Category: Uncategorized

  • Biravugwa ko K8 yaba ari mu Rwanda mu ibanga rikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi w'Umunyarwanda usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo biravugwa ko ari mu Rwanda mu buryo bwagizwe ibanga akaba agenzwa n'ibikorwa binyuranye birimo gushora imari mu rwamubyaye

    Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, kivuga ko umwe mu nshuti za K8, yemeje aya makuru ko uyu muhanzi wubatse izina mu Rwanda, yaba ari mu gihugu cy'amavuko.

    Ngo bimwe mu bikorwa bimugenza, harimo kuzakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bagezweho i Kigali ndetse no kureba uko yashora imari.

    Iyi nshuti ya Kavuyo, yagize ati 'K8 amaze iminsi mu Rwanda ariko yaje mu ibanga. Ubu tuvugana ntabwo ari i Kigali ahubwo arimo kugenda atembera ibice bitandukanye by'igihugu arebe aho azashora imari.'

    Mu mpera z'umwaka wa 2019 uyu muraperi ni bwo yaherukaga mu Rwanda. Icyo gihe akaba yaranagiranye ikibazo n'umugabo witwa Mupenzi Antoine kivuye ku ndirimbo 'Acapella'.

    Antoine yashinjaga Kavuyo ko yafashe amagambo yo mu ndirimbo ye yise 'Igishakamba' akayakoresha. Bituma Urukiko rukuru rw'Ubucuruzi rwa Nyarugenge rufata umwanzuro ko K8 agomba kwishyura agera kuri 6 050 000 Frw.

    Source : https://yegob.rw/biravugwa-ko-k8-yaba-ari-mu-rwanda-mu-ibanga-rikomeye/

  • King James na Shaddyboo bafunzwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James uzwi nka King James na Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

    Aba bombi bakaba barafashwe bari kumwe n’abandi bantu 6 ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza.

    IP Bonaventure Twizere Karekezi akaba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho bari mu busabane.

    Ati 'Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19, bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza.'

    Gusa Shaddyboo na King James bavuga ko bari bagiye muri aka karere mu bikorwa by’ubucuruzi. Nyuma yo gufatwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

    King James (ubanza ibumoso) na Shaddyboo(wa kane) bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    King James yafatiwe Rutsiro yarenze ku mabwiriza

    Shaddyboo yambaye amapingu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/king-james-na-shaddyboo-bafunzwe

  • K8 Kavuyo, King James na Shaddyboo bari mu maboko ya Polisi #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yemeje ifatwa ry’ibi byamamare, ivuga ko bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 ubwo bariho binezeza mu gihe ibirori bibujijwe muri ibi bihe.

    Ibi byamamare birimo K8 Kavuyo utari uzwi ko ari mu Rwanda waje mu ibanga rikomeye, byafatiwe mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.

    Aba bahanzi batangaza ko bari baje mu bikorwa by’ubucuruzi mu gihe Polisi y’u Rwanda yo itangaza ko yabafashe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuko bari mu busabane.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure avuga ko bariya bantu barimo ibyamamare bafashwe bari mu nzu imwe ya Maison de Passage bari mu buriho banywa inzoga.

    K8 Kavuyo wari uri mu Rwanda mu buryo bw’ibanda uyu munsi UKWEZI yari yatangaje amakuru y’uko uyu muhanzi yaje mu Rwanda ndetse ko yazanywe n’ibikorwa binyuranye birimo gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse no kuba yatangiza ishoramari mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/K8-Kavuyo-King-James-na-Shaddyboo-bari-mu-maboko-ya-Polisi

  • Abanyamahanga muri shampiyona biyongereye hashyirwaho ibizagenderwaho, icyiciro cya 2 gishobora kuba nka ya mabati, igihe icyiciro cya mbere kizatangirira #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka utaha w’imikino wa 2021-2022, abanyamahanga bazava kuri 3 bajye kuri 5 ni mu gihe shampiyona ishobora gutangira mu Kwakira 2021.

    Ibi ni bimwe mu byemerejwe mu nama yahuje abanyamuryango wa FERWAFA uyu munsi, ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Nyuma y’uko byagiye bisabwa ko umubare w’abanyamahanga wakiyongera muri shampiyona y’u Rwanda, uyu munsi bikaba byahawe umugisha muri iyi nama.

    Nubwo ari batanu ariko bashyizweho ibizagenderwaho kugira ngo aba banyamahanga bemererwe gukina mu Rwanda nk’uko umwe mu bitabiriye iyi nama yabibwiye ISIMBI.

    Abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda bagomba kuba batarengeje imyaka 30 y’amavuko, nibo bazjya bahabwa license zo gukina mu Rwanda.

    Ikipe yemerewe gutanga abanyamahanga barenze batanu mu bazayikinira mu mwaka w’umukino, ariko abagomba kujya ku rupapuro rw’umukino(feuille de mactch) ntibagomba kurenga batanu.

    Umunyamahanga urengeje imyaka 30 wifuza gukina mu Rwanda agomba kuba akinira ikipe y’igihugu cye cyangwa ayiherukamo mu myaka 3 iheruka, uyu azajya abisabirwa n’ikipe imwifuza ubusabwe bwigeho.

    Ku bakinnyi b’abanyamahanga barengeje imyaka 30 bagifite amasezerano mu makipe yo mu Rwanda, bemerewe gukomeza gukina byibuze indi myaka 2, abagifite amasezerano arenze imyaka 2 ibyabo bizigwaho.

    Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2012-2013 utangira, inama y’inteko rusange ya FERWAFA yemeje ko uwo mwaka uzakinwa n’abanyamahanga bane, ni mu gihe guhera mu mwaka w’imikino wa 2013-2014 abanyamahanga bahise bagabanuka bagera kuri 3 gusa ari naryo tegeko ryari rigikurikizwa, gusa icyo bavugaga ko umunyamahanga agomba kuba akinira ikipe y’igihugu cye nubwo nyuma byaje kwirengagizwa.

    Uretse ibi kandi havuzwe no ku cyiciro cya kabiri gishobora kuzatanga amakipe azamuka mu cyiciro mbere, aho bavuze ko Coronavirus icishije make yaba ariko amahirwe menshi ni uko ntakizaba ahubwo amakipe yakwitegura ibyiciro byombi( 1 na 2) bikazatangirira rimwe tariki ya 16 Ukwakira 2021 ikazasozwa tariki ya 18 Kamena 2021.

    Umubare w’abanyamahanga wiyongereye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamahanga-muri-shampiyona-biyongereye-hashyirwaho-ibizagenderwaho-icyiciro-cya-2-gishobora-kuba-nka-ya-mabati-igihe-icyiciro-cya-mbere-kizatangirira

  • Biranugwanugwa ko Umuraperi K8 ari mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, kivuga ko umwe mu nshuti za K8, yemeje aya makuru ko uyu muhanzi wubatse izina mu Rwanda, yaba ari mu gihugu cy’amavuko.

    Ngo bimwe mu bikorwa bimugenza, harimo kuzakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bagezweho i Kigali ndetse no kureba uko yashora imari.

    Iyi nshuti ya Kavuyo, yagize ati 'K8 amaze iminsi mu Rwanda ariko yaje mu ibanga. Ubu tuvugana ntabwo ari i Kigali ahubwo arimo kugenda atembera ibice bitandukanye by’igihugu arebe aho azashora imari.'

    Mu mpera z’umwaka wa 2019 uyu muraperi ni bwo yaherukaga mu Rwanda. Icyo gihe akaba yaranagiranye ikibazo n’umugabo witwa Mupenzi Antoine kivuye ku ndirimbo 'Acapella’.

    Antoine yashinjaga Kavuyo ko yafashe amagambo yo mu ndirimbo ye yise 'Igishakamba’ akayakoresha. Bituma Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rufata umwanzuro ko K8 agomba kwishyura agera kuri 6 050 000 Frw

    Uyu muraperi uzwiho n’ubundi ibikorwa by’ishoramari dore ko asanzwe anafite ibikorwa by’ishoramari mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe za America, yaba aje no gushora imari mu gihugu cyamubyaye kugira ngo akomeze kugifasha gutera imbere.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Biranugwanugwa-ko-Umuraperi-K8-ari-mu-Rwanda

  • King James na Shaddy boo bafashwe na Polisi barenze ku mabwiriza ya Covid19 _ Amafoto #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro bafashe , Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo n'abandi bari kumwe, bafatiwe mu karere ka Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19.

    King James na Shaddyboo bavuga ko barenze ku mabwiriza baje mu bikorwa by'ubucuruzi muri aka karere.
    Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure avuga ko bafashwe bari mu nzu imwe ya Maison de Passage bari mu busabane banywa inzoga.

    Amafoto: RBA

    Inkuru irambuye ni mukanya…..

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/30/king-james-na-shaddy-boo-bafashwe-na-polisi-barenze-ku-mabwiriza-ya-covid19-_-amafoto/

  • Dore uburyo bwagufasha kwivura umunabi #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe ujya ubyuka ukumva ufite umunabi, ndetse ukirirwa utyo. Ugasanga ku kazi abo mukorana uri kubashihura, abana cyangwa se abo mubana ntimuri gucana uwaka, mbese ugasanga abantu bose ntimuri guhuza. Niba wemera Kristo, intambwe ya mbere ni ugusenga ugasaba Imana ikaguha amahoro yo mu mutima.

    Nubwo bimeze bityo nyamara, burya kugira umunabi nubwo akenshi tutamenya ikibitera ariko ngo nta kabura imvano.

    Bimwe mu bibitera harimo: Kwibuka ibibi byakubayeho mu gihe cyahise, kumva ko hari inshingano utubahirije, kutitabwaho no gusuzugurwa, gutinya gutsindwa, kuba nyakamwe, n’ibindi binyuranye bitera kumva ko uri wenyine.

    Mu buryo bwose ariko bushobora kugutera umunabi utiriwe wita ku kumenya icyawuguteye, hari ibyo wakora kugira ngo ubashe kuwirukana nuko usubire utekane umere neza nkuko tugiye kubibona muri iyi nkuru.

    Ibyagufasha guhangana no kugira umunabi

    •Gerageza gusohoka utembere

    Gutemberera ahantu hari akayaga keza nko mu gashyamba, ureba ibyaremwe, wumva amajwi y’inyoni, bizagufasha kumva utuje kandi unezerewe. Ubushakashatsi bugaragaza ko gutemberera mu gashyamba bituma umusemburo wa cortisol ugabanyuka, bikagabanya inshuro umutima utera, bikagabanya umuvuduko w’amaraso byose bigira uruhare mu kugira umunabi.

    Rero niba wabyutse nabi gerageza utemberere mu gashyamba cyangwa se isumo ry’amazi. Ndetse niba bigushobokera gerageza gutera ubusitani aho utuye, maze uko ubyutse ubutemberemo witegereza uburabyo burimo. Bizagufasha gusubira neza.
    Soma birambuye Iminota 12 ugenda n’amaguru yatuma uhorana akanyamuneza

    •Gerageza kumva umuziki

    Kumva umuziki ahanini utuje byagaragaye ko ari bimwe mu bifasha umuntu gusubira mu mutuzo ndetse bikanafasha umubiri gukora neza. Icyo usabwa hano ni ukumva umuziki wihitiyemo, ujyanye n’ibyo ukunda ndetse niba bishoboka ushake umuziki ujyanye n’ibihe urimo. Niba uri kwibuka ibihe bibi byahise wumve umuziki ujyanye nabyo.

    Uko uwumva ugenda wumva utuje nubwo hari igihe iyo ukiwumva umunabi wiyongera ariko uko ugenda umenyera wumva ubaye neza. By’umwihariko imiziki izwi nka 'musique classique' kuyumva iminota byibuze 10 birahagije gutuma wumva utuje.

    Soma hano akamaro ko kumva umuziki Akamaro ko kumva umuziki ku buzima

    •Kora icyo umunabi ugutegeka

    Nubwo bishobora kumvikana ukundi kuntu ariko, hari ibyo umuntu uwufite aba yumva yakora nko gusakuza cyane, kurira se, gukankamira abantu, gushwanyaguza ibipapuro, n’ibindi binyuranye. Nubwo byafatwa nko kwangiza ariko nabyo birafasha. Icyo ubona ko kitabangamira abandi kandi kikaba atari ukwangiza wagikora mu gihe wumva aricyo cyatuma utuza.

    •Ibaze ikibigutera

    Nubwo ahanini ushobora kubiburira igisubizo, gerageza wibaze uti 'ariko ubundi ibi byatewe n’iki, byaje bite, habaye iki'? Uko ubyibaza niko umubiri wawe n’intekerezo bizagenda bigira ubutumwa biguha. Nusanga ukeneye kuruhuka, uzahite ubikora, niba ari uwo mwagiranye ikibazo, umusange mugicoce kiveho, niba ari indi mpamvu usanze ibigutera ushake uko wayikuraho (niba ari impamvu yakosoka).

    •Ba umunyembaraga

    Usanga ahanini abantu baba abanyembaraga ndetse biyumvamo akanyabugabo babasha guhangana n’umunabi kurenza abandi usanga ari inabute mu bintu byose ndetse batigirira icyizere. Niba ari ibyagutesheje umutwe reba ibyo Wabasha guhangana nabyo ubikureho. Niba ari umunyamuryango urwaye bikaba byahinduye zimwe muri gahunda zo mu rugo, gerageza kuba aho Atari. Ndetse no kubyuka ku gihe ni bimwe mu byagufasha guhangana n’umunabi.

    •Gerageza kongera ubusabane

    Akenshi mu gihe ufite umunabi kuba uri kumwe n’inshuti ni kimwe mu bintu by’ingenzi byagufasha. Aho mwahurira hose, haba mu gusangira icyo kunywa, gukina imikino runaka nk’amakarita, tenisi, mbese imikino ikwemerera kuyikina unaganira, n’ubundi buryo bwose mwahuramo, ni ingenzi mu gutuma umunabi ugabanyuka.

    Ushobora no gufatanya n’uwo mubana cyangwa abo mubana mu kazi ko mu rugo utari usanzwe ukora, nko gufura,guteka se, nabyo bizagufasha.

    •Menyerana na wo

    Rimwe na rimwe ushobora kugerageza uburyo bwose tuvuze haruguru ariko bikanga umunabi ukagumaho. Icyo usabwa rero kindi ni ukumenyera ubwo buryo ubayemo.Wibukeko nta gahora gahanze, uko byamera kose umunabi ufite igihe kizagera ushire ibyishimo bigaruke.

    Mu kubimenyera ushobora guhitamo kureba filimi z’uruhererekane, cyangwa gukina imikino itinda kurangira ikinirwa kuri terefoni cyangwa mudasobwa. Bituma utamara umwanya munini witekerezaho nuko bikaza kurangira wa munabi ushize burundu.

    Source:umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-uburyo-bwagufasha-kwivura-umunabi.html

  • Ubuhamya bwa Erica Yesu yakijje uburwayi bukomeye #rwanda #RwOT

    Muraho! Nitwa Erica. Navutse ku ya 25 Ukuboza 1993, mbyarwa na mama Angela na data Eric. Navutse kuri Noheri. Nari njye umukobwa njyenyine mu bana 5.

    Mfite imyaka 3, baransuzumye bansangana indwara idasanzwe yitwa Rotavirus. Rotavirus ni ubwoko bw’ubwandu (infection) bukunze kugaragara ku bana bari munsi yimyaka 5. Yandura cyane kandi ku buryo bworoshye. Nubwo bibaho cyane mu bana bato, abantu bakuru na bo bashobora kuyandura, nubwo mu bisanzwe bidakunze kubaho cyane.

    Iyi ndwara itera kuruka, impiswi, umunaniro ukabije, umuriro mwinshi, umwuma, n’ububabare bwo munda. Umunwa wumye n’amaso yahenengeye na byo ni bimwe mu bimenyetso byayo.

    Nahise njya mu cyumba cyivurirwamo abarembye kiri i Tallassee, Al, aho nari ntuye. Ariko ntibashoboye gukora byinshi kuko byari bikomeye kandi birenze ubushobozi bwabo, nuko bampa indege mu bitaro by’abana i Birmingham.

    Byatwaye abaganga amezi 3 kugira ngo babashe kunsuzuma no gutahura ko mfite iyi ndwara idasanzwe. Mbere yuko bansuzuma, impyiko zanjye zari zirwaye, isukari yanjye (glucose) yari yazamutse. Si ibyo gusa ahubwo nari ndwaye n’umwijima, kandi abaganga bageze aho barandambirwa rwose.

    Ni ubuntu bw’Imana na mama, wari umunyamasengesho w’intwari; Ntiyigeze antererana. Imana ni Yo yonyine yavuze ijambo rya nyuma mu buzima bwanjye, yahaye abaganga ubushobozi bwo kumenya icyateye ibi bimenyetso byose nagize.

    Iyo virusi yari imbonekarimwe muri kiriya gihe, kandi ntabwo bigeze babona ibintu bimeze nk’ibyo. Abaganga bamaze kumenya ibibaye batangira kunkorera, ibintu byose byamfasha vuba, nagombaga kwiga kongera kugenda kandi mbyantwaye amezi atatu ndyamye mu bitaro.

    Imana yari ifite umugambi kuri njye

    Ubu mfite imyaka 25 kandi mfite umwana umwe witwa Camden, afite umwaka 1 kandi azi ubwenge ndetse ni mwiza. Nzi ko Imana yari ifite umugambi kuri njye kuko yandinze ndi hano ku isi mugihe nashoboraga gupfa nkagenda.Nzi ko ubwanjye ndi ubuhamya kandi mpamya ko hari Imana ikora.

    Source: www.trusting-in-jesus.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Erica-Yesu-yakijje-uburwayi-bukomeye.html

  • Haruna Niyonzima wakiniraga Yanga yo muri Tanzania yasubiye muri AS Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwaka n’igice wari ushize Haruna Niyonzima asubiye muri Yanga, ikipe ya AS Kigali yari yagiye avuyemo yamaze kongera kumusinyisha.

    Haruna Niyonzima yongeye gusinya muri AS Kigali
    Haruna Niyonzima yongeye gusinya muri AS Kigali

    Haruna Niyonzima uheruka gusezererwaho ku mugaragaro na Yanga, byavugwaga ko hari amakipe amwifuza mu Rwanda arimo na Rayon Sports, ariko akaba aysinyiye ikipe ya AS Kigali izanahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.

    Usibye ikipe ya AS Kigali asubiyemo Haruna Niyonzima yakiniye amakipe arimo Etincelles, Rayon Sports na APR FCyavuyemo ajya muri Yanga, ayivamo nayo yerekeza muri mukeba wayo SIMBA, aho yayivuyemo akagaruka mu Rwanda muri AS Kigali.

    We are delighted to announce @niyonzimaharuna is joining the club 💪🏽 Welcome back in As Kigalii#Citizens💚💛⚽️ pic.twitter.com/7xVOzQqZnk

    — AS KIGALI (@AS_KigaliFC) July 30, 2021


  • Umutare Gaby agarutse muri muzika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umutare Gaby n
    Umutare Gaby n’umuryango we

    Iyi nkuru ije itunguranye cyane kuko muri 2019, Umutare Gaby ubwo aheruka kuganira na KTPress, yavuze ko yumva atagikeneye kuba mu mwuga w’ubuhanzi.

    Umutare asobanura ko guhagarika umuziki yari yarabitewe n’uko yagombaga kubanza kwita ku muryango we no kumenyera Australia nk’igihugu gishya yari agiye guturamo, ariko ubu ngo yumvaga igihe kigeze agasubukura ibikorwa by’ubuhanzi dore ko yarangije no gutunganya indirimbo nshya yise ‘Umuntu’.

    Umutare yimukiye muri Australia hamwe n’umugore we muri 2017, aho yari amaze imyaka ine atakigaragara mu ruhando rw’abahanzi.

    Mbere yo kujya kuba muri Australia, Umutare Gaby wamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Ni wowe, Urangora, Mesa kamwe n’izindi, yari umwe mu bahanzi Nyarwanda b’abahanga mu njyana ya Afro beat n’injyana zituje kandi zicuranganye ibicurangisho by’umwimerere.