Category: Uncategorized

  • Ese waruzi ko karoti zifite akamaro kanini ku buzima bwacu? Sobanukirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Karoti ni zimwe mu mboga zikunze gukoreshwa n'abantu benshi kw'isi, haba mu kuzihekenya, mu kuziteka bakazikoramo imboga zo kurisha ibiryo runaka cyangwa bakazikoresha bakora salade ndetse abandi bakazikoramo imitobe.

    Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibyiza byo gukoresha karoti ndetse n'akamaro zifitiye umubiri w'umuntu.

    Sobanukirwa n'akamaro ko gukoresha karoti ku buzima bwawe:

    Ubusanzwe karoti ikize cyane kuri vitamin A ari nabyo bituma umuntu abona neza, ikunganira mu kuvura uburwayi bw'amaso n'uruhu ndetse bigatuma umuntu agira uruhu rwiza n'ururenda rwo mu mubiri we rugatunganywa.

    Gukoresha karoti bituma habaho ikorwa ry'amaraso kandi bikongera abasirikare b'umubiri, ifasha mu kurinda uburwayi bw'amabuye mu ruhago rw'inkari. Karoti ikenerwa cyane mu kuvura bronchite na sinezite ndetse ituma ururenda rwo mu gifu rukora neza kandi ikaringaniza imvubura zo mu gifu.

    Karoti ikenerwa cyane mu komora ibisebe bw'uruhu ndetse nibyo mu mubiri imbere, yoroshya uburibwe bwo mu gifu no kwiyongera kw'aside mu gifu cyawe ndetse igafasha no kurwanya impiswi n'inzoka zo mu nda.

    Gukoresha karoti nibyiza nanone, kuko bifasha amenyo yawe aba meza cyane kandi agatyara mu gihe ukunda kuzihekenya, ikindi karoti ni ingenzi cyane ku bantu basanzwe banywa itabi bifuza kuba babihagarika kuko isohora ubumara bwaryo mu mubiri, kuyibandika isekuye ku bisebe, ubushye, ubuheri no k'uruhu rusanzwe iraruvura kandi igatuma uruhu rurushaho kuba rwiza.

    Karoti ni nziza ku bagore kuko ibafasha mu gukangura imihango ndetse imbuto zayo zifasha mu gukora icyuka cyibyimba mu gifu.
    Ni byiza kuyikoresha uyihekenya ndetse unywa umutobe wayo; icyo ukwiye kumenya nuko ibyiza bya karoti ushobora kubibona byibuze nyuma y'ukwezi uyikoresha. Karoti ntiyicwa nuko itetswe, ahubwo yicwa n'ubushyuhe bw'urumuri.

    Source : https://yegob.rw/ese-waruzi-ko-karoti-zifite-akamaro-kanini-ku-buzima-bwacu-sobanukirwa/

  • Urarye uri menge! Umukunzi wawe ashobora gukuramo ake karenge kubera izi mpamvu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuba abagabo batamena amabanga yabo akabagumamo ni cyo gituma bababazwa cyane mu gihe abagore bo bisanzura bakaganira ku bibazo byabo. Iyi nkuru rero igiye kugufasha kumenya neza impamvu uwo muntu muri kumwe ashobora guhita agusiga mu kanya nk'ako guhumbya uramutse urebye nabi:

    1.Abona udashobora guhinduka

    Ntabwo muzahora murebana akana ko mujisho niko kuri. Ikitari ukuri kandi kitari cyiza ni uko umwe muri mwe atazemera guhura na mugenzi we, ahari arakwitegereza akabona ntuteze guhinduka. Iteka mwereke ko ushobora guhinduka no guhindura intekerezo zawe.

    2.Yumva asa n'uwambuwe agaciro ke cyangwa yaragateshejwe

    Ahari utuma yumva asa n'udahawe agaciro, ntuzatume uwo muntu mukundana cyangwa mubana yumva asa n'uwambuwe agaciro ke. Iteka tuma yumva akunzwe kandi yubashywe.

    3.Yaguciye inyuma

    Niba yaraguciye inyuma azajya aguhunga ubibone kubera ubwoba n'ipfunwe. N'ubwo bimeze bityo rero mube hafi, umwereke ko nta gikuba cyacitse niba koko umukunda.

    4.Nta bufasha abona buguturutseho

    Iteka muhe ubufasha ndetse umubwire n'amagambo akeneye kumva, mubwire ko ari mwiza mutake mu bandi mwerekane, mwiteho abibone ndetse umufashe mu byiza no mu bibi.

    Source : https://yegob.rw/urarye-uri-menge-umukunzi-wawe-ashobora-gukuramo-ake-karenge-kubera-izi-mpamvu/

  • Abanyeshuri basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, Abanyeshuri basoje icyiciro cy'amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta. Byitezwe ko ibi bizamini bizitabirwa n'abagera ku 254 678.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bateguwe neza kandi hari icyizere ko bazatsinda.

    Ati 'Nubwo bamaze igihe kirekire batari ku mashuri kubera icyorezo cya Covid-19, dufite icyizere ko baraza kubitsinda kuko nyuma y'aho amashuri yongeye gufungurirwa, abana barateguwe neza, barafashwa mu buryo butandukanye ku buryo bataraza gutsindwa.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo dusaba Imana tunasaba n'ababyeyi cyangwa abarezi kudufasha, ni ugukaza ingamba z'ubwirinzi kugira ngo hatagira abaza kwandura iki cyorezo muri ibi bihe by'ibizamini bikaba byatuma bitarangira.'

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-basoje-amashuri-abanza-batangiye-ibizamini-bya-leta-amafoto/

  • “ Niki nakoze kugirango mbone uyu mwamikazi

    Ku munsi w'ejo nibwo Fiona Muthoni, umukunzi wa Arthur Nkusi, abinyujije ku rukuta rwa instagram yashyize hanze amwe mu mafoto ye ndetse anerekana ifoto aho yari yasohokanye na Arthur Nkusi.

    Nyuma y'aya mafoto, Arthur Nkusi yarayitegereje maze abona ubwiza bw'umukunzi we nuko amutera umutoma unyerera agira ati ” And what did I do to deserve this😍😍 You're look amazing❤️  “. 

    Source : https://yegob.rw/niki-nakoze-kugirango-mbone-uyu-mwamikazi-%F0%9F%98%8D-umunyarwenya-arthur-nkusi-yateye-imitoma-umukunzi-we/

  • Zuby comedy basigaye barya inkoko gusa| Ubuzima bwarahindutse| Byinshi bafite nk'imishinga babivuze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyarwenya Sam na Seth bazwi nk'itsinda rya Zub Comedy batangaje ko kuri ubu ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yuko batangiye gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n'abaterankunga bagenda babafasha mu kazi kabo ko gusetsa ka buri munsi.

    Ubwo Iris Tv yabaganirizaga, Sam na Seth bari barimo gusangira inkoko n'ifiriti bishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse nkuko byagaragaraga mu maso habo hari harimo akanyamuneza kenshi ndetse bananyuzagamo bagatera urwenya.

    Sam na Seth bavuze ko mu mezi abiri ari imbere bagiye gushyira urwenya rwabo ku rundi rwego dore ko barimo gutegura gutangira gukorana n'abakinnyi ba filime bakomeye harimo nka Ngenzi, Kecapu ndetse n'abandi.

    Sam na Seth

    Source : https://yegob.rw/zuby-comedy-basigaye-barya-inkoko-gusa-ubuzima-bwarahindutse-byinshi-bafite-nkimishinga-babivuze/

  • Niba ukunze kugendana telefoni yawe ifunguye Bluetooth ibi byago biragutegereje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi usanga twibanda ku gushyira imfunguzo zikaze (screen lock & app lock) muri telefone zacu ndetse tukanaharanira guhora telefone zigaragara neza umunsi kuwundi.

    Nyamara ibi usanga tubikora ariko tugasiga ibindi bifunguye muri telefone zacu ariko akenshi ugasanga tubikora tutanazi yuko ari bibi. Ni abantu bacye baziko atari byiza na gato kugendana telefone ifunguye wireless connection (Wi-Fi) cyangwa se data connection.

    Kugendana telefone wafunguye ibi bintu kandi akenshi tutari no kubikoresha ni nko kwicukurira imva tutabizi. Gusa hari ikindi tutajya dutekerezaho cyane 'Bluetooth', mu gihe cyose usohotse cyangwa uri murugo ukwiye kubanza kureba niba Bluetooth yawe ijimije mu gihe utayikeneye.

    Ukwiye kumenya ko uko ugabanya umwanya wo gukoresha Bluetooth ari nako ugabanya guhura n'ibyago biyiturukaho. Bimwe muribyo harimo nk'ikitwa BlueBorne, iki cyatangajwe n'ikigo kitwa Armis. Blueborne ituma telefone cyangwa ikindi gikoresho gihora gifunguye Bluetooth cyakwibasirwa n'ibitero by'ikoranabuhanga kuburyo bworoshye cyane.

    Ibi biba kubikoresho byose hatitawe ku ikoranabuhanga rikoreshwa yaba android, windows, cyangwa se IOS. Gusa ahanini ibi bitero bikunda kwibasira ibikoresho bimara umwanya munini cyane bifunguye Bluetooth.
    Ibi bivuze ko niba ukoresha Bluetooth yawe cyane nk'abakoresha isaha cyangwa se ecouteur za Bluetooth bakwiye kujya bafata amasaha amwe namwe bakazikuraho.

    Uretse kandi kuba igikoresho cyawe gifite ibyago byo kwinjirirwa, ukwiye kumenya ko Bluetooth iyo ifunguye igira ingaruka mbi ku buzima bw'umuntu cyane cyane ku bwonko, ndetse no ku bice by'imyororokere.

    Source : https://yegob.rw/niba-ukunze-kugendana-telefoni-yawe-ifunguye-bluetooth-ibi-byago-biragutegereje/

  • Abantu bakubiswe n'inkuba ubwo bifataga amafoto ya selfie. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakubiswe n'inkuba mu gihugu cy'u Buhinde ubwo bari ku gasongero k'umunara mu nzu y'umutamenwa wubatswe mu kinyejana cya 12, aha akaba ari ahantu hakunze gutemberera cyane ba Mukerarugendo. Amakuru dukesha BBC avuga ko ubwo ibi byabaga, abagera kuri 27 basimbutse bakagwa hasi.

    Umupolisi mukuru yatangarije abanyamakuru ko uwo munara ariho hantu hakurura abantu benshi kuri iyi nzu yongeraho kandi ko abapfuye ari abakiri bato.

    Ku munsi w'ejo ku cyumweru kandi, abandi bantu bagera mu icyenda nabo inkuba yarabakubise. Aba yabakubitiye ahantu hatandukanye muri Leta ya Rajasthan ari nayo uyu mujyi wa Jaipur waguyemo abarimo gufata 'selfie' uherereyemo.

    Ashok Gehlot, umukuru wa Leta ya Rajasthan yatanze inkunga ya 500000 (hafi 6,7000,000 z'amafaranga y'u Rwanda) nk'impozamarira ku miryango yabuze ababo.

    Igihugu cy'Ubuhinde ni kimwe mubihugu bikunze kwibasirwa n'inkuba zica abantu cyane cyane mu bihe nk'ibi, hagati y'ukwezi kwa gatandatu kugeza mu kwa cyenda.

    Amakuru atangwa n'Ikigo cy'Ubuhinde cy'Iteganyagihe avuga ko kuva mu myaka ya 1960, umubare w'abishwe n'inkuba wikubye kabiri bikaba biterwa ahanini n'ihindagurika ry'ikirere.

    Icyo kigo kandi kivuga ko inkuba ziyongereye ku kigero kiri hagati ya 30% na 40% kuva mu ntangiriro no hagati y'imyaka ya za 1990.

    Leta ya Andhra Pradesh mu mwaka wa 2018 yabaruye inkuba 36,749 zakubise mu gihe cy'amasaha 13 gusa. Bivugwa ko zikubita cyane cyane mu duce dufite ibiti bitoya. Kuva mu mwaka wa 2004, mu gihugu cy'Ubuhinde inkuba zimaze kwica abasaga 2000.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bakubiswe-ninkuba-ubwo-bifataga-amafoto-ya-selfie/

  • Mugihe byose bigenda nabi, Hindukirira Uwiteka #rwanda #RwOT

    Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka (Zaburi 27:14).

    Dawidi yari yugarijwe abona ari hafi gutakaza ubuzima. Muri Zaburi ya 27:13, yaranditse ati 'Mba nararabye iyo ntizera ko nzareberera kugira neza k’Uwiteka, mu isi y’ababaho'.

    Ese nawe ugeze ahantu ubona ko urugamba ruhinanye? Ufite amahitamo abiri: Bizagenda neza cyangwa bizagenda nabi.

    Hari umugani wa kera uvuga ngo: “Izuba rishongesha amavuta ni ryo rikomeza ibumba.” Imbere y’ibibazo, ushobora kuva ku Mana kuko wayikoreye maze ikagutenguha, cyangwa se ushobora kuyihindukirira kugira ngo ubone imbaraga no gusobanukirwa. Ibyo Dawidi yavuze rero ni ingenzi cyane: “Izere Uwiteka! Komera kandi umutima wawe uhumure!”.

    Rimwe na rimwe, Imana iturisha ibitugoye, rimwe na rimwe irabikoresha kugira ngo idukomeze. Sobanukirwa ko atari wowe bireba gusa, ahubwo bireba abantu Imana ishaka gukoraho binyuze muri wowe.

    Bibiliya iravuga ngo: 'Iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana'(2Abakorinto:1:4). Nta kintu kirogoya umugambi w’Imana, kandi nta kintu kiyinanira. Uko umeze uyu munsi bishobora kuba inzira Imana yerekaniramo urukundo rwayo kuri wowe no ku bandi.

    Isengesho ry’uyu munsi

    “Urakoze Mwami ku bw’ineza yawe udahwema kungirira, kubera impuhwe zawe zitarangira kandi utugirira uko bucyeye.Ubwami, ububasha n’icyubahiro ni ibyawe. Amen!”

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mugihe-byose-bigenda-nabi-Hindukirira-Uwiteka.html

  • Uwaba Intore yaba nkawe- Bamporiki yashimye indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco #rwanda #RwOT

    Indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco ntiruzuza umunsi igiye hanze ariko ikomeje gukundwa na benshi dore ko imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 100 kuri YouTube.

    Benshi barimo n’ibyamamare ndetse n’abahanzi bagenzi be, bakomeje kugaragaza ko bishimiye iki gihangano cya Niyo Bosco cyuzuye ubutumwa bugamije gukebura abashora abandi mu myitwarire mibi.

    Mu bashimye iki gihangano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, Hon Bamporiki Edouard wagaragaje ko iyi ndirimbo yuzuye impanuro.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati 'Mwana w’u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uwaba-Intore-yaba-nkawe-Bamporiki-yashimye-indirimbo-Piyapuresha-ya-Niyo-Bosco

  • MINEDUC n’abanyeshuri bizeye intsinzi mu kizamini cya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette yatangirije ibizamini bya Leta muri GS Remera Catholique
    Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette yatangirije ibizamini bya Leta muri GS Remera Catholique

    Ku itangira ry’ibizamini bizamara iminsi itatu guhera kuri uyu Wambere tariki tariki 12 Nyakanga 2021, bahereye ku mibare n’amasomo mbonezamubano (Social studies).

    Ni ubwa mbere mu mateka abana bakoze ibizamini bya Leta bambaye udupfukamunwa, bahanye intera, basabwa kubanza gukaraba intoki, ndetse bamwe muri bo bagera kuri 60 (nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi) barwaye Covid-19.

    Umwaka ushize wabaye impfabusa bituma nta kizamini cya Leta gikorwa, ndetse no muri uyu wa 2021 ukaba urangiye habayeho gusiba ishuri iminsi myinshi, bitewe n’icyo cyorezo.

    Bamwe mu bana biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu Catholique baganiriye na Kigali Today, ishuri rya mbere mu Rwanda ryigisha abana benshi barenga ibihumbi umunani.

    Abarangije umwaka wa gatandatu muri iryo shuri bavuga ko izo mbogamizi z’ubucucike zitazababuza gutsinda ibizamini, bahereye ku cy’imibare batangiriyeho uyu munsi.

    Ukwishaka Alice w’imyaka 13 avuga ko mu bibazo 35 byari bigize ikizamini cy’imibare, nta na kimwe yajijinganyijeho mu gusubiza cyangwa icyo yaretse gukora bitewe n’uko cyaba kimugoye.

    Abanyeshuri ngo bizeye intsinzi
    Abanyeshuri ngo bizeye intsinzi

    Ukwishaka yagize ati “Ibyo bazanye byose twarabyize, bikaba byari byoroshye bidakomeye cyane”.

    Mu batari bake twaganiriye bemeza ko ibibazo byabasabaga kwandika imibare mu magambo y’icyongereza, kugereranya, gukora ijanisha ry’amanota y’abanyeshuri yandikwa ku ndangamanota, kubara no kwandika ubunini bw’inguni, byose ngo barabyigishijwe kandi babisubije neza.

    Ku rwunge rw’amashuri rwa Remera Catholique ni ho Umunyamabanga wa Leta muri Ministiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette yasuye, akaba avuga ko imyiteguro y’ibizamini yagenze neza hose haba kuri iryo shuri no mu gihugu muri rusange.

    Irere avuga ko imyigire y’abana itagenze neza nk’uko bikwiriye muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ku buryo ngo bitabura gutera impungenge, ariko agashimira uruhare abarezi, ababyeyi n’abana bagaragaje.

    Yagize ati “Umuntu ntiyabura kubitekereza (iby’impungenge), ariko na none buri wese yakoze uko ashoboye, turemeza ko umwanya abana bamaze batawupfushije ubusa, (impungenge) urazigira ariko na none twizeye ko bari butsinde kuko ibishoboka byose barabikorewe”.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry
    Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry’ikizamini cya Leta

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibibazo birimo kubazwa abana izi neza ko bijyanye n’ibyo bize. Abarangije amashuri abanza barimo gukora ibizamini muri uyu mwaka baragera ku bihumbi 254,678.