Category: Uncategorized

  • Huye: Umugore w’imyaka 41 umaze igihe yiga mu mashuri abanza yakoze ikizamini cya Leta – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi ufite umugabo n’abana barindwi amaze igihe yiga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya New Vision Primary School giherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye aho yatangiye amasomo mu mwaka wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2020.

    Yabwiye IGIHE ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamugizeho ingaruka zikomeye kuko yiciwe ababyeyi asigarana n’abavandimwe be babiri. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatandatu kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali.

    Jenoside ikimara guhagarikwa afite imyaka 13 y’amavuko yaretse kwiga ahubwo arera murumuna we wari hafi kugira umwaka umwe w’amavuko na musaza we wari ufite imyaka umunani.

    Ati “Jenoside yabaye niga kuri St Famille ariko naho nari mpaje mvuye i Remera. Mama baramwishe asiga umwana uri hafi kugira umwaka, ubwo Jenoside ihagaritswe nasigaye murerana na musaza wanjye narushaga imyaka itanu, sinabasha gusubira ku ishuri.”

    Mu 2003 yashatse umugabo babana mu Mujyi wa Kigali ariko agakomeza gutekereza gusubira mu ishuri kugira ngo yige arangize.

    Mu 2007 yashatse gusubirayo ariko ntibyamukundira arabireka kugira ngo azabikore abana be bamaze gukura.

    Yakomeje avuga ko yagiye yiga imyuga itandukanye ariko akumva atanyuzwe kuko atari yararangije kwiga amashuri abanza yiyemeza gusubira kwiga.

    Ati “Ngerageza kwiga ibintu by’imyuga niga guteka. Nize n’indimi niga n’ibintu bya mudasobwa bikiza, ariko nkumva ntanyuzwe kuko ntarangije amashuri abanza.”

    Amaze kubona ko abana be batangiye gukura yaganiriye n’umugabo we, bemeranya ko asubira mu ishuri kwiga kugira ngo asoze amashuri abanza.

    Yasubiye kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2020 atangira kwiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ariko aza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kuko kikigera mu Rwanda muri Werurwe uwo mwaka amashuri yahise afungwa.

    Nyuma yaho bimukiye mu Karere ka Huye kubera impamvu z’akazi k’umugabo we, amashuri afunguye tariki ya 2 Ugushyingo 2020 ajya kwiyandikisha kuri New Vision Primary School asubukura amasomo ye.

    Ati “Kuko nari ngifite intego yo kwiga ngo nsoze amasomo nahise njya kwiyandikisha hariya kuri New Vision ntangira kwiga mu wa Gatandatu.”

    Yishimira ko yabashije gukora ibizamini bya Leta akabirangiza, akaba yiteguye gukomeza kwiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

    Avuga ko icyamuteye umuhate wo kwiga ari imiyoborere myiza iri mu gihugu muri iki gihe, kuko mbere ya Jenoside atigaga neza bitewe n’uko Abatutsi batotezwaga mu mashuri n’aho batuye bakabuzwa amahwemo.

    Atanga urugero rw’uko mbere ya Jenoside yigaga ku Kigo cy’amashuri Abanza cya Remera Catholique muri Kigali, ariko nyuma aza kwimukira kuri St Famille kuko ababyeyi be bari bimukiye hafi yaho bahunze ihohoterwa bakorerwaga.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yakunze kwibanda ku gushimira Umukuru w’Igihugu Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame kuko impanuro zabo zamufashije kwiyubaka no kumva agomba kwihesha agaciro.

    Ati “Nshimira Leta yacu y’ubumwe cyane cyane Umukuru w’Igihugu n’umufasha we ku bw’inama badahwema kugira Abanyarwanda. Nanjye nagiye nterwa imbaraga cyane no kumva imbwirwaruhame z’Umukuru w’Igihugu avuga ko umuntu agomba guharanira kwigira no kwihesha agaciro n’izindi mpanuro nyinshi njya numva mu biganiro bye byinshi ziturinda gucika intege. Nibyo byatumye nanjye nigarurira icyo cyizere numva ko bishoboka.”

    Zimwe mu mbogamizi yahuye na zo kubera kwiga akuze ni uko hari bamwe bashakaga kumuca intege.

    Ati “Imbogamizi nahuye na zo ni nk’abantu bambazaga cyane, urazi ko iyo uri mu bintu nk’ibi abantu ntibaba babyumva kimwe na we. Nacahago ngiye ku ishuri nambaye impuzankano y’ishuri, abantu bagahagarara bandyanira inzara mbaturutse imbere, abamvuga nkabacaho mbumva ariko ntabwo nacitse intege.”

    Avuga ko icyamuteraga umwete wo gukomeza amasomo ari uko umugabo we yamubaye hafi akanamuherekeza buri gitondo.

    Ati “Yambaye hafi cyane akamperekeza ku ishuri mu gitondo ndetse no muri iki gihe cy’ibizamini bya Leta yamperekezaga.”

    Mutembayire Aline n’umugabo we bafite abana barindwi babyaranye (abahungu batandatu n’umukobwa umwe) babana mu Kagari ka Ngoma Mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

    Umuyobozi wa New Vision Primary School, Mugwaneza Edouard, yabwiye IGIHE ko bashima ubutwari bwa Mutembayire kandi bizeye ko azatsinda agakomeza kugera ku ntego yiyemeje.

    Mutembayire Aline w’imyaka 41 y’amavuko amaze igihe yiga mu mashuri abanza none yakoze ikizamini cya Leta

    Ku ishuri iyo ari kumwe n’abana bigana baba bishimye

    Hano Mutembayire yari kumwe na bamwe mu bana bigana kuri New Vision Primary School

    [email protected]


  • Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byashyizwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Uturere umunani twiyongera ku Mujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Abatuye muri utwo duce cyo kimwe n’abanyarwanda bose muri rusange basabwe kugabanya mu buryo bushoboka impamvu zatuma bakora ingendo. Muri utwo turere umunani n’Umujyi wa Kigali, gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

    Ni mu gihe kandi ibikorwa bya siporo ikorewe hanze bibujijwe cyo kimwe n’ingendo z’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Gusa imodoka zitwara abakozi bagiye mu bikorwa byemerewe gukomeza gukora, zo zizajya zigenda.

    Ku rundi ruhande, moto n’amagare ntabwo byemerewe gutwara abantu ariko zishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    Inama y’Abaminisitiri yagennye kandi ko ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera bigomba gufungwa “kereka abatanga serivisi z’ingenzi zisaba kujya aho basanzwe bakorera”.

    Abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe bazakomeza gukora ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

    Ku rundi ruhande, amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze mu gihe ku banyeshuri bazakora ibizamini bya leta hagomba gutangazwa amabwiriza yihariye abareba.

    Mu bindi bice bitari muri Guma mu Rugo, ho ingendo zirabujijwe guhera saa kumi kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 pic.twitter.com/5ewpFJGtz2

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 14, 2021

    pic.twitter.com/i2WT6W5aqd

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 14, 2021


  • Gaby Kamanzi yakoze indirimbo ‘Day by Day’ ih… – #rwanda #RwOT

    Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere. Indirimbo ye nshya ”DAY BY DAY” yashyize hanze mu masaha macye ashize, amajwi yayo yakozwe na Producer Camarade usanzwe umenyerewe mu gutunganya indirimbo za Gospel, naho amashusho yakozwe na Producer Sammy Switch (Bless World Music).

    Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kwishingikiriza ku Mana bazirikana ko ariyo soko y’umugisha yonyine. Aganira na InyaRwanda.com, Gaby yashishikarije abantu kwikomeza ku Uwiteka ubasumba bose anababwira ko iyo wubashye Imana, nayo ikwigaragariza. Ati: “Muri iyi ndirimbo ndashaka gushishikariza abantu kugendana n’Imana gukora ubushake bwayo, iyo Imana yabonye ko wayubashye umunsi ku munsi (DAY BY DAY) nayo irakwigaragariza,..''. 

    Gaby Kamanzi ageze kure imyiteguro ya Album ye ya kabiri

    Mu ndirimbo DAY BY DAY Gaby yumvikana aririmba amagambo akomeza abantu umutima aho agira ati: ”Icyo umwana w’umuntu atakwishoboza, wowe uramushoboza ukamunezeza,…” Gaby yaherukaga gukora indirimbo ''Emmanuel'' yishimiwe n’abantu benshi. Iyi ndirimbo nshya yasohoye yise DAY BY DAY nayo yakunzwe cyane dore ko nyuma y’amasaha make igeze ku rubuga rwe rwa Youtube iri kwishimirwa cyane, zombi zizaba zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Alubumu ye ya Kabiri.

    Ubusanzwe Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu baririmbyi bafite ubuhanga muri muzika ndetse n’ijwi riryohera amatwi hamwe n’amagambo y’Imana aba aririmba bigafasha imitima y’abumva impumeko y’Imana ituruka muri we, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa harimo 'Amahoro, Arankunda, Emmanuel….”. Indirimbo ye nshya ”DAY BY DAY” kuri ubu wayisanga ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa Gaby Kamanzi ukajya ubona n’izindi ndirimbo ze.

    Gaby Kamanzi yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye bikomeye haba mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze ku migabane itandukanye harimo Amerika, Uburayi n’ahandi henshi…Bamwe mu bahanzi bo hanze y'u Rwanda Gaby akunda cyane harimo umunya Australia Darlene Zschech ndetse n'umunye Congo Amanda Malela umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Congo wibera ku mugabane w'I Burayi.

    Umuramyi Gaby Kamanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Day by Day’

    REBA HANO ‘DAY BY DAY’ INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107545/gaby-kamanzi-yakoze-indirimbo-day-by-day-ihamiriza-abantu-ko-iyo-wubashye-imana-nayo-ikwig-107545.html

  • Nadia ukina muri City Maid yavuze uburyo bamu… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu bakinnyi b'igitsinagore bakunzwe cyane ndetse abantu benshi bakunda kwirahira ubuhanga bwe n'impano itangaje mu gukina filime. Nadia_Ish_Mwiza nk'amazina akoresha ku rukuta rwe rwa Instagram abantu benshi bamuzi mu mafirimi atandukanye by’umwihariko filime yamenyekaniyemo ni iyitwa City Maid aho aba ari umuvandimwe wa Nick ariko uburyo akina igice baba bamuhaye ni ibintu byishimirwa n'abantu batandukanye bakurikira iyi filime umunsi ku munsi.

    Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana yamubajije ku buzima bwe bwa buri munsi n'ubuzima bwa Cinema ahoramo umunsi ku munsi cyane ko akina muri filimi zitandukanye. Muri icyo kiganiro kandi umunyamakuru hari aho yamubajije ku rugendo rwe rwa Cinema niba nta bizazane yahuriyemo nabyo cyane ko igitsinagore gikunda kugorwa mu gihe binjiye mu myidagaduro.

    Yagize ati “Urumva iyo uje muri Cinema abantu benshi usangamo abagukuriye abaguhagarariye kuri Set aba ari igitsinagabo rero iyo ujemo (…) ariko njye byambayeho kera tugikina amafilime, njye nari umwana rero umutipe arambwira ngo nimuha amahirwe azangira umusitari ubwo amahirwe ntabwo nayumvaga numvaga wenda ari ugukundana”.

    “Rero arantumira arambwira ngo nzagende iwabo tubiganireho ndagenda mbona atangiye kujya mu bindi bintu kandi buriya njyewe nahoze nkanga abantu iyo wamvugishaga uri umugabo uciyeho mu modoka narakubwiraga ngo urimo gukomanga ku muryango wa gereza kuko nahoze ngira amahane”.

    Yakomeje ati “Rero nagiyeyo niyizeye ndamubwira ngo nunkoraho urajya muri gereza kuko nari nkiri muto kandi ikindi gufata ku ngufu birahanirwa rero naragiye nicara kure ndamubwira ngo gera ku ntego agera ku ntego ndamubwira nti wowe ubwawe nturaba umusitari kandi nanabonaga ibi bintu bya cinema bitaranagera kure nta nyungu byari ibintu biri aho nyine bitaragera kure ndamubwira nyine ko bitashoboka.''


    Ishimwe Sandra (Nadia) ari mu bakinnyi bakunzwe cyane muri Cinema

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107546/nadia-ukina-muri-city-maid-yavuze-uburyo-bamusabye-ruswa-yigitsina-kugira-ngo-amenyekane-m-107546.html

  • Abagabo bafite amahirwe macye yo kwinjiza mu… – #rwanda #RwOT

    Linda, mu kiganiro yagiranye na Ebuka Obi-Uchendu yagarutse ku mpamvu zituma abari n'abategarugori bagirira amahirwe menshi mu kibuga cya filimi bituma binjiza agatubutse.

     

    Mu butumwa bwe ati: 'Nk'umugore mba mfite uburyo bw'akazi bwinshi ugereranije n'umugabo. Nshobora kwamamaza imisatsi, inkweto n'imyenda inyuranye ibi kandi abagabo benshi ntibabibasha. Kugeza ubu amahirwe y'umugore mu kibuga cya filimi ni 2/3 mu gihe ay'umugabo 1/3.'

    Akomeza avuga ko nk'ubu inganda nyinshi zikora amavuta zifashisha abagore kurusha abagabo aho rero akaba ariho hari itandukaniro rikomeye ry'abagore n'abagabo mu kwinjiza mu ruganda rw'imyidagaduro.

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107550/abagabo-bafite-amahirwe-macye-yo-kwinjiza-mu-myidagaduro-ubutumwa-bwa-linda-osifo-107550.html

  • Afrobasket Zone 5: U Rwanda rwatsinze Sudani… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi hakomezaga imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika muri Basketball mu bagore, aho uyu munsi habaye imikino ibiri harimo uwabanje wahuje Misiri na Kenya aho Misiri yatsinze  amanota 107 ku 106.

    Misiri yatsinze Kenya bigoye 

    Nyuma yaho, u Rwanda rwari rwatsinzwe na Misiri ku munsi w'ejo, rwinjiye mu kibuga rushaka kwihorera nibura rugakurikira Misiri yari yamaze kuzamuka mu itsinda ari iya mbere.

    Agace ka mbere U Rwanda rwagatsinze ku manota 16-12 agace ka kabiri karangira ari 11-10, agace ka gatatu karangira ari 16-12 naho agace ka kane karangira ari amanota 22 ku 10 ya Sudani y’Epfo. Umukinnyi watsinze amanota menshi ni umunyarwanda Tierra Henderson watsinze amanota 21.

    Tierra Monday Henderson ni we watsinze amanota menshi 

    Misiri yazamutse ari iya mbere ikurikirwa n'u Rwanda, Kenya iba iya 3 Sudani y’Epfo iba iya kane. Bivuze ko Misiri izahura na Sudani y’Epfo u Rwanda ruhure na Kenya mu mukino uzaba ukomeye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107560/afrobasket-zone-5-u-rwanda-rwatsinze-sudani-yepfo-65-52-ruzamuka-mu-itsinda-ari-urwa-kabir-107560.html

  • Umunyezamu wa APR FC yasinyiye AS Kigali #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa APR FC wari intizanyo muri Marines FC, Ntwari Fiacre yasinyiye ikipe ya AS Kigali imyaka 2.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu munyezamu yasinyiye ikipe y’Abanyamujyi.

    Uyu munyezamu wari usigaje umwaka umwe wa APR FC, ikaba yamugurishije muri AS Kigali ahita ayisinyira undi, bivuze ko azayikinira kugeza 2023.

    Ntwari Fiacre yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2016-2017 atizwa mu Isonga, 2017-18 APR FC imugarura mu ikipe ya 2 yayo ari yo Intare FC, yayivuyemo muri 2019 ajya muri APR FC aho nayo muri 2020 yahise imutiza muri Marines ubu akaba yamaze gusinyira AS Kigali.

    Ntwari Fiacre yamaze gusinyira AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-apr-fc-yasinyiye-as-kigali

  • Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (I) #rwanda #RwOT

    Umwami ndamusubiza nti Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n’ahantu h’ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n’amarembo yaho akaba yarahiye? (Nehemiya 2:3)

    Aya magambo aboneka mu gice cya mbere n’icya kabiri cy’igitabo cya Nehemiya mwene Hekaliya ubwo yari ibwami i Shushani yakiriye amakuru yazaniwe na bene se barimo Hanani wazanye n’abandi bagabo bari baturutse i Buyuda

    Aba bakaba ari abari bararokotse batajyanywe mu bunyage i Babuloni ari imbohe, Imana Ishimwe burya ntabapfira gushira Imana ijya igira abo irokora bazayikorera umurimo ni cyo cyatumye natwe iturokora.

    Nehemiya akibabona ngo yababajije amakuru y’i Yerusalemu maze bamubwira ko abasigaye batajyanywe nk’imbohe bahuye n’amakuba menshi baratukwa ndetse n’inkike z’i Yerusalemu zirasenywa n’amarembo yaho aratwikwa.

    Nehemiya ngo amaze kwakira aya makuru ararira cyane yicara hasi amara iminsi ababaye yiyiriza ubusa asenga, asaba uruhushya rwo kujya iwabo, kugeza ubwo umwami amenye umubabaro we akamwemerera kujya kubaka no gusana ibyangiritse iwabo akamuha n’urwandoko rw’inzira ndetse amwemerera n’inkunga y’ibiti azubakisha agasana amarembo y’i Yerusalemu yari yarahiye.

    Mbese ujya ugira agahinda ugasenga iyo wumvise iby’iwanyu bitagenda neza? Imana igufashe kuba nka Nehemiya no gusengera umurimo w’Imana ugamije gusana no kubaka ibyasenyutse.

    Abantu benshi bumva amakuru y’umurimo bakayakwiza kuri Youtube no ku zindi mbuga nkoranyambaga aho kuba abubatsi bafite ishyaka ryo gusana ibyasenyutse ahubwo bagafatanya n’abasenya.

    Imana idushoboze kuba nka Nehemiya wagize ishyaka ryiza.

    Tuzakomeza tureba igice cya gatatu n’icya kane icyo Nehemiya yakoze ageze i Yerusalemu.

    Mugice 1 n’igice cya 2 turebye ko Nehemiya yashatse amakuru y’umurimo yamara kuyamenya akarira kandi agasenga bigatuma ahabwa uburenganzira bwo kujya gusana iwabo.

    Imana ibahe umugisha. Mwari kumwe na mwene So Mwalimu Innocent.

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya.html

  • Niba waratoranyijwe n’Imana urahiriwe #rwanda #RwOT

    Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe.Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rwawe. Zaburi 65:5

    Imana ishimwe yo ihamagara abantu ibakuye mu mwijima uteye ubwoba, ikabiyegereza ikabahaza ibyiza byo mu nzu yayo. Amahirwe aruta ayandi ni ukwinjira mu muhamagaro w’Imana kuko nibwo wabaho ubuzima Imana ikwifuzaho ukora imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo wahamagariwe gukora.

    Nkwifurije gutoranywa n’Imana niba utarabona ayo mahirwe, kandi niba waratoranyjwe ntiwiteshe ayo mahirwe guma mu buntu bw’Imana no mu muhamagaro wayo nibwo uzahazwa ibyiza byayo. Imana ibafashe mu izina rya Yesu Kristo Amen!

    Wakurikira kandi n’iyi nyigisho: UMUHIRWE NI NDE MU ISI ? || Pastor Desire H.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Niba-waratoranyijwe-n-Imana-urahiriwe.html