Category: Uncategorized

  • Mu mvugo ikomeye, Perezida Kagame yagaragaje agahinda yatewe na Arsenal nyuma yo gutsindwa na Brentford #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba umufana ukomeye cyane w’ikipe ya Arsenal, yagaragaje agahinda gakomewe yatewe no kuba ikipe afana yatsinzwe umukino ufungura shampiyona y’u Bwongereza na Brentford FC izamutse mu cyiciro cya mbere.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) umwaka w’imikino 2021-22 nibwo yatangiye.

    Habaye umukino umwe aho ikipe ya Brentford yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yari yakiriye Arsenal.

    Brentford FC ibarizwa mu Burengerazuba bw’Umujyi wa London, ntabwo yoroheye Arsenal nayo ibarizwa muri uyu munjyi kuko yayitsinze ibitego 2-0.

    Ni umukino iyi kipe yatsinze inarusha Arsenal cyane, igitego cya mbere cyatsinzwe na Sergi Canos k’umupira yari ahawe na Ethan Pinnock ku munota wa 22, Noergaard yashyizemo icya 2 ku munota wa 73, umukino urangira ari 2-0.

    Nyuma y’uyu mukino, Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje agahinda yatewe no gutsindwa uyu mukino aho atanaciye ku ruhande yavuze ko barushijwe, Brentford FC ngo yari ikwiye intsinzi.

    Ati “ni iki? Ni umupira w’amaguru, ni ugutsindwa kwa Arsenal kuri Brentford. Brentford yari ikwiriye gutsinda, yabikoze. Umukino ubwa wo Arsenal n’abafana ntibakwiye kumenyera ibi… Oya!!! Mvuze ibi nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal, impinduka zafashe igihe kinini.”

    Yakomeye avuga ko iyi kipe imaze imyaka n’imyaka mu bibazo, ngo hakwiye kujyaho gahunda ihamye. Yanavuze ko hakwiye kurebwa uburyo baguramo abakinnyi kugira ngo bashyire mu bikorwa gahunda yabo kuko ubusanzwe bushobora kuba nta musaruro.

    Yavuze ko kandi abona hakwiye kubakwa ikipe ishoboye guhangana ku buryo n’iyo batsindwa, batsindwa batari babyiteguye.

    Ati “ntabwo tugomba gutanga urwitwazo cyangwa ngo twemere ko tudashoboye. Ikipe igomba kubakwa ku ntego yo gutsinda, gutsinda, gutsinda. Kugira ngo nidutsindwa … Ntabwo byari byitezwe! Ndabizi neza ko twese tuzi ababasha kwakira uyu mutwaro uremereye. Ndizera ko nabo babizi cyangwa babyemera.”

    Imyaka ibaye 18 abafana ba Arsenal barimo na Perezida Kagame batazi uko gutwara igikombe cya shampiyona bimera kuko bagiheruka mu mwaka w’imikino 2003-2004, akaba ari kimwe mu bintu banyotewe cyane.

    Perezida Kagame yashenguwe n’intsinzwi ya Arsenal

    Arsenal yatsinzwe Brentford FC bibabaza abafana ba Arsenal barimo na Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mvugo-ikomeye-perezida-kagame-yagaragaje-agahinda-yatewe-na-arsenal-nyuma-yo-gutsindwa-na-brentford

  • Minisitiri Busingye yakiriye intumwa za Angola ziri kwihugura kuri gahunda z’u Rwanda mu kurwanya ruswa – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Kanama 2021, ni bwo Minisitiri Busingye yakiriye mugenzi we wa Angola wari uri kumwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio.

    Minisitiri Busingye yagaragarije iri tsinda ko u Rwanda rwashyizeho amategeko na gahunda zitandukanye zifasha mu gukumira ruswa ndetse n’ugaragaweho ruswa yaba umuturage cyangwa umuyobozi abihanirwa bikomeye cyane.

    U Rwanda rwashyizeho itegeko rihana icyaha cya ruswa aho riteganya ko umuntu ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Minisitiri Busingye ati “Ikindi kintu twashyizeho uburyo bwo kubazwa inshingano, aho n’ubwo yaba ari umuyobozi wakiriye cyangwa watanze ruswa arabiryozwa, bikaba byanabera abandi urugero bagahera ko batinya ruswa.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi kintu wenda gikomeye, twashyizeho inzego zitandukanye zirimo nk’Urwego rw’Umuvunyi ndetse tukagira na Polisi y’Igihugu n’izindi zifatanya mu guhashya ruswa. Ibi binajyana n’ubukangurambaga dukora duhereye hasi mu mashuri buri muntu akamenya ububi bwo kwakira cyangwa gutanga ruswa.”

    Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza yavuze ko kuva mu 2017 Leta ya Angola yatangiye urugamba rwo kurwanya ruswa. Avuga ko uru ruzinduko mu Rwanda hari byinshi barwungukiramo kuko rwo rumaze igihe kinini muri uru rugamba.

    Yagize ati “Twaje hano gusura u Rwanda, ejo twari kuri polisi n’izindi nzego zitandukanye badukinguriye imiryango, batweretse uburyo n’ibikoresho bifashisha mu kurwanya ruswa. Twasanze mufite umugambi wo kutihanganira uwariye ruswa kandi natwe turawufite iwacu.’’

    Ishami ry’Ubutabera Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera ritangaza ko u Rwanda rwamaze koherereza Angola, inyandiko zigaragaza abantu bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside bari muri kiriya gihugu.

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio yavuze ko mu minsi iri imbere hari amasezerano ibihugu byombi biteganya kugirana agamije ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n’ubutabera.

    Minisitiri Busingye na mugenzi we Dr Sebastiao Domingos Gunza bagiranye ibiganiro byibanze kuri gahunda u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya ruswa

    Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza (ibumoso), Minisitiri Busingye na Ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Oct vio nyuma y’ibiganiro bagiranye

    Nyuma y’ibiganiro abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3iLLqMo

  • Iburasirazuba: Hakajijwe ingamba zo kwirinda COVID-19, imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo ihabwa umwihariko – #rwanda #RwOT

    Ni imyanzuro yafashwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kanama 2021 nyuma y’inama ubuyobozi bw’intara bwagiranye n’abayobora imirenge n’uturere biri muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bafashe ingamba esheshatu bagiye kwifashisha mu kurwanya COVID-19 zirimo gushyira mu bikorwa amabwiriza, ibikorwa by’ubukangurambaga, iby’ubufatanye, iby’ubuvuzi, ibyo kwita ku cyumba cy’amakuru no gukorana n’itangazamakuru.

    Yakomeje agira ati “Turi kugerageza gusuzuma neza ahantu hari ibyuho hagati y’ingamba zafashwe, tunareba neza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta bijyanye n’uburyo abantu bakwiriye kwifata mu kubahiriza ingamba zirimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba.”

    -  Imirenge irindwi iri muri guma mu rugo yahawe umwihariko

    Ku wa 11 Kanama 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu mirenge 50 yari iri muri gahunda ya guma mu rugo icumi gusa ariyo iyisigaramo indi yose ikurwamo. Uyu mwanzuro wafashwe hagendewe ku mibare y’abanduye bakiyigaragaramo aho ifite 5% yose yashyizwe muri guma mu rugo y’iminsi 20.

    Intara y’Iburasirazuba ni yo ifitemo imirenge myinshi, irindwi irimo itatu yo mu Karere ka Gatsibo ariyo Muhura, Remera na Kageyo n’indi ine yo mu Karere ka Kayonza ariyo Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri.

    Guverineri Gasana yavuze ko iyi mirenge bayifatiye umwanzuro w’umwihariko wo kuyikoramo ubukangurambaga bwihariye aho bagiye kuyishyiramo abakozi bihariye bazajya bishyurwa bakayikoramo ubukangurambaga bafatanyije n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

    Ati “Muri ya mirenge yihariye twiyemeje gushaka abakozi kugira ngo bagende babeyo bafatanye n’izindi nzego z’ibanze bafashe mu kugira ngo bashyira mu ngamba ubukangurambaga bwihariye banite ku baturage bo muri iriya mirenge.”

    Yavuze ko ibi bikorwa byose bazabifatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abanyamadini, abikorera, urubyiruko, abajyanama b’ubuzima, inzego z’umutekano n’abandi batandukanye, yavuze ko kandi bazifashisha abaganga mu gukurikirana abarwayi ba COVID-19 mu kumenya uko babayeho nuko bajya kwivuza.

    Ati “Ikindi rero ni uguhuza ibyo bikorwa byose dukoresheje icyumba ntangamakuru ( Command post), iki cyumba turashaka kugiha agaciro kikaduhuza kugira ngo umuntu amenye ibyo yagiyemo n’ibyavuyemo, tuzanamenyeramo kandi aho tubona twakongera imbaraga hatameze neza nko mu ma santere, mu masoko, ingo zikeneye ubufasha n’ahandi.”

    -  Nta kibazo cy’ibiryo kizagaragara mu mirenge iri muri Guma mu rugo

    Guverineri Gasana yavuze ko ibyo kurya babifite, asezeranya abaturage bari mu mirenge irindwi iri muri guma mu rugo y’iminsi 20 ko abari bafite akazi kahagaze batazabura ibibatunga.

    Ati “Abo ntibagire ikibazo ibyo kurya birahari dufite ubuhunikiro bwinshi burimo ibiryo ni ukureba mu Isibo bakatubwira tukabafasha kandi bimaze iminsi binakorwa hirya no hino.”

    Yasabye abatuye muri iyi ntara bose kubahiriza gahunda za Leta mu kurwanya iki cyorezo mu rwego rwo kwirinda ko hazongera kubaho indi gahunda ya guma mu rugo.

    Ati “Turabibutsa ko iki cyorezo kigihari kandi tudashyizeho ingamba nyinshi kugira ngo tukirinde twese dufatanyije, byaturemerera tukaguma muri guma mu rugo, abaturage rero nkuko basanzwe bubaha gahunda za Leta bakadufasha mu bukangurambaga turagira ngo dufatanye twese twirinda ntaba ari njyewe wanduza abandi twubahirize amabwiriza yose agenga kwirinda COVID-19.”

    Kuri ubu uturere twose tugize Intara y’Iburasirazuba harabarizwamo abaturage 3341 barwaye COVID-19, abamaze kwicwa nayo ni 160.

    Guverineri Gasana yijeje abaturage bo mu mirenge irindwi iri muri Guma mu rugo ko ibyo kurya ku buryo abafite akazi kahagaze bazakomeza kwitabwaho

    Abakoraga ku munwa ari uko bakoze bazirikanwe, bazajya bahabwa amafunguro

    source : https://ift.tt/3sdybqG

  • RIB yemeje ko Twibanire wiyahuriye i Nyabugogo yari afite uburwayi bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, ubwo yahanukaga ngo yagwiriye umugore utwite gusa Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ayo makuru atari ukuri.

    Yagize ati “Amashusho ya camera arerekana ko yiyahuye aturutse mu igorofa akikubita hasi, agahita apfa. Amashusho kandi yagaragaje ko nta muntu yagwiriye.”

    Dr. Murangira yakomeje avuga ko umuryango wa Twibanire Emmanuel wavuze ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Ati “Umugore we ndetse n’abo bavukana bemeje ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire ndetse ko hari n’igihe yari yaragerageje kwiyahura ariko biranga.”

    Yavuze ko kandi iby’ubwo burwayi byemejwe n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwo by’i Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.

    Yakomeje agira ati “RIB yihanganishije umuryango wa Twibanire Emmanuel.”

    Twibanire wari ufite imyaka 41 yiyahuye mu masaha ya saa Tanu n’igice za mu gitondo.

    Inyubako y’isoko ry’Inkundamahoro Twibanire yiyahuriyeho, imaze kugwamo abantu bane kuva uyu mwaka watangira, bose bapfuye biyahuye.

    RIB yemeje ko Twibanire yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe

    Abantu bari bahuruye nyuma yo kubona y’uko yiyahuye agahita apfa

    Abenshi bari baje gushungera nyuma yo kubona Twibanire yiyambuye ubuzima

    source : https://ift.tt/3AUF1Vp

  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Misiri wasoje inshingano ze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yoherejwe guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu 2018. Ku wa 16 Mutarama uwo mwaka ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2021.

    Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yagiye agira uruhare mu kwagura umubano igihugu cye kigirana n’u Rwanda haba mu buzima n’ubucuruzi.

    Igikorwa yaherukaga gukora ni icyabaye muri Kamena 2021, ubwo we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bashyiraga umukono ku masezerano yo kubaka ikigo kizajya kivurirwamo indwara z’umutima kikanakorerwamo ubushakashatsi.

    Kizubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu Iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.

    U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abasirikare n’abakozi mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

    Ibihugu byombi kandi bimaze imyaka isaga 45 bikorana mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubuvuzi no guhererekanya abanyeshuri.

    Muri iyo myaka, Abanya-Misiri barushijeho kwerekeza amaso mu gushora imari mu Rwanda ari nako batinyura Abanyarwanda gushora imari muri icyo gihugu.

    Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.

    Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari umaze imyaka itatu ari Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda

    Nyuma y’ibiganiro abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari uhagarariye Misiri mu Rwanda kuva muri Mutarama 2018

    source : https://ift.tt/3jZzZjA

  • Bamwe bashobora kwibira muri metero 500! Ubushobozi bw’abakobwa ba RDF bari ku rugamba muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Urugero ni urw’abari mu Ishami ry’Ingabo zirwanira mu Mazi, bari ku rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique. Barimo abashobora gutwara ubwato bwa gisirikare, abakoresha imbunda nini za karahabutaka, abashobora kwibira mu mazi hasi kure bakarohora umuntu cyangwa se bagakurikiranayo umwanzi n’abandi.

    Babiri bari muri ubu butumwa bafite ubwo bushobozi. Bombi nta myaka myinshi bamaze mu gisirikare kuko binjiyemo mu 2017, muri iyo myaka yose bize gukoresha intwaro, gukoresha imbunda nto n’inini, gukanika ubwato ndetse no kubutwara.

    Urugero ni urwa Nyiramana Alice, afite ubushobozi bwo kugendera mu mazi hasi ku buryo yahasanga umwanzi amutunguye cyangwa se amukurikiyemo.

    Asobanura ko aho yavukiye nta mazi magari ahaba ku buryo byatuma amenya koga, ariko ngo yageze mu gisirikare ashyirwa mu ngabo zirwanira mu mazi, ariga amenya byose.

    Ati “Mu mazi ushobora no kumaramo n’isaha, mu mazi hasi ku mucanga, wanakwiturirayo bitewe n’ibikoresho ufite.”

    Mu bikoresho yifashisha iyo agiye mu mazi hasi, aba yambaye umwambaro umurinda ubukonje ndetse afite n’imashini imwongerera umwuka.

    Ati “Amazi magari nayabonye ngeze mu kazi, iwacu nta mazi ahaba, nabikunze ngeze mu kazi. Njye kwisanga muri marine ni igisirikare nyine, nisanze muri marine, ndayikunda cyane noneho amazi mpita nyakunda ku buryo numva najya hasi nkareba ikintu kiriyo icyo aricyo cyose.”

    Kuri we Inyanja y’Abahinde iroroshye ku buryo ashobora kuyimanukamo hasi akagera mu ntera ya metero 500. Ati “Metero 500 nagerayo…nahagera nkaba nashaka ikiriyo nkakibona nkakizamura.”

    Atewe ishema no kuba yarizewe, agahabwa inshingano zo kujya kugarura amahoro muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Kuri we, ni igisubizo ku bantu bose bumvaga ko abakobwa badashoboye, ko bagomba guhezwa mu mirimo imwe n’imwe.

    Ati “Abantu batazi ibya gisirikare baritinya cyane, bakavuga ngo umusirikare w’umukobwa ntabwo ibi n’ibi yabishobora, bakitinya bakumva na bo batajya mu nyanja. Uko bagenda batubona turi kumwe n’abahungu mu kazi nk’aka ni ko bagenda babyumva. Icyo nashishikariza abandi bitinya, ni uko bakwiriye kuza mu kazi nk’aka tugakorera igihugu, icya mbere ni icyizere.”

    Nyiramana asobanura ko afite ubushobozi bwo gukanika ubwato, kubutwara no gukoresha imbunda. Ati “Buri kimwe nkisangamo”.

    Mugenzi we witwa Uwizeye Pascasie na we yinjiye mu gisirikare mu 2017 atewe ishema no kuba ari umwe mu biyambajwe mu rugamba rwo kugarura amahoro i Cabo Delgado.

    Ati “Nk’umuntu w’umukobwa bimpa ishema, bagenzi banjye na bo nasize nabo bakumva ibyo dukora, bikabashimisha.”

    Kimwe na mugenzi we, yageze mu gisirikare ahabwa kujya mu ngabo zirwanira mu mazi. Bose bahuriza ku kuba gutwara ubwato no kubukanika bitarigeze bibatwara igihe kinini.

    Ati “Njye numvaga nshaka kuba ingabo y’igihugu, haba ku butaka, haba ku mazi, haba mu kirere, numvaga ndi tayari kubikora byose. Ku bw’amahirwe banjyana muri Marine.”

    Iyo muganira, asobanura ko mbere yo kujya mu bwato ikintu cya mbere abanza gukora ari ukutegura neza, akareba neza niba nta kibazo bufite, ko moteri ikora, abo bari kumwe niba bafite ibikoresho bishobora kubarinda mu gihe habaye nk’umuhengeri. Ntajya agenda kandi adafite imbunda ashobora kwifashisha bibaye ngombwa.

    Ati “Igihe maze muri marine kinyemerera kuba naha ubufasha bagenzi banjye turamutse tugize ikibazo mu mazi. Umuntu utekereza ko abakobwa badashoboye, nta kintu na kimwe abahungu bakora tudakora, twese turafatanya kandi imbaraga zose ni zimwe.

    “Mbere bumvaga ko nta mukobwa ushoboye, ko yaba ingabo y’igihugu ngo abe yaba urwanira mu mazi cyangwa atware ubwato ariko njyewe uko numva na bagenzi banjye dukorana, byaradushimishije kuko akazi kose tugakorana na basaza bacu, haba gutwara amato, haba kuyakanika, umuhungu n’umukobwa twese turi bamwe.”

    Mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, hari izirwanira mu mazi ziri ku Cyambu cya Afungi. Zihakora uburinzi amanywa n’ijoro zigenda mu mazi ndetse izindi ziri hafi mu nkengero.

    Mu minsi yashize, muri icyo cyambu higeze kuba igitero cy’imitwe y’iterabwoba ku kirwa kikirimo. Izo ngabo ni zo zazirwanyije, bamwe muri abo barwanyi banafatwa ari bazima.

    Mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, abakobwa ntabwo bigeze bibagirana. Ni bamwe mu bari mu Ishami rirwanira mu Mazi.
    IGIHE yaganiriye n’umwe muri bo, asobanura uko bakora akazi kabo.

    📽️ @PGirinema pic.twitter.com/nVjtVuY6CX

    — IGIHE (@IGIHE) August 13, 2021

    Ubu bwato bwakuwe mu Rwanda bwoherezwa muri Mozambique kugira ngo bufashe izi ngabo mu kazi ziri gukora

    Aba bakobwa bafite ubushobozi bwo kurashisha imbunda zikomeye no gutwara ubwato

    Bafatanya na basaza babo mu kazi ka buri munsi ko gucunga umutekano mu Cyambu cya Afungi

    Uwizeye Pascasie yinjiye mu gisirikare mu 2017, ubu ni umwe mu bahanga mu gukoresha ubwato yaba kubutwara no kubukanika

    Nyiramana Alice, afite ubushobozi bwo kugendera mu mazi hasi ku buryo yahasanga umwanzi amutunguye cyangwa se amukurikiyemo

    Aba bakobwa batewe ishema n’icyizere bagiriwe n’igihugu bakoherezwa mu kazi muri Mozambique ko kugarura amahoro

    source : https://ift.tt/3AxQ2vw

  • #COVID19: Abantu 8 bitabye Imana, abandi 51,288 bakingiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 8 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 938. Abitabye Imana ni bagore 5 n’abagabo 3.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Gatanu abasezerewe mu bitaro ari 7 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 19, abarembye ni 40.

    Abahawe doze ya mbere y’urukingo kuri uyu wa Gatanu ni 51,288 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 858,040.

    source : https://ift.tt/2XvBzCd

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Misiri usoje imirimo ye mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Muhamed, yari agiye gusezera kuri Perezida Kagame, nyuma y’imyaka itatu yari amaze ahagarariye igihugu cye cya Misiri mu Rwanda.

    Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary, yari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva muri Mutarama 2018.

    U Rwanda na Misiri bifitanye umubano umaze igihe kirekire, ukaba ugaragarira mu mishinga y’ubutwererane irimo ubucuruzi, uburezi, ubuzima, umutekano n’ibindi.

    Abashoramari bo mu Misiri bishimira gukorera mu Rwanda, urugero ni aho buri mwaka abacuruzi b’Abanyamisiri bagira igihe cyo kuza mu Rwanda mu imurikagurisha ry’ibicuruzwa bikorerwa iwabo, ndetse bakanitabira imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka ribera i Kigali.

    source : https://ift.tt/3AIeevi

  • Inkuru nziza ku bakunda guterura ibyuma mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyize hanze itangazo rikomorera bimwe mu bikorwa bya siporo n'imyitozo ngororamubiri.

    Mu bikorwa byakomorewe harimo inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) zemerewe gukora zakira 30% z'ubushobozi bwazo, imyitozo n'imikino y'amatsinda atarabigize umwuga yemerewe gusubukurwa mu gihe ibereye mu gihe cya siporo.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunda-guterura-ibyuma-mu-rwanda/

  • Nyabugogo: Umugabo yahanutse mu igorofa ahita apfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yiyahuye aturutse mu igorofa ya gatanu yo mu nyubako y'Isoko ry'Inkundamahoro riherereye ku Kimisagara agwira umugore utwite.

    Ahagana saa yine z'igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatanu arurira ahita asimbuka agwira imodoka n'umugore utwite.

    Uyu mugabo we yahise ashiramo umwuka naho umugore amara iminota igera kuri 30 yataye ubwenge ariko birangira na we bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo afashwe.

    Umwe mu batangabuhamya yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yaje ajya ahantu hacururizwa imyenda ahamara umwanya muto abona kujya kwiyahura.

    Ati 'Yaje ajya mu myenda agumayo abantu bakamwibazaho kuko babonaa ameze nk'ufite ikibazo ni bwo yahise agenda ahita asimbuka.'
    Yongeyeho ko yahise agwira umugore n'imodoka yo mu bwoko bwa Benz ariko we ahita ashiramo umwuka.

     

    Src: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-umugabo-yahanutse-mu-igorofa-ahita-apfa/