Category: Uncategorized

  • Umuratwa Anitha yaje mu bakobwa 10 bagaragara neza muri Miss Supranational #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi, Miss Umuratwa Kate Anitha uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational World 2021 irimo kubera muri Pologne, yaje mu bakobwa 10 bagaragara neza (Elegance) ni mu gihe ikamba ryebukanywe na Karla Guilfu wo muri Puerto Rico.

    Miss Elegance ni rimwe mu makamba abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational World bari bahataniye, ryatanzwe uyu munsi tariki ya 13 Kanama 2021.

    Iri kamba rihabwa umukobwa wahize abandi mu kugaragara neza, wambaye neza, uri mwiza(ryibanda uko ugaragara inyuma).

    Uko ari abakobwa 56, buri umwe yanyuraga imbere y’akanama nkempurampaka agasobanura ibyo yambaye ikibigize, uko bidoze ubundi agakomeza agahabwa amanota.

    Miss Umuratwa Kate Anitha, yaserutse mu ikanzu idoze mu gitenge ariko ku gice cyo hasi itaratse, yabwiwe ko yambaye neza, akaba yaje kuza mu bakobwa 10 ba mbere bahize abandi muri iki cyiciro.

    Igisonga cya mbere cyabaye Dindi Pajares wo muri Philippines.

    Umuratwa Kate Anitha yaje mu icumi bitwaye neza

    Karla Guilfu ni we wabaye Miss Elegance

    Dindi Pajares wo muri Philippines yabaye igisonga cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/umuratwa-anitha-yaje-mu-bakobwa-10-bagaragara-neza-muri-miss-supranational

  • MINISPORTS yakomoreye ibikorwa by'imyitozo ku makipe yabigize umwuga n'atarabigize umwuga #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yemeye ko ibikorwa by'imyitozo ku makipe yabigize umwuga n'atarabigize umwuga (akorera mu bigo bizwi) yasubukurwa.

    Minisiteri ya Siporo yashyize ahagaragara amabwiriza mashya agenga imikino:

    Imyitozo n'amarushanwa biremewe

    Imyitozo y'amatsinda y'abatarabigize umwuga iremewe gusa ibereye mu kigo cya Siporo

    Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms), zerewe kwakira 30%.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisports-yakomoreye-ibikorwa-by-imyitozo-ku-makipe-yabigize-umwuga-n

  • Amavubi yatangiye umwiherero (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 39 b'Amavubi bahamagawe n'umutoza Mashami Vincent batangiye umwiherero kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021.

    Dore amwe mu mafoto y'abakinnyi b'Amavubi bahamagawe ubwo bari bagiye gutangira umwiherero:

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yatangiye-umwiherero-amafoto/

  • Imigisha wifuza ni iyo kumara iki?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “Dawidi abwira Umufilisitiya ati 'Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye. Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana.” 1Samweli 17:45-46

    Icyatumye Dawidi atsinda Goliyati, ni uko intego ye yo kurwana kwari ukugira ngo abo mu isi bose bamenye yuko muri Isiraheli hakiri Imana. Dawidi yari afite umutima wagutse, kuko yashakaga kwerekana ko Imana ikiri muri Isiraheli.

    Harya wowe ibyo usaba ni ibyo kumara iki? urashaka kubaka inzu ngo wemeze abantu? urashaka kugura imodoka ngo abantu babone ko uri igitangaza? urashaka gutunga amafaranga yo kumara iki? Ese ufite izihe ntego z’Ubwami bw’Imana? imigisha wifuza ni iyo kumara iki?

    Abantu benshi kubera bakuranye ibirarane by’ibiryo, imyambaro, icyubahiro, agaciro,… iyo akuze akagira umugisha, akagira ibintu ahita ashaka guhita akuramo ibirarane agashaka kubaho yemeza abandi. Agashaka kubaho yereka ko ari hejuru y’abandi bose, ariko mu by’ukuri ibyo bintu afite bidafitanye isano n’ubwami bw’Imana.

    Ibi mvuze, abakire bose babimenye abapfakazi babona amazu yo kubamo, imfubyi zabona amashuri, zikabona imyambaro, zikabona ibiryo. Rimwe na rimwe hari igihe dutunga n’ibyo tudakeneye cyane kandi hari abantu babikeneye babibuze duturanye na bo, dusengana na bo, mu buzima bwa buri munsi ari bene wacu.

    “Kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana”

    Dawidi yari afite intego ivuga ngo izina ryawe(Imana) riramenyekana ku isi hose! Harya wowe nupfa tuzakwibukira kuki? Wamenyekanishije izina ry’Imana mu isi?

    Mu isi ntabwo turi ba mukerarugendo, ntabwo twaje gutembera. Twaje guhagararira ubwami bw’Imana, tubayeho kugira ngo izina ry’Imana rihimbazwe. tubayeho kugira ngo izina ry’Imana ryubahwe.

    Reba hano iyi nyigisho yose yateguwe ikanatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imigisha-wifuza-ni-iyo-kumara-iki-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Ibuka imirimo y’Imana uyihimbaze #rwanda #RwOT

    'Nibutse iminsi ya kera nkibwira ibyo wakoze byose, ntekereza imIrimo y’intoki zawe nkakuramburira amaboko, umutima wanjye ukugirira inyota,nk’iyigihugu kiruhijwe n’amapfa.' Zaburi 143:5.

    Dawid yigeze avuga muri Zaburi 65:5 ) Zaburi 143:5. Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza ,kugira ngo agume mu bikari byawe.

    Umuntu utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Abisilayeli bari barembejwe n’uburetwa, muri Egiputa ariko uwiteka arabareba amenya uko ameze, Yohereza Mose abakura mu buretwa. Baca mu butayu Imana yabanaga na bo,ikabaha manu, ikabayora.., gusa baje kwibagirwa.

    Mu minsi habamo amajoro n’amanywa harimo iminsi ugera mo ukumva n’ijwi ry’Imana nta cyo ryakumarira, ariko ibasha kuhagukura. Rero birakwiriye nk’uko Mose yavuze at 'Utwigishe kubara iminsi yacu uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge', Tuzirikane iminsi yacu ya kera. Dawidi Uwiteka amukijije aravuga Zaburi 23: Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana i ruhande rw’amazi adasuma. Kugira ngo urwane intambara neza ni uko wibuka iminsi ya kera warwanye. Ariko ikibabaje muri iyi minsi, iminsi ihemuje abantu, ntibakibyibuka.

    Yesaya 45.Yesaya yahanuye ibya Kuro ariko, Kuro yakuze arerwan’umushumba kuko sekuru, yar iyarashatse kumwica. Aza gukura, yiga kurwana nyuma aza no kwigarurira igihugu cya sekuru, kuko iby’Imana yari yaravuze byagombaga gusohora.Ni nako Imana yagiye itabara abantu.

    Iyo wibutse iminsi ya kera bigufasha gushimira Uwiteka wayigutambukije, kuko ntiwarwana intambara utarabona ariko iyo wahuye na yo, yagufasha kumenya uko uzayirwana.

    Umusozo: Muri iyi minsi uri kwitwara gute? Banza wibaze aho wahereye mbese n’ubw o waba utaragera kure, ni nka mbere? Ibaze iki kibazo, subiza amaso inyuma wibuke ku misozi y’iwanyu urebe. None niba umaze kwibuka iminsi ya kera Imana yagutambukije, Uri gushaka Imana? Abantu batifatanije n’Imana muri iyi minsi bazabaho ejo gute?,ariko twebwe abifatanije nayo tuzabaho.

    Gutegeka kwakabiri 4:4 'ariko mwebweho,abifatanije n’uwiteka Imana yanyumura cyariho mwese uyu munsi'. Ni ik iumuti mawawe ufitiye inyota iki? Ko dawidi we yavuze ko umutima we umugirira inyota nk’igihugu kiruhijwe n’amapfa.

    Source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibuka-imirimo-y-Imana-uyihimbaze.html

  • Miss Muthoni Fiona na Nkusi Arthur bagiye gukorera ubukwe ku Kiyaga cya Kivu[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ubu bukwe buzaba kuri uyu wa 14 Kanama 2021, buzabera mu Ntara y'Iburengerazuba ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama Miss Muthoni Fiona ashyize kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi wose amashusho ari ku mazi yambaye utwenda tw'umweru two ku mazi ndetse agerageza no gufata amashusho y'amazi byerekana ko ari hari amazi y'ikivu bitewe n'imisozi iri ahirengereye igaragara muri ayo mashusho.

    Amakuru ava mu nshuti za hafi z'umunyamakuru Arthur Nkusi aravuga ko uyu munyamakuru wari unamaze igihe mu kiruhuko dore n'ikiganiro cy'uyu munsi cyatumiwemo umuraperi Mr Kagame atigeze akigaragaramo, ziravuga ko amaze agihe ari mu myiteguro y'ubukwe.

    Si ubwa mbere baba bakoze ibirori bikagirwa ibanga kuko nko ku itariki 11 Kanama 2021 aba bombi basezeranye imbere y'amategeko muri umwe mu Mirenge igize Umujyi wa Kigali, akaba ari ibirori nabwo bagize ibanga.



    Nkusi Arthur agiye kurushinga na Miss Muthoni Fiona

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-muthoni-na-nkusi-arthur-fiona-bagiye-gukorera-ubukwe-ku-kiyaga-cya-kivu

  • Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw'amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri Somalia ndetse n'imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu barakajwe bikomeye n'imyitwarire y'abasirikari ba Uganda bari muri Somaliya, ngo kuko aho kubungabunga amahoro n'umutekano, bahohotera abasivili, badafite aho bahuriye n'igisirikari.

    Iyo miryango irimo na Amnesty International na Human Right Watch(ubundi bisanzwe ihishira amakosa akomeye ya Uganda), yasabye Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe gukora iperereza mu buryo bwihuse, kandi abo basirikari ba Uganda bitwara kinyamaswa bagahanwa by'intangarugero.

    Abatanze aya makuru bavuga ko kuwa kabiri w'iki cyumweru abasirikari ba Uganda bari muri AMISOM, biciye abaturage 7 ahitwa BELDAMIN
    AMISOM ni umutwe w'ingabo z'amahaga zoherejwe n'Umuryango w' Afrika Yunze Ubumwe, ngo zigarure umutekano wahungabanye cyane, kuva muw'2006, ubwo intagondwa za Al Shabaab zatangiraga ibikorwa by'iterabwoba, bigamije guhirika ubutegetsi bw' i Mogadishiyo.

    Nyamara kuva AMISOM yagera muri icyo gihugu, imyaka 14 irashize, ntibyabujije Al Shabaab gukomeza kwica abaturage, gusenya no gusahura.
    Ingabo za Uganda zirashinjwa kwica abaturage muri Somaliya, mu gihe hari amakuru avuga ko Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, asaba mugenzi we wa Mozambike, Filipe Nyusi, ko n'abasirikari ba Uganda nabo bajya ''kubungabunga''umutekano muri Mozambike!

    Ibi perezida Museveni abivuze mu gihe Ingabo z'uRwanda zifatanyije n'iza Mozambike zamaze kwambura umutwe w'inyeshyama uduce twinshi dukomeye, harimo n'icyambu ca Mocimboa da Paria, mu ntara ya Cabo Delgado. Ubu busabe bwa Perezida Museveni rero bwatunguye bunatanga abakurikiranira hafi ibyo muri Mozambike, bibaza icyo Museveni yari ategereje, igihe cyose Mozambike yamaze isaba gutabarwa, kugeza ubwo uRwanda rufashe iya mbere rukajya gufasha icyo gihugu guhashya inyeshyamba.

    Abasesengura ibijyanye n'ubutumwa bw'amahoro hirya no hino muri Afrika bagize bati:''Keretse niba Museveni asaba kujya guhohotera abaturage ba Mozambike nk'uko abasirikari be babikora muri Somaliya!''

    The post Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw'amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abasirikari-ba-uganda-bari-mu-butumwa-bwamahoro-muri-somaliya-barashinjwa-kwica-abaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-ba-uganda-bari-mu-butumwa-bwamahoro-muri-somaliya-barashinjwa-kwica-abaturage

  • APR FC na AS Kigali zamenye amakipe bazahura mu ijonjora rya mbere n'irya 2 mu mikino ya CAF #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, yatomboye kuzahura na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere.

    APR FC niramuka isezereye iyi kipe yo muri Somalia izahita ihura n'ikigugu cya Etoile SportiVE du Sahel yo muri Tunisia.

    Umukino wa Mbere na Mogadishu uzabera muri Somalia hagati ya tariki ya 10 -12 Nzeri 2021 hanyuma uwo kwishyura ube kuwa 17-19 Nzeri 2021 I Kigali.

    APR FC nigera mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda ku ikipe itsinze,APR FC izakira Etoile Sportive du Sahel hagati ya 15-17 Ukwakira 2021 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba hagati ya 22-24 Ukwakira 2021.

    Mu mikino ya CAF Champions League ishize,APR FC yasezerewe mu ijonjora rya mbere na Gor Mahia ku bitego 4-3 mu mikino yombi.Umukino ubanza APR FC yawutsinze ibitego 2-1 hanyuma uwo kwishyura iwutsindirwa muri Kenya ibitego 3-1.

    APR FC niyo yatwaye shampiyona ishize itsinze imikino yose ndetse n'umwaka wa 2 wikurikiranya itwara igikombe idatsinzwe na rimwe.

    Ku rundi ruhande,AS Kigali AS Kigali izabanza guhura na Olympique de missiri -Sima yo mu birwa bya Comores.

    AS Kigali yabaye iya 2 muri shampiyona ishize ikomeje,mu ijonjora rya kabiri yahura na DC Motema Pembe[DCMP] yo muri RDC.

    Amakipe yo mu Rwanda azabanza hanze yose.Imikino ibanza izaba hagati y'iya 10-12 Nzeli, iyo kwishyura ibe nyuma y'icyumweru kimwe.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yamenye-ikipe-bizahura-mu-ijonjora-rya-mbere-n-irya-2-rya-caf-champions

  • Amagambo meza 7 y'urukundo umugabo yifuza guhora yumva abwirwa n'umugore we #rwanda #RwOT

    Amagambo 7 meza y'urukundo umugabo yifuza guhora yumva abwirwa n'umugore we:

    1.Ni wowe kiroto cyajye

    Niba umugabo wawe ari uw'isezerano, ufite uburenganzira bwo kumwita umugabo w'isezerano.

    2.Sinzigera nkuca inyuma

    Niba ushaka kwiyubakira urukundo rwawe n'umugabo wawe banza umurememo icyizere,kuko nakwizera uzaba ugeze kuri byose bye,maze bitumen nawe akugirira icyizere cyuko ntacyo yakwikanga cyangwa ngo agucyeke kuko aziko utamuca inyuma,ubundi nta gishimisha umugabo nko kuba afite umugore yizera.

    3.Nukuri umpora mu bitekarezo

    Abagabo muri rusange bakunda abagore bahora babahangayikiye mbese bahora mu bitekerezo byabo,ibi bituma umugabo yiyumvamo ikindi gitangaza,kuko n'umubwira ko umuhoza mu bitakerezo bizatuma nawe uhora mubitekerezo bye.

    4.Ndakwishimira mugabo mwiza

    Igihe kimwe na kimwe umugabo ikintu aba akeneye buriya ugize gutya ukamusoma ku gahanga ubundi ukamubwira uti 'Ndakwishimira mugabo mwiza'.ibi bizasobanura byose kuri we,nawe ibaze uburyo umugabo wawe azajya akwishimira.

    5.Mubwire ko nta wundi mugabo wamukurutira

    Iyo umugabo aziko afite umugore umuha impamvu zose zimwereka ko ariwe mugabo mwiza kuruta abandi bose ,azumva yishimye cyane ndetse anagukunde birezeho.

    6.Mubwire ko ariwe byishimo byawe

    Buri mugabo aba ashaka gukora uko ashoboye kose ariko ngo umugore we yishime, ku bwibyo rero nawe mwereke ibimenyetso bimwereka ko ariwe ugutera kunezerwa,yewe unabimubwire,icyo gihe nawe azanezerwa cyane.

    7.Uri uw'agaciro kuri Njye

    Bwira umugabo wawe uburyo ari uw'agaciro kuri wowe nawe bizamushimisha birenze ku buryo nawe azumva ko nta wundi mugore wamurutira uwe,yewe azatangira no kuzajya akubaha ndetse anakuhishe mu muryango.

    Refe:womenresources.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/amagambo-meza-7-y-urukundo-umugabo-yifuza-guhora-yumva-abwirwa-n-umugore-we

  • Tombola y’imikino Nyafurika yerekeje APR FC muri Somalia, AS Kigali igana muri Comoros #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo habaye tombola y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’imikino nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederations League, amakipe yo mu Rwanda, APR FC na AS Kigali imwe yarekeje muri Somalia indi iyerekeza mu Birwa bya Comoros.

    Ni tombola yabereye ku cyicaro gikuru cya CAF, i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021.

    Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda ikiba yatomboye Mogadishu City Club yo muri Somalia, bigaragara ko APR FC ari yo izabanza gusura iyi kipe.

    AS Kigali yo izakina CAF Confederations Cup yo yatomboye Olympique de Missiri-Sima yo mu birwa bya Comoros, AS Kigali izabanza gusura iyi kipe.

    Biteganyijwe ko imikino ibanza izaba hagati ya tariki 10 na 12 Nzeri 2021, ni mu gihe iyo kwishyura izaba hagati tariki ya 17 na 19 Nzeri 2021.

    APR FC igomba kwerekeza muro Somalia

    AS Kigali izakina n’ikipe yo muri Comoros

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tombola-y-imikino-nyafurika-yerekeje-apr-fc-muri-somalia-as-kigali-igana-muri-comoros