Tour de l’Avenir niryo siganwa rikomeye ku Isi ry’amagare rihuza abakinnyi batarengeje imyaka 23 rigereranywa na Tour de France y’abato.
Kuri iyi nshuro isiganwa rizarangira tariki ya 13 Kanama kugeza tariki 22 Kanama 2021. Abakinnyi 174 bakomoka mu makipe 29 arimo 19 y’iburayi, nibo bazitabira iyi mikino.
Habimana Jean Eric uzaba uhagarariye u Rwanda, muri Tour du Rwanda iheruka yabaye uwa 34 anaba uwa 12 mu batarengeje imyaka 23.Â

Habimana Jean EricÂ
Nyuma yo kwitabira imyitozo mu Busuwisi mu kigo cy’impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) Eric yahawe ubutumire bwo kwitabira Tour de l’Avenir mu 2020 ariko ntiyaba kubera Covid-19, kuri iyi nshuro rero akaba yongeye gutumirwa n’ubwo ahamya ko nta myitozo ihagije afite.
Irushanwa riheruka kuba mu 2019, ryegukanwe na Tobias Foss ukomoka muri Norvege wabaye uwa 9 muri Giro d’Italia.











FA yamaganye irondaruhu ryakorewe abakinnyi b’u Bwongereza bahushije penaliti ku mukino wa nyuma wa Euro 2020
Abafana b’u Bwongereza bakozanyijeho na Polisi nyuma yo gutsindwa n’u Butaliyani
Bamwe mu bafana bakomerekeye muri uko guhangana
Abandi bafana bagiye burira inyubako ndende bagaragaza ko batishimiye ibyakozwe n’ikipe yabo
Byari agahinda n’ishavu ku bafana b’u Bwongereza mu mujyi wa Londres
Guhangana na Polisi byakomereje no mu tubari
U Butaliyani bwegukanye igikombe bwaherukaga mu myaka 53 ishize