Category: Uncategorized

  • Umujyi wa Kigali ugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y’Imijyi y’ibihugu bikoresha Igifaransa – #rwanda #RwOT

    Iri huriro ryashinzwe mu 1979, rigizwe n’ibihugu 53 ariko imijyi yo ikaba myinshi kuko igihugu gishobora kugiramo umujyi urenze umwe.

    Ni urubuga rw’ubufatanye hagati y’abameya b’imijyi y’ibihugu bikoresha Igifaransa bugamije kwimakaza demokarasi yegereye rubanda. Rishyira mu bikorwa imishinga igira uruhare mu guhindura imibereho myiza y’abaturage no gucunga imijyi mu buryo buteye imbere.

    Ikiba kigambiriwe mu nama zaryo ni ukurebera hamwe gahunda z’iterambere rirambye rishingiye ku ikoranabuhanga n’ibikorwa bidaheza, ibyiza imijyi imwe yagezeho n’uko yabikoze bikaba byabera isomo iyindi ndetse ikagira n’ibyo yemeranywa gushyira mu bikorwa hagamijwe iterambere ry’umuturage.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko biteguye kungukira muri iyi nama haba ku masomo u Rwanda ruzakura ku mijyi iteye imbere, amadovize azaba yinjiye mu gihugu, amahirwe yo kubona abashoramari bashya n’ibindi.

    Ati “Nk’igihugu iyo twakiriye izi nama mpuzamahanga twungukiramo byinshi kuko tuba turi igihugu kigendwa. Kuba baduhisemo ngo twakire inama hari ibyo bagenderaho nk’umutekano n’ibindi birenze ibyo tuganira mu nama bari bushake kumenya ku gihugu.”

    “Haba muri politiki y’ubukerarugendo no gusura igihugu natwe ubwacu hari ibyo twungukiramo kuko tuba dufite imijyi yateye imbere kuturusha, ibyo bakoze neza kuturusha. Hari n’ayo madovize yinjira mu gihugu. Hari noneho n’abo bayobozi b’imijyi baza tukaganira, ejo bakatuzanira abaturage bashobora gushora imari mu gihugu cyangwa bifuza ko ibyo twakoze twabibashyira bakabikora iwabo.”

    Umwihariko w’inama y’uyu mwaka izigirwamo uburyo imijyi yakuzuzanya na sosiyete sivile mu kugeza umuturage ku bikorwa by’iterambere yibonamo.

    Abazayitabira bazasura ibikorwa bitandukanye bikoreshwamo ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali uhabwa umwihariko muri uru rwego nk’aho umuturage aba ari iwe agasaba ifumbire muri ‘Nkunganire’, ibyangombwa bitandukanye mu irangamimerere binyuze ku Irembo, iby’ubutaka n’ibindi harebwa impinduka bigira ku muturage.

    Bazasura kandi imidugudu y’icyitegererezo banasobanurirwe politiki y’igihugu yo gutuza neza abaturage bavuye mu bishanga no mu manegeka mu buryo butangiza ibidukikije.

    Muri iri huriro u Rwanda rufitemo imijyi ine ari yo Kigali, Rubavu, Rusizi na Nyanza aho buri mujyi uhabwa umwihariko bitewe n’ibihakorerwa. Umujyi wa Kigali winjijwemo mu 1987, uwa Rubavu mu 2012, Rusizi mu 2015 na ho Nyanza ijyamo mu 2019.

    Mu Mujyi wa Nyanza hatezwa imbere ibikorwa byubakiye ku muco mu gihe muri Rubavu na Rusizi hashyirwa imbaraga mu bucuruzi n’uburezi byambukiranya imipaka naho muri Kigali hakitabwa ku bikorwa byo gutuza abaturage mu buryo butarimo akajagari hakoreshejwe ubutaka buto, isuku n’isukura ndetse n’ikoranabuhanga (Smart City).

    Rubingisa yavuze ko bifuza ko muri iyi nama bazasaba ko n’indi mijyi yunganira Kigali na yo yajyamo, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Huye mu rwego rwo guhuza imbaraga hagamijwe kuyiteza imbere.

    Inama y’umwaka ushize yabereye muri Tunisia mu gihe iyayibanjirije yabereye muri Cambodge. Umujyi wa Kigali watoranyijwe kwakira iy’uyu mwaka kubera ko wagaragaje ko wayiteguye mu rwego rw’umutekano, ibikorwaremezo, ibyo abashyitsi bakenera n’ibindi bikorwa bashobora gusura hanze ya Kigali nka Pariki zitandukanye, ibirunga n’ibiyaga kandi byose bikaba biri hafi.

    Mu byemezo bifatwa havamo imirongo migari buri mujyi ushyira muri gahunda y’umwaka bihura na politiki y’igihugu mu rwego uru n’uru maze bigashyirwa mu bikorwa hakaba n’ibyo iri huriro rishyiramo ingengo y’imari.

    Nubwo ari mu gihe Isi yose muri rusange yugarijwe na Covid-19, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bwiteguye kubahiriza ingamba zose zisabwa mu rwego rwo kwirinda kwandura cyangwa kwanduza iki cyorezo.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko igihugu cyiteguye kungukira muri iyi nama

    Umujyi wa Kigali ugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y’Imijyi y’ibihugu bikoresha Igifaransa

  • Iby'urukundo rw'umugore wa Diamond Platnumz na Rick Ross bihinduye isura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi havugwa umubano udasanzwe hagati y'umuraperi Rick Ross na Hamisa Mobetto wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, aho baherurse kugaragara barya iraha i Dubai benshi bakemeza ko bari mu rukundo. Kuri ubu uyu mugore yamaze gutangaza ko bahujwe n'akazi gusa nta rukundo bafitanye.

    Iby'urukundo rwa Rick Ross na Hamisa Mobetto byavuzwe cyane nyuma y'aho uyu muraperi yagiye agaragaza ko yabengutse uyu mugore w'abana babiri akanashyira ibitekerezo ku mafoto ye anyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Byageze aho bifata indi ntera bakaganirira ashashyirwa ibitekerezo ku mafoto uyu mugore yabaga yashyize kuri Instgram ye. Hari n'aho yamusabye kuza kumusura muri Amerika maze uyu mugore atazuyaje avuga ko yiteguye kandi yamaze gupakira.

    Aba bombi inkuru zimaze iminsi zibavugwaho ni izijyanye n'ukuntu bahuriye i Dubai bagasangira iraha bakagirana ibihe byiza ariko mu buryo bw'ibanga rikomeye. Kugeza ubu iby'urukundo rwabo bisa n'aho byahinduye isura.

    Nyuma yo kugirana ibihe byiza i Dubai, Rick Ross wibwiraga ko ari mu rukundo Hamisa Mobetto yamukuriye inzira ku murima avuga ko atari mu rukundo nawe ahubwo bahujwe n'akazi.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye umunyamakuru w'impuguke mu bya Show biz muri Tanzania nk'uko galaxyfm.co.ug yabigarutseho cyo kimwe n'ibindi bitangazamakuru.

    Hamisa Mobetto abajijwe niba ari mu rukundo na Rick Ross mu mvugo ye yahise akurira uyu muraperi inzira ku murira ati 'Oya, ntabwo ari byo'. Yakomeje ashimangira ko atari mu rukundo na Rick Ross ahubwo bahujwe n'akazi.

    Yagize ati 'Ni ibijyanye n'akazi ariko ntabwo ari byo abantu batekereza, duhujwe n'ubucuruzi'. Yongeyeho ko Rick Ross ari umuntu umufasha kandi akanamutera akanyabugabo.

    Source : https://yegob.rw/ibyurukundo-rwumugore-wa-diamond-platnumz-na-rick-ross-bihinduye-isura/

  • Uretse igikombe, dore akavagari k'amafaranga ikipe y'Ubutaliyani yegukanye nyuma yo gutsinda umukino wa Final ya #EURO2020 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani yatsinze ikipe y'igihugu y'Ubwongereza ikegukana ityo igikombe cya UEFA EURO 2020.

    Hari benshi bagize amatsiko yo kumenya inyungu zindi ikipe y'Ubutaliyani yagize nyuma y'iyi ntsinzi ikomeye yaraye igize. Nkuko tubikesha ikinyamakuru telegraph.co.uko, ikipe y'Ubutaliyani yaraye yegukanye igikombe cya UEFA EURO 2020 cyaje guherekejwe n'akayabo k'amafaranga asaga miliyoni 6.9 z'ama pound (9 552 671 962,80 Frw).

    Abakinnyi b'Ubutaliyani bishimiye igikombe cya Euro 2020 baraye batwaye

    Source : https://yegob.rw/uretse-igikombe-dore-akavagari-kamafaranga-ikipe-yubutaliyani-yegukanye-nyuma-yo-gutsinda-umukino-wa-final-ya-euro2020/

  • “ Niko se Murindahabi we, Cano y'abana warayitanze? ” – Umva uko Irene Murindahabi yasubije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikibazo cyari hagati ya Mama wa Vestine na Dorcas ndetse na Irene Murindahabi gicocwe ndetse kikanavugutirwa umuti, abantu benshi kuri ubu bakomeje kwibaza niba Cano (channel) ya Vestine na Dorcas iza ku isonga mu byari byateje ikibazo hagati ya Mama wa Vestine na Dorcas yaratanzwe.

    Mu kiganiro M. Irene yaraye agiriye kuri Isibo Tv muri Sunday Choice Live aho yari yatumiwe nk'umutumirwa yasubije iki kibazo aho yavuze ko Channel (cano) ya Vestine na Dorcas yamaze kuyibasubiza nkuko Umubyeyi wabo yabishakaga. Irene yongeyeho ko kuyitanga nta kintu byamutwaye dore ko kuri ubu afite indi channel ye ariyo MIE EMPIRE.

    M. Irene yavuze ko Cano ya Vestine na Dorcas yayibasubije

    Source : https://yegob.rw/niko-se-murindahabi-we-cano-yabana-warayitanze-umva-uko-irene-murindahabi-yasubije/

  • Iwacu Muzika Festival: Cyusa Ibrahim azakora… – #rwanda #RwOT

    Cyusa Ibrahim azakorera igitaramo cye kuri Televiziyo y'u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, guhera saa mbiri na mirongo ine n'itanu (20:45').

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Imparamba' agiye kuba umuhanzi wa Kane uririmbye muri ibi bitaramo biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19.

    Yabanjirijwe na Nemeye Platini wakoze igitaramo cya mbere, RDF Military Band, Masamba Intore na Mariya Yohana bahuriye mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27 na Mani Martin wakoze igitaramo gikomeye mu cyumweru gishize.

    Cyusa Ibrahim kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021, azizihiza isabukuru y’amavuko y'imyaka ishize abonye izuba. Ni isabukuru ihuriranye n'ibikorwa bifatika acyesha umuziki harimo n'inzu ya etaje ari kubaka ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

    Uyu munsi, umunyamakuru wa INYARWANDA yafashe amafoto y'iyi nzu yifashishije telefoni ubwo abafundi bari bakomeje ibikorwa byo kubaka. Ijisho ry'umunyamakuru ryabonye ko iyi nzu iri mu mbuga ngari ishobora kwakira abantu barenga 1500; ku buryo Cyusa Ibrahim yajya ahakorera igitaramo.

    Amafoto yafashwe agaragaza ko inzu n'amadirishya byamaze gushyirwa kuri iyi nzu igeretse, gusa hari ahandi atarajya. Yamaze gushyirwamo kandi igisenge (parafo). Iyi nzu ntirashyirwamo amakaro, imbuga yayo ntirakorwa bigaragaza ko hari byinshi Cyusa Ibrahim agisabwaho amafaranga.

    Ni ku nshuro kabiri Cyusa Ibrahim agiye kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Mu bihe bisanzwe akorera ibitaramo by'inkera n'itorero rye kuri Grand Legacy Hotel i Remera.

    Imirimo yo kubaka inzu ye yatumye adakomeza gusohora indirimbo nk'uko byari bisanzwe. Mu mezi ane ashize yasohoye indirimbo yise 'Mama' y'ishimwe kuri Nyina wamutoje ubutore kuva akiri muto kugeza n'uyu munsi, yanamuhaye imodoka

    Kuva mu myaka ibiri ishize, Cyusa Ibrahim yiganje mu isoko ry'abahanzi bakora indirimbo z'umuco, aririmba mu bitaramo n'ibirori atera akikirizwa bisemburwa n'indirimbo zifite icyanga.

    Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo 'Umutako' akomereze kuri 'Mbwire nde', 'Rwanda nkunda', 'Umwitero', Muhoza wanjye', 'Umubabaro' n'izindi. Yabaye umwe mu baririmbyi bafashaga Cécile Kayirebwa ku rubyiniro yaserukagaho mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki babanje kwiga neza ikibuga cy'umuziki, kwiga no kumenya indirimbo z'abandi bahanzi no gukurira iruhande rw'umunyabigwi mu muziki Cécile Kayirebwa byamufashije kwinjira neza no gukunda indirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda.

    Cyusa Ibrahim agiye kuba umuhanzi wa Kane uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory)

    Muri iki gitaramo, Cyusa azaririmba indirimbo zo hambere zakunzwe, izo yasabwe n'izindi Cyusa Ibrahim ari kwitegura gutaha etaje yujuje ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi


    Inzu ya Cyusa yamaze gushyirwaho amadirishya, inzu n'ibindi birimo na 'parafo' 

    Iyi nzu yubatse mu mbuga ishobora kwakira abantu barenga 1500 

    Cyusa yanditse kuri konti ye ya Instagram ararikira abantu kuzareba igitaramo cye


    Uyu muhanzi amaze igihe yubakisha iyi nzu ihagaze muri za miliyoni

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAMA' YA CYUSA IBRAHIM


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107493/iwacu-muzika-festival-cyusa-ibrahim-azakora-igitaramo-yitegura-gutaha-etaje-yubatse-ku-ruy-107493.html

  • Indirimbo nshya ya Niyo Bosco yazamuye amarangamutima ya Bamporiki. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yagaragaje amarangamutima akomeye yatewe n'indirimbo nshya  y'umuhanzi Niyo Bosco yitwa Piyapuresha.

    Indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco ntiruzuza umunsi igiye hanze ariko ikomeje gukundwa na benshi dore ko imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 100 kuri YouTube.

    Benshi barimo n'ibyamamare ndetse n'abahanzi bagenzi be, bakomeje kugaragaza ko bishimiye iki gihangano cya Niyo Bosco cyuzuye ubutumwa bugamije gukebura abashora abandi mu myitwarire mibi.

    Mu bashimye iki gihangano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe umuco, Hon Bamporiki Edouard wagaragaje ko iyi ndirimbo yuzuye impanuro.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati 'Mwana w'u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.'

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-nshya-ya-niyo-bosco-yazamuye-amarangamutima-ya-bamporiki/

  • Danny Usengimana yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yasezeraga ku ikipe ya APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Danny Usengimana uherutse kugurwa n'ikipe ya Police FC yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gusezera ku ikipe ya APR FC avuyemo.

    Ni nyuma yuko Danny ashyize hanze amwe mu mafoto ya kera ubwo yakiniraga APR RC akayaherekesha amagambo yuzuyemo gushimira cyane Abayobozi ba APR FC ndetse n'abafana kubera urukundo bamweretse.

    Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto, Danny yayaherekesheje amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/danny-usengimana-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi-ubwo-yasezeraga-ku-ikipe-ya-apr-fc/

  • Euro2020: Jack Grealish yasubije amagambo akomeye abamwibasiye ko atateye penaliti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'Ubwongereza ,Jack Peter Grealish yasubije abamwibasiye bamushinza ko yaraye yanze gutera penaliti, ubwo abakinnyi Marcus Rashford, Jadon Sancho na Bukayo Saka, bahushije penaliti ku mukino wa nyuma w'irushanwa rya Euro 2020 batsinzwemo n'u Butaliyani kuri iki cyumweru.

    Abo bakinnyi bose bahushije penaliti ubwo ikipe yabo yatsindwaga kuri penaliti 3-2, bakibasirwa ku mbuga nkoranyambaga,ndetse harimo n'abakinnyi bakuru nka Jack Grealish.

    Grealish yashubije abamwibasiye kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, avuga ko yifuzaga gutera penaliti nubwo bitashobotse yagize ati: 'Navuze ko nshaka gutera imwe !!!! Gaffer yafashe ibyemezo byinshi byiza binyuze muri iri rushanwa kandi yabikoze iri joro!Ariko singombwa ko abantu bavuga ko ntashakaga gufata penalty mu gihe nari navuze ko nzabikora…'

     

    I said I wanted to take one!!!!
    The gaffer has made so many right decisions through this tournament and he did tonight! But I won't have people say that I didn't want to take a peno when I said I will… https://t.co/3mBpKyMoUV

    — Jack Grealish (@JackGrealish) July 12, 2021

    Source : https://yegob.rw/euro2020-jack-grealish-yasubije-amagambo-akomeye-abamwibasiye-ko-atateye-penaliti/

  • Gasogi United yabonye Team Manager mushya, isinyisha 3 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yamaze kwemeza Ntarengwa Aimable wahoze ari Team Manager w’irerero ry’Isonga nka Team Manager mushya w’iyi kipe.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Niyigira Patrick wari Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana azize impanuka, kuva icyo gihe yari itarabona undi Team Manager (ushinzwe ibikorwa by’ikipe).

    Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Gasogi United yemeje Ntarengwa Aimable nka Team Manager mushya w’iyi kipe.

    Bagize bati “Ikipe ya Gasogi United yatangaje Ntarengwa Aimable nka Team Manager mushya. Ntarengwa Aimable afite ubunararibonye bw’imyaka 5 kuko yabikoze mu Isonga FA , ikipe z’igihugu z’abato (U17,U20 na U23).”

    Ntarengwa Aimable afite Licence C y’ubutoza ya CAF.

    Iyi kipe kandi yatangaje ko yasinyishije rutahizamu wakiniraga ikipe ya Etincelles FC, Djibrine Hassan wasinye imyaka 2 na Ndagijimana Leandre umunyezamu ukiri muto wasinye imyaka 5.

    Uretse aba kandi yongereye amasezerano y’imyaka 2 myugariro w’iburyo, Yamini Salum.

    Ntarengwa Aimable, Team Manager mushya w’Isonga

    Ntarengwa Aimable yanabaye Team Manager w’Isonga

    Rutahizamu Djibrine Hassan yasinye imyaka 2

    Umunyezamu Leandre yasinye imyaka 5

    Yamini Salum yongereye amasezerano y’imyaka 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yabonye-team-manager-mushya-isinyisha-3

  • Kigali: Kunoza urujya n’uruza rw’abakoresha imihanda imodoka zitwara imizigo zahagaritswe #rwanda #RwOT

    Murwego rwo korohereza abagenzi bakoresha imidoka zitwara abantu mu masaha y’umugoroba, byatumye imodoka zitwara imizigo zihagarikwa hamwe nahamwe ku mihanda, zirekurwa nyuma ya saa kumi n’ebyiri (18h00)

    Mu minsi ishize mu mujyi wa Kigali hagiye hagaragara ikibazo cy’ubucucike mu mihanda y’umujyi wa Kigali bigatuma haboneka umubare munini w’abantu batinda kugerera mungo zabo ku gihe cyateganyijwe n’Inama y’abaministiri iheruka. Aho bashyizeho isaha yo gufunga imirimo ya saa kumi n’imwe (17h00) naho isaha yo kuba umuntu yageze murugo ari saa kumi n’ebyiri (18h00).

    Mu kiganiro IMIRASIRE.COM yagiranye na bamwe mu basheferi bari batwaye imodoka zitwara imizigo badutangarije ko n’ubwo byabatunguye ariko babyishimiye kuko ngo nabo byabagoraga kugenda babyigana n’imodoka z’abantu bigenga (private Car) ndetse n’izitwaye abagenzi muburyo bwarusange (Public transport).

    Nzeyimana Patrick umushoferi w’ikamyo yagize ati: “Twishimiye igikorwa Police y’u Rwanda yakoze kuko natwe byatugoraga kugenda tubyigana n’imodoka zisanzwe. Gusa byadutunguye ariko biradufasha kuza gukora urugendo rwacu neza mu muhanda”.

    Mu ubutumwa bugufi, umuvugizi wa Police y’u Rwanda Afande CP John Bosco KABERA, yatangarije IMIRASIRE ko byakozwe mu rwego rwo kunoza urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda bose.

    Mugihe dukomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ubuyobozi burakangurira abaturage bose kubahiriza ingamba zo kwirinda icyi cyorezo kuko cyugarije isi muri rusange waba: Umwana, umusore/Inkumi, igikwerere ndetse n’abasheshe akanguhe. Bityo “Ntabe arinjye udohoka, TUZATSINDA”

    Source : https://imirasire.com/?Kigali-Kunoza-urujya-n-uruza-rw-abakoresha-imihanda-imodoka-zitwara-imizigo