Category: Uncategorized

  • Winnie Ngamije yagizwe Umuyobozi wungirije wa 'Rwanda Civil Aviation' – #rwanda #RwOT

    Akimara kubona inshingano yahawe, Ngamije abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika wamuhaye inshingano, amwizeza ko agiye gukorana ubushake n'imbaraga ze zose.

    What an honour! Thank you, your Excellency @PaulKagame for entrusting me with this noble duty. I pledge my commitment and look forward to continue adding value to the aviation industry.
    I am grateful for the opportunity to serve! https://t.co/Y3xL6XSTJf

    — Winnie Ngamije (@Winnie_Nga) June 12, 2021

    Winnie Ngamije n'ubusanzwe yari umukozi w'ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibibuga by'Indege (Rwanda Airports Company), aho yari ashinzwe ibijyanye n'itumanaho ry'abatwaye indege n'abashinzwe iminara ku kibuga 'Communication Navigation Surveillance' (CNS).

    Uyu mubyeyi wahawe inshingano, yize mu yahoze ari KIST ibijyanye n'ikoranabuhanga, aho yavanye impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na 'Computer Engeneering and Information Technology'. Ayo masomo yayarangije mu 2010.

    Mu 2015, Winnie Ngamije yabonye impamyabumenyi mu bijyanye na 'Software Security' yakuye muri Coursera.

    Mu 2010 nibwo Winnie Ngamije yatangiye kwimenyereza umwuga muri MTN Rwanda, ikigo yaje no guhabwamo akazi mbere yo kwerekeza muri 'Rwanda Civil Aviation Authority.

    Winnie Ngamije kandi ni umwe mu batangije umushinga witwa 'Refugee Girl needs you'. Ni umushinga ufasha abana b'abakobwa bari mu buhungiro, bakabahuza n'abandi bakobwa biteje imbere mu rwego rwo kubereka ko imbere habo ari heza.

    Winnie Ngamije asanzwe ari inzobere mu bya ‘Computer Engeneering and Information Technology’

    Ubu Winnie Ngamije ni umubyeyi w’abana babiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/winnie-ngamije-ubitse-amakamba-abiri-muri-miss-rwanda-yahawe-inshingano-na

  • Kigali: Bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kamena,ahagana  saa tanu z'amanywa, Polisi y'u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya magendu n'ibindi byaha (ASOC) bafatiye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ahazwi nko muri Downtown abantu batatu bacuruzaga amavuta atemewe yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

    Abafashwe ni Dushimimana Wellars w'imyaka 30, Byukusenge Assoumpta w'imyaka 35 na Ukwizagira Vincent w'imyaka 25.

    Uko ari batatu bafatanwe amacupa y'ubwoko butandukanye arimo ayitwa Caro light, Miss white, Princess Clair, G.G and Hypprogel n'andi atandukanye agera kuri 237. Ubwo aba bapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n'ibindi byaha bafataga ayo mavuta atemewe bagiye no mu iduka ry'uwitwa Dushimiyimana Daniel bahasanga amacupa nayo ya mukorogo agera kuri 254 yose hamwe aba amacupa 491, cyakora Daniel kuko yari yamenye amakuru we yahise yiruka aracika aracyarimo gushakishwa.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena ku Cyicaro cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, aba bose uko ari batatu bemeye amakosa bakoraga bayasabira n'imbabazi.

    Byukusenge Assoumpta umwe mu bafatanwe aya mavuta usanzwe utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Bihinga yavuze ko aya mavuta ayacuruza ayahawe n'abazunguzayi bayamuzanira.

    Yagize ati 'Hari abantu basanzwe bacururiza ku muhanda baza aho bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali hazwi nka 'Down Town' bafite ayo mavuta atemewe mu gikapu bakagenda bashaka abakiriya ni muri ubwo buryo nanjye nayaranguraga nkayacuruza. Natangiye gucuruza aya mavuta umwaka ushize wa 2020 ntekereza ko aribwo nzabona inyungu byihuse nkabona n'abakiriya benshi none mbonye ko nibeshye cyane ndabisabira imbabazi nkagira inama n'abandi kubireka.'

    Dushimimana Wellars utuye i Batsinda mu Karere ka Gasabo nawe ufite iduka muri Gare y'Umujyi wa Kigali (Downtown) ryafatiwemo amavuta ya mukorogo yavuze ko yari asanzwe acuruza ibikinisho by'abana yicuza impamvu yashyizemo n'aya mavuta atemewe.

    Ati 'Maze amezi 8 nkora ubu bucuruzi, nayaranguraga n'abacuruzi bazaga bayagendana bayahetse mu bikapu nkayavanga n'ibyo bicuruzwa byange narinsanzwe ncuruza mbere. Siniyumvishaga ko bazamfatana aya mavuta, ndagira inama umuntu wese ugikora ubucuruzi butemewe kubizinukwa nka nasaba n'imbabazi ko ntazongera gucuruza ibitemewe.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi n'abaturage batanga amakuru.

    Yagize ati 'Aba bafashwe baje bakurikira abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye haba muri iki cyumweru no mu gishize yemwe no mu bindi bihe bitandukanye bose bafatirwa gucuruza amavuta atemewe kandi twagiye tubereka itangazamakuru. Abagicuruza aya mavuta atemewe cyangwa n'abacuruza ayemewe mu buryo bwa magendu bakagombye kuba barabiretse, ndibutsa abantu bagicuruza ibintu bitemewe ko kubufatanye  n'abaturage tuzakomeza gushakisha no gufata abakora ubwo bucuruzi butemewe.

    CP Kabera yongeye kuburira abacuruza amavuta ya Mukorogo ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata nta narimwe izigera ibaha agahenge.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda kandi aburira abakomeje gukerensa ingaruka z'aya mavuta ku mubiri no ku buzima bwabo bagakomeza kuyisiga ko bakwiye kubireka burundu kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.
        
    Mu Rwanda hari amoko  agera ku 1,342 y'amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw'uyisize. Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima(OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n'umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Byukusenge Assoumpta wemera icyaha akagisabira n'imbabazi

    Dushimimana Wellaras nawe yagiriye inama abagicuruza Mukorogo bibwira ko batazafatwa ko bakwiye kubireka.

    Inkuru ya RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/13/kigali-bafashwe-bacuruza-amavuta-yangiza-uruhu/

  • Dr. Shyaka Anastase na Dr. Diane Gashumba bahoze ari baMinisitiri bagizwe bambasaderi #rwanda #RwOT

    The post Dr. Shyaka Anastase na Dr. Diane Gashumba bahoze ari baMinisitiri bagizwe bambasaderi appeared first on Teradig News.

    Mu ijoro ryo kuwa 12 Kamena 2021, hafashwe ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yari yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanzuye ko […]

    The post Dr. Shyaka Anastase na Dr. Diane Gashumba bahoze ari baMinisitiri bagizwe bambasaderi appeared first on Teradig News.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3vjkaaX

  • Perezida Kagame yemeje Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    The post Perezida Kagame yemeje Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda appeared first on Teradig News.

    Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yemeje Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine AnfréOo, mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Kanama […]

    The post Perezida Kagame yemeje Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda appeared first on Teradig News.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3pMcHjm

  • Rurageretse hagati ya Caterpillar yatowe na… – #rwanda #RwOT

    Bamawe bati 'Ese nazo zirashengura?' Aha ushoboa gutekereza ko uyu mufana wanyuze kuri Twitter kuri Posite ifasha abafana guhitamo indirimbo, yashakaga kumubaza ikindi, ariko nyamara umuntu usanzwe amenyereye indirimbo zo muri iki gihe yahise yumva icyo Bruce Melodie yabazwaga n’ubwo atigeze asubiza.

     Platin P watoye Caterpillar yahise akurikirwa n'umufana witwa UWASE ANGE wagize ati 'Sohora irimo ibishegu byinshi kuko abana baracyari ku ishuri bazaze yarahararutswe pe kandi (………….)'. Ibi Ange yabivuze asa n'utebya cyane.

    Urebe hafi urabona ko indirimbo Caterpillar na Ndagatora ziri kurwanira umwanya uzazisohora mu bubiko bwa Bruce Melody mu gihe igihe yihaye cyo kurangiza aya mahirwe kubafana be cyaba kirangiye.

    Mu bitekerezo bisaga 219  byatanzwe kuri konti ya Bruce Melodie harimo n'uwiyise ngo MWENE MUZEHE NYAWE watekereje ibyo Bruce ashobora kuzaririmba muri iyi ndirimbo. 

    Mwene Muzehe ati 'Imiringo yo muri Caterpillar irumvikana.Nge baranzi ndi munyakaziiii Eleeeee! Mu gikorwa nyamukuru ndakora bakishima nka caterpillar iri guhinga imisozi'. Arangije ati “Caterpillar yubahwe”. Ukimara kumva amarangamutima y'abakunzi ba Bruce Melody wahita wibaza indirimbo azasohora n'igihe azayisohorera.


    Kuba ubukombe cyangwa ikirangirire bisaba ibikorwa kandi ukabikorana ubushishozi. Ibi ni bimwe mu ntwaro umunyamuziki w'umwuga cyangwa undi wese ugamije gushora imari muri muzika yagakwiye kwitwaza. Ubukaka n'ubushongore bw'umunyamuziki bugaragarira mu byo akora.


    Platin P yatanze amahirwe kuri Caterpillar

    Uwavuga ko Bruce Melody yamaze kugera kuri iyi ntwaro ntabwo yaba yibeshye kuko ari umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze kumenya icyo bisaba kugira ngo umuntu runaka atere indi ntambwe ijya mbere muri Muzika abe yaba n'icyamamare ku rwego rw'isi.

    ‘Ndagatora’ cyangwa Caterpillar ? Bruce Melody uri kwigaragaza nk’ikirango cya Muzika Nyarwanda yasabye abakunzi be guhitamo indirimbo y’imbeshyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106546/rurageretse-hagati-ya-caterpillar-yatowe-na-platin-p-na-ndagatora-bruce-melodie-arasohora–106546.html

  • Ba bana 2 b’abanyeshuri banze kurangarira Tou… – #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yafotowe na Gafotozi kabuhariwe Plaisir Muzogeye ayishyira hanze tariki 05 Gicurasi 2021 ayinyuza ku rukuta rwe rwa Twitter. Kuri iyi foto, hagaragaraho abakinnyi b’amagare bari barimo gusiganwa muri iri rushanwa mpuzamahanga ribera mu Rwanda ariko gafotozi we akaba yarerekeje imboni ya camera ye ku banyeshuri babiri b’abakobwa bigaragara ko bakiri bato bari barimo berekeza ku ishuri.

    Aba bana babiri b’abakobwa Ariane na Louange bagaragara bambaye impuzankano y’ishuri bigaho, bambaye udupfukamunwa n’amazuru kandi neza, bahanye intera ya metero, bahetse ibikapu birimo amakaye, barimo kugenda bifashe mu mifuka batitaye rwose kuri Tour du Rwanda iba yahuruje imbaga ku mihanda yaba abakecuru, abasaza ndetse n’urubyiruko rwinshi hirya no hino mu gihugu aho iri rushanwa rinyura.

    Ifoto y’icyumweru: Yavugishije benshi barimo na CP Kabera! Abanyeshuri bateye umugongo Tour du Rwanda berekeza amaso n’umutima ku ishuri

    Iyi foto yavuzweho amagambo akomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga aho benshi bahurije ku gushimira aba bana uburyo bahaye agaciro ibyo bashyizeho umutima kuruta kurangarira ibitabareba bahuriye nabyo mu nzira. Louange na Ariane biga mu ishuri ryitwa GS Rusiga ribarizwa mu karere ka Rulindo, bashimiwe n’Umuyobozi w’aka Karere ku bwo kugaragaza imyitwarire myiza.

    Tariki 11 Kamena 2021, Akarere ka Rulindo katangaje ko aba bana bashimiwe n’Umuyobozi w’aka Karere. Mu byo bahawe nk’ishimwe harimo amakayi nk’uko bigaragara ku ifoto. Banditse bati “Abanyeshuri #Ariane na #Louange biga muri GS Rusiga mu karere ka Rulindo bagaragaje imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du Rwanda ubwo bahuraga n’amagare ntibigere bayarangarira, bagakomeza inzira ijya ku ishuri, kuri uyu munsi bahawe ishimwe n’Umuyobozi w’Akarere, Kayiranga Emmanuel.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Akarere ka Rulindo ku bw’iki gikorwa cyiza kakoze cyo gushimira aba banyeshuri. Ati “Ni byiza bitanga akanyabugabo bagakora neza”. Icyakora hari uwanenze ko aba bana bahawe amakayi, ati “Niba mushaka guhemba mujye muhemba mureke kwifotoza ku bantu, amakayi atatu n’ikaramu ebyiri ku karere?”. Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yahise asubiza ati “Ikibazo kibaye ifoto (bafashe) cyangwa ibihembo (wagaye)?”

    Ubwo yashyiraga hanze iyi foto, Plaisir Muzogeye yanditse ati “Nkeneye urwego nk’uru rw’icyizere mu kwita ku byanjye bindeba. Bameze neza, baracyeye #AbakobwaBasobanutse”. Benshi bayivuzeho amagambo anyuranye, bamwe bayihuza n’amagambo yigeze gutangazwa na Minisitiri Edouard Bamporiki ‘Ndi mu kazi petit’, mu kumvikanisha ko aba bana birinze gurangazwa n’amagare kuko bafite amasomo abareba ku ishuri kandi bakaba bagomba kuhagerera ku gihe.

    Iyi foto y’aba banyeshuri yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

    Umunyamakuru, David Bayingana ari mu bantu bakunze cyane iyi foto, akurira ingofero uwayifotoye ari we Plaisir Muzogeye anibutsa abantu ko ari we wabaye gafotozi wahize abandi mu mwaka wa 2020. The New Times nayo iherutse gushyira Plaisir ku mwanya wa mbere muri ba gafotozi bakomeye mu Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yitegereje ifoto y’aba bana b’abanyeshuri ayikuramo amasomo atatu yafasha abaturarwanda bose muri rusange muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n’u Rwanda rurimo. Yashimiye aba banyeshuri ko gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro bazumva neza cyane, asaba ko babera urugero abandi baturarwanda bose mu kutadohoka mu kubahiriza gahunda ya ‘NtabeAriNjye’ na ‘GerayoAmahoro’.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, CP Kabera John Bosco yagize ati “Mbonye ino foto y'abanyeshuri; Bambaye agapfukamunwa neza, Bahanye intera, Ntabwo barangaye mu muhanda. Gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro barayumva neza, batubere urugero. #NtaKudohoka”.

    Ariane na Louange bashimiwe n’Akarere ka Rulindo

    Akarere ka Rulindo kashimiye abanyeshuri banze kurangarira amagare ubwo bajyaga ku ishuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106549/ba-bana-2-babanyeshuri-banze-kurangarira-tour-du-rwanda-bakavugisha-benshi-barimo-na-cp-ka-106549.html

  • Le Président Antoine Tshisekedi visite les destructions par Nyiragongo à Goma #rwanda #RwOT

    Le couple présidentiel congolais accueilli à l’aéroport de Goma

    Rubavu: Le Président Antoine Tshisekedi accompagné par son épouse Denise Nyakeru et une forte délégation de huit Ministres visite les destructions causées par l’éruption volcanique de Nyiragongo à Goma à l’Est.

    Il est attendu que le Président Tshisekedi visitera les sites de déplacés, dont Sake. Il se rendre aussi à Béni, région martyre suite aux attaques meurtrières des groupes rebelles ADF.

    Le bilan officiel de l’éruption volcanique de Nyiragongo est de 32 morts, 3500 maisons détruites et 400 mille personnes déplacées.  (Fin)

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3zgBbWm

  • Le Conseil des Ministres a approuvé la désignation d’Antoine Anfré et de Dragos Viorel Radu Tigau comme Ambassadeurs de France et de Roumanie au Rwanda #rwanda #RwOT

    Le Conseil des Ministres a approuvé en sa séance hier la désignation d’Antoine Anfré comme Ambassadeur de France au Rwanda avec siège à Kigali ; tandis que   Dragos Viorel Radu Tigau est Ambassadeur  de Roumanie au Rwanda avec siège à Nairobi.

    Le Conseil des Ministres a en même temps approuvé la désignation de trois Ambassadeurs du Rwanda à l’étranger : James Gatera représentera le Rwanda en Israël ; Dr Diane Gashumba représentera son pays au Royaume de Suède ; et le Prof. Anastase Shyaka représentera le Rwanda en Pologne.

    Tandis que Michel Sebera a été nommé Conseiller à l’Ambassade du Rwanda au Royaume des Pays-Pas. Madame Winnie Ngamije a été nommée Directrice Générale Adjointe de l’Aviation Civile. (Fin)

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/35f1Kxp

  • Pope Cautions Against Child Labour #rwanda #RwOT

    Child labour is on the surge worldwide and should be prevented and equally denounced with the strongest measures possible UN has said.

    On June 12, Saurday, the world marked a day against child labour.

    The number of children forced into child labour has risen to 160 million, an increase of 8.4 million children in the last 4 years.

    Millions more are at risk of being drawn into it due to the impacts of Covid-19.

    The UN denounces an increase in child labour worldwide and warns the world is losing ground in the fight against the phenomenon.

    Pope Francis marked the World Day Against Child Labour tweeting “Children are the future of the human family: all of us are expected to promote their growth, health and tranquility.

    A joint report by the United Nations International Labour Organization (ILO) and the UN’s children’s fund, UNICEF, released in view of World Day Against Child Labour, June 12, Saturday captured a significant surge in child labour.

    This new report; “Child Labour: Global estimates 2020, trends and the road forward”, the two agencies warn that progress to end child labour has stalled for the first time in 20 years, reversing the previous downward trend that saw child labour fall by 94 million between 2000 and 2016.

    The report warns that globally, 9 million additional children are at risk of being pushed into child labour by the end of 2022 as a result of the pandemic.

    A simulation model shows that this number could rise to 46 million if they don’t have access to critical social protection coverage.

    The ILO-UNICEF report notes that even in regions where there has been some headway since 2016, such as in Asia and the Pacific, and Latin America and the Caribbean, Covid-19 is endangering that progress.

    However, a similar progress has eluded sub-Saharan Africa, where population growth, recurrent crises, extreme poverty, and inadequate social protection measures have led to an additional 16.6 million children in child labour over the past four years.

    The post Pope Cautions Against Child Labour appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3xgQDA3

  • Umuhanzikazi Clarisse Karasira n'umugabo we batanze ubutumwa bwakoze benshi ku mutima ku munsi wo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu mumsi tariki 12 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana, Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Dejoie Sylvain Ifashabayo bakaba bifatanyije n'abana bo ku muhanda ndetse n'abandi batandukanye maze batanga ubutumwa bukomeye.

    Mu butumwa bose banyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bwakoze abatari bake ku mutima mu babasha kubakurikira, banagaragaza ibitekerezo bagaragazaga ko bifatanyije n'aba bana. Mu butumwa Clarisse Karasira yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekejwe n'amafoto atandukanye harimo iyo ari muri ruhurura n'abana bo ku muhanda bwagize buti'Uyu munsi hazirikanwa kurwanya Ikoreshwa ry'abana mu mirimo ivunanye, haracyari abana benshi bakoreshwa imirimo ivunanye cyane, mu ngo n'ahatari mu ngo bikabaviramo ingaruka zitandukanye tureba! Ni inshingano ya buri wese gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe ahagaragara abana bakoreshwa batyo, ni n'inshingano yacu gushakira abana bose imibereho myiza ibakwiriye.''

    Mbere y'ubwo butumwa ariko umugabo we Ifashabayo Dejoie yari yanyuze ku rukuta rwe rwa instagram yandika mu rurimi rw'icyongereza nawe yifatanya n'aba bana.

    Ati 'Njyewe n'umugore wanjye dukunda abana cyane ku bw'impamvu nyinshi. Abana ntibagira aho bagarukira mu mitekerereze, abana batekereza ibyiza gusa, bizerera mu bishoboka kandi buri gihe baba bafite uko bifuza ahazaza habo. Ndabizi neza wabonye bamwe bakora indege,imodoka,amazu n'ibindi.

    Ndetse na bariya bo ku muhanda iyo ubabajije abo bazaba ahazaza, utangazwa n'inzozi zabo nko kuba abakuru b'ibihugu, abajenerali, ndetse n'abacuruzi bakomeye wavuga. Ikibazo ni kuki nyinshi muri izo nzozi batazigeraho iyo bakuze ?'.

    'Ndumva igisubizo ari ukubera ko bagenda bahora n'abantu batabona ibyiza imbere bagatangira kubacira imanza z'aho bagera kure bagendeye kuho bakomoka, abarimu bahora bababwira uburyo ari injiji kubera ko batabona amanota ashimishije mu isomo runaka mu gihe abandi bo batazigeraho kubera Ko twebwe abakuze tunanirwa kubabona mo ubushobozi ngo dushore amafaranga mu myigire yabo kugira ngo bagaragaze ubushobozi bifitemo'.

    'Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Ikoreshwa ry'abana mu mirimo ivunanye, ndifuza kwihanganisha mwebwe mwese inzozi zanyu zangijwe n'ibitekerezo bitubaka bya sosiyete. Nihanganishije kandi abo bose batabonye uburezi bwiza kugira ngo mugere ku ntego zanyu cyane cyane abo bose batigeze barota kugera ku nzozi zihambaye kubera ubukene mu muryango'.

    'Kuri twese, turahamagarira buri wese gushaka mu mutima tukanasura igice cy'ubumuntu dufite ku bana bacu. Bakunde, ubafashe, ubatere akanyabugabo kandi niba ushobora kubohereza ku ishuri ndetse ukanabareka bagatekereza kure cyane hashoboka kuko ukuri ni uko nta kidashoboka ku muremyi wabo'.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-clarisse-karasira-numugabo-we-batanze-ubutumwa-bwakoze-benshi-ku-mutima-ku-munsi-wo-kurwanya-imirimo-ivunanye-ikoreshwa-abana/