Category: Uncategorized

  • Abanyamakuru Arthur Nkusi na Miss Muthoni bagiye gukorera ubukwe ku nkengerero z’ikiyaga #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Kiss FM, Arthur Nkusi n’igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2015 akaba anakorera CNBC TV, Miss Muthoni Fiona bagiye gukora ubukwe buzabera ku nkengerero z’ikiyaga cya Kivu.

    Amakuru y’ubukwe bw’aba bombi bamaze imyaka irenga 4 bakundana, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, bukaba buzaba ku munsi w’ejo tariki ya 14 Kanama 2021 bukabera i Rutsiro mu nkengerero z’ikiyaga cya Kivu.

    Ni ubukwe bugiye kuba mu ibanga ndetse na bamwe mu nshuti zabo batabizi, imwe mu nshuti za hafi za Fiona yabwiye ISIMBI ko iby’ubwo bukwe atabizi ariko icyo azi ni uko uyu mukobwa atari muri Kigali yamubwiye ko agiye kuba ari hanze ya Kigali, gusa ngo icyo yari azi ni uko bamaze gusezerana imbere y’amategeko(byabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru).

    Mu mafoto yagiye ashyira kuri Instagram ye, Muthoni Fiona, yashyizemo amafoto agaragaza ko ari ku mucanga, aho bivugwa ko ari ku mucanga wa Rusheshe Kivu Lodge.

    Nyuma y’imyaka myinshi badashaka kuvuga ku rukundo rwabo, muri Mutarama uyu mwaka nibwo Arthur Nkunsi usanzwe ukorera Kiss FM yemeje ko ari mu rukundo n’umunyamakuru wa CNBC, igisonga cya mbere cya Africa Calabar 2017 n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Naringwa Muthoni Fiona.

    Urukundo rwa Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 rumaze imyaka irenga 4 nubwo batakunze kurugaragaza cyane.

    Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka irenga 4 bakundana

    Muthoni yagaragake ko ari ku Kiyaga cya Kivu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abanyamakuru-artur-nkusi-na-miss-muthoni-bagiye-gukorera-ubukwe-ku-nkengerero-z-ikiyaga

  • Muhire Jean Claude yakoze ubukwe n’umukobwa wamuahye impyiko #rwanda #RwOT

    Muhire Jean Claude washinze ‘Love Kids Foundation’ umuryango uzwiho gusubiza mu buzima busanzwe abana bo ku muhanda yasezeranye imbere y’amategeko na Uwera Marie Reine wamuhaye impyiko.

    Kumunsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 nibwo Muhire na Marie Reine basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko tariki ya 1 Mata 2021 yari yamwambitse impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore.

    Nyuma y’amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.

    Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n’u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

    Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo muri As-Salaam International Hospital, yari kumwe n’uwamwemereye impyiko.

    Uwera Marie Reine ni we waje kumuha impyiko akaba yari n’umukunzi we.

    Basezeranye kubana akaramata

    Batagereje gusezerana

    Bahawe icyemezo cy’uko bamaze gusezerana imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/muhire-jean-claude-yakoze-ubukwe-n-umukobwa-wamuahye-impyiko

  • Nyabugogo: Undi mugabo yiyahuriye kuri Etaje yo ku Nkundamahoro #rwanda #RwOT

    Ahagana saa yine z'igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu arurira ahita asimbuka agwira imodoka n'umugore utwite.

    Uyu mugabo we yahise ashiramo umwuka naho umugore amara iminota igera kuri 30 yataye ubwenge ariko birangira bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo afashwe.

    Abari kuri iyi nyubako bavuze ko uyu mugabo yinjiye ajya ahantu hacururizwa imyenda ahamara umwanya muto abona kwiyahura.

    Amakuru yatanzwe nabo mu muryango we avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ngo biteguraga kujya kumuvuza.

    Kugeza ubu, inzego z'umutekano ziracyari gukora iperereza ngo bamenye imyirondoro y'uyu mugabo n'icyaba cyatumye ahanuka muri etaje.

    Mu gihe cy'Umwaka umwe abantu 4 bapfuye biyahuye mu nyubako z'Inkundamahoro.

    Mu ma saha ya mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y'ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro ziri Nyabugogo hatoraguwe umurambo bigaragara ko wahanutse muri etage hejuru.

    Amakuru avuga ko mu gitondo cy'uwo munsi uyu mugabo yaje atwaye imodoka,ayivamo azamuka muri 'etage' hejuru maze yijugunya hasi.

    Iki gihe ntabwo umurambo wahise umunyekana nyirawo ariko nyuma byavumbuwe ko ari uwa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w'itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) yatangarije Itangazamakuru ko uyu mugabo yapfuye yiyahuye.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyabugogo-umusore-yiyahuriye-kuri-etaje-yo-ku-nkundamahoro

  • Musanze: Abo mu bice by’icyaro barizezwa ko ikibazo cy’amazi kigiye kuba amateka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barakoreshwa imbaraga zishoboka ngo mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazabe bagerwaho n
    Barakoreshwa imbaraga zishoboka ngo mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazabe bagerwaho n’amazi meza

    Ibi biratangazwa mu gihe hari abaturage bo mu Mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Musanze, bavuga ko ibyo bibagaruriye ikizere cyo kubona amazi meza, kuko hari uduce twari tumaze hafi umwaka twaracukuwemo imiyoboro, abahatuye babwirwa ko hazanyuzwa amatiyo y’amazi, none ubu iyo miyoboro ikaba irimo kongera gusubiranywa batabonye ayo mazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, avuga ko Akarere kamaze iminsi gashyira mu bikorwa umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu bice by’icyaro, ku bufatanye n’Ikigo WASAC.

    Yagize ati “Iyo Mirenge y’icyaro yibanzweho muri uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi meza urimo kugana ku musozo, harimo uwa Gashaki, Remera, Cyuve, Busogo, Musanze na Muhoza; ariko hakaba ibice bimwe na bimwe by’imwe muri iyo mirenge byagiye bigaragara ko kuyahageza bisaba ingufu nyinshi. Byatumywe dufata umwanzuro wo kuzayahageza, binyuze mu wundi mushinga mushya tuzafatanyamo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, duteganya gutangira mu mpera z’uyu mwaka”.

    Yongera ati “Icyo nabwira abaturage, ni uko aho ibyo bikorwa remezo by’amazi bagejejweho babibungabunga. Ariko kandi n’aho amazi ataragera, nababwira ko natwe ari ikibazo kiduhaangayikishije, ari na yo mpamvu twabishyize mu bibazo byihutirwa tugomba gukoraho. Nababwira ko bashonje bahishiwe, cyane ko tunamaze iminsi tunoza uko umushinga uzashyirwa mu bikorwa”.

    Imiyoboro yagombaga kunyuzwamo amatiyo y’amazi, ikaba irimo kongera gusubiranywa bidakozwe, uyu muyobozi yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa ahamya ko ibirimo gukorwa biri mu nyungu z’umuturage no kurinda impanuka byateza mu gihe byaba bikomeje kuhaba ntacyo bikoreshwa.

    Mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu Mirenge ibarwa nk’igice cy’icyaro, habarurwa amavomo 48 akeneye gusanwa, aho uyu muyobozi yemeza ko bizaba byakozwe mu gihe kitarenga amezi abiri, abaturage bakongera kuyakoresha.

    Amavomo atagikora hari gahunda yo kuyasana akongera gukoreshwa
    Amavomo atagikora hari gahunda yo kuyasana akongera gukoreshwa

    Ikibazo cy’amazi mu tugari tumwe na tumwe mu Murenge wa Remera, ngo cyari ihurizo rikomeye, dore ko n’amwe mu mavomo harimo n’ayo abaturage bishyize hamwe bakiyubakira, amwe n’amwe atagikora.

    Umwe mu baturage ati “Ubu kuvoma bidusaba gukora urugendo nibura rw’amasaha abiri, tujya gushoka ibishanga cyangwa ikiyaga cya Ruhondo. N’ugerageje kwiyandayanda ashaka amazi nibura yo kunywa, yishyura amafaranga ari hagati ya 200 na 300 ku ijerekani imwe, nabwo bikamusaba gukora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri ajya kuyavoma, gusa akarere katwijeje ko byose bigiye gukemuka tukabona amazi meza hafi, biradushimishije”.

    Mu ntego Leta y’u Rwanda yihaye, harimo ko bitarenze umwana wa 2024, abaturage bazaba bihagije ku mazi meza, ku buryo n’abazaba batayafite mu ngo zabo, bazaba bakora urugendo ruri hagati ya metero 200 na 500.

    source : https://ift.tt/3jPpvmF

  • Wa mukobwa wahaye impyiko fiancé we, basezeranye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwera Marie Reine na Jean Claude Muhire ku munsi w'ejo basezeranye imbere y'amategeko. Aba bombi bamenyekanye cyane ubwo Marie Reine yahaga impyiko umukunzi we, Jean Claude akamufasha gukira indwara yari arwaye.

    Jean Claude Muhire na Uwera Marie Reine

    Ku munsi w'ejo, Jean Claude na Marie Reine bafashe icyemezo ntakuka cyo gusezerana imbere y'amategeko maze bahamiriza uruhame ko biyemeje kuzabana akaramata.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Uyu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko kw'aba bombi wari warabanjirijwe no kwambikwa impeta ya fiançaille byabaye mu ntangiriro za Mata 2021.

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wahaye-impyiko-fiance-we-basezeranye-amafoto/

  • Amagambo Sergio Ramos yabwiye Messi yatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Umupira w’amaguru si intambara! Byatunguye benshi ubwo Sergio Ramos ari we mukinnyi muri Paris Saint Germain wahaye ikaze iwe mu rugo Lionel Messi niba kuba muri hoteli byamurambiye, ni nyuma y’imyaka 16 babanye nk’abanzi muri ruhago.

    Kuva 2005 kugeza 2021, Sergio Ramos wakiniraga Real Madrid na Lionel Messi wakiniraga FC Barcelona, babaga mu mukino ukomeye uhuza aya makipe witwa El Clásico, ndetse benshi bageze aho bakeka ko aba bakinnyi banganye bitewe n’uburyo bashyamiranaga mu kibuga.

    Ramos yanzwe n’abakunzi ba FC Barcelona bitewe n’uburyo yakiniraga nabi Lionel Messi, ariko byose yabikoraga mu rwego rwo kumubuza gutsinda kandi nicyo yari ashinzwe.

    Nyuma y’uko Lionel Messi asinyiye PSG, asangayo Sergio Ramos wasinye mbere, benshi bari bategereje kumva icyo uyu myugariro w’umunya-Espagne azatangaza cyane ko batekerezaga ko badacana uwaka.

    Ramos akaba yavuze ko mu gihe yumva kuba muri hoteli bimurambiye, we n’umuryango we baza bakajya kuba iwe nta kibazo.

    Ati 'wowe n’umuryango wawe mubaye mwarambiwe kuba muri hoteli, mushobora kuza kuba iwanjye nta kibazo.'

    Kugeza ubu Lionel Messi n’umuryango we barimo kuba muri Hoteli ya Le Royal Monceau aho abakinnyi bamaze gusinyira iyi kipe baba bari mu gihe bategereje ko babona aho batura, iyi ni nayo oteli Sergio Ramos yabanje kubamo mbere y’uko yimuka akajya gutura Neuilly-sur-Seine.

    Bamaze igihe kinini bahanganye

    Intamabara yari imaze imyaka 16 yasojwe abari bahanganye bagiye gusenyera umugozi umwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagambo-sergio-ramos-yabwiye-messi-yatunguye-benshi

  • U Rwanda rwemeye kugurizwa miliyoni 83 z'Amayero na Banki ya Aziya #rwanda #RwOT

    Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda, yemeje umushinga w'Itegeko ryemeza amasezerano ya Burundu y'inguzanyo ya miliyoni mirongo inani n'eshatu n'ibihumbi magana atatu z'Amayero (83.300.000).

    Ni amasezerano hagati ya leta y'u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwaremezo, agamije gufasha urwego rw'abikorera kubona imari yo kwiyubaka no guhangana n'ingaruka za COVID 19.

    Mu buryo bunyuze mu ikoranabuhanga abadepite bari gukoramo muri iki gihe, bemeza uyu mushinga w'iri tegeko ry'inguzanyo bagaragaje impungenge kuri aya madeni igihugu gifata kigamije gufasha abikorera, berekana ko hari abayakoresha ibyo batayasabiye ntiyunguke uko bikwiye.

    Depite Nyirahirwa Veneranda yagize ati 'Iyi nguzanyo izazahura ibijyanye n'inganda, ubucuruzi n'ibindi, byatumye nibaza ko muri ino minsi hari kugaragara amahoteli atezwa cyamunara kuko yagizweho ingaruka n'icyorezo cya covid-19. Iki kigega kirimo kirasubiza ibibazo by'abantu bagizweho ingaruka cyangwa haracyakenewe ibindi? Ni iki gishingirwaho ngo abashoramari batoranwe babashe guhabwa inguzanyo? Mugendera kuki munareba imikoreshereze y'ayo mafaranga?'

    Depite Bakundufite Christine Yagize ati 'Njye ikibazo mfite kijyanye n'ingamba zihari zo gukurikirana ababa barahawe ayo mafaranga, izo ngamba zo gukurikirana ayo mafaranga zihagaze gute kugira ngo turebe abagiye kuyahabwa uburyo bazayakoresha n'uburyo bazayabyaza inyungu bikura mu ngaruka batewe n'icyorezo cya covid 19.'

    Izi mpungenge z'aba Badepite ariko umunyamabanga wa leta muri ministeri y'Imari n'Igenamigambi wari uhagarariye Leta, bwana Richard Tusabe, yagaragaje ko byatekerejweho, kuko banki zizahabwa iyi nguzanyo, zasabwe gukurikirikirana uko abayahawe bayakoresha.

    Tusabe 'Kuyakurikira kwa mbere ni uburyo uyanyuzamo ya Banki yabagurije niyo igomba gukurikirana abo bayahaye, ndetse bagakurikirana ko imishinga babahereye amafaranga izunguka, BRD yashyizeho uburyo bwo kugira inama abashoramari kuko mbere wasangaga abo bashoramari basabwa inyandiko z'uburyo ayo mafaranga azakoreshwa ugasanga byabananiye.'

    Nubwo bwose aba Badepite bagaragazaga impungenge byarangiye bemeje uyu mushinga w'itegeko ry'inguzanyo.

    Amasezerano y'iyi nguzanyo avuga ko izishyurwa mu myaka 28 iri imbere akazatangira kubarwa hashize imyaka 6 akoreshwa.

    U Rwanda rwari rusanzwe rwarashyizeho uburyo bwo korohereza abikorera kubona amafaranga agamije kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, kuko asanze harashyizweho ikigega kibafasha kubona inguzanyo binyuze mu nguzanyo.

    Muri iki gihe hari impungenge ko hatabayeho uburyo bworoshye bwo kugera ku mari, ku bikorera bamwe kubera ibihombo bahura nabyo na za cyamunara kubera kubura imikorere ihamye.

    AGAHOZO Amiella

    The post U Rwanda rwemeye kugurizwa miliyoni 83 z'Amayero na Banki ya Aziya appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/13/u-rwanda-rwemeye-kugurizwa-miliyoni-83-zamayero-na-banki-ya-aziya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwemeye-kugurizwa-miliyoni-83-zamayero-na-banki-ya-aziya

  • Nyabugogo ku isoko ry'Inkundamahoro Undi mugabo asimbutse iyi nyubako ahita apfa. #rwanda #RwOT

    Umugabo utaramenyekana amazina uri mu kigero cy' imyaka 40 y' amavuko , kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021 , ku isoko ry'Inkundamahoro riherereye muri Nyabugogo mu mujyi wa Kigali , yafashe umwanzuro wo kwiyahura avuye hejuru muri Etaje ahita ahasiga ubuzima.

    Gusa nta makuru aratugeraho yizewe neza kugira ngo tumenye icyatumye nyakwigendera yiyahura

    Nk' uko amashusho abigaragaza , uyu mugabo akimara guhanuka kuri iriya nyubako Polisi yahise ihagera , ikumira abantu kugira ngo bategera umurambo , mu gihe abaturage benshi bari baje kureba uwo mugabo bivugwa ko yaba yiyahuye.

    Ibi bibaye nk' ibyabaye , ku wa 02 Kamena 2021 , na bwo kuri iri soko ry'Inkundamahoro hahanutse umuntu bivugwa ko yiyahuye , nyuma yaho biza kumenyekana ko yari Umunyamategeko witwa Bukuru Ntwali.

    Nanone muri Nzeri 2019 na bwo hasakaye inkuru y' urupfu rw' umukobwa witwaga Hatangimana Scolastique wari ufite imyaka 25 nawe yasimbutse aturutse mu igorofa ya Kane yo ku nyubako izwi nko kwa Makuza Peace Plaza ahita yitaba Imana.

    Amakuru icyo gihe yavugaga ko uwo mukobwa icyabimuteye aruko umuhungu bari bari mu rukundo biteguraga kubana ya mwanze akikundira undi nibwo rero nawe afashe inzira agahitamo icyo gikorwa cyo kwiyambura ubuzima.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/13/nyabugogo-ku-isoko-ryinkundamahoro-undi-mugabo-asimbutse-iyi-nyubako-ahita-apfa/

  • Imana ikuraho igitutsi bikemera!-Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT

    Wisanga mu bihe bisharira, bya bihe uburira izina ubyita: Gusuzugurwa, kurenganywa no gutotezwa, kwiturwa inabi n’abo wagiriye neza, ubukene budashira,…mbese bya bihe bitera ipfunwe ku buryo uhora wiyumva nk’uri munsi y’abandi.

    Kuko agahinda katarobanura, ntibitinya kugera ku muntu wese, ku muryango, ku bwoko no kubatuye igihugu runaka.

    Uyu munsi mfashijwe n’iri jambo rivuga ko Imana ikuraho igitutsi bikemera!

    “Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye. Asama inda abyara umuhungu ati: ‘Imana inkuyeho igitutsi.’ Amwita Yosefu ati: ‘Uwiteka anyongere undi muhungu.’ Itangiriro 30:22-23

    Wowe uri mu gisuzuguriro, utinze mu gisebo, baguhimbira ibinyoma bakubeshyera, ntako utagira ngo ugirire neza bose ariko inyiturano ni amarira, ibibazo ni uruhuri, urumva gupfa bikurutiye kubaho…

    Ndakwibutsa ko guhindukiza ibihe bibi bikaba byiza, ku Mana ni nko guhumbya! Imana ya Yakobo igukureho igitutsi mu izina rya Yesu/Yezu!

    Aya ni yo magambo nkwaturiyeho aka kanya. Uyakire wizeye! Bikubere isengesho rya nonaha. Amen!

    Ubutumwa bwa Dominic Ashimwe yasangije abantu, by’umwihariko abamukurikira kuri Instgram

    Reba hano indirimbo: NEMEREWE KWINJIRA – Dominic Ashimwe

    Wareba kandi n’iyi nyigisho: Imana idukureho agasuzuguro kose/Kuyoboza Imana inzira || Pastor Desire H.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imana-ikuraho-igitutsi-bikemera-Dominic-Ashimwe.html