Category: Uncategorized

  • Muhanga: Abanyeshuri 4 bivugwa ko bifurije Perezida Kagame gupfa baburanye ku ifungwa n'ifungurwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye kuri uyu wa Kane rwaburanishije ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku banyeshuri 4 mu rubanza baregwamo ibyaha bakoreye mu rwunge rw'amashuri rwa Kabgayi A. Batatu muri aba bane rwemeje ko bakomeza gufungwa, undi ararekurwa. Kuwa 13 Nyakanga 2021 nibwo baburanye ifungwa n'ifungurwa ku byaha 5 bakurikiranweho.

    Abanyeshuri 2 kuri 4 bahawe iminsi 30 yo kuba bafunzwe, umwe ahabwa iminsi 15 naho undi, urukiko rwemeza ko nta mpamvu yakomeza gufungwa rutegeka ko ahita afungurwa.

    Aba banyeshuri bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo; Gukurura amacakubiri, Gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Ingengabitekerezo ya Jenoside, Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no Kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

    Ibyo bakurikiranyweho babikoreye mu ishuri aho bigaga i Kabgayi, bikavugwa ko bafashe ifoto y'umukuru w'Igihugu, Paul Kagame mu gitabo bigiragamo bayandikamo amagambo asanzwe yandikwa ku misaraba (RIP) mu gihe cyo gushyingurwa. Binavugwa ko haba hari igitabo cyanditswemo amagambo y'urukozasoni ku ifoto y'umufasha w'Umukuru w'Igihugu.

    Mu rubanza rwaburanishirijwe mu muhezo ku busabe bw'uwunganira bamwe muraba baregwa ibi byaha, ubushinjacyaha bwabasabiye bamwe gufungwa by'agateganyo kubera ko hari ibindi bimenyetso bigikusanywa kugirango byuzuze ibyabonetse mu ifatwa ry'aba banyeshuri.

    Nubwo itangazamakuru ritemerewe kwinjira mu rukiko mu iburanisha ryabo ku ifungwa n'ifungurwa, amakuru avuga ko baburanye bahakana ibyaha 4 muri 5 ariko 2 muri bo ngo bemera icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri cya Kabgayi A, Nshimiyimana Alphonse yabwiye intyoza.com ko aba banyeshuri bafunzwe bafashwe tariki ya 21 Kamena 2021 nyuma y'inama yari yahuje abanyeshuri bose, abarimu ndetse n'umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n'ubuyobozi bw'ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Muhanga. Avuga ko ibyo bitaga amakosa, nyuma y'iyi nama yarimo ubugenzacyana-RIB, byaje guhinduka icyaha.

    Mu yandi makuru umunyamakuru yabashije kumenya, ni avuga ko umwe muri aba bakurikiranywe n'ubutabera harimo ufite umubyeyi wakoze Jenoside ndetse na se wabo akaba nawe afungiwe icyaha cya Jenoside yahamijwe n'inkiko Gacaca. Gusa hari abavuga ko bidakwiye guhuzwa n'ibyaha bikurikiranyweho uyu uri no mubahawe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Gusa bamwe mu babyeyi bafite abana babo biga muri iki kigo nabo bemeza ko ishuri bigamo rikwiye kuganirizwa kuko barishinja guha amacakubiri urwaho mu banyeshuri bigana mu kigo.

    Aba bakurikiranywe n'ubutabera ngo bari bariyise aba'Pawa' ndetse n'icyo gitabo cyakorewemo ibyaha bakaba barabyanditse. Mu isomwa ry'uru rubanza ku ifungwa n'ifungurwa kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, abaregwa bibukijwe ko bafite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mbere yuko urubanza ruburanishwa mu mizi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abanyeshuri-4-bivugwa-ko-bifurije-perezida-kagame-gupfa-baburanye-ku-ifungwa-nifungurwa/

  • Leta ivuga iki ku bashaka ko abaturage babana na COVID-19 ubuzima bugakomeza? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel

    Muri icyo kiganiro, abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye birebana na Covid-19, uko virusi yayo ikomeza kwihinduranya, niba inkingo za Covid-19 zatuma abantu badakomeza kuyandura n’ibindi.

    Umwe muri abo banyamakuru yarabajije ati, “Ese kuki impuguke mu buzima mutashaka uko abaturage babana n’izo virusi, ubuzima bugakomeza?”

    Mu gusubiza icyo kibazo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari impungenge mu gihe abantu bakwemera kubana n’izo virusi za Corona zihinduranya kuko ngo imibiri y’abantu ntizakira ku buryo bumwe kandi hari n’ubwo hazaza izikomeye cyane kurusha iziriho ubu.

    Yagize ati “Abantu babana na zo, ariko mu kubana na zo hari abapfa, nanakubwiye nti duhisemo ngo tubane na yo, jye nawe, waba uzi uko biza kukugendekera cyangwa njyewe ninyandura? Kuko tubanye na yo tudapfa ni ikindi kibazo. Kubana na yo turimo gupfa n’abato batangiye gupfa, nibaza ko atari cyo gisubizo twatanga, ntabwo ari wo murongo twafata nk’igihugu”.

    Minisitiri Ngamije yongeyeho ko hari abantu benshi babanje gukerensa indwara ya Covid-19 ariko ubu bakaba batangiye guhindura imyumvire, babona ko iyo ndwara ikaze, kandi ngo iranakaze koko.

    Kuko ngo ntawushobora kumenya uko Virusi zihinduranya n’urwego zishobora kuza mu gihe kizaza zizaba zikazeho, ngo ibyiza ni gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

    Yagize ati “None turimo kuvuga buriya bwoko bwihinduranyije bwo mu Buhinde cyangwa se ‘Delta variant’ ejo se hazaza ubuhe, bukaze gute se? Twumva rero icyiza ari uko tuguma ku mahame y’ibanze, kwirinda kwandura no kwanduza no gufata ibyemezo byatuma tutagera aho hose, aho inzego z’ubuzima zananirwa kuvura n’umuntu ukeneye kuvurwa, ahubwo tureba ukuntu twagabanya kwanduzanya hagati y’Abanyarwanda ni cyo gituma na Guverinoma yafashe kiriya cyemezo (guma mu rugo mu bice bimwe na bimwe).”


  • Perezida Samia wa Tanzania ageze mu Burundi mu ruzinduko rw’iminsi 2 #rwanda #RwOT

    Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.

    Uru ruzinduko rwa Madamu Samia Suluhu Hassan mu Burundi, rwari rwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi.

    Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, ryavugaga ko abakuru b’Ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko ibi bihugu bifitanye umubano mwiza kuca cyera byakomeza gukorana.

    Ibi biganiro kandi ngo bizagaruka ku buryo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano asanzwe ari hagati y’ibi bihugu ndetse no gusinya andi mashya.

    Muri nzeri 2020 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari amaze igihe gito arahiriye kuyobora iki gihugu, yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Tanzania icyo gihe yakirwa na nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga kiriya gihugu akaza kwitaba Imana.

    Madamu Samia Suluhu Hassan wahise asimbura Magufuli, akaba agiriye Uruzinduko mu Burundi mu gihe iki gihugu gikomeje kugaragaza ubushake bwo kubana no gukorana n’amahanga.

    Perezida Evariste Ndayishimiye agiye kwakira Madamu Samia Suluhu Hassan nyuma y’umunsi umwe avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yaganiriye na mugenzi we Felix Tshisekedi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Samia-wa-Tanzania-ageze-mu-Burundi-mu-ruzinduko-rw-iminsi-2

  • Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake! #rwanda #RwOT

    “Maze abwira abigishwa be ati 'Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.' Matayo 9:37-38

    Hashize imyaka irenga ibihumbi 2000 Yesu avuze aya magambo. Nubwo iri jambo ryanagarutse ahantu harenze hamwe muri Bibiliya, ariko dufashe nkaha twasomye muri Matayo batwereka ibikorwa Yesu yari amaze gukora. Yari amaze guhumura impumyi, nyuma yaho bamuzanira ikiragi cyari gitewe na dayimoni, maze uwo muntu nawe aramukiza ngo binatangaza abantu.

    Yesu yakomezje kugenda yigisha ngo akurikiwe na benshi, ngo abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri. Nibwo yavuze rya jambo ati' Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye”.

    Ubundi Yesu ngo icyatumye yerekanwa kwari ukugira ngo amareho imirimo ya Satani yose. Nubwo tutarondora imirimo yose ya Satani, ariko twavuga mu magambo nk’ane ko agakiza Yesu atanga gakiza: Ibyaha, indwara, ibikomere( n’imibabaro intimba) ndetse n’imivumo.

    Ese ko Yesu yatubwiye ko ibisarurwa ari byinshi kandi abasaruzi bakaba ari bake, wamwemerera ukamubera umusaruzi we? Abantu benshi baruhiye mu mwijima w’ibyaha, indwara zanze gukira, ibikomere bitomowe, ndetse n’imivumo ya karande. Ese ujya ugirira umutwaro abantu barimo kurimbuka? wibuke ko Yesu we ngo yabonye abantu bamukurikiye barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri akabagirira imbabazi.

    Yesu ajya mu ijuru nta matike cyangwa za viza yadusigiye ngo tubone uko tujya kubwiriza mu mahanga yose, icyakora byumvikane neza abafite ubutunzi bakwiye no kubukoresha bajya kwamamaza ubutumwa bwiza abantu bagakizwa. Nanone ariko ku bafite ubushobozi buke, wabukoresha uko bungana uhindurira benshi kuba abigishwa ba Yesu bagakizwa. Ikiyongereye kuri ibi ni uko ukwiye kwerera imbuto kandi nyinshi abo mu bana umunsi ku munsi maze bahere ko bakizwe.

    Wasoma kandi iyi nkuru: Dore impamvu Yesu adusaba kwera imbuto akongeraho “nyinshi”

    http://www.agakiza.rw/Dore-impamvu-Yesu-adusaba-kwera-imbuto-akongeraho-nyinshi.html

    Dukwiye kugirira umubabaro n’umutwaro wo mu buryo bw’Imana ku bantu barimbuka. Ndakwifuriza ko waba mu mubare w’abifatikanyije na Yesu gusarura ibisarurwa by’Imana.

    Wakurikira kandi n’iyi nyigisho: Ibintu 4 ukwiriye kumenya mbere yuko uzava ku isi/Umugisha n’amahirwe utamenye biri muri YESU

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibisarurwa-ni-byinshi-ariko-abasaruzi-ni-bake.html

  • Zari Hassan yagize icyo atangaza ku modoka y'umuturika Diamond yaguze ikavugisha abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ukomeye cyane Zari Hassan yavuze ku modoka ihenze cyane ,uwahoze ari umugabo we, Diamond Platnumz yaguze.

    Diamond Platnumz umaze iminsi muri Amerika aho yari yaragiye mu buryo bwo kwitabira ibihembo bya BET Awards yatashyemo amara masa, mu gutaha kwe yaje atungura Afurika atahana imodoka itunze bake, Rolls-Royce Cullinan iri mu modoka zigezweho zigura umugabo zigasiba undi aho uyu mwaka utabona iyi modoka iri munsi ya 335,000$, ni asaga Miliyoni 330 z'Amanyarwanda.

    Diamond,Yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze avuga ko yaguze imodoka y'igitangaza.

    Yagize ati: 'Nakiriye imodoka yanjye Rolls-Royce Cullinan 2021, ni umunsi w'umugisha'.

    Nyuma yo gutangaza ibi, benshi mu nshuti ze n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bahise bavuga kuri iyi modoka.

    Zari Hassan wabaye umugore we n'ubu bagifitanye umubano wihariye, nawe ntiyatinze kugira icyo atangaza ku modoka uyu wahoze ari umugabo we yaguze.

    Mu byishimo byinshi, Zari Hassan yagize ati: 'Nishimiye ko wahisemo ibara twemeranyaho (dukunda twese), ni byiza cyane'.

    Source : https://yegob.rw/zari-hassan-yagize-icyo-atangaza-ku-modoka-yumuturika-diamond-yaguze-ikavugisha-abatari-bake/

  • Amashusho ya KNC ahogoza kuri Radio Rwanda yaciye ibintu #rwanda #RwOT

    Uyu munyemari uzwi cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda aho anafite ikipe ya Gasogi United, yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda aho yagarutse ku bihangano bye bya cyera dore ko yigeze no gukora ubuhanzi bwo kuririmba.

    Ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze yashyize hanze mu myaka yatambutse, yagerageje guhogoza, ibizwi nko kuryoshya indirimbo ze gusa bamwe babyakiriye ukundi.

    Ku mbuga nkoranyambaga za bamwe, bagiye bafata agace k’amashusho agaragaza KNC ari kuririmba izo ndirimbo, bagashyiraho ubutumwa bugaragaza ko batwamye imiririmbire y’uyu mugabo udapfa kurara atavuzwe mu itangazamakuru.

    Umunyamakuru Murungi Sabin kuri Instagram yagize ati 'Niyongere muri management y’umuziki wa KNC cyangwa mbe ndetse gato ?? KNC ubyumve ndakwikundiraaaa…'

    Uwitwa Twagirimana Patrick yahise atanga igiterekerezo kuri iki cya Sabin, agira ati 'Nta mukire uririmba nabi koko [uturangabyiyumviro (emoji) two guseka] ahwi.'

    Uwitwa Karangwa Claude kuri Twitter we yagize ati 'Uyu muhanzi abirimo neza cyangwa aratubeshya ?'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amashusho-ya-KNC-ahogoza-kuri-Radio-Rwanda-yaciye-ibintu

  • Bijoux wo muri Film avuga iki ku bakemanga ikibuno cye kidasanzwe ? #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwandakazi ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga aho ashyiraho amafoto agaragaza ikimero cye gikomeje kureshya benshi kubera ikibuno cye gifite imiterere inogeye ijisho.

    Gusa bamwe ntibavuga rumwe ku miterere ya kiriya kibuno cye, barimo n’abamutuka bavuga ko ayo mafoto aba yayakoreye amakabyo cyangwa se akaba yariteye imiti kugira ngo kiriya kibuno gitere kuriya.

    Aba bamutuka bavuga ko uyu mukobwa yari afite ubwiza buhagije atari akwiye kwiyongeresha ikibuno mu gihe we avuga ko byatewe na Siporo yakoze ntakindi.

    Ati 'Nabanje kujya nshyiraho amafoto bakantuka ngo ayo mannyo yawe ngo mba nakoze edit y’ifoto, nshyiraho amashusho kuko yo bazi ko iteditingwa bati banyweye imiti.'

    Bijoux akomeza avuga ko nta muti yigeze yitera ngo yongere ingano y’ikibuno, ahubwo ari umubiri we wahindutse bitewe na siporo akora.

    Ati 'Nta muti niteye baribeshye, narahindutse. Njye njya mbwira abantu ngo iyo ukoze siporo inda ikagenda ikibuno kiriyongera, n’aho iby’imiti byo sibyo.'

    Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko umuntu ahinduka kuko uko umuntu aba ameze uyu munsi si ko azaba ameze mu myaka iri imbere.

    Uyu mukobwa yabwiye abakomeza kubamutuka kubera imyambarire ye ko yambara bitewe n’ibimunezeza kandi bimubereye, ngo abakunda ko yambara imyenda miremire bajye bayiyambarira ubundi we bamureke yambare ibyo yifuza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bijoux-wo-muri-Film-avuga-iki-ku-bakemanga-ikibuno-cye-kidasanzwe

  • Iranzi Jean Claude yirukanywe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Pharco FC yo mu Misiri, Iranzi Jean Claude yamaze kurekurwa n’iyi kipe ngo ajye gushakira ahandi.

    Iranzi Jean Claude yasinyiye ikipe ya Pharco FC muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, iyi kipe ikaba yarakinaga mu cyiciro cya 2.

    Uyu mukinnyi nubwo atakinnye imikino myinshi ariko yafashije ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Tariki ya 1 Nyakanga nibwo icyiciro cya kabiri mu Misiri cyasojwe aho mu itsinda C ikipe ye ya Pharco FC abarizwamo, yasoje ku mwanya wa 1 n’amanota 64 nyuma yo gutsinda Ben Ebeid 3-0.

    Uku gusoza ku mwanya wa mbere bahise bazamuka mu cyiciro cyambere.

    Iyi kipe rero nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yasezereye abakinnyi 14 ibifuriza guhirwa mu minsi iri imbere.

    Bagize bati “turabifuriza ibyiza byinshi, mwarakoze kudufasha muri uru rugendo.”

    Iranzi Jean Claude yakiniye amakipe atandukanye, APR FC, Rayon Sports, Aswan nayo yo mu Misiri.

    Yatandukanye n’abakinnyi 14

    Iranzi yari umukinnyi wa Pharco FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iranzi-jean-claude-yirukanywe

  • U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi zivuye muri Libya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    MINEMA ibinyujije kuri twitter yatangaje ko impunzi zageze mu Rwanda zigomba gupimwa COVID-19, bamara kubona ibisubizo bakazasanga abandi baje mbere bari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

    Isobanura ko impunzi zitegereza ibisubizo bya COVID-19 zicumbikiwe muri hoteli zabugenewe mu gihe bategereje ibisubizo bashobore guhuzwa n’abandi mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

    Impunzi zageze mu Rwanda, zakiriwe n’itsinda ry’abakozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ndetse n’ab’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ku kibuga cy’Indege i Kanombe.

    Impunzi z’abimukira zikurwa mu gihugu cya Libya zikazanwa mu Rwanda zicumbikirwa mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera aho bamwe bakomereza mu bihugu byemera kubakira.

    Iki cyiro cya mbere cy’impunzi 66 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri 2019, barimo abana badafite ababo, abagore n’abandi bababaye kurusha abandi.

    U Rwanda nicyo gihugu cyafashe iya mbere mu kugaragaza ubushake mu kwakira aba bimukira bari babayeho nabi nyuma yo kubura inzira ibajyana i Burayi.

    Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mpunzi 2019 ryagaragaje ko abimukira babarirwa mu bihumbi 2 bakeneye gutabarwa aho bafungiye mu mijyi itandukanye y’igihugu cya Libya, harimo Tripoli yari ifite ibigo bifungiwemo abimukira b’abirabura bo muri Afurika.

  • AMAFOTO : U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 133 zivuye muri Libya #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi 133 zageze mu Rwanda amahoro nk’uko bitangazwa na Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, zije zikurikira izaje mu byiciro bitanu.

    Aba banyafurika 133 bariho bashaka ubuhungiro, barabanza gupimwa COVID-19 ubundi babone gusanga bagenzi babo bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora.

    Impunzi n’abasaba ubuhunzi bazanwa mu Rwanda bakuwe muri Libya hagamijwe kubagoboka, kubafasha no kubashakira ibisubizo birambye bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.

    Icyiciro cya gatanu cyaherukaga kuza mu mpera z’Ukuboza 2020 ubwo hari haje impunzi 130 bari biganjemo abagore n’abana ndetse n’abasore n’inkumi.

    Ab’igitsinagabo bari 75% mu gihe 25% bari ab’igitsinagore, bose bakaba bari barimo abana bato 27.

    Muri kiriya cyiciro cyaherukaga cyari kirimo 67 bakomoka muri Eritrea, abo muri Sudani 48, abo muri Somalia 12 , babiri bo muri Nigeria n’umwe wo muri Ethiopia.

    Icyo gihe nabwo bakirwa babanje gupimwa COVID-19 ubundi babona kujyanwa mu nkambi ya Gashora aho basanze bagenzi babo.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi zikgera muri 650 batangiye kuza mu mpera za Nzeri 2019.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/AMAFOTO-U-Rwanda-rwakiriye-izindi-mpunzi-133-zivuye-muri-Libya