Category: Uncategorized

  • Rihanna yabaye umugore wa mbere muri Muzika ukize ku Isi #rwanda #RwOT

    Rihanna ubu arabarirwa umutungo wa miliyari irenga y'amadorari, akaba n'umugore ukize kurusha abandi muri muzika ku isi, nk'uko bitangazwa na Forbes. Iki cyamamare muri pop kibarirwa agaciro ka miliyari $1.7, mu gihe kompanyi ye ikora ibikoresho byo kunogereza uburanga bw'abagore Fenty Beauty ibarirwa agaciro ka miliyari $1.4

    Ibisigaye ku mutungo we biva ahanini kuri kompanyi ye Savage x Fenty, ikora utwambaro tw'imbere tw'abagore ibarirwa agaciro ka miliyoni $270. Undi mutungo usigaye ni uwo avana muri muzika no gukina filimi.

    Rihanna nkuko BBC ibitangaza, ubu ni uwa kabiri inyuma ya Oprah Winfrey nk'umugore ukize cyane mu bijyanye n'imyidagaduro.

    Rihanna, amazina ye nyakuri ni Robyn Fenty — yafunguye Fenty Beauty mu 2017 afatanyije na kompanyi y'imirimbo ihenze LVMH. Icyo gihe, yavuze ko intego y'ibikorwa bye ari ukuneza 'buri mugore wese uko ateye' atangirana amoko 40 y'ibyo gusiga uburanga, ibintu icyo gihe bitari byitezwe.

    Kubera uko ibicuruzwa bye byakunzwe byaganishije ku cyo bise 'Fenty Effect' aho kompanyi zindi zikora nk'ibyo byabaye ngombwa ko zagura ibicuruzwa zakoraga byo kunoza uburanga.

    Fenty Beauty yinjije arenga miliyoni $550 mu mwaka wayo wa mbere, nk'uko bivugwa na LVMH. Gusa business zose za Rihanna ntabwo zamuhiriye.

    Rihanna n'umukunzi we A$AP Rocky baherutse kuboneka bari gufata amashusho y'indirimbo yabo.

    Mu ntangiriro z'uyu maka, uyu mukobwa w'imyaka 33 yumvikanye na LVMH bafunga ishami rya Fenty rikora imyenda nyuma y'imyaka itageze kuri ibiri rikora.

    Rihanna ukomoka ku kirwa cya Barbados yagurishije kopi zirenga miliyoni 250 za muzika ye, ariko kuva mu 2016 ntarasohora album y'indirimbo. Gusa aherutse kuboneka ari gufata amashusho y'indirimbo yakoranye n'umusore w'inshuti ye,'Umuraperi' A$AP Rocky.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/rihanna-yabaye-umugore-wa-mbere-muri-muzika-ukize-ku-isi/

  • Ruhango : Abagore 2 bakora uburaya bagundaguranye bapfa umugabo bombi batasezeranye #rwanda #RwOT

    Iyi nkundura y’abagore, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kanama 2021 ndetse umwe muri bo yageze aho afata icyemezo cyo kujya kugura urwembe ubundi arukatisha mugenzi we.

    Mukanyandwi Rosine wakatishijwe urwembe avuga ko uyu mugabo yaje kumusura ubundi baza kumva umugore witwa Irene abinjiranye mu nzu kugera aho yaje gukatagura n’inzembe uyu witwa Mukanyandwi amusanze mu nzu ye.

    Ati 'Narenganye kuko umuntu yansanze mu nzu iwanjye, mfite ubwoba ko yanyanduje ubwandu kuko abufite.'

    Mukanyandwi avuga ko uwo mugabo yari yaje kumusura ngo baganira ku bijyanye n’umubano kuko uwo mugabo yari yarabimusabye undi amubwira ko bazafata umwanya bakabitekerezaho, ngo yari yaje gufata umwanzuro.

    Abaturanyi ba Mukanyandwi bavuga ko uriya mugore wakatishije mugenzi we inzembe yavuye mu wundi Mudugudu akaza kurwana muri Gataka, ngo bombi ariko basanzwe bakora umwuga wo kwicuruza uzwi nk’uburaya.

    Uyu ati 'Bose ni indaya kandi buri muntu yemerewe gucuruza ibye kandi umugabo yemerewe kugura aho yumva ibiryoshye biri.'

    Umwe mu bacyecuru bari ahabereye iki gikorwa yavuze ko bibabaje n’ubwo abo bombi bicuruza ariko Mukanyandwi yakorewe ihohoterwa agakatishwa n’inzembe ku buryo hari n’ubwoba ko yaba yamuteye indwara.

    Ati 'Niba umugore yaje agasanga umugabo ari aha ngaha kandi batarasezeranye nta n’umwana bafitanye nta mpamvu yo gukora ibi, umugabo ubwe ngo yarivugiye ngo uriya mugore nta kigenda mu buriri, dufite n’ubwoba ko ziriya nzembe zamutera na SIDA kuko uriya asanzwe ayivugwaho.'

    Abaturage bo mu Mudugudu wa Gataka bavuga ko uriya mugore witwa Irene agomba guhanwa kuko yateye Umudugudu wabo akarenga agakata n’inzembe Mukanyandwi.

    Bati 'Icyo tureba ni ukugira ngo umuntu aterwe mu rugo rwe asangwe mu nzu bamukomeretse n’inzembe, turasaba ko arenganurwa kuko iri ari ihohoterwa yakorewe kuko kugeza ubu yabuze uko ajya kwivuza kuko nta bushobozi afite.'

    Amakuru avuga ko bariya bombi baje kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango nyuma bombi bakarekurwa bagasaba ko Mukanyandwi yajya kwivuza ariko abaturage bakavuga ko ibyo Polisi yakoze atari byo ko uriya Irene wakatishije mugenzi we inzembe yari akwiriye guhanwa n’amategeko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko iby’iriya nkuru y’umugore wakatishije mugenzi we izembe yayimenye abibajijwe na BTN TV.

    Yagize ati 'Ngiye kubikurikirana menye amakuru yabyo, BTN ubwayo ni yo yampaye inkuru, ubundi abaturage iyo bagize ibyo bapfa baregera ubuyobozi ariko nta kirego cyabo kugeza uyu munsi mfite.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Abagore-2-bakora-uburaya-bagundaguranye-bapfa-umugabo-bombi-batasezeranye

  • Umuhanzikazi Tonzi yahaye ubutumwa Rocky wihaye imvugo ya ‘Nta Gikwe'(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, yakebuye Rocky Kirabiranya wazanye imvugo ya ‘Nta Gikwe’.

    Rocky Kirabiranya umusobanuzi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, akunze kumvikana avuga ko ‘Nta Gikwe’ azakora.

    Nyuma y’uko Meddy asohoye indirimbo My Vow ikarebwa n’abantu benshi, ikaba ari indirimbo yakoreye umugore we amusezeranya kuzamukunda iteka, harimo n’amashusho y’ubukwe bwabo.

    Uyu musore yifashe amashusho agira ati “nabonye hari umuhanzi wasohoye indirimbo agumura abantu ndetse yarebwe cyane, ariko rwose ndagira ngo mbabwire ko nta kudohoka.”

    Umuhanzikazi Tonzi uherutse gusohora indirimbo ‘Ubukwe’ yabwiye ISIMBI ko kugira umuryango ari gahunda y’Imana kandi ko umuntu utazi inkomoko ye bimubabaza cyane.

    Ati “Aha nagisubiza mu ijambo ry’Imana iyo uri kure y’Imana, iyo utazi inkomoko yawe bikugora no kumenya ahazaza hawe rero kugira ngo ikiremwamuntu kibeho kisobanukiwe ni uko umenya Imana ukamenya umuremyi wawe, uzarebe abantu bafite ibikomere byo kuba batazi ababyeyi babo, niyo wakira gute uhora uvuga uti uwazanyereka inkomoko yanjye”.

    “Rero kuba abantu tuzi ko tubeshejweho natwe n’ibintu bifatika ariko twibuke ko umuremyi wacu ari Imana iyo uri kure y’Imana utakaza orginalite yawe ariko iyo uri mu Mana ukurikiza umugambi w’Imana ugakurikiza amategeko yayo ibyo byose bikakuryohera niyo mpamvu ngo hahirwa abasogongeye”.

    Agaruka k’umvugo ya Rocky yavuze ko ashobora yarabihiwe n’aho yaturutse kuko ngo nubwo umuntu ashobora kuba agenda mu modoka nziza ariko hari ikindi abura.

    Ati “Rero kuba uriho wishimye ubona ugendera mu modoka ni uko wabyawe n’umugore wahuye n’umugabo, rero wowe niba utishimiye kuzagira umuryango ushobora kuba warabihiwe n’aho waturutse, nanjye ndi mu bukangurambaga bw’ubukwe nabo bari mu bukangurambaga bwabo ngo bwo kudakora igikwe.”

    Nubwo Rocky Kirabiranya akunze kumvikana avuga izi mvugo, nta muntu uzi neza ko aba akomeje kuko nta muntu mu buzima utakwishimira kugira umuryango.

    Rocky amenyerewe mu mvugo ya ‘Nta Gikwe’

    Tonzi avuga ko Rocky ashobora kuba yarabihiwe n’aho akomoka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-tonzi-yahaye-ubutumwa-rocky-wihaye-imvugo-ya-nta-gikwe

  • Kuba muri Amerika (USA) ntibyoroshye – Mike Davis #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mike Davis
    Mike Davis

    Mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, Mike Davis aravuga ko ku bwe asanga abantu baba bifuza kujya kwibera muri Amerika, ngo hari ibintu byinshi baba batazi, ari yo mpamvu yiyemeje kugira ibyo abasobanurira nk’umuturage w’icyo gihugu kandi ukizi neza mu mizi.

    Mu butumwa bwe kuri Twitter, Mike Davis aterura agira ati:
    “Kuba Umunyamerika mbere na mbere bivuze ko hari ibyo igihugu cyawe kigomba kugukorera, ni ukuvuga wowe, umugore wawe n’abana bawe, ariko nawe hari ibyo ukigomba kandi bikomeye.

    Ku myaka 18, abana bawe b’abahungu basabwa kwitabira ibikorwa byihariye bifitiye inyungu igihugu – urugero nko kujya mu gisirikare bakoherezwa aho rukomeye. Mbese iyo utararenza imyaka 25 utegetswe kwiyandikisha mu gisirikare! Abakobwa na bo biri hafi kubageraho.

    Ugomba kwishyura imisoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) buri mwaka kugeza igihe uzapfira. Abana bawe na bo basabwa kubyubahiriza igihe bamaze kuzuza ibisabwa, kandi bakabikora iteka ryose aho baba bari hose ku isi, bapfa kuba bafite ubwenegihugu bwa USA.

    Iyo abana bawe bagiye kugurisha imitungo yawe utakiriho, bagomba kuyimenyekanisha nk’inyungu ziyongereye ku byo batunze kandi bagasobanura ibyo ari byo.

    Ikindi kandi niba ufite konti ubitsamo ziri hanze ya USA, utegetswe kuzitangira raporo buri mwaka. Ni raporo izwi nka FBAR (Report of Foreign Bank and Financial Accounts). Igihe utabyubahirije, ibihano birahari kandi biremereye!

    Ugomba kuzuza imbonerahamwe (form) izwi nka 8939 (FATCA) kuri buri gikorwa, igikoresho, konti, ishoramari ufitemo imigabane n’uburenganzira ku micungire yabyo. Igihe utabyubahirije, ibihano birahari kandi biremereye!

    Ibikorwa na serivisi muri USA *BIRAHENZE*. Abarera abana, abakozi bo mu rugo, abashoferi, abita ku bantu – wabona icyo ubahemba se?

    Amafunguro nyayo na yo abona umugabo agasiba undi. Ntibigutangaze ninkubwira ko ifunguro ry’ibanze (ridahenze) muri USA rigura hagati ya $20-25 (25.000FRW) ku muntu umwe. Ariko wifuza n’ifunguro rihendutse (iryo muri USA bita ingirwa-funguro), naryo rirahari kandi igihe cyose ku 1000FRW ($1) kuri resitora za McDonalds!”

    Mike Davis akomeza ati:
    “Serivisi z’ubuvuzi zo ni urwenya muri USA. Ni ukuri pe, yego zifite ubuziranenge buri hejuru, ariko kubwigondera ni nko kurota ku manywa. Urugero: hari ubuvuzi bubayo buzwi nka ‘ultrasound’, kubuhabwa mu gihe cy’amezi atatu – ane bigusaba kwishyura $374 (asaga ibihumbi 370FRW).

    Kugura inzu byo birahendutse mu bice byinshi bya USA (uvanyemo imijyi yihagazeho nka San Francisco, New York City), NABWO igihe ufite ikikwingiriza agatubutse KANDI ufite n’akazi katajegajega. Kugura imodoka nabyo ni kimwe. Ufite akazi wizeye? Warizigamiye? Inzu n’imodoka byo si ikibazo.

    Kubona inguzanyo *BIROROSHYE* kandi urebye ntabwo bihenze. Amakarita ya banki ya ‘Credit cards’ aguhesha inguzanyo y’inyungu ya 20% APR; mu gihe ideni rya banki ritangirwa ingwate ryo riri ku nyungu ya 2,8% (ubu tuvugana).”

    Mike Davis ariko ngo hari ibintu bimubabaza ajya abona hirya no hino ku isi biba ku Banyamerika. Aragira ati:

    “Iyo uri Umunyamerika ntuhwema guhura n’abantu bakubaza ubutitsa niba ufite abantu muziranye muri Ambasade. Ashwi ntabo pe! Ariko byibuze tuzi uko akazi kaho gakorwa. Hari n’abakubaza niba “wabafasha kubona visa” cyangwa “kubona ubwenegihugu”. Ibi duhura nabyo buri cyumweru, inshuro nyinshi, byibuze kabiri mu cyumweru.

    Mu by’ukuri mbabazwa no guhora mpatwa ibibazo n’abantu bo hirya ni hino ku birebana na politiki n’ibikorwa bya USA. Ngabo abambaza iby’intambara yo muri Afghanistan, ibya Donald Trump kugera no kuri politike y’imihindagurikire y’ikirere.

    Abantu benshi bibwira ko nkomoka mu baherwe kubera ko ndi Umunyamerika. Ashwi! Mama yari umushoferi wa bisi mu gihe data yari umukozi usanzwe wo mu ruganda ushinzwe kwakira ibyinjira, kubibika, gutunganya ibisohoka, no kugenzura ububiko.

    Ikindi kimbabaza ni ukubona aho ngiye hose bashaka kunyishyuza amafaranga y’umurengera ku gicuruzwa cyangwa serivisi runaka mba nkeneye kubera gusa ko ndi Umunyamerika. Ibi ariko ntabwo binca intege kuko mparanira guciririkanya nk’abandi bose, byananirana nkigendera ariko nagerageje kuko mba nzi neza ko ndimo guhendwa.

    Icyiza cyo muri USA ni uko ibikorwa byinshi biboneka amasaha 24 kuva kuwa mbere kugera ku cyumweru, cyane cyane mu mazu y’ubucuruzi manini. Ibi ni byo nkumbura cyane – kuva mu rugo saa cyenda za mu gitondo igihe nta bitotsi mfite nkajya guhaha ibyo nkeneye nkabibona.”

    Mike Davis aragira n’icyo avuga ku bugizi bwa nabi bwabaye karande muri USA, akagira ati:
    “Ubugizi bwa nabi burahari muri USA. Reka dufate urugero rwa Chicago: Muri Nyakanga 2021, hishwe abantu 105 barashwe; 517 bakomerekejwe no kuraswa, abishwe bose muri rusange ni 110.

    Mu mujyi wa Chicago buri minota ibiri haba harashwe umuntu umwe, (Chicago ituwe na miliyoni 2,7 z’abaturage mu gihe Kampala ituwe na miliyoni 1,5)”

    Mu kwanzura ubutumwa bwe kuri Twitter aho agerageza kwereka abatuye isi ko kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atari ukuba muri Paradizo, Mike Davis aratanga ubundi butumwa ariko noneho asa n’uwirengera nk’uko abyivugira agira ati: Amerika na none ariko ikunda imanza.

    Mike Davis akongera ati: “Amerika ni igihugu cyiza gifite abaturage beza. Nubanira abaturanyi bawe neza mugafatanya kubaka ubumwe aho mutuye kandi UKABIGIRAMO URUHARE – Amerika rwose ishobora kukubera icumbi ryiza aho abaturanyi bawe bahinduka umuryango wawe kandi mugafatanya muri byose.

    Mboneraho no kubibutsa ko urutonde rw’ibyo nifuzaga kubabwira rutarangirira aha, kandi ko ibitekerezo byanjye nta rwego bihagarariye rwaba urw’amategeko cyangwa urw’imari cyangwa se urundi rwego runaka rutanga inama.”


  • Mu byumweru 2 impinduka zizaba zagaragaye-Minisitire Gatabazi asubiza abasaba ko insengero zifungurwa #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye amadini n’amatorero muri rusange ubufatanye bwabo na Leta mu kurwanya Covid 19, by’umwihariko n’ubufasha bagaragarije abaturage mu gihe cya guma mu rugo batanga ibyo kurya. Aha niho yahereye abasaba ko bakwihangana ibyumweru bibiri hakaba hafatwa izindi ngamba, bityo insengero zigafungurwa.

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 4 Kanama 2021 mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC], abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, abahagarariye inzego z’umutekano n’abayobozi b’ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda. Yigaga ku busabe bwabo bw’uko bakoroherezwa insengero zikongera gufungura.

    Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda Minisitire Gatabazi asubiza icyo kifuzo yagize ati' Twakiganiriyeho, ubundi inama y’abaminisitire iyo yateranye igafata imyanzuro iba igomba gushyirwa mu bikorwa kuko iba yasuzumwe mu buryo bw’ubushishozi.

    Twaberetse uko icyorezo gihagaze muri buri ntara, bo bakekaga ko imirenge 50 ari yo ifite ikibazo gikomeye ariko twaberetse ubwandu hirya no hino mu gihugu kuri buri ntara. Baza kubona ko hari imirenge myinshi ifite ubwandu buri hagati ya 5 na 10%.'

    Minisitire gatabazi yijeje ko' Mu gihe cy’ibyumweru bibiri impindua zizaba zagaragaye' , hanyuma bagakomeza kwifashisha ikoranabuhanga n’itangazamakuru nka radiyo, tereviziyo n’ubundi buryo.

    Abayobozi b’amadini n’amatorero kandi barasabwa gushishikariza abayoboke babo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no kwitabira gahunda yo kwakira inkingo.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mu-byumweru-2-impinduka-zizaba-zagaragaye-Minisitire-Gatabazi-asubiza-abasaba.html

  • Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ikomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ProTouch ProCycling yo muri Afurika y’Epfo.

    Mugisha Moise w’imyaka 24, ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda barimo kuzamuka neza muri uyu mukino, akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya SACA, ariko mu minsi yashize bakaba baragiranye ibibazo n’umutoza wayo Niyonshuti Adrien byanatumye atitabira Tour du Rwanda 2021.

    Uyu mukinnyi uheruka mu Mikino Olempike mu kwezi gushize i Tokyo mu Buyapani, nubwo atasoje isiganwa kubera impanuka yakoze, yamaze gusinyira iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo.

    Umuyobozi ushinzwe siporo muri iyi kipe ya ProTouch, Tony Harding yavuze ko bishimiye cyane gusinyisha Mugisha kuko bizeye ko hari icyo azabafasha mu ikipe yabo.

    Ati “twishimiye kugira umukinnyi nka Mugisha Moise mu ikipe yacu. Twizeye ko hari imbaragaga azongera ku bindi by’iciro by’abakinnyi bacu muri rusange.”

    Muri 2020 Mugisha Moise yasoje ku mwanya 2 muri Tour du Rwanda yegukanywe n’umunya-Eritrea, Natnael Tesfatsion, muri uwo mwaka kandi yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya.

    Uyu mwaka muri Werurwe Mugisha Moise ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri aho yegukanye imidali 2, umwe w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe [ITT] ndetse n’uwa Feza mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe [TTT].

    Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ya ProTouch, ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bahagaze neza

    Ikipe yamaze kumutangaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-moise-yamaze-gusinyira-ikipe-ikomeye-muri-afurika

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu 6 bitabye Imana, abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 44,227 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Gatatu abasezerewe mu bitaro ari 24 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 20, abarembye ni 45.

  • Minisitiri Gatabazi yavuze kuri Gitifu washyize Akagari muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney

    Tariki ya 3 Kanama 2021, nibwo hasohotse itangazo ryanditswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare ashyira muri Guma mu Rugo Akagari ka Gatare kari mu Murenge ayobora.

    Ni ibintu byatunguye benshi ndetse abandi batanga ibitekerezo ko uyu muyobozi yarengereye, abandi bamushima gufata icyemezo agamije kurinda abaturage ayobora.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwahise butesha agaciro itangazo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, ndetse abantu batangira kuvuga ko uyu muyobozi ashobora gufatirwa ibihano, abandi bakavuga ko ashobora no kwirukanwa.

    Ministiri Jean Marie Vianney Gatabazi aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyo umuyobozi yakoze nta gikuba yaciye.

    Agira ati “Umuyobozi akurikije ibibazo biri aho ayobora agomba gufata inshingano, kuri we yabonye ko ibyiza ari ugushyira Akagari muri Guma mu rugo, kubera ko afite imibare n’uburambe bwaho kandi bimuteye impungenge, ubundi birashoboka ko ahantu abayobozi batuye, bayobora, gushyiraho ibyemezo biba byafashwe n’Inama y’ Abaminisitiri nk’isuku, umuganda, kandagira ukarabe, guhana intera bishoboka ariko gushyira agace muri Guma mu Rugo biri ku rundi rwego.”

    Ministiri Gatabazi avuga ko umuntu agira ubushake, kwitanga ariko icy’ingenzi ngo ni uko hagomba kubaho no kugisha inama.

    Agira ati “Icyiza ni uko bitashyizwe mu bikorwa, umuyobozi aba akeneye inama, nta gikuba cyacitse ku buryo twavuga ko yafatirwa ibihano, iyo akoze ikintu kitari cyaganirwaho agirwa inama.”

  • Inkuba yishe abantu 17 mu bari batashye ubukwe #rwanda #RwOT

    Abantu batari munsi ya 17 mu bari mu birori by'ubukwe bapfuye muri Bangladesh nyuma yuko bakubiswe n'inkuba, nkuko abategetsi babivuze.

    Abandi 14, barimo n'umugabo wakoze ubukwe, bakomeretse. Umugeni ntabwo yari ari muri ibyo birori.

    Abari muri uwo munsi mukuru bari barimo basohoka mu bwato mu mujyi wa Shibganj ukora ku mugezi, bajya mu nzu y'abageni, ubwo bakubitwaga n'inkuba.Abantu bahatuye bavuze ko habayeho imirabyo myinshi yerekeza kuri iryo tsinda.

    Buri mwaka, abantu babarirwa mu magana bicwa n'inkuba muri Aziya y'amajyepfo.

    Mu 2016, Bangladesh yatangaje ko inkuba ari ibyago kamere biyugarije, ubwo abantu barenga 200 bapfaga mu kwezi kwa gatanu konyine, barimo na 82 bapfuye mu munsi umwe.

    Inzobere zivuga ko gutema amashyamba byagize uruhare mu kwiyongera kw'inkuba zikubita zikica abantu kuko hatakiriho ibiti birebire mbere byashoboraga gucubya izo nkuba.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/05/inkuba-yishe-abantu-17-mu-bari-batashye-ubukwe/

  • Ihurizo kuri APR FC #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu ikipe ya APR FC ishobora kutekerekeza muri Maroc kwitegurirayo umwaka utaha w’imikino, ni nyuma y’uko hajemo gahunda z’ikipe y’igihugu kandi ikaba ari imwe mu makipe atangamo abakinnyi benshi.

    Kuri gahunda y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, yagombaga kujya muri Maroc ku bufatanye n’ikipe ya gisirikare muri iki gihugu ya FAR Rabat kwitegurirayo umwaka utaha w’imikino harimo shampiyona ndetse n’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Gahunda y’iyi kipe yajemo agatotsi nyuma y’uko n’ikipe y’igihugu igomba kwitegura imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

    Iyi kipe yagombaga kugenda muri uku kwezi, amakuru ISIMBI yamenye ni uko banatekereje kuba bajyana abakinnyi batazahamagarwa ngo abandi bazabasangeyo ariko basanga bitapfa gukunda kuko umukino wa nyuma w’Amavubi muri iyi mikino azawukina habura iminsi 6 gusa kugira ngo shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022 utangire, ikindi ntibakimana abakinnyi mu ikipe y’igihugu.

    Ibi rero bikaba bishobora gutuma iyi kipe itajya gukorera umwiherero muri iki gihugu cyane ko ikipe y’igihugu nta gihindutse izahamagarwa mu cyumweru gitaha.

    Shampiyona ikaba izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri gahunda bikaba bigaragara ko Amavubi azaba amaze gukina imikino 4 yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Tariki ya 1 Nzeri u Rwanda ruzasura Mali, tariki ya 5 Nzeri rwakire Kenya i Kigali, tariki ya 6 Ukwakira rwakire Uganda mu gihe tariki ya 10 Ukwakira ruzasura Uganda.

    APR FC ishobora kuterekeza muri Maroc

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-apr-fc