Category: Uncategorized

  • Rusizi: Ba bagore bakekwaho gukubita umucamanza bihannye umucamanza urubanza rurasubikwa #rwanda #RwOT

    Aba bose Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gutuka no gusagarira inzego z'ubutabera icyi cyaha gihanishwqa ingingo ya 260 y'itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Saa tatu zuzuye nibwo inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi yatangiye kuburanisha uru rubanza.Abaregwa bari bunganiwe uko ari bane n'abanyamategeko babiri Me Ndikumana Elisee na Me Ruremesha Nicolas.

    Abaregwa bose baregwa n'ubushinjacyaha ku kirego cyageze murukiko kuwa 26 Nyakanga 2021.Kuri iki gicamunsi,urubanza rwaburanishijwe mu buryo bwihuse
    kuko kuburana ifunga n'ifungurwa nta byabayeho kuko mu ibazwa ry'abaregwa bemeye icyaha banagisabira imbabazi.

    Ubwo umucamanza yatangiraga iburanisha yasabye abantu kugira ituze mu rukiko no kuzimya Telephone ku bazifite kubera ko yaragiye gutangira kuburanisha ababuranyi.

    Me Ndikumana Elisee wunganira abaregwa yahise abwira umucamanza ko amwihannye nk'uko ingingo ya 103 ibiteganya.

    Me Ndikumana yavuze ko uretse ingingo z'amategeko zibimwemerera yavuze ko umucamanza wahawe urubanza yavuye mu rukiko rwibanze rwa Nyakabuye kandi umucamanza wahohotewe akaba yaraje gukorera mu rukiko rwibanze rwa Kamembe ariho yabanje gukorera.

    Uyu munyamategeko ati “murumva ko dufite impungenge z'uko twabona ubutabera muri uru rubanza turasaba ko umucamanza urufite yaruvamo”.

    Indi mpamvu ikomeye uyu munyamategeko yatanze y'ubwihane bwe mu rukiko, nuko urukiko rwikirenga rwasohoye itanganzo rwamagana ibikorwa byakozwe na bariya bagore byo kuvogera urukiiko rwibanze rwa Kamembe bakanahohotera umucamanza.

    Me Ndikumana ati “Murumva ko uru rubanza mu gihe rwaba rubaye habaho kurengera urwego kurusha gutanga ubutabera kuko urukiko rw'ikirenga rwamaze kwerekana uruhande rubogamiyeho.”

    Uyu munyamategeko ati Ndihana Umucamanza kuko turacyemanga ubwigenge bwe mugutanaga ubutabera.”

    Me Ndikumana Elisee yasoje avuga ko mu gihe uru rubanza ruzaba ruburanishijwe abacamanza bazabogamira ku mucamanza mugenzi wabo wahohotewe ko bityo batizeye ubutabera bazahabwa.

    Nyuma y'ubwihane bwa Me Ndimumana Elisee, Me Ruremesha Nicolas nta kintu yongeyeho n'ubushinjacyaha nta kintu bwigeze buvuga.

    Umucamanza yahise ahagarika urubanza,asubika iburanisha urubanza rushyirwa igihe kitazwi.

    Umunyamategeko Me Gatete Collin,mu kiganiro cy'umwihariko yahaye Umuryango yavuze ko kwihana Umucamanza mu rukiko ari ibintu bisanzwe,ariko nanone uwihana umucamanza aba agomba gutanga ibimenyetso bifatika kuko kumwihana gusa bitaba bihagije.

    Me Gatete Collin yavuze ko iyo habayeho kwihana umucamanza urubanza ruhita ruhagarara rugasubikwa Umucamanza wari urifite agakora Raporo akayishyikiriza Perezida w'urukiko urwo rubanza rwaburanishirijwemo.

    Perezida w'urukiko asuzuma impamvu zatumye uwihannye yihana umucamanza iyo asanze impamvu yatanze nta shingiro zifite, wa mucamanza bari bihannye urubanza arusubiramo nta kabuza ariko iyo abaregwa batanze impamvu zifatika wa mucamanza bihannye aruvamo.

    Uru rubanza Umuryango uzarukurikirana kugera umucamanzna arufasheho icyemezo cya nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rusizi-ba-bagore-bakekwaho-gukubita-umucamanza-bihannye-umucamanza-urubanza

  • Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike zirukanye inyeshyamba mu birindiro bifatwa nk'icyicaro cyazo #rwanda #RwOT

    Jose Tembe, umunyamakuru wa BBC muri Mozambique avuga ko muri icyo gitero hafashwe imbunda nyinshi ntoya n'inini n'amasasu by'inyeshyamba.

    Awasse ubu ni agace kabohowe, kari muri 45Km mu burengerazuba bw'umujyi mukuru w'aka karere uri ku nyanja.

    Awasse ni hamwe mu hantu habiri muri Mocimboa da Praia aho kugumuka kw'izi nyeshyamba ziyitirira idini ya Islam kwatangiriye mu myaka ine ishize.

    Kubera uburyo ari ahantu h'ingenzi mu rugamba, hafatwaga nk'icyicaro gikuru cyizi nyeshyamba.

    Umujyi wa Mocímboa da Praia uri ku nyanja ukiri mu maboko y'izi nyeshyamba niwo ushobora gukurikiraho mu bitero by'izi ngabo za Mozambique zifashijwe n'iz'u Rwanda, nk'uko Tembe abivuga.

    Uwo mujyi uri muri 70Km mu majyepfo y'uwa Palma ahari umushinga munini wo guhindura gaze ibisukika washowemo miliyari z'amadorari na kompanyi y'Abafaransa ya Total.

    Tembe avuga ariko ko ikiri kure kurangira kuko izi nyeshyamba zikigenzura ahantu hatandukanye mu bice byinshi bya Cabo Delgado.

    Kuwa kabiri, Bernardino Rafael umukuru w'igipolisi cya Mozambique yasuye agace ka Awasse, aho yabwiye abanyamakuru ko aje no kureba uko hasubizwaho imiyoboro y'amashanyarazi n'itumanaho yashenywe n'izi nyeshyamba.

    Kubera kwangizwa kw'umuyoboro w'amashanyarazi wa Awasse, uturere twose two mu majyaruguru ya Mozambique nta mashanyatazi dufite kuva mu mpera z'umwaka ushize.

    Ingabo z'umuryango w'ibihugu bya Africa y'amajyepfo, SADC, nazo ziherutse kugera muri Mozambique ngo zinjire mu mirwano yo guhashya izi nyeshyamba.

    Izi nyeshyamba zateye ubwoba zinigarurira uduce twinshi mu ntara ya Cabo Delgado kuva mu 2017, abantu barenga 3,000 barishwe naho abarenga 800,000 barahunga.


    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-z-u-rwanda-n-iza-mozambike-zirukanye-inyeshyamba-mu-birindiro-bifatwa-nk

  • Niyonzima Olivier “Seif” ari mu biganiro byimbitse na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa na APR FC #rwanda #RwOT

    Uyu Niyonzima bivugwa ko yamaze kumenyeshwa n'ubuyobozi bwa APR FC ko batazakomezanya umwaka utaha ariyo mpamvu yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports.

    Uyu musore bivugwa ko atigeze atanga raporo y'imyitozo mu byumweru 2 bishize, bitashimishije ubuyobozi n'abatoza ariyo mpamvu basabye ko yirukanwa.

    Uyu mukinnyi akaba mu kwezi gushize

    APR FC yaherukaga kwirukana Bukuru Christophe,biravugwa ko yafashe umwanzuro wo kwirukana Niyonzima Seif wigeze gutoroka umwiherero muri shampiyona ishize hanyuma agaruka yasinze.

    Niyinzima Seif yavuye mu mwiherero w'ikipe ya APR FC ku mugoroba wo ku wa 11 Kamena 2021, agenda nta ruhushya asabye agaruka saa munani z'ijoro aho byavugwaga ko yaje yasinze, ubuyobozi buramufata buhita bumwirukana mu mwiherero.

    N'ubwo mu kwezi gushize Seif yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri APR FC, amakuru yizewe ava mu bari hafi y'uyu mukinnyi ndetse na APR FC yemeza koimpande zombi zasheshe amasezerano uyu munsi kubera iriya myitwarire mibi.

    Nyuma yo kumenyeshwa ko atazakomezanya na APR FC, Seif yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports yari yaturutsemo asinyira iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.

    Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/niyonzima-olivier-seif-ari-mu-biganiro-byimbitse-na-rayon-sports-nyuma-yo

  • Perezida wa Centrafrique ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye buriho nko mu rwego rw'umutekano ndetse n'ubufatanye bw'abikorera no gukomeza kwagura amahirwe y'ubutwererane mu mu kurushaho gushimangira umubano.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa CAR Sylvie Baïpo Temon yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda, aho ibihugu byiyemeje kwimakaza ubufatanye kugira ngo bikomeze gutera inkunga ingamba zo kubungabunga amahoro muri Santaradurika no kuyobora abaturage mu iterambere rirambye.

    U Rwanda ni umwe mu bagize uruhare runini mu butumwa bw'Amahoro bw'Umuryango Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) kuva mu 2014, by'umwihariko rukaba ruherutse no kohereza itsinda ry'ingabo zishinzwe kunganira ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu binyuze mu bufatanye bw'ibihugu byombi.

    Muri iki Cyumweru, Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF) bwatangiye kohereza Batayo y'inyongera y'abasirikare 750 mu butumwa bwa MINUSCA.

    Mu kwezi k'Ukwakira 2019 ni bwo Perezida Kagame aheruka kugirira uruzinduko rw'umunsi umwe muri Santarafurika, we na Perezida Touadéra bakaba barahagarariwe isinywa ry'amasezwerano arimo ajyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibikomoka kuri Peteroli hamwe n'ajyanye n'ubufatanye mu guteza imbere ishoramari.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-wa-centrafrique-ategerejwe-mu-rwanda-kuri-uyu-wa-kane

  • Abaturage ntibavuga rumwe ku byuma bibasuzuma uburwayi bw'imbere mu mubiri #rwanda #RwOT

    Abahanga mu ikoreshwa ry'ibyuma byo kwa muganga bisuzuma ubuzima bw'umuntu nka 'scanner' bahamya ko guca mu cyuma bikurura ingaruka nyinshi harimo no kurwara kanseri, bagatanga ihumure ko hari ubwirinzi bwateganijwe mu rwego rwo gukumira izo ngaruka. Ni mu gihe hari bamwe mu baturage bavugako bitewe impungenge nuko ngo bigabanya iminsi yo kubaho .

    Hirya no hino mu gihugu usanga ku bitaro bitandukanye hari abaturage bagana serivisi zo kwivuza, zirimo n'izo guca mu byuma bireba mu mubiri imbere.

    Iyo uganiriye na bamwe mu bahabwa izi serivisi, bavuga ko baterwa impungenge n'amakuru bumva ko ngo iyo umuntu aciye mu cyuma nka scanner ashobora gukuramo izindi ngaruka zirimo nko kugabanya iminsi yo kubaho cyangwa kurwara kanseri. Icyakora bakifuza ko ababisobanukiwe babaha amakuru nyayo kuko babyumva nk'ibihuha.

    Umwe mu baganiriye n'Umuryango yagize ati ” Numva bavuga ngo iyo umuntu aciyemo niko iminsi ye igagabanuka, nanjye nagiciyemo kenshi bakambwira ko iminsi nari kubaho igenda igabanuka, ubwo rero abantu bose bahamya ko kiriya cyuma ari kibi igihe cyose ugiciyemo ngo niba wari ufite mirongo itanu hagenda havaho umwe umwe ahubwo nk'abaganga babitubwiraho niba hari ingaruka bigira bakajya batugabanyiriza inshuro ducamo.”

    Dr Sendegeya Augustin, Umuganga akaba n'umuyobozi mukuru w'ibitaro bya kaminuza bya butare CHUB avuga ko koko izi ngaruka zishobora kubaho biturutse ku mirasire y'ibi byuma, icyakora agashimangira ko kwa muganga haba hari uburyo bwizewe bwateganyijwe mu kuzikumira.

    Yagize ati “Birumvikana rero ko iyo mirasire yitwa Rayonku kigero runaka ishobora kwangiza ibice bimwe by'umubiri, uturemangingo igahindura imikorere yatwo ikaba yatera indwara ya kanseri, ni ukuvuga ko mu mubiri haba hagiyemo imirasire myinshi.

    Mujya mwumva ibyo bita ingufu za nuclear, iyo habayemo gusohoka ku iyo mirasire myinshi ikajya hanze icyo gihe iba yateza ibibazo bikomeye cyane. Ariko nabamara impungenge ko iyo mirasire dukoresha aba ari mike cyane ku buryo itateza ikibazo.

    Hari n'ubwirinzi tugira aho tubikorera tugerageza ku buryo ya mirasire ikomeze iri muri cya cyumba imbere, abadamu batwite nabo ntabwo dukunze kubikora kuko tuba dufite impungenge zuko hari ikibazo yagira ku mwana atwite, ndetse no kubana bakiri batoya dufite uburyo tubikora tukabakingira, tukabafotora gusa mu magambo make iyo mirasire nibyo ishobora kuba yateza ikibazo iyo ikoreshejwe ari myinshi.

    Kuba bavuga ko bigabanya iminsi yo kubaho ndumva nabyo tubyitaho hagamijwe gukumira izo ngaruka navuze haruguru. “

    Inzobere mu buzima zishimangira ko guca mu cyuma, ari bwo buryo bwizewe bufasha umuntu kumenya neza indwara ziri mu mubiri we, zirimo nk'izo mu mara yo mu nda, umuvuduko w'amaraso, diyabete, kanseri, koroha kw'amagufa, indwara zo mu mutwe nk'ibibyimba, impyiko, n'izindi.

    INKURU YA: Iradukunda Yves

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abaturage-ntibavuga-rumwe-ku-byuma-bibasuzuma-uburwayi-bw-imbere-mu-mubiri

  • Nyuma y'iminsi 23 atangajwe nk'umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo gusezera burundu umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga Niyonzima Olivier Sefu, Impamvu yisezererwa ry' umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu nkuko byatangajwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe y'ingabo.

    Nk'uko byatangajwe n'urubuga rwa APR FC, umuyobozi w'iyi kipe Lt General Mubarakh Muganga yavuze ko uyu mukinnyi yagiye agaragaza imyitwarire itari myiza mu bihe bitandukanye bihabanye n'indagagaciro zigomba kuranga abakinnyi ba APR FC ndetse avuga ko uyu mukinnyi yagiriwe inama kenshi akomeza kubyirengagiza nkana.

    Umuyobozi wa APR FC yakomeje agira ati 'dushyira imbere imyitwarire myiza kuruta ikindi cyose mu muryango wa APR FC kuko turerera igihugu'.

    Aha kandi yavuze ko imbarutso yisezererwa rya Niyonzima Olivier Sefu yabaye kwanga kwikoresha imyitozo aho bari mu ngo zabo nkuko babisabwe n'abatoza, ibi ngo bikaba byiyongera ku myitwarire yakomeje kuranga uyu mukinnyi na mbere hose.

    Sefu atandukanye na APR FC, nyuma yaho ubwo hari ku itariki ya 12 Nyakanga 2021 ku rubuga rwa internet rwayo bari batangaje ko uyu mukinnyi yongereye amasezerano y'imyaka ibiri akinira iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati mu kibuga yaramaze imyaka atandukanye na APR FC nyuma yaho yari amaze imyaka ibiri muri iyi kipe yagezemo avuye muri Rayon Sports, Sefu ari muri iyi kipe yatwaranye nayo ibikombe bibi bya shampiyona bikurikirana ndetse banatwaye badatsinzwe umukino n'umwe.

    The post Nyuma y'iminsi 23 atangajwe nk'umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yiminsi-23-atangajwe-nkumukinnyi-wongereye-amasezerano-apr-fc-yatandukanye-na-niyonzima-olivier-seif-kubera-imyitwarire-mibi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yiminsi-23-atangajwe-nkumukinnyi-wongereye-amasezerano-apr-fc-yatandukanye-na-niyonzima-olivier-seif-kubera-imyitwarire-mibi

  • Ibyo wamenya by’ingenzi Komite Nyobozi ya Rayon Sports yabwiye abayishyiriye amafaranga ya Blaise #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo abafana b’ikipe ya Rayon Sports bashyikirije iyi kipe amafaranga angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 600 kugira Nishimwe Blaise adasohoka muri iyi kipe, bizezwa ko mu minsi mike babona Rayon Sports ikomeye.

    Hamaze iminsi havugwa inkuru y’uko umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nishimwe Blaise usigaranye imyaka 2 y’amasezerano muri iyi kipe, ashobora gutandukana nayo bitewe n’uko itubahirije amasezerano bumvikanye.

    Nishimwe Blaise yasinyiye Rayon Sports imyaka 3 muri Nzeri 2020, bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n’igice, nyuma yahawe miliyoni n’ibihumbi 100 bamusigaramo miliyoni n’ibihumbi 400 ari nayo yabishyuzaga avuga ko banze kumwishyura aho ashaka ko amasezerano aseswa bagakora andi.

    Mu rwego rwo kugira ngo uyu mukinnyi atagenda, amatsinda y’abafana(Fan Clubs) y’iyi kipe yakusanyije amafaranga y’uyu mukinnyi yari asigaye, aho babonye miliyoni 2 n’ibihumbi 600.

    Aya mafaranga bayahaye bamwe mu bayobozi ba Fan Clubs ngo bayashyire komite Nyobozi y’iyi kipe ariko babaha n’ubutumwa bwo kuyibwira ko bababwira ahazaza h’iyi kipe ndetse ko Blaise naramuka agiye bagomba nabo kwegura.

    Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 2 Kanama, amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri iyi nama yahuje Komite Nyobozi ya Rayon Sports na bamwe mu bayobozi b’abafana b’iyi kipe babijeje ko umwaka utaha bazaba bafite ikipe ikomeye.

    Icya mbere bababwiye ko bakwiye gushyira umutima mu gitereko kuko Nishimwe Blaise ntaho azigera ajya kuko atari umukinnyi ugurishwa.

    Ikindi bababwiye ko bagiye kugura abakinnyi kandi b’amazina hano mu Rwanda, aho banabwiye aba bayobozi ba za Fan Clubs amwe muri ayo mazina(gusa uwahaye amakuru ISIMBI yirinze kuyatangaza).

    Ikindi ni uko hari abakinnyi b’abanyamahanga b’amazina akomeye mu minsi mike iyi kipe izasinyisha kandi abafana bazishimira kumva ayo mazina.

    Abafana ba Rayon Sports bahawe icyizere ko ikipe mu minsi mike izana abanyamahanga bakomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-by-ingenzi-komite-nyobozi-ya-rayon-sports-yabwiye-abayishyiriye-amafaranga-ya-blaise

  • Abamotari 46.000 barimo gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima ‘RBC’, nibura abantu bagera ku 300.000 ni bo bazakingirwa mu gihe cy’ukwezi n’igice, uhereye ku itariki 3 Kanama 2021 ubwo hatangizwaga ubwo bukangurambaga bwo gukingira abantu bari mu byiciro bitandukanye harimo n’Abamotari.

    Ibikorwa byo gukingira birabera muri ‘Camp Kigali’, ku ‘Kibuga cya Expo’ i Gikondo, ndetse no ku bigo nderabuzima, bita cyane cyane ku bantu bafite imyaka 40 kuzamura.

    Iyo gahunda igamije ko hakingirwa abantu batanga serivisi zituma bahura n’abantu benshi ku buryo byatuma bandura Covid-19 ku rusha abandi.

    Abamotari ndetse n’abakozi ba za hoteri bari muri ibyo byiciro by’abagomba gukingirwa Covid-19 hatitawe ku myaka bafite. Abagore batwite ndetse n’abonsa na bo bari muri ibyo byiciro by’abagomba gukingirwa Covid-19.

    Aganira n’ikinyamukuru ‘The New Times’, Ngarambe Daniel, Umuyobozi w’urugaga ry’Abamotari mu Rwanda ‘Ferwacotamo’ yavuze ko gahunda yo gukingira Abamotari iziye igihe.

    Kuri we, ngo mu minsi itanu abamotari bose bateganywa gukingirwa mu gihugu bazaba bamaze gukingirwa, ariko ibyo ngo bizaterwa n’uko inkingo zibonetse.

    Biteganyijwe ko abamotari 26.000 ari bo bazakingirwa mu Mujyi wa Kigali, na ho mu Ntara hagakingirwa 20.000.

    Ngarambe yagize ati “Abamotari bishimiye guhabwa inkingo, turashimira Guverinoma yatekereje gukingira Abamotari nka kimwe mu byiciro by’abantu bafite ibyago byo kwandura Covid-19”.

    Abayobozi muri RBC bavuze ko abarimo gukingirwa mu bukangurambaga bwatangiye tariki 3 Kanama 2021, barimo guhabwa urukingo rwa ‘Pfizer’.

    Abamotari bakingiye bavuga ko bishimiye kubona urukingo.

    Mfashijwenimana Jean Baptiste, Umumotari ukorera mu Karere ka Gasabo, yavuze ko mbere yatinyaga urukingo rwa Covid-19 kubera ibihuha yarwumvagaho, ariko ubu ngo azi akamaro karwo mu kumurinda.

    Macumbi Aimable, we ni Umumotari ukorera mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ubu nta bwoba agitewe n’urukingo rwa Covid-19.

    Yagize ati “Twajyaga twumva ibihuha byerekeye urwo rukingo, nkumva mfite ubwoba bwo kurwiteza, ariko ubu namenye ko nta ngaruka mbi rwangiraho, ahubwo rundinda”.

    Hashize igihe Guverinoma y’u Rwanda itangiye gukingira abaturage uko inkingo zigenda ziboneka.

    Abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima bizeza Abanyarwanda ko gahunda bari bihaye yo gukingira nibura 60% by’Abaturarwanda bitarenze uyu mwaka wa 2021 izagerwaho n’ubwo habanje kubaho ikibazo cy’ibura ry’inkingo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko u Rwanda rutegereje inkingo zigera kuri Miliyoni eshatu zizaba zageze mu gihugu bitarenze ukwezi kwa Nzeli 2021.

    Kugeza tariki 3 Kanama 2021, abantu bagera ku 466.522 ni bo bari bamaze gukingirwa ku buryo bwuzuye mu Rwanda, ni ukuvuga bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo.

  • Yihinduye umukobwa kugirango akorere ibizamini bya Leta inkumi yihebeye.. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Khadim Mboup yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa yigize umukobwa mu kizamini, agamije kugikorera umukunzi we. Amakuru y'ibitangazamakuru bitandukanye birimo The Star, avuga ko Khadim Mboup yabikoze kugira ngo akorere ikizamini umukobwa bakundana byahebuje ukunda gutsindwa n'ururimi rw'icyongereza.

    Khadim Mboup, umunyeshuri w'imyaka 22 yaje gufatwa atabwa muri yombi. We avuga ko yabikoze kubera urukundo rwinshi akunda umukunzi we kuko yagorwaga kenshi n'Icyongereza nk'uko bitangazwa n'ibitangazamakuru by'iwabo muri Senegal.

    Source : https://yegob.rw/yihinduye-umukobwa-kugirango-akorere-ibizamini-bya-leta-inkumi-yihebeye/

  • Ubwiyongere bw'abakingiwe bakomeje gukwirakwiza covid19 buteye inkeke. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru z'ibinyamakuru bikomeye ku isi ,zatangaje ko abandura Covid-19 barakingiwe bakomeje kuba benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo buteye inkeke.

    Washington Post yo muri America yemeza neza ko abantu bakingiwe inkingo zose zisabwa n'amategeko aribo bahangayikishije cyane kurusha abatarakingirwa, kuko aba bakingiwe ngo aribo bafite uruhare runini mu gukwirakwiza icyorezo. Aya makuru yatangajwe nibi binyamakuru bikomeye ku isi kandi, bemeza ko nabo bayakuye mu mibare mishya y'ikigo cya America gishinzwe kurwanya indwara z'ibyorezo CDC ndetse bikaba biteganyijwe ko azashyirwa ahagaragara kuri uyu wa gatanu nk'uko NCB NEWS yabyanditse.

    Kuri ubu muri America gusa bari kurwana n'ubwandu bukomeje kwiyongera cyane bushya ndetse igikomeye muribyo nuko abagera kuri 80% byabandura bose basanganwa ubwandu bwa Delta. Muri America abantu barenga miliyoni 178 bamaze guterwa urukingo byibuze rumwe ndetse miliyoni 155 muribo bangana na 60% by'abanyamerika bose, bamaze gufata inkingo zose, ibi rero ngo bifite uruhare runini mu gukwirakwiza ubwandu bushya.

    Nubwo bimeze bityo ariko abahanga bemeza ko uwakingiwe atabasha kuremba cyangwa ngo yitabe Imana ariko kandi ashobora kundura ndetse akanduza abandi.

    Source : https://yegob.rw/ubwiyongere-bwabakingiwe-bakomeje-gukwirakwiza-covid19-buteye-inkeke/