Category: Uncategorized

  • Umugeni yateye benshi urujijo kubera uburakari yari afite ku munsi w'ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Umugeni wo muri Nigeria yateye benshi urujijo ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yagiye hanze umugabo ari gukora ibishoboka byose ngo amusetse ariko biba iby'ubusa.

    Uyu mugore wari uhagaze hagati y'abantu benshi bari batashye ubukwe bwe,yari arakaye cyane ndetse byageze naho umugabo we amunyanyagizaho amadolari kugira ngo aseke ariko akomeza kumera nk'icyuma.

    Benshi bibajije ku myitwarire y'uyu mugeni ariko hari abasobanuye ko ari imigenzo yo muri Nigeria iranga abageni.

    Mu bihugu bitandukanye,abageni benshi baba bishimye ku munsi w'ubukwe bwabo ndetse bamwe birabarenga bakarira ariko uyu we yari ameze nk'uwo bidafasheho.

    Uyu mugabo we yafashe amafaranga menshi atangira kuyamunyanyagizaho kugira ngo amushimishe ndetse yagiye anyuzamo akanamwongorera ariko uyu mugeni yikomeye yanga guseka.

    Umwe mu babonye iyi video ku mbuga nkoranyambaga,yagize ati 'Abagore bo mu muco wa Ijaw ntabwo bajya baseka kugeza igihe umugabo ashyizemo imbaraga akamusetsa.Umugabo akora ibishoboka byose ndetse n'abandi bakamufasha kugeza asetse.'

    Undi yagize ati 'Abagore bo mu bwoko bwa Ijaw ntabwo bemerewe guseka iyo umugabo ari kubanyanyagizaho amafaranga.Uko umugore arushaho gufunga isura niko umugabo arushaho kumumenaho amafaranga.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugeni-yateye-benshi-urujijo-kubera-uburakari-yari-afite-ku-munsi-w-ubukwe-bwe

  • Kenya:Umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye yaciye ibintu ubwo yajyaga kwiga akoresheje indege #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya hakwirakwiye amafoto y'umusore ukiri muto wagiye ku ishuri mu buryo budasanzwe aho yatwawe na kajugujugu,ibintu bidakunze kubaho mu buzima bw'ishuri.

    Umunyeshuri witwa Maisha Nyororo yakoze agashya ubwo yari agiye ku ishuri,asaba se ko bajyana amutwaye mu ndege aho gutega bisi cyangwa kugenda mu modoka nkuko bisanzwe ku bandi.

    Uyu munyeshuri Maisha yari agiye kwiga ku kigo cyitwa lycée Maranda cy'ahitwa Siaya muri Kenya,agenda mu ndege ya se.

    Mu mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje abanyeshuri bo kuri iki kigo bategereje kwakira abanyeshuri bashya hanyuma babona kajugujugu iturutse hejuru iraza iparika imbere y'iri shuri hanyuma uyu musore avamo barumirwa.

    Abantu benshi bagiye impaka kuri iyi video bibaza kuri uyu munyeshuri wahisemo kugenda n'indege bidasanzwe aho bamwe bamushinjaga ubwirasi mu gihe abandi bavugaga ko ntacyo bitwaye kugenda mu ndege igihe ababyeyi bawe bayifite.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kenya-umunyeshuri-wo-mu-mashuri-yisumbuye-yaciye-ibintu-ubwo-yajyaga-kwiga

  • Ntibisanzwe, ibitsina byombi byafatanye ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya, haravugwa inkuru itangaje cyane, aho umugabo n'umugore bafatanye ibitsina byabo ubwo bari barimo gukora imibonano mpuzabitsina ibi bikaba byabaye ubwo bacaga inyuma abo bashakanye.

    Amakuru avuga ko gufatana k'uyu mugabo ndetse n'umugore bakoranaga imibonano mpuzabitsina, byabaye ubwo umugabo w'uyu mugore wasambanaga nundi mugabo yahageze asanga barimo kumuca inyuma arangije ahita afata imiti ayitera umugore we n'uyu mugabo bateranaga akabariro maze ibitsina byabo bihita bifatana ako kanya.

    Nkuko ibinyamakuru byo mu gihugu cya Kenya byakomeje kygenda bibyandika, byavuze ko abo bombi bakimara guterwa imiti bahise bafatana, ubundi batangira kuvuza induru induru icyo gihe nibwo abaturage babumvise bahita baza kureba ibibaye, bakihagera bahise bagwa mu kantu nyuma y' uko ibyo bari babonye byabatunguye nyuma bahita babajyanwa kwa muganga.

    Uwo mugabo wakorewe ayo mahano witwa Kamau yatangaje ko ubwe ibyo yabikoze byoguca inyuma umugore. Gusa avuga ko icyamuteye gukora ibyo ari uko umugore we yari yaribagiwe inshingano zo kutamwereka urukundo mu rugo.

    Amakuru avuga ko muri Kenya ubusanzwe mu duce tugiye dutandukanye ko ibi byabaye kuri aba bombi n' ubundi bikunze kuhagaragara. Gusa ngo n' ubusanzwe harimo abajya kugura amavuta azwi nka' Mangube' akunda gukoresha iyo basanze abantu bari mu gikorwa cyo kuzanana ibyishimo hagati yabo, ibitsina byombi biheranamo nk' uko bamwe biyumvishako bidakunze kubaho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/07/ntibisanzwe-ibitsina-byombi-byafatanye-ubwo-bakoraga-imibonano-mpuzabitsina/

  • Rayon Sport ntabwo ari iya Perezida – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidèle, Perezida wa Rayon Sports yakuriye inzira ku murima abibazaga impamvu adashyira amafaranga ye muri Rayon Sports.

    Mu kiganiro RTV KICK OFF aho Jean Fidèle yari yatumiwe nk'umutumirwa yagize ati ” Jean Fidèle ni umuyoboke wa Rayon Sports, akaba umukunzi wa Rayon Sports na Perezida wa Rayon Sports, anafashije Rayon Sports si ngombwa ko ajya ku ma televiziyo cyangwa se ahandi kugirango bumve ko yayifashije. Rayon sports ifite ba nyirayo aribo bafana bayo… “.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-ntabwo-ari-iya-perezida/

  • Gihozo yavuze ibyo Bruce Melodie yamukoze araturika ararira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gihozo Smartgirl wakunze Bruce Melodie ndetse akanamutegurita impano yavuze agahinda yagize ubwo Bruce Melodie yangaga kumwitaba kuri telefone ndetse ntanamubwire uko yakiriye impano ye. Mu kiganiro Gihozo yagiranye na Yago Tv Show yavuze ukuntu Bruce Melodie atigeze amuha umwanya ndetse akanirengagiza urukundo yamukunze.

    Gihozo yavuze ko kuva kera yakunze Bruce Melodie ndetse anategura kuzamuha impano, igihe cyo kugura impano cyarageze uyu mukobwa impano arayigura ndetse anategura uko azayiha Bruce Melodie. Igihe cyo kuyimuha kigeze ngo yavuganye na Bruce Melodie amubwira ko atari ku kazi gusa impano ye ayisigara umunyamabanga we. Gihozo yahise ataha ageze mu rugo ngo ahamagara Bruce Melodie amubwira ko yageze mu rugo amahoro.

    Gihozo yaturitse ararira muri iki kiganiro yibutse agahinda n'amarira yose Bruce Melodie yamuteye nyuma yo kumuha urukundo undi ntabihe agaciro. Gihozo yavuganye na Bruce Melodie muri iki kiganiro maze Bruce amubwira ko impamvu batabonanye cyangwa se yamubuze kuri telefone ari uko yari ahuze ari mu kazi kenshi amubwira ko ntayindi mpamvu yatumye atamwitaba kuri telefone.

    Source : https://yegob.rw/gihozo-yavuze-ibyo-bruce-melodie-yamukoze-araturika-ararira/

  • James Rodriguez yasabye ikintu gikomeye Lionel Messi anavuga ikintu gikomeye kuri PSG #rwanda #RwOT

    Umunya Colombia ukinira Everton,James Rodriguez,yavuze ko yifuza kubona Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bakinana mu ikipe imwe cyane ko bose bari kwerekeza ku mpera z'umwuga wayo.

    Aba bakinnyi bafite Ballon d'Or 11 hagati yabo,byagiye bivugwa ko badakundanakubera guhatana kumaze igihe hagati yabo ariko uyu munya Colombia yifuza kubabona bakinana mu ikipe ya Juventus.

    Uyu mukinnyi utaramenya ahazaza he mu ikipe ya Everton,yavuze ko uyu Messi azasanga Cristiano Ronaldo muri Juventus.

    Ati 'Messi ashobora kwerekeza muri Juventus agakinana na Cristiano Ronaldo.Byaba ari bombe.Ni inzozi za benshi kubona bariya bombi bahuriye mu ikipe imwe.

    Messi yagiye atsinda ibitego 30 akanatanga imipira 30 ibyara ibitego muri Barcelona mu mwaka umwe.Akeneye umuha imipira 10 akanatsinda ibindi bitego 10. N'utsinda ibitego 5 akatanga imipira 5 mu ikipe imwe.'

    James yavuze ko umupira wahindutse cyane muri iki gihe kuko ngo ntawatekerezaga ko Messi yava muri FC Barcelona.

    Uyu mukinnyi yavuze ko atumva ukuntu amakipe azemera gukina na PSG muri Champions League igihe yaramuka iguze Messi kandi isanzwe ifite Neymar,Mbappe na Ramos.

    Ati 'Messi najya muri PSG izaba ariyo kipe yonyine iri mu Bufaransa.Bazabahe ibikombe byose bazahatanira.Sintekereza ko hari ikipe yakwishyura umushahara we uretse Manchester City.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/james-rodriguez-yasabye-ikintu-gikomeye-lionel-messi-anavuga-ikintu-gikomeye

  • Amafoto y'abanyarwandakazi yatwitse kurusha ayandi muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo kugana ku musozo, Abanyarwandakazi batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abanyarwandakazi yatwitse kurusha ayandi muri iki cyumweru.

    1. Kate Bashabe

    2. Miss Pamella Uwicyeza

    3. Miss Nishimwe Naomie

    4. Bijoux wo muri Bamenya

    5. Shaddyboo 

    6. Miss Uwase Vanessa

    7. Miss Claudette Umwaliwase

    8. Miss Witness Umutoni

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabanyarwandakazi-yatwitse-kurusha-ayandi-muri-iki-cyumweru-2/

  • Umva ibyo Bijoux wo muri Bamenya yakoreye umusore bahuriye mu kiganiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime Bamenya Series yeruriye umusore witwa Lionel Sentore ko amukunda ndetse aranamuririmbira.

    Mu kiganiro Bijoux na Lionel bahuriyemo cyanyujijwe ku Isimbi Tv, aba bombi buri umwe yari yishimiye mugenzi we ndetse banavuze ko basanzwe ari inshuti. Lionel yavuze ko akunda ukuntu Bijoux akina muri filime ndetse na Bijoux avuga ko akunda ukuntu Lionel aririmba.

    Lionel yaririmbiye Bijoux indirimbo Imena, iyi akaba ari imwe mu ndirimbo za Lionel Bijoux akunda kurusha izindi zose. Bijoux nawe ntiyakuriyemo aho Lionel kuko yahise amuririmbira indirimbo Ubumanzi ya Cecile Kayirebwa.

    Twanyujije amaso mu bitekerezo byatanzwe na benshi mu bakurikiye iki kiganiro tubona benshi baragiye bahuriza ku kuvuga ko babona hagati ya Lionel na Bijoux atari gusa kuko hihishemo akantu k'urukundo kandi koko dukurikije uko aba bombi barebanaga n'uburyo Bijoux yasekaga bigaragara ko isoni zamwishe twabonye ko harimo akantu.

    Bijoux na Lionel barebanaga mu buryo budasanzwe

    Source : https://yegob.rw/umva-ibyo-bijoux-wo-muri-bamenya-yakoreye-umusore-bahuriye-mu-kiganiro/

  • Neymar Jr mu mayeri yo kureshya Messi kugira… – #rwanda #RwOT

    Neymar yatangaje ko yiteguye gutanga nimero 10 kuri Lionel Messi igihe cyose yafata umwanzuro wo kujya muri PSG.

    Neymar yatangaje aya magambo nyuma y'aho FC Barcelona yemeje ko Messi atazayikinira umwaka utaha w'imikino, ari nabwo PSG yahise itangira kumurambagiza aho bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ndetse uyu mukinnyi ashobora kuyerekezamo vuba.

    Neymar Jr wifuza kongera gukinana na Messi nyuma yo guhurira muri FC Barcelona bakagirana ibihe byiza cyane ndetse bakanahesha iyi kipe ibikombe bitandukanye, yiyemeje kumuha nimero 10 akunda mu gihe cyose yamusanga muri PSG.

    Messi wari umaze imyaka 21 i Nou Camp, yifuzaga kuguma muri iyi kipe ariko amategeko ya La Liga ndetse n'ubushobozi budahagije bwa FC Barcelona ntabwo byamukundiye.

    Messi na Neymar na bagenzi be bakinana muri PSG bafotowe bari kumwe ku mucanga Ibiza mu biruhuko aho bivugwa ko gahunda yo gukinana igeze kure.

    Ikipe ya PSG nayo yamaze gutegura amasezerano izaha Messi kugira ngo ayisinyire imyaka 2 nkuko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bibitangaza.

    Manchester City yo mu Bwongereza ibifashijwemo n'umutoza wayo, Pep.Guardiola bivugwa ko yifuza Messi gusa nta gahunda y'ibiganiro yigeze ivugwa hagati y'izi mpande zombi.

    Neymar akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere akinane na Messi

    Messi na Neymar bagiranye ibihe byiza muri FC Barcelona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108380/neymar-jr-mu-mayeri-yo-kureshya-messi-kugira-ngo-amusange-muri-psg-108380.html

  • Uri mwiza cyane! Amafoto agaragaza uburanga b… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, amaze iminsi ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko urukuta rwe rwa Twitter yazamuye amarangamutima ya benshi batangaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n'uburyo agaragaza ubwiza budasanzwe. 

    Nirere Shanel yavugishije abantu ubwo yatangiraga gushyiraga amafoto ku rukuta rwe rwa Twitter bigaragara ko atangiye ibiruhuko akandikaho ko ari mu biruhuko muri ibi bihe by’impeshyi. Nyuma y'ubwo butumwa uyu muhanzikazi yabuherekeresheje amafoto atatu yambaye ikabutura yavugishije abatari bake.

    Nirere Shanel ari mu biruhuko 

    Hashize amasaha abiri ashyize ifoto yambaye imyenda y’imbere ku rukuta rwe rwa Twitter ndetse no kuri Instagram ye, yandikaho ati ''Nshuti zanjye ndashaka kubyumvikanisha neza, ngiye kuvuga kuri ibi bintu mu buryo nzi neza kuko ndabizi. Nabayeho ubuzima bwuzuye, nagenze buri nzira iyo ariyo yose igororotse n'izindi nyinshi, narabikoze, kandi nabikoze mu buryo bwange.'' 

    Hari uwitwa Ibrahim Cyubahiro we wahisemo gukoresha amwe mu magambo yo mu ndirimbo ‘Ndarota’ y’uyu muhanzikazi abibona nk’aho ari inzozi kubona amafoto anyuranye agaragara uburanga bwa Nirere Shanel. Hari undi wavuze ko Nirere Shanel ari mwiza cyane ati “Too beautiful” bivuze ngo uri mwiza bihebuje.

    Umunyamakuru Aissa Cyiza ari mu batangariye ubwiza bwa Nirere

    Nirere Shanel ari mu biruhuko muri ibi bihe by’impeshyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108376/uri-mwiza-cyane-amafoto-agaragaza-uburanga-bwa-nirere-shanel-ari-mu-biruhuko-yazamuye-amar-108376.html