kuko udafite igare ngo akore ibirometero ari kwicara akayigura kuri menshi cyangwa make.

    Muri bamwe twaganiriye nabo batubwiye ko ijerekani imwe y'amazi iri kugura amafaranga 340 na 400 hamwe na hamwe bitewe n'abayakeneye cyangwa akajya musi yayo. Iyo uhibereye, amaso aguha ibyo urimo kubaza. Ku bagize amahirwe yo ugera mu mashuri bakiga, bazi neza ijambo rivuga ngo 'Water is Life' tugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo 'amazi ni ubuzima' ari nayo mpamvu ashakwa na benshi kuko adahari ubuzima buhagarara.

    Ibi ntabwo twashatse kubyihererana na cyane ko abaturage batabashije kwigerera ku buyobozi batuma uwo bazi ko yashobora kubagererayo. Ku murongo wa Telefoni, Bwana Tuyishime Jean Bosco Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w'Umurenge wa Gisenyi yahumurije abaturage avuga ko ikibazo cyabaye rusange kubera imitingito yamaze igihe kandi ikomeye igasenya ndetse ikangiza imiyoboro n’amatiyo.

    Gusa yavuze ko kugeza ubu amatiyo yamaze gusanwa mu Murenge wa Gisenyi abereye umuyobozi yizeza abaturage amazi vuba. Yagize ati 'Ikibazo cyaturutse ku mitingito, amatiyo agenda acika, ariko twahumuriza abaturage kuko twavuganye na Wasac abaturage babe bihanganye. Ni cyo kibazo cyarimo kuko barimo bagenda basana amatiyo amazi araza kuboneka vuba”. 

    “Mu gice kimwe cy'Akagari ka Bugoyi no mu tugari twa Mbugangari n'Akagari ka Umuganda imiyoboro ijyana amazi muri utwo tugari yagize ikibazo kuko imitingito yahasenye cyane. Ahenshi amatiyo yamaze gusanwa gusa nk'abaturage ba Mbugangari babonaga amazi gake mu cyumweru n'ubusanzwe urugomero rwa Gihira narwo kuba rugiye kuzura ni ikindi gisubizo kuri bo. Abaturage turabamenyesha ko vuba cyane bazabona amazi kandi mu buryo burambye'.

    Uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II rwitezwe ho kuba igisubizo cy’amazi mu Karere ka Rubavu

    Abaturiye Umurenge wa Gisenyi basabwe kwihangana n'umuyobozi w'uyu Murenge gusa avuga ko ikibazo cyo kubura amazi kitari muri uyu Murenge gusa ngo kuko naho kiri muyindi Mirenge igize Akarere ka Rubavu ahanini ari imitingito yasenye imiyoboro y'amazi gusa ngo yamaze gusanwa vuba abaturage baragezwa ho amazi.Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje gushaka kuvugisha ubuyobozi bwa Wasac mu Karere ka Rubavu ngo butubwire niba hari ikindi kibazo cyateye ibura ry'amazi kitari iitingito ntitwaba ntibyadukundira gusa turakomeza kubikurikirana.

    Tariki 12 Werurwe 2020, InyaRwanda.com yari yabagejeje ho inkuru ivuga ko ikibazo cy’amazi kubaturage bo mu Karere ka Rubavu gishobora kuba kigiye gukemuka gusa kugeza ntago Uruganda  rw’amazi rwa Gihira ya II rwitezwe ho kuba igisubizo ruruzura.

    SOMA IYI NKURU: Rubavu: Ikibazo cy’amazi gihangayikishije abaturage gishobora kuba kigiye gukemuka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106543/rubavu-ijerekani-imwe-yamazi-igeze-kuri-350-frw-abaturage-bahumurijwe-106543.html

  • Euro 2020: Finland yatsinze Danemark mu mukin… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabereye ku kibuga Parken, giherereye mu mujyi wa Copenhagen mu gihugu cya Danemark, wahagaze ku munot wa 42 nyuma yuko Christian Eriksen yituye hasi agahita abura umwuka, akamara mu kibuga iminota 15 aryamye.

    Nyuma y'iminota 15 Eriksen aryamye mu kibuga, abakinnyi bategereje icyo abaganga batangaza, UEFA yahise isohora itangazo rivuga ko uyu mukino usubitswe kubera ubutabazi buri guhabwa umukinnyi wagize ikibazo gikomeye.

    Amakipe yasubiye mu rwambariro abakinnyi bababaye cyane ndetse bamwe amarira ababunga mu maso.

    Nyuma y'amasaha abiri umukino usubitswe, UEFA yahise itangaza ko nyuma yuko Eriksen akangutse, umukino ugiye guhita usubukurwa ugakinwa iminota yari isigaye.

    Amakipe yinjiye mu kibuga akina iminota itatu yari isigaye kugira ngo igice cya mbere kirangire, bagisoza banganya 0-0. Umusifuzi yatanze iminota itanu y'akaruhuko.

    Nyuma yo kuva mu karuhuko ikipe y'igihugu ya Finland yabonye igitego cyayihesheje amanota atatu ku munota wa 60, gitsinzwe na Joel Pohjanpalo, ku mupira mwiza yahawe na Jere Uronen.

    Danemark yagerageje gukora ibishoboka byose ngo yishyure icyo gitego ariko iminota 90 irangira itakaje amanota atatu imbumbe mu mukino wayo wa mbere muri Euro 2020.

    Eriksen yakangutse ndetse yahise anajyanwa kwa muganga akaba ariho yagiye kwitabwaho kugira ngo azagaruke mu kibuga vuba.

    Wari umukino utoroshye ku mpande zombi

    Igitego cyo ku munota wa 60 cyahesheje intsinzi Finland

    Finland bishimiye intsinzi ya mbere babonye mu irushanwa rya Euro 2020

    Ni umukino Eriksen yagizemo ikibazo

    Gusa ku bw’amahirwe yakangutse ubu ari kwa muganga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106552/euro-2020-finland-yatsinze-danemark-mu-mukino-wari-wasubitswe-ugasubukurwa-nyuma-yamasaha–106552.html

  • Wa mushinwa uherutse gukubitirwa ku ishansiye n'umukozi we yongeye kuba inkuru| reba noneho ibyo yakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo twababwiye inkuru y'umushinwa wakubitiwe ku ishansiye n'umwe mu bakozi yakoreshaga nyuma yo gushaka guteza akaduruvayo no kutagira ibintu bimwe na bimwe yumvikanaho n'abo yakoreshaga. Ibi byabereye ku gihugu cya Sierra Leonne.

    Kuri ubu amakuru ahari nuko uyu mushinwa n'uyu mukozi bamaze kwiyunga nkuko amafoto yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga abyerekana.

    Wa mushinwa n'umukozi yakoreshaga bamaze kwiyunga

    Kanda HANO usome inkuru iheruka ubwo uyu mushinwa yakubitwagwa

    Source : https://yegob.rw/wa-mushinwa-uherutse-gukubitirwa-ku-ishansiye-numukozi-we-yongeye-kuba-inkuru-reba-noneho-ibyo-yakoze/

  • Davis D yavugishije abafana be nyuma yo kugaragara ari kumwe n'inkumi y'igitonore (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davis D wamaze kubaka izina hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yagiye ahomba zigakundwa na benshi, akomeje kuvugisha benshi kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe n'inkumi y'igitonore. Aya ni amafoto uyu musore yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko uyu musore ashyize hanze aya mafoto, bamwe mu bafana be batangaje ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/davis-d-yavugishije-abafana-be-nyuma-yo-kugaragara-ari-kumwe-ninkumi-yigitonore-amafoto/

  • Nguyu umukobwa abasore bose bahora barota. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu biza ku isonga cyane kuburyo umukobwa ubyujuje cyane cyane muri iki gihe, usanga arwanirwa n'abasore ngo bamugire umugore, kuburyo adashobora kugumirwa.

    Umukobwa urangwa n'ubwiza karemano

    Muri rusange n'ubwo abasore badakunda kimwe, hari ibyo benshi bahuriraho kandi by'ingenzi biranga umukobwa ushobora kuvamo mutima w'urugo nk'uko bakunze kubivuga.

    Ibi rero ni bimwe mu biranga umukobwa muzima abasore bose bahora barota ushobora kubaka rugakomera:

    1.Umukobwa utagira ishyari

    Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n'abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n'ibyo afite.

    2.Umukobwa ushikama ku wo ari we

    Burya umukobwa utajahagurika ngo yerekane impinduka kuri we za hato na hato, yishimirwa n'abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe bibaha icyizereko batazigera bacogora kuyigaragaza. Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y'abantu iaratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n'ibyo ureka ugahinduka injajwa.

    3.Ntukabe nyambere igihe cyose guhamagara umuhungu

    Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara. Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa hari ibyo akigenzura.

    4.Umukobwa urangwa n'ubwiza karemano

    Ni kenshi usanga igitsinagore kibanda ku bintu cyakisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n'umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana. Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n'ubwo baba batisize ibyo bintu.

    5.Umukobwa usabana n'inshuti

    Iyo umukobwa azi gusabana n'inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n'abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugoe. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

    Source : https://yegob.rw/nguyu-umukobwa-abasore-bose-bahora-barota/

  • Meddy yabasigiye igifunguzo: Abandi bahanzi bagiye kurongora mu minsi ya vuba (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize ibyumweru bisaga bibiri umuhanzi Ngabo Medard Jobbert uzwi nka Meddy akoze ubukwe. Ni ubukwe bwabereye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho Meddy n'umugore we Mimi n'ubundi basanzwe batuye. Nkuko bisanzwe, iyo umusore avuye mu busiribateri hari uwo asigira igifunguzo. Nkuko amakuru agera kuri YEGOB abivuga ngo Meddy yasize igifunguzo hagati y'abasore babiri bakaba ndetse nabo ari abahanzi nyarwanda. Abo ni aba bakurikira:

    1. The Ben

    The Ben na Miss Pamella ni bamwe mu barimo kunuganugwa ko bagiye gukora ubukwe nyuma ya Meddy dore ko aba bombi kuri ubu urukundo rwabo rutarazamo agatotsi habe na mba.

    2. Emmy

    Umuhanzi Emmy uri no mu bambariye Meddy nawe ni umwe mu barimo kuvugwa ko mu minsi ya vuba bazakora ubukwe nyuma ya Meddy. Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka nibwo Emmy yambitse umukunzi we impeta ya fiançaille.

    Source : https://yegob.rw/meddy-yabasigiye-igifunguzo-abandi-bahanzi-bagiye-kurongora-mu-minsi-ya-vuba-amafoto/

  • Amasaha y'ingendo yagabanijwe, Dr. Diane Gashumba na Prof. Shyaka Anastase bagirwa ba Ambasaderi #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 12 Kamena 2021, ikayoborwa na Perezida Kagame Paul, mu myanzuro yafashwe harimo iyo kuba isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yagaruwe saa tatu z'ijoro, mu gihe abahoze ari ba Minisitiri Dr. Diane Gashumba na Prof. Shyaka Anastase bahawe kujya guhagararira u Rwamda I Mahanga. Harimo n'ibindi byemezo byavuguruwe.

    Soma mu buryo burambuye hano ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri:


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/amasaha-yingendo-yagabanijwe-dr-diane-gashumba-na-prof-shyaka-anastase-bagirwa-ba-ambasaderi/

  • Antoine Anfré uvugwa muri raporo Ducret yemejwe nka Ambasederi w’Ubufaransa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu  wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika yemeje ko Antoine Anfré aba Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda. Anfré  abaye  Ambasaderi nyuma y’imyaka itandatu u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda. Ubwo ku wa 27-28 Gicurasi 2021, Perezida w’Ubufaransa, Emmanue Macron yari  mu Rwanda, yatangaje ko mu […]

    The post Antoine Anfré uvugwa muri raporo Ducret yemejwe nka Ambasederi w’Ubufaransa mu Rwanda first appeared on UMUSEKE.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3xhyHp4