Category: Uncategorized

  • Huye : Inkumi n’abasore basobanutse barimo abiga muri UR bafatiwe muri butike yahinduwe akabari #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku ya 20 Nyakanga ahagana saa mbiri ubwo abapolisi bariho bariho bagenzura iyubahirizwa ry’amabiwiriza yo kwinda COVID-19 basangaga bariya bantu muri Butike yahinduwe akabari y’uwitwa Birori Christante w’imyaka 28.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu uko bari 12 bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ati 'Uriya muturage yafashe icyari butike ayigira akabari, ubwaho harafunganye bari bicaye begeranye cyane. Nta gapfukamunwa bari bambaye, nta kandagira ukarabe ihari, ikigeretse kuri ibyo bari barengeje amasaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha kuko Akarere ka Huye kari mu turere tugomba gufunga ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’imwe z’umugoroba, ingendo zigahagarara guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.'

    Yakomeje avuga ko mu bafatiwe muri iriya butike yahinduwe akabari harimo urubyiruko rw’abanyeshuri Batanu biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kwirinda iki cyorezo kandi babitoze n’abandi.

    Ati 'Nka bariya basobanukiwe neza ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 bakagombye gufasha n’abandi kubahiriza amabwiriza yo kukirinda. Bakagombye gutekereza uko byagenda baramutse bavanye icyorezo hariya bakajya kugikwiza mu bandi banyeshuri. Iki cyorezo ntikigitoranya umuto n’umukuru nk’uko mbere hari abari bafite iyo myumvire.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abaturage muri rusange by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyepfo ko imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kikiriho kandi gikomeje gutwara ubuzima bw’abanyarwanda. Yabasabye kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazaba ngombwa ko Intara y’Amajyepo yazashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bwa COVID-19 n’ingaruka zayo,bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza, butike yo yahise ifungwa nyirayo acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Huye-Inkumi-n-abasore-basobanutse-barimo-abiga-muri-UR-bafatiwe-muri-butike-yahinduwe-akabari

  • Huye: 12 bafatiwe muri butike bari kunywa inzoga #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki ya 20 Nyakanga ahagana ku isaa mbiri nibwo abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bafashe bariya bantu 12.

    Bafatiwe muri butike yahinduwe akabari y'uwitwa  Birori Christante w'imyaka 28, iyi butike iherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Agasengasenge.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu uko bari 12 bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ati' Uriya muturage yafashe icyari butike ayigira akabari, ubwaho harafunganye bari bicaye begeranye cyane. Nta gapfukamunwa bari bambaye, nta  kandagira ukarabe ihari, ikigeretse kuri ibyo bari barengeje amasaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha kuko Akarere ka Huye kari mu turere tugomba gufunga ibikorwa by'ubucuruzi saa kumi n'imwe z'umugoroba, ingendo zigahagarara guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.'

    Yakomeje avuga ko mu bafatiwe muri iriya butike yahinduwe akabari harimo urubyiruko rw'abanyeshuri Batanu biga muri  Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kwirinda iki cyorezo kandi babitoze n'abandi.

    Ati' Nka bariya basobanukiwe neza ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 bakagombye gufasha n'abandi kubahiriza amabwiriza yo kukirinda. Bakagombye gutekereza uko byagenda baramutse bavanye icyorezo hariya bakajya kugikwiza mu bandi banyeshuri. Iki cyorezo ntikigitoranya umuto n'umukuru nk'uko mbere hari abari bafite iyo myumvire.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yibukije abaturage muri rusange by'umwihariko abo mu Ntara y'Amajyepfo ko imibare itangwa n'inzego z'ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kikiriho kandi gikomeje gutwara ubuzima bw'abanyarwanda. Yabasabye kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazaba ngombwa ko Intara y'Amajyepo yazashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bwa COVID-19 n'ingaruka zayo,bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza, butike yo yahise ifungwa nyirayo acibwa amande angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100.

    Iyi nkuru yakuwe kurubuga rwa Polisi y' u Rwanda

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/22/huye-12-bafatiwe-muri-butike-bari-kunywa-inzoga/

  • Urugomo rwakurikiye ifungwa rya Jacob Zuma rumaze guhitana abantu 276 #rwanda #RwOT

    Umubare w'abamaze gutangazwa ko bapfiriye mu rugomo rwakurikiye ifungwa ry'uwari Perezida w'Afurika y'epfo Jacob Zuma wazamutse ugera ku bantu 276. Ibikorwa by'ubucuruzi bibarirwa mu bihumbi na byo byarasahuwe mu midugararo ahanini yibasiye intara ebyiri za KwaZulu-Natal na Gauteng.

    Rwabaye urugomo rwo ku kigero kitari cyarigeze kibaho muri Afurika y'epfo ya nyuma y'ubutegetsi bw'ivanguramoko bwa ba nyamucye b'abazungu buzwi nka apartheid bwarangiye mu ntangiriro y'imyaka ya 1990.

    Khumbudzo Ntshavheni, Minisitiri mu biro bya Perezida, yavuze ko 234 bapfiriye muri KwaZulu-Natal (intara Zuma avukamo) naho abandi 42 bapfira muri Gauteng. Ubu ahanini iyi midugararo yarahosheje nyuma yuko hagabwe abasirikare 25,000.

    Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Madamu Ntshavheni avuga ko polisi irimo 'gukora ibikorwa bya nyuma na nyuma kugira ngo abafatirana iki gihe n'abagira urwiganwa ntibagire imbaraga'.

    Kuri uyu wa gatatu nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, umugabo wahoze avanga imiziki kuri radio (DJ) yagejejwe mu rukiko aregwa kugumura abaturage ngo bitabire urugomo. Abashinjacyaha bemeza ko ari umwe mu bantu barenga 10 bateje iyi midugararo. Abandi babarirwa mu bihumbi batawe muri yombi bashinjwa ubusahuzi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/urugomo-rwakurikiye-ifungwa-rya-jacob-zuma-rumaze-guhitana-abantu-276/

  • Olympic 2020: Zambia yahuye n’uruva gusenya i… – #rwanda #RwOT

    Zambia ni imwe mu makipe ahagarariye umugabane w’Afurika muri iyi mikino ku ruhande rw’umupira w’amaguru mu bagore.

    Ntabwo umunsi wa mbere Zambia yahiriwe kuko yanyagiwe ibitego 10 kuri 3 ibitego 3 bya Zambia byatsinzwe n’umukobwa umwe Banda ku munota wa 18, 81, 82. 

    Ibitego by’Ubuhorandi byatsinzwe na Vivianne Miedema ukinira ikipe ya Arsenal watsinze ibitego 4, Indi bitego bitsindwa na Martens watsinze 2, Pelova, Roord na Van de Sanden.

    Uyu mukino Zambia yakinnye wari uwa mbere mu mateka yayo yari ikinnye mu mikino Olympic.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107818/olympic-2020-zambia-yahuye-nuruva-gusenya-itsindwa-ibitego-10-3-nubuhorandi-107818.html

  • Hagiye gushya! Meddy n'umugore we bateguje abafana babo ikintu gikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Medard Jobbert abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yateguje abafana be ko indirimbo Queen of Sheba yakoranye n'umugore we, Mimi, igiye kujya hanze. Meddy ntabwo yavuze igihe nyakuri iyi ndirimbo izagira hanze gusa yavuze ko ishobora kujya hanze isaha n'isaha abasaba kuyitegura.

    Iyi ndirimbo Queen of Sheba kandi niyo Meddy na Mimi baririmbanye mu bukwe bwabo ikaba iri mu zakunzwe n'abakurikiranye ubukwe bw'aba bombi.

    Source : https://yegob.rw/hagiye-gushya-meddy-numugore-we-bateguje-abafana-babo-ikintu-gikomeye/

  • Mu kwizihiza amezi abiri amaze arushinze,… – #rwanda #RwOT

    My vow ugenecyereje bishaka kuvuga 'isezerano mpaye uwo tugiye kubana' ikaba ari indirimbo tutatinya kuvuga ko Meddy yayihimbiye umugore we 'kubw'isezerano bahanye' ubwo barushingaga tariki ya 22 Gicurasi 2021 dore ko n'urupapuro rwamamaza iyi ndirimbo hariho ifoto y'umugore we n'amagambo 'Queen of Sheba' (Umwamikazi wa Sheba). 

    Ni indirimbo ya Meddy nshya yamaze gutangaza ko izajya hanze ejo (mu masaha make ari imbere), iyi ikaba ari imwe mu ndirimbo za Meddy zari zitegerejwe na benshi mu Rwanda no mu mahanga muzo yasezeranije abakunzi be harimo n'amashusho y'ubukwe bwe yabemereye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021 nibwo yatangaje ko mu bihe bidatinze aza gushyira hanze indirimbo ye yifashishije ifoto igaragaza umufasha we Mimi yambaye ikamba ry'umwamikazi koko n'amagambo yanditseho ngo 'Queen of Sheba' (Umwamikazi wa Sheba) yongeraho ati: 'Queen of Sheba' yajya hanze umunota uwo ariwo wose.'

    Benshi bakomeje kumubaza babinyujije mu bitecyerezo batanze igihe nyacyo iyi ndirimbo igira hanze aryumaho. Icyo gihe Sat B, umuhanzi banakoranye indirimbo, yari yamaze kwemeza ko 'ibintu abona ari umuriro' akoresheje emoji.

    Nyuma y'amasaha agera kuri 13 ibintu Meddy yabihaye indi ntera atangaza ko indirimbo yise 'My Vow' izajya hanze ejo n'amashusho yayo akaba yabitangaje yifashishije amashusho y'amasegonda 15 amugaragaza yambaye imyenda y'umweru ari kumwe n'umufasha we.

    Bamwe mu babonye aya mashusho bagaragaje ibyishimo bagira bati umwami yagarutse reka impeshyi iryohe abandi bati reka gukomeza gukina n'imitima y'abantu ushyire indirimbo hanze. Ubwo twakoraga iyi nkuru, abarenga ibihumbi 32 banyuze kuri Instagram ya 'Meddy Only' bari bamaze kureba ayo mashusho kuri Youtube.Uburyo iyi ndirimbo yishimiwe cyane itarasohoka, bigaragaza ko 'ishobora kuzarebwa cyane' ndetse ikaba yagera ikirenge mucy'izindi ndirimbo z'uyu muhanzi zimaze kurebwa cyane, urugero rufatika twavuga nka 'Slowly', mu myaka itatu imaze kurenza Miliyoni 51 z'abayirebye, ibintu bitamenyerewe cyane mu muziki wo mu Rwanda.Ubutumwa bwa Sat B

    KANDA HANO WIHERE IJISHO AMASHUSHO Y'UMUSOGONGERO W'INDIRIMBOMY VOW YA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107825/mu-kwizihiza-amezi-abiri-amaze-arushinze-meddy-agiye-gushyira-hanze-indirimbo-my-vow-yahim-107825.html

  • Umunyamakuru Gloria Mukamabano uyobora KC2 y… – #rwanda #RwOT

    Tariki 7 Ukuboza 2016, Gloria Mukamabano yaririmbye inyikirizo mu ndirimbo 'Ubuto bwanjye' y'umuraperi Fireman iri mu ndirimbo zakunzwe z'uyu muraperi kuva mu myaka itanu ishize, ahanini bitewe n'ubutumwa buyigize n'umudiho wayo.

    Ni indirimbo ivuga ku bana bakuranye bibukiranya ibihe by'ubuto bwabo birimo udukino, ibihe bya cyera, inshuti bari basangiye, uko bihishaga munsi y'urugo n'ibindi. Fireman na Gloria baririmba bavuga ko bifuza gusubira muri ibyo bihe.

    Ijwi ry'uyu munyamakuru rinumvikana mu ndirimbo 'Bye bye Nyakatsi' y'umuraperi Bull Dogg n'izindi. Ndetse yigeze gushinga itsinda ry'umuziki n'umuhanzikazi Deby usigaye wiga mu gihugu cya Pologne.

    Mu kiganiro na Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, Gloria Mukamabano yavuze ko yaririmbye muri izi ndirimbo akimara gusoza amashuri yisumbuye biturutse ku busabe bwa Producer Devydenko wabaga yakoze injyana (Beat) akamusaba ko yazaririmbamo.

    Avuga ko yajyaga muri studio akaririmba muri izi ndirimbo atarahura n'aba baraperi. Ati 'Habaga hari indirimbo kwa Producer Devydenko, hanyuma ni kwa kundi usanga abantu bakora ama 'beat' atandukanye rero yajyaga akora ama 'beat' ugasanga wenda ahamagaye ba Bull Dogg baririmbyemo, ba P Fla, noneho icyo gihe rero niba nari kuri Hit simbizi akenshi yarambwiraga ati 'waje ukaririmba muri chorus (inyikirizo) y'indirimbo runaka.'

    Akomeza ati 'Ahubwo ngiye kubasetsa ikintu ntabwo twigeze duhura. Ndumva tutarigeze duhura, ni ukuvuga ngo naragendaga akambwira ati 'hari indirimbo, ni umuntu bita P Fla wayiririmbyemo ngwino uririmbe. Nkumva, nakumva biryoshye nkaririmbamo nkigendera.'

    Gloria wakoreye ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda avuga ko amagambo yaririmbye muri izi ndirimbo kenshi yasangaga yanditse, cyangwa se akagendera kubyo aba baraperi babaga baririmbye agakora inyikirizo.

    Avuga ko nyuma indirimbo zajyaga ku isoko zigakundwa mu buryo bukomeye. Ni ibihe avuga ko 'byari biryoshye', agashima imyandikire y'aba baraperi bakoranye.

    Ashimangira ko atigeze ahura n'aba baraperi, ariko kandi ngo indirimbo yaririmbyemo zatanze umusaruro. Ati 'Ni ibihe byiza.'

    Uyu munyamakuru yavuze ko kuririmba ari ibintu byiza, kandi bimufasha kuruhuka mu mutwe. Akavuga ko muri iki gihe atabikora nk'umwuga.

    Tariki 21 Mata 2018, Gloria yasohoye indirimbo ye bwite yise 'Nseka kubwawe' imaze kurebwa n'abantu 15, 371. Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Davidenko muri studio 'The Beat Machine', ni mu gihe 'Video Lyrics' yakozwe na Mugabo Jerome.

    Muri iyi ndirimbo yagarutse ku migisha Imana itanga ku bantu, kandi ibyiza ibakorera bikabasetsa.

    Akimara gushyira iyi ndirimbo kuri shene ye ya Youtube, yashyize amashusho kuri Youtube ye avugamo ko ari umuhanzikazi w'indirimbo z'ubutumwa bwiza.

    Yavuze ko yari amaze imyaka itatu adasohora indirimbo 'kuko yari yabanje kureba no kumenya icyo ashaka'.

    Icyo gihe yavugaga ko agarutse mu muziki, afite indirimbo zihindura abantu muri sosiyete, zubaka ubumuntu n'amahoro muri rubanda. Kuva icyo gihe ariko kugeza uyu munsi ntiyongeye kumvikana mu muziki.

    Gloria Mukamabano ni Umunyamakuru wa Televiziyo y'u Rwanda mu makuru no mu biganiro akaba n'umuyobozi wa Televiziyo KC 2. Yakuze akunda itangazamakuru, akora uko ashoboye kuva mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yiga indimi bituma yiga Ishami ry'Itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Urugendo rw'itangazamakuru rwahereye kuri Contact Fm aho yavugaga amakuru mu rurimi rw'Igifaransa anakorera Radio 10 mu makuru y'Igifaransa akora n'ikiganiro cya mu gitondo saa tatu. Yakoreye Tv10 akimara gutangira, ni ibintu avuga ko yatangiye mu buryo bwamutunguye kuko yiyumvaga nk'Umunyamakuru wa Radio kurusha kuba uwa Televiziyo.

    Gloria kandi yakoreye Royal Tv aho yavuye ajya gukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA kugeza n'ubu. Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye rwamusabye guhuza n'amasomo yigaga muri Kaminuza no guhora yihugura.

    Yishimira ko mu gihe amaze mu itangazamakuru yagize amahirwe yo kugirana ikiganiro na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame. Icyo yakiriye Umukuru w'Igihugu ari kumwe na mugenzi we Jean Pierre Kagabo.

     Gloria Mukamabano yatangaje ko yaririmbye mu ndirimbo ya Bull Dogg n'iya Fireman bataziranye, ariko yishimira izina zamuhaye

    Mu 2018, Gloria yasohoye indirimbo ye bwite avuga ko agiye gukomeza umuziki ariko ntiyahojejeho 

    Gloria Mukamabano avuga ko ibintu byose bisaba kwihangana, guhora wiga wigira kubandi, kutirara no gusenga Gloria afite abana be babiri, umwe afite imyaka 7 undi afite imyaka 2

    Gloria yakoreye ibitangazamakuru kuva kuri Contact Fm kugera kuri RBA

     

    Gloria umaze imyaka 10 mu itangazamakuru yishimira ko yagize amahirwe yo kugirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame

      

    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO GLORIA MUKAMABANO YAGIRANYE NA RADIO RWANDA

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NSEKA KU BWAWE’ YA GLORIA

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UBUTO BWANJYE’ YA FIREMAN NA GLORIA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107824/umunyamakuru-gloria-mukamabano-uyobora-kc2-yahishuye-uko-yaririmbye-mu-ndirimbo-ya-bull-do-107824.html

  • D-Black yagujije Shatta Wale Miliyoni $1.5 hi… – #rwanda #RwOT

    Hashingiwe ku makuru yanyujijwe ku rukuta rwa Karllywiz rwa Twitter, Sarkodie, Shatta Wale, D-Back na Stonebwoy nibo bahanzi bakize muri Ghana. Kuri uru rutonde rwakozwe rugaragaza ko mu madorali y'Amerika Sarkodie atunze Miliyoni 15, Shatta Wale Miliyoni 11, Samini Miliyoni 4, D-Black Miliyoni 4.5 naho Stonebwoy Miliyoni 8.

    D-Black mu gusubiza ibyavuzwe, uyu mugabo w'umuherwe ufite inzu itunganya umuziki ya 'Black Avenue Muzik', yahise yisabira ko Shatta Wale yamuguriza nibuze Miliyoni 1.5 y'amadorali.

    Yagize ati: 'Ndakwinginze @shattawalegh nguriza Miliyoni $1.5.' ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter maze ababonye ubu butumwa bashaka kugira ngo  bazane Sarkodie muri ibi bagira bati 'kuki atagujije umuraperi waciye uduhigo dukomeye mu bihembo bya BET ubugira kabiri agasaba inguzanyo umwami wa dancehall' maze impamvu ikomeza kuba urusobe.

    Aya makuru akaba akomeje gucicikana mu gihe D-Black akomeje kwamamaza album ye yise Loyalty

    Mu busanzwe yiswe Desmond Kwesi Blackmore, yavutse kuwa 12 Mutarama 1987 akaba akomoka muri Ghana ari naho akorera umuziki n'ubushabitsi. Yamamaye mu njyana ya Hip Hop na Afrobeat.

    Ikinyamakuru cya Forbes Afrika muri Gicurasi 2019 cyamusohoye nk'umwe mubanye Ghana bahinduye umuziki bakazanamo udushya bagahindura umukino.

    Kuva yatangira umuziki mu mwaka wa 2009, amaze gukora Album zigera kuri 6. Yagiye ahatanira akanegukana ibihembo binyuranye muri Ghana no bice binyuranye by'isi.

    Sarkodie ugaragara ku rutonde nk'uyoboye abaherwe b'abahanzi muri Ghana na Miliyoni 15 z’amadoraliShatta Wale umwami wa Dancehall wanditse ibigwi bikomeye mu muziki birimo no gukorana indirimbo na Beyonce ugaragazwa ku rutonde nk'utunze Miliyoni 11 z’amadorali

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA D-BLACK YITWA ‘ENJOYMENT MINISTER’.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107819/d-black-yagujije-shatta-wale-miliyoni-15-hibazwa-impamvu-atayatse-umuherwe-sarkodie-utunze-107819.html

  • Ari mu ijuru- Christopher ku mubyeyi we uma… – #rwanda #RwOT

    Amezi atandatu arashize Nyina wa Christopher yitabye Imana azize uburwayi, hari tariki 21 Mutarama 2021.

    Ku wa 4 Gashyantare 2021, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko umunsi mubi yagize mu buzima bwe 'ari igihe yashyinguraga Nyina.'

    Abantu batandukanye mu myidagaduro, inshuti ze, abavandimwe n'abandi baramukomeje, bifuriza umubyeyi we iruhuko ridashira.

    Nyuma y'amezi atandatu Nyina yitabye Imana, Christopher yashyize ubutumwa kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, avuga ko yizera ko umubyeyi we ari mu ijuru ndetse ko 'yanabimwibwiriye mu nzozi'.

    Uyu muhanzi yavuze ko agikomerewe no kwakira urupfu rw'umubyeyi we, kandi ko rimwe na rimwe yisanga ari kureba amafoto ari kumwe na Nyina agashaka 'kumuhamagara kuri telefoni.'

    Christopher yavuze ko umutima we wuzuye inzubitso nyinshi n'agahinda 'ariko n'ibyishimo kuko umubyeyi we ubu ari mu ijuru.' Ati 'Narose ambwira ko yagezeyo [mu Ijuru].'

    Uyu muhanzi yavuze ko ubuzima butameze kimwe nk'igihe bari kumwe. Avuga ko amukumbuye kandi amukunda cyane. Christopher yapfushije Nyina hashize igihe gito apfusha Nyirakuru.

    Christopher aherutse gutangaza ko yitegura gushyira ku isoko indirimbo nshya yise 'Mi Casa'. Ni indirimbo agiye gusohora nyuma y'igihe kinini adakora mu nganzo, dore ko aheruka indirimbo 'Breath' yasohotse tariki 14 Gashyantare 2020.

    Christopher yibutse Nyina umaze amezi atandatu yitabye Imana, avuga ko yamurose amubwira 'ko ari mu Ijuru'

    Christopher aherutse guteguza indirimbo ye nshya yise 'Mi Casa'  

    Umwaka wa 2021 wakomerekeje umutima wa Christopher, kuko yapfushije Nyina na Nyirakuru

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BREATH' YA CHRISTOPHER

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107821/ari-mu-ijuru-christopher-ku-mubyeyi-we-umaze-amezi-atandatu-yitabye-imana-107821.html

  • Habimana Jean Eric ukina umukino wo gusiganwa… – #rwanda #RwOT

    Ntibikunze kubaho kenshi kubona umusiporotifu uvanga impano yo gukina n’umuziki, kuko abenshi babikora ku rwego rusanzwe. Haruna Niyonzima, Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, mu 2014 yashyize hanze indirimbo ari kumwe na Jay Polly bitaga 'Wicika Intege'.

    Kuri ubu, umukinnyi ukina umukino wo gusiganwa ku magare Habimana Jean Eric, yashyize hanze indirimbo yaririmbiwe Imana yitwa “Akugarutseho.” Habimana Jean Eric ukinira ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy Continental Team (SACA Team) indirimbo ye igaruka ku bantu bihebye, aho atanga ihumure avuga ku bantu bamaze igihe barira bihebye, ko igihe kigeze ngo bahozwe ndetse baseke kuko igihe cyabo kigeze.

    Habimana Jean Eric yatangiye igare 2015 mbere yo gushyirwa muri Fly Cycling Team muri uwo mwaka. 2016 yatwaye umwanya wa mbere muri shampiyona mu cyiciro cy’abato anabikora mu 2018. Mu 2019 yatwaye umudali wa Zahabu mu mikino y’abato bo mu irushanwa ry’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ryabereye mu Rwanda.

    Mu mikino ya ANOCA Zone V 2019 yabereye i Huye, Habimana Jean Eric yatwayemo imidali itatu (3). Yabaye uwa kabiri muri ITT, aba uwa gatatu mu muhanda rusange (Road race) ndetse akaba yarambaye umudali wa zahabu batwaye mu gice cyo gusiganwa n'ibihe kuri buri kipe (Time Time Trial).

    Habimana Jean Eric umukinnyi ukina igare ubu yinjiye mu muziki

    Mu 2019 kandi, asoje ANOCA ZOne V yagiye mu Busuwisi mu myitozo ya santere ya UCI akina amarushanwa ya 2.1. Yitwaye neza bituma uyu mwaka wa 2021 azaba ari mu ikipe ya santere ya UCI izakina Tour de l’Avenir 2021.

    Mu 2020 yakinnye Tour du Rwanda ya 2.1 ari mu bakinnyi batanu ba SACA Team, ikipe yarimo Mugisha Moise wabaye uwa kabiri. 2021 yakinnye Tour du Rwanda anakina shampiyona ya Afurika yabereye mu Misiri.

    Mu 2017 we na Munyaneza Didier bakoreye imyitozo y’iminsi 10 muri Afurika y’Epfo mu gace ka Potchefstroom. Mu 2017 kandi yatwaye umudali wa Silver muri 2017 African Continental Track Championships i Dubayi.

    REBA HANO VIDEO YA HABIMANA JEAN ERIC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107820/habimana-jean-eric-ukina-umukino-wo-gusiganwa-ku-magare-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-mu-mpa-107820.html