Category: Uncategorized

  • Itorero ry’Indangamirwa rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 26 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama uyu mwaka, urubyiruko rutandukanye ruzatozwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bitandukanye n’uko byagiye bikorwa mu bihe byashize.

    Ubuyobozi bw’Itorero ry’u Rwanda bwatangaje ko muri iki cyiciro hazibandwa ku masomo yo gukunda igihugu, kwigira hagamijwe kugabanya ubukene n’ibindi.

    Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’u Rwanda, Désiré Migambi Mungamba, yabwiye The New Times ko impamvu itorero ry’uyu mwaka ryashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga byatewe no gushaka guhugura Abanyarwanda benshi barimo n’ababa mu mahanga hadakoreshejwe amikoro ahanitse.

    Ati “Itorero ry’u Rwanda rirashaka guhugura Abanyarwanda benshi hakoreshejwe igishoro gito, by’umwihariko urubyiruko ruba mu mahanga rushaka kumenya ibijyanye na gahunda y’Itorero ariko rutabona uko rubasha kugera mu Rwanda ngo rutozwe imbonankubone.”

    Mungamba kandi yavuze ko ikindi cyatumye bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, ari icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa byose bihuza abantu benshi bihagarara.

    Yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwifashishijwe no muri Werurwe uyu mwaka hatozwa icyiciro cyiswe ‘Indemyamihigo’, kandi byatanze umusaruro.

    Ati “Twabashije gutoza benshi hakoreshejwe amafaranga make ugereranyije n’ayo twakoreshaga iyo twabikoraga imbonankubone.”

    Abazatozwa muri iki cyiciro cya kabiri bazaba bitwa ‘Indahangarwa’, kikazitabirwa n’abari hagati y’imyaka 18 na 35, basoje nibura amashuri yisumbuye.

    Umwe mu bazahugurwa, Nadia Umutoni w’imyaka 19 uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye The New Times ko ari amahirwe akomeye kuba agiye kwitabira Itorero.

    Ati “Natangiye kuba muri Amerika mfite imyaka itandatu ariko buri gihe nabaga nshaka kumenya amakuru y’igihugu cyanjye. Aya rero ni amahirwe twe urubyiruko rw’u Rwanda.”

    Icyiciro cy’Indahangarwa kizitabirwa n’abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga bujuje ibisabwa.

    Urubyiruko rw’u Rwanda rwari rusanzwe rutorezwa mu Itorero ry’Igihugu mu buryo bw’imbonankubone ariko uyu mwaka ntibyakunze ku mpamvu zirimo icyorezo cya Covid-19

  • Perezida Kagame yakiriye Meya w’Umujyi wa Paris – #rwanda #RwOT

    Anne Hidalgo ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa abereye umuyobozi.

    Perezida Paul Kagame yamwakiriye mu biro bye aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro impande zombi zagiranye gusa iyi nama yabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugana mu nzira nziza nyuma y’uruzinduko rw’akazi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2021.

    Umuyobozi w’Umurwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris, Anne Hidalgo, ari mu ruzinduko rw’akazi i Kigali aho yitabiriye Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa [41ème Congrès de l’Association Internationale des Maires Francophones].

    Inama y’iri huriro igiye kubera i Kigali izasiga hemejwe imishinga y’iterambere ry’abaturage ifite agaciro ka miliyoni 1,5 y’amadolari ya Amerika.

    Mu bikorwa yakoze kuva yagera mu Rwanda birimo icyo ku wa 20 Nyakanga 2021, aho yasuye agace katunganyijwe kazajya gakorerwamo ubukerarugendo ndetse abantu bashobora no kuzajya baruhukira i Nyandungu.

    Kuri uwo munsi kandi Anne Hidalgo na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo umuco, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

    Ni amasezerano agamije gushyira umucyo ku buryo bw’ubutwererane hagati y’imijyi yombi mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bwubahane n’inyungu kuri buri ruhande.

    Imijyi yombi isanzwe ifitanye umubano ushingiye ku bucuti hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’impande zombi muri Kamena 2019.

    Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris kuva mu 2014, yaherukaga mu Rwanda mu 2019, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Ni we muyobozi w’ Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa.

    Anne Hidalgo ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Imijyi yo muri Francophonie

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris

    Perezida Kagame yakiriye Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo mu biro bye

    Mu bari bitabiriye ibi biganiro harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta (uwa kabiri ibumoso) na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (uwa kabiri iburyo)

  • Menya inzobere zigize Inama y’Ubutegetsi ya Agaciro Development Fund iherutse kwemezwa – #rwanda #RwOT

    Ubu hashize imyaka umunani Abanyarwanda batanga 1% by’umushahara wabo muri iki kigega ndetse n’ibigo bitandukanye bikagiha imisanzu cyahagaritse kwakira inkunga muri Mata 2020 kimaze gukusanya agera muri miliyari 200 Frw, azakoreshwa mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Iki kigega ubu gifite imigabane mu nganda zitandukanye zirimo urutunganya imyumbati rwa Kinazi n’urukora sima rwa CIMERWA, gifite kandi gahunda yo gushora miliyari 150 Frw mu imishinga minini ibyara inyungu.

    Ku itariki 14 Nyakanga 2021 cyahawe Inama y’Ubutegetsi nshya igizwe n’intiti zirindwi zifite inararibonye mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’icungamutungo.

    Ibyo wamenya ku nzobere zirindwi zigize inama y’ubutegetsi ya Agaciro Development Fund.

    Scott T. Ford

    Ford wagizwe Perezida w’iyi Nama y’Ubutegetsi, ni Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ikomeye ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Westrock Group, LLC, yashinze afatanyije na se mu 2013.

    Iyi sosiyete ifite ibigo bitandukanye birimo ikigo gitunganya ikawa cya Westrock Coffee Company, LLC ndetse n’icya Westrock Asset Management, LLC, gikora ibijyanye no gucunga ibikoresho. Ibi byose Ford abibereye Umuyobozi Mukuru.

    Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’imiyoborere n’icungamari mu bucuruzi (Bachelor of Science in Business Administration in Finance) yakuye muri Kaminuza ya Arkansas muri Amerika.

    Ford wagizwe Perezida w’iyi Nama y’Ubutegetsi, ni Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ikomeye ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Westrock Group

    Dr. Kalisa Mihigo Thierry

    Dr. Kalisa Mihigo yagizwe Visi Perezida. Ni inzobere mu bijyanye n’Ubukungu akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushyiraho imirongo ngenderwaho ijyanye n’Ubukungu (Macroeconomic Policy Division) muri Minisiteri y’Imari n’Igenambigambi, MINECOFIN.

    Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga, PhD mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Lumière mu Bufaransa.

    Dr. Kalisa Mihigo wagizwe Visi Perezida, ni inzobere mu bijyanye n’Ubukungu

    Ngarukiyintwali Aimé

    Ngarukiyintwali Aimé w’imyaka 53 na we ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya AgDF. Afite inararibonye mu bijyanye n’ubujyanama mu by’icungamutungo, ubu akaba ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’inguzanyo z’inzu mu kigo gitanga ubujyanama mu by’imari cya Mount Street Portfolio Advisers, gifite amashami i Londres mu Bwongereza, i New York na Atlanta muri Amerika, Athens mu Bugiriki ndetse n’i Madrid muri Espagne.

    Ni inzobere kandi mu bijyanye n’ishoramari ry’amabanki kuko yamaze imyaka irenga 20 afite inshingano zitandukanye muri banki zo mu Budage zirimo Dresdner Bank, Deutsche Bank ndetse n’iyitwa Westdeutsche Landesbank (WestLB).

    Ngarukiyintwali afite impamyabumenyi y’icyiciro cya masters mu by’ubucuruzi n’imari yakuye muri City University London mu Bwongereza, afite kandi masters mu Bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Mannheim mu Budage ndetse n’impamyabumenyi mu icungamutungo mpuzamahanga yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Nancy mu Bufaransa.

    Ngarukiyintwali Aimé afite inararibonye mu bijyanye n’ubujyanama mu by’icungamutungo

    Andrew Rozanov

    Andrew Rozanov ni inzobere mu bijyanye n’imari, ubujyanama mu by’amabanki ndetse n’icungamutungo, afite inararibonye mu bucuruzi bw’amafaranga kuko yabumazemo imyaka 25.

    Kuva mu 2016 kugeza mu 2019 yari ahagarariye Inama y’Ubutegetsi y’ikigo cy’ishoramari muri Banki y’igihugu ya Kazakhstan, mbere yaho yari umuyobozi w’icyubahiro muri porogaramu y’ubukungu mpuzamahanga mu kigo cya Chatham House giherereye mu Bwongereza.

    Rozanov yakoze muri sosiyete y’ishoramari ya Permal Group muri Amerika, aho yari ashinzwe kugira inama ibigo bishaka gushora imari mu bikorwa bitandunye bijyanye n’icungamutungo ndetse n’ubukungu. Mbere yaho yakoraga mu kigo cy’imari cya State Street Corporation ndetse yanakoze muri Banki y’ishoramari ya UBS Investment Bank muri Tokyo ndetse n’i Londres.

    Afite Impamyabushobozi y’icyubahiro mu bijyanye n’imari [CFA], akaba inzobere mu bijyanye no gukumira ibihombo ndetse afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’umugabane wa Afurika n’Aziya yakuye muri Moscow State University mu Burusiya.

    Andrew Rozanov ni inzobere mu bijyanye n’imari, ubujyanama mu by’amabanki ndetse n’icungamutungo

    Karake G. Doreen

    Karake Doreen ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ishoramari [TSS] mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

    Transaction Structure and Support, TSS, ni Ishami rishinzwe ubuhuza mu bijyanye n’ishoramari ritandukanye ryaba mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo. ikoranabuhanga, ingufu n’ibindi.

    Mbere y’uko ahabwa izi nshingano, Karake yari Umunyamabanga w’Ikigo cya Leta cy’ubucuruzi, Ngali Holdings akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko muri iki kigo.

    Yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB ndetse ari mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigega cyihariye cy’ingoboka.

    Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Masters mu mategeko yakuye muri Heriot-Watt University muri Écosse, afite kandi n’impamabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yakuye muri university of Witwatersrand muri Afurika y’Epfo ndetse yize n’amasomo y’amategeko muri Kaminuza ya Namibia.

    Karake Doreen ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB

    Mubiligi Jeanne Françoise

    Mubiligi ni umuyobozi w’Ishami rya ba Rwiyemezamirimo b’abagore mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF afite inararibonye ry’imyaka irenga umunani mu bijyanye n’icungamutungo ndetse aho yakoze hose yagiye agaragaza ubushobozi bwo kuzamura ubucuruzi.

    Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bucuruzi mpuzamahanga n’iterambere yakuye muri Université de Neuchatel mu Busuwisi, ndetse afite n’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo yakuye muri iyo kaminuza.

    Mubiligi Jeanne Françoise asanzwe akuriye ba rwiyemezamirimo b’abagore muri PSF

    Alysia Silberg

    Silberg ni inararibonye mu bijyanye n’icungamutungo mu ishoramari rijyanye n’ikoranabuhanga, ubuzima ndetse n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

    Ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ikigo gikomeye cy’ishoramari cya Street Global Venture Capital, gitanga ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi cyane cyane ku mishinga igitangira gukora.

    Mu mwaka wa 2017 yatsindiye igihembo cy’umwe mu bayobozi mu by’ikoranabuhanga bazanye impinduka [Tech Leaders Diversity Leader ]. Mu 2018 yabaye umugore w’umwaka mu ishami ry’ubucuruzi ry’u Bwongereza rikorera muri Afurika y’Epfo, muri uyu mwaka kandi yabaye umwe mu bagore 50 b’icyitegererezo muri gahunda ya COCREATESA igamije gutsura umubano mwiza mu bya dipolomasi hagati y’u Buholandi na Afurika y’Epfo.

    Mu 2019 yabaye umwe mu bagore 50 b’icyitegererezo batanze umusanzu ufatika mu by’ikorabuhanga mu Bwongereza ndetse muri uyu mwaka yabaye umwe mu bagore b’intwari bazanye impinduka mu bucuruzi.

    Yize muri Kaminuza zikomeye zitandukanye harimo Harvard University muri Amerika, University of California, Berkeley, yiga muri Canada muri Kaminuza ya Dalhousie n’iya Toronto, INSEAD mu Bufaransa ndetse no muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza.

    Alysia Silberg ni inararibonye mu bijyanye n’icungamutungo

  • Bitunguranye Kwizera Olivier amanitse Godiyo na Gants asezera kuri ruhago #rwanda #RwOT

    Isezera rya Kwizera Olivier wari n’umunyezamu w’Ikipe ya Rayon Sports, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

    Nta mpamvu iramenyekana yatumye Kwizera Olivier w’imyaka 27 y’amavuko afata icyemezo cyo guhagarika gukina umupira w’amaguru kandi yari akiri muto.

    Kwizera Olivier mu minsi yari aherutse gukatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Uyu musore w’imyaka 27 ni umunyezamu mwiza ariko wagiye winubirwa n’abafana inshuro nyinshi kubera amakosa yagiye akora akavamo ibitego bitari cyangwa amakarita y’umutuku atari ngombwa.

    Yakiniye amakipe arimo Vision FC, Isonga FC, APR FC, Bugesera FC, Free State na Mbatha Stars zo muri Afurika y’Epfo, Gasogi United na Rayon Sports.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Bitunguranye-Kwizera-Olivier-amanitse-Godiyo-na-Gants-asezera-kuri-ruhago

  • Kwizera Olivier asezeye umupira w’amaguru #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, wakiniye amakipe atandukanye, Kwizera Olivier yamaze gusezera umupira w’amaguru.

    Mu kiganiro Program Umufana cyo kuri Radio Flash, Kwizera Olivier yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru burundu.

    Ati 'Amasezerano yanjye na Rayon Sports yararangiye, ariko nta handi nshaka kuba nakomereza. Biri muri gahunda zanjye zo kuba nafata umwanzuro wo kuba nta yindi kipe nakwerekezamo. Sinavuga ko ari mu gihe runaka kubera izindi gahunda ngiyemo. Birashoboka kubibangikanya, ariko byagorana kuko nazikorera n’ahandi hatari hano mu Rwanda.'

    Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

    Kwizera Olivier yasezeye umupira w’amaguru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-asezeye-umupira-w-amaguru

  • Umunyezamu Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi yari ishize avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse, umunyezamu Kwizera Olivier yahisemo gusezera umupira w’amaguru.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, yavuze ko igihano aheruka guhabwa ntaho bihuriye no kuba asezeye umupira w’amaguru, ndetse ko asezeye nta kipe n’imwe bafitanye amasezerano kuko ayo yari afitanye na Rayon Sports yarangiye.

    “Uyu mwaka w’imikino nta kipe n’imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w’amaguru, sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w’amaguru”

    “Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa”

    Kwizera Olivier avuga ko kandi ntacyo yicuza mu mupira w’amaguru kuko buri kintu cyose kibaho kubera impamvu, yavuze kandi ko umwanzuro yafashe nta muntu n’umwe yaba uwo mu muryango we cyangwa se ahandi hose yaba yaragishije inama.

  • Huye : Inkumi n’abasore basobanutse barimo abiga muri UR bafatiwe muri butike yahinduwe akabari #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku ya 20 Nyakanga ahagana saa mbiri ubwo abapolisi bariho bariho bagenzura iyubahirizwa ry’amabiwiriza yo kwinda COVID-19 basangaga bariya bantu muri Butike yahinduwe akabari y’uwitwa Birori Christante w’imyaka 28.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu uko bari 12 bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ati 'Uriya muturage yafashe icyari butike ayigira akabari, ubwaho harafunganye bari bicaye begeranye cyane. Nta gapfukamunwa bari bambaye, nta kandagira ukarabe ihari, ikigeretse kuri ibyo bari barengeje amasaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha kuko Akarere ka Huye kari mu turere tugomba gufunga ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’imwe z’umugoroba, ingendo zigahagarara guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.'

    Yakomeje avuga ko mu bafatiwe muri iriya butike yahinduwe akabari harimo urubyiruko rw’abanyeshuri Batanu biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kwirinda iki cyorezo kandi babitoze n’abandi.

    Ati 'Nka bariya basobanukiwe neza ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 bakagombye gufasha n’abandi kubahiriza amabwiriza yo kukirinda. Bakagombye gutekereza uko byagenda baramutse bavanye icyorezo hariya bakajya kugikwiza mu bandi banyeshuri. Iki cyorezo ntikigitoranya umuto n’umukuru nk’uko mbere hari abari bafite iyo myumvire.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abaturage muri rusange by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyepfo ko imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kikiriho kandi gikomeje gutwara ubuzima bw’abanyarwanda. Yabasabye kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazaba ngombwa ko Intara y’Amajyepo yazashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bwa COVID-19 n’ingaruka zayo,bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza, butike yo yahise ifungwa nyirayo acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Huye-Inkumi-n-abasore-basobanutse-barimo-abiga-muri-UR-bafatiwe-muri-butike-yahinduwe-akabari

  • Huye: 12 bafatiwe muri butike bari kunywa inzoga #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki ya 20 Nyakanga ahagana ku isaa mbiri nibwo abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bafashe bariya bantu 12.

    Bafatiwe muri butike yahinduwe akabari y'uwitwa  Birori Christante w'imyaka 28, iyi butike iherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Agasengasenge.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu uko bari 12 bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ati' Uriya muturage yafashe icyari butike ayigira akabari, ubwaho harafunganye bari bicaye begeranye cyane. Nta gapfukamunwa bari bambaye, nta  kandagira ukarabe ihari, ikigeretse kuri ibyo bari barengeje amasaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha kuko Akarere ka Huye kari mu turere tugomba gufunga ibikorwa by'ubucuruzi saa kumi n'imwe z'umugoroba, ingendo zigahagarara guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.'

    Yakomeje avuga ko mu bafatiwe muri iriya butike yahinduwe akabari harimo urubyiruko rw'abanyeshuri Batanu biga muri  Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kwirinda iki cyorezo kandi babitoze n'abandi.

    Ati' Nka bariya basobanukiwe neza ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 bakagombye gufasha n'abandi kubahiriza amabwiriza yo kukirinda. Bakagombye gutekereza uko byagenda baramutse bavanye icyorezo hariya bakajya kugikwiza mu bandi banyeshuri. Iki cyorezo ntikigitoranya umuto n'umukuru nk'uko mbere hari abari bafite iyo myumvire.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yibukije abaturage muri rusange by'umwihariko abo mu Ntara y'Amajyepfo ko imibare itangwa n'inzego z'ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kikiriho kandi gikomeje gutwara ubuzima bw'abanyarwanda. Yabasabye kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazaba ngombwa ko Intara y'Amajyepo yazashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bwa COVID-19 n'ingaruka zayo,bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza, butike yo yahise ifungwa nyirayo acibwa amande angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100.

    Iyi nkuru yakuwe kurubuga rwa Polisi y' u Rwanda

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/22/huye-12-bafatiwe-muri-butike-bari-kunywa-inzoga/

  • Urugomo rwakurikiye ifungwa rya Jacob Zuma rumaze guhitana abantu 276 #rwanda #RwOT

    Umubare w'abamaze gutangazwa ko bapfiriye mu rugomo rwakurikiye ifungwa ry'uwari Perezida w'Afurika y'epfo Jacob Zuma wazamutse ugera ku bantu 276. Ibikorwa by'ubucuruzi bibarirwa mu bihumbi na byo byarasahuwe mu midugararo ahanini yibasiye intara ebyiri za KwaZulu-Natal na Gauteng.

    Rwabaye urugomo rwo ku kigero kitari cyarigeze kibaho muri Afurika y'epfo ya nyuma y'ubutegetsi bw'ivanguramoko bwa ba nyamucye b'abazungu buzwi nka apartheid bwarangiye mu ntangiriro y'imyaka ya 1990.

    Khumbudzo Ntshavheni, Minisitiri mu biro bya Perezida, yavuze ko 234 bapfiriye muri KwaZulu-Natal (intara Zuma avukamo) naho abandi 42 bapfira muri Gauteng. Ubu ahanini iyi midugararo yarahosheje nyuma yuko hagabwe abasirikare 25,000.

    Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Madamu Ntshavheni avuga ko polisi irimo 'gukora ibikorwa bya nyuma na nyuma kugira ngo abafatirana iki gihe n'abagira urwiganwa ntibagire imbaraga'.

    Kuri uyu wa gatatu nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, umugabo wahoze avanga imiziki kuri radio (DJ) yagejejwe mu rukiko aregwa kugumura abaturage ngo bitabire urugomo. Abashinjacyaha bemeza ko ari umwe mu bantu barenga 10 bateje iyi midugararo. Abandi babarirwa mu bihumbi batawe muri yombi bashinjwa ubusahuzi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/urugomo-rwakurikiye-ifungwa-rya-jacob-zuma-rumaze-guhitana-abantu-276/

  • Olympic 2020: Zambia yahuye n’uruva gusenya i… – #rwanda #RwOT

    Zambia ni imwe mu makipe ahagarariye umugabane w’Afurika muri iyi mikino ku ruhande rw’umupira w’amaguru mu bagore.

    Ntabwo umunsi wa mbere Zambia yahiriwe kuko yanyagiwe ibitego 10 kuri 3 ibitego 3 bya Zambia byatsinzwe n’umukobwa umwe Banda ku munota wa 18, 81, 82. 

    Ibitego by’Ubuhorandi byatsinzwe na Vivianne Miedema ukinira ikipe ya Arsenal watsinze ibitego 4, Indi bitego bitsindwa na Martens watsinze 2, Pelova, Roord na Van de Sanden.

    Uyu mukino Zambia yakinnye wari uwa mbere mu mateka yayo yari ikinnye mu mikino Olympic.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107818/olympic-2020-zambia-yahuye-nuruva-gusenya-itsindwa-ibitego-10-3-nubuhorandi-107818.html