Category: Uncategorized

  • Bahangayikishijwe n’abamotari bashyira amazi muri casque aho gukoresha alcohol – #rwanda #RwOT

    Izi ngamba zo gusaba abamotari gushyira alcohol muri casque zigamije gufasha mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho abamotari basabwa gushyira umuti urimo alcohol muri casque nyuma yo kuyiha undi mugenzi.

    Makabagwiza Patricia wo mu Murenge wa Mageragere yagize ati “Ejo bundi umumotari yanjyanye mu Mujyi, ampereje casque musaba gushyiramo alcohol, abanza kubyanga ariko aza kwemera kuyishyiramo, ariko ngenzuye nsanga ntabwo ari alcohol ya nyayo, kuko nta mwuka wayo numvisemo kandi nanagenzura nkasanga ari amazi rwose.”

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO, Daniel Ngarambe, yabwiye IGIHE ko ayo makuru batari bayazi, aboneraho gusaba abaturage gutanga amakuru y’umumotari babonye agura ayo mazi kugirango abihanirwe.

    Ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi ariko abo bamotari baramutse bafashwe bahanwa bikomeye kuko ibyo bintu ntibyemewe, tujya tubakurikirana kandi nk’ibyo ntabwo bashobora kubikora hari umuyobozi cyangwa undi ubashinzwe uri hafi, babikorera mu bwihisho, ariko dufite gahunda yo gukomeza kubakurikirana.”

    Uyu muyobozi yasabye abamotari gukora iyo bwabaga bakirinda gukora amakosa ashobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Bamwe mu bamotari barashinjwa gukoresha amazi muri casque aho gukoresha umuti urimo alcohol usabwa

    source : https://ift.tt/2Ulb411

  • Gasabo: Polisi yaburiye abantu bacuruza Mukorogo #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda irasaba abacuruzi b'amavuta yangiza uruhu azwi nka mukoro, kubihagarika kuko Polisi y'u Rwanda itazahwema kubafata.

    CP John Bosco Kabera yabivuze nyuma y'uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y'u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n'ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w'imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w'imyaka 33, bariho bacuruza amavuta yangiza uruhu (Mukorogo). Sinayobye yafatanwe amacupa 47 naho Nzamurambaho afatanwa amacupa 55. 

    Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, mu tugari n'imidugudu bitandukanye. Nzamurambaho yafatiwe mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Agasharu naho Sinayobye yafatiwe mu Kagari ka Ruhago mu Mudugudu wa Rukeri.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu ni bimwe mu bikorwa bya Polisi imaze igihe ikora bigamije kurwanya abacuruza amavuta yo kwisiga atejuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Si ubwa mbere dufata abantu nka bariya, inshuro nyinshi bagiye berekwa itangazamakuru kubera gukomeza gucuruza ariya mavuta yaciwe mu Rwanda kubera ingaruza zayo ku buzima bw'abantu. Turakomeza kuburira abagicuruza ariya mavuta ko ibikorwa byo kubafata bigikomeje bitazigera bihagarara, abayafite turabagira inama yo kuyakura mu maduka yabo bakayajugunya bagacuruza ibyemewe.'

    CP John Bosco Kabera yongeye gushimira abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu kurwanya aya mavuta babinyujije mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yavuze ko bariya bafashwe ndetse n'abandi bagiye bafatwa bafashwe  biturutse ku guhanahana amakuru.

    CP Kabera yakomeje avuga ko bariya bombi amavuta bafatanwe mu maduka  yabo bari bafite abantu batandukanye bayabaha. Nzamurambaho yavuze ko ayahabwa n'umucuruzi ukorera i Nyamirambo witwa  Ndayambaje naho Sinayobye we ayahabwa n'uwitwa Nkurikiyimana Juvenal bakunze kwita Gatoya, uyu acururiza i Nyabugogo.Yavuze ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza ariya mavuta yamenyekanye.

    Ati 'Nkuriya witwa Nzamurambaho amavuta ayazanirwa n'abanyonzi, bayakura i Nyamirambo kwa Ndayambaje, uyu afite ububiko bwayo (Stock). Naho Sinayobye we n'abantu bayagendana bayafite mu bikapu bakayamusangisha mu Murenge wa Gisozi bayakuye Nyabugogo kwa Nkurikiyimana bakunze kwita Gatoya.'

    CP Kabera yibukije abaturarwanda kwirinda ariya mavuta bakazirikana ko inzego z'ubuzima zagaragaje ko agira ingaruka zikomeye ku buzima bw'uyisize.

    Ati 'Ariya mavuta azwi nka mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw'uyisize. Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n'umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.'

    Abafashwe bishyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/15/gasabo-polisi-yaburiye-abantu-bacuruza-mukorogo/

  • Ntibumva impamvu bishyuzwa amafaranga menshi ku gihembwe cya gatatu kigufi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bana bari muri icyo cyiciro, ubu bari mu gihembwe cya gatatu gisoza umwaka w’amashuri kuko bawutangiye batinze bitewe n’uko amashuri yabo yamaze igihe kirekire afunze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ariko n’ubu ababyeyi bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona amashuri abasaba kwishyura amafaranga yose y’igihembwe, kandi abana baziga igihe kigufi.

    Umubyeyi witwa Muhire Agnes wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali afite abana babiri biga mu mashuri abanza mu myaka yo hasi.

    Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kuri twe ababyeyi, turasabwa kwishyura amafaranga y’igihembwe cyose, kandi abana baziga kimwe cya kabiri cy’igihembwe, kandi noneho dusabwa kuzahita twishyura n’igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha w’amashuri. Ni akarengane.”

    Si uwo mubyeyi wenyine uvuga ko hari ikibazo cy’uko abana bazarangiza igihembwe, mu gihe batararuhuka, bagahita batangira undi mwaka w’amashuri mu minsi itatu gusa.

    Munyankindi Alphonse ni umubyeyi wo mu Karere ka Rulindo. Yagize ati “Ubu turasabwa gushaka amafaranga y’ ibihembwe bibiri icyarimwe, kandi ni ikibazo gikomeye cyane muri iki gihe cya Covid-19.”

    Ikindi Munyankindi avuga, ni uko ngo abana bari muri icyo cyiciro baba bakiri bato ku buryo bagombye kubona umwanya bakaruhuka, bakabona gutangira umwaka w’amashuri utaha.

    Asubiza kuri ibi bibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru, ati “Ku mashuri ya Leta, kwiga ni ubuntu uretse amafaranga makeya ababyeyi basabwa gutanga nk’ayo kurya ku ishuri”.

    Yongeyeho ko ku mashuri yigenga, ibijyanye n’amafaranga y’ ishuri biganirwaho n’ Ubuyobozi bw’ ishuri n’ababyeyi, ariko ahamagarira amashuri kugerageza kumvikana kuri iki gihembwe.

    Ku bijyanye n’uko abana bazahita batangira amashuri bataruhutse, kuko ngo hari amakuru aturuka muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko umwaka w’amashuri utaha uzatangira tariki 20 Nzeri 2021, Twagirayezu yavuze ko bazareba uko abo bana babanza kuruhuka mbere yo gutangira umwaka utaha w’ amashuri.

    Yagize ati “Ntiturashyiraho amatariki yo gutangira, ariko na byo tuzabitekerezaho”.

    source : https://ift.tt/3iNtsZA

  • Abantu 26 bafatiwe mu gitaramo cy’umuziki udasakuza (Silent Disco) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bari baje bakurikiye abandi bantu 41 bari muri hoteli muri gahunda ya Tembera u Rwanda ndetse bujuje amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bisabwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

    Ngo byabaye ngombwa ko hari abavuye hanze baza muri iyo hoteli bituma baba benshi barenga ku mabwiriza y’amasaha y’ingendo kandi badafite ibyumba, bafatwa n’inzego z’umutekano.

    Ubuyobozi bwa hoteli buvuga ko abari muri hoteli bari bujuje ibisabwa, bipimishije Covid-19 ndetse bari bafite igitaramo kidasakuza (silent disco) umuntu abyina yambaye ibimufasha kumva umuziki mu matwi (écouteurs) atabangamiye mugenzi we, icyakora ngo haje kuba ikibazo cyo kurangara haza abandi bantu badapimye.

    Icyitegetse Mélissa ni umwe mu bafatiwe muri Kivu Park Hotel yarenze ku mabwiriza. Avuga ko yafatiwe mu makosa kandi ayemera, akavuga ko bitazasubira.

    Ati “Badusanze ahantu twari benshi twarenze ku mabwiriza, twari mu kirori cya silent disco kandi bari batubwiye ko byemewe, ubuyobozi bwadusanzemo batuzana muri Stade.”

    Icyitegetse avuga ko bimusigiye isomo kubera kutubahiriza amabwiriza.

    Ati “Inama ntanga ni uko abategura ibirori bareba ko byubahirije amabwiriza, naho ababyitabira na bo bagomba kugenzura ko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, asaba ba nyiri amahoteli n’abazijyamo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi amayeri akoreshwa na hoteli na resitora zirenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nkana azwi, avuga ko atazihanganirwa.

    Uretse gucibwa amande, abafashwe bahawe n’inyandiko barahirira ko batazongera kwica amabwiriza ndetse barahirira ko nibongera gufatwa bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bazahanwa nk’abigometse.

    Amabwiriza yatanzwe na RDB avuga ko hoteli na resitora zemerewe kwakira abazigana ariko babanje kwipimisha. Icyakora bamwe muri abo bajyanywe muri Stade ya Rubavu ntibari bipimishije.

    source : https://ift.tt/3jWLh7Z

  • Lionel Messi yabwiye amagamo akomeye abafana ba PSG bamukoze ku mutima anabaha isezerano #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye nibwo abafana ba PSG bari babukereye baje kwakira abakinnyi baguze ndetse kizigenza kubarusha,Lionel Messi ababwira ko iki cyumweru kigiye kurangira ari icy'ingenzi ku buzima bwe.

    Yagize ati “Ndumva nezerewe cyane.Cyari icyumweru kidasanzwe kuri njyewe.Ndashaka gushimira uwo ari we wese kubera ukuntu nakiriwe i Paris.Byari bitangaje cyane.

    Nizeye ko uyu mwaka uzatubera mwiza cyane tukawishimamo.Nishimiye buri kimwe.”

    Abafana ba PSG baraye bakiriye neza cyane abakinnyi bose baguze,aho bakoze ibyapa biriho amagambo atandukanye arimo 'Bienvenido Ramos', 'Welkom Wijnaldum', 'Benvenuto Donnarumma', 'Bienvenido Messi'… Mu rwego rwo guha ikaze Lionel Messi n'abandi bakinnyi bashya Paris Saint-Germain.

    Umukinnyi werekanywe mbere y'abandi ni Achraf Hakimi, akurikirwa na Georginio Wijnaldum, Gianluigi Donnarumma na Sergio Ramos mu gihe Lionel Messi yakiriwe bwa nyuma ndetse buri umwe akaba yagize icyo abwira abafana.

    Lionel Messi w'imyaka 34 na bagenzi be barimo Sergio Ramos, Gianluigi na Donnarumma na Neymar Jr ntibagaragaye mu mukino Paris Saint-Germain yatsinzemo Strasbroug ibitego 4-2 mu gihe Georginio Wijnaldum na Achraf Hakimi babanje mu kibuga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yabwiye-amagamo-akomeye-abafana-ba-psg-bamukoze-ku-mutima-anabaha

  • Amafoto: Umukecuru w'imyaka 100 y'amavuko aterura ibiro 150 #rwanda #RwOT

    Umukecuru w'imyaka 100 y'amavuko witwa Edith Murway-Traina niwe wahize abandi ku isi mu guterura ibyuma biremereye nk'uko Guiness World of Records iherutse kubyemeza.

    Tariki 8, Kanama, 2021, nibwo Murway-Traina yujuje imyaka 100. Yigeze kuba umwarimukazi wa muzika no kubyina.

    Yatangiye guterura afite imyaka 91 y'amavuko.

    Murway-Traina avuga ko akiri muto yakundaga kujya mu nzu bakoreramo imyitozo ngororamubiri akitoza ariko bisanzwe.

    Yabwiye ikinyamakuru Men's Health ko yatangiye kwitoza guterura amaze kubibona ku bagore bamwe aza gutekereza kubigerageza.

    Ati: ' Ubwo nabonaga abandi bagore baterura naratekereje nsanga nanjye nabikora. Naragerageje none narabishoboye.'
    Ibyo akora byerekanye ko gushaka ari ugushobora.

    Ikindi ni uko uriya mubyeyi yemeza ko atigeze anywa inzoga nyinshi akiri muto, akemeza ko biri mu byarinze imitsi ye n'imikaya kwangirika.

    Uko yagendaga aterura niko yatsindiraga ibihembo ndetse ngo iwe ibikombe n'imidari byamubanye byinshi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/15/amafoto-umukecuru-wimyaka-100-yamavuko-aterura-ibiro-150/

  • Tour de L’Avenir: Abanyarwanda batangiye neza… – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda babiri Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric nibo bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Tour de L’Avenir ifatwa nka tour de France y’abato. Abasiganwa bagera ku 171, nibo batangiye Etape ya mbere yabaye kuri uyu wa 6 tariki 14 Kanama 2021, aho birukanse intera ingana na Kirometo 161 n’ibice bibiri, Waerensk Jold Soren aba uwa mbare akoresheje amasaha 3h iminota 49 n’amasegonda 57. Umunya-Eritrea Mulueberhan Henok aba uwa kabiri anganya ibihe n’uwa mbere.


    Umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus wabaye uwa 68 anganya ibihe n’uwa mbere, Habimana Jean Eric yabaye uw’ 133 arushwa iminota 3 n’amasegonda 24 n’umukinnyi wa mbere.

    Tour de l’avenir iri kuba kunshuro ya 57 aho byari biteganyijwe ko iyi nshuro ikinwa mu 2020 ariko Coronavirus igatumwa uwo mwaka risubikwa. Umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus wabaye uwa 68 anganya ibihe n’uwa mbere. Habimana Jean Eric yabaye uw’ 133 arushwa iminota 3 n’amasegonda 24 n’umukinnyi wa mbere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108625/tour-de-lavenir-abanyarwanda-batangiye-neza-uhiriwe-byiza-renus-aba-uwa-68-anganya-ibihe-n-108625.html

  • Arakekwaho kujya kwiba ahanuka ku gipangu ajya muri koma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro rishyira tariki 15 Kanama 2021, mu ma saa cyenda aho abo bakekwaho ubujura bari bateye urugo rw’uwitwa Hakizimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Cyuve, aho bishe idirishya bamaze kumutwara imyenda, mu kubumva arasohoka bamwikanze bariruka.

    Ngo ubwo buriraga igipangu bashaka gusohoka, umwe izina rye ritaramenyekana yahanutse ku gipangu cya nyiri urugo, abanza umutwe hasi arakomereka ku buryo atabashaga kuvuga, akaba yahise ajyanwa mu bitaro.

    Muri iryo joro kandi, DASSO ikorera mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze yashyikirije Polisi umugabo witwa Mundeli Felicien ukekwaho kwiba intama eshatu z’umuturage witwa Dukuzumuremyi.

    Yafashwe agiye kugurisha intama yiyemerera ko yari yarazibye
    Yafashwe agiye kugurisha intama yiyemerera ko yari yarazibye

    Ni intama akekwaho kwiba tariki 13 Kanama 2021, akaba yafashwe mu ijoro rishyira itariki ya 15 Kanama 2021 ubwo yari agiye kuzigurisha, nyuma yo gufatwa na we akaba yiyemerera ko yazibye ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, ubwo yicaga urugi rw’inzu zabagamo, yamara kuziba akajya kuzihisha mu rwego rwo kugira ngo icyaha cyibagirane.

    Uwo mugabo ubu afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Remera mu Karere ka Musanze, mu gihe hategerejwe ko agezwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).


    source : https://ift.tt/3AGDYbi

  • Zambia: Perezida Lungu yamaganye ibyavuye mu matora hakiri kare #rwanda #RwOT

    Ibyavuye mu matora by'ibanze bigaragaza ko Perezida Edgar Lungu ari inyuma ya mucyeba we ukomeye, umunyemari Hakainde Hichilema, umenyerewe mu gihugu ku izina rya “HH” ry'impine y'amazina ye.

    Perezida yavuze ko indorerezi zo mu ishyaka rye rya Patriotic Front zirukanwe mu biro by'itora, bigatuma amajwi asigara atarinzwe.

    Mu kumusubiza, Bwana Hichilema yavuze ko ibyo yatangaje ari “igikorwa cya nyuma cyo gutakaza icyizere cy'ubutegetsi bucyuye igihe”.

    Bwana Lungu, urimo gushaka manda ya kabiri y'imyaka itanu, yanavuze ko urugomo rwabaye mu ntara yabuzemo amajwi rwatumye “igikorwa cyose [cy'amatora] gihinduka impfabusa”.

    Yavuze ko ishyaka rye ririmo gutekereza ku kigiye gukurikiraho.

    Akanama k'amatora ka Zambia nta cyo kari kabitangazaho.

    Habaye urugomo mu ntara y'amajyepfo, iy'amajyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse no mu ntara y'uburengerazuba, nkuko itangazo rya Perezida Lungu ribivuga.

    Bwana Lungu yakomoje ku iyicwa ry'umukuru w'ishyaka rye rya Patriotic Front wo mu ntara y'amajyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse n'iry'indi mpirimbanyi y'urubyiruko yo mu ishyaka rye, mu bushyamirane bwabaye mu ntangiriro y'uku kwezi. Ubwo bicwaga, Perezida yahagabye ingabo zo kunganira izihasanzwe.

    Indorerezi zo mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) zasohoye raporo y'ibanze ku migendekere y'amatora, zivuga ko amatora yaranzwemo “ingamba zitangana zo kugabanya ibikorwa mu kwiyamamaza, kugabanya ubwisanzure bwo guterana no gukora ingendo ndetse no gukoresha nabi kuba ku butegetsi”.

    Kugera ku mbuga nkoranyambaga no ku murongo wa internet na byo byarahagaritswe ku wa kane. Ku wa gatanu, urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru Lusaka rwanzuye ko kugera kuri internet bikwiye gusubizwaho mu buryo bwuzuye.

    Mbere, ibyavuye mu matora byari byitezwe gutangazwa ku wa gatanu.

    Ariko kubitangaza kuri uwo munsi byarahagaritswe nyuma yuko zimwe mu ndorerezi nkuru z'amashyaka zinenze akanama k'amatora kugerageza gutangaza ibyavuye mu matora bitaragenzurwa.

    Umukandida ashobora kwanga ibyavuye mu matora atanga ikirego mu rukiko rurinda iremezo ry'itegekonshinga. Ibi bituma umukandida watangajwe ko yatsinze amatora adakoresha ububasha bwe nk'uwatowe kugeza icyo kirego kimaze gusuzumwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/zambia-perezida-lungu-yamaganye-ibyavuye-mu-matora-hakiri-kare