Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bari bafungiwe gukuramo inda – #rwanda #RwOT

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 109 riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gutanga imbabazi.

    Ni ingingo igira iti “Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.”

    Imbabazi zatanzwe na Perezida Kagame zatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2021.

    Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro kandi yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 4781 bahamwe n’ibyaha bitandukanye.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko Umukuru w’Igihugu yababariye abagore 10 bakuyemo inda n’abandi bantu batandukanye bari bafunzwe.

    Yagize ati “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Inama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’abafungwa 4781.’’

    Nta makuru arambuye yatanze ku bagore bababariwe ndetse n’abandi bafungwa bahawe imbabazi.

    Mu mwaka ushize, muri Gicurasi, nabwo Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange ku bakobwa mirongo itanu bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

    President Paul Kagame has granted Pardon to all 10 women convicted for illegal abortion.

    Cabinet also approved the release on parole of 4781 convicts.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) July 30, 2021

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda

  • Perezida Kagame yijeje umuryango ECCAS ubufatanye mu mikorere izamura inyungu z’abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yagarutseho ubwo yitabiraga inama yateranye ku nshuro ya 19 ihuje abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, yigaga ku bibazo byugarije aka karere muri iki gihe.

    Perezida Kagame yashimye ko umutekano uri kugenda uba mwiza nka kimwe mu by’ingenzi bifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriwemo muri uyu muryango, akomeza avuga ko ibibazo bigihari bizakomeza gushakirwa umuti ku bufatanye na ECCAS n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

    Yagize ati “Umutekano usesuye udufasha gushyira mu bikorwa imishinga ihuriweho igamije kwihutisha iterambere.”

    Muri iyo mishinga, Perezida Kagame yavuze ko harimo n’uwo kugabanya cyangwa gukuraho imisoro ku bicuruzwa byo muri muri uyu muryango mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rya Afurika aho u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda binyuze mu kuyinjiza mu mategeko agenga ubucuruzi mu gihugu.

    Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gukorana n’ibihugu biri muri uyu muryango duharanira ko Komisiyo ya ECCAS yabona abakozi ikeneye bose ngo ikorere mu nyungu z’abaturage bacu.”

    Muri gahunda y’Isoko rusange rya Afurika byitezwe ko ibicuruzwa byakorewe kuri uyu mugabane bizaba bifite amahirwe yo gucuruzwa ku isoko ry’abaturage basaga miliyari batuye uyu mugabane, nta mbogamizi mu bucuruzi zatumaga Afurika iba isoko ry’iyindi migabane kurusha uko ari isoko ry’ibiwukorerwamo.

    Kugeza mu mpera za 2020, ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe ni byo byari bimaze gusinya amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, mu gihe 34 ari byo bimaze kuyemeza burundu.

    Perezida Kagame yashimye uburyo umutekano ugenda ugaruka mu Karere ka Afurika yo Hagati

    Perezida Kagame yijeje umuryango ECCAS ubufatanye mu mikorere izamura inyungu z’abaturage

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu bitabiriye iyi nama

    Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso, atanga ibitekerezo muri iyi nama

  • Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byakuwe muri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni yo yafatiwemo umwanzuro wo gukuraho Guma mu rugo yari yashyizweho kuva ku wa 17 Nyakanga 2021.

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura Coronavirus bwawubonekagamo.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu imaze gusuzuma uko iki cyorezo gihagaze yanzuye ko Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro bivaniweho Guma mu rugo. Ni icyemezo kizamara ibyumweru bibiri aho kizatangira kubahirizwa ku wa 1 Kanama kugeza ku wa 15 Kanama 2021.

    Muri ibyo byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, hanzuwe ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’uturere tw’igihugu zizasubukurwa uretse izo kujya no kuva mu mirenge 50 iri muri Guma mu rugo.

    Mu mabwiriza mashya, ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00AM).

    Ingamba zashyizweho zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose:

    a. Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown) ivanyweho mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    b. Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). lbikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM)

    c. Amateraniro rusange yose arabujijwe.

    d. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’Uturere tw’Igihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu rugo.

    e. Ibiro by’Inzego za Leta n’iz’abikorera (public and private offices) byemerewe kongera gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo.

    f. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

    g. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zirasubukuwe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

    h. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

    l. Resitora zemerewe kongera gukora, ariko zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (take-away).

    j. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    k. Insengero zirafunze.

    l. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19 .

    m. Ibikorwa by’ubukerarugendo, bwaba ubw’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga (domestic and international tourism) bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    n. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe.

    o. Pisine (swimming pools) na spas bizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bemerewe kubikoresha aho bacumbitse muri hoteri, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    p. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro (gyms and recreational centers) bizakomeza gufunga.

    q. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero riremewe, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 10 icyarimwe, kandi bakagaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’icyo gikorwa.

    r. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

    s. lbikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.

    Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.


  • President Paul Kagame yatanze imbabazi kubagororwa 10 nabandi bangana na 4781 byagateganyo #rwanda #RwOT

    President paul kagame yahaye imbabazi abogirorwa 10 babagore. 

    Nyuma y'uko inama yahuje  aba Minister ku munsi wo kuwa 30 nyakanga mu masaha yanimugoroba nibwo inama yabaye iyobowe na Paul kagame hakijyirwamo zimwe mumngamba zo gukuraho lockdown abaturage bari bamazemo ibyumweru bisaga 2 bari murugo.

    Higiwemo ninzi nizindi ngamba nkuko byagaragaye mumyanzuro yasohotse 

    Rwanda: urubanza rwa paul rusesabagina rwashizweho akadomo n'urukiko ruburanisha imanaza zambukiranya imipaka n'iziterabwoba.

    Uganda: Ubuhenebere buteye ubwoba bwo muminsi yimperuka PastorJulie Mutesasira washyize hanze amafoto ye asezerana n'uwo bahuje Igitsina.

    Abagororwa 10 b'abagore basabiwe guhabwa imbabazi aba bose bari barahamwe n'icyaha cyo gukuramo inda binyuranyije n'itegeko ryareta nkuko ribiteganya bakaba nabo babahawe imbabazi bagasubizwa mubuzima busanzwe nkuko Nyakubahwa Paul Kagame asanzwe abikora kubagororwa bandi batandukanye .

    Sabo gusa kuko harekuwe byagateganyo abagororwa basanga 4781 bahamwe nicyaha bagakatirwa nabo barekuwe byagateganyo  bakazakurikiranwa bari mubuzima busanzwe. 

    Ibi byatangajwe nyuma na Minister w'ubutabera Busigye Johnston abinyujije kurubuga rwe rwa twitter yabinyujije kurubuga.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/31/president-paul-kagame-yatanze-imbabazi-kubagororwa-10-nabandi-bangana-na-4781-byagateganyo/

  • Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 ba… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye yagize ati “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko”. Yanavuze ko kuri uyu wa Gatanu, Inama y’Abaminisitiri yemeje “irekurwa ry’agateganyo ry’abagera ku 4,781 bakatiwe”. Minisitiri Busingye yatangaje aya makuru nyuma y’amasaha macye habaye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, ikemeza amateka atandukanye.

    Amateka yemerejwe muri iyi nama ni; Iteka rya Perezida ritanga imbabazi, amateka ya Perezida yerekeye Polisi y’igihugu, amateka ya Perezida yerekeye Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, amateka ya Minisitiri yerekeye Polisi y’igihugu, amateka ya Minisitiri yerekeye Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe.

    Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108152/perezida-kagame-yahaye-imbabazi-abagore-10-bahamwe-nicyaha-cyo-gukuramo-inda-hanemezwa-ire-108152.html

  • Breaking: Guma mu Rugo yavanyweho muri Kigali… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yemeje ko Guma mu rugo ivanyweho mu mujyi wa Kigali no mu Turere 8 ari two: Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Yemeje kandi ko ingendo zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. 

    Ibikorwa byose byemerewe gukora bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba. Amateraniro rusange yose arabujijwe. Ingendo hagati y’umujyi wa Kigali zasubukuwe uretse izo kujya no kuva mu mirenge iri muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero riremewe ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 10 icyarimwe, kandi bakagaragaza ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’icyo gikorwa. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20. 

    Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

    Mu bikorwa bitemewe gukora muri iyi minsi 15 iri imbere harimo ibikorwa by’imikino y’amahirwe n’ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro (Gyms). Insengero zose hatangajwe ko zifunze ndetse n’utubari tuzakomeza gufunga. Pisine zizakomeza gufunga, icyakora abantu bemerewe kubikoresha aho bacumbitse muri hoteli ariko berekanye ko bipimishije Covid-19.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko ubwandu bwa Covid-19 bwari bumaze iminsi buri kwiyogera cyane cyane mu Turere two mu Ntara. Ni nyuma y’uko kandi Kigali n’Uturere 8 byari bimaze iminsi 14 muri Guma mu rugo naho Imirenge 50 yo mu turere dutandukanye yo yari iyimazemo iminsi 4. Byari biteganyijwe tariki 31 Nyakanga 2021 ari bwo Kigali n’uturere 8 bizasohoka muri Guma mu ruho, naho Imirenge 50 iherutse gushyirwa nayo muri Guma mu rugo, yo byari biteganyijwe ko izava muri iyi gahunda tariki 10 Kanama 2021.

    Ejo kuwa Kane kandi MINISANTE yavuze ko Umujyi wa Kigali ari wo wabonetsemo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 bugera ku 108, gusa umuntu yavuga ko Muhanga ari ko Karere kabonetsemo abarwayi benshi bagera ku 105 kuko Kigali ibarirwamo Uturere dutatu: Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo. Utundi turere twugarijwe cyane n’iki cyorezo ni Huye, Gicumbi, Kayonza na Musanze. Uturere tutabonetsemo umurwayi n’umwe wa Covid-19 ni tubiri, akaba ari Gatsibo na Bugesera.

    Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) y’ejo kuwa Kane, igaragaza ko abantu 11 (abagore 2 n’abagabo 9) bahitanywe na Covid-19. Mu bipimo 9,875 byafashwe, abantu basanzwemo iki cyorezo ni 965, abakiriwe mu bitaro ni 33 naho abasezerewe ni 23. Abarembeye mu bitaro bari 61. Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda mu ntangiriro za 2020, imaze guhitana abantu 787 hirya no hino mu gihugu. Abaturarwanda bamaze gukingirwa byuzuye ni 448,195 nk’uko biri muri raporo y’ejo hashize.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kirasaba abaturarwanda kudatinda kugana ibitaro n’Ibigo nderabuzima mu gihe ugaragaje ibimenyetso bya Covid-19 na cyane ko “Ibigo nderabuzima bisaga 500 mu Rwanda bifite ubushobozi n’ibikoresho byo gupima Covid-19” Bongeyeho bati “Ugaragaje ibimenyetsi si ngombwa ko abitindana”. Mu kwirinda iki cyorezo, abaturarwanda basarabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108149/breaking-guma-mu-rugo-yavanywemo-mu-mujyi-wa-kigali-no-mu-turere-8-108149.html

  • Abanyeshuri basoje ibizamini bagaragaye baca,… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Nyakanga 2021, hari ubutumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp buvuga ko ahari gukorerwa ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu kigo cya ESECOM, abanyeshuri bakoze bagaragaye batwika ibitanda baryamagaho, bamena ibirahure by'urugi banasenya korotire yaho baryamaga.

    Ubu butumwa bugaragaza abakekwaho barimo 'uwazanye ikibiriti acana umuriro' ndetse n' 'uwazanye igitanga aragicana' utarafatwa [Yarihishe].' Muri ubu butumwa bavugamo ko aba banyeshuri babikoze bari kwishima kuko barangije ibizamini bya Leta.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga n'abandi bagaragaje ko batishimiye iyi myitwarire y'aba banyeshuri basoje ibizamini birangiza amashuri yisumbuye 2021, bamwe bavuga ko bakwiye gufatirwa ibihano kugira ngo n'abandi barebereho, kuko ari uburere bucye.

    Amashusho y'umukobwa wicaye ari gutwika amakayi ari mu ya mbere yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga; uyu mukobwa yumvikana avuga ko 'nidusubira ku ishuri tuzongera twandike'- Akumvikana na bagenzi be bavuga ko batsinzwe ibizamini bya Leta basubira ku ishuri bakongera kwandika.

    Hari andi amashusho y'igikundi cy'abasore bagaragara babyina bakandagira ibitabo, ibyo bamwe bagereranyije n'inkandagirabitabo.

    Uyu mukobwa utwika amakayi n'ibitabo ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo mu kibuga cy'amashuri cya Friend School of Kamembe cyo mu Karere ka Rusizi.

    Umuyobozi w'iki kigo Pasiteri Sebatunzi Bicunda, yabwiye Radio Rwanda ko uyu mukobwa 'yari asanzwe afite ibibazo byihariye', aho hari amakuru avuga ko umuryango wo kwa Se utamwemera 'bityo rero bigasa n'aho ari umwana wabonaga afite ibibazo byihariye.'

    Abanyeshuri bagaragaye baterera hejuru ibitabo babicagagura basoje amasomo yabo mu ikigo cy'amashuri cya Giheke TVET School mu karere ka Rusizi.

    Umuyobozi w'iri shuri, Ntirenganya Christian Jean Baptiste yavuze ko basanze hari n'ibindi bikoresho byangijwe n'aba banyeshuri. Avuga ko yababajwe bikomeye n'imyitwarire y'aba banyeshuri bakoze ibyo bakora banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentin yavuze ko atari aba banyeshuri gusa bagaragaye baca ibitabo by'ishuri, amakayi, imyambaro y'ishuri (Uniforms) kuko hari n'abandi.

    Avuga ko bazahanwa. Ati “Icyo duteganya mu burezi ni uko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo ari bo, hanyuma hagateganywa n'ibihano bazahabwa.'

    Akomeza ati 'Umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri biga muri TVET iherereye muri IPRC Kigali ndetse no mu Gatenga, icyo gihe habayeho guhamagara ababyeyi baragawa ndetse hagenwa n'ibihano bagomba guhabwa harimo n'amande utabitanze akaba atagomba guhabwa Certificat ye n'ubwo baba bumva bararangije kwiga.'

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko bagiye gukorana n'ubuyobozi bw'ibigo kugira ngo bakusanye amakuru kuri aba bana 'bafatirwe ibihano kubera ko batarava mu maboko y'uburezi.' Ati 'Ntabwo kwiga birangira hariya.' 

    Uyu mukobwa watwitse amakayi n'ibitabo yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga

    Abanyeshuri bagaragaye bacagagura amakayi biga muri TVET School Giheke

    Iyi nkumi yavuze ko ishima Imana kuba isoje amasomo idatwaye inda nk'abandi

      

    Amashusho n'amafoto by'abanyeshuri basoje ibizamini bya Leta yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga kuva mu minsi ibiri ishize

     

    Umuyobozi w’ikigo Freind of School, Pasiteri Sebatunzi Bicunda, yavuze ko uyu mukobwa 'yari asanzwe afite ibibazo byihariye”

     

    Abanyeshuri bagaragaye baterera hejuru ibitabo babicagagura basoje amasomo yabo mu ikigo cy'amashuri cya Giheke TVET School mu karere ka Rusizi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108146/abanyeshuri-basoje-ibizamini-bagaragaye-baca-batwika-amakayi-ibitabo-nimyambaro-bagiye-guh-108146.html

  • Rutsiro: King James, K8 Kavuyo na Shaddyboo b… – #rwanda #RwOT

    Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 mu nzu imwe ya Maison de Passage bari mu busabane banywa inzoga mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda mu ntara y'Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye Radiyo Isangano ducyesha iyi nkuru, ati 'Yego ni byo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, batawe muri yombi tariki 29 z'ukwa Karindwi [Nyakanga] bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu murenge wa Boneza'.

    CIP Bonaventure yakomeje avuga ko abafashwe bacumbikiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gihango muri Rutsiro, kandi ko baza gucibwa amande. Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tumaze iminsi 14 muri gahunda ya Guma mu Rugo bitewe n'imibare y'abandura icyorezo cya Covid-19 yakomeje kwiyongera.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, cyanditse kuri Twitter ko King James na Shaddyboo bavuga ko barenze ku mabwiriza bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi muri Rutsiro.

    Polisi ikomeje gufata abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19:

    Tariki ya 26 Nyakanga ahagana saa kumi za mu gitondo Polisi yafashe abantu 21 barimo gusenga binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu gishanga cyo mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero.

    Aba bantu uko ari 21 beretswe itangazamakuru muri sitade ya ULK iri mu Murenge wa Gisozi, uwitwa Uhagaze Emmanuel umwe mu bafashwe yemeye ko barenze ku mabwiriza ya Leta asaba imbabazi.

    Tariki ya 27 Nyakanga 2021 ahagana saa moya abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bafashe abasore n'inkumi 9 biga mu ishuri ry'amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza (ILPD).

    Aba bose bakaba bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bari bakoresheje ibirori banywa inzoga ndetse barimo gusakuriza abaturanyi. Bafatiwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Kivumu.

    Tariki ya 28 Nyakanga mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasama hafatiwe abantu 77 bafatiwe mu makosa atandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    34 bafatiwe mu rugo rumwe bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko, 25 bafashwe barimo kugenda mu masaha ya n'ijoro, 16 bafashwe batambaye agapfukamunwa abandi 2 bafashwe bagiye gusura umurwayi wa Covid-19 kandi atuye mu Murenge wa Mukingo uri muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    King James yafatiwe mu karere ka Rutsiro yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Umunyamideli Shaddyboo avuga ko bari muri Rutsiro mu bikorwa by'ubucuruzi

    Abantu umunani bafatiwe muri Rutsiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108144/rutsiro-king-james-na-shaddyboo-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-108144.html

  • Twitege iki kuri Haruna Niyonzima wagarutse m… – #rwanda #RwOT

    Haruna yagarutse muri AS Kigali yavuyemo mu 2020 ayikiniye igihe gito, asubira muri Yanga Africans yakiniye imyaka 8 yose ndetse asezererwa mu cyubahiro n'iyi kipe tariki ya 15 Nyakanga 2021, nyuma y'umukino Yanga yari imaze gutsindamo Ihefu FC ibitego 2-0.

    Wari umunsi w'amateka kuri uyu mukinnyi, mu marira menshi y'abafana b'iyi kipe ndetse n'abakinnyi bakinanaga, Haruna yaravuze ngo 'Bye Bye'.


    Nyuma yo kuva muri Tanzania, humvikanye amakuru menshi yerekeza Haruna muri Rayon Sports, ariko byarangiye uyu mukinnyi asinye amasezerano y'umwaka umwe muri AS Kigali yitegura kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

    Umwaka utaha w'imikino uzaba ari igipimo gikomeye cyane ku mutoza Eric Nshimiyimana wagiye ugarukira munsi y'urugo ku gikombe cya shampiyona, aho yagiye asoza ku mwanya wa kabiri inshuro zirenze imwe, agatwarwa igikombe cya shampiyona yari afiteho amahirwe yo kwegukana.


    Gusa uyu mwaka w'imikino uzaba udasanzwe kuri uyu mutoza n'iyi kipe ye isabwa gutwara igikombe cya mbere cya shampiyona mu mateka ndetse no kugera kure mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

    Mu rwego rwo kwiyubaka no kwitegura neza ayo marushanwa iyi kipe izitabira, AS Kigali iri mu makipe akomeje kwigaragaza cyane ku isoko ry'abakinnyi kuko imaze kugura abakinnyi 9 bashya ndetse inongerera amasezerano bamwe mubo yari isanganwe.

    Abakinnyi bashya AS Kigali imaze kugura:

    Fiacre Ntwari

    Denis Rukundo

    Rugwiro Herve

    Mugheni Fabrice

    Butera Andrew

    Robert Saba

    Ghilain Uwimana

    Niyibizi Ramadhan

    Haruna Niyonzima

    Ni iki cyo kwitega kuri Haruna Niyonzima ugarutse muri AS Kigali nyuma y'umwaka n'igice?


    Nta gihe kirekire Haruna yakiniye AS Kigali ubwo yayigeragamo avuye muri Simba SC yo muri Tanzania, kuko nyuma y'igihe gito yahise asubira muri Yanga.

    Gusa mu gihe Haruna yamaze muri AS Kigali yarayifashije, yitanga uko bikwiye ikipe iva mu myanya y'inyuma yari iri igaruka mu makipe ane ya mbere muri shampiyona itigeze isozwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Nyuma yuko uyu mukinnyi ashyize umukono ku masezerano y'umwaka umwe muri AS Kigali, benshi batangiye kwibaza uruhare rwe mu kugeza kure iyi kipe no kuyifasha kugera ku ndoto z'igikombe cya shampiyona.

    Magingo aya Haruna afite imyaka 31 y'amavuko, ni umukinnyi ufite ubunararibonye mu kibuga, ushobora kuyobora bagenzi be ndetse akanabafasha kubaka umukino mwiza ushobora gutanga intsinzi.

    Nubwo adafite imbaraga nk'izo yari afite mbere, ariko izo gukina kandi neza yagaragaje ko akizifite. Ni amahirwe kuri AS Kigali kuba ifite umukinnyi watwaye ibikombe mu makipe yose yakiniye kandi akayafasha kugera kure mu marushanwa mpuzamahanga, biozafasha iyi kipe kongera inyota ifitiye igikombe ndetse no kugera kure mu mikino Nyafurika.


    Haruna yitezweho umusaruro utagabanyije azatanga muri AS Kigali mu gihe cy'umwaka w'amasezerano yasinye ndetse ashobora kongerwa bitewe nuko azitwara n'ibiganiro azagirana n'ikipe umwaka urangiye.

    Haruna Niyonzima, yari amaze imyaka isaga 10 muri Tanzania, kuko yageze muri Young 2011ageza 2017 aza kuhava yerekeza muri SC Simba yavuyemo nyuma y'imyaka 2 yerekeza muri AS Kigali yakiniye igice kibanza cya Shampiyona akongera agasubira muri Young Africans.

    Uyu mukinnyi w'amacenga menshi wiswe amazina atandukanye, arimo Fabregas yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava yerekeza muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y'uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine ayivamo muri 2011 yerekeza muri Yanga Africans yo muri Tanzania.

    AS Kigali yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya 2020/21, izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikanya.


    Mu ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna ashobora kuzagaragara mu irushanwa rya CHAN atarakina na rimwe mu nshuro enye zose u Rwanda rumaze kuryitabira ndetse akazagaragara mu ikipe izakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, aho u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Mali, Kenya na Uganda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108140/twitege-iki-kuri-haruna-niyonzima-wagarutse-muri-as-kigali-ifite-urugamba-rukomeye-108140.html

  • Iterambere ryihuta nk’umuyaga! Mu masaha 28 g… – #rwanda #RwOT

    Kompanyi Broad Group, ikorera mu Bushinwa, ikora ibikorwa bitandukanye by’ubwubatsi, ni agahigo gakomeye bakoze ko kubaka inyubako y’amagorofa agera ku 10 mu gihe kirenzeho gato umunsi umwe. Iyi sosiyete yubatse inyubako yubatswe mu mujyi wa Changsha mu Bushinwa. Mu kubaka iyi nyubako ifite n’ubushobozi bwo guhangana n’umutingito, iyi Kompanyi yakoresheje ibice bya moderi bizwi ku izina rya 'Living Building System '.

    Living Building System 5D, ni uburyo Broad Group bakoze byoroshye gutwara no kwinjizamo ibikoresho mu nyubako no kubiteraterana mu kanya gato cyane, barabanza bakubaka inzu mu gishushanyo hanyuma ibikoresho byose bikagera ku cyubakwa n’amamashini yabugenewe akazi kagakorerwa rimwe.

     Amakuru y’urubuga constructionglobal, avuga ko Broad Group, yari igiye gukoze andi mateka mu mwaka wa 2012, yari igiye kubaka umunara muremure ku isi muri Changsha kuri 838m, wari kuba ufite uburebure bwa metero 10 zisumba umunara wa  Burj Khalifa i Dubai, Isosiyete yavuze ko yashoboraga gukora iyi nyubako yitwa Sky City, mu mezi umunani gusa. Ariko, kubera kutakira ibyemezo, ntabwo yigeze yubakwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108126/iterambere-ryihuta-nkumuyaga-mu-masaha-28-gusa-abashinwa-bari-bujuje-inzu-ya-etaje-10-amaf-108126.html