Category: Uncategorized

  • Kicukiro: Umuyobozi yafashwe yiba ibiribwa byagenewe abari muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Uwo muyobozi yafatiwe mu isibo y’icyerekezo mu Mudugudu wa Nyakuguma, Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga.

    Akarere ka Kicukiro kabinyujije kuri Twitter, katangaje ko “Mutwarasibo n’abo bafatanyije muri uwo mugambi mubi bashyikirijwe Polisi kugira ngo bakurikiranwe.”

    Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano dufashe umutwarasibo w’isibo y’icyerekezo mu Mudugudu wa Nyakuguma, Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga washakaga kunyereza ibiribwa bigenewe abaturage muri iki gihe cya guma mu rugo. pic.twitter.com/PVO4Y8FcOr

    — Kicukiro District (@KicukiroDistr) July 29, 2021

    Ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 ni bwo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali no muri Kicukiro by’umwihariko, ubuyobozi bwasubukuye igikorwa cyo gushyikiriza ibiribwa abaturage batishoboye, nyuma yo kongera iminsi itanu ku gihe cya Guma mu rugo, yiyongera ku icumi Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani byari bimaze.

    Hari abibajije niba Mutwarasibo wafashwe atari atwaye ibyo biribwa kuko ashonje, gusa Akarere ka Kicukiro kasubije ko atari ko bimeze.

    Bagize bati “Imibereho ye igaragaza ko atari ashonje kandi abakwiye ibiribwa nubwo baba ari Abakuru b’Imidugudu cyangwa abatwarasibo babihawe nk’abandi bose babikeneye.”

    Imiryango isaga ibihumbi 211 ni yo Guverinoma y’u Rwanda yari yiyemeje kugezaho ibiribwa mu duce turi muri Guma mu Rugo. Hari ibindi bice by’igihugu biherutse gushyirwa muri Guma mu Rugo kandi nabyo ubuyobozi bwatangaje ko aho bizagaragara ko hari ikibazo cy’ibiribwa, bazabigezwaho.

    Hashize iminsi ibiri hatangijwe icyiciro cya kabiri cyo gushyikiriza ibiribwa ababikeneye bari muri Guma mu Rugo

  • Kicukiro : Mutwarasibo yafatanywe ibiryo bigenewe abagizweho ingaruka na GumaMuRugo ahita afungwa #rwanda #RwOT

    Uyu mutwarasiba witwa Mutabaruka Andre yatawe muri yombi nyuma y’uko biriya biribwa bifatiwe iwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.

    Amakuru y’uko kwa Mutwarasibo hari ibiribwa yamenyekanye ubwo bamwe mu bari ku rutonde bagombaga guhabwa ibiribwa batabibonye ubundi bakajya gusaka iwe bakabisangayo.

    Harerimana Arsene uyobora Akagari ka Kagasa, yavuze ko mu rugo rw’uriya Mutwarasibo basanzeyo ibilo 60 by’ibiribwa

    Yagize ati 'We yahaye bamwe ibisagaye abijyana mu Rugo iwe. Hanyuma abapangayi be, baba baramubonye ko iwe yajyanye ibiryo kandi atarabaha, batanga amakuru tujyayo hamwe n’inzego z’umutekano duhita tumuta muri yombi.'

    Ibi biribwa by’ibilo 60 birimo 20 kg by’umuceri, 15 by’ibishyimbo, 10 by’akawunga ndetse n’ibindi byari biri ku magare.

    Uyu mukuru w’Isibo watawe muri yobombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ghanga aho biteganyijwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruza gutangira iperereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kicukiro-Mutwarasibo-yafatanywe-ibiryo-bigenewe-abagizweho-ingaruka-na-GumaMuRugo-ahita-afungwa

  • Wa mukobwa w’ikariso ugaragara mu ndirimbo ya Juno Kizigenza burya yaririmbye muri Kolari #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwwa bakunze kwita Ezee Daring, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, yavuze ko yakuze yifuza kwamamara ndetse akaba ubu yaramaze kwinjira no mu buhanzi aho akora injyana ya Hip Hop.

    Ngo ntatewe ipfunwe n’ibyavuze ku mashusho y’iriya ndirimbo Please Me yagaragayemo ahubwo we ngo ashyize imbere intego afite ndetse ko biriya yabikoze nk’akazi.

    Ati 'Ntagitangaje kirimo cyane cyane ku bantu ntakwe tuba tutarakuriye muri Afurika cyane ko twakuze tubona ziriya ndirimbo zo hanze z aba Chris Brown.'

    Avuga ko abantu bamututse ariko 'kuri njye numvaga bari gutakaza igihe cyabo. Kuri njye kwari uri kwikorera akazi kanjye kandi ngomba kukarangiza nkagahemberwa. Ntabwo nekeye kugira icyo mvuga ku bantu bamvuze nabi, abantekereje nabi.'

    Igitangaje ngo yakuriye mu muryango usenga cyane ndetse na we ubwe akura ari umuririmbyi muri Kolari ariko ko byabaga ari igitutu cy’ababyeyi.

    Ati 'Akenshi nahatirizwaga n’ababyeyi nyine kuko nari ndi muto ndemera ndagenda kugira ngo nge mu murongo w’ababyeyi bashaka kuko n’ubwo bwenge bwo guhangana n’ababyeyi ntabwo nari kugira.'

    Uyu mukobwa wagarutsweho cyane, nyuma y’uko iriya ndirimbo igiye hanze, yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye akiririmba muri kolari ndetse akaba abyemera ko ari we wayashyizeho yifuza kwereka abantu aho yavuye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Wa-mukobwa-w-ikariso-ugaragara-mu-ndirimbo-ya-Juno-Kizigenza-burya-yaririmbye-muri-Kolari

  • Muhanga: Abikorera bifuza ko isaha ya saa saba yo gufunga yakwigizwa inyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruza mu mujyi bifuza ko bakongererwa amasaha yo gukora
    Abacuruza mu mujyi bifuza ko bakongererwa amasaha yo gukora

    Abacuruzi bifuza ko nibura bakwemererwa gufunga kugeza nibura saa cyenda (15:00pm), kuko kuri iyo saha baba bagifite umwanya wo kugera mu ngo zabo hakiri kare.

    Bamwe mu bacuruza baranguza bavuga ko saa saba haba hakiri kare ku buryo uretse no kuba abakiriya baba bakiza guhaha, gufunga icyo gihe nta cyo baba binjije kigaragara.

    Umwe mu bacururiza mu nyubako izwi nko kwa Jacques, avuga ko bazi neza ubukana Civid-19 ifite mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga ariko bishobotse bakongeraho nk’amasaha abiri yo gukora.

    Agira ati “Tuzi ko bitoroshye kuko noneho twaje inyuma ya Kigali mu kugira ubwandu bwinshi, ariko batwongereyeho isaha imwe cyangwa abiri yo gufunga ntacyo byakwangiza”.

    Umuturage wo mu Murenge wa Mushishiro ucuruza ibijumba abijyana mu mujyi wa Kigali, avuga ko no mu isoko rya Buringa barimo gutaha saa saba kandi iyo saha ari iya hafi cyane mu cyaro, na we akifuza ko nibura bakongererwa igihe.

    Agira ati “Uwatwongereraho nibura isaha imwe cyangwa ebyiri nta kibazo kuko saa saba ni hafi ku buryo hari n’abasubizayo ibyo bazanye kuko abaguzi batinya kuza kuko batabona umwanya wo kuza guhaha no gusubira mu ngo bigatuma duhomba”.

    Ubuyobozi buvuga ko amabwiriza yihariye agamije gufasha kurwanya ubukana bwo kwandura Covid-19

    Abakorera mu isoko rya Buringa nabo bifuza kongererwa igihe
    Abakorera mu isoko rya Buringa nabo bifuza kongererwa igihe

    Ubundi amabwiriza agenwa n’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko ibikorwa byemerewe gukora mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo bifunga saa kumi n’imwe (17:00pm) z’umugoroba, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukaba butangaza ko amabwiriza yihariye mu karere na yo ashobora gushyirwaho kubera imiterere y’ubukana bwa Covid-19 muri ako karere, ari na yo mpamvu hemejwe gufunga ibyo bikorwa mbere ho amasaha atatu kugira ngo babashe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry amabwiriza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko nyuma yo gusuzuma uko urujya n’uruza rukunze guteza ibibazo by’ubucucike no gutaha mu ngo hafashwe umwanzuro wihariye wo gufunga ibikorwa byemerewe gukora bitarenze saa saba z’amanywa, kuko kongera amasaha bikururira abantu gukomeza kuza guhaha cyangwa bagakomeza kugenda bitwaje ko bagiye guhaha kandi atari byo.

    Agira ati “Kureka abacuruzi bagafunga amasaha yigiyeyo ni uguha urwaho abitwaza kuza guhaha bagakomeza kwigendagendera. Ikindi ni uko dufite abantu barwaye n’abafite ibindi bibazo tugomba gukurikirana barimo n’abarwaye Covid-19, ntabwo rero twabona umwanya wo gukurikirana abafite ibibazo no guhangana n’abanze gutaha byakurura akavuyo”.

    Kayitare avuga ko gutaha kare biri mu mabwiriza yihariye yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19
    Kayitare avuga ko gutaha kare biri mu mabwiriza yihariye yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19

    Ku kijyanye no kuba gucyura abantu kare bishyamiranya abacuruza mu isoko n’abashinzwe umutekano, Kayitare asobanura ko byabaye ku nkeragutabara yarwanye n’umucuruzi w’imboga washakaga gukomeza gucuruza kuko yumvaga adashaka gutaha kare kubera ko ntacyo yari yakabonye kandi Guma mu Rugo ari bwo yatangiye.

    Avuga ko uwo mucuruzi atabikoreshejwe n’ubushake ndetse n’inkeragutabara nta bundi bugome yari ifite usibye gushaka kwiyama uwo mucuruzi ari na we watangije imirwano, icyakora asaba abashinzwe umutekano n’abikorera kudashyamirana kuko gushyira mu bikorwa amabwiriza bisobanutse.


  • RDF yashyikirije Igisirikare cy’u Burundi abarwanyi 19 barwanya kiriya Gihugu bafashwe muri Nzeri 2020 #rwanda #RwOT

    Aba barwanyi 19 bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize wa 2020, ni abo mu mutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

    Iki gikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Igisirikare ku mpande z’ibihugu byombi, cyabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Umusirikare mukuru wayoboye iki gikorwa, yashimiye ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda n’ubw’Igihugu muri rusange kuri iki gikorwa cyiza kibaye cyo kuba u Rwanda ruhaye igihugu cy’abaturanyi abarwanyi bakirwanya.

    Yavuze ko ibyari biteganyijwe byose byakozwe mu nzira nziza haba ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka ndetse n’ibireba ubuyobozi bw’ibihugu.

    U Burundi bwakunze gushinja u Rwanda

    Muri Kanama umwaka ushize wa 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye yavugiye ijambo mu Ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda, ko iki gihugu cy’igituranyi cyafashe bugwate impunzi za kiriya gihugu ndetse ngo kikaba cyaranze kurekura abasize bakoze ibikorwa bibi mu Burundi.

    Icyo gihe kandi Perezida Ndayishimiye yavuze ko Igihugu cye kitabana n’ikindi gihugu yise indyarya ngo 'igihugu cy’ikiyorobetsi, ntibishoboka ko hari igihugu kivuga ko gishaka gukundana n’u Burundi ariko cyashyize ihwa mu kirenge kugira ngo turihonyore.”

    Muri iryo jambo atatoboye ngo avuge icyo gihugu, Ndayishimiye yakomeje agira ati 'None abo bakoze amarerwa bariho barungura iki ibyo bihugu bibahishe ? Ko rero bashaka ubucuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza.”

    Gusa u Rwanda rwakunze kuvuga ko rudacumbikiye abagize uruhare mu bikorwa bibi mu Burundi ndetse ko rutigeze rufata bugwate impunzi.

    Aba barwanyi u Rwanda rwashyikirije u Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri 2020 nyuma y’igihe gito Perezida Ndayishimiye avuze ririya jambo ryafashwe nk’iryari rigiye kuzambya umubano w’ibi bihugu.

    Intambwe itanga icyizere

    Kimwe mu byo u Rwanda narwo rushinja u Burundi ni ukuba kiriya gihugu gicumbikiye abarwanyi b’imitwe ihungabanya iki Gihugu cy’igituranyi ndetse si rimwe cyangwa kabiri bagiye bava muri kiriya gihugu bagatera mu bice bimwe by’u Rwanda.

    Bamwe mu barwanyi b’iriya mitwe irimo na MRCD-FLN bagiye barasirwa mu Rwanda, basanganywe bimwe mu bikoresho by’ingabo z’u Burundi.

    Nanone kandi bamwe mu bagiye bafatwa ubu bari no kuburana mu nkiko zo mu Rwanda, bagiye biyemerera ko igisikare cy’u Burundi cyabateraga inkunga.

    Gusa Igisirikare cy’u Burundi na cyo cyakunze kuvuga ko nta murwanyi n’umwe uhungabanya u Rwanda uri ku butaka bwa kiriya gihugu.

    Abakuru b’Ibihugu byombi baherutse kugaragaza ubushake bwo kubura umubano umaze imyaka itandatu urimo igitotsi nyuma y’uko u Burundi bwatumiye Perezida Kagame Paul w’u Rwanda mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 kiriya gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

    Icyo gihe Perezida Kagame utarabashije kujyayo yohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wanavuze ijambo rigaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo.

    Perezida Ndayishimiye kandi wishimiye intashyo za mugenzi we Perezida Kagame, icyo gihe yavuze ko ibihugu byombi byifuza ko ibintu bihinduka ndetse ko ngo hari igitabo kimaze iminsi cyandikwa kandi ko igihe cyo kugiheza kigeze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/RDF-yashyikirije-Igisirikare-cy-u-Burundi-abarwanyi-19-barwanya-kiriya-Gihugu-bafashwe-muri-Nzeri-2020

  • Wa Mukobwa wo mu ndirimbo ya Juno tumugezeho| Ukuri ku ifoto yacicikanye ari muri korali ndetse n'amafaranga Juno Kizigenza yamuhembye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayugi Eunice Musabe wamamaye nka Ezee Daring akaba yaragaragaye mu mashusho y'indirimbo nshya ya Juno Kizigenza, yavuze ukuntu yaririmbye muri Korali bitungura abantu benshi. Ni mu gihe hari hashize igihe hacicikana amafoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho hari ifoto yahujwe n'iya Ezee igaragaza umukobwa uri muri korali arimo kuririmba. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yatanze ukuri kuri iyi foto ndetse anavuga ku mafaranga Juno Kizigenza yamwishyuye kugirango ajye mu ndirimbo ye Please Me.

    Ezee yagize ati ” Yego naririmbaga muri Korali, urumva ababyeyi nyine akenshi nahatirizwaga n'ababyeyi nyine kuko nari ndi muto nyine ndemera ndagenda kugira ngo nge mu murongo w'ababyeyi bashaka kuko n'ubwo bwenge bwo guhangana n'ababyeyi ntabwo nari kugira. Yego rwose ariya mafoto mwabonye ni njye wayapositinze kuko njye ndabyishimira kuko nko ku cyumwero naradupostingaga nkereka ahantu aho navuye ariko nyine byantunguye kuba yageze ahantu hangana gutya “. 

    Ezee yongeyeho kandi ko aheruka muri korali kera kuko avuga ko mu ifoto ikurikira, iki gihe yari afite imyaka 11.

    Ezee yaririmbaga muri Korali

    Yongeyeho ko ariya mafoto yacicikanye ariwe wayapositinze kuko abyishimira. Yagize ati ” Ariya mafoto ninjye wayapostinze kuko cyumweru naradupostingaga nkereka ahantu aho navuye ariko nyine byantunguye kuba yageze ahantu hangana kuriya “.

    Ku bijyanye n'amafaranga Juno yamwishyuye Ezee yagize ati ” Juno yanyishyuye neza cyane ntabwo navuga amafaranga ariko yanyishyuye neza rwose ndamushimira “.

    Amwe mu mafoto ya Ezee Daring, umukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo Please Me ya Juno Kizigenza:

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wo-mu-ndirimbo-ya-juno-tumugezeho-ukuri-ku-ifoto-yacicikanye-ari-muri-korali-ndetse-namafaranga-juno-kizigenza-yamuhembye/

  • Inyubako yahoze ikoreramo Sonarwa iri gusenywa isimbuzwe ijyanye n’igihe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Gusenya iyi nyubako byatangiye mu ntangiriro z’iki Cyumweru nyuma y’uko iki kigo cyimutse kikajya gukorera ahazwi nka Peyaje mu nyubako zikoreramo RSSB.

    Itangazo Sonarwa yashyize hanze rivuga ko kwimuka bigamije “gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali”.

    Ntabwo kugeza ubu haratangazwa ibikorwa bigiye gukorerwa mu kibanza Sonarwa yari ifitemo inyubako, gusa amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko hagiye kubakwa inyubako ijyanye n’igihe.

    Bivugwa mu gace Sonarwa yari iherereyemo, igishushanyo mbonera kigena ko hubakwa inzu nibura ifite amagorofa ari hagati y’umunani n’icumi.

    Ku rundi ruhande, si ahari Sonarwa honyine hagiye kubakwa inyubako nshya kuko n’iruhande rwayo ahakoreraga Rhénanie-Palatinat hazashyirwa inyubako nshya.

    Sonarwa niyo Sosiyete ya mbere nyarwanda yatangije ubwishingizi, hari mu 1975, ishinzwe na Guverinoma y’u Rwanda ariko ibarwa nk’ikigo cyigenga.

    Hashingiwe ku mabwiriza yerekeye ibisabwa mu murimo w’ubwishingizi agena ko umwishingizi adafatikanya umurimo w’ubwishingizi bw‘igihe kirekire n’ubw’igihe gito, Sonarwa yavuyemo sosiyete ebyiri ari zo Sonarwa Life Assurance Company Ltd na Sonarwa General Insurance Company Ltd.

    Sonarwa Life icuruza ubwishingizi bw’Amashuri y’Abana (Education endowment), ubwo kwizigamira (Pension), ubw’ubuzima (individual Life, Family protection and Group Life) n’ubwishingizi bw’inguzanyo (Loan Protection) naho Sonarwa General yo igacuruza ubwishingizi bw’ibinyabiziga, ubw’inkongi z’umuriro, ubwo gutwara abantu n’ibintu, ubw’impanuka zituruka ku murimo, kwishingira amafaranga ari muri banki cyangwa ava muri banki imwe ajya mu yindi n’ibindi.

    RSSB ni umunyamigabane muri Sonarwa. Mu 2016 yongereye imigabane yayo ifata 100% muri Sonarwa Life ndetse yongera imigabane yayo igera kuri 79,6% muri Sonarwa General.

    Ntabwo haratangazwa imiterere y’inyubako iteganyijwe gushyirwa muri iki kibanza

    Gusenya iyi nyubako kugira ngo hubakwe ijyanye n’igihe byatangiye muri iki cyumweru

    Sonarwa yari imaze imyaka myinshi ikorera muri iyi nyubako

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Mageragere: Abarokotse Jenoside barishimira ko bashumbushijwe nyuma yo gupfusha inkoko 2500 – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko inkoko 2500 bari bafite mbere zishwe n’icyorezo cyibasiye inkoko zo muri uyu murenge wa Mageragere mu mwaka ushize wa 2020 bituma batangira kubaho mu buzima bubi.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bemeza ko izo nkoko zikimara gupfa babayeho mu buzima bubi cyane ko batabashaga kubona umusaruro w’amagi yo kugurisha ngo babone amafaranga cyangwa ayo kugaburira abana babo n’ifumbire yo gukoresha mu mirima.

    Nyuma y’uko bahawe izindi nkoko 500 n’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo, baremeza ko buzima bwabo bugiye kungera kuba bwiza.

    Mukanziza Léa yagize ati “ Byadushimishije kuba baduhaye izindi nkoko kuko bigiye guhindura ubuzima bwacu mu buryo bugaragara cyane ko tugiye kubona amagi tuzajya tugaburira abana n’andi tuzajya tugurisha.”

    Yongeyeho ko nyuma y’aho bahawe izi nkoko bahise bihutira kuzishyira mu bwishingizi kugira ngo batazongera guhura n’ikibazo bahuye na cyo ubwo icyorezo cyibasiraga izigera ku 2500 bari bafite kikazica zose.

    Bizimana Etienne yagize ati “ Ubu tugiye kongera gukirigita ifaranga nka mbere kuko tuzajya tugurisha amagi tubone amafaranga kandi tunazigame ayo tuzajya duha abana; ikindi ntabwo tuzongera kubura ifumbire yo gukoresha mu mirima y’igikoni.”

    Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yasabye abatuye muri uyu mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugendabari bagera kuri 88, gufata izi nkoko neza no kurushaho gutekereza uko bakwagura uyu mushinga kugira ngo urusheho kubagirira akamaro.

    Ati “ Twabyishimiye cyane kandi turizera ko izi nkoko zizafasha imiryango igera kuri 88 ituye muri uyu mudugudu kwiteza imbere kandi turashimira ubuyobozi bw’Umujyi bwatekereje guha abaturage iyi nshumbushanyo nyuma y’uko izo bari bafite zibasiriwe n’icyorezo zikaza gupfa.”

    Yongeyeho ko aba baturage bari bafite amafaranga agera kuri miliyoni enye n’igice bakuramo make yo kugura ibyo kwita kuri izi nkoko bahawe ndetse anaboneraho kubasaba gukoresha neza asigaye kugira ngo uyu mushinga urusheho kubagirira akamaro.

    Bavuze ko izi nkoko bahawe zigiye kubafasha kongera kubaho neza

  • REB igiye gushyiraho imfashanyigisho y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona – #rwanda #RwOT

    Muri iyi mfashanyigisho itarisanzweho, hazaba harimo inyandiko yemewe ikoreshwa n’abatabona izwi nka [braille] n’iy’ururimi rw’amarenga ndetse banashyirirweho inkoranyamagambo irimo ibimenyetso by’ururimi rw’amarenga.

    The New Times itangaza ko iyi mfashanyigisho izatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’amashuri wa 2021-2022.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Mbarushimana Nelson, yavuze ko bari gukorana n’abafatanyabikorwa mu kuyinoza neza ndetse bikazakurikirwa no gushaka abarimu bafite inararibonye n’ubumenyi buhagije bwo kwigisha aya masomo aziyongera ku yari asanzwe ku banyeshuri bafite ubwo bumuga.

    Yagize ati “Mbere aya masomo yarafatwaga ariko ntabwo twari dufite imfashanyigisho yayo, abigaga aya masomo bakoreshaga iya UNICEF. Gusa ubu iyi mfashanyigisho izashyirwa muri porogaramu z’igihugu, bivuze ko abanyeshuri bose bazakurikiza imfashanyigisho imwe mu rurimi rukwiriye.”

    Yakomeje avuga ko intego yo gushyiraho aya masomo ari ukugira ngo n’abanyeshuri bafite ubumuga babashe guhatana kandi bongererwe amahirwe mu myigire yabo kugira ngo bagire ubushobozi bwo kubaho badakeneye ubufasha bw’undi muntu.

    Kanimba Donatille, Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’Abatabona, RUB, avuga ko REB itangije iyi nyigisho mu gihe nyacyo kuko uburezi bugomba kugera ku bana b’u Rwanda bose nta numwe usigaye inyuma.

    Ati “Ubu dufite ubwoko butandukanye bw’inyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona [braille] zivuye mu bihugu bitandukanye kuko mu Rwanda ntayo twagiraga. Iki cyari ikibazo, kuko nka HVP Gatagara y’i Rwamagana yigisha inyandiko ivanze y’Icyongereza n’Igifaransa, ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho ryo ryigisha iy’Icyongereeza gusa, ayandi mashuri nayo akigisha braille zitandukanye.”

    Akomeza avuga ko iyi mfashanyigisho ya REB igiye gutangizwa izafasha abanyeshuri kwiga braille imwe ndetse binaborohere mu kizamini cya Leta kuko byabagoroga kuko batabaga bazi ubwoko bw’inyandiko bazakoresha mu kizamini.

    Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, yavuze ko muri Nzeri 2021 hazaba habonetse inkoranyamagambo irimo ibimenyetso birenga 2000 by’ururimi rw’amarenga, izakoreshwa mu mashuri kugira ngo ifashe abarimu n’abanyeshuri kwihugura ndetse ikazashyirwa no kuri murandasi ku buryo uyishatse wese yayikoresha.

    Umuyobozi wa HVP Gatagara mu Karere ka Rwamagana, Padiri Ntirenganya Maurice, yavuze ko iyi mfashanyigisho izafasha abanyeshuri mu myigire, avuga ko bibaye byiza hashyirwaho n’ibitabo byanditse mu nyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona kuko ubusanzwe ikigo aricyo kihindurira ibitabo mu nyandiko ya braille.

    REB igiye gushyiraho imfashanyigisho y’abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva

  • Hari gukorwa iki ngo ibyigwa mu mashuri bihuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ? – #rwanda #RwOT

    Abikorera by’umwihariko abafite ibigo bitanga akazi ku barangiza amashuri bahorana impungenge z’uko ubumenyi bazana mu kazi budahura n’ubwo baba bifuzwaho bigira ingaruka zikomeye ndetse bigatuma ikigero cy’ubushomeri gikomeza gutumbagira by’umwihariko mu rubyiruko cyane ko ari na rwo rurangiza amashuri ku bwinshi.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2020, cyagaragaje ko ibipimo by’ubushomeri byiyongereye mu rubyiruko aho bwari ku kigero cya 22.4% ugereranyije na 17.9% by’ubushomeri muri rusange ku rwego rw’igihugu.

    Ibi kandi binajyana no kuba igipimo cy’ubushomeri ku bantu batize kiri hasi ugereranyije n’abize kuko ubushomeri ku bantu batize ari 15.1% mu gihe igipimo cy’ubushomeri ku bantu bize kiri kuri 25% ku barangije ayisumbuye na 15.7% ku barangije Kaminuza.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bapfakurera yavuze ko ubusanzwe iki ari ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije ariko ahanini giterwa no kuba ibyigishwa mu mashuri bitarahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

    Ati “Hakwiriye kugira igikorwa, kimwe ni amasomo agendanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, icya kabiri ni uguherekeza abarangiza amashuri cyangwa gufatanya n’abikorera gushyiraho uburyo abarangiza amashuri bajya batozwa imirimo ndetse bakanamenyekana ku isoko.”

    Bapfakurera avuga kandi ko akenshi uwikorera we iyo akeneye gutanga akazi ashaka wa muntu ubizi kandi ubifitiye ubushobozi, bityo bigakomeza kuba imbogamizi kuri ba banyeshuri baba barangije amashuri bataragira ubwo bunararibonye bukenewe.

    Ati “Uwikorera iyo ashaka serivisi cyangwa gutanga akazi agerageza gushaka umuntu ubizi, ba bandi bashobora kuba batanga akazi muri ziriya nzego abarangije amashuri babarizwamo, hari ubwo abarangiza amashuri baba badafite ubwo bushobozi cyangwa ubumenyi bwifuzwa n’uwikorera.”

    Bapfakurera asaba abikorera by’umwihariko abafite inganda gufatanya na Leta mu gufasha abarangiza amashuri kwimenyereza imyuga kugira ngo bazavemo abakora akazi k’Abanyarwanda cyangwa abahanga inganda zabo.

    Avuga kandi ko no ku mashuri yigisha imyuga, hakenewe gukomeza kuganira haba ku ruhande rw’abikorera ndetse na Leta kugira ngo abayigamo bajye bafashwa bahabwe ubwo bumenyi abikorera bakeneye.

    Ati “Ibiganiro hagati y’amashuri n’abikorera birakenewe n’abikorera kandi bashishikarizwa gufasha abanyeshuri cyangwa abarangiza amashuri kubatoza imirimo kugira ngo mu myaka iri imbere tuzabe dufite abanyeshuri bacu bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kandi bakore iyo mirimo y’Abanyarwanda aho kujya kuzana abanyamahanga.”

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi baherutse kubaza Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ingamba guverinoma ifite mu gukemura iki kibazo gihangayikishije igihugu.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “Hari inama ya Sena yari yafashe umwanzuro wo kwihutisha inyigo ku isesengura ry’imirimo ikenewe mu gihugu mu gihe giciriritse ndetse n’igihe kirambye hagamije gushyira imbaraga mu guhuza ibyigishwa mu mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yamusubije ko “Iki cyararangiye. Uyu mushinga wararangiye, ni inyigo twari twayise ‘skills gap’ kumenya ngo mu Rwanda dukeneye abantu bangana iki bize iki muri buri kintu? Iyo nyigo yararangiye ubu tuzi ngo mu Rwanda dukeneye abantu bize gukora amashanyarazi bangana gutya, abize ibyo gukora amazi bangana gutya.”

    Yakomeje agira ati “Dushobora no kuvuga ngo dukeneye abagoronome bize iby’icyayi bangahe, abize kuhira bangahe? Ikibazo dufite ubu ni ugushyira gahunda zisobanutse mu kugenda dusubiza icyo cyuho, tukavuga ngo niba dusanze mu baganga aho dukeneye abantu benshi ni aha n’aha turohereza abantu kwiga ari benshi aho hantu dufitemo abantu bake babyize.”

    Ku rundi ruhande ariko Guverinoma irateganya gushyiraho amabwiriza agenga gahunda ya Igira ku Murimo (Workplace Learning), aho ateganya uburyo bw’imikorere n’imikoranire hagati y’abagira uruhare muri gahunda z’imenyerezamwuga kugira ngo imbogamizi zagaragaye ziveho.

    Imirimo ihangwa ni agatonyanga mu nyanja

    Raporo iheruka ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mifotra igaragaza ko nibura buri mwaka Abanyarwanda binjira ku isoko ry’umurimo [ni ukuvuga ababa barangije amashuri mu byiciro bitandukanye] ari 225.000.

    Ku rundi ruhande ariko, Mifotra igaragaza ko ku mwaka hahangwa imirimo 214000. Ni ukuvuga ko abinjira ku isoko ry’umurimo baruta cyane imirimo iteganywa guhangwa, irimo iya leta n’iy’abikorera.

    Ibibazo bikomeye bikibangamiye iyi gahunda yo guhanga imirimo myinshi birimo kuba ubumenyi butangwa mu mashuri usanga akenshi budahura n’ibiba bikenewe ku isoko ry’umurimo, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko ugasanga bagifite ibibazitira byinshi birimo amananiza mu bisabwa bijyanye n’inguzanyo z’ibigo by’imari n’ibindi.

    Bapfakurera avuga ko ahanini iki kibazo cyo kuba abarangiza amashuri bakeneye akazi baba ari benshi kurusha imirimo ihari, ahanini biterwa no kuba badafite ubumenyi cyangwa se n’ababufite ntibabashe guhura na babandi batanga akazi.

    Aati “Ugiye kureba abatanga serivisi mu Rwanda mu buryo butandukanye usanga bakiri bake kandi abasohoka mu mashuri ari benshi, hari ugusohoka ari benshi badafite ubumenyi, ikindi cya kabiri ni ukutagira uburyo bubahuza n’abatanga akazi.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi ariko iyi mirimo usanga imyinshi ahandi itangwa n’abafite inganda, kandi burya gushinga uruganda biragora, bisaba ubushobozi bw’amafaranga niyo mpamvu dushishikariza abikorera bashaka gushora imari, kwihuriza hamwe kugira ngo bahuze imbaraga babashe gushinga za nganda zizatanga ibisubizo ku kibazo cy’imirimo mike.”

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente abihuza n’ubwiyongere bw’abaturage akavuga ko kuba abaturage b’u Rwanda biyongera ku kigero cya 2.7%, hakenewe ko n’inganda zihangwa ziyongera ku muvuduko uri hejuru cyane.

    Ati “Ni ikibazo cy’uko mu rwego rw’inganda ari naho abantu bakwiye kujya gukora ari benshi ,inganda zitiyongera ngo zizamuke nk’uko abaturage biyongera, ubu uko abaturage bacu biyongera ni 2.7% buri mwaka.”

    Yakomeje agira ati “Abo biyongeraho buri mwaka ni ko baba binjira mu ishuri buri mwaka, bakiga bakarangiza bagasohoka bajya ku isoko ry’umurimo.”

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko nka guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu korohereza abashoramari baba ab’imbere mu gihugu n’abo hanze kugira ngo bashinge inganda nyinshi zishobora mu gufasha mu guhanga imirimo myinshi.

    Ati “Hakenewe rero uwo muvuduko mu guhanga imirimo, kugira ngo imirimo ihangwe mu buryo bwinshi ni uko dushyiraho inganda nyinshi, ni yo gahunda ihari dufite nka guverinoma yo guhanga inganda nyinshi zishoboka mu Rwanda kandi turabona igenda itanga ibisubizo.”

    Kuva mu 2017, ubwo hatangiraga ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, NST1, kugeza uyu munsi hamaze guhangwa imirimo mishya 778,136.

    Muri iyo mirimo harimo iy’urubyiruko ingana na 658,630 bingana na 84.6%.

    Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) iteganya ko nibura mu gihugu hazahangwa imirimo mishya idashingiye ku buhinzi igera kuri miliyoni 1.5.

    Guverinoma yamaze kunoza umushinga uzafasha abarangiza amashuri kuba bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko Guverinoma iri kuvugutira umuti ikibazo cy’amasomo yigishwa mu mashuri adahura n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

    Umuyobozi wa PSF, Robert Bapfakurera yavuze ko hakenewe ubufatanye hagati ya Leta n’Abikorera mu guhuza ibyigishwa mu mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo