Category: Uncategorized

  • Igikorwa Sadio Mane yakoreye abaturage bo mu… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe ibindi byamamare biruhukira mu mijyi ikomeye ku Isi irimo za Dubai na Losa Angeles n'ahandi, siko bimeze ku munya-Senegal w'umutima ukunda, Sadio Mane, kuko ubwo yabonaga ikiruhuko yahisemo kujya iwabo mu cyaro aho avuka ajya gusangira imyembe n'abasore bakuranye ndetse banabanye mu buzima bugoye mu mabyiruka yabo.

    Uyu mukinnyi kandi igihe cyose aharanira gukora igikorwa cyateza imbere icyaro yavukiyemo cya Bambali, kuko yamaze kuhubaka amashuri n'ibitaro.

    Mane w'imyaka 29 y'amavuko uhembwa arenga ibihumbi 100 by'amadolari, aka kayabo ahembwa yiyemeje kujya agasangira n'abanya-Senegal kuko Imana yamukuye kure mu buryo nawe atari yiteguye.

    Amafoto agaragaza Mane ari gusangira imyembe n'inshuti ze mu gace ka Bambali yakwirakwijwe henshi ndetse benshi bashima uyu mukinnyi ukuntu yicisha bugufi ndetse akaba afite umutima w'urukundo.

    Mane udakunda kugaragara yishimisha mu mafaranga menshi ahembwa, yabaye umukinnyi mwiza kurusha abandi muri Afurika ndetse anatwara ibikombe bikomeye i Burayi arikumwe na Liverpool akinira.

    Ubwo yabazwaga impamvu atagura imodoka zihenze ngo anajye kuruhukira ahakomeye nk'abandi bakinnyi, Mane yasubije ati 'Ntabwo rwose nita cyane ku kugura imodoka zihenze cyangwa ibikoresho bikomeye. Icyo nshyize imbere ni ukureba niba abantu banjye muri Sénégal bajya kuryama babonye icyo barya, serivisi nziza z'ibitaro n'amashuri.

    Sinzigera nduhuka kugeza igihe nzaba ndi umusemburo mwiza mu muryango wanjye. Kandi ndanezerewe rwose kandi nishimiye abandi bakinnyi b'umupira w'amaguru bagura imodoka nziza n'igorofa mu mafaranga yabo'.

    Hashize igihe gito, Mane atanze asaga ibihumbi 530 by'amapawundi mu kubaka ibitaro byo mu gace akomokamo ka Bambali.

    Ibiruhuko bya Sadio Mane muri Senegal

    Igikorwa uyu mukinnyi yakoze cyazamuye imbamutima za benshi


    Mane ntiyigeze yirengagiza abaturage bo mu cyaro avukamo

    Mane asanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107345/igikorwa-sadio-mane-yakoreye-abaturage-bo-mu-cyaro-avukamo-cyazamuye-amarangamutima-ya-ben-107345.html

  • Ngoma: Umunyeshuri akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisobanurwa na Mugirwanake Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, ahabereye icyo cyaha, ngo babibwiwe n’umugore wari usanze uwo mwana mu murima we w’ikawa.

    Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo mwana wishwe ari uw’umukobwa wari utwite wo mu ngo zegereye aho bamusanze yapfuye.

    Nk’uko bitangazwa n’Urwgo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) “Umukobwa yiyemerera ko yabyaye umwana ahagana saa cyenda z’ijoro, nyuma akamujugunya mu murima w’ikawa, amaze kumwica”.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, avugana n’Ikinyamakuru ‘The New Times’ yemeje ko ayo makuru ari yo, ariko ko iperereza rigikomeje.

    Yagize ati “Ni umukobwa ufite imyaka 18 wabyaye umwana w’umuhungu, ako kanya ahita amwica mu buryo buteye agahinda”.

    Kugeza ubu amazina y’uwo mukobwa ntiyatangajwe, arimo arimo kwitabwaho n’abaganga ku bitaro kuko yabyaye nta muntu n’umwe umufashije, nyuma agahita ajya mu mirimo isanzwe ya buri munsi kugira ngo hatagira ukeka ibyo yakoze.

    Murangira ati “Namara gukira neza, azagezwa kuri Polisi, hakurikireho gukurikiranwa mu butabera nk’uko biteganywa n’amategeko”.

    Umurambo w’uwo mwana wishwe wo wajyanywe kuri Laboratwari y’u Rwanda (Rwanda Forensic Laboratory” gukorerwa ibizamini.

    Uwo mukobwa ngo yigaga mu mwaka wa gatandatu kuri Groupe Scolaire de Mvumba, kandi nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Murama, yakomeje kujya ku ishuri no mu gihe cyose yari atwite, ndetse ngo yanakoze ibizamini nk’abandi. Gusa ngo ababyeyi bavuga ko batigeze bamenya ko umukobwa wabo atwite.

    Mugirwanake ati “Ababyeyi b’uwo mukobwa bavuga ko yashoboye guhisha ko atwite ntihagira ubimenya”.

    Mugirwanake yavuze ko ari ubwa mbere icyaha nk’icyo kibaye mu Murenge wa Murama, ariko ngo hari n’abandi bakobwa bagiye babyarira mu rugo nyuma bagakomeza ubuzima bwabo, ibyo rero ngo bigaragaza ko hakenewe gushyira imbaraga mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

  • Igipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 94.7% (ubushakashatsi bwa NURC) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hagaragajwe ko ubwiyunge bushyigikiwe kandi buzamurwa n’inkingi zirimo, gusobanukirwa amateka y’Igihugu no gutekereza ahazaza h’u Rwanda, kwiyumva mu bunyarwanda (Ndi Umunyarwanda), icyizere n’uruhare by’abaturage mu miyoborere, umutekano n’imibereho myiza, ubutabera, ndetse n’imibanire.

    Bikurikire muri iyi Video:

  • Huye: Batatu bafashwe bacyekwaho kwiba umuturage 300.000Frw bamaze kumusindisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Mutesi Grace w’imyaka 24, Iradukunda Elyse w’imyaka 21 na Uzabintwari Jean de Dieu w’imyaka 27, bafashwe nyuma yo gucyekwaho kwiba ayo mafaranga kuri telefoni y’uwitwa Hategekimana Daniel w’imyaka 40, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bacyekwaho icyaha cy’ubujura, Polisi yabafashe biturutse ku bufatanye n’abaturage.

    Yagize ati “Tariki ya 24 Kamena 2021, Hategekimana Daniel yagiye mu kabari na ko kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya Covid-19, yasanzemo bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka inzoga zidasembuye ariko bo bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee, bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko Hategekimana amaze gusinda abakobwa bamusabye kwishyura ababwira ko amafaranga ari kuri telefoni, mu gihe arimo kubishyura uwitwa Mutesi Grace abona umubare w’ibanga batangira kumwiba amafaranga yari ariho.

    Ati “Mutesi yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w’ibanga yibyeho ibihumbi 50 ahita aha wa mubare w’ibanga mugenzi we Iradukunda nawe akuraho ibihumbi 15. Muri iryo joro haje uwitwa Uzabintwari aje kunywera muri ako kabari na we ahabwa umubare w’ibanga, yahise amwiba kuri iyo telefoni ibihumbi 160.

    Abakekwa bavuga ko amafaranga bavanye kuri telefoni ari ibihumbi 264,500 mu gihe nyirayo we avuga ko hariho ibihumbi 300”.

    SP Kanamugire yavuze ko muri iryo joro Uzabintwari yahise yimuka ajya kunywera mu kandi kabari. Nyuma mu gitondo tariki ya 25 Kamena 2021, Hategekimana akimara kubona ko yibwe amafaranga ye yahise aza gutanga amakuru kuri Polisi, ba bantu bamaze kumenya ko yabivuze bahise batoroka ariko Polisi ikomeza kubashakisha ifatanyije n’abaturage bafatwa ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaburiye abararikira iby’abandi bakabitwara bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose.

    Ati “Abantu bazi ko bashinzwe kwakira umuntu bakamuha serivisi nk’uko bikwiye bo bagahitamo no kumwambura ibye bibwira ko ahari uwo babikoreye atabimenya, bashatse babicikaho burundu kuko ntibizabahira. Abantu bakwiye gukora bagashaka ibyabo mu mucyo batambuye cyangwa ngo bararikire iby’abandi”.

    Yanibukije kandi abantu ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba kubahirizwa na buri wese harimo no kumenya ko utubari dufunze.

    Akabari ka Nzabarushimana karafungwa acibwe n’amande kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, mu gihe abo batatu bafashwe bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Huye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • Rwatubyaye na Nirisarike uyu munsi baramanuka mu kibuga mu irushanwa bahoze barota #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo hatangira ijonjora rya UEFA Conference aho amakipe akinamo abanyarwanda ari bube amanuka mu kibuga, Urartu FC ya Nirisarike yerekeje muri Slovenia ni mu gihe FC Shkupi FC ya Rwatubyaye Llapi FC yo muri Kosovo.

    Aya makipe yombi akaba ari mu itsinda rya 3 kumwe na Llapi (KOS), Dinamo Batumi (GEO), Tre Penne (SMR), Sfintul Gheorghe (MDA), Partizani (ALB), Maribor (SVN)

    FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul muri Macedonia irakira Llapi FC yo muri Kosovo, ni mu gihe ikipe ya Urartu FC muri Armenia ikinamo Nirisarike Salomon yamaze kugera mu Slovenia aho igiye gukina na Maribor FC.

    Ni ubwa aba bakinnyi bombi b’abanyarwanda bagiye gukina iyi mikino yo ku rwego nk’uru kuva batangira urugendo rwabo rwa ruhago, akaba ari n’inzozi bahoze barota. Nta gihindutse bose baraza kuba babanje mu kibuga muri iyi mikino bafasha amakipe yabo.

    Imikino yose yo mu itsinda rya 3 iteganyijwe

    Shkupi 1987 (MKD) vs Llapi (KOS)
    Dinamo Batumi (GEO) vs Tre Penne (SMR)
    Sfintul Gheorghe (MDA) vs Partizani (ALB)
    Maribor (SVN) vs Urartu (ARM)

    Nirisarike na Urartu FC bamaze kugera muri Slavenia gukina Maribor FC

    Rwatubyaye Abdul n’ikipe ye barakira LlaPi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-na-nirisarike-uyu-munsi-baramanuka-mu-kibuga-mu-irushanwa-bahoze-barota

  • Ngororero : Umugabo yakubise ifuni umugore we ngo kuko yamutanze kugera mu rugo #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo akekwaho kuba yakubise umugore we ifuni mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021 saa yine z’ijoro.

    Bivugwa ko uyu mugabo yamujijije kuba yamutanze kugera mu rugo, aho atahiye ngo batangira gucyocyorana biza kugera aho umugabo yeguye ifuni ayimukubita mu mutwe.

    Uyu mugore wakubiswe ifuni Imana igakinga akaboro, yahise agwa muri koma, bamujyana kwa muganga igitaraganya ubu amakuru aravuga ko yatangiye gutora ka mitende.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Nzabakurikiza Alphonse, avuga ko umugore wa Baraturwango yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugabo we ashingiye ku mitungo ari na yo bapfaga.

    Agira ati 'Amakuru abana baduha n’abaturanyi ni uko umugore afite utwo yishabikira ntaheho umugabo kandi umugabo we ntagire icyo azana mu rugo, uwo mugabo kandi ngo yaba akeka ko umugore we yaba afite abandi bagabo bamuha ibituma yimeza neza kuko ngo yiyitaho agasa neza.'

    Nzabakurikiza akaba agira inama abaturage bafite ingo kurushaho gutera intambwe bakamenyekanisha ikibazo bafite mu nshuti n’abavandimwe mu rwego rwo kurwanya ibyago biterwa n’amakimbirane.

    Ati 'Imiryango ikwiye kugaragaza ibibazo ifitanye mu nshuti n’abavandimwe aho binaniranye bigashyikirizwa izindi nzego kuko ingaruka zabyo ni uko habaho ibyago nk’ibyo kandi imitungo ikahahombera.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Umugabo-yakubise-ifuni-umugore-we-ngo-kuko-yamutanze-kugera-mu-rugo

  • Manzi Thierry wakiniraga APR FC yerekeje mu ikipe yo muri Georgia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka ibiri akinira ikipe ya APR FC aho yayigiyemo avuye muri Rayon Sports, ubu Manzi Thierry yamaze gusezera bagenzi be aho nyuma yo gusoza amasezerano azerekeza mu cyiciro cya mbere muri Georgia.

    Manzi Thierry wari Kapiteni wa APR FC yerekeje muri Georgia
    Manzi Thierry wari Kapiteni wa APR FC yerekeje muri Georgia

    Manzi Thierry yamaze kwerekeza mu ikipe yitwa FC Dila Gori ndetse yamaze no kumwandika mu bakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe ikaba yarasoje shampiyona iheruka iri ku mwanya wa kane.

    Manzi Thierry ku rutonde rw
    Manzi Thierry ku rutonde rw’abakinnyi ba FC DILA GORI


  • Manzi Thierry ikipe yerekejemo yamenyekanye, Byiringiro Lague arafata rutemikirere uyu munsi #rwanda #RwOT

    Manzi Thierry wari kapiteni wa APR FC, yamaze kwerekeza mu ikipe ya FC Dila Gori yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Georgia izakina imikino y’ijonjora rya UEFA Conference League.

    Uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, yari asoje amasezerano y’imyaka 2 muri APR FC yagezemo muri 2019.

    Nyuma yo gusoza amasezerano ye, uyu myugariro akaba agiye gukinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka 3.

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azerekeza muri iki gihugu ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga gufasha iyi kipe gukomeza kwitegura imikino y’ijonjora rya UEFA Conference League itangira uyu munsi ikina na Žilina FC yo muri Slovakia.

    Manzi Thierry yamaze kuba umukinnyi FC Dila Gori

    Rutahizamu Byiringiro Lague na we wakiniraga ikipe ya APR FC, arafata rutemikirere kuri uyu wa Kane yerekeza mu Busuwuisi aho agiye gukinira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri bamaze kumvikana.

    Kugeza ubu ikipe uyu musore agiyemo yagizwe ibanga ntabwo iratangazwa.

    Byiringiro Lague arerekeza mu Busuwisi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-ikipe-yerekejemo-yamenyekanye-byiringiro-lague-arafata-rutemikirere-uyu-munsi

  • Bigoranye u Bwongereza bwageze ku mukino wa nyuma wa Euro 2020(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino wasabye iminota 30 y’inyongera, u Bwongereza bwatsinze Denmark mu mukino wa 1/2 cya Euro 2020 buhita bugera ku mukino wa nyuma aho buzahura n’u Butaliyani.

    Mbere y’uko umukino utangira, Kapiteni w’u Bwongereza, Harry Kane, yahaye mugenzi we wa Danemark, Simon Kjaer, umupira wasinyweho n’abakinnyi bose ba Three Lions, wanditseho Eriksen na nimero 10 mu mugongo.

    Denmark niyo yinjiye mu mukino mbere ndetse biza no kuyihira ibona igitego ku munota wa 30 gitsinzwe na Mikkel Damsgaard ku mupira w’umuterekano.

    U Bwongereza waje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 39 ubwo myugariro w’u Butaliyani, Simon Kjaer yitsindaga ku mupira wahinduwe na Bukayo Saka mu rubuga rw’amahina ku munota wa 39.

    Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yabonye uburyo butandukanye burimo ishoti rikomeye ryatewe na Damsgaard, umunyezamu Jordan Pickford ashyira umupira muri koruneri mu gihe Kasper Schmeichel yakuyemo umupira watewe na Harry Maguire n’umutwe n’undi watewe na Harry Kane.

    Umukino warangiye ari 1-1 bahita bitabaza iminota 30 y’inyongera, ku munota wa 15 w’inyongera Raheem Sterling yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina batanga penaliti yatewe na Harry Kane ariko umunyezamu ayikuramo ariko n’ubundi ugarukira uyu musore ahita awushyira mu rushundura.

    Umukino waje kurangira ari 2-1 maze u Bwongereza buba bugeze ku mukino wa nyuma aho buzahura n’u Butaliyani tariki ya 11 Nyakanga 2021.

    Kufura yavuyemo igitego cya Denmark

    Mikkel Damsgaard yishimira igitego yatsinze

    U Bwongereza bwishimira igitego cya Simon Kjaer yitsinze

    Umenyezamu wa Denmark yahuye n’akazi gakomeye

    Ikosa ryakorewe Raheem Sterling ryavuyemo penaliti

    Harry Kane yahushije oenaliti ariko umupira yahise awusubizamo

    Harty Kane yishimira igitego cye

    Byari ibyishimo ku bakinnyi b’u Bwongereza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-u-bwongereza-bwageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-euro-2020-amafoto

  • Huye: Hafashwe abakekwaho kwiba amafaranga y' umuturage mu gihe bari bamaze kumusindisha #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye k'ubufatanye n'abaturage, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga bafashe abantu batatu bari bamaze ibyumweru bibiri bashakishwa bacyekwaho kwiba umuturage amafaranga nyuma yo kumusindisha.

    Abafashwe ni Mutesi Grace w'imyaka 24, Iradukunda Elyse w'imyaka 21 na Uzabintwari Jean de Dieu w'imyaka 27 bafashwe nyuma yo gucyekwaho kwiba amafaranga y'u Rwanda  ibihumbi 300,000 kuri telefoni y'uwitwa Hategekimana Daniel w'imyaka 40.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abo bantu bacyekwaho icyaha cy'ubujura Polisi yabafashe biturutse k'ubufatanye n'abaturage.

    Yagize ati'Tariki ya 24 Kamena Hategekimana Daniel  yagiye mu kabari nako kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya COVID-19. Yasanzemo  bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka inzoga zidasembuye ariko  bo  bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda.'
     
    SP Kanamugire akomeza avuga ko Hategekimana amaze gusinda abakobwa bamusabye kwishyura ababwira ko amafaranga ari kuri telefoni mu gihe ari kubishyura uwitwa Mutesi Grace abona umubare w'ibanga batangira kumwiba amafaranga yari ariho.

    Ati' Mutesi yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w'ibanga yibyeho  ibihumbi 50  ahita aha wa mubare w'ibanga mugenzi we Iradukunda nawe akuraho ibihumbi 15. Muri iryo joro haje uwitwa Uzabintwari aje kunywera muri ako kabari nawe ahabwa umubare w'ibanga nawe yahise amwiba kuri iyo telefoni ibihumbi 160. Abakekwa bavuga ko amafaranga bavanye kuri telefoni ari ibihumbi 264,500 mugihe nyirayo we avuga ko hariho ibihumbi 300.'

    SP Kanamugire yavuze ko muri iryo joro Uzabintwari yahise yimuka ajya kunywera mu kandi kabari. Nyuma mu gitondo tariki ya 25 Kamena Hategekimana akimara kubona ko yibwe amafaranga ye yahise aza gutanga amakuru kuri Polisi, ba bantu bamaze kumenya ko yabivuze  bahise batoroka ariko  Polisi ikomeza kubashakisha ifatanyije n'abaturage bafatwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yaburiye abararikira iby'abandi bakabitwara bakoresheje uburyo  ubwo aribwo bwose.
     
    Ati 'Abantu bazi ko bashinzwe kwakira umuntu bakamuha serivisi nk'uko bikwiye bo bagahitamo no kumwambura ibye bibwira ko ahari uwo babikoreye atabimenya bashatse babicikaho burundu kuko ntibizabahira. Abantu bakwiye gukora bagashaka ibyabo mu mucyo batambuye cyangwa ngo bararikire iby'abandi.'

    Yanibukije kandi abantu ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba kubahirizwa na buri wese harimo no kumenya ko utabari dufunze.  Nzabarushimana akabari ke karafungwa acibwe n'amande kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Iyi nkuru dukesha Polisi y' u Rwanda ivuga ko abo batatu bafashwe bashyikirizwa  Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Huye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/08/huye-hafashwe-abakekwaho-kwiba-amafaranga-y-umuturage-mu-gihe-bari-bamaze-kumusindisha/