Category: Uncategorized

  • Umuraperikazi ukomeye w'umunyamerika aratwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Katorah Kasanova Marrero wamamaye ku izina ry'ubuhanzi nka Young M.A kuri ubu arakuriwe.

    Nkuko amakuru atugeraho abivuga, uyu muraperi wo muri leta zunze ubumwe za Amerika kuri ubu aratwite gusa ntabwo haramenyekana uwaba yaramuteye inda nubwo n'aya makuru atarashyirwa hanze mu buryo bweruye akaba akigizwe ibanga.

    https://instagram.com/youngma?utm_medium=copy_link

    Source : https://yegob.rw/umuraperikazi-ukomeye-wumunyamerika-aratwite/

  • Arabia Saudite yaremeye abasore bose bananiwe kurongora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikomangoma cya Arabia Saoudite, Muhammad Bin Salman, yaciye iteka ko miliyoni imwe y'amadolari ya Amerika (Frw hafi miliyari) ihabwa urubyiruko rugera kuri 200 kugira ngo rubashe gukora ubukwe.

    Ikinyamakuru cya leta kivuga ko itangazo ryemeza itangwa ry'ayo mafaranga ryasohotse ku Cyumweru. Kivuga ko ayo mafaranga azahabwa abakobwa n'bahungu bo muri icyo gihugu.

    Ibi ngo bigamije gufasha impfubyi n'abafite ubumuga babuze ubushobozi bwo gukora ubukwe. Urubyiruo kandi ruzigishwa uko rwakoresha ayo Frw.
    Bwa mbere, hari hatanzwe miliyoni 250 ku bantu bagera ku bihumbi 26,000.

    Uyu mugambi wa Salman ugamije gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza no kubafasha kuzamura ubukungu bwabo.

    Source : https://yegob.rw/arabia-saudite-yaremeye-abasore-bose-bananiwe-kurongora/

  • Perezida wa Mali yaraye arusimbutse, ati ' Ni kimwe mu bigize akazi' #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho umukuru w'igihugu wa Mali arusimbukiye kuri uyu wa Kabiri mu gihe yari mu masengesho yo guhimbaza umunsi mukuru w'aba Islam wa Eid al-Adha, avuga ko ari akantu gasanzwe, akagira ati: 'Ni kimwe mu biranga kuba umuyobozi'.

    Nyuma y'amasaha make abagabo babiri bakoze igitero ku musigiti Grande Mosquée ku murwa mukuru Bamako, Col. Assimi Goïta yabwiye abanyamakuru ati: 'byose bimeze neza. Nta ngorane'.

    Amakuru ahari nkuko BBC ibitangaza, avuga ko umwe muri aba bagabo yari afite imbugita (icyuma mu Kinyarwanda), maze agerageza kugitera Col. Goïta. Uyu Col Assimi Goita niwe wari uyoboye itsinda ry'abasirikare bahiritse ubutegetsi mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

    Abashatse ku mwica, ntabwo bashoboye no kumurya urwara kuko bahise batabwa muri yombi ako kanya. Col. Goïta agira ati: 'Ni kimwe mu biranga kwitwa umuyobozi. Igihe cyose hahora hariho abantu batanezerewe, igihe cyose hahora hari abantu bashaka kugerageza ibintu byo guhungabanya umutekano, kugerageza gukora ibintu bitagira iyo bijya n'iyo biva'.

    Akomeza ati' Ndashaka guhumuriza abanyagihugu mvuga ko meze neza cyane, nta ngorane n'imwe ihari, nta muntu n'umwe wakomeretse kandi ikibazo cyatorewe umuti'.

    Nyuma y'icyo gitero, itangazo ryo mu biro by'umukuru w'igihugu ryamenyesheje ko Perezida Assimi Goïta yahise ajyanwa byihuse ku nkambi ya gisirikare iri hanze y'umurwa mukuru. Minisitiri umwe yavuze ko ibyabaye ari ukugerageza kwica umukuru w'igihugu.

    Iki gitero giteye kwibazwa ho muri iki gihugu gihanzwe n'ibibazo by'umutekano muke, harimo udutsiko tw'abarwanyi biyitirira idini rya Islam ifitanye ubucuti n'imitwe nka al-Qaeda na Etat Islamique/Islamic State, bakomeza bakora ibitero hirya no hino mu gihugu.

    Col. Goïta ni umutegetsi atabonwa kimwe, nyuma yo guhirika ubutegetsi ku ngufu za gisirikare inshuro ebyiri zose mu mwaka umwe gusa.

    Mu kwa gatanu uyu mwaka, yigennye kuba umukuru w'igihugu ahiritse Leta y'inzibacyuho yari yashinzwe nyuma y'aho we ubwe ahiritse ubutegetsi bw'uwari umukuru w'icyo gihugu Ibrahim Boubacar Keïta mu kwa munani kw'umwaka ushize.

    Col. Goïta yamereye abanya Mali n'amahanga ko azasubiza ubutegetsi mu maboko y'abasivire mu mwaka utaha.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-wa-mali-yaraye-arusimbutse-ati-ni-kimwe-mu-bigize-akazi/

  • Imana igukure mu buretwa bw’i Babuloni-Ev. Adda Darlene Kiyange #rwanda #RwOT

    'Uhereye ku mwaka wa cumi n’itatu wa Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda ukageza none, maze imyaka makumyabiri n’itatu ijambo ry’Uwiteka rinzaho nkavugana namwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva. Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve) ati .'Nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by’imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose. Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y’amaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi. Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo y’amaboko yanyu ibateza amakuba.’ ' Ni ko Uwiteka avuga. Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati 'Kuko mutumviye amagambo yanjye, Dore ngiye kohereza imiryango yose y’ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n’abagituyemo, n’ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n’igitutsi n’imisaka y’iteka.” Yeremiya 25:3-9

    Benedata bakundwa duhurira hano kuri Agakiza.org, ku munsi wa kabiri mu minsi 10 yo gusenga mu ntumbero yo “Kuyoboza Imana inzira”, ni iki Yesu atwifuzaho muri iki gihe?

    Yeremiya aha yarimo guhanurira Abisiraheli abibutsa ukuntu Imana yazinduraga abahanuzi, kugira ngo bababwire ibyo bagomba gukora, ariko bakanga kumva.

    Hariho ibintu Imana yababwiye kandi igacaho umurongo, Ishaka yuko babireka: Yashakaga ko bareka imirimo mibi, hariho no kureka ibyaha. Ikindi Imana yashakaga ko bareka gusenga ibigirwamana. Imana ikavuga iti' Mwe kunyendereza'

    Ngo Imana yabonaga imirimo mibi bakora ari yo ibazanira ibyago. Ni ukuvuga ko Imana yagiye kubateza uyu mwami w’Ibaburoni yarahereye kera ibihanangiriza, n’iyo usomye iki gitabo cya Yeremiya ubona hari n’aho bamugiriye nabi kubera ko batashakaga kumva ayo magambo. Ntabwo bari bafite kureka ibyaha, bari bamaramaje gukora ibibi bati 'Yeremiya tumwice!' Nuko bagashaka kumwica ariko Imana ikamukingira, Imana yashakaga ko bihana. Ariko ibonye ko batumva yashatse ikindi kintu, ibateza umwami w’Ibabuloni(Nebukadinezali).

    Yaraje abatwarana n’ibintu, abagira iminyago mu gihugu cy’Ibabuloni bamarayo imyaka70. Icyakora uku kunyagwa byatumaga bibuka Imana bakongera bagasenga.

    Turi Ku nsanganyamatsiko igira iti 'Imana idukure mu buretwa bw’Ibabuloni’

    'Twaririmbira dute indirimbo z’Uwiteka mu mahanga?' Zaburi 137:1-9

    Iki gice cyose ngo abanyamahanga bashakaga ko babaririmbira, ariko inanga zabo bari barazimanitse! Bari bababaye bakavuga bati ' Twaririmba dute kandi tutari iwacu?'

    Ni ukuri, indirimbo barazihagarika bagira agahinda! Iyo umuntu atari muri Kristo Yesu, Ntiyabasha kugira umunezero n’indirimbo. Nkatwe abakristo mu mahanga(Ibaburoni): Ni ukuba hanze ya Kristo Yesu, ni hanze y’ubuzima bwo kubaha Imana. Ni ahantu umuntu aba atumvira ubutumwa bwiza n’ijambo ry’Imana, yewe n’abaririmbyi bakaza nabwo ntiyumve. Aho hantu hitwa Ibaburoni, ariko umuntu akwiye kwemera akava yo akubaha Imana.

    Zaburi126:1-6

    Bageze igihe bava yo, ngo bakajya bibaza niba barota. Bakiri Ibabuloni, ngo inanga zabo bari barazimanitse ariko basohotse yo indirimbo zari zuzuye akanwa kabo. Muri Kristo Yesu harimo umunezero, indirimbo no gushima Imana. Ibyari byo byose Uwiteka hari ukuntu atabara abantu: Abari mu minyago mu buretwa bwa Satani Uwiteka yiteguye kubagirira neza.

    Mwenedeta nagira ngo usobanukirwe ko iyo umuntu ari hanze ya Kristo aba ari umuretwa, aba akubitwa ameze nabi, ariko wemeye ukumvira ukaza ukakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe, hari ikintu Imana yagukorera kidasanzwe!

    Kandi n’ubwo waba warasubiye inyuma, nabwo ugarutse Yesu arakwakira. Kandi na none birashoboka ko umuntu yaba yarakiriye Kristo afite ingeso ya munaniye, aho naho Yesu Kristo Umwami w’abami arahakiza. Beneda Imana idukure mu buretwa bw’ iBaburoni!

    Reba hano umunsi wa kabiri mu minsi 10 yo gusenga, mu ntego yo “Kuyoboza Imana inzira”

    https://youtu.be/NDEBKnsCS7M

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imana-igukure-i-Babuloni.html

  • Kamonyi-Kayenzi: Ikirombe muri Koperative COEMIKA cyishe umuntu #rwanda #RwOT

    Amezi ntabwo arenga atatu intyoza.com isuye ahakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na Koperative COEMIKA mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi ku musozi wa Cubi, aho umunyamakuru yasanze bikorwa mu buryo bushyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Nyuma yaho gato haguye umuntu, none mu mezi atagera kuri 3 gitwaye undi. Ni mu gihe hari amakuru avuga ko muri aka Karere ibyangombwa by'ubucukuzi byimwa abashoboye bigahabwa abadashoboye. Hari n'amakuru kandi tugicukumbura avuga ko hari abagwa mu birombe bikagirwa ubwiru.

    Ikirombe cyagwiriye umuntu, giherereye mu Mudugudu wa Rwishywa kikaba icya Cooperative COEMIKA, aho cyakoreshwaga n'uwitwa Ndahimana mu buryo bwiswe rwihishwa. Uwo cyagwiriye nkuko amakuru dukesha abaturage n'ubuyobozi avuga, azwi ku izina rya Nigena Liviyeri w'imyaka 40 ukomoka mu Karere ka Gakenke.

    Ubuyobozi bwa Koperative ntabwo bwabashije kwitaba Terefone, uretse ko ari nako basanzwe mu gihe hari amakosa yabaye mu birombe. N'ubushize ubwo umunyamakuru yabasuraga banze gutanga amakuru, bavuga ko yabasuye atabateguje.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi avuga ko ku makuru akesha ba nyiri birombe ari uko uyu cyahitanye hari mu ma saha ashyira saa kumi z'igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

    Amakuru agera ku intyoza.com kandi ni ay'uko uyu wagwiriwe n'ikirombe yari asanzwe akora ubucukuzi ariko bene ibirombe bakaba bahimbye ko yari Umuhebyi( abantu baza gucukura batazwi, bibye), mu rwego rwo gushaka guhishira amakosa, ngo batagaragaza ko yari umukozi uzwi kuko hari amakuru ko basabwe gufunga ubucukuzi muri ibi bihe bya Corona ariko bikaba byarabananiye.

    Soma hano inkuru bijyanye:Kamonyi-Kayenzi: Ikirombe muri Koperative COEMIKA cyishe umuntu

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-kayenzi-ikirombe-muri-koperative-coemika-cyishe-umuntu/

  • Igisubizo Miss Nishimwe Naomie yasubije uwifuza kubona umukunzi we, ibyo gutwita kwe, abatuka Miss Muyango #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yabwiye umwe mu bakunzi be bari bamubwiye ko yifuza kubona umukunzi we ko nta wundi mu kunzi agira atari Yesu, ni mu gihe yavuze ko Muyango ibyo bamuvuga byose akwiye kumenya ko umwana wese ari umugisha.

    Ku munsi w’ejo, Nyampina w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yafashe umwanya aganira n’abakunzi be bamukurikira kuri Instagram, aho bagiye bamubaza ibibazo bitandukanye na we akabisubiza.

    Kimwe mu bibazo byagarutsemo nk’inshuro 3 ni abantu bamubazaga niba yaba atwite, kimwe muri ibyo bibazo yagisubije ati 'umva buretse(ashyiramo emoji ziseka), gute?'

    Undi yamubwiye ko yifuza kubona umukunzi we, yagize ati 'uwanyereka chr(umukunzi) wa Naomie', mu magambo make yahise amusubiza ati 'chr wanjye ni Yesu'.

    Undi yamujije icyo yavuga ku bantu barimo kuvuga nabi umukunzi wa Kimenyi Yves, Uwase Muyango witegura kwibaruka imfura yabo.

    Yamusubije ati 'Uwase Muyango ni mwiza cyane, umugore ukomeye. Buri mwana ni umugisha uko byaba bimeze kose.'

    Muyango wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019, kuba agiye kubyara atarakora ubukwe ntabwo byakiriwe neza na bamwe mu bakunzi be aho bagiye bamutuka ngo agiye kubyara ikinyendaro.

    Bimwe mu bibazo yabajijwe

    Naomie ngo chr we ni Yesu

    Muyango ugiye utwite yagiye atukwa na benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igisubizo-miss-nishimwe-naomie-yasubije-uwifuza-kubona-umukunzi-we-ibyo-gutwita-kwe-abatuka-miss-muyango

  • Umunyarwanda ukina umukino w’amagare yinjiye mu buhanzi asohora indirimbo ya mbere #rwanda #RwOT

    Habimana Jean Eric usanzwe ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy Continental Team (SACA Team), yasohoye indirimbo ya mbere yise ‘Akugarutseho’.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 20, akaba yasohoye iyi ndirimbo iri mu njyana yo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).

    ‘Akugarutseho’, ni indirimbo yumvikana avuga uburyo Umwami Yesu ari we uhumuriza abihebye, akiza imvune zo mu mitima, kandi ko yumva gusenga kwa buri umwe bityo ko ntawe azatererana.

    Habimana Jean Eric avuga ko asanzwe afite ubumenyi ku muziki kuko asanzwe azi gucuranga gitari(Guitar) ari nabyo byatumye bagenzi be bakinana bamubwira ko ashatse yakora indirimbo.

    Ati “Nsanzwe nzi gucuranga gitari. Akenshi iyo mvuye mu myitozo ndi kuruhuka nyifashisha nduhuka ncuranga nkanaririmba. Nyuma rero bagenzi banjye dukinana barambwiye bati impano ufite mu muziki uzayikuze ube wakora indirimbo muri studio.”

    'Nyuma naje kubyigaho nsanga nabyo nabikora. Nafashe umwanzuro wo kujya kwa Trackslayer mwereka indirimbo nanditse arayitunganya, irasokoka'

    Kuba yaba ateganya guhita ahagarika umuziki bikarangira, yavuze ko nta gahunda afite ahubwo azakomeza kujya akora indirimbo.

    Ati “Ntabwo nteganya guhagararira kuri iyi ahubwo nzakomeza gukora n’izindi kuko ndazifite nyinshi zanditse, nzajya nsohora imwe nyuma y’indi ku buryo nazagera ku rwego rwo gukora album'

    Habimana Jean Eric yatangiye gukina umukino w’amagare mu 2015 aza kwinjira mu ikipe ya Fly Skol Cycling Team, muri 2016 yatwaye shampiyona y’igihugu mu cyiciro cy’abakiri bato (Junior Category), kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri uyu mukino kuko anaba mu ikipe y’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (UCI) ndetse akaba ari mu bakinnyi UCI izifashisha muri Tour de l’Avenir 2021.

    Ni umwe kandi mu bakinnyi bamaze gukina Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 inshuro 2, 2020 na 2021.

    Habimana Jean Eric asanzwe akinira SACA, yasohoye indirimbo ya mbere

    Izina rye rirazwi muri uyu mukino w’amagare

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-ukina-umukino-w-amagare-yinjiye-mu-buhanzi-asohora-indirimbo-ya-mbere

  • Kagere Meddie azibukirwa kuki muri shampiyona ya Tanzania? #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi mike ngo rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere ngo agere ku musozo w’amasezerano ye muri iyi kipe, ntibizwi niba azongera amasezerano cyangwa se azatandukana n’iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza, nta gushindikanya ko mu gihe yaba ayivuyemo agasohoka muri iki gihugu, ni byinshi yazibukirwaho birimo uduhigo yagiye aca.

    Rya buye ryanzwe n’ababutsi burya niryo rikomeza imfuruka, ntawatekerezaga ko uyu rutahizamu utararebwaga neza n’ikipe ya Gor Mahia muri Kenya bakunda gutazira Kogalu, inyenyeri izaka ageze Msimbazi mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania.

    Hari mu mpeshyi ya 2018 ubwo uyu rutahizamu yasinyiraga iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe, ariko utararangira umuherwe w’iyi kipe, Mohammed Dewji uzwi nka Mo Dewji yafashe umwanzuro wo kumwongerera amasezerano y’imyaka 2.

    Hari amahirwe menshi ko uyu rutahizamu yatandukana n’iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino uzashyirwaho akadomo ku Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2021 ubwo bazaba bakina na Yanga umukino wa nyuma wa FA Cup, ni nyuma y’uko umwaka we wa nyuma atabonye umwanya uhagije wo gukina.

    Amakuru avuga ko hari amakipe yo muri Tanzania amwifuza ariko binashoboka ko ashobora kuyisohokamo, mu gihe yaba asohotse muri iki gihugu cyangwa atandukanye na Simba SC azibukirwa kuki?

    Ni rutahizamu uzibukirwa kuri byinshi, kuko ku mwaka we wa mbere yari akuyeho uduhigo twa ba rutahizamu muri iyi shampiyona mu myaka 10 yari ishize.

    Muri uwo mwaka nibwo Meddie Kagere yatsinze ibitego 23, aba rutahizamu wa mbere utsinze ibyo bitego byinshi mu mateka y’iyi shampiyona mu myaka 10 yari itambutse, yabaye rutahizamu wa 3 wari ugejeje ibitego 20 muri iyi shampiyona nyuma ya Amiss Tambwe wakiniraga Young Africans watsinze 21 mu mwaka w’imikino 2015/2016 na Emmanuel Okwi wa Simba SC, uyu mugande yatsinze 20 mu mwaka w’imikino 2017/2018.

    Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, yashyizeho akandi gahigo ko kuba ari we mu myaka 12 itambutse wabashije kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona inshuro 2 yikurikiranya kandi zose ageza ibitego 20, kuko muri uwo mwaka bwo yatsinze ibitego 21.

    Uyu rutahizamu kandi afite agahigo ko kuba ari we wujuje ibitego 50 muri iyi shampiyona mu gihe gito, aho yabigezemo tariki ya 17 Ukuboza 2020 ubwo batsindaga KMC 1-0 cy’uyu rutahizamu, yahise yuzuza ibitego 50 muri iyi shampiyona aho byamutwaye imyaka 2, amezi 5 n’iminsi 22.

    Uyu mukinnyi kandi akaba ari we uyoboye abandi ba rutahizamu muri iyi myaka 3 aho muri iyi shampiyona afite ibitego 58 amaze kuyitsindamo.

    Mu myaka 3 ahamaze yatanze akazi gakomeye kuri ba rutahizamu

    Ibitego byo yarabitsinze

    Ni rutahizamu utazapfa kwibagirana muri iyi shampiyona

    Ibyo byose yakoze byanaga n’ibikombe yegukanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-azibukirwa-kuki-muri-shampiyona-ya-tanzania

  • Nyagatare : Baje bitwaje udufuka tw’ibendera ry’u Rwanda two gufatiramo ibiribwa badutahana uko batuzanye #rwanda #RwOT

    Aba baturage batangaje ko bari baraye bizejwe ko bazindukira ku Biro by’Umurenge gufata ibiribwa biri gutangwa muri ibi bihe bya COVID-19, baza bitwaje udufuka bari bahawe n’ubuyobozi turimo udufite amabara y’ibendera ry’u Rwanda.

    Gusa ngo batunguwe no kuba bageze ku biro by’Umurenge bakabwirwa ko nta biribwa bihari bigatuma bataha amaramasa na biriya bikapu bakabicyura uko babizanye.

    Aba baturage babwiwe ko ibiribwa biri gutangirwa mu Midugudu ni ko guhindukira basubira mu Midugudu batuyemo kugira ngo babihabwe.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bwasubije ubutumwa bwa Flash FM bwavugaga ko bariya baturage babeshywe ibiribwa, ni bwo bwasobanuye uko byagenze.

    Ubutumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kuri Twitter, bugira buti 'Aba baturage bageze ku Murenge wa Nyagatare babwirwa ko ibiribwa biri gutangirwa mu Midugudu batuyemo, mu rwego rwo kwirinda imirongo y’abantu ku Murenge ishobora no gukwirakwiza icyorezo.'

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugeza ibiribwa ku babikeneye basanzwe barya ari uko bakoze imirimo y’umubyizi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko ibiribwa bihari bihagije kabone nubwo hazatangwa iby’ibanze bifasha abantu kubaho aho gutanga ibyo umuntu yakwifuza nk’inyama cyangwa ibinyobwa bigurwa n’abashaka kwinezeza nk’inzoga.

    Hon Gatabazi kandi yavuze ko abana bo muri iriya miryango iri guhabwa ibiryo, bazahabwa amata ndetse n’ifu y’igikoma kimwe n’ababyeyi batwite bakazahabwa ibindi bitunga umubiri bibafasha gukomeza kumererwa neza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Baje-bitwaje-udufuka-tw-ibendera-ry-u-Rwanda-two-gufatiramo-ibiribwa-badutahana-uko-batuzanye

  • Huye: Abantu 12 bafatiwe muri butike bayihinduye akabari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafatiwe muri butike y’uwitwa Birori Christante w’imyaka 28, iyo butike ikaba iherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Agasengasenge, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu uko ari 12 bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Uriya muturage yafashe icyari butike ayigira akabari, ubwaho harafunganye bari bicaye begeranye cyane. Nta gapfukamunwa bari bambaye, nta kandagirukarabe ihari. Ikigeretse kuri ibyo bari barengeje amasaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha kuko Akarere ka Huye kimwe n’ahandi bagomba gufunga ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’imwe z’umugoroba, ingendo zigahagarara guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba”.

    Yakomeje avuga ko mu bafatiwe muri iriya butike yahinduwe akabari harimo urubyiruko rw’abanyeshuri batanu biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, akaba yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kwirinda icyo cyorezo kandi babitoze n’abandi.

    Ati “Nka bariya basobanukiwe neza ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 bagombye gufasha n’abandi kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda. Bagombye gutekereza uko byagenda baramutse bavanye icyorezo hariya bakajya kugikwiza mu bandi banyeshuri. Iki cyorezo ntikigitoranya umuto n’umukuru nk’uko mbere hari abari bafite iyo myumvire”.

    SP Kanamugire yibukije abaturage muri rusange by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyepfo, ko imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kikiriho kandi gikomeje gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda.

    Yabasabye kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazaba ngombwa ko Intara y’Amajyepfo yazashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bw’icyo cyorezo n’ingaruka zacyo, ndetse bapimwa Covid-19 ku kiguzi cyabo. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza, butike yo yahise ifungwa nyirayo acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.