Category: Uncategorized

  • Imbwa yiruka ntiyantuka ngo mbabare, abavuga 'Ntamyaka100′ bazateza cyamunara u Rwanda- Sadate& Sewase #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi bakunze gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, baganiriye na UKWEZI TV, bagarukaku ngingo zinyuranye zirimo ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga muri iki gihe.

    Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports, ni umwe mu badatinya kugaragaza ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga gusa rimwe na rimwe ntibyakirwe neza ndetse bigatuma hari abamwibasira bakamutuka.

    Avuga ko kuba hari abamutukira ibitekerezo bye, ari inzira ikiri ndende mu kumva ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ariko ko bitatuma ahunga imbuga nkoranyambaga ahubwo ko bimuha imbaraga zo gukomeza kwigisha abantu kumenya uburyo barushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu byubaka.

    Karangwa Sewase wanifuje ko yazahurira mu kiganiro na Munyakazi Sadate na we ni umwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter.

    Uyu mugabo ukunze no kugaragara mu busesenguzi bugaragaza ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho, na we ni umwe mu bakunze kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo bye ariko bigakorwa na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutetsi bw’u Rwanda.

    Sewase avuga ko akenshi abamutuka baba baniyoberanyije kuko baba bariyise amazina mahimbano.

    Ati 'Uwiyita Imbwayiruka cyangwa Nyirahukuyomumasaka, antuse mufata nka Nyirahuku yo mu masaka nyine cyangwa se Imbwa yiruka nk’uko yiyise.'

    Banagarutse ku mvuga igezweho muri iyi minsi ikunze kuvugwa n’abiganjemo urubyiruko igira iti 'nta myaka ijana', bavuga ko iyi mvugo yumvikanishamo gutakaza icyizere.

    Karangwa Sewase avuga ko uku kwitakariza icyizere bikomeje byazatuma ibyo u Rwanda rwagezeho bitabasha gusigasirwa.

    Ati 'Mu gihe kizaza twazaterwa n’ibyihebe abana bakavuga bati 'mureke u Rwanda turuteze cyamunara nta myaka 100′ ntawuzajya ku rugamba aravuga ati 'njye nta myaka 100 ndajya kwirirwa ndwana se mara iki hariya.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Imbwa-yiruka-ntiyantuka-ngo-mbabare-abavuga-Ntamyaka100-bazateza-cyamunara-u-Rwanda-Sadate-Sewase

  • Nsengiyumva na Kalisa babimburiye abandi baki… – #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva na Kalisa bageze mu Rwanda bacumbikirwa kuri Hill Top Hotel, aho nyuma y'iminsi itatu bazasuzumwa COVID-19 ku nshuro ya kabiri, bakazabona guhita basanga abandi mu mwiherero wo kwitegura umukino wa Mali.

    Aba bakinnyi bakaba babaye aba mbere bakina hanze bageze mu Rwanda, aho bitabiriye umwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi, iri kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 kizabera muri Qatar. Umukino wa mbere muri iyi mikino, u Rwanda ruzawukina tariki ya 01 Nzeri 2021 na Mali i Bamako.

    U Rwanda ruherereye mu itsinda E, aho ruri kumwe na Kenya, Uganda na Mali bagomba kwishakamo ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiraho mu mikino yo gushakla itike y'igikombe cy'Isi 2022. Amavubi amaze iminsi itatu mu mwiherero bitegura umukino wa Mali uzakinwa mu byumweru bibiri biri imbere, bakaba bakorera imyitozo ku kibuga cy'ubwatsi cya Stade Amahoro.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu, Mashami Vincent, yatangaje ko bagitegereje abanda bakinnyi bakina hanze kuko amabaruwa abasaba amakipe bakinira yo yamaze koherezwa. Amavubi amaze imikino ine yose iheruka adatsindwa, aho yanganyije imikino ibiri, agatsinda indi mikino ibiri.

    Kalisa na Nsengiyumva bamaze kugera mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108656/nsengiyunva-na-kalisa-babimburiye-abandi-bakina-hanze-kwitabira-ubutumire-bwamavubi-108656.html

  • Birahebuje kukugira Inshuti magara nkunda! Umugore wa Riderman yavuze ibigwi umugabo we bamaze imyaka 6 babanye #rwanda #RwOT

    Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y'amategeko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y'Imana nyuma y'ibyumweru bigera kuri bitatu muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo tariki ya 16 Kanama 2015.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram , Agasaro Nadia yashimiye umugabo we Gatsinzi Emery Uzwi ku izina [Riderman] mu butumwa bwuzuye amarangamutima n'urukundo rwinshi.

    Agize ati ''Imyaka ibaye itandatu tubaye umwe imbere y'Imana n'abantu, Riderman ibaye itandatu umpa urukundo rwinshi bidasanzwe birahebuje kukugira nshuti magara nkunda. Imana yabumbiye umunezero wanjye wose muri wowe maze igihe kigeze Ihuza inzira zacu mu buryo bwayo dore ko Ikora ukwayo Reka nyishimire kuko yakabirije inzozi zanjye muri wowe ubuzima bwange bw'iteka. Uzi ibyo ndi kuvuga.


    Imana izaduhe kuzarambana kugeza twuzukuruje amashimwe ku Mana yo ikomeje kurinda isezerano ryacu nzagukunda urudasaza kuko wankunze urudasanzwe ndagukunda n'umutima wange wo. mu ruhande rwawe hari ibyiza gusa”.


    Imfura ya Riderman yabyaranye na Miss Agasaro Nadia

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/birahebuje-kukugira-inshuti-magara-nkunda-umugore-wa-riderman-yavuze-ibigwi

  • Guy Bukasa yashumbushijwe akazi na Musanze FC nyuma yo kuva muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umunye-Congo Guy Bukasa, ategerejwe nk'umutoza mushya wa Musanze FC byitezwe ko azasinya amasezerano y'imyaka ibiri ku wa Gatatu. Gasogi United na yo yanyuzemo, iri mu makipe amwifuza.

    Guy Bukasa agiye gusimbura Seninga Innocent wirukanwe tariki ya 23 Gicurasi 2021,hagati mu mukino wa Shampiyona Musanze FC yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 4-1.

    Guy Bukasa waherukaga gusezera mu ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsindwa umukino w'umunsi wa gatanu wa Shampiyona y'amakipe umunani yari ahataniye igikombe cya shampiyona ubushize.

    Guy Bukasa akimara gutsindwa igitego 1-0 cya APR FC cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ku munota wa 89,yahise yerekeza mu Nzove asezera ku bakinnyi ba Rayon Sports na bagenzi be bakoranaga.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Guy Bukasa yasinye amasezerano y'imyaka ibiri yo kuba umutoza mukuru w'ikipe ya Rayon Sports avuye muri Gasogi United.

    Guy Bukasa n'umwe mu Bakongomani bafite ubuhanga mu mupira w'amaguru ndetse abyubahirwa na benshi mu gihugu cye cyane ko atanakunda guhangana n'amakipe atoza igihe umusaruro wabuze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/guy-bukasa-yashumbushijwe-akazi-na-musanze-fc-nyuma-yo-kuva-muri-rayon-sports

  • Covid-19 yateje igihombo aborozi b’amafi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuradusenge Pelagie ni umworozi w’amafi mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi. Ni akazi amazemo imyaka ine kandi avuga ko yigiyemo byinshi ariko ibihe bya Covid-19 ngo byabasubije inyuma kubera kubura abaguzi, kandi bakomeza kugaburira amafi.

    Aganira na Kigali Today, Kuradusenge yagize ati “Ubworozi bw’amafi bwari busanganywe ibibazo birimo kuba ibiryo byayo bihenda ariko ubu byabaye ibindi aho icyorezo cya Covid-19 cyaziye. Abaryi b’amafi baragabanutse kuko abaguzi benshi twari dufite bari amahoteli, utubari na resitora ariko bimwe ntibikora na ho ibindi ntibikora neza”.

    Kuradusenge avuga ko kuba abaguzi baragabanutse byatumye umusaruro ujya ku isoko ugabanuka.

    Ati “Nari nsanzwe ngurisha toni eshanu mu kwezi, ariko ubu ibiro 500 mbicuruza mu gihe cy’ukwezi cyangwa kurenga, ibi bituma amafi yagombye gusarurwa akomeza kugaburirwa bikaduhenda kuko muri ibi bihe bya Covid-19 umuntu ajya guhaha yabaze. Niba ikilo cy’ifi ari amafaranga 3500, abaturage bashyiramo imibare bakagura ibindi bihendutse ugasanga aborozi b’amafi abaguzi barabuze”.

    Uretse icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bworozi bw’amafi, abakora ubworozi bwayo mu Rwanda bavuga ko bari basanganywe ibibazo byo guhangana n’amafi ava mu mahanga kandi bikabamo imbogamizi kuko ava hanze aza ari ku giciro kiri hasi mu gihe amafi yo mu Rwanda igiciro kiri hejuru bitewe n’ibiryo bihenze.

    Kuradusenge avuga ko kubera ibiryo by’amafi bikorerwa hanze bigera mu gihugu bihenze, bituma n’igiciro cy’amafi kizamuka.

    Ati “Ibiryo tubikura hanze kandi biza ikilo kiri hejuru y’idolari, urebye utangiye ugaburira abana b’amafi, kugera ku mezi atandatu ngo uyasarure, usanga igiciro cy’ifi ipima ikilo kigeze ku ibihumbi 3. Ni amafaranga menhsi mu gihe usanga ifi iva mu Bushinwa ikilo kiri kuri 2800Frw”.

    Uwo mworozi ashima Leta yakuyeho imisoro ku bikoresho n’ibiryo by’amafi bikurwa hanze, ariko akayisaba ko yabafasha kubona inganda zishoboye zikora ibiryo by’amafi.

    Ati “Hari igihe ubituma bikakugeraho ibyo wari ufite byaragushiranye amafi yarashonje”.

    Izindi mbogamizi ziboneka mu bworozi bw’amafi ni ukubona abana b’amafi bataboneka mu ntara zose bigasaba gukora ingendo.

    “Iyo ugiye gufata abana b’amafi bigusaba gukora urugendo rurerure uyageza mu byuzi harimo ayapfuye, byari bikwiye ko buri ntara haboneka amaturagiro yegere aborozi”.

    Minisitere y’ubuhinzi yashyizweho politiki izamura ubworozi bw’amafi mu Rwanda aho kuva 2000 kugera mu 2020, umusaruro w’amafi ku mwaka wavuye kuri toni 7,300 ukagera kuri toni bihumbi 40.

    source : https://ift.tt/3xUWN8S

  • Rwamagana: Ubuyobozi bwihanganishije umuryango wa Iradukunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana yasabye abaturage b
    Guverineri Gasana yasabye abaturage b’Umudugudu wa Nyarugenge kwima amatwi abashaka kubarangaza kuko Leta ibari hafi

    Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021, mu biganiro yagiranye na bo nyuma y’urupfu rwa Irankunda Elisa bitaga Ndimbati wishwe arashwe n’umupolisi.

    Igirimbabazi Josée mushiki wa Iradukunda Elisa avuga ko musaza wabo yarashwe ku itariki 09 Kanama 2021, hafi saa moya z’ijoro.

    Avuga ko amakuru yamenye ari uko Iradukunda yarengeje isaha yo gutaha, afatwa n’abapolisi ngo arabarwanya baramurasa arapfa.

    Nk’umuryango ngo barifuza ko bahabwa ubutabera ndetse n’indishyi z’akababaro.

    Ati “Twishimiye ko Guverineri yadusuye akaduhumuriza ndetse n’umuyobozi w’Akarere yadufashije gushyingura n’ibindi. Ariko turifuza ko nanone twahabwa ubutabera ndetse n’indishyi z’akababaro.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko basuye abaturage b’Umudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Akanzu mu rwego rwo kubahumuriza ndetse no kubagaragariza ko Leta yifatanyije na bo mu kababaro.

    Igikomeye ariko ngo kwari ukubasaba gukomera mu bihe bikomeye barimo byo kubura umuvandimwe wabo kandi ko iperereza rikomeje kandi bazamenyeshwa ibizarivamo.

    Agira ati “Ibyago byarabaye ariko twaciye mu bibazo byinshi mu mateka yacu ndetse anaremereye cyane, bitavuze ko kubura umuntu byoroheje ariko ni amateka twagiye tuyifatamo neza.”

    Akomeza agira ati “Iyo abantu bose bumviye umurongo wa Politiki wo kwimakaza ubumwe ndetse no kwitonda mu gihe gikomeye nk’iki, bakaba bari kumwe bagafatanya bagakurikirana ukuri aho kuri kukagaragara ni yo nzira nziza kandi tuzabamenyesha ibizava mu iperereza.”

    Yasabye abaturage kwima amatwi abashaka kubarangaza bakabatesha igihe ndetse n’umurongo ahubwo abasaba gukomeza ibikorwa bibateza imbere mu gihe iperereza rigikomeje.

    Yabijeje ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo uwakoze icyaha agihanirwe.


    source : https://ift.tt/3iO7LIY

  • Gakenke ku isonga muri Ejo Heza na Mituweli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere twose tw
    Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere twose tw’igihugu mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza na Mituweri 2021-2022

    Ni muri raporo yasohotse ku itariki 14 Kanama 2021, aho Akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa mbere muri izo gahunda zombi, bishimisha ubuyobozi bw’akarere n’ubw’Intara y’Amajyaruguru.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias yagiranye na Kigali Today, yavuze ko kuba aba mbere muri gahunda ya Ejo heza no gutanga mituweri, bituruka ku bufatanye abaturage bagirana n’abayobozi.

    Yagize ati “Ibanga rya mbere ni ugusobanurira umuturage gahunda za Leta akazumva, nko muri mituweri tumaze imyaka itanu tuba aba mbere uretse rimwe na rimwe Akarere ka Gisagara hari ubwo kaje imbere tukaba aba kabiri, ariko ibyo twabigize intego. Nko muri Mituweri ibanga dukoresha ni ibimina bya mituweri, aho bigera mu kwezi kwa gatanu tukarasa ku ntego abaturage bakayatangira rimwe, bikazamura imibare mu buryo bwihuse.

    Kuva muri Nyakanga abaturage bamaze gutanga mituweri ku kigero cya 91%, Umuyobozi w’Akarereka Gakenke akaba asaba abasigaye batarayitanga kugira vuba, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

    Yagize ati “Icyo nsaba abaturage nk’uko tugeze kuri 91%, abo icyenda basigaye bishyure kugira ngo bataba umugogoro ku miryango yabo no ku gihugu, kubera ko kwivuza nta mituweri biba bivunanye, Abo mu cyiciro cya mbere bo Leta irabishyurira, abandi bo mu bindi byiciro bo bariyishyurira, ubwo rero turagira ngo bishyure hakiri kare bivuze umwaka wose, aho kwishyura bakerewe bakivuza amezi make”.

    Uwo muyobozi aravuga ko amafaranga amaze kuzigamwa muri gahunda ya Ejo heza mu Karere ka Gakenke, amaze kugera muri miliyoni 300, akaba asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda ya Ejo heza mu kwirinda ko mu gihe bazaba bageze mu zabukuru basabiriza.

    Ati “Muri Ejo heza ni ugushishikariza abatarizigamira kubyitabira, aho kuvuga bya bindi by’urukwavu rukuze rwonka abana, ahubwo abe yarizigamiye aho azaba arya ibye, aho kwanduranya n’abana be na bo baba bifitiye ingorane z’ubuzima bwabo bwa buri munsi”.

    Kuza ku isonga kw’Akarere ka Gakenke, byashimishije Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, aho ku rubuga rwa twitter yagize ati “Ndashimira byimazeyo Akarere ka Gakenke kugeza ubu kari ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu muri gahunda za Ejo Heza na Mituweli. Ndasaba n’utundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru, gufatira urugero kuri ako karere, mu kuzamura ibipimo by’ubwitabire”.

    Muri izo gahunda zombi, uturere dutatu twa mbere ni Gakenke iza ku mwanya wa mbere, ako karere kagakurikirwa na Bugesera, Nyaruguru ikaza ku mwanya wa gatatu aho ikurikirwa na Gicumbi.

    Ni mu gihe uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya itatu ya nyuma, aho Gasabo ari iya 28, ku mwanya wa 29 hakaba Kicukiro mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa nyuma.

    Muri Mituweri, ku mwanya wa mbere hari Gakenke iri kuri 88,7%, ku wa kabiri Gisagara ifite 88%, mu gihe Nyaruguru iza ku mwanya wa gatatu na 87,9%, ku myanya ya nyuma hari Gasabo iri ku mwanya wa 28 na 56,1%, ikurikirwa na Kicukiro na 48,2% ku mwanya wa nyuma hakaza Nyarugenge ifite 48%.


    source : https://ift.tt/3AOGKev

  • Zambia: Perezida Edgar Lungu yemeye gutsindwa amatora, ashimira Hichilema wamutsinze #rwanda #RwOT

    Perezida ucyuye igihe wa Zambia Edgar Lungu yemeye ko yatsinzwe amatora y'umukuru w'igihugu. Kuri televiziyo y'igihugu, yatangaje ati: 'Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye Hakainde Hichilema kuba yatorewe kuba perezida wa karindwi wa Zambia'. Perezida watowe, iyi yari inshuro ya Gatandatu yiyamamariza umwanya w'umukuru w'Igihugu.

    Bwana Lungu mbere yari yavuze ko ashobora kuregera mu rukiko ibyavuye mu matora aho yavugaga ko abatavugarumwe n'ubutegetsi bayakozemo uburiganya.

    Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bashimiye Perezida Lungu ku gikorwa babonye nko gutsimbataza demokarasi ya Zambia n'urugero ku bindi bihugu. Ishyaka rya Perezida Lungu naryo ryashimiye Hichilema ku ntsinzi ye.

    Mu butumwa ryashyize kuri Facebook, ryanditse riti: 'Patriotic Front Party irifuza gushimira Perezida watowe, Hakainde Hichilema ku ntsinzi mu matora ya Perezida'.

    Iri shyaka nkuko BBC ibitangaza, ryari rimaze imyaka itandatu ku butegesi, rivuga ko rigiye gufata igihe rikareba ibitaragenze neza. Ryatangaje ko 'guhererekanya ubutegetsi byatangiye' kandi ko Perezida watowe yamaze kugezwaho abacunga umutekano akwiriye.

    Hichilema yatsinze mukeba we Lungu amurushije amajwi arenga miliyoni. Yari inshuro ya gatandatu yiyamamarije gutegeka Zambia. Inshuro eshanu zabanje yaratsindwaga.

    Gusahura ibya Lungu

    Hari amakuru y'uko abashyigikiye Perezida watowe bagiye gusahura iguriro rinini ryitiriwe Perezida ucyuye igihe Edgar Chagwa Lungu. Amafoto agaragaza iguriro rya ECL Mall mu mujyi wa Kitwe ryibasiwe n'abasahuzi yahererekanyijwe cyane benshi banegura ibyo bikorwa.

    Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida watowe Hakainde Hichilema yaburiye abari kwangiza iby'abandi kubihagarika. Ishami ry'urubyiruko ry'ishyaka United Party for National Development (UPND) rya Hichilema ryasabye abayoboke baryo kwishimira intsinzi mu mahoro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/zambia-perezida-edgar-lungu-yemeye-gutsindwa-amatora-ashimira-hichilema-wamutsinze/

  • Bane barimo David Bayingana bari mu maboko ya Polisi kuko baraye banywera inzoga muri Hotel bukabakeraho #rwanda #RwOT

    Aba bantu bane bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kanama nyuma y’uko Polisi ikorera muri kariya Karere ifashe abandi bantu 26 bari mu gitaramo kiswe silent disco.

    Bivugwa ko hari abantu 67 basanzwe muri Hoteli yitwa Kivu Park ariko bagasanga bamwe muri bo bafite impusa zo kuba bari mu bikorwa by’ubukerarugendo.

    Abantu 41 barimo na David Bayingana bari bafite impusa z’ubukerarugendo barasigaye ariko basabwa kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 arimo kubahiriza amasaha y’ingendo ndetse n’andi yose.

    Ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kanama ni bwo Abapolisi basanze abantu bane barimo David Bayingana bari kuri comptoire y’akabari k’iriya Hoteli bari kunywa inzoga, bahita bajyanwa muri stade.

    Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, avuga ko bariya bantu barimo uyu munyamakuru David Bayingana, nubwo bafite ziriya mpusa zitangwa na RDB ariko bitabaha uburenganzira bwo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Uyu muyobozi avuga ko bariya bantu barenze ku masaga yo guhagarika ibikorwa kuko baraye banywa bukabacyeraho ndetse bakanasinda.

    Ati 'None se RDB itanga ibyangombwa byo gusinda no kurenga ku mabwiriza ? Uwo murongo hari aho wawubonye ?”

    Gusa uriya munyamakuru David Bayingana we yatangaje ko bafashwe nka saa moya n’igice za mu gitondo (07:30′) babyutse bagiye gufata ifunguro rya mu gitondo.

    Ubu twandika iyi nkuru, ibi byamamare biri muri stade ya Rubavu aho bagiye gukurikiza ibindi byose bikorwa ku bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Bane-barimo-David-Bayingana-bari-mu-maboko-ya-Polisi-kuko-baraye-banywera-inzoga-muri-Hotel-bukabakeraho

  • Polisi yagaragaje ubukana bw’impanuka n’ibindi byaha bibera mu mazi – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yagaragaje ko impanuka iyo zabaye akenshi usanga byaturutse ku buteganye bucye bw’abashinzwe gutwara abantu mu mazi, aho mu kwezi kwa Nyakanga 2021 mu kiyaga cya Kivu habereye impanuka 4, ebyiri muri zo zikaba zaraguyemo abantu.

    ACP Mwesigye yavuze ko impanuka zo mu mazi ziba zitandukanye n’izibera mu mihanda kuko mu mazi iyo utazi koga byanze bikunze witaba Imana kuko amazi yica vuba cyane mu gihe ubutabazi bwo mu mazi bukunda kugorana.

    Yagize ati” Impanuka zo mu mazi nubwo zidakunze kuba kenshi ariko ziba ari mbi cyane kuko zitandukanye n’izibera mu muhanda. Mu mazi akenshi ubwato buracubira kandi iyo umuntu yarohamye mu mazi mu minota 6 gusa aba amaze kwitaba Imana kuko amazi aba yagiye mu bihaha ntabone umwuka wo guhumeka.”

    Yavuze ko akenshi izi mpanuka zituruka ku muyaga mwinshi uteza umuhengeri, ubuteganye bucye bw’abatwara ubwato, kuba utwaye ubwato atabanje kugenzura ikirere n’ubuziranenge bw’ubwato,kuba hari abajya mu bwato kandi batazi kubutwara neza kuba hari abagenzi bajya mu bwato batambaye umwambaro wabugenewe ubafasha kudacubira igihe habaye impanuka (Life Jacket) n’ibindi bitandukanye.

    Yagize ati” Izo mpanuka zakwirindwa igihe ugiye mu mazi yabanje gutekereza uko agiye kuyajyamo, akamenya uko aza kubyitwaramo haje umuhengeri n’umuyaga mwinshi. Umusare akabanza kureba uko ukirere kimeze kugira ngo aze kubasha guhangana n’umuhengeri, kubanza akagenzura ko ubwato nta kibazo bufite kuko hari iherutse kuba bitewe n’uko moteri yahagaze, hari niyigeze kuba ubwato buhita bucubira mu mazi. Hari n’impanuka yabaye ubwato butwaye inka ziza gutobora ubwato gusa k’ubwa amahirwe inka zo zizi koga zahise zivamo zijya i musozi.”

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yongeye gukangurira basare kujya babanza kwambambika abagenzi amajire yabigenewe atuba bareremba (Life jacket) n’ibindi bintu bafata igihe habaye impanuka bikababuza gucubira, kwitwaza amatara abaha urumuri n’ibindi bikoresho. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihorana itsinda ry’abapolisi bahora biteguye gutabara igihe cyose habaye impanuka.

    Ati” Hari nimero za telefoni twahaye abaturage cyane cyane abakora ingendo zo mu mazi zo kujya bahita bahamagara igihe habaye ikibazo. Natwe nk’ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi tuba dufite ikipe y’abapolisi bafite ibikoresho byose biteguye kuba bajya gutabara ahabaye impanuka.”

    Ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama itsinda ry’abapolisi 12 bahora biteguye gutabara abagize impanuka yo mu mazi no gushakisha ibyatakayemo barangije amahugurwa.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye

    source : https://ift.tt/2Xx636L