Category: Uncategorized

  • Platini n' umugore we bibarutse #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini [Platini P] wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, yibarutse imfura ye na Ingabire Olivia barushinze muri Werurwe.

    Umwe mu bantu ba hafi b'uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yibarutse umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

    Ati 'Yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yabyaye umwana w'umuhungu ndetse we na mama we bameze neza.'

    Platini ntabwo yigeze yifuza kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, gusa yari yabyutse yandika kuri 'status' ye ya WhatsApp amagambo agira ati 'Imana yanjye, irahambaye'.

    Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n'umugore we Ingabire Olivia basezenye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

    Byabaye nyuma y'aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y'amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.

    Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa barushinze.

    Platini yigeze gutangaza ko yamenyanye na Ingabire Olivia bagiye mu bukwe mu 2019.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/22/platini-n-umugore-we-bibarutse/

  • Benshi baguye igihumure nyuma y'uko umwana w' umwaka umwe ahiriye muri shitingi agahinduka umuyonga i Kayonza #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kayonza Umurenge wa Ndego, haravugwa inkuru y'akababaro y'urupfu rw'umwana ufite umwaka umwe w'amavuko witabye Imana ahiriye mu nzu ya shitingi yari iherereye ku karwa ko mu mugezi w'Akagera.

    Ibi byabaye tariki ya 21 Nyakanga 2021 mu masaha y'umugoroba, mu Kagali ka Isangano mu Mudugudu witwa Kagoma, aho inzu ya shitingi yafatwaga n'inkongi y'umuriro uriya mwana akaza gupfiramo.

    Bizimana Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndego, yavuze ko uyu mwana yageze kuri buriya butaka bumeze nk'akarwa ahagejejwe n'ababyeyi be bari baragiye kuhahinga ndetse bakaba bari bahamaze igihe kingana n'amezi abiri bahaba.

    Yagize ati ' Uriya mwana yari yarajyanye n'ababyeyi be hariya bagiye guhinga hamwe n'abandi bana babiri, aho bahinganga ni ku rugabano rw'u Rwanda na Tanzania bagiyeyo baciye mu mazi bagera hakurya, bakaba bari bamaze amezi abiri babayo muri shitingi batari basubira iwabo, rero ubwo barimo bahinga baje kubona ya nzu babagamo ya shitingi ifashwe n'umuriro itangira gushya, bahise baza birukanka bakuramo abana babiri umwe ntiyabasha kuvamo kuko yari yafashwe mu nzitiramibu birangira ahiriyemo arapfa'.

    Bizimana Claude uyobora Umurenge wa Ndego yakomeje avuga ko na nyina w'uyu mwana witabye Imana naho yakomeretse ubwo bageragezaga gutabara abana babo ndetse akaba yasoje asaba abaturage kwirinda kujya batinda kuri biriya birwa kuko bashobora guhurirayo n'ibibazo byinshi bitandukanye.

    Ivomo: Igihe

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/22/benshi-baguye-igihumure-nyuma-yuko-umwana-w-umwaka-umwe-agahiriye-muri-shitingi-ahinduka-umuyonga-i-kayonza/

  • Mugheni Fabrice wakiniraga AFC Leopards yasinye muri AS Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, ikomeje inzira zo kwiyubaka nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi b’ingenzi barimo Hakizimana Muhadjili, Nsabimana Eric Zidane ndetse na Nkinzingabo Fiston.

    Mugheni Fabrice nyuma yo gusinya muri AS Kigali
    Mugheni Fabrice nyuma yo gusinya muri AS Kigali

    Kuri uyu wa Kane iyi kipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha Mugheni Kakule fabric, umukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati, akaba yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gukina umwaka umwe mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

    Mugheni Kakule Fabrice ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo ikipe ya Police Fc ndetse na Kiyovu Sports aho zombi yanazibereye kapiteni, anakinira Rayon Sports yavuyemo yerekeza muri Kenya.


  • Menya uko wabana n’umurwayi wa Covid-19 mu rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aha abagize Isibo bari baje gusura uyu mubyeyi uhagaze mu muryango wari umaze iminsi ine arwariye mu rugo COVID-19
    Aha abagize Isibo bari baje gusura uyu mubyeyi uhagaze mu muryango wari umaze iminsi ine arwariye mu rugo COVID-19

    Mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru, Dr. Menelas Nkeshimana, ukuriye itsinda ryihariye ryo mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) rishinzwe guhangana na Covid-19, yasobanuye ibintu bitandatu byafasha umuntu kwirinda kwandura mu gihe yita ku murwayi wa Covid-19 urimo kuvurirwa mu rugo.

    1. Gufungura amadirishya

    Umuntu wese uri mu rugo agomba gushyira mu bwonko bwe ko agomba gukingura amadirishya n’inzugi kugira ngo umwuka mwiza winjire mu nzu, ibyo ntibifasha umurwayi urwariye mu rugo gusa kubona umwuka mwiza wo guhumeka , ahubwo birinda n’abandi bagize umuryango kuba bakwandura icyorezo cya Covid-19 nk’uko bivugwa n’impuguke mu buzima.

    2. Kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19

    Mu ngamba zo kwirinda zisanzweho, harimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera mu gihe abantu bari hamwe, gukaraba intoki kenshi. Umuntu ufite umurwayi wa Covid-19 ukurikiranirwa mu rugo, agomba kwitwararika akubahiriza izo ngamba zose.

    Dr Nkeshimana ati, “ Buri wese ubu azi ibyo yakora n’ibyo atakora ku bijyanye na Covid-19. Igisigaye ni ni ukubyubahiriza mu gihe umuntu ari mu rugo. Abantu bagomba kwambara udpfukamunwa neza, niba ari udupfukamunwa dukozwe mu myenda bakatumesa neza bakatugirira isuku. Kandi bagasukura ibintu byose n’amazi meza n’isabune.”

    3. Gushyira umurwayi wa Covid-19 mu kato

    Umurwayi wa Covid-19 agomba kuba ari mu kato, akirinda uko ashoboye kose kuba yahura n’abandi babana mu nzu. Dr Nkeshimana ati, “ Akato gatangira n’imyitwarire y’umurwayi ubwe, umuntu wese upimwe agasanga arwaye Covid-19, yagombye kumva ko ari inshingano ze kurinda abo babana, akabikora bizadasabye ko haba hari umuntu ubigenzura, umurwayi akumva ko adakwiye kuba ari we wanduza abo akunda, babana mu rugo, urwayi wa Cvid-19 urwariye mu rugo yagombye kugira ibikoresho bye byihariye, kandi akaba ahantu he wenyine”.

    4. Umurwayi wa Covid-19 urwariye mu rugo yagombye guhagarika ingendo zose

    Hari abarwayi Covid-19 bamwe na bamwe baba barwariye mu ngo, bagakenera kujya gukorera siporo hanze, cyangwa se bagashaka kujya kugura ikintu runaka. Ibi ntibyagombye kubaho. Abantu babana n’uburwayi bagombye kumufasha bakajya kumugurira ibyo yifuza, ibyo ngo bifasha mu kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, riba rishobora kubaho mu gihe umurwayi yavuye mu kato akajya guhura n’abantu.

    5. Kugira gahunda ihamye yo kwitwararika mu rugo kandi ikubahirizwa

    Icya mbere ni ugushyiraho gahunda igomba gukurikizwa mu rugo, ibyo umurwayi akorerwa akabikorerwa ari ahantu he wenyine.

    Dr. Menelas Nkeshimana
    Dr. Menelas Nkeshimana

    Dr Nkeshimana ati, “ Hari ingo zibona bikomeye kubahiriza amabwiriza mu gihe bafite umurwayi wa Covid-19, cyane cyane iyo ari abana bashaka kujya kureba umubyeyi wabo uri mu kato, bagombye kubicaza, bakabaganiriza, bakabereka uko ikibazo kimeze, bakababwira ko bisaba ko buri wese yubahiriza amabwiriza kugira ngo barinde ubuzima bwabo.”

    6. Gukomeza gucunga umurwayi wa Covid-19, ariko umucunga na we azirikana kurinda ubuzima bwe

    Kumucunga bisobanuye kujya kureba kenshi niba hari icyo yaba akeneye ko bamufata, kumuha indyo ikwiriye, no kumureba kenshi kugira ngo umunye niba ariho aremba kurushaho.

    Mu gihe hari igihindutse umurwayi arimo aremba, abari kumwe na we mu rugo, bagomba guhita bamenyesha abajyanama b’ubuzima mu Mudugudu, bakamuha ubutabazi bw’ibanze no kureba ko afata imiti neza uko bikwiye.

    Dr Nkeshimana ati “nasaba buri muntu kugira nomero za telefoni z’umujyanama w’ubuzima, kuko byaragaragaye ko hari abantu benshi bataba bafite nomero zabo kandi bari ku ruhembe rw’imbere mu kurwanya Covid-19, bafasha abarwayi barwariye mu rugo, ariko n’igihe bakeneye ubufasha bitabaza abayobozi babishinzwe bakabafasha .”


  • Mozambique : Inyeshyamba zasakiranye n’abasirikare ba RDF bazereka aho babera akaga #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bikomeye muri Mozambique, bivuga ko ingabo z’u Rwanda zivuganye ziriya nyeshyamba ku wa Kabiri ubwo zari mu kazi kazijyanye ko gucunga umutekano.

    Ngo mu gitondo cya kare cyane kuri uriya munsi, ubwo zari ahitwa Afungi ku rugomero rutanga ingufu za gas ariko rwabaye ruhagaze gukora, mu ishyamba ryegereye agace ka Palma ni bwo zasakiranye n’inyeshyamba mu cyaro cy’ahitwa Quionga.

    Umwe mu bavuganye na Daily Maverick usanzwe afatwa nk’umusesenguzi mu bya gisirikare yagize ati 'Ubwo inyeshyamba zahungiraga ku mupaka wa Tanzania, abagera kuri 30 bishwe n’ingabo z’u Rwanda. Ingabo z’u Rwanda zakomeje gucunga umutekano mu gace ka Afungi.'

    Uriya musesenguzi yakomeje avuga ko inyeshyamba zagabye ibitero bitandukanye ku baturage b’abasivile mu gace ka Muidumbe, mu byaro by’ahitwa Nampanha na Mandava, byabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru.

    Daily Maverick ivuga ko ku wa Kabiri ingabo za Mozambique zabashije kurokora ubuzima bw’Umupilote ubwo indege yarimo yagwaga mu gace ka Mocímboa da Praia, kagenzurwa n’inyeshyamba kuva muri Kanama 2020.

    Iriya ndege ya Sosiyete y’ubwikorezi ikorera Afungi, yatangiye guta icyerekezo iri mu kirere cya Mocímboa da Praia.

    Umupilote wayo ngo yabashije kuyigusha ku butaka, nyuma ingabo za Leta zikoresheje kajugujugu zagerageje kuba zatwara iyo ndege ariko biranga zihitamo gusiga ziyangije.

    Daily Maverick ivuga ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ingabo za Mozambique zagabye ibitero ku nyeshyamba mu gace ka Saba Saba, ku rubibi rw’Uturere twa Mocímboa da Praia na Muidumbe.

    Kare cyane mu gitondo ku wa Kabiri kandi ingabo za Leta zakoresheje intwaro zikomeye zigaba igitero ku gace ka Mitope mu Karere ka Mocímboa da Praia.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/Mozambique-Inyeshyamba-zasakiranye-n-abasirikare-ba-RDF-bazereka-aho-babera-akaga

  • Nyuma y’amezi ane bakoze ubukwe Platini n’umugore we bibarutse imfura #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Igihe dueksha aya makuru, kivuga ko umwe mu nshuti za hafi z’uriya muryango, yatangaje ko Platine na Olivia bibarutse umwana w’umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

    Uyu muntu utifuje ko atangazwa, yavuze ko yaba umubyeyi ndetse n’umwana yibarutse, bameze neza aho bari mu bitaro aho yabyariye.

    Platini utaragira icyo atangaza kuri iyi nkuru nziza itashye mu muryango we, yaciye amarenga y’ibyishimo ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yari yanditse amagambo kuri status ye agira ati 'Imana yanjye irahambaye.'

    Platini utarakunze gutangaza umukunzi we, tariki 06 Werurwe we na Olivia baraye bitwa umugore n’umugabo mu mategeko kuko ari bwo basezeranye mu murenge.

    Ntibyatinze kuko tariki 20 Werurwe, bakoze imihango yo gusaba no gukwa mu birori byari binogeye ijisho, nyuma y’icyumweru kimwe gusa ku wa 27 Werurwe basezerana imbere y’Imana.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, Platini na Olivia bakoze ubukwe mu bihe bya COVID-19 bugatahwa n’abantu bacye, biyakiriye muri Landmark Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nyuma-y-amezi-ane-bakoze-ubukwe-Platini-n-umugore-we-bibarutse-imfura

  • Ibimenyetso by’indwara ya stroke n’uko wayirinda #rwanda #RwOT

    Ni kenshi ujya wumva umuntu wari muzima yatashye akicara cg akaba yagendaga ukumva arapfuye.Hari indwara zimwe na zimwe ziba zikomeye cyane, ku buryo iyo igufashe uhita witaba Imana mu gihe cyihuse, gusa kandi nta ndwara nimwe yibasira umubiri itabanje gutanga ibimenyetso twakwita ko biburira.

    Stroke ni imwe mu ndwara zikomeye, zibasira kandi zigahitana benshi, niyo mpamvu ugomba kwita cyane ku bimenyetso byayo hakiri kare, ukaba wakwihutira kwa muganga bitarakomera.

    Stroke ni iki?

    Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

    Kudatembera neza kw’amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw’ibanze

    Ubwoko bwa stroke.

    1.Ischemic strokes

    Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi. Bukaba buterwa n’ukwifunga cg kugabanuka cyane kw’imijyana y’amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z’ubwonko zigatangira gupfa.

    2.Hemorrhagic strokes

    Ubu bwoko bwo buterwa n’uko imijyana y’amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.

    3.Transient Ischemic attacks (TIAs)

    Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n’ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw’amaraso ajya mu bwonko igihe gito.TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n’ukwifunga kw’udutsi tujyana amaraso.

    Ibiranga stroke ugomba kwitondera.

    Nuramuka ubonye kimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kugana kwa muganga udatindiganije, kuko stroke ni indwara yica vuba;

    •Guhorana ibinya mu maboko, amaguru, cg mu isura cyane cyane ku gice kimwe cy’umubiri cg se kumva udafite imbaraga muri ibyo bice.

    •Gucangwa ugatangira kwitiranya ibintu

    •Niba utangiye kuvuga no kumva bigukomereye

    •Igihe utabona neza yaba ku jisho rimwe cg yombi

    •Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye

    •Guhorana isereri

    •Uburibwe bw’umutwe bukomeye cyane kandi utazi impamvu

    Uburyo ushobora kwirinda stroke

    Nubwo ari indwara ikomeye kandi ihitana benshi, hari uburyo ushobora kuyirinda ubwawe.

    Dore bimwe mu byo wakora ukaba wagabanya ibyago byo gufatwa n’iyi ndwara:

    •Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho

    •Mubyo ufungura ugomba kwibanda ku bishyimbo, utubuto duto ndetse n’imboga

    •Kwirinda inzoga

    •Niba unywa cg uba hafi y’unywa itabi bihagarike

    •Mu byo kurya byawe, gabanya ibinure ufata, isukari ndetse n’ibiryo bicisha mu nganda.

    •Aho kurya inyama zitukura ibande cyane ku bituruka mu mazi nk’amafi, isambaza n’ibindi.

    Source:umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibimenyetso-by-indwara-ya-stroke-n-uko-wayirinda.html

  • Navukiye mu mitwe y’iterabwoba nyikuriramo nta yandi mahitamo – Umuhungu wa Gen Irategeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndagimana aregwa ibyaha bibiri birimo kujya mu mutwe utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Yisobanura ku byavuzwe n’ubushinjacyaha ku bwiregure bwe ndetse no ku bihano n’indishyi, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, imbere y’Urukiko rukuru Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

    Ndagijimana Jean Chretien yavuze ko ubushinjacyaha bwavuze ko yagiye mu mitwe y’iterabwoba ku bushake bwe, ndetse ko n’iyo abishaka yashoboraga guhunga iyo mitwe akaguma muri Congo cyangwa agataha mu Rwanda, dore ko yajyaga agera i Goma hafi n’u Rwanda.

    Yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso ko atashyizweho agahato n’igitutu na se Gen Irategeka Wilson mu kwinjira muri iyo mitwe y’iterabwoba.

    Yavuze ko yinjiye mu gisirikare kubera ko se umubyara yashakaga kwereka abandi bantu ko na we ubwe umwana we akigiyemo, bityo na bo bakwiye kohereza abana babo.

    Yagize ati “Urubyiruko guhera ku myaka 18 rwashishikarizwaga kujya mu gisirikare, ni uko nanjye nisanzemo Papa ashaka gutanga urugero ko n’uwe yagiyeyo, bityo n’abandi babyeyi bagomba kohereza abana babo”.

    Na ho kuba ataritandukanyije na yo akaba yataha mu Rwanda, yavuze ko bitagashobotse ahubwo yagumyemo kuko nta yandi mahitamo yari afite.

    Agaruka ku gihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yasabiwe n’ubushinjacyaha, Ndagijimana Jean Chretien yavuze ko atari akwiye guhabwa icyo gihano kuko imitwe aregwa kubamo yayivukiyemo, ayikuriramo kandi nta yandi mahitamo yari afite.

    Ati “Nsanga jyewe iki gihano ntagihabwa kubera ko uwo mutwe ndegwa kubamo, nawuvukiyemo, nawukuriyemo, nta yandi mahitamo, nta handi nari kwerekeza keretse ahubwo niba baza kundega kuba narawuvukiyemo”.

    Yasabye gusubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi bari kumwe mu mitwe y’iterabwoba akigishwa indangagaciro ndetse agafasha mu gukangurira urubyiruko ruri mu mashyamba ya Congo gutaha.

    Gusaba gusubizwa mu buzima busanzwe akaba yabishingiraga ku Itegeko Nshinga aho riteganya ko abantu bose bareshya imbare y’amategeko.

    Na ho ku bijyanye n’indishyi, Ndagijimana Jean Chretien yavuze ko yababajwe n’ibyabaye ariko ngo Urukiko rukwiye gusuzuma niba uwashyizwe mu mitwe y’iterabwoba ku gahato yabazwa indishyi.

    Ikindi ni uko ngo ku giti cye nta gitero na kimwe yigeze agaba mu Rwanda.

  • Musanze: Inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Kinigi yari yaradindiye igiye gusubukurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyubako yadindiye ubwo yari iri hafi kuzura
    Inyubako yadindiye ubwo yari iri hafi kuzura

    Abo baturage muri iyi minsi bishimira ko batujwe heza, bubakirwa Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), kuri ubu bakaba basaba no kubakirwa aho basabira serivise hatunganye mu gihe bagana ubuyobozi babubwira ibibazo byabo.

    Umuturage witwa Ndikumana, umwe mu baganiriye na Kigali Today yagize ati “Leta idutuje neza kandi turayishimira yatwubakiye umudugudu utabona ahandi, ariko gutura heza, biramutse bijyanye no gusabira serivise ahantu hisanzuye byaba akarusho, iyi nyubako tumaze imyaka tuyireba ituzuye, nibashyiremo agatege duture heza n’ubuyobozi bukorere heza”.

    Mugenzi we na we yunzemo ati “Ubwo batangiraga iyi nyubako twarishimye, tuti tubonye umurenge wa Etage, tugeze aho tubona kubaka birahagaze aho yari imaze gukingwa, Leta nidufashe tubone umurenge wacu wuzuye, Gitifu wacu n’abamufasha badukorere bisanzuye”.

    Ni umurenge umaze imyaka irenga ibiri waradindiye, aho watangiye kubakwa tariki 13 Ukwakira 2017, bikaba byari biteganyijwe ko wuzura mu ntangiro za 2018.

    Ni ibiro byubakwa ku nkunga ya Sacola (Sabyinyo Community Livelihood Association), uyu ukaba ari Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ukorera mu Karere ka Musanze, aho ushinzwe kubungabunga Pariki y’Ibirunga n’imibereho y’abaturage bayituriye.

    Uwo mufatanyabikorwa wa Leta kandi akaba asanzwe yubaka ibikorwa remezo binyuranye, birimo imihanda, amashuri n’ibiro by’imirenge mu duce twegereye Ibirunga, mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi nziza.

    Nsengiyumva Pierre Célèstin, umuyobozi w’uwo muryango, avuga ko mu byadindije iyo nyubako harimo icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko aho Sacola yakuraga amafaranga hari hamaze guhagarara, ni ukuvuga mu bikorwa by’amahoteli n’ubukerarugendo.

    Ati “Aho umurwayi wa mbere abonekeye mu gihugu cyacu, kuza mu mahoteli n’ubukerarugendo byaradindiye, ibyo twabimenyesheje Akarere ko ubushobozi bubuze, Akarere katwemerera ko hari icyo gakora kugira ngo umurenge wubakwe, mu gihe Akarere kari kari mu nzira zo kudufasha, rwiyemezamirimo wubakaga uwo murenge ntiyatubereye imfura, atujyana mu nkiko aduca ibya mirenge, ni byo tukirimo”.

    Iyo nyubako igeze ku rwego rwa 86%, yari isigaje gusiga amarangi, gushyiramo ibirahuri mu nzugi n’amadirishya n’andi masuku, Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bukemeza ko iyubakwa ry’uwo murenge rigiye gusubukurwa ku bufatanye n’Inkeragutabara (Reserve force), nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew.

    Yagize ati “Hari umufatanyabikorwa twari dufite witwa Sacola, ariko kubera guhungabana muri iki gihe cya COVID-19, bisaba ko aba arekeye aho gukora uwo mushinga ariko twamaze kumvikana n’uwo mufatanyabikorwa ko Akarere gafata inshingano zo kurangiza Umurenge”.

    Arongera ati “Izo nshingano twarazifashe turanazemera, ahubwo ubu twatangiye gahunda twamaze kuvugana na Reserve force, igiye kuwutwubakira aho bigiye gutangira muri uku kwezi kwa munani (Kanama) hatagize igihinduka, ukubakwa ugahita urangirana n’uyu mwaka, abaturage bo mu Kinigi bakabona serivise ahantu habereye Abanyakinigi”.

    Ni umurenge uteganya gutwara amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 330, ahamaze gukoreshwa angana na miliyoni zigera kuri 270.


  • Rubavu: Imiryango ikennye ikomeje kugezwaho ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatishoboye bakomeje kugezwaho ibyo kurya
    Abatishoboye bakomeje kugezwaho ibyo kurya

    Umwe muri abo baturage wari umaze kwakira ibyo yagenewe, Nyirahabinama Agnès, umubyeyi w’abana bane yarabyishimiye maze agira ati “Nishimiye kuba ibi biribwa bingezeho, mbonye icyo guha abana. Ibi biratuma nubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 na gahunda ya Guma mu Rugo by’umwihariko”.

    Mugenzi we ati “Ndashimira cyane Leta ihora ituzirikana, kuba mbonye ibi biryo ni inkunga ikomeye. Biramfasha muri iyi minsi ya Guma mu Rugo bityo mbashe no kwirinda icyorezo, ndetse tuzasohoke mfite agatege ko kwicira inshuro, Imana ibahe umugisha”.

    Icyo gikorwa cyo gutanga ibiribwa kimaze iminsi ibiri gitangiye, bikaba bimaze kugera ku baturage bo mu miryango 1,704 mu miryango 13, 221 iteganyijwe guhabwa ibiribwa.

    Iyo miryango irimo guhabwa ibiribwa ifatwa nk’agatonyanga mu nyanja kuko Akarere ka Rubavu kabarura nibura ibihumbi 60 by’abaturage bari mu kiciro cya mbere bakeneye gufashwa.

    Icyakora ibiryo byatangiye gutangwa ku munsi wa gatatu mu minsi icumi ya Guma mu rugo, abaturage bamwe bakavuga ko batari bafite icyo gushyira mu nda bigatuma kubahiriza iyo gahunda bitabashobokera.

    Tariki 20 Nyakanga 2021 mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu habonetse abaturage basohotse mu ngo bavuga ko barambiwe kuba munzu kandi ntacyo bafite cyo kugaburira abana, bakaba barasabaga ubuyobozi kubageraho, bukeye bwaho ku itariki 21 Nyaka 2021, ibyo kurya byahise bibageraho barabyishimira.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yasabye abaturage kwihangana, avuga ko batindijwe no kubigabanya bishyirwa mu dufuka duto, asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyane cyane ya Guma mu Rugo.

    Ishimwe asaba abaturage bagize ikibazo guhamagara inimero y’Akarere itishyurwa ubuyobozi bukabageraho batagombye kwica amabwiriza.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko Leta y’u Rwanda ifite ubushake mu kwita ku baturage, nk’uko yabyanditse kuri Twitter.

    Ati “@RwandaGov ifite ubushake n’ubushobozi bwo gutabara abaturage bagizweho ingaruka na #COVID19, ibyo kurya ku babikeneye birahari kandi bihagije. Twese dufashe abaturage kugira ngo bibagereho ku buryo bworoshye. Turakomeza kuba hafi abafite ibibazo bose”.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, abinyujije kuri twitter, yiseguye kuri abo baturage ba Rubavu, kuba ibiribwa byaratinze kubageraho.

    Yagize ati “Mwakoze Akarere ka Rubavu, abaturage bari barambiwe gutegereza. Kuba babonye ibyo kurya birashimishije. Batubabarire kuba byaratinze”.

    Akarere ka Rubavu kakiriye ibiribwa birimo Toni 66 z’ibishyimbo, Toni 59 za kawunga na 59 z’umuceri, hari abafatanyabikorwa b’Akarere barimo gufasha abaturage kubona ibiribwa harimo ibiri muri gahunda ya Guma mu Rugo, hamwe n’abarimo gufashwa nk’abahuye n’ingaruka z’imitingito iherutse gushegesha Akarere ka Rubavu.