Category: Uncategorized

  • Afghanistan:Abatalibani bagose umurwa mukuru wa Kabul #rwanda #RwOT

    Ibintu birimo guhinduka mu buryo bwihuse i Kabul kuri iki cyumweru.

    Aba Taliban basohoye itangazo bavuga ko bategetse abarwanyi babo kuguma ku bice byinjira muri Kabul – bavuga ko hari ibyago bishobora kuvuka ku baturage b'abasivile batuyeyo mu buryo bw'ubucucike.

    Iryo tangazo rivuga ko inshingano ku mutekano w'uyu mujyi zigifitwe na leta ya Afghanistan kugeza muri aka kanya, rigashimangira ko ibiganiro ku guhererekanya ubutegetsi mu mahoro bikomeje.

    Rikomeza rishishikariza Abanya-Afghanistan kuguma mu gihugu, rivuga ko aba Taliban bashaka ko abaturage “b'ingeri zose bibona mu butegetsi buri imbere bwa kisilamu bwa leta yubahiriza inshingano yo gukorera bose kandi ibereye bose”.

    Ariko amakuru ava i Kabul aravuga ko humvikanye urusaku rw'amasasu kandi ko aba Taliban babonetse mu mihanda bafite amabendera.

    Hagati aho, Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani ari mu biganiro by'igitaraganya n'intumwa y'Amerika Zalmay Khalilzad n'abandi bategetsi bo hejuru bo muryango w'ubwirinzi bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO), nkuko amakuru abivuga.

    Ku wa gatandatu, mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku gihugu kuva aba Taliban bakungikanya ibitero, Bwana Ghani yavuze ko igihugu kiri “mu byago bikomeye”.

    Yongeyeho ko hari gufatwa ingamba zo kuvugurura inzego z'umutekano za Afghanistan.

    Ariko amakuru yose kugeza ubu avuga ko aba Taliban – intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam – nta kibazo gikomeye bahuye na cyo ubwo batangiraga kugenda berekeza i Kabul.

    'Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro'

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Afghanistan uriho muri iki gihe yagaragaye muri videwo, yatangajwe n'igitangazamakuru Tolo TV cyo muri iki gihugu, avuga ko hazabaho “guhererekanya ubutegetsi mu mahoro” na leta y'inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi). Yavuze ko Kabul itazagabwaho igitero.

    Ibiro ntaramakuru Associated Press – bisubiramo amagambo y'umutegetsi wo muri Afghanistan – byatangaje ko abari mu biganiro b'aba Taliban barimo kwerekeza ku ngoro ya perezida gutegura “ihererekanya” ry'ubutegetsi.

    Umunyamakuru wa BBC uri i Kabul avuga ko amaduka n'amasoko menshi yafunze kuri iki cyumweru, kandi ko abantu bamwe barimo kuvuga ko “nta kindi gihe bigeze bahangayika cyane nk'ubu”.

    Ibiro bimwe bya leta na byo byafunze, hamwe na hamwe abasirikare n'abapolisi bata uburinzi bwabo.

    Kugera ku marembo ya Kabul bibaye hashize amasaha aba Taliban bigaruriye umujyi wa Jalalabad mu burasirazuba – nta kurwana kubayeho.

    Uku gutsinsurwa kwihuse kw'ingabo za leta ya Afghanistan kwatumye Perezida Ghani akomeza kotswa igitutu ngo yegure.

    Amerika yakajije ibikorwa byo guhungisha abakozi b'ambasade yayo i Kabul, aho yohereje abasirikare 5,000 bo gufasha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-abatalibani-bari-hafi-gufata-umurwa-mukuru-wa-kabul

  • Abafite ubumuga barasaba koroherezwa mu gukingira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite ubumuga akenshi usanga bafite intege nke bitewe n’ubumuga umuntu afite, hakaba hari igihe aba adafite abasirikare bahagije b’umubiri ku buryo umubiri we washobora guhangana na Covid-19, bityo kuba bagira umwihariko wabo kuri serivise zo gupimwa no guhabwa inkingo hatagendewe ku myaka byarushaho kubafasha kwirinda no gutekana.

    Umwe mu baganiriye na Kigali Today utifuje ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru twamuhaye amazina ya Ndahimana Hussein. Avuga ko kuba bakwitabwaho by’umwihariko ari ngombwa kuko abenshi baba mu miryango itishoboye.

    Ati “Nk’abafite ubumuga bw’ingingo cyangwa abageze mu myaka iri hejuru, usanga ari ikibazo kugira ngo babashe kugera ahatangirwa inkingo nk’iyo adafite umufasha ngo amwunguruze kiba ari ikibazo kitoroshye. Ikindi ni uko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batabasha kumva ubutumwa butambuka ku bitangazamakuru bitandukanye yaba televiziyo na radio, bityo nibabashe kumenya aho icyo gikorwa kirimo kubera, cyane ko nta musemuzi uba uri hafi w’ururimi rw’amarenga kuko n’abantu baba bari kumwe kugira ngo bamusemurire abyumve neza biba ari ikibazo”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba, avuga ko hari imbuga nkoranyambaga bahuriraho n’imiryango ibitaho zibafasha gutanga amakuru ariko ngo by’umwihariko hari ikirimo gukorwa ku bijyanye n’inkingo.

    Ati “Ku bijyanye n’inkingo, twaganiriye na Minisiteri y’Ubuzima na RBC twumvikana ko ku bafite ubumuga kubakingira batakwita ku myaka bitewe n’uko bo bashobora kugira ubumuga ugasanga afite ubuzima bushobora kubangamirwa cyane na covid-19, twemeranya ko guhera ku myaka 15 kuzamura babakingira. Ibyerekeye inkingo mu minsi ishize byari byatangiye gukorwa ariko ziza kuba nkeya bisa nk’ibihagarara, burya mu Mujyi wa Kigali bari batangiye kubishyira mu bikorwa. Ubu ubwo zongeye kuboneka twari twasabye ko na bo babashyira muri iyo gahunda kuko twari twatanze urutonde rwabo mu turere twose tubwira RBC ngo babashyire muri gahunda babakingire”.

    Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko bagira uko bakorana n’amashyirahamwe y’abafite ubumuga.

    Ati “Abafite ubumuga buriya na bo bagomba kwitabwaho, ubundi tugira uburyo dukorana n’amashyirahamwe yabo numva ari na bwo buryo bworoshye bwo kuzabageraho aho baba bari bakabona urukingo mu byiciro byihutirwa, icyo rwose nabizeza ko turi buze kucyitaho”.

    Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2012 ryerekanye ko mu Rwanda habarirwa abafite ubumuga 446453. Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ikaba irimo gutekereza uburyo hakorwa irindi barura rizagera hose ryerekana imibare nyayo y’abafite ubumuga mu Rwanda.

    source : https://ift.tt/3AI7kGj

  • Kinyinya: Batewe impungenge n’abajura babategera mu nzira bakabambura babanize – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuze ko aba bajura babategera mu duhanda turi munsi ya gare ya Kinyinya bakabaniga ubundi bagatwara ibyo bari bafite byose.

    Basaba ubuyobozi gukoresha uko bushoboye kose bukahashyira abanyerondo kugira ngo aba bajura bahacike.

    Umwe mu baturage yagize ati “Njyewe ubwanjye ejo bundi naratashye nka saa Yine tuvuye mu kazi kuko dukorera hano turatambika tugeze kuri iyi nzu baradufata baratunigagura baravuga ngo ubundi muba muva he mujya hehe turababwira ngo mutware ibintu byose dufite mutubabarire twigendere.”

    Yakomeje avuga ko bahise bakomeza kumuniga ku buryo bamurekuye bamaze kumwiba telefone ye n’amafaranga yari amaze gukorera.

    Undi ati “Badufashe turi batatu bo bageraga muri barindwi ari benshi cyane, noneho babiri bahita bagufatira icya rimwe ibintu byose bagahita batwara ubundi bakirukanka.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, na we yemeza ko iki kibazo bakizi agashimangira ko inzego zinyuranye zikora ibishoboka byose kugira ngo umutekano uboneke muri aka gace.

    Ati “Icyo kibazo turacyizi ahantu hatandukanye hagaragara umutekano muke kubera amasaha ariko icyo dukora ni uko dufatanya n’inzego z’umutekano ni ukuvuga ingabo na polisi n’irondo tukagenzura iyo tumaze kuhitaho mu masaha y’umugoroba mu gihe abantu batahira umutekano uraboneka naho hakurya tuhafite n’ingabo dufatanya ku buryo umutekano w’aho uba ucunze neza.”

    Yaboneyeho gusaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo bahiteho mu buryo burushijeho mu rwego rwo gukumira igishobora kubahungabanyiriza umutekano icyo aricyo cyose.


    source : https://ift.tt/3m3EQ5E

  • Impamvu u Rwanda rwirinze kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RURA yashyize hanze ku wa 14 Kanama 2021 yavuze ko u Rwanda rwahisemo kwigomwa amahoro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli kugira ngo ubukungu budahungabana.

    RURA yavuze ko muri aya mezi abiri ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizaguma uko byari biri, aho mu Mujyi wa Kigali igiciro cya lisansi kuri litiro kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,088, mu gihe litiro ya mazutu nayo itagomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,054.

    Si ubwa mbere u Rwanda rwigomwa amahoro rwakuraga ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu kuko no muri Gicurasi 2021 rwabikoze ibiciro ntibyahinduka.

    Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi byari byazamutseho 17% ibintu byari gutuma no mu Rwanda bizamuka ku kigero cya 7%.

    ITANGAZO: N’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kwiyongera ku isoko mpuzamahanga, @RwandaGov yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Kanama na Nzeri 2021 biguma uko byari bisanzwe.@RwandaGov yemeye kwigomwa amahooro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.#RwOT pic.twitter.com/KBLvWfgn39

    — Rwanda Utilities Regulatory Authority – RURA (@RURA_RWANDA) August 14, 2021

    U Rwanda rwirinze kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu

    source : https://ift.tt/2UoWKog

  • Umutingito udasanzwe wishe abarenga 300 muri Haiti – #rwanda #RwOT

    Abantu 304 bamaze kumenyana ko bitabye Imana, ariko amakuru akavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba uri hejuru y’uwo. Abandi barenga 1800 bari kuvurirwa mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’uwo mutingito.

    Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yavuze ko Leta izakora ibishoboka byose mu gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’uyu mutingito, nubwo abatavuga rumwe na Leta bavuze ko ayo masezerano adafite ishingiro kuko ibikorwa bya ruswa n’umutekano muke bituma umutungo usanzwe ugenewe iterambere ry’abaturage unyerezwa, ari nayo mpamvu Haiti, iherereye ahantu hakunze kwibasirwa n’imitingito ndetse n’imiyaga ikomeye, idafite uburyo buhamye bwo kwirwanaho mu gihe cy’ibiza.

    Iki gihugu cyari kigihanganye n’ingaruka z’umutingito wabaye mu 2018 uri ku gipimo cya 5.1, ugahitana abantu 12 mu gihe abandi benshi bakomeretse.

    Icyakora uyu mutingito wari agatonyanga mu Nyanja ugereranyije n’uwari wabaye mu 2010, wari ku gipimo cya 7.1, ukaba warahitanye abantu barenga 200, abandi barenga ibihumbi 300 bagakomereka, mu gihe abarenga miliyoni 1.5 bavuye mu byabo, mu gihe 60% by’ibitaro byangiritse muri uwo mutingito.

    Iki gihugu kiracyari mu guhangana n’ingaruka z’uyu mutingito ndetse n’uyu wabaye, wasenye nyinshi mu nyubako za Leta zirimo amashuri n’ibitaro byari bimaze imyaka irenga 10 bikorerwamo ariko bitarasanwa neza.

    Ku rundi ruhande, Haiti yinjiye mu bihe bidasanzwe bizamara ukwezi, mu gihe kandi iki gihugu kimaze igihe gito gipfushije Perezida Jovenal Moise wishwe arasiwe mu rugo rwe.

    Umutingito udasanzwe wahitanye abantu barenga 300 muri Haiti

    source : https://ift.tt/3g5bBf5

  • Umuhate wa Mukeshimana watewe inda afite imyaka 14, akiyemeza gukomeza amashuri – #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Divine w’imyaka 15 utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi, ni umwe mu bihumbi by’abakobwa inzozi zasubijwe inyuma no guterwa inda akiri muto.

    Mukeshimana avuga ko yatewe inda nawe mu buryo atasobanukiwe kuko yashutswe n’umuntu wazaga iwabo agenda amwiyegereza buhoro buhoro, amushukisha utuntu tudashinga, birangira amugushije mu mutego wo kuryamana nawe.

    Mu kiganiro na IGIHE, Mukeshimana yasobanuye uko yamenyanye n’umugabo wari ufite undi mugore akamubeshya ko ari umusore, agatangira kujya amuha utuntu kugeza ubwo baryamanye.

    Yagize ati “Umuntu nabyaranye na we yari yarabyaye n’ubundi ariko yajyaga ambwira ko ari umusore. Twamenyanye kuko yajyaga aza mu rugo habaga icyokezo tumenyana gutyo.”

    Yakomeje avuga uko byagenze kugira ngo baryamane ati “Igihe kimwe nari nagiye kwiyogoshesha mu Kabuga, hanyuma yari avuye i Kigali arampamagara arambwira ngo ningende ambwire mwegereye mbona ndamuzi.”

    “Ubwo yahise ambwira ngo ndagushaka tuganire, hari habaye nka saa kumi n’ebyiri arambwira ngo hari akantu nakuzaniye ngwino nkaguhe arajyana ahantu hari akabari aba aribwo turyamana.”

    Mukeshimana avuga ko yagiye akurikiye ako kantu yamubwiraga ko yamuzaniye kugeza ubwo bageze aho ashaka kumusambanya.

    Yagize ati “Yandushije mu mutwe aranshuka ku buryo twanarwanye n’isaha ye ndayica turarwana kuko yari anakuze andusha imbaraga biranga. Icyo gihe byari mu kwa Gatanu hashize amezi abiri menya ko ntwite.”

    Nyuma yo kuryamana yaratashye bitewe n’igihunga ntiyagira uwo abibwira, haciye amezi abiri avumbura ko atwite.

    Ati “Naje kumubwira ko ntwite arambwira ngo ushatse kumbwira ko naguteye inda? Ndamubwira nti waranshutse none utangiye kunyigarika ubwo arambwira ngo aranyiyamye sinzongere no kumuhamagara.”

    Mukeshimana akimara kumenya ko atwite byamubereye ibibazo kuko uwamuteye inda ntacyo yamufashije ndetse n’ababyeyi batinda kwakira ibyamubayeho.

    Yagize ati “Nkimara kumubwira ko ntwite nta kintu kindi yambwiye, nta n’icyo yamfashije. Mu rugo rero nabo kubyakira byarabagoye kuko nigaga mu wa kabiri nigana inda amezi umunani batarabimenya.”

    “Impamvu nta bivuze papa natinyaga ko azanyica kuko akimara no kubimenya yarambwiye ngo iyo abimenya mbere yari kunkubita ikavamo. Gusa baje kubyakira nyuma.”

    Yarwanye ishyaka ryo gusubira mu ishuri

    Mukeshimana wabyaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ntabwo yigeze atekereza ko nyuma yo kubyara atazasubira ku ishuri, yarwanye ishyaka kugira asubireyo n’ubwo ababyeyi batabyumvaga.

    Yavuze ko yakoresheje amayeri akomeye kugira ngo asubireyo kugeza aho yabeshye ababyeyi be ko ubuyobozi buzabafunga nibatamureka ngo asubire kwiga.

    Yagize ati “Ubwo nakomeje kwinginga iwacu ngera ubwo ntumaho umuganga ngo azambwirire ushinzwe uburezi mu Murenge wa Murambi we azamubeshya ampamagarire mu rugo ababeshye ko banshaka.”

    “Nanjye nabeshye iwacu ko umuyobozi w’ikigo anshaka, ubwo ndagenda ndamubaza nti ko nshaka kugaruka ku ishuri byakunda, arambwira ngo byakunda nta kibazo niba uzabona uko uzajya usiga umwana.”

    Yakomeje avuga ko yateye iwabo ubwoba ko nibatamwerera kujya kwiga bazabafunga baza kumwemerera ajyayo, akajya asaba uruhushya saa sita akajya konsa.

    Mukeshimana avuga ko icyamuteye imbaraga zo gukomeza kwiga yarabyaye ari uko yumvaga ashaka kuzagira ejo hazaza heza.

    Ati “Nta kintu cyanteye ipfunwe, naravuze ngo sinjye wa mbere sinjye wa nyuma kuba nabyara bitankura mu ishuri nibwo nakomeje kwiga, kugira ngo ejo nzabashe kuba nagira aho ngera.”

    Kuri ubu uyu mwana w’umukobwa ntazi aho Mandera Jean Bosco wamuteye inda aba kuko n’ubusanzwe yari umuntu udafite aho abarizwa.

    Ikibazo cye yagishyikirije RIB ariko nta makuru yo kuba yaba yarafashwe yamenyeshejwe.

    Ikibazo cy’abangavu baterwa inda kimaze gufata indi ntera mu Rwanda kuko mu myaka itanu ishize imibare igaragaza ko abasaga ibihumbi 98 batewe inda.

    Mu mwaka wa 20216 abatewe inda bagera ku 17 849, barazamutse bagera ku 17 337 mu 2017, baba 19 832 mu 2018, bariyongera mu 2019 bagera kuri 23 628 mu gihe muri Nyakanga umwaka ushize, bari bamaze kugera ku 19 701.

    Mukeshimana yatewe inda mu buryo atasobanukiwe biturutse ku bushukanyi yakorewe n’umugabo wagendaga iwabo

    source : https://ift.tt/3xRupV4

  • Muhanga: Umugabo wakekwagaho kwica umugore we yasanzwe yapfuye amanitse mu giti – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 7 Kanama 2021 ni bwo uwo mugabo w’imyaka 32 wo mu Mudugudu wa Gakondokondo, yavuzweho kwica umugore we witwa Murereramana Gloriose w’imyaka 40 amutemesheje umuhoro bapfa inka baragijwe.

    Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo. Uwo mugabo ngo yatemye umugore we amuziza ko yari yanze ko agurisha inka baragijwe na nyirabukwe.

    Akimara kwica umugore ew yahise ahunga, ubuyobozi ku bufatanye n’izindi nzego batangira kumushakisha. Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 bamusanze yapfuye amanitse mu giti kuri mu ishyamba ryo ku musozi wa Sholi mu Mudugudu wa Mucyamo mu Kagali ka Sholi Umurenge wa Kabacuzi,.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, yabwiye IGIHE ko bameye ayo makuru bayabwiwe n’umuturage wamugezeho agiye muri iryo shyamba.

    Ati “Twasanze yarimanitse mu giti akoresheje umugozi w’inzitiramubu, kandi n’abaturage bahuye na we ahunga bamubonanye uwo mugozi.”

    Yakomeje avuga ko n’ubwo bamubonye kuri uyu wa Gatandatu, bigaragara ko yari amaze igihe yiyahuye kuko umubiri we wari waratangiye kwangirika.

    Umuryango wa Nambajimana wahise usaba ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko babemerera bakamushyingura umurambo udakorewe isuzuma kuko bemeje ko ntawundi ukekwa kuba yaramwishe, ahubwo ko bigaragara ko yiyahiye nyuma yo kwica umugore we.

    Hahise hafatwa umwanzuro wo kumushyingura kuri iki Cyumweru. Umurambo w’umugore we nawo wamaze gushyingurwa nyuma yo gukorerwa isuzuma.

    Nambajimana n’umugore we Murereramana babyaranye abana babiri kandi bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ibiro by’Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3shkBT8

  • Abana basaga ibihumbi bitatu bakuwe ku muhanda yo mu Rwanda mu bihe bya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bana bakuwe ku muhanda muri gahunda ya Tubarerere mu muryango igamije guha abana uburere bukwiye butangirwa mu miryango Nyarwanda.

    Usibye abakuwe ku muhanda kandi hari ababaga mu bigo ngororamuco bavuye kuri 3 782 bagera kuri 380, ibi bigo byari 34 ubu hasigaye bine gusa.

    Umuyobozi w’umushinga Tubarerere mu muryango muri NCDA, Nduwayo James, yabwiye The New Times ko iki kibazo cyahagurukiwe muri ibi bihe bya Covid-19.

    Yagize ati “Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda twashyize imbaraga mu gusubiza abana mu miryango, aba bana nabo cyabagizeho ingaruka ku buzima ndetse zashoboraga no kugera ku bandi bantu benshi.”

    Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred, yavuze ko iyi gahunda yashyizwemo imbaraga kugira ngo abana basubizwe mu miryango yabo babashe kubona ubuzima bwiza.

    Ati “Twashyize imbaraga mu gukura aba bana ku muhanda ubu hari abayobozi 11 muri buri karere bashinzwe gukura aba bana ku mihanda. Iyo bamaze gufatwa baraganirizwa bagahabwa ubuvuzi ubundi bagasubizwa mu miryango.”

    Yakomeje asaba ababyeyi kwirinda amakimbirane yo mu miryamgo kuko usanga akenshi ariyo atuma abana bajya mu mihanda no mu ngeso mbi.

    Mu bana bakuwe mu muhanda harimo Mugisha Eric wo mu Murenge wa Kimisagara akaba yaragiye mu muhanda kubera amakimbirane y’iwabo, amarayo imyaka ibiri ubu yasubijwe mu muryago ndetse ari kwiga ku ishuri ribanza rya Kamuhoza.

    Mu gihe gishize Covid-19 igeze mu Rwanda, abana basaga ibihumbi bitatu bakuwe mu muhanda

    source : https://ift.tt/3xRuubk

  • Ribara uwariraye: Ingabo z’u Rwanda, icyigwa kuri Afurika inyotewe no gucecekesha imbunda – #rwanda #RwOT

    Ubwo bubabare kandi bujyana n’ak’imuhana kaza imvura ihise ari na yo mpamvu nyuma yo kumva neza ikiguzi cyo kubura amahoro, u Rwanda rumaze igihe ruri ku isonga mu rugamba rwo gucecekesha imbunda muri Afurika, kugira ngo bwa bwigenge ba Nkwame Nkrumah, Julius Nyerere n’abandi baharaniye, bugerweho koko.

    Mu 2013, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) biyemeje ko umwaka wa 2020 wagombaga gushira nta sasu ricyumvikana ku butaka bubarizwa ku mugabane wa Afurika.

    Ntabwo iyo ntego yagezweho nk’uko byari byemejwe kubera impamvu zitandukanye zirimo no kutumva neza rya somo ry’ak’imuhana kaza imvura ihise.

    Perezida Paul Kagame mu Ukuboza 2020, yabwiye abari bitabiriye Inteko Rusange ya 14 ya AU, ko uburyo rukumbi bwo gucecekesha imbunda muri Afurika ari uguhangana n’impamvu z’ubukungu na politiki zituma habaho akarengane n’intambara.

    Ku rundi ruhande ariko, nubwo gucecekesha imbunda ari yo ntero Abanyafurika bihaye nk’uburyo bwo kubaka Afurika ifite amahoro n’iterambere, muri iki gihe umugabane wa Afurika ufite intambara n’amakimbirane bitwara ubuzima bw’abantu mu bice 18 bitandukanye.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Ngarukamwaka w’Ubwigenge bwa Afurika ku wa 25 Gicurasi 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent, yavuze ko u Rwanda rutazateshuka ku ntego rwiyemeje yo kubungabunga amahoro no gucecekesha imbunda ku Mugabane wa Afurika n’ahandi.

    Ati “U Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Mugabane wacu no hanze yawo, haba kurinda abasivili no gufatanya n’abandi kugera ku ntego wihaye yo gucecekesha imbunda.”

    Minisitiri Dr. Biruta yakomeje avuga ko gucecekesha imbunda bikiri intego nyamukuru, ashimangira ko koroshya ubuhahirane no kurema isoko rusange rya Afurika [AfCFTA] ari intambwe igeza Afurika ku nzozi zayo zo kugera ku mahoro n’umutekano birambye, bijyanya n’iterambere ry’ubukungu ridasigaza n’umwe inyuma.

    Ku Rwanda; ijoro ribara uwariraye

    Amateka y’amakimbirane n’ibibazo bya politiki byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo no kongera kwiyubaka mu myaka 27 ishize, ni ibintu kugeza ubu bigora benshi kubyumva.

    Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo zirenga ibihumbi birindwi mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bice bitandukanye by’Isi, ku isonga hakaza umugabane wa Afurika.

    Ingero si izo gushakisha. Mu minsi mike ishize zageze ku cyo benshi bitaga ko kidashoboka muri Mozambique ubwo zigaruriraga agace ka Mocímboa da Praia kari mu Ntara ya Cabo Delgado kari kamaze imyaka itanu mu maboko y’imitwe y’iterabwoba.

    Mu mpera za 2020, zatabaye cyane Centrafrique ubwo yari igiye mu matora ya Perezida, inyeshyamba zigashaka kubyuririraho ngo ziyahungabanye zinakure ku butegetsi Perezida Faustin Archange Touadera.

    Abasesengura politiki mpuzamahanga n’umutekano, basobanura ko u Rwanda ruzi kandi rusobanukiwe uko bimera kubaho mu makimbirane abaturage badafite amahoro n’umutekano kuko ari na byo bidindiza iterambere ry’abenegihugu.

    Ambasaderi Polisi Denis, ni umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda akaba na Komiseri mu Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango uharanira ukwigira n’agaciro ka Afurika, Pan African Movement.

    Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko Abanyarwanda bazi neza uburyo amahanga yabatereranye bageze mu byago kandi ibyo byago bari barabitewe n’abazungu baciyemo ibice Abanyarwanda. Iyi ngo ni impamvu ituma by’umwihariko Perezida Kagame adashobora kwemera kurebera ahari amakimbirane n’amacakubiri.

    Ati “Uzi uburyo abazungu badutereranye, abazungu twe badutereranye kuva kera, badutera ibibazo barangije baradutererana, twe rero turashingira ku bimenyetso.”

    Yakomeje agira ati “None abaperezida bamwe bo muri Afurika batangiye kubona ko na bo abazungu babatera ibibazo barangiza bakabatererana, noneho batangiye kuvuga bati ’ariko twakwishatsemo ibisubizo nk’Abanyafurika?’”

    Kuva mu mwaka wa 2004 u Rwanda rutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku isi, ibikorwa rushimirwa kenshi.

    Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa 31 Gicurasi 2021, yagaragaje ko u Rwanda ari urwa gatanu ku Isi mu kugira Abasirikare n’Abapolisi bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino.

    Kuri Amb. Joseph Nsengimana, umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ko rufite ubushake bwo gutabara ibindi bihugu biri mu bibazo nk’ibyo rwanyuzemo.

    Ati “U Rwanda rwagaragaje ubushobozi cyane cyane muri ibyo byo gutabarana, rwagiye rwerekana ko rushaka guhindura ibintu bikava mu magambo bikajya mu bikorwa, aho rwagiye muri ubwo butumwa hose rwagaragaje ko u Rwanda n’uburyo abasirikare bagenda bagamije gutabara abaturage baba bamerewe nabi.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo byose bikomoka mu mateka y’u Rwanda, ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Isi yose ireberera, nyuma yaho mu byemezo leta y’u Rwanda yafashe ni ukugira ngo ibyatubayeho ntibizagire ahandi biba, yiyemeza gutabara cyane cyane abaturage bari mu bibazo.”

    Igihe kirageze ngo Abanyafurika bakanguke

    Abayobozi b’ibihugu bya Afurika byakunze gushinjwa n’Abenegihugu babyo ndetse n’abahirimbanira ukwigira k’uyu mugabane, ko aho kwicara ngo bashake ibisubizo by’ibibazo byabo bategereza ko bazabikemurirwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

    Mu Ukuboza 2020 ni bwo u Rwanda rwohereje Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Centrafrique binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, ibyo ybagezweho kandi neza.

    Ibi bikorwa byakozwe n’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique na n’ubu amahanga ntarabasha kubisobanukirwa ndetse na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, aherutse i Kigali kuzishimira.

    Abasesengura politiki n’umutekano bagaragaza ko igihe kigeze ngo Afurika na yo ubwayo ibone ko ikwiye kwishakamo ibisubizo cyane ko hari ingero zimaze kugaragaza ibishoboka ugendeye ku Rwanda.

    Polisi Denis agira ati “Ni umugambi wa Afurika ujyanye ndetse n’icyerekezo 2063, u Rwanda kandi rwagize uruhare rukomeye mu gusobanura ko Afurika tugomba kwigira ari na byo ahora atubwira Abanyarwanda, tukabanza tukigira, tukihesha agaciro kandi iyo twihesheje agaciro n’abandi barakaduha.”

    Yakomeje agira ati “Ni muri ubwo buryo utangiye kubona abaperezida bo muri Afurika batangiye kumva uwo murongo mugari w’ibitekerezo, kumva ko niba batewe bashobora kwitabaza abaturanyi, kumva ngo nta guhora tujya gusaba ubufasha ahandi bwaba ubw’ubukungu n’umutekano.”

    Polisi avuga ko uburyo burambye bwo kurandura amakimbirane n’intambara muri Afurika, ari na bwo buzageza ku mwanzuro wo gucecekesha imbunda ari ugutsinsura imitwe y’inyeshyamba n’ibikorwa byayo by’iterabwoba aho biva bikagera.

    Abaturage bakuwe mu byabo n’ibitero by’iterabwoba amakiriro bayateze kuri Polisi n’Ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda ni zo zagiye muri Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba

    Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bagarura icyizere mu bana

    Abari barihebye barahungabanyijwe n’imitwe y’iterabwoba babona Abapolisi b’u Rwanda bakagarura icyizere cyo kubaho

    Gutabara inkomere no gutanga ubufasha bw’ibanze Ingabo z’u Rwanda zihora ku isonga

    Ibikorwa by’ubuvuzi na byo biri mu bigirwamo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda

    Ibikorwa byo kubakira abatishoboye ntabwo babikora i Kigali gusa no mu mahanga iyo bagezeyo barabikomeza

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ntabwo ziba zifite inshingano z’urugamba gusa ahubwo zinakora ibikorwa byo guteza imbere ibyo bihugu ziba zoherejwemo

    Mu bihe by’amatora, Abasirikare b’u Rwanda nibo bari bacunze umutekano muri Bangui

    Umupolisi w’u Rwanda arimo gufasha abaturage bo muri Centrafrique kubona amazi meza

    source : https://ift.tt/3AHzkd8

  • Muhanga : Uwishe umugore we urw’agashinyaguro na we bamusanze yarapfuye yimanitse mu giti #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Nambajimana Vedaste w’imyaka 31 yari aheretse kwica umugore we Murereramana Gloriose w’imyaka 40.

    Umurambo we wabonywe n’umusaza wari wiragiriye intama ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Kanama 2021, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umgoroba (6:00pm).

    Amakuru y’ibonwa ry’uyu murambo wa nyakwigendera, yabanje gutangazwa n’umuyobozi w’umudugudu wa Gakondokondo, Iyakaremye Florent, ari na ho nyakwigendera yari atuye mbere yo kwica umugore we akaburirwa irengero.

    Ati 'Twamubonye mu giti aho yari yarimanitse, twasanze umurambo we umaze gutangira kubora kuko no kuwumanura mu giti twitabaje ibindi bintu kugirango udashwanyuka. Twahoraga tumushaka tutaramubona.'

    Ibi byanashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable.

    Yagize ati 'Umusaza wari uragiye intama mu ishyamba rinini riri ku musozi wa Sholi aho tugabanira n’umurenge wa Cyeza, nibwo yabonye umurambo umanitse mu giti aratabaza tugezeyo dusanga n’umugabo wari uherutse kwica umugore we. Nyuma yo kwica umugore we twaramushakishije turamubura ariko we yabaye nk’ujijisha ajya mu wundi mudugudu inyuma wa Mucyamo. Byagaragaye ko yiyahuye akimara gukora amahano kuko umurambo we wari waramaze kunuka.'

    Ubwo uyu mugabo yamaraga kwica umugore we abantu yacagaho ngo yababwiraga ko agiye kwiyahura ndetse anafite umugozi, gusa abo yabibwiraga ntago bari bazi amahano yakoze, ari naho ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose ngo bumushake ariko ntibumubone.

    Umuryango w’uriya mugabo wasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ko babemerera bakamushyingura umurambo udakorewe isuzuma kuko bemeje ko ntawundi ucyekwa kuba yaba yamwishe ahubwo ko ari we ubwe wabyikoreye nyuma y’amahano yakoze.

    Ibi bakaba babyemeza mu nyandiko uyu muryango washyizeho umukono.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Uwishe-umugore-we-urw-agashinyaguro-na-we-bamusanze-yarapfuye-yimanitse-mu-giti