Category: Uncategorized

  • Perezida Touadéra yasuye Umudugudu wa Kinigi, ashima iterambere wegerejwe (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu Mukuru w’Igihugu yasuye uyu mudugudu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021; yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Perezida Touadéra wa Centrafrique yasuye ibice bitandukanye bigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi birimo Ikigo Nderabuzima, rimwe mu macumbi abaturage babamo, Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato (ECD) n’ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

    Aho yanyuze hose yasobanuriwe imiterere y’uyu mudugudu watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 nk’uburyo bwo gutuza neza abaturage bavanywe mu manegeka, bakegerezwa aho bashobora kubona serivisi zose bakenera mu buzima bwabo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko imidugudu y’icyitegererezo yashyizweho na Perezida Kagame mu kwerekana uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo n’uko bishobora kuba inzira yafasha abandi.

    Ati “[Perezida Touadéra] ubwo yasuraga ibice bigize umudugudu yari akeneye kumenya uko imidugudu y’icyitegererezo ikora, uko itekerezwa. Yibandaga ku kumenya imibereho y’abatuzwa mu mudugudu, uko ababamo batoranywa n’ibindi.’’

    “Twamusobanuriye ko mu Kinigi hari ubukerarugendo bw’urwego ruhanitse aho abasura Pariki y’Ibirunga baba bashaka no kuganiriza n’abaturage. Twanamubwiye ko abaturage baturiye muri iyi pariki bahabwa amafaranga ava mu bukerarugendo. Bakabona amafaranga abafasha gukemura ibibazo by’imibereho.’’

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko Umudugudu ari ahantu abantu baturana hamwe mu nzu basangiye, basangiye ubuzima.

    Yakomeje ati “Ndetse binajyanye no kubanisha Abanyarwanda, kuko tuzi ko arizo mbaraga zacu.’’

    Yasobanuye ko nka Centrafrique yanyuze mu bibazo bikomeye, hari ibyo yakwigira ku Rwanda mu gutuza neza abaturage bayo.

    Ati “Na bo nk’abantu bahuye n’intambara zinyuranye n’ubu zitararangira neza, bafite abaturage bahuye n’ibibazo by’intambara. Twe twahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi, na bo bafite ibibazo by’abaturage bahura nabyo bijyanye n’umutekano. Iyo ibibazo bamaze kubisohokamo binyuze mu matora, bakenera kuba batuza abaturage muri ya midugudu y’icyitegererezo.’’

    Perezida Faustin-Archange Touadéra, ni we watorewe kuyobora Centrafrique mu matora yabaye mu Ukuboza 2020. Icyo gihe Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

    Mu ruzinduko rwe mu Kinigi, Perezida Touadéra, yashimye ibikorwa yeretswe birimo ishuri ririmo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane ko na we yabaye umurezi; yananyuzwe n’uko abaturage batujwe n’uko inzu zubatse mu buryo bugezweho.

    Perezida Touadéra yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, ashima ibikorwa by’iterambere abawutuye begerejwe

    Minisitiri Gatababazi yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye yanabera abandi urugero.

    Ati “Ikizakurikiraho ni uko iki ari kimwe mu bisubizo twishatsemo nk’Abanyarwanda ariko iyo bigiye gukorwa mu bindi bihugu nanone, aba ari igikorwa natwe twatangayo kugira ngo kibe cyagaragaza impinduka bizana mu gihugu cyacu.’’

    Yavuze ko bagaragarije Perezida Touadéra ko kubaka imidugudu ari “umurongo Perezida Kagame yashyizeho wo gutuza abaturage neza no gukoresha neza ubutaka hitabwa ku kuzirikana ahakorerwa indi mirimo y’iterambere ry’igihugu.’’

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati, wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda. Ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye. Wubatswe mu buryo bugezweho ndetse ufite ibikorwaremezo byose by’ibanze hafi.

    Izi nzu ziwugize zubatswe mu buryo bw’amagorofa, aho buri imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubwiherero n’ubwogero bubiri kandi bwose buri mu nzu n’igikoni cyo mu nzu.

    Buri muryango watujwe muri izi nzu wahawe kandi ibikoresho by’ibanze birimo matelas, ibitanda, intebe na televiziyo.

    Uyu mudugudu kandi wubatswemo ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ivuriro, agakiriro kazajya gakorerwamo imirimo y’ubukorikori itandukanye, inzu izajya ikorerwamo ubworozi bw’inkoko, ibiraro n’ibindi.

    Imirimo yose yo kubaka uyu mudugudu ugezweho wa Kinigi yarangiye itwaye 26 611 466 699 Frw arimo agera kuri 8 047 653 297 Frw yagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo, 1 589 619 026 Frw yagiye mu bikorwa byo kubaka ikigo nderabuzima na 3 350 166 058 Frw yubatse ikigo cy’amashuri n’irerero.

    Ibikorwa byo kugurira imiryango ituye muri uyu mudugudu inka 102 n’inkoko 8000, kubaka agakiririro, gutera ubusitani n’ibiti by’imbuto byo byatwaye 1 874 637 199 Frw, mu gihe indi mirimo nko kubaka imihanda, kuhageza amashanyarazi gutera ibiti no guha ingurane abari bahatuye byatwaye arenga miliyari 11 Frw.

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ubwo yageraga mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Perezida Touadéra yasuye Urugo Mbonezamikurire y’Abana bato rwa Kampanga, asobanurirwa serivisi zitandukanye zihabwa abakiri bato zirimo kubaha ifunguro ryuzuye no kubigisha

    Imiterere y’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda

    Perezida Touadéra yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Perezida Touadéra wa Centrafrique yeretswe uko ikoranabuhanga ryatangiye kwimakazwa mu myigire y’abanyeshuri

    Uyu Mukuru w’Igihugu yanyuzwe n’uburyo amashuri afite ibikorwaremezo bifasha abanyeshuri kubona ubumenyi

    Yasuye ibice bitandukanye bigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watujwemo imiryango 144

    Perezida Touadéra yakiriwe n’abayobozi batandukanye

    Yasobanuriwe ibikorwa bitandukanye biri mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagendaga asobanurira Perezida Touadéra imiterere y’uyu mudugudu

    Perezida Touadéra wa Centrafrique yanyuzwe n’iterambere yasanze ryegerejwe abatuye mu Kinigi

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Hakizimana Alain


  • Amasomo y’ingenzi Tanzania yakuye mu ruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Samia yasuye u Rwanda ku wa Mbere tariki ya 2 Kanama mu ruzinduko rwari rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

    Ku munsi wa nyuma warwo yasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali aho we na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame basuye uruganda rwa Volkswagen n’urwa Mara Phones zombi zikorera muri aka gace.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula, yabwiye abanyamakuru ku wa Kane ko hari amasomo y’ingenzi bakuye muri uru ruzinduko arimo ashingiye ku iterambere ry’ibikorwaremezo no gushyiraho uburyo bwo koroshya ishoramari no kuzamura ubukungu.

    Mu nkuru ya The Citizen, Mulamula yavuze ko babonye uko inganda ziri mu Rwanda zifasha mu bukungu aho nibura 40% by’umusaruro w’ibyo zikora byoherezwa mu mahanga.

    Yavuze ko kuzamura urwego rw’inganda byafasha gukurura abashoramari mu gihugu cyabo nk’uko bigaragara ko hari abashoramari benshi bakorera mu Rwanda.

    Kuva mu 2016, imibare ya RDB igaragaza ko ishoramari rikomoka muri Tanzania ryinjiye mu Rwanda rifite agaciro kagera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika.

    Mulamula yagize “Twatunganyije igice cyahariwe inganda iwacu kuva mu myaka yashize ariko ikigaragara ni uko hari ibikeneye kunozwa.”

    Yavuze ko itsinda ryaherekeje Perezida Suluhu ryiboneye uko korohereza ishoramari no gutunganya ibikorwaremezo bikenewe nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi na byo bifasha gukurura abashoramari.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bijyanye no korohereza ishoramari nk’uko raporo ya Doing Business 2020 ibigaragaza nyuma y’Ibirwa bya Maurice rukaza ku mwanya wa 38 ku isi.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Tanzania nk’igihugu cya kabiri mu bukungu muri Afurika y’Iburasirazuba ifite amahirwe menshi mu bufatanye n’u Rwanda.

    Nyuma yo gusura Uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda, Volkswagen, ngo Perezida Suluhu yabonye ko Tanzania ishobora kuba isoko ryazo, asaba abaminisitiri bafite aho bahuriye n’uru rwego kubyigaho.

    Mulamula yavuze kandi ko kuba u Rwanda rufite uruganda rukora telefone (Mara Phones) rwafashije mu ihangwa ry’akazi ku bantu benshi biganjemo abagore ari ikintu cy’ingenzi kandi Tanzania ishobora kubyaza umusaruro igatanga ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’uru ruganda.

    Ati “Tanzania ifite amabuye y’agaciro yakwifashishwa mu gukora telefone na batiri z’imodoka bityo yaba ari amahirwe y’isoko ry’ibyo bikoresho by’ibanze.”

    Yavuze kandi ko ibihugu byombi byafatanya mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu aho u Rwanda rwifashisha icyambu cya Dar es Salaam kinyuraho 90% by’ibyo rukura mu mahanga n’ibyo rwoherezayo. Rukaba rwaranasabye gutangira gukoresha icyambu cya Tanga.

    Abasesenguzi bagaragaje ko nyuma yo kubona imikorere y’u Rwanda nk’ahantu heza h’ishoramari, Tanzania nk’igihugu na cyo gifite ubukungu bwihagazeho mu karere igomba kuba ku isonga mu gukurura ishoramari ritaziguye.

    Umudepite uhagarariye akarere ka Nzega, wahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo, Hamis Kigwangalla, yavuze ko amategeko ya Tanzania, umuco ndetse na politiki bigira uruhare runini mu kugena icyerekezo cy’igihugu mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

    Ati “Dukeneye abayobozi bafite intego n’inzara yo kubona Tanzania itera imbere. Ikizadufasha gutera imbere ntabwo ari aho igihugu giherereye cyangwa ibyambu byacu ahubwo ni inzego zihamye mu by’imari no guhuza umuco. Nguko uko tuzakurura abashoramari nka Mara Group.”

    Muri uru ruzinduko Perezida Suluhu Hassan yari kumwe n’abaminisitiri barimo ushinzwe ibikorwa byo gutwara abantu n’itumanaho; uw’inganda n’ubucuruzi; abayobozi b’ibyambyu bya Tanzania, aba Air Tanzania n’Ikigo gishinzwe ibya Gari ya Moshi.

    Kuva akijya ku butegetsi, Perezida Samia Suluhu yagaragaje ko hari byinshi yakwigira ku Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari no kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu cye.

    Muri Kamena uyu mwaka ubwo Perezida Suluhu yahuraga n’abashoramari bo muri Tanzania, yavuze ko ashaka gutangiza gahunda yo kumenyekanisha Tanzania ku rwego mpuzamahanga ku buryo iba igicumbi cy’ishoramari.

    Suluhu yavuze ko abantu biyemeje gufasha Tanzania kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kandi ko bitanga umusaruro akurikije aho bigejeje u Rwanda.

    Yagize ati “ turashaka ngo mudufashe kugira ngo iyi gahunda ikwirakwizwe ku isi hose, Tanzania imenyekane abashoramari benshi bayimenye natwe tubone amahirwe bagenzi bacu bari kubona hirya no hino ku isi.”

    “Ubu buryo muri Afurika u Rwanda nirwo rwabigezeho, twe tugiye kuba aba kabiri. Niyo mpamvu mu Rwanda biturije, ibintu bimeze neza. Nanjye rero ntimuntererane.”

    Uruzinduko rwa Suluhu mu Rwanda rwasize hasinywe amasezerano atanu y’ubufatanye agamije kunoza imibanire.

    Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

    Perezida Kagame ubwo yahaga ikaze Perezida Suluhu muri Village Urugwiro

    Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye n’ishoramari

    Perezida Suluhu yijeje u Rwanda ubufatanye mu guteza imbere umubano mu nzego zose hagati ya Tanzania n’u Rwanda

  • Wa mwana wigana Fuadi na Gicumbi barahuye harashya koko| Ibyishimo byamurenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Benoi umaze kwamamara kubera gukora amashusho aho aba arimo kwigana abanyamakuru Fuadi na Gicumbi noneho yahuye nabo amaso ku maso maze ibishimo biramurenga.

    Nkuko tubikesha Transitline Tv, Benoit usanzwe akora amashusho aho akoresha amajwi ya Fuadi na Gicumbi bari mu biganiro maze akayasubiramo, yahuye amaso ku maso na Fuadi ku kazi ke aho akora kuri B&B Fm Umwezi maze akanyamuneza karamurenga ibyishimo biramusaga. Benoit yavuze ko yishimiye cyane guhura na Fuadi kuko kuva kera yari umufana we ku maradiyo atandukanye yakozeho ndetse anavuga ko nanubu akiri umufana we ko akunda ibyo akora.

    Fuadi yabwiye Benoit gukomeza gukunda ibyo akora ndetse anamushimira ko amukunda ndetse agakunda n'ibyo akora. Yongeyeho ko impano ye akwiye kuyizamura igakura cyane ndetse ikanagera no ku rwego yazamutunga ikamwinjiriza amafaranga.

    Uku niko Benoit aba ameze mu mashusho ye

    Benoit yishimiye guhura na Fuadi

    Source : https://yegob.rw/wa-mwana-wigana-fuadi-na-gicumbi-barahuye-harashya-koko-ibyishimo-byamurenze/

  • Igisubizo ku bagabo barangiza vuba mu gutera akabariro n’abifuza gushimisha abagore by’agahebuzo #rwanda #RwOT

    REVIVE ikozwe mu byatsi bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ikora neza.

    REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. Ni igihingwa kirandaranda kiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.

    Iki gihingwa kimaze imyaka isaga ibihumbi bibiri mu Bushinwa gikoreshwa nk’icyongera imbaraga z’abagabo ndetse no mu kuvura imikorere mibi ku mubiri wa kigabo.

    REVIVE yateguwe by’umwihariko kugirango yongere ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, yongere ubwinshi no gukomera kw’intanga, yongere imbaraga za ogisijeni mu maraso.

    REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

    IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE :

    - Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.

    - Yongera libido ku kigero cyo hejuru.

    - Irinda ikanavura ububabare bwo mu kibuno

    - Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi.

    - Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.

    - Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro

    - Ivura guhorana umunaniro ukabije…

    INGARUKA NZIZA ZO GUKORESHA REVIVE mu rugo iwawe.

    - Umugabo wakoresheje revive atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kumunezeza.

    - Irwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore.

    - Nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo.

    UWAKORESHEJE REVIVE AMERA ATE ?

    -Uwo mukoranye imibonano mpuzabitsina uguma mu mutima we kandi agakomeza kuguhimbaza nk’imana y’URUKUNDO rwe mu buzima bwe.

    -Ubwawe wumva ko uri umuntu wifitiye icyizere kandi akenshi uzasanga umukobwa wese ushobora kuryamana nawe azakwiruka inyuma kubera ibyishimo umuha, cyangwa ntazigere akwibagirwa.

    - Gukoresha revive bigufasha gusohora mu gihe ushaka gusohora ibyo bikakurinda gupfubya uwo muhuye.

    UKO REVIVE IFATWA :

    - Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi ashyushye y’akazuyaze.

    Revive ntabwo ikoreshwa igihe cyose ukeneye gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko benshi babyibaza.

    Ushaka REVIVE wadusanga aho dukorera iruhande rwa Hotel Okapi ku Muhima, munsi ya CHIC cyangwa tukayibagezaho aho muherereye.

    Dufasha kandi abadamu bagira ama infection, ababura ubushake n’amavangingo, abaribwa mu gihe cy’imihango…

    Dufasha abarwaye :
    - igifu
    - umugongo
    - umwijima
    - impyiko
    - imitsi
    - ubugumba n’uburemba
    - amibe
    - terekomonasi
    - indwara z’uruhu
    - umuvuduko w’amaraso
    N’izindi ndwara zitandukanye.

    Ababyifuza bari mu ntara z’igihugu n’inyuma y’igihugu twategura uko twazabibagezaho nyuma y’iki cyorezo cyatugwiririye.

    Ku bindi bisobanuro mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri WhatsApp kuri :
    +250788888963 cyangwa +250788668640

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Igisubizo-ku-bagabo-barangiza-vuba-mu-gutera-akabariro-n-abifuza-gushimisha-abagore-by-agahebuzo

  • Menya amateka ya Niyigaba Vincent waririmbye ‘Yanze gutaha mbigire nte’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyigaba Vincent n
    Niyigaba Vincent n’umugore we

    N’ubwo umuhanzi Niyigaba atagaragaza muri iyo ndirimbo ko uwo mukobwa bari basanzwe baziranye, ntabwo byumvikana ukuntu wasanga umukobwa mu nzu yawe ngo waduke urongore ku bucuti bw’akanya gato kuko abigusabye gusa.

    Niyigaba Vincent mwene Nurusanzwe Denis na Nyiramakuba Thérèse, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, Komini Kibayi ubu ni mu Karere ka Gisagara, mu 1957. Ni umwana wa kane mu bana barindwi, akaba yaritabye Imana mu 1994 azize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Niyigaba Vincent yari atuye mu Mujyi wa Kigali muri Cyahafi, ubu ni mu Murenge wa Gitega muri Nyarugenge, ari na ho Niyigaba Honoré umuhungu wa Niyigaba Vincent atuye.

    Ubuhanzi bwa Niyigaba Vincent

    Niyigaba Vincent yaririmbye indirimbo zigera ku 10 ariko izamenyekanye cyane ni zirindwi harimo ‘Izuba rirarenze’ yakunzwe cyane ikaba inagikunzwe, ari na ko abaririmbyi bagenda bayigana mu bitaramo n’ibirori.

    Yaririmbye kandi Indirimbo ‘Nyaruka nyarukirayo’, na ‘Yanze gutaha mbigire nte’ besnhi banatekerezaga ko ibyo avuga muri iyo ndirimbo byamubayeho, nk’uko abahanzi bo hambere bakundaga guhanga indirimbo zivuga ku kuri k’ubuzima bwabo.

    Niyigaba Honoré avuga ko iyo ndirimbo ntaho ihuriye n’urushako rwa se, ahubwo yayihimbye akurikije ibyabagaho icyo gihe aho bamwe mu bakobwa bishyingiraga ku musore cyangwa bakijyanayo, rimwe na rimwe abahungu batabyiteguye umukobwa yagorobereza ati sintaha, umuhungu akarongora atyo.

    Niyigaba Honoré avuga ko nyina yashakanye na se mu buryo bwemewe n’amategeko n’ubwo atebya avuga ko atari ahari, ariko ngo ntabwo nyina yigeze yihambira kuri se rwose, icyakora ngo mu ndirimbo zindi za Niyigaba harimo nk’eshatu zivuga ku mibanire ye n’umugore we, muri bimwe mu bika bizigize.

    Agira ati “Ntabwo nari mpari papa ashakana na mama ariko ntabwo iriya ndirimbo ivuze ko mama yihambiye kuri data ahubwo ni igitekerezo cy’indirimbo ku byabagaho icyo gihe cyangwa n’ubu bishobora kuba. Mama na data bashakanye mu buryo busanzwe”.

    Yongeraho ati “Icyakora muri ziriya ndirimbo harimo nk’eshatu zivuga ku bucuti bwa papa na mama ariko ntabwo data yigeze amenera iryo banga ku buryo nabihamya, ariko iyo uzumva wumva harimo akantu kabigarukaho”.

    Akomeza avuga ko indirimbo za Se urebye nta muntu wo mu muryango azikomoraho kimwe n’uko n’abo yasize yaba umuhungu we na mushiki we, na bo ntawe wigeze agira impano nk’iya se ngo na we aririmbe.

    Niyigaba Vincent wari umuhanzi akora n’indi mirimo dore ko yize akanaminuza mu mahanga, yatangiye gucuranga yiga amashuri abanza iwabo i Kibayi kuri Magi, aho yaje no kurangiriza ahitwa i Mugombwa, icyo gihe yacurangaga gitari zikozwe mu biti.

    Ageze muri Goup Officiel de Butare mu mashuri yisumbuye aho yigaga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, yahigiye noneho gitari zari zigezweho icyo gihe ameya neza kuyisobanura.

    Niyigaba Honoré, umuhungu wa Niyigaba Vincent
    Niyigaba Honoré, umuhungu wa Niyigaba Vincent

    Arangije ayisumbuye yagiye kwiga mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agarutse yakoze mu nzego za Leta nka Minisiteri y’Uburezi, ikigo cyateguraga integanyanyigisho, aho ariko ntibyaje kumuhira kuko yahirukanwe azira kuba yaritwaga icyitso cy’Inkotanyi.

    Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asize abana babiri umuhungu n’umukobwa, muri batatu yabyaranye n’umugore we, Nyirandagijimana Epiphanie bashakanye mu 1977.

    Abana ba Nyiyigaba Vincent basaba abahanzi babyiruka kureka kwigana mu buryo ubwo ari bwo bwose bwatesha agaciro ibihangano bya se, kuko ngo bijya byumvikana izo ndirimbo zasubiwemo nabi.

    Niyigaba Honoré avuga ko usanga nk’indirimbo yitwa ‘Izuba rirarenze’, bayigana cyane kandi nta burenganzira umuryango we wigeze utanga, bikaba bibi cyane iyo ngo isubiwemo n’abantu bakayica kandi nyamara ifite umwimerere wayo bakwiye kugenderaho.

  • AS Kigali yatangiye imyitozo iracyategeeje abakinnyi bagera muri 6 bakomeye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations yamaze gutangira imyitozo aho igitegereje bamwe mu bakinnyi bayo bari hanze y’u Rwanda.

    Ku munsi wo ku wa Gatatu nibwo ikipe ya AS Kigali yasubiye mu mwiherero kwitegura iyi mikino Nyafurika izatangira muri Nzeri 2021.

    Iyi kipe ku ikubitiro ikaba yaratangiranye imyitozo n’abakinnyi bari mu Rwanda barimo n’abashya baguzwe barimo myugariro Rugwiro Herve.

    Iyi kipe kandi ikaba itegereje abakinnyi barimo Haruna Niyonzima uherutse gusinyira iyi kipe nyuma yo gutandukana na Yanga yo muri Tanzania.

    Iyi kipe kandi ikaba itegereje abakinnyi babiri bagomba guturuka mu gihugu cy’u Burundi bagiye mu biruhuko ari bo Shabani Hussein Tchabalala na Kwizera Pierrot.

    Hari kandi rutahizamu w’umunya-Nigeria uheretse gusinyira iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports, Saba Robert.

    Rukundo Denis umunyarwanda wakiniraga Police FC muri Uganda na Mugheni Kakule Fabrice na we uherutse gusinyira iyi kipe nabo ntibaraza.

    Iyi kipe kandi ikaba yatangiranye imyitozo n’umutoza mushya wungirije Jimmy Mulisa.

    Tariki ya 15 Kanama 2021 nibwo hazaba tombola y’uburyo amakipe azahura mu mikino nyafurika izaba, ni nabwo hazamenyekana ikipe AS Kigali bazahura.

    Rugwiro Herve mu myitozo ya AS Kigali

    Haruna Niyonzima ategerejwe muri AS Kigali

    Rukundo Denis yakinaga muri Uganda mu ikipe ya Police FC

    Kakule Mugheni Fabrice na we yamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali

    Tchabalala aracyari mu biruhuko i Burundi

    Kwizera Pierrot na we aracyari mu biruhuko

    Saba Robert na we ategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatangiye-imyitozo-iracyategeeje-abakinnyi-bagera-muri-6-bakomeye

  • Neymar Jr yakoze ikintu gikomeye kugira ngo Messi yerekeze I Paris #rwanda #RwOT

    Neymar Jr ukinira ikipe ya PSG yamaze kugaragaza ko yifuza cyane gukinana na Lionel Messi aho yiyemeje guha nimero 10 yambaraga kizigenza Lionel Messi kugira ngo aze mu ikipe ya PSG imwifuza cyane.

    Nyuma y'aho FC Barcelona itangaje ko Messi azayivamo,ikipe ya PSG yahise itangira kumurambagiza aho bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ndetse uyu mukinnyi azayerekezamo vuba.

    Neymar Jr wifuza kongera gukinana na Messi nyuma yo guhurira muri FC Barcelona akayimusagamo,yiyemeje kumuha nimero 10 akunda.

    Messi wari umaze imyaka 21 I Nou Camp,yifuzaga kuhaguma ariko amategeko ya La Liga ndetse n'ubukene bwa Barca ntabwo byamukundiye.

    Messi na Neymar na bagenzi be bakinana muri PSG bafotowe bari kumwe ku mucanga Ibiza mu biruhuko aho bivugwa ko gahunda yo gukinana igeze kure.

    Ikipe ya PSG nayo yamaze gutegura amasezerano meza izaha Messi kugira ngo ayisinyire imyaka 2 nkuko ibinyamakuru bibitangaza.

    Ikipe ya Manchester City byavugwaga ko yifuza Messi ariko umutoza wayo Guardiola yavuze koi bi atari ukuri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yakoze-ikintu-gikomeye-kugira-ngo-messi-yerekeze-i-paris

  • Icyo Olivier Kwizera avuga ku bamusabye kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezerera kuri ruhago #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umunyezamu Kwizera Olivier asezeye umupira w’amaguru, avuga ko atarisuraho ndetse ko nta n’umuyobozi wigeze amusaba kwisubiraho kuri iki cyemezo cye.

    Tariki ya 22 Nyakanga nibwo uyu munyezamu yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru burundu ko hari ibindi agiye gukora kandi iri ibintu yatekerejeho neza.

    Akimara gusezera hagiye hagaragara abantu barimo ibyamamare bizwi mu Rwanda biyobowe na kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima bamusaba kwisubiraho.

    Mu kiganiro uyu munyezamu yahaye ISIMBI yavuze ko atarisuraho kuri iki cyemezo kuko yagifashe yabitekerejeho.

    Ati “Oya ntabwo ndisubiraho, ni ibintu bigoranye kuko nabitekerejeho cyane.”

    Agaruka ku kuba hari umuyobozi waba waramwegereye amusaba kwisubiraho cyangwa undi muntu wo mu ikipe y’igihugu waba waramwegereye ngo yisubireho, yavuze ko nta n’umwe.

    Ati “oya nta we rwose, ibyo nkubwira ni ukuri ntawigeze ansaba kwisubiraho.”

    Nubwo uyu mukinnyi avuga ibi, amakuru avuga ko umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yari afite gahunda yo kujya kuganiriza uyu munyezamu abe yakwisubiraho ku cyemezo cye.

    Andi makuru kandi yavugaga ko uyu munyezamu ashobora kwerekereza mu ikipe ya APR FC ariko nabyo bisa nk’aho bitazakunda kuko yamaze gufata icyemezo cyo kureka umupira.

    Kwizera olivier ngo nta muyobozi wigeze amusaba kwisubiraho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-olivier-kwizera-avuga-ku-bamusabye-kwisubiraho-ku-cyemezo-yafashe-cyo-gusezerera-kuri-ruhago

  • Abanyamakuru biyemeje kurushaho kwirinda Covid-19 n’ubwo bayikingiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, ubwo na bo bakingirwaga mu gikorwa cyo gutanga urukingo rwa Covid-19, byibuze ku bantu basaga ibihumbi 300 mu gihe cy’ukwezi n’igice mu Mujyi wa Kigali.

    Abanyamakuru bari mu bahura n’abantu benshi batandukanye, kimwe mu bishobora kuba imbarutso yo kwandura cyangwa bagakwirakwiza Covid-19 mu buryo bworoshe kandi bwihuse, ibintu bishobora gushira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Kuba bahawe urukingo ni ho bahera bavuga ko bigiye kubafasha kurushaho gukora akazi kabo neza, gusa ngo ntibagomba kwirara ngo badohoke ku gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bidakuraho ko bashobora kwandura cyangwa ngo banduze abandi.

    Oswald Mutuyeyezu, umunyamakuru wa Radio na Televiziyo 10 ni umwe mu bakingiwe, avuga ko yishimiye kuba yahawe urukingo gusa ngo ntabwo bikuraho ko azakomeza kwirinda.

    Ati “Ahantu hafunganye ni ahantu habi cyane kandi turahaba, nk’abanyamakuru bakora muri radio, muri televiziyo, baradukingiye yego ariko tugomba kuhajya gusa mu gihe cy’akazi, n’ahandi hose hafunganye tukahirinda. Abadukurikira na bo tukabashishikariza kwirinda bene aho hantu hafunganye cyeretse ufite impamvu ifatika na ho ubundi uhagiye ugomba guhita uhava vuba vuba kuko n’ahantu Covid yandurira cyane”.

    Mugisha Duwa ukorera Flash TV mu gisata cyo gufata amashyushyo, avuga ko yaterwaga impungenge no kuba atarakingirwa.

    Ati “Impungenge ntabwo zabura n’ubwo Minisiteri y’ubuzima idukangurira kubahiriza ingamba zayo zo kwirinda, byose turabikora ariko na none ntihaburemo impungenge kuko duhura n’abantu benshi cyane, mbese turabyishimiye kuba natwe badutekerejweho nk’abanyamakuru kugira ngo dukomeze gukora akazi kacu neza dukingiye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, ashimira cyane kuba abanyamakuru na bo baratekerejweho.

    Ati “Kuba ari abantu b’ingenzi baza imbere mu rugamba rwo kurwanya Covid-19, birumvikana yuko kubakingira ari ukubafasha ubwabo ariko no gufasha abantu bahura na bo kugira ngo bityo babashe kubarinda. Turanashimira yuko icyikiro cy’amanyamakuru na cyo cyitaweho mu nkingo zateganyijwe”.

    Biteganyijwe ko muri kino gihe cy’ukwezi kurenga hagomba gukingirwa abanyamakuru basaga 300, aho abakingirwa barimo guhabwa urukingo rwa Pfizer.

    Minisiteri y’Ubuzima isaba abahawe urukingo kutirara ngo badohoke ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko gukingirwa bidakuraho kwandura cyangwa kwanduza abandi Covid-19.

  • U Burundi bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bazanywe muri rusange ni abantu umuntu yavuga ko ari abana bafite hagati y’imyaka 12 na 18.

    Coloneri Cishahayo yavuze ko abo Banyarwanda babagaruriye u Rwanda nyuma y’uko barebye bagasanga baragenzwagaa no guuhaha.

    Inka bagaruye na yo ngo ni iyo Abarundi bari bibye Abanyarwanda bahengereye yambutse ikagera ku butaka bw’u Burundi.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yaboneyeho gusaba abaturiye umupaka kutazongera kwambuka banyuze mu nzira zitemewe