Category: Uncategorized

  • Rwamagana: Abayobozi b’Intara basuye umuryango w’umusore uherutse kuraswa n’umupolisi – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 9 Kanama 2021 ni bwo umusore witwa Iradukunda Elsa yarashwe na Polisi nyuma ngo yo gufatwa mu gicuku yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 agashaka kurwanya umupolisi.

    Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP, Africa Appollo Sendahangarwa yari yabwiye IGIHE ko uwo musore ngo yarwanyije umupolisi mugenzi we akaza kumurasa bikamuviramo gupfa.

    Kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari k’Akanzu mu Murenge wa Nzige, nibwo Guverineri w’iyi Ntara Gasana Emmanuel, Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara CP Hatari Emmanuel n’abandi bayobozi batandukanye basuye uyu muryango n’abaturage bake bawuturiye bakorana inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko bazanwe n’ibintu bine ariko ngo icy’ingenzi cyane kwari ugufata mu mugongo umuryango wabuze umwana wabo. Yavuze ko kuri ubu hakiri gukorwa iperereza kandi ngo ibizavamo bizagezwa kuri uyu muryango.

    Ati “Twifatanyije na bo nka Leta ariko tunashimira nk’igikorwa cyakozwe hagati aho habaye ubutabazi ku nzego zose haba kuri Leta, Akarere ka Rwamagana karatabaye vuba na bwangu bakora ibishoboka byose kugira ngo ashyingurwe vuba batanze imodoka, hagurwa isanduku bajya no gusura umuryango ndetse n’abaturage bababaye hafi.”

    Guverineri Gasana yavuze ko hari itsinda ry’abantu bake bashakaga kugumura abaturage, ibintu ngo bisa n’aho bidafite ishingiro, abibutsa ko nta muturage ukwiriye kwigumura no gukora imyigaragambyo, yavuze ko kuri ubu RIB yatangiye iperereza kandi ikizavamo bazakimenyeshwa.

    Umuryango wa nyakwigendera urasaba ko iperereza ryihutishwa hakamenyekana icyo yarasiwe.

    Igirimbabazi Josée mushiki wa nyakwigendera, yavuze ko musaza we akimara kuraswa ngo inzego z’umutekano zahise zibabwira ko hagiye gukorwa iperereza ikizavamo bakazabamenyesha.

    Ati “ Bahise batubwira ko bagiye kumupima no gukora iperereza bakatubwira ibyavuyemo, ubu natwe rero n’iyi saha turashaka kumenya icyatumye bamurasa ni yo mpamvu dusaba ko iperereza ryihutishwa.”

    Igirimbabazi yavuze ko kuva musaza we yaraswa, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana n’abandi bayobozi batandukanye ngo bakomeje kubaba hafi cyane kugeza banamushyinguye.

    Uyu muryango uvuga ko mu gihe basanga uwamurashe ari we waba ari mu makosa bakwiye guhabwa impozamarira.

    Kuri ubu umupolisi warashe uyu muturage bivugwa ko yatawe muri yombi akaba afunze mu gihe hagikorwa iperereza.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko bari bagamije ugufata mu mugongo umuryango wabuze umwana wabo

    Ubuyobozi bwaganiriye n’abagize umuryango w’umusore warashwe hubahirijwe ingamba zo kurwanya Covid-19

    source : https://ift.tt/3m77KC3

  • Minisitiri Biruta yashyikirije umuhungu wa Idriss Déby ubutumwa bwa Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Perezidansi ya Tchad yashyize hanze binyuze kuri Twitter yavuze ko Biruta yashyikirije Gen Mahamat Idriss Deby Itno ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

    Iti “Perezida w’Akanama ka gisirikare kayoboye Tchad mu nzibacyuho Gen Mahamat Idriss Deby yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta. Amuzaniye ubutumwa buturutse kuri Perezida Kagame.”

    Perezidansi ya Tchad ntiyigeze itangaza ibikubiye muri ubu butumwa Perezida Kagame yageneye Gen Mahamat Idriss Deby.

    Kuva Gen Mahamat Idriss Deby yatangira kuyobora Tchad ku butegetsi yakunze kugaragaza ubushake bwo gukomeza umubano ubutegetsi bwa se bwari bufitanye n’ibindi bihugu, birimo n’u Rwanda.

    Muri Gicurasi 2021, Gen Mahamat Idriss Deby yohereje mu Rwanda murumuna we akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Abdelkerim Déby Itno. Muri uru ruzinduko yabonanye na Perezida Kagame ndetse bagirana n’ibiganiro.

    Muri Nyakanga 2021 kandi Gen Mahamat Idriss Deby yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, [Francophonie], Louise Mushikiwabo wamugiriye inama y’uko yazategura amatora anyuze mu mucyo.

    Gén. Mahamat Idriss Déby Itno ni we uyoboye Tchad kuva se, Idriss Déby Itno yakwitaba Imana muri Mata 2021 biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa FACT utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

    Le Président du Conseil Militaire de Transition,le Général @GmahamatIdi a reçu en audience cet après-midi, le Chef de la diplomatie rwandaise, M. Vincent Biruta. Il est porteur d’un message de son Président Paul Kagamé, au Chef de l’Etat tchadien. pic.twitter.com/sY4N255E4C

    — Présidence Tchad (@PresidenceTchad) August 15, 2021

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta asuhuza Gen Mahamat Idriss Deby Itno

    Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Gen Mahamat Idriss Deby Itno

    source : https://ift.tt/3spk55B

  • Urubyiruko rwahamagariwe guhanga udushya hagamijwe kwihaza mu biribwa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu nama yateguwe na Better Future for Generations yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021 mu kwifatanya n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanaga w’urubyiruko usanzwe uba ku wa 12 Kanama buri mwaka.

    Ku Munsi Mpuzamahanga w’urubyiruko uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye wahisemo insanganyamatsiko yo ‘guharanira kwihaza mu biribwa bigizwemo uruhare n’Urubyiruko mu guhanga udushya no guharanira ubuzima bwiza ku Isi.’

    Abitabiriye ibyo biganiro baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bavuze ko urubyiruko nk’imbaraga z’ejo hazaza rukwiye guharanira guhanga udushya rushingiye ku mahirwe ruhabwa n’ibihugu rubarizwamo.

    Umunyarwanda usanzwe akora ubuhinzi dore ko afite n’ikigo cy’ubucuruzi gihuza abashoramari mu buhinzi n’abacuruzi b’ibibukomokaho Afri-Farmers Market, Mugisha Norman, yasabye urubyiruko guharanira gushora imari mu buhinzi kugira ngo butere imbere ndetse bukorwe mu buryo bw’umwuga.

    Yagize ati “Urubyiruko by’umwihariko mu Rwanda ruracyafite kutiyumvamo ko ubuhinzi ari ahantu heza ho gushora imari. Nabashishikariza kumva ko mu Rwanda bateje imbere ubuhinzi. Urubyiruko kuko ari twe tugifite imbaraga zo gukurikirana neza ibikorwa twaba dukora byaba byiza tubaye benshi biyumvamo ubuhinzi.”

    Umwarimu muri Kaminuza yo muri Tanzania, Dr Simon Ngaloma yashimiye uyu muryango kuba warateguye iki kiganiro gihuriza hamwe urubyiruko mu kurebera hamwe uko ibuhinzi buteye imbere ariko anagaragaza ko urubyiruko rukwiye kuba nyambere mu kubuteza imbere.

    Ati ” Ni ibyo gushimira ubuyobozi bwa Better for the Futur Generations bwateguye iki gukorwa cyo guhuriza hamwe urubyiruko rukomoka mu bihugu bitandukanye ngo turebere hamwe amahirwe ahari yerekeye ubuhinzi.”

    Yakomeje avuga ko urubyiruko ari rwo rwafata iya mbere rugateza imbere ubuhinzi kuko ari bwo bukungu Afurika by’umwihariko u Rwanda bushingiyeho.

    Bamwe mu bayobotse inzira y’ubuhinzi nk’ishoramari rigezweho bavuga ko ntako bisa kubushoramo imari kandi ko ari umurimo mwiza nubwo bamwe bakunze kutawuha agaciro nk’uko Akamariya Clemence yabigarutseho nk’umukobwa watinyutse.

    Yagize ati “Nkimara kwiga kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi, nari ntuye i Kigali ariko nahise nimuka njya I Gicumbi gukora ubuhinzi bw’umwuga. Nagira inama urubyiruko bagenzi banjye ko mu buhinzi ari ahantu heza ho gushora kuko kuva nabikora bimbeshejeho kandi byagize aho bimvana ubu hari aho ngeze hashimishije.

    Pierre Popice wo muri Cameroon yavuze ko iwabo ubuhinzi ari ikintu ubuzima bushingiyeho kuko nta kintu na kimwe kiribwa kidahingwa. Ahamagarira urubyiruko gukora ubuhinzi bw’umwuga kuko bufite isoko mpuzamahanga.

    Umuyobozi w’Umurayango Better for Future Generations akaba ari na we wawushinze, Jackson Muheto, yavuze ko bazakomeza gufashanya mu kwita ku rubyiruko no kubashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe rufite.

    Umuvugizi w’uyu muryango, Niyirora Christian yavuze ko hari hatumiwe abantu barenga ijana baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse ko abitabiriye bose bazahabwa icyemezo “certificat” kigaragaza ko bitabiriye.

    Better Future for Generations yahawe ibyangombwa cyo gukorera mu Rwanda 2016. Ibikorwa byayo byibanda ku Buzima, Ubuvugizi, Uburezi no Gutanga amahugurwa y’igihe gito.

    Urubyiruko rukunze gutinyagushora imari mu buhinzi rwasabwe gutinyuka

    Urubyiruko rwitabiriye ikiganiro rwasabwe gushora imari mu buhinzi bw’umwuga

    source : https://ift.tt/3CLeJqh

  • Hagiye kubakwa izindi gare mu Mujyi wa Kigali n’inkengero zawo – #rwanda #RwOT

    Iyo amashuri atangiye cyangwa afunze, iyo ibihe by’iminsi mikuru byageze cyangwa hashyizweho ingamba nshya zo kwirinda COVID-19, Gare ya Nyabugogo igaragaramo umubyigano ndetse bamwe bakabura imodoka zibatwara.

    Mu gukemura icyo kibazo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yabwiye The New Times ko hagiye kubakwa izindi gare ebyiri ziyunganira.

    Imwe izubakwa i Gahanga muri Kicukiro, indi yubakwe i Rusororo muri Gasabo. Ni ukuvuga ko buri karere mu tugize Umujyi wa Kigali kazaba kagize gare yako kuko Nyabugogo iri muri Nyarugenge.

    Yagize ati “Nk’uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi kibyerekana, tuzaba dufite gare z’imodoka mu myaka ibiri iri imbere kugira ngo dukemure ikibazo cy’umubyigano uhora mu ya Nyabugogo.”

    Dr Mpabwanamaguru yavuze ko Gare ya Gahanga izubakwa kuri hegitare 40,4 itware hafi miliyari eshatu z’amafaraanga y’u Rwanda, mu gihe iya Rusororo izubakwa kuri hegitari 115,4 igatwara miliyari eshanu.

    Uwo muyobozi yakomeje agira ati “Iyo gare yubatswe haboneka n’aho ibikorwa by’ubucuruzi byinshi byakorerwa ndetse bigatanga amahirwe y’akazi kuri bamwe.”

    Bamwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi rusange bagaragaje ko bishimiye ibyo bikorwa remezo bigiye kuza kubafasha.

    Uwitwa Bizimana Alex yagize ati “Tuzashobora gutwara abantu nta muvundo kandi ibyago byo gukora impanuka byahoraga bihari bizagabanuka.”

    Uretse izo gare ebyiri zatangajwe n’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko hari umushinga wo kubaka gare z’imodoka mu turere duhanye imbibi na Kigali.

    Harimo nk’iya Kamonyi izajya ifasha abaturuka mu Majyepfo n’iy’i Shyorongi ku bava mu Majyaruguru.”

    Bamwe mu bakora ingendo bavuze ko bizeye ko nizimara kubakwa bizabakemurira ikibazo cyo kubura imodoka bahuraga na cyo.

    Uruvunganzoka rw’abagenzi bahurira muri Gare ya Nyabugogo berekeza mu Ntara zose z’igihugu

    source : https://ift.tt/3AMpMxG

  • Gicumbi: Umugabo yiyahuye nyuma yo gukubita inyundo umugore we n’umukazana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo Mbikamunda yamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Rubaya, yemeza ko uyu mugabo wari uzwi mu itsinda ry’abarembetsi we n’abahungu be, yemeza ko yagiranye amakimbirane n’umugore we ahita amukubita inyundo mu mutwe mu buryo bukomeye.

    Bivugwa ko Mbikamunda akimara gukora aya mahano umukazana we muri uwo mwanya yatabaye na we ahita amukubita inyundo mu mutwe abona kwiyahura akoresheje umuti bashyira mu myaka witwa kiyoda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Bayingana Theogène, yemereye IGIHE ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we anashimangira ko yari amaze amezi abiri gusa afunguwe.

    Yagize ati “Ni byo yiyahuye akoresheje umuti ushyirwamu myaka, ubusanzwe yari umuntu wakunze kurangwa n’ibikorwa by’uby’uburembetsi no gucuruza kanyanga ndetse no kuyitwara kandi yari yarananzwe kenshi ku buryo ubu yari amaze amezi abiri gusa afunguwe kuko ubwo aheruka gufungwa yari yazize gutema inka y’umukuru w’umudugudu ngo kuko yamutanzeho amakuru y’uburembetsi.”

    Akomeza avuga ko uyu mugabo Mbikamunda akimara gukora aya mahano we n’umugore we ndetse n’umukazana we bahise bajyanwa mu Bitaro.

    Ati “Twahise dutabara tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubaya ariko na bo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Byumba.”

    Yongeyeho ko Umugore wa Nyakwigendera n ‘umukazana we kugeza ubu barembeye mu bitaro bya Byumba aboneraho gushishikariza abaturage kuva mu bikorwa by’uburembetsi nk’abaturiye hafi y’umupaka kuko bitemewe.

    Ibiro by’Akarere ka Gicumbi

    source : https://ift.tt/3CRgv9j

  • Umudive wabonye ’licence’ bwa mbere mu Rwanda: Ikiganiro na Pst. Ezra Mpyisi ufite amateka yihariye – #rwanda #RwOT

    Ezra Mpyisi arabura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka ijana ariko ubuhanga buri mu magambo avuga, ni umwimerere nk’umusore w’imyaka 30. Ni umwe mu nararibonye nke u Rwanda rusigaranye kuri ubu, kuko aruzi neza rukiri ibihuru, ku Muhima hagitaha impyisi, i Rwamagana hakiri amashyamba, Rukali ikiri Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

    Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

    Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960 ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

    Mpyisi u Rwanda aruherukamo ubwo, yagiye hanze nk’impunzi arugarukamo mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe.

    Yaganiriye na IGIHE, ava imuzi amateka y’ubuzima bwe, urwibutso afite ku bihe byashize n’ibibazo byugarije igihugu muri iki gihe nk’inda ziterwa abangavu, ruswa, ibyerekeye amadini n’ibindi.

    Nubwo bamwe bakeka ko ashaje ubuzima abayemo buratangaje. Ubwo namusuraga nasanze yicaye mu ruganiriro, akikijwe n’ibitabo by’amoko yose ariko ari gusoma Bibiliya.

    Hari umusore nahasanze wanyongoreye ko aryama amasaha make ku munsi, undi mwanya akawuharira gusoma. Yanambwiye ko ari kwandika igitabo nubwo icyo kizaba kivugaho nahavuye ntarakimenya. Mudasobwa yifashisha acyandika yo nayirabutswe iri imbere ye mu ruganiriro.

    IGIHE: Pasiteri Ezra Mpyisi ni muntu ki?

    Mpyisi: Navutse mu 1922, mvukira hafi y’i Nyanza ahari hari umurwa w’umwami. Njya mu ishuri ry’abadiventisiti, imyaka itangira nayigiye Rwamwata iwacu, ikurikiyeho nyigira i Gitwe mu misiyoni y’abadiventisiti. Ndakomeza kugeza ubwo nabaye mwarimu.

    Kaminuza nayigiye muri Zimbabwe, abazungu ni bo bategekaga, ni bo banyoherejeyo. Ninjye mudiventisiti mu bo mu Rwanda, Burundi na Congo, wabonye bwa mbere icyangombwa cy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana (Théologie).

    Mba pasiteri, nkanigisha abandi bapasiteri, ndabikora ariko ndi pumbafu. Ubupasiteri nabuhawe mu 1951 kandi ntigiza nkana, nzi ko ndi mu idini y’ukuri izanjyana mu ijuru, nzi ko ibyo nkora ari iby’ukuri. Nkavuga uko nigishijwe, nta gutekereza, ndi kasuku babwira na yo igasohoka ikavuga.

    Mbibamo, njya mu mahanga ndahaba, ndahakora mba impunzi igihe kiragera ndahunguka, ngaruka mu Rwanda.

    Ariko iki gitabo cyitwa Bibiliya sinyurwe, ibikirimo nkabona ntabyumva kandi narize Tewolojiya muri Kaminuza, nkabitwara nk’uko abandi babitwara. Nkomeza kucyiga, kugeza ubwo naje kumenya iki gitabo cyitwa Bibiliya. Ni impumeko y’Imana ariko cyanditswe n’abantu, kikabamo ibintu by’amafuti n’iby’ukuri.

    Iby’amafuti byashyizwemo n’abo bacyanditse, iby’ukuri ni uko gikomoka ku Mana. Ubu ni byo ndimo.

    IGIHE: Urangije kwiga muri Zimbabwe wahise ukomereza mu biki?

    Mpyisi: Muri Zimbabwe nagiyeyo ndi impunzi, ndangije njya mu mahanga. Narangije mu 1964, nagarutse mu Rwanda ejo bundi mu 1997.

    Nagiye muri Kaminuza mfite abana batatu, kera abantu bigaga babyaye.

    IGIHE: Ubwo kwita ku muryango n’amasomo ntabwo byakubangamiraga?

    Mpyisi: Byari imvune ikomeye ariko misiyoni ikabidufashamo.

    Ubu rero ndigisha Bibiliya mu buryo bushya. Ubu bagenzi banjye b’abapasiteri n’abapadiri baravuga ko nataye umutwe, burya iyo umuntu ari pumbafu, abantu bamukomera mu mashyi kuko na bo ari pumbafu. Waca akenge abagukomeraga mu mashyi bakakuvuma. Ubu mfite ibibazo ariko nkisunga iki gitabo Bibiliya, nkumva icyo kivuga.

    Nkamenya inkomoko y’amadini ishyano ryose yuzuye mu Isi. Burya ni abiri gusa, nta dini ya gatatu ibaho. Ni idini y’Imana n’iya Satani. Indi se yaba iya nde? Icyo ni ikintu gitangaje namenye.

    IGIHE: Ariko n’abo bandi bakoresha icyo gitabo

    Mpyisi: None se abicana sibo basoma iki gitabo? Imana se irica? Imana ifite ibirango birindwi biyiranga, urabizi? Satani we ibimuranga ni ibihumbi n’ibihumbi. Icya mbere ni ugukora ibyaha, abakora ibyaha ni aba Satani kandi ibihembo by’ibyaha ni urupfu. Intsinzi y’icyaha ni Imana.

    IGIHE: Ese habaho umuntu udakora icyaha?

    Mpyisi: Ufite Yesu, uri mu idini ya Yesu ariko amufite mu bwonko, si ukumuvuga ku rurimi. [Agomba kuba] yaramutashye mu bwonko, ari we uyobora ibitekerezo bye, kandi uyoborwa n’ibitekerezo bya Yesu ntiyica.

    Abakora ibyaha bapfuye bazazuka noneho bapfe urw’iteka ryose. Yesu ntiyaje kunkiza urwa none rwo gupfa nkazazuka, yaje kunkiza urw’iteka ryose. Uwakoze ibyaha akabireka azazuka ubutazongera gupfa.

    IGIHE: Ese wamenye ryari ko wahoze usoma Bibiliya bunyuguti?

    Mpyisi: Bitwara igihe, ugenda uvumbura duke. Ntabwo navuga itariki, hapana! None nunguka aka, ejo nkunguka akandi. Ako nungutse nkagacyura mu bwonko bwanjye. Nta tariki n’iri joro hari ibyo naraye nungutse.

    Abandi ngo Yesu arababonekera! Njye ntarambonekera, ndi umuntu si ndi ihene, sindi inka. Ndatekereza, ngasoma nkamenya,nkicuza.

    Abandi ngo babonekewe, kandi ubwo ni abadayimoni bamubonekeye, ngo ni abamalayika kandi ari abadayimoni. Abamalayika ba satani bakakubonekera, bakiyita ab’Imana.

    IGIHE: Hari abantu bamaze iminsi bafatwa na Polisi bagiye gusengera mu butayu, munsi y’amabuye, bakajyayo bihabanye n’ingamba zashyizwe zo kwirinda Covid-19, ubavugaho iki?

    Mpyisi: Mu birango birindwi biranga Imana, ibera hose icyarimwe. Wagiye iriya kwenda iki? No mu nzu yawe irahari. Ntibwirwa kuko izi byose n’ibyo utekereza utarabivuga irabizi, urayibwira iki? Urayisaba ngo igukize Corona? Corona yaje Imana yagiye he? Yari yapfuye se, Imana irapfa?

    Uravuga ngo igukize Corona? Yaje itayireba se? Kuki itayihagaritse mbere? Umva amasengesho ukuntu ari amashenzi. Ngo nkiza iyi ntare irandya, yaje Imana yagiye he? Yari yasinziriye se mama?

    IGIHE: Hari ikibazo gihangayikishije muri iyi minsi kijyanye no guterwa inda kw’abangavu, umuti uhamye ubona waba uwuhe?

    Mpyisi: Baze mbahe umuti wo gusambana. Iki gitabo [Bibiliya], uragisoma [cyagucengera] ukabicikaho pe!

    IGIHE: Ariko n’ubundi Abanyarwanda benshi ni abakiristu, icyo gitabo baragikoresha

    Mpyisi: Ariko ntibazi uwo muti kandi bafite Bibiliya. Utwangavu twacu ibihumbi n’ibihumbi, ingimbi ibihumbi n’ibihumbi, ese ko bavuga abangavu ntibavuge ingimbi? Abangavu nibo bitera inda se? Umva urwo Rwanda rw’ejo rurashize.

    IGIHE: Ibyo gukoresha agakingirizo n’indi miti yo kuboneza urubyaro ntacyo byafasha?

    Bibasha guhagarika na SIDA se? Ndaguha intsinzi itagabanya, itsembaho. Ntuzapfe wanduye ariko igihe usambana, nta ntsinzi. Intsinzi yo gusambana iri aha muri iki gitabo. Ni ukugira Yesu mu bwonko bwawe.

    Ruswa ntiyatesheje abayobozi umutwe? Ngo miliyari zabuze kandi abazitwaye ntawe twumvise afungwa, kandi miliyari zagiye.

    IGIHE: Hari igihe ibimenyetso bibura

    Mpyisi: Ibimenyetso se uzapfa ubibonye? Kuki wigiza nkana? Sha, ariya mafaranga bajyanye i Rwamagana berekana ibirundo, ibirundo byatwawe n’imodoka ahari ebyiri, byatwawe n’umujura wavuye hanze? […] Uze nguhe intsinzi yo kunyurwa n’uduhumbi twawe 50 uhembwa kandi wumve ukize. Unyurwe no kugura akamodoka ka miliyoni eshatu, abandi bagura iza magana, si icyo gituma bajya kwiba se? Abo babona ikibahaza se?

    Nk’ariya mafaranga bibye, zirikana Abanyarwanda bagiye gupfa bajyaga gukizwa no kuvurwa na yo. Nawe ukavuga ngo Corona? Umunyarwanda ni we Corona. Uwibye ariya mafaranga ni Corona mbi. Muze mbabwire intsinzi […] bati tukugize Meya, tukugize Minisitiri, uti sinshaka. Wowe wahakana iyo ntebe? Ikiruta ibyo byose ni cyo nashyikiriye.

    IGIHE: Ntabwo wigeze wifuza kuba muri iyo myanya?

    Mpyisi: Sinakubwiye ko nari pumbafu? Nari uwo mvuga none sinkiri we. Umva icyo nshimira Imana, ndiyizi sinkiri wa wundi.

    IGIHE: Ubwo ushaka kuvuga ko nidusoma neza Bibiliya ibibazo byose bizashira?

    Mpyisi: Uzaba undi. Bati ka gahungu kari karatubujije amahoro, nimugasange mwumve uko kameze, kararyoshye ni impamo!

    IGIHE: Kuba umupasiteri cyangwa padiri yasezeranya abageni, umukobwa atwite ubifata ute?

    Mpyisi: Ubasezeranya se we ni muzima? Banza urebe ubasezeranya mbere yo kujya muri abo. Uzi abantu yishe? None uramubuza gusezerana. Umubuza kujya gushyingirwa se ni nde, ko na we asambana?

    None uramubuza gusezeranya abatwite! Uzi abantu yishe, uzi abantu yirukanye ku mirimo abarenganya, abana babo bagapfa basabiriza, none ngo ntiyashyingira? Shyingira. Urabyanga uri nde se? Uricana ukabuza abantu gushyingira?

    IGIHE: Ukurikije uko urubyiruko rwitwara muri iki gihe, ni iyihe nama warugira ngo ejo habo harusheho kuba heza?

    Mpyisi: Baze mbajyane muri Bibiliya [..] Yesu ntabwo yaje kuduha amafaranga, yaje kudukiza. Ntiyaje kudukiza Corona, yaje kudukiza gukora icyaha.

    Mpyisi avuga ko abantu bamenye neza icyo Bibiliya yigisha, hari ibibazo bitandukanye byagabanyuka

    source : https://ift.tt/3m77Klx

  • Ubuzima bwabaye ingume: Covid-19 ishobora kwenyegeza ruswa ishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Covid-19 ikigera mu Rwanda, Guverinoma yafashe ingamba zikakaye zirimo gufunga ibikorwa byose, abantu bajya mu rugo. Muri iyo nkundura Nadia yatakaje akazi kuko aho yakoraga bari bafunze.

    Kuva icyo gihe, uyu mukobwa wabashaga kwigurira icyo ashatse, akiyishyurira ishuri ndetse agafasha bamwe mu muryango, ubuzima bwamubereye ingume.

    Yabwiye IGIHE ko kubera uburyo ubuzima bukomeye, ubu icyo yasabwa cyose ngo abone akazi kamuha amafaranga amufasha gukemura ibibazo by’ibanze nka mbere, yagikora.

    Ati “Ibaze wari usanzwe ufite akazi wimenyeraga buri kintu ndetse ukagira n’icyo ukora no mu rugo. Muri ibi bihe ubwo habaye hari ikintu cyatuma ibyo bisubiraho nagikora. Erega n’akazi karabuze!”

    Uyu mukobwa ni umwe mu bihumbi by’abatakaje akazi mu bihe bya Guma mu Rugo, byatumye ubuzima bwabo busubira hasi, bikaba byatuma hari abishora mu bikorwa cyangwa ingeso mbi, cyangwa se hakagira ababyuririraho babafatirana.

    Impirimbanyi zitandukanye mu guteza imbere abagore n’izirwanya ruswa, zigaragaza ko ingaruka za Covid-19 zishobora kuzenyenyegeza ubwiyongere bwa ruswa ishingiye ku gitsina.

    Urubyiruko ni bo benshi bagezweho n’izi ngaruka za Covid-19, kandi bakomeje guhura n’ikibazo cy’ubushomeri ndetse mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga benshi bavugaga ko muri Afurika hateye ikindi cyorezo cyitwa Poshvid-20 [Umufuka urimo ubusa].

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, bwerekana ko kubera ingaruka za Covid-19 ubushomeri bwavuye kuri 16% muri Kanama 2020 bugera kuri 20.3% muri Gushyingo 2020 ndetse benshi mu babuze akazi ari abakobwa kuko biyongereyeho 2.6% ugereranyije n’abahungu biyongereyeho 1%.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yavuze ko ibibazo bya Ruswa ishingiye ku gitsina byiyongereye kandi bishobora no kuziyongera kurushaho kubera ingaruka za Covid-19.

    Yatanze urugero rw’umwe mu bakobwa wabagejejeho ikibazo cyamubayeho, ubwo yajyaga gusaba akazi, umukoresha akabanza kumusaba ko baryamana.

    Ati “Hari ubuhamya bw’umwana w’umukobwa yatugaragarije igihe twari tuvuye muri Guma mu Rugo, aho yagiye gushaka akazi muri hoteli imwe, nuko umukoresha aramubwira ati ’mbere y’uko nguha aka kazi ugomba kumpa ishimishamubiri [ruswa ishingiye ku gitsina’].”

    “Tumubajije uko yabyitwayemo twasanze ari umwana w’umukobwa wihagazeho, kuko yabwiye uwari ugiye kumuha akazi ko ikimuzanye ari akazi ko gukora muri hoteli atari ugukora imibonano mpuzabitsina n’abakiliya cyangwa n’umuyobozi we.”

    Ubutwari nk’ubwo bwo kwivana muri icyo kibazo, bwongeye kugaragara mu kwezi gushizwe, ubwo inzego zishinzwe ubugenzacyaha zataga muri yombi umwe mu bakoreraga sosiyete icunga umutekano ya HIGHSEC CO Ltd, wafashwe akekwaho kwaka ruswa y’igitsina abakobwa babiri yari yahaye akazi ku bitaro bya Gisenyi.

    Uwo mugabo yafashwe umugambi atarawugeraho ariko yari yaranze gutanga konti zabo ngo bahembwe, mu gihe batararyamana na we.

    Nubwo ari ubutwari guhakana ruswa nk’iyo, hari bamwe mu bakobwa bumvikanisha ko bayisabwe biteguye kuyitanga kubera ubuzima bubi bwatewe na Covid-19, nubwo babizi ko harimo ingaruka nyinshi.

    Hari umukobwa urangije muri imwe muri Kaminuza zikomeye mu Rwanda, ibijyanye n’ubukungu. Nta kazi arabona ariko avuga ko aramutse asabwe ruswa y’igitsina, yiteguye kuyitanga.

    Yagize ati “Nabyemera tu, kuko hari n’abararanira ubusa.”

    Inzego z’abikorera ziratungwa agatoki mu higanje ruswa y’igitsina

    Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Nkundimfura Rosette, yavuze ko iyi ruswa ishingiye ku gitsina yeze mu Rwanda cyane mu nzego z’abikorera ndetse ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo icike burundu.

    Ati “Ntabwo abahungu bahura na yo cyane kuko umuhungu bashakaho ruswa kenshi bamusaba amafaranga […] ariko iyo bigeze ku bakobwa n’abagore, bareba ruswa y’igitsina kuko hari nubwo bibaho ugasanga n’iyo yatsindira akazi, ntibashobora kumuha ‘contract’ batabanje kumusaba ko baryamana.”

    “Iki ni ikintu kimaze gufata indi ntera mu Rwanda nubwo bitajya hariya ku ma radiyo, cyangwa televiziyo ngo babivuge kubera ko n’abashaka kubivuga babivugira mu gikari, ariko biragoye ko yacika.”

    Mupiganyi avuga ko abakwa iyi ruswa bakwiye kwihutira gutanga amakuru amazi atararenga inkombe, kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakiri kare byorohe kugikurikirana.

    Ati “Icyo nakwizeza ni uko iyo hari umuntu uduhaye amakuru, gufatirwa mu cyuho ni ibintu byoroshye kuko dufite bamwe bafatiwe mu cyuho barimo bagerageza kwaka umuturage ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse inzego zari zirimo kubikurikurana ngira ngo hari uwakatiwe gufungwa imyaka irindwi.”

    Ruswa y’igitsina si yo kamara…

    Mupiganyi avuga ko 85% by’abakwa ruswa y’igitsina ari abakobwa, aho avuga ko nubwo akazi kabuze gutanga ruswa y’igitsina ku bagabo b’abanyerari bahora barekereje atari byo bizatuma babona akazi.

    Yavuze ko n’iyo bakabona, kubyemera ari ukwiteza ibibazo kuko uwo mugabo wabikoze atabaha agaciro mu kazi kandi buri gihe abishakiye, ntibashobora kumuhakanira.

    Ati “Abatanga ruswa y’igitsina bumva ko ntacyo byabatwara ari akanya gato gusa bakabona akazi, ariko ako kazi nta nyungu ifatika kazamugezaho kuko nagera muri ako kazi uzasanga yabaye umugore w’uwo mukoresha cyangwa w’uwo wamuhaye akazi.”

    Nkundimfura yavuze ko umukobwa iyo yiyubashye, bituma n’umukoresha amwubaha bikamubera ikiraro cyo kugera ku nzozi ze, nta nkomyi.

    Mupiganyi we avuga ko buri wese afite uburenganzira bwo guhabwa akazi ko ntacyo akwiriye gutanga nk’impongano kugira ngo akunde agahabwe yaba muri leta cyangwa mu bikorera, kuko uretse ingaruka zisanzwe za ruswa mu kazi iyi y’igitsina igira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwite n’ubw’umuryango we.

    Kugeza ubu ruswa y’igitsina ihanwa nk’ikindi cyaha cya ruswa cyose, aho itegeko rivuga ko uwakiriye ruswa n’uwayitanze bose bahanwa kimwe ariko iyo uyitanze atanze amakuru iperereza ritarangira adakurikiranwa.

    Uhamijwe icyo cyaha ahabwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’umunani, ishobora kugera ku icumi iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi.

    Mupiganyi Appolinaire yavuze ko abagore n’abakobwa batswe ruswa ishingiye ku gitsina bakwiriye kuba intwari bakabimenyekanisha kugira ngo irandurwe burundu

    Nkundimfura Rosette yavuze ko kuba umugore cyangwa umukobwa yahabwa akazi kuko yatanze ruswa y’igitsina, nta cyizere cy’uko azakagiriramo amahoro aba afite

    source : https://ift.tt/3xRgSg8

  • Amerika yohereje abasirikare badasanzwe muri RDC kurwanya iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 13 Kanama 2021, itsinda ry’abasirikare ba Amerika ryageze i Kinshasa ndetse rihura na Perezida Tshidekedi n’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC.

    Mike Hammer, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika i Kinshasa, yasobanuriye ko inshingano z’abasirikare ba Amerika zijyajye no gutera inkunga FARDC mu kurwanya iterabwoba ndetse no gufasha abarinzi ba Pariki ya Virunga na Garamba mu Burasirazuba bwa Congo zibasirwa na ba rushimusi n’imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano.

    Hammer agira ati; “Bafite akazi ko gufatanya na Minisiteri y’Ingabo na FARDC mu gufasha itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba.”

    Akomeza avuga ko inshingano z’Abanyamerika ziri mu bufatanye bw’amahoro, iterambere no kubungabunga ibidukikije n’kuko biri mu masezerano yasinywe mu mwaka wa 2019 hagati ya DRC na Amerika.

    Uhagarariye Amerika i Kinshasa yagize ati; “Amerika ishyigikiye icyemezo cyafashwe na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo cyo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC no kurwanya ADF- NALU mu gutsinda uyu mutwe w’iterabwoba ”.

    Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yemereye Ubuyobozi bwa FARDC kohereza izo mpuguke mu Burasirazuba bwa Congo kurwanya iterabwoba, ubutumwa buzamara ibyumweru byinshi.

    source : https://ift.tt/2VSdxQS

  • Ingabo zidasanzwe za Amerika zahawe ikaze muri DR Congo mu kurwanya inyeshyamba za ADF #rwanda #RwOT

    Perezida wa Republika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi kuri iki cyumweru yahaye uburenganzira ingabo zidasanzwe za Leta zunze ubumwe za Amerika mu kurwanya iterabwoba, aho zije gufasha abasirikare b'iki gihugu kurwanya umutwe witwaje intwaro w'inyeshyamba za ADF, ushamikiye ku mutwe w'iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu.

    Umutwe w'inyeshyamba wa ADF, uwo Leta zunze ubumwe za Amerika zise uw'iterabwoba, uzwi nk'umutwe washinze ibirindiro ,I Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Kiliziya Gatolika muri Kongo ivuga ko umutwe wa ADF umaze kwica abasivile babarirwa mu 6 000 kuva muri 2013, barimo abarenga 1200 biciye mu ntara ya Beni honyine kuva mu 2017.

    Itangazo rya Perezidanse ya RDC ryavuze ko Perezida Felix Tshikedi yemeye ko abahanga b'abanyamerika mu kurwanya iterabwoba bajya mu burasirazuba bw'igihugu.

    Izo ngabo za Amerika zizaha ingufu igisirikare cya Kongo gisanzwe kirimo kurwanya ADF mu mashyamba kimeza ya Virunga na Garamba, nkuko iryo tangazo rikomeza rivuga.

    Igikorwa cy'izi ngabo nkuko VOA ibitangaza, kizamara ibyumweru bitari bike nkuko ambasaderi wa Amerika i Kinshasa, Mike Hammer, yabivuze.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ingabo-zidasanzwe-za-amerika-zahawe-ikaze-muri-dr-congo-mu-kurwanya-inyeshyamba-za-adf/

  • Amavubi yakiriye abakinnyi babiri baturutse hanze bahamagawe bwa mbere #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bashya babiri bakina muri Uganda bahamagawe mu ikipe y’igihugu ku nshuro yabo ya mbere, Kalisa Jamir na Nsengiyunva Isaac bamaze kugera mu Rwanda.

    Nsengiyunva Isaac ukinira Express FC yanegukanye shampiyona ya Uganda, ni we wari wahamagawe ku rutonde rw’abakinnyi 39 Mashami yahamagaye kwitegura imikino ya Mali na Kenya mu itsinda E izaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Mashami Vincent nyuma akaba yaraje kongeramo na Kalisa Jamir ukinira ikipe ya Vipers SC, bose akaba ari abakinnyi bakina mu kibuga hagati.

    Nsengiyunva Isaac na Kalisa Jamir bakaba bamaze kugera mu Rwanda aho baje gufatanya n’abandi kwitegura urugamba Amavubi afite imbere

    Bacumbitse kuri Hill Top Hotel nyuma y’iminsi 3 bazakorerwa ikindi kizami cya COVID-19 nibasanga ntawufite COVID-19 bazahita basanga abandi mu mwiherero kuri Saint Famille Hotel.

    Nsengiyumva Isaac na Kalisa Jamir bamaze kugera mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yakiriye-abakinnyi-babiri-baturutse-hanze-bahamagawe-bwa-mbere