Category: Uncategorized

  • Abantu 11 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 608 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, COVID-19 yahitanye abantu 11 barimo abagore 6 n'abagabo 5 mu Rwanda . Abamaze guhitanwa n'iki cyorezo ni 1,038.

    Abarwayi bashya babonetse ni 608 bangana na 5.7% by'ibipimo byagashwe.Abasezerewe mu bitaro ni 16.

    Uyu munsi hakingiwe abantu 65,259 bagejeje abamaze gukingirwa kuri 1,157,275.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika gitangiye ibikorwa byo gukingira abaturage bacyo bose nyuma ya Afurika y'Epfo nayo iherutse kubitangira.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryemeje inkingo zitandukanye nk'izishobora gufasha umubiri w'umuntu kugira ubudahangarwa bwo guhangana na Coronavirus, ku buryo abantu bakingiwe baba badashobora kwandura iki cyorezo ndetse n'abacyanduye ntibarembe cyangwa ngo bapfe.

    Ibikorwa byo gukingira hirya no hino ku Isi birarimbanyije n'ubwo mu minsi ya mbere ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere byabanje kugira ikibazo cyo kubura inkingo, urugamba n'ubu rugikomeje cyane ko imibare y'abamaze gukingirwa ku Isi yose igaragaza ko Afurika iri inyuma cyane.

    Nk'ubu OMS igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gukingira abaturage bangana na 51,9%. Muri rusange ku Isi hose abamaze gukingirwa ni 4.999.169.117 bangana na 24,6%.

    N'ubwo hari ibihugu byinshi byamaze kurenza 50% by'abaturage bakingiwe ariko, muri Afurika ni ibihugu bike cyane bimaze gukingira nibura 10% by'abaturage bose, aho Maroc ariyo imaze gukingira benshi 36,8%, Afurika y'Epfo yakingiye 8.5%.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, tariki 5 Werurwe 2021, nibwo rwatangiye gukingira icyorezo cya Covid-19. Ibikorwa byatangiriye ku baturage bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi] abantu 432.429 kuva ibi bikorwa byatangira.

    Kuri uyu wa 23 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 Abanyarwanda bose bafite kuva ku myaka 18 y'amavuko.

    Ni ibikorwa byahereye mu Mujyi wa Kigali ariko bizakomereza hirya no hino mu gihugu bijyanye n'ubushobozi bw'inkingo zizagenda ziboneka.

    Ibi byatumye u Rwanda ruba igihugu cya kabiri muri Afurika gitangije iyi gahunda nyuma ya Afurika y'Epfo yayitangije ku wa 20 Kanama 2021, cyatangaje ko abaturage bose bafite imyaka 18 [abemerewe gukingirwa kuko abakiri bato batemerewe guhabwa inkingo za Covid-19 nk'uko biteganywa na OMS] bagomba guhabwa inkingo.

    Kuba u Rwanda rwatangiye gukingira abaturage bose ni intambwe abasesengura ibijyanye n'ubuzima n'ubukungu muri rusange basanga idasanzwe mu bijyanye no guhangana n'ibyorezo ndetse n'ingaruka zabyo by'umwihariko iki cya Covid-19, cyazahaje bikomeye ubukungu kandi kikaba kidatanga icyizere cyo gutsindwa vuba.

    Ni mu gihe kandi Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko hari inkingo ibihumbi 230 zageze mu Rwanda aho kuva kuri uyu wa Kabiri, muri gahunda yo gukingira Abanyarwanda benshi, izo nkingo zose zahise zoherezwa mu ntara ahazakingirwa abantu bakuze n'abandi bari mu mirimo itandukanye.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yabwiye IGIHE gahunda yo gukingira abantu bose yabanjirijwe n'ibyiciro birimo abageze mu za bukuru, abakora mu nzego z'ubuzima, abarwaye indwara zidakira, abahura n'abantu benshi n'ibindi byiciro by'abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

    Yavuze ko gahunda yo gukingira kuva ku myaka 18, ari umwihariko w'u Rwanda cyane ko urubyiruko arirwo rwagiye rugaragaraho ubwandu bwa Covid-19 kurusha abandi.

    Ati 'Ntekereza ko ari umwihariko w'u Rwanda dukurikije ukuntu twagiye dukurikirana iki cyorezo kuva cyagera mu gihugu, wabonaga ko abantu bandura cyane ari abafite imyaka iri hagati ya 25 na 39, kandi abenshi ukabona biganje mu mijyi aho bakora ibikorwa by'ubucuruzi'

    Yakomeje agira ati 'Byagiye bituma ibice by'imijyi bijya muri guma mu rugo za hato na hato bigatuma ubukungu bukomeza kuzamba, ikindi ni nabo bagenda banduza abantu bakuru baba abari mu mijyi n'abo mu byaro.'

    Minisitiri Dr Mpunga yavuze kandi ko intego nyamukuru yo gukingira abantu bose bahereye ku rubyiruko bizafasha kugira ngo ibikorwa byongere bifungure kuko abaturage bazaba barakingiwe bazaba ari benshi bityo bikaba byabongerera amahirwe yo kugira ubudahangarwa ndetse bikanafasha mu kugabanya imibare y'ubwandu bushya.

    Ati 'Twagiye dukingira abantu bakuru n'ubu turacyabakingira ntabwo byahagaze, ariko twifuje kujyanisha n'urubyiruko kugira ngo ubukungu bwongere kuzahuka. Ni ukugira ngo ibikorwa byose byongere gufungurwa.'

    Gahunda yo gukingira abaturage bose yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, bikaba biteganyijwe ko mu gihe cy'iminsi 12 abantu nibura 90% y'abazaba bamaze guhabwa inkingo ku bafite imyaka 18 no hejuru yayo.

    Umujyi wa Kigali wibanzweho cyane ahanini kubera uruhare ufite mu ngengo y'imari y'igihugu, aho wihariye 50% yayo. Gukingira abaturage bose bo muri Kigali bizafasha gutuma ubuzima bugaruka, ibikorwa by'ubushabitsi byongere gukorwa nta nkomyi.
    Kuki ari ingenzi gukingira abaturage benshi?

    Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba n'Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n'Imiterere y'Uturemangingo tw'Umuntu, Prof Dr Leon Mutesa, yavuze ko gukingira abantu benshi ari ikintu cyiza cyane.

    Ati 'Icyiza cyo gukingira abantu benshi, kuko biraza gutuma ubukana bwa virusi bugabanyuka mu kuyihererekanya. Umuntu ukingiwe bimaze kugaragara ko n'ubwo yaba yakwandura virusi ariko ntabwo ishobora kumurembya cyane. Buriya abantu bose bamaze gukingirwa, virusi ntabwo yabasha kongera guhererekanywa.'

    Guverinoma iherutse gutangaza ko mu gihe abantu bazaba bamaze gukingirwa ku bwinshi, minsi iri imbere abakozi ba leta n'abandi batandukanye bazajya babazwa icyangombwa cy'uko bikingije ngo badateza ibizazo abo bakorana.

    Minisante ivuga ko abantu bakwiye kwitabira gahunda yo guhabwa inkingo cyane ko Guverinoma ikomeje kuzakira ari nyinshi, kuko nibura mu byumweru bitatu bishize u Rwanda nibura buri cyumweru rwakira inkingo zisaga ibihumbi 220 za Pfizer, zigenda zisaranganywa Abaturarwanda hirya no hino mu gihugu.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-11-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-608-barayandura

  • Ibyo wa Mukobwa wakoranye ubukwe na Rocky yamubwiye ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 24 Kanama 2021 nibwo hari isabukuru y'amavuko ya Rocky Kimomo. Umukobwa uherutse kugaragara bakoranye ubukwe witwa Carmene Ishimwe ni umwe mu bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko.

    Abinyujije kuri story ya instagram ye, Carmene yashyize hanze amafoto ye ari kumwe na Rocky maze ayaherekesha amagambo yiganjemo ayo kumwifuriza isabukuru nziza.

    Yatangaje ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wa-mukobwa-wakoranye-ubukwe-na-rocky-yamubwiye-ku-isabukuru-ye/

  • Afrobasket: Imbere ya Perezida Kagame, u Rwan… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki 24 nibwo hatangiraga imikino ya Afrobasket iri kubera muri Kigali Arena aho kuri uyu munsi hari hateganyijwe imikino igera kuri ine. Umukino wafunguye wahuje ikipe ya Tunisia yatsinze Guinee amanota 82 kuri 46, hakurikiraho umukino wa Central Republic yatsinzwemo na Egypt amanota 50 kuri 43.


    Umukuru w’igihugu yarebye umukino w’ u Rwanda 

    U Rwanda na DR Congo bahise bamanuka mu kibuga aho umukino warangiye u Rwanda rutsinze DR Congo amanota 82 kuri 68. Agace ka mbere karangiye ari amanota 24 kuri 15, agace ka kabiri kaba 19 kuri 19, agace ka 3 karangira ari 14 kuri 21, agace kane karangira ari 25 kuri 13 ya RD Congo.


    Abafana bari bagarutse ku kibuga

    Umukino usoza umunsi wa mbere urahuza Cape Verde na Angola ziri mu itsinda rimwe n’ u Rwanda. U Rwanda ruzasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane bakina na Angola ku isaha ya Sakumi n’ebyiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108894/afrobasket-imbere-ya-perezida-kagame-u-rwanda-rwafunguye-rutsinda-dr-congo-82-68-108894.html

  • Imana ntishobora kuguhemukira-Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT

    Ibi mvuga ni ukuri nya kuri! Ni Imana yibitseho ububasha bwo guhindukiza amateka asharira urimo, ikarema ibitatekerezwaga n’uwariwe wese bikabaho, mu kanya nk’ako guhumbya uwariraga akamwenyura.

    Tekereza ko Abisiraheli na bo bageze ku nyanja itukura, babuze icyo bakora: Imbere ari inyanja, ku mpande zombi ari imisozi, inyuma yabo ari amagare y’ingabo za Farawo, ibuka ko bahise batangira gutuka Mose bamubwira ko birutwa nuko yari kubarekera muri Egiputa.

    Ibaze! Nubwo rwose nta gisubizo bari bafite imbere yabo, Mose yinginze Uwiteka ataka cyane. Kwa kundi rero Imana ijya itungurana ikitamurura, ko yabigenje, ibaza Mose impamvu ayitakira, iramubwira iti: 'Ni iki ufite mu ntoki zawe?' Mose asubiza Uwiteka ko afite inkoni, Uwiteka aramubwira ati: 'Ngaho yirambure hejuru y’inyanja urabona inzira.' Uko ni ko byahise bigenda murabyibuka.

    Umuhanuzi Habakuki we ati: 'Nzahagarara ku munara wanjye aho ndindira ntegereze icyo Uwiteka ambwira kandi azansubiza ku cyo namuganyiye.'

    Ndakurahiye! Si igihe cy’Abisiraheli gusa ahubwo n’uyu munsi Imana iracyiyerekana.

    Nubwo uyu munsi wumva andi majwi menshi aguca intege, ariko hari umunsi uzumva ijwi rya Yesu ritameze nk’ayo yose wumva, rizaza rivuga neza mu mutuzo mwinshi, bene iryo jwi ni iry’ubutabazi buva ku Mana.

    Imibereho isharira urimo, uko waba umeze kose nonaha, stress nyinshi, kubura ibitotsi kubera ibibazo, gutsindwa mu ishuri, ibihombo bidashira muri business yawe…aho waba ugeze hose. Nubwo ubona nta nzira, ibuka ko no mu gikuta Yesu we aba ahabona inzira ngari yagucishamo bikemera.

    Abantu babasha kurebera inyuma bakibwira ko wowe uri mu munyenga, mu bihe byiza biryoshye, uguwe neza ariko Imana ni yo imenya neza uko umuntu abayeho kuko ni yo izi ibibera mu nguni z’umutima wawe n’ibiwushengura byose.

    Irabizi uko ugowe, ariko ikakubwira ko nuguma mu mwanya wawe neza izakugarukaho igufitiye imbabazi nyinshi, ikore ibitatekerezwaga n’abantu.

    Mu makosa Imana itatinyuka gukora ni UGUHEMUKA! Komera ugwize imbaraga z’umutima iracyagukunda!

    Ubutumwa bw’umuhanzi Domnic Ashimwe

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imana-ntishobora-kuguhemukira-Dominic-Ashimwe.html

  • Kaminuza itanga amasomo yubuvuzi ya UGHE yat… – #rwanda #RwOT

    Saa cyenda z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri kaminuza ya UGHE wari utangiye, ukaba wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID19.

    Abitabiriye uyu muhango bakaba barimo Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije, Umuyobozi w'icyubahiro wa UGHE, Dr Paul Farmer, Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Prof Agnes Binagwaho wanabaye Minisitiri w'Ubuzima.

    Witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr John Nkengasong, abayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere ka Burera iyi Kaminuza iherereyemo, abayobozi banyuranye b'iyi kaminuza, abarimu, ababyeyi n'abasoje amasomo.

    Mu butumwa butandukanye, bwatanzwe n'abantu banyuranye bagiye muri uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi, bose bagiye bagaruka ku buryo icyorezo kigishije abantu gukoresha ikoranabuhanga, bagaruka ku buryo abasoje bize ijana ku rindi hifashishijwe uburyo bw'iyakure.

    Bashimye abanyeshuri basoje kuba barabashije kwitwara neza muri iki gihe kitoroshye cy'icyorezo cya COVID19 isi imazemo umwaka n'igice urenga, bakabasha guhita binjira mu buryo bushya Kaminuza ya UGHE yabashyiriyeho bwo kwiga, banabasaba kuzaba umusemburo w'impinduka mu isi y'ubuvuzi.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Dr. Agnes Binagwaho, yagaragaje ko ari iby'agaciro gakomeye kugira amahirwe yo gutanga impamyabumenyi. Yagize ati: 'Turi hano twese uyu munsi, ku bw'amahirwe n'umunezero wo gushima abanyeshuri basoje amasomo, muri kaminuza ya UGHE muri uyu mwaka wa 2021.'

    Agaragaza ko n'ubwo icyorezo cya COVID19 cyahinduye byinshi, ariko ntagisumbye kwishimira ko babashije kubigeraho agira ati: 'Ni iby'icyubahiro kubaha ikaze mwese muri ibi birori. Nta kintu kiza gisumbye kwishimana muri uyu muhango w'ingirakamaro, twese hamwe muri Kaminuza yacu nziza hano i Butaro n'ubwo iki cyorezo cyatumye tubaho dutandukanye mu migabane itandatu igize isi.'

    Akomeza abwira abasoje amasomo ko n'ubwo ibyo byose byabaye ariko bahuriye hamwe ngo babashime. Dr. Agnes ati: 'Nyamara twese turi kumwe mu buryo bw'umwuka, mu kubashimira n'ibyo mwagezeho. Babyeyi nshuti za UGHE n'abanyamuryango, abo dushima none bafashe umwanzuro wo gutanga umusanzu wo kubaka isi nziza bashyiramo umuhate.'

    Ashimangira uko amasomo abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi biyemeje kuyashyira mu bikorwa, ko ari mu kurushaho kunoza serivisi z'ubuzima kuri bose no mu butabera. Agnes agaruka ku ruhande rw'abahabwa impabumenyi agira ati: 'Banyeshuri mwasoje amasomo yanyu, umuhate wanyu watumye mwinjira muri UGHE. Guhera mu mwaka washize mwahawe ibishoboka byose mu bumenyi n'uburyo bwo kubushyira mu ngiro.'

    Yongeraho ati: 'Mwize ko ibikorwa bifitiye igihugu akamaro ari nkenerwa mu kongera urumuri mu muryango mugari ariko ibyo bigakorwa ntagucika intege. Icyorezo cya COVID-19 cyatwigishije yuko ibikorwa by'ubufatanye bitanga itandukaniro mu buzima no mu mibereho myiza.'

    Agnes agaragaza ko mu gihe abantu bakoze badafatanije hari ibyangirika agira ati:'Kandi iyo bitabayeho ingaruka mbi ziba zigomba kubaho, reka rero mbagire inama ko mugomba gufatanya mukagira intecyerezo z'ubufatanye, kandi mugahora muharanira gushaka iterambere mu bikorwa by'ubuzima kandi mwimakaza uburinganire.'

    Ababwira ko bagomba gukoresha ubumenyi bafite neza kandi batagize n'umwe birengagiza agira ati:'Banyeshuri none mwasoje amasomo yanyu muzakomeze gukurikiza ubumenyi mwahawe na UGHE burimo indangagaciro y'imiyoborere no kutagira uwo musiga inyuma. Ntabwo iteka bizaborohera ariko muzafashwa no kubaka ubufatanye n'umuryango mugari.'


    Kaminuza ya UGHE yatanze impamyabumenyi z’icyicito cya 3 cya Kaminuza ku banyeshuri baturuka mu bihugu 12

    N'ubwo bwose kandi abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi, Dr. Agnes yabibukije ko badasoje kwiga kuko icya mbere bagomba kuzirikana ari uguhora bashaka ubumenyi, ngo babashe gutanga ubuvuzi bufite ireme kimwe no gukora ibindi bikorwa bijyana n'ubuzima bafite intwaro ikomeye ishingiye ku bumenyi bujyanye n'igihe.

    Yagize ati:'Icy'ingenzi mutagomba kwibagirwa ni uguhora mwihugura ngo mubashe kugendana na siyansi igezweho, kugira ngo mubashe gutanga ibikenewe mu buzima bw'ikiremwamuntu kandi mwabaye abanyamugisha kuko mwahawe umwanya wo kwiga ku bishobora n'ibituma abantu bahangayika, mwumvise neza uko bisesengurwa n'uburyo bwo kubishakira ibisubiko mu cyubahiro, uburambe n'iterambere ry'ikiremwamuntu.'

    Mu gusoza, Dr. Agnes yibukije abanyeshuri ko ubu ari bwo bahawe inshingano kuruta na mbere yo gutanga umusanzu mu gukiza no gutabara ubuzima bw'abantu kandi bakibuka ko 'uwabaye Intare ahora ari Intare'.

    Umuyobozi w'Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr John Nkengasong akaba n'inshuti y'umuryango yagize ati: 'Mbahaye intashyo zo muri Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia, mbanje gushima abateguye ibirori by'uyu mwaka  bakifuza ko nanjye mbigiramo uruhare ni iby'agaciro gakomeye.'

    Akomeza asobanura akamaro gakomeye k'iyi kaminuza y'ubuvuzi ya UGHE ihererereye i Butaro agira ati:'UGHE ni kaminuza nziza iri guhindura urwego rw'abayobozi b'ahazaza mu bijyanye n'ubuzima mu Rwanda no mu karere, none abanyeshuri baturuka mu bihugu 12 basoje muri UGHE bagiye kuba umusemburo mwiza w'ejo hazaza ha Africa.'

    Agaragaza imbaraga zikomeye kaminuza ya UGHE yakoresheje kugira ngo abanyeshuri babashe gukomeza amasomo yemeza ko yizwe hifashishijwe ikoranbuhanga kugera basoje agira ati: 'Mu gihe uyu mwaka wari wasabaga kuwunyuramo mu nzira yo kurema udushya, iyi kaminuza yaremye inzira nziza mu yafashishije abanyeshuri gukomeza amasomo, aho icyiciro cya mbere kizwe ijana kurindi mu buryo bw'ikoranabuhanga.'

    John asobanura neza ko kuba UGHE yarakoze ibishoboka byose ngo ibashe gutanga amasomo, ari uko izi agaciro k'uburezi mu iterambere ry'umuntu ku giti cye ndetse n'umuryango mugari, yongeraho kandi ko uburezi iyi kaminuza itanga ari igisubizo ku mugabane wa Africa ikunze kwibasirwa n'indwara ku kigero cyo hejuru.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel witabiriye uyu muhango, yatangiye ashima byimazeyo abitabiriye bose. Yagize ati: 'Ni iby'icyubahiro kubana namwe muri uyu mwanya wo kwishimira intambwe idasanzwe yo kwakira abandi banyamwuga mu isi y'ubuzima.'

    Akomeza asobanura neza impamvu y'ishimwe rimuri k'umutima agira ati: 'Muri iki gihe cy'icyorezo cya COVID-19,  ni ngombwa kwizera ko abari mu nzego z'ubuzima bafite amahugurwa y'umwuga, atuma babasha guhanga udushya tugezwa kuri bose, by'umwihariko kumenya ko urukingo rw'icyorezo cya COVID-19  rugezwa kuri bose.'

    By'umwihariko Dr Ngamije Daniel agaragaza ko abakenewe mu ruhando rw'isi y'ubuvuzi bakwiye kuba bafite ubushozi buhagije bubemerera guhangana n'ibibazo biriho n'ibizaza. Yagize ati: 'Abo kandi bakeneye kwiga uburyo bwo kuvumbura, gucunga no kubungabunga uburyo butanga ibisubizo ku bibazo biriho n'ibizaza.'

    Yongeraho kandi ko isi y'ubuvuzi igomba guhora yiteguye guhangana kandi abayirimo bakarwana n'ibibazo ntavangura, ahubwo bimirije imbere ubufatanye. Agira ati: 'Mu gihe twitegura ibibazo by'ubuzima, ni byiza kugira imbaraga nshya zibasha guhangana ni'byo bibazo bakaba kandi ari abantu bimirije imbere uburinganire, ubufatanye no gusaranganya mu bacyeneye serivisi z'ubuzima.'

    Minisiteri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangiye asobanurira agaciro k'intambwe abasoje bateye agira ati: 'Ni intambwe idasanzwe y'igikundiro ikwiye kubatera ishema.' Yanagarutse ku kamaro k'uburezi bufite ireme agira ati:'Uburezi bufite ireme n'iterambere rishingiye ku bumenyi ni bimwe mu nkingi zikomeye z'icyerecyezo cy'igihugu cy'u Rwanda.'

    Akomoza ku ngaruka z'icyorezo cya COVID-19 ku burezi anaboneraho gushima kaminuza ya UGHE agira ati:'Umwaka n'igice w'icyorezo watumye umwaka w'amashuri wose utakara bikaba ari igihombo gikomeye kuri ejo hazaza h'ubukungu n'uburezi. Nyamara hamwe no guhanga udushya no kwifashisha ikoranabuhanga, kaminuza y'ubuvuzi ya UGHE yabashije gukomeza kwigisha mu buryo bw'iyakure ari nabyo byatumye duhurira hano ngo twishimire abanyeshyuri basoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri uyu mwaka wa 2021.'

    Ibi birori kandi byo gushyikiriza impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu abanyeshuri 23 baturuka mu bihugu 12  barimo abari n'abategarugori 13, waranzwe n'ubuhamya bw'abanyeshuri bahagarariye abandi. Banasabye ko ubumenyi n'uburyo bafashwemo byazakorerwa barumuna babo, kandi nk'intare, bakaba bagiye gukora ibyo barahiriye no kubera ijwi abatagira ubavugira.

    Nyuma yo kurahirira inshingano batorejwe, bigiye, kandi baherewe impamyabumenyi, Umuyobozi w'icyubahiro wa UGHE Prof Paul Farmer yifurije abanyeshuri basoje amasomo kuzagira akazi keza mu buzima bushya bagiyemo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108843/kaminuza-itanga-amasomo-yubuvuzi-ya-ughe-yatanze-impamyabumenyi-ku-banyeshuri-baturuka-mu–108843.html

  • #Afrobasket: U Rwanda rwihanije RDC imbere ya Perezida Kagame [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino witabiriwe na Perezida Kagame,u Rwanda rwayoboye umukino mu duce 2 twa mbere ariko aka 3 kabaye nk'akarugora gato kugeza ubwo mu gace ka nyuma rwitwaye neza cyane.

    Mu gace ka mbere,u Rwanda rwatsinze amanota 24 kuri 15 ya RDC,agace ka 2 amakipe anganya amanota 19-19,aka gatatu RDC yatsinze u Rwanda amanota 21 kuri 14 mu gihe aka nyuma u Rwanda rwihagazeho rutsinda 25-13.

    Robeyns Williams, umubiligi ufite ubwenegihugu bw'u Rwanda n'umubyeyi umwe w'umunyarwandakazi, niwe utsinze amanota menshi, 23pts, ari nawe utsinze menshi muri uyu mukino.Kenneth Gasana yatsinze 16.Ndizeye yatsinze 15.

    Ni ubwa mbere Williams, wabaye MVP kuri uyu mukino, ahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

    Undi watsinze amanota menshi ni Maxi Munanga Shamba wa DR Congo utsinze amanota 22.

    U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Angola na Cap Verde.Rutegereje gutsinda umukino ukurikiyeho rugakomeza.

    Mu mukino wa mbere wo mu itsinda Bitsinda,Tunisia ifite igikombe giheruka, yatsinze Guinea amanota 82-46 .Misiri yatsinze amanota 72 kuri 56 ya Centrafrique.

    Itsinda B rigizwe na Tunisia, Centrafrique, Misiri na Guinea mu gihe irya C rigizwe na Nigeria, Côte d'Ivoire, Kenya na Mali.

    Itsinda rya nyuma ririmo Sénégal, Cameroun, Sudani y'Epfo igiye gukina iki gikombe bwa mbere ndetse na Uganda.

    Imikino y'amatsinda y'iri rushanwa izakinwa kuva kuri uyu wa Kabiri kugeza kugeza ku Cyumweru, tariki ya 29 Kanama 2021, ndetse buri munsi hazajya haba imikino ine.

    Kigali Arena isanzwe yakira abafana ibihumbi 10 bicaye neza, kubera ingamba n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuri ubu yemerewe kwakira abantu 5000 gusa.

    Imikino y'amatsinda nirangira ku wa 29 Kanama, amakipe ane ya mbere mu matsinda azagera muri ¼ mu gihe aya kabiri n'aya gatatu mu matsinda, azahatanira imyanye ine ya nyuma iyajyana muri ¼. Azasoza ari aya nyuma mu itsinda, azahita asezererwa.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afrobasket-u-rwanda-rwihanije-rdc-imbere-ya-perezida-kagame-amafoto

  • Umugabo muremure kurusha abandi muri Amerika yapfuye ku myaka 38 gusa [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyamerika ufite inkomoko muri Ukraine witwa Igor Vovkovinskiy w'imyaka 38 wari ufite agahigo ko kuba umuntu muremure kurusha abandi muri icyo gihugu yapfuye ahitanwe n'indwara y'umutima.

    Uyu mugabo wari utuye muri Leta ya Minnesota wareshyaga na metero 2 na Cm 35 yapfuye kuwa Gatanu aziza uburwayi bujyanye n'umutima nkuko nyina yabitangaje kuri Facebook.

    Uyu mugabo yapfiriye mu bitaro byo muri Minnesota yari arwariyemo umutima ndetse uyu mubyeyi we n'abavandimwe be bari iruhande rwe nkuko byatangajwe.

    Uyu yapfuye amaze gusangira n'abagize umuryango we umutsima ndetse na Fanta yo mu mujyi wa Kiev.

    Uyu mugabo ngo yakundaga kurwaragurika ndetse ngo yari afite imisemburo myinshi yatumaga akura.Uku kurwara cyane niko kwatumye umuryango we uza gutura mu gace kitwa Rochester,muri USA kugira ngo umuvuze.

    Uyu mugabo yabaye icyamamare cyane nyuma yo guhura na Obama muri 2009 akamwandikaho ngo 'Umuntu muremure cyane kurusha abandi bose mu ba Obama.'

    Uyu mugabo yavuze ko yishimiye kuba Perezida Obama nawe yamuhaye agaciro nk'umuntu muremure cyane muri Amerika.

    Uyu mugabo ntiyorohewe n'ubuzima kubera ubu burebure bwe kuko hari amamodoka mato atabashaga gukwiramo yicaye ndetse no kubona inkweto byamugoraga.

    Igitabo cyandikwamo abanyaduhigo kivuga ko umunya Turkia witwa Sultan Kösen ariwe muntu muremure kurusha abandi bose ku isi kuko areshya na metero 2 na Cm 51.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-muremure-kurusha-abandi-muri-amerika-yapfuye-ku-myaka-38-gusa-amafoto

  • Kwita Izina bigiye kongera gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020, uwo muhango uzategurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ukazarangwa no gusobanura ingufu u Rwanda rukoresha mu kwita ku ngagi, kuvuga ku buzima bw’ingagi zo mu misozi miremire, kuvuga ku cyifuzo gihari cyo kwagura icyanya cy’ingagi, uko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kuzamura imibereho myiza y’abaturiye Pariki n’ibindi.

    Bazavuga kandi no kuri Pariki nshya ya Gishwati-Mukura, iherutse gufungurwa nka Pariki y’igihugu ya Kane, igashyirwa no mu zitabwaho na UNESCO.

    Uko umuhango wo Kwita Izina 2021 uteguye, uzabanzirizwa n’ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 26 Kanama 2021, abazatanga ikiganiro harimo, Umuyobozi muri RDB ushinzwe ibijyanye n’ubukerarugendo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, abahagarariye Minisiteri ya Siporo n’abo mu rugaga rw’ abikorera.

    Mu bizaganirwaho, harimo ibikorwa biteganyijwe mu muhango wo Kwita Izina 2021, bazaganira kandi ku bindi bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo byagezweho muri aya mezi 12 ashize.

    Ubusanzwe umuhango wo Kwita Izina wahurizaga hamwe abantu benshi, bagahurira mu Kinigi mu Majyaruguru y’igihugu ahaherereye Pariki y’ibirunga, ariko guhera mu 2020, umuhango wo Kwita Izina wakozwe hifashishijwe ikorabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Umuhango wo Kwita Izina 2021, ugiye kongera gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ubwo iyo ikazaba ibaye inshuro ya kabiri, ariko muri rusange uzaba ubaye ku nshuro ya 17.

    Kwita Izina abana b’ingagi mu mwaka ushize wa 2020, byitabiriwe n’abantu batandukanye harimo n’abakinnyi batatu b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal, bita amazina abana b’ingagi.

    Abakinnyi ba Arsenal bitabiriye uwo muhango harimo, Hector Bellerin, Pierre-Emerick Aubameyang ndetse na Bernd Leno. Abo bakinnyi bise abana b’ingagi batatu, muri makumyabiri na bane (24) biswe amazina umwaka ushize wa 2020.

    Umwe muri abo bakinnyi yise umwana w’ingagi Iriza, undi yita Myugariro mu gihe undi yise Igitego.

    Muri uwo muhango wo Kwita Izina 2020, Perezida Paul Kagame, yashimiye abakozi ba Pariki kubera ubwitange bakorana akazi kabo, kuko ari bwo butuma habaho izo ngagi zihabwa amazina.

    Yashimiye kandi ikipe ya Arsenal ku bufatanye igirana n’u Rwanda mu bijyanye n’ubukerarugendo (Visit Rwanda).

    Abandi Umukuru w’igihugu yashimiye, ni abaturage baturiye Pariki, uko bayibungabunga bakanakira neza ba mukerarugendo bayigana.

    source : https://ift.tt/3sLfU48

  • #AfroBasket2021: u Rwanda rutsinze Congo mu mukino warebwe na Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni imikino Perezida Kagame yitabiriye

    Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yari ari muri Kigali Arena aho yakurikiranye umukino wahuje u Rwanda na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.


    Uko umunsi wa mbere wagenze….

    Kuri uyu wa kabiri ni bwo hatangiye amarushanwa ya AfroBasket 2021, aho umukino wabimburiye indi ari umukino wahuje ikipe ya Tunisia ifite igikombe giheruka cya 2017, aho yatsinze ikipe y’igihugu ya Guinea ku manota 82 kuri 46.

    Tunisia
    Tunisia
    Guinea
    Guinea

    Umukino wa kabiri waje guhuza ikipe ya Misiri na Republika ya Centrafurika zo mu itsinda rya kabiri (B) aho ziri kumwe na Tunisia na Guinea zari zabanje. Uyu mukino watangiye amakipe yombi agenda arushanwa amanota make make waje kurangira Misiri iwutsinze ku manota 72 kuri 56.

    Misiri
    Misiri
    Republika ya Centrafrika
    Republika ya Centrafrika

    Nyuma y’iyi mikino, ahagana ku i Saa kumi n’imwe hakurikiyeho ibirori byo gutangiza aya marushanwa byasusurukijwe n’itorero “Uruyange rw’Intayoberana” rwiganjemo abana bakiri bato, ari nako hanabutswaga amabendera y’ibihugu byose 16 byitabiriye aya marushanwa.

    Haje gukurikiraho imikino y’itsinda rya mbere ari naryo u Rwanda ruherereyemo

    Umukino wari utegerejwe na benshi ari nawo mukino nyirizina wo gufungura amarushanwa, ni umukino wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakiriye aya marushanwa na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abakinnyi 5 u Rwanda rwabanje mu kibuga

    No 12 Kenny Gasana
    No 6 Steven Hagumintwari
    No 16 Prince Chinenye Ibeh
    No 17 William Robeyns
    No 10 Olivier Shyaka (Kapiteni)

    U Rwanda

    U Rwanda

    Abakinnyi 5 DR Congo yabanje mu kibuga

    No 15 Rolly Fula Nganga
    No 7 Maxi Munanga Shamba
    No 23 Patrick Kazumba Mwamba
    No 5 Henry Pwono
    No 18 Jordan Sakho

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari imbere y’abafana bayo yahise itangira iyoboye umukino, ku manota atatu ya mbere yatsinzwe na William Robeyns, Congo yaje kugerageza kujya imbere y’u Rwanda, ariko ikipe y’u Rwanda yakomeje kwitwara neza mu gace ka mbere k’umukino ifashwijwe cyane na William Robeyns wabashaga kuzamura imipira no kuyobora umukino w’u Rwanda.

    Aka gace ka mbere k’umukino kaje kurangira u Rwanda rutsinze amanota 24-15, aho William Robeyns yari yatsinzemo amanota 10, mu gihe Dieudonne Ndayisaba Ndizeye we yari yatsinze amanota icyenda.

    William Robeyns yigaragaje cyane muri uyu mukino
    William Robeyns yigaragaje cyane muri uyu mukino

    Mu gace kabiri kagitangira ikipe ya Congo yagarukanye imbaraga aho yagabanyije ikinyuranyo hasigaramo amanota ane, gusa umutoza w’u Rwanda yahise asaba akaruhuko gato bituma u Rwanda rusubira mu mukino, William Robeyns akomeza kuyobora umukino aka gace karangira u Rwanda rufite amanota 43 kuri 34, aho n’ubundi William yari afitemo amanota 16.

    Mu gace ka gatatu, Congo yongeye gutangira iri hejuru y’u Rwanda iza kugabanya ikinyuranyo hasigaramo amanota abiri gusa. Nyuma yo gukomeza guhatana mu gace ka gatatu aho amakipe yombi yagezeho akananganya 50 kuri 50, karangiye u Rwanda rukayoboye n’amanota 57 kuri 55.

    Mu gace ka nyuma k’umukino karanzwe no gukomeza guhatana ku manota ariko u Rwanda rukaguma imbere, Prince Ibeh utari witwaye neza mu duce twa mbere yaje gufasha u Rwanda mu kubuza abakinnyi ba Congo kwinjiza amanota.

    Ibi byatumye Keneth Gasana wumvikanaga neza na William Robenys bakora amanota ku ruhande rw’u Rwanda bakomeza kuyobora umukino, aha banafashwaga na Nshobozwabyosenumukiza wajyagamo asimbuye.

    source : https://ift.tt/3sH3qL0

  • Nyagatare: Gukoresha nabi inzitiramibu byatumye Malariya yiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gukoresha nabi inzitiramibu byatumye Malariya yiyongera

    Gukoresha nabi inzitiramibu byatumye Malariya yiyongera

    Yabitangaje kuri uyu wa 24 Kanama 2021, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu nzu, igikorwa kizamara iminsi 20 kigakorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare.

    Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Rwimiyaga, umwe mu yifite imibare myinshi y’abandura Malariya.

    Imibare yatangajwe n’umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr. Eddy Ndayambaje ku tariki ya 06 Kanama 2021, igaragaza ko kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2021, abarwayi 1,423 ari bo bavuwe indwara ya Malariya.

    Ni mu gihe kandi kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2021, havuwe abarwayi 11,206 muri bo babiri bitaba Imana.

    Murekatete avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye indwara ya Malariya yiyongera harimo kudakoresha neza inzitiramibu no kudohoka ku ngamba zo kuyirinda.

    Ati “Habayeho kudohoka ugasanga abantu ntibagitema ibihuru bikikije ingo, ugasanga hari abamena amazi bogesheje ibikoresho ahantu areka, ariko twanabonye ko abantu batakirara mu nzitiramibu. Bamwe twasanze bazisegura, abandi bazikoresha uturima tw’igikoni cyangwa inzu z’inkoko”.

    Avuga ko gutera imiti mu mazu bizagabanya umubare w’abandura Malariya agasaba abaturage kwitabira icyo gikorwa ndetse bakanorohereza abakora.

    Agira ati “Malariya imaze kutuzamukana, abana bacu basibaga ishuri kubera ko barwaye. Turifuza ko icyo kitakongera kugaragara ndetse na babandi bazahazwa na Malariya ntibabashe gukora neza bitakongera kugaragara, turasaba abaturage kwitabira iki gikorwa kugira ngo dufatanye kurandura Malariya”.

    Visi Meya Murekatete atangiza igikorwa cyo gutera imiti yica imibu ku nzu
    Visi Meya Murekatete atangiza igikorwa cyo gutera imiti yica imibu ku nzu

    Ugirimfura Mary, umuturage wo mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko gutera umuti mu mazu bifite akamaro kanini kuko bibarinda Malariya ndetse unica utundi dusimba twose turi mu nzu, ku giti cye ngo aheruka kurwaza Malariya mu mwaka wa 2005.

    Ati “Icya mbere uturinda Malariya, ikindi wica udusimba twose turi mu nzu. Jye mperuka kurwaza Malariya mu mwaka wa 2005 ariko nkeka aho batangiriye gutera uyu muti buri gihe ndatererwa umusaruro ni ukutarwaza. Kandi sinshobora kwemera ko hari uwaryama ataraye mu nzitiramibu”.

    Ni ku nshuro ya 12 mu Karere ka Nyagatare hakorwa igikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu nzu, umuti uterwa ukaba umara amezi atandatu ku rukuta.


    source : https://ift.tt/3ygZ26F