Category: Uncategorized

  • Impanuka y’ikamyo yashenye inzu y’umucuruzi iramuhitana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu z’uwo mucuruzi zari ahitwa kuri Beretware, mu ikorosi riri hepfo y’Umurenge wa Gisozi, zasenyutse burundu.

    Iyo mpanuka yanahitanye umuzamu wa Mukeshimana witwa Nkurikiyimfura Jean de Dieu, ikomeretse n’abana be babiri ari bo Munyaneza Jean de Dieu hamwe na Munyaneza Jean D’Amour.

    Ikamyo yashenye izo nzu yari yikoreye ibiti
    Ikamyo yashenye izo nzu yari yikoreye ibiti

    Inzu zasenyutse zari amaduka acururizwamo ibintu bitandukanye bya Mukeshimana hamwe n’inyama (Boucherie y’uwitwa Nshimiyimana Alexandre).

    Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka yikoreye ibiti ifite icyapa(plaque) RAC 562 Z. Abaturage bayibonye bavuga ko shoferi hamwe n’abandi bantu babiri bari kumwe na bo bakomeretse bikomeye.

    Uwitwa Mugisha Oscar ucururuza muri “Boucherie” ya Nshimiyimana avuga ko yahise atabara agasanga Mukeshimana yamaze gushiramo umwuka, umuzamu na we umutima ngo wateraga ariko mu kanya gato ahita abona abo muryango we barira bavuga ko apfuye.

    Mugisha akomeza agira ati “Umucuruzi wapfuye ni mabuja rwose yari umuntu mwiza. Ubu tugiye gukubitwa n’ubushomeri, hano hakoreraga abantu bagera kuri 15”.

    Mugisha n’abandi babonye iyi mpanuka ikimara kuba basaba ko umuhanda wa Beretware washyirwamo ibituma abatwara ibinyabiziga bagabanya umuvuduko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yemeza ko abantu bapfuye ari Mukeshimana Yvonne na Nkurikiyimfura wari umuzamu we.

    source : https://ift.tt/3jwZLwc

  • Musanze: Umugabo wari uvuye gupagasa yishwe n’insoresore zamutangiriye – #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Hakuzimana asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kintobo mu Kagari ka Rukondo mu Mudugudu wa Kimpundu ariko akaba yari akunze kujya gukorera amafaranga i Rubavu kugira ngo ateze imbere umuryango we.

    Ubwo yavaga mu kazi yari amazemo iminsi mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021, yari kumwe na mugenzi we witwa Ndimurwango Samson w’imyaka 48 y’amavuko na we wari uvuye gupagasa, bageze muri Santere ya Byangabo bava mu modoka babanza guca ahantu banywa inzoga ariko bigeze saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba baratahana.

    Ngo bageze mu nzira bahuye n’insoresore eshatu zitaramenyekana zirabatangira zitangira kubakubita zishaka kubambura, maze nyakwigendera abwira mugenzi we bari kumwe ngo niyiruke kuko yagaragazaga intege nke we akomeza guhangana nabo ari naho bamutsinze bakamujugunya mu mukingo uri hafi aho naho Samson we yiruka atabaza ariko ntihagira ubatabara nk’uko yabyivugiye mu iperereza ry’ibanze.

    Ndimurwango kandi avuga ko icyatumye akomeza akajya iwe, ari uko yageze imbere agategereza Nyakwigendera akamubura, agakeka ko yanyuze indi nzira cyangwa akaba yahise ajya kwa sebukwe utuye hafi y’aho babatangiriye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu kabereyemo ubu bwicanyi, Ntacyumpenze Emmanuel yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu Nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo akorerwe ibizamini bizagaragaza icyamwishe.

    Yagize ati “Bari bavuye gupagasa i Rubavu kubera ko bavira mu modoka mu Byangabo, babanje kuhanywa inzoga batashye nibwo bahuye n’izo nsoresore zitangira kubakubita zishaka kubambura, ubu RIB n’izindi nzego zirahari ziri kubikurikira kugira ngo amakuru yimbitse amenyekane.”

    Nyakwigendera Hakuzimana Emmanuel asize umugore n’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.

    Byabereye mu Byangabo mu karere ka Musanze

    source : https://ift.tt/2Y39l1E

  • Huye: Abatuye Umurenge wa Rwaniro babangamiwe no kutagira amazi – #rwanda #RwOT

    Abatuye aka gace bafite amavomero abiri babvomaho ari mu kabande ahurirwaho n’abaturage batuye uyu musozi bose ndetse n’ikigo cy’ishuri kiri hafi aho ku buryo kubona amazi bisaba kuba ufite ingufu.

    Bamwe mu baganiriye na Radio1 bavuze ko bagorwa no kubona amazi, iyo imvura iri kugwa ni yo bakoresha ariko mu mpeshyi biba bigoye kuko n’abanyeshuri bo ku kigo baturanye baba bagiye kuvamo aho.

    Umwe yagize ati “Reba nko kugira ngo umuntu ave ruguru iriya mu mpinga y’umusozi amanuke ajye epfo mu kabande bimutwara ingufu nyinshi cyane, uragenda ugasangayo n’umubyigano ukamara nk’isaha irenga utarabona amazi.”

    Undi ati “Impungenge ziba zihari ni uko hahurira abantu benshi, ubundi hari robine ebyiri iyo hino ni yo ifite amazi menshi iyo hirya ni make. Abantu baba ari benshi iyo uhagiye ufite gahunda yo guhinga ntuba ukigiyeyo, nko mu mpeshyi abanyeshuri baramanuka bakaza kuvoma abantu bakaba benshi.”

    Ku ruhande rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Nshimiyimuremyi Laurent, yahumurije abaturage bo muri aka gace ko bari hafi kubona amazi kuko imirimo yo kuyabagezaho igeze kure.

    Yagize ati “Turi mu gice kigira amazi make ariko kuko mubizi imishinga y’amazi iba ikomeye, mu isaranganwa ry’ingengo y’imari uko bijya bigenda habaho n’isaranganwa ry’amazi.”

    “Muri uyu mwaka ni twe tugezweho mwabonye ko n’umuyoboro batangiye kuwucukura ndetse uyu munsi batangiye gukora aho ikigega kizaterekwa, ni umuyoboro muremure rero wambukiranya imirenge ku buryo natwe uzatugeraho. Kariya gace kagiye guhabwa amazi katari kayafite.”

    Yakomeje asaba abaturage kubungabunga robine basanganwe abizeza ko bitarenze muri Nzeri bazaba bamaze kubona amazi.

    Gahunda ya guverinoma iteganya ko mu 2024 abaturage bazaba bafite amazi meza ku kigero 100%, hirya no hino hamaze igihe humvikana abaturage bataka amazi ukibaza niba iyi gahunda izagerwaho.

    Ikibazo cy’ibura ry’amazi kigenda kigaragara hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bihe by’impeshyi

    source : https://ift.tt/2WFrWjB

  • #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/3gPvU0n

  • Umuturage warasiwe inka na FDLR yashumbushijwe eshanu zihaka – #rwanda #RwOT

    Uyu muturage yahawe inka mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Kanama 2021.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko inka Umukuru w’Igihugu yatanze ari igihango cy’urukundo gikomeye agiranye n’aka karere.

    Yagize ati “Turashima Umukuru w’Igihugu washumbushije umuturage warasiwe inka akamuha inka eshanu zihaka. Ejobundi zizaba zabaye 10. Iki ni igihango gikomeye cyane tugiranye n’Umukuru w’Igihugu cyo kongera gusigasira umutekano.’’

    Twagirayezu Jean de Dieu avuga ko yari yagize ubwoba kubera igihombo ashimira Umukuru w’Igihugu wamushumbushije.

    Ati “Nkimara kubona inka zanjye zirashwe nagize ubwoba nkumva ari igihombo ariko numvaga mfite icyizere ko leta izagira icyo ikora. Ndishimye cyane Perezida ni intore izirusha intambwe. Nk’uko bavuga mu Kinyarwanda ko izirimo abagabo zitanyagwa, bigaragaye ko kuba azirimo zitanyagwa.”

    Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 mu ngabo z’igihugu ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen. Maj. Alex Kagame, yabwiye abaturage ba Bugeshi ko umwanzi nta mbaraga afite abizeza ko umutekano u Rwanda rutanga mu bindi bihugu atari rwo rwawubura.

    Yagize ati “Igikorwa cyo kwangiza n’ubugizi bwa nabi ni zo ngufu basigaranye kandi ibyo tugomba gufatikanya kugira ngo turinde imipaka. Icyiza aho bari turahazi, aho bava turahazi, ibikorwa bashaka gukora turabizi kubikumira ni ngombwa. Ntabwo twagarura umutekano mu bindi bihugu ngo tunanirwe kuwiha mu gihugu cyacu.’’

    Yifashishije urugero rw’ibihugu ingabo z’u Rwanda zoherejwemo kugarura amahoro birimo Mozambique, Centrafrique, Sudani y’Epfo, yagaragaje ko nta gikwiye guhungabanya umutekano w’abaturage.

    Yagize ati “Murabizi hano Bugeshi ndababwira amagambo mwumva cyane hano habaye ibikorwa byinshi by’ubucengezi kandi ni mwe mwabikomye mu nkokora. FDLR izi ni zo ngufu isigaranye, umwaka wose ushize yabaga mu mashyamba ya Congo itwika amakara irasira ku muhanda ujya Rutshuru, yiba abaturage none ubwo yatangiye kubura umutwe nanone umuti wayo turawufite.”

    “Mbere hose ababahaga uwo muti baracyahari ariko nimwongere mushyire imbaraga mu gukora amarondo natwe tugiye kongera turebe ibice bimwe bitarimo ingabo cyane cyane ku mipaka, twongere dufunge ariko byose bishoboka dufatanyije n’abaturage.”

    Uretse izi nka eshanu zihaka uyu muturage ahawe n’umukuru w’igihugu, hari n’izindi eshatu ategereje zizatangwa n’akarere ndetse n’imirenge ya Busasamana na Bugeshi.

    Abayobozi bamugejejeho inka 5 zihaka

    Maj Gen Alex Kagame yabwiye abaturage ko umutekano w’u Rwanda urinzwe, abasaba gukomeza gutanga ubufasha ngo ucungwe kurushaho

    Umuturage witwa Twagirayezu Jean de Dieu wo mu Murenge wa Bugeshi yashyikirijwe inka 5 zihaka yashumbushijwe na Perezida Kagame

    Uretse inka Twagirayezu yahawe na Perezida Kagame, hari izindi eshatu azahabwa n’inzego z’ibanze

    source : https://ift.tt/38p8iej

  • Umugabo ubwo yari avuye gushaka icyo abana be barya yahuye n' insoresore ubundi zimwambura ubuzima i Musanze #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo haravugwa inkuru ibabaje y' umugabo w' imyaka 53 y' amavuko yasanzwe yapfuye ubwo yari avuye gushaka igitunga umuryango we mu Karere ka Rubavu bigakekwa ko yishwe n' insoresore zamutegeye mu nzira ubwo yarimo ataha zimwambura ibyo yari afite.

    Nk' uko amakuru abivuga , uyu mugabo yitwa Hakuzimana Emmanuel bivugwa ko yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu ariko akajya gukorera amafaranga mu Karere ka Rubavu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kivumu kabereyemo ubu bwicanyi, Ntacyumpenze Emmanuel yavuze ko uriya mugabo ashobora kuba yishwe n'insoresore zabategeye mu nzira we n'abandi bari kumwe.

    Yagize ati 'Kubera ko bavira mu modoka mu Byangabo, babanje kuhanywa inzoga batashye ni bwo bahuye n'izo nsoresore zitangira kubakubita zishaka kubambura.'

    Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza.

    Uriya mugabo wishwe ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, bivugwa ko we na mugenzi we witwa Ndimurwango Samson na we wari uvuye gukorera amafaranga bageze mu Byangabo bakava mu modoka ariko bakagira aho banyura ngo bice inyota.

    Ngo bigeze saa kumi n'ebyiri z'umugoroba bahise bafata inzira barataha, baza guhura n'insoresore eshatu zitangira kubakubita kugira ngo zibambure ibyo bari bafite ni bwo nyakwigendera yasabaga uwo bari kumwe kwiruka ubundi we agasigara ahangana na bo.

    Ngo ako kanya ni bwo izo nsoresore zadukiriye nyakwigendera ziramukubita uwo Samson bari kumwe yahise ajya gutabaza ariko akabura ubatabara na we agahita akomeza akajya iwe ariko nyuma abonye mugenzi we adatashye akagira amakenga akaza kujya kubaza kwa sebukwe.

    Amakuru avuga ko nyakwigendera yasize umugore n'abana bane barimo abahungu babiri n'abakobwa babiri.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/31/umugabo-ubwo-yari-avuye-gushaka-icyo-abana-be-barya-yahuye-n-insoresore-ubundi-zimwambura-ubuzima-i-musanze/

  • Ibitwenge mu gahinda : Mu gusezera Joe Habineza umuhungu we yasekeje abantu baratembagara (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Jean Michel Habineza usanzwe azwi mu biganiro mpaka aho asanzwe anabyigisha, mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri se Joseph Habineza, yabanje kwisegura ko mu ijambo rye ari bukoreshe indimi zitandukanye kuko umubyeyi wabo yari afite inshuti nyinshi zirimo n’abanyamahanga.

    Yavuze ko ariko nanone Ikinyarwanda atagifitemo ubutyoza ku buryo ashobora kugira ibyo yavuga nabi.

    Aha ni ho yahise asekereza abantu ubwo yagarukaga ku byigeze kumubaho ubwo yari ayoboye ibirori by’isabukuru ya nyakwendera Joseph Habineza, icyo gihe bikitabirwa na Hon. Bernard Makuza wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.

    Ati 'Icyo gihe baravuga ngo rero 'ukoreshe indimi zose’ nanjye kugira ngo mbereke ko Ikinyarwanda nkizi cyane, aho kugira ngo mvuge Nyakubahwa Makuza, ndavuga ngo Nyakwigendera Makuza.'

    Abari muri uyu muhango w’akababaro, bahise bakubitira igitwenge icya rimwe.

    Nanone yahise akomereza ku yindi ngingo yasekeje abantu aho yavugaga ko we n’impanga ye y’umukobwa bakundaga kurwana bakiri bato bapfa kuba mushiki we yaramubuzaga kwiyita imfura kandi ari we wavutse bwa kabiri.

    Jean Michel Habineza uzi kuganira cyane, yagize ati 'Twirirwaga turwana kuko ureby neza Michine ni we wavutse mbere, ariko buri kanya akavuga ngo kuki uvuga ko uri imfura kandi ari njyewe ariko nashakaga mbabwire ko iyo ntambara nayitsinze kuko Michine yagize ubwoba bwo kuvuga, arambwira ngo ni wowe mfura, ni wowe rero ugomba kuvuga.'

    Nabwo abantu birengagije ibihe by’akababaro barimo basekera icya rimwe ndetse bakoma n’amashyi.

    Jean Michel Habineza muri iri jambo, rye yagarutse ku butwari bw’umubyeyi wabo wabafashije mu buryo bwose bushoboka akabashakira ubuzima bwiza.

    Yakomeje avuga ko nubwo ababyeyi babo babyaye abana babiri, ariko ko bitaye ku bana benshi.

    Ati 'Ku bantu babizi, hano twahitaga Centre de Jeunes atari uko Papa yari Minisitiri w’Urubyiruko ahubwo kuko kuva cyera no muri Nigeria igihe cyose twabaga dufite abantu benshi tubana mu rugo.'

    Gusa yanyuzagamo agafatwa n’ikiniga ubwo yageraga ku buryo umubyeyi wabo Joseph Habineza yabitagaho akabaho uburere bwa kibyeyi.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibitwenge-mu-gahinda-Mu-gusezera-Joe-Habineza-umuhungu-we-yasekeje-abantu-baratembagara-VIDEO

  • Musanze : Umugabo wari uvuye gukorera amafaranga yishwe n’amabandi yamutegeye mu nzira #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Hakuzimana Emmanuel yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu ariko akajya gukorera amafaranga mu Karere ka Rubavu.

    Nyakwigendera apfuye asize umugore n’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.

    Ntacyumpenze Emmanuel uyobora Umurenge wa Kivumu wasanzwemo umurambo wa nyakwigendera, yatangaje ko uriya mugabo ashobora kuba yishwe n’insoresore zabategeye mu nzira we n’abandi bari kumwe.

    Yagize ati 'Kubera ko bavira mu modoka mu Byangabo, babanje kuhanywa inzoga batashye ni bwo bahuye n’izo nsoresore zitangira kubakubita zishaka kubambura.'

    Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza.

    Uriya mugabo wishwe ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, bivugwa ko we na mugenzi we witwa Ndimurwango Samson na we wari uvuye gukorera amafaranga bageze mu Byangabo bakava mu modoka ariko bakagira aho banyura ngo bice inyota.

    Ngo bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bahise bafata inzira barataha, baza guhura n’insoresore eshatu zitangira kubakubita kugira ngo zibambure ibyo bari bafite ni bwo nyakwigendera yasabaga uwo bari kumwe kwiruka ubundi we agasigara ahangana na bo.

    Ngo ako kanya ni bwo izo nsoresore zadukiriye nyakwigendera ziramukubita uwo Samson bari kumwe yahise ajya gutabaza ariko akabura ubatabara na we agahita akomeza akajya iwe ariko nyuma abonye mugenzi we adatashye akagira amakenga akaza kujya kubaza kwa sebukwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umugabo-wari-uvuye-gukorera-amafaranga-yishwe-n-amabandi-yamutegeye-mu-nzira

  • Icyifuzo cya Agathe Kanziga cyo kutaryozwa Jenoside cyatewe ishoti n’Urukiko #rwanda #RwOT

    Agathe Kanziga ukurikiranyweho kuba umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gucura no kunonosora umugambi wa Jenoside yakorewe Abatuts, amaze iminsi akurikiranyweho n’inkiko zo mu Bufaransa aho ari mu buhungiro.

    Uyu mugore w’uwahoze ari Umukuru w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, uhakana kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’abamwunganira mu mategeko bari basabye Urukiko rwa Paris guhagarika kuba yakurikiranwaho biriya byaha bikomeye akekwaho.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama ni bwo Urukiko rw’Ubujurira rwa Paris rwatesheje agaciro buriya busabe bwa Agathe Kanziga nyuma y’igihe kinini bukorwaho iperereza.

    Agathe Kanziga yarezwe mu nkiko zo mu Bufaransa muri 2008 kuva icyo gihe hakaba hariho hakorwa iperereza ku busabe bwe.

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron waje mu Rwanda muri Gicurasi, yasabye imbabazi ku ruhare rw’Igihugu cye mu mateka yatumye habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe.

    Yaboneyeho kuvuga ko ubutabera bugomba gutangwa ndetse abari mu gihugu cye bose bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi bakagezwa imbere y’Ubutabera.

    Icyo gihe yabajijwe n’itangazamakuru niba Igihugu cye kiteguye kohereza bamwe mu bari ku isonga bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside barimo Agathe Kanziga.

    Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ibyo ari akazi k’ubutabera bwigenga ariko ko icyo u Bufaransa buzakora ari igiteganywa n’amategeko cyose kugira ngo buri wese wagize uruhare muri ariya mateka abiryozwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Icyifuzo-cya-Agathe-Kanziga-cyo-kutaryozwa-Jenoside-cyatewe-ishoti-n-Urukiko

  • Rafael York wahamagawe bwa mbere yageze mu Mavubi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko ushobora no gusatira anyuze ku mpande, Rafael York yageze mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitegura Mali muri Maroc n’ubwo atazakina uyu mukino.

    Uyu mukinnyi akina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden mu ikipe AFC Eskilstuna, akaba ari ubwa mbere yitabiriye ubutumire bw’Amavubi ariko akaba ari inshuro ya kabiri ahamagawe.

    Bwa mbere ahamagarwa hari muri Kamena 2021 u Rwanda rugiye gukina na Centrafrique umukino wa gicuti ariko ntiyaza kubera ko yari yanduye icyorezo cya COVID-19.

    Kuri iyi nshuro u Rwanda rukaba rwongeye kumwitabaza ku mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho ejo ruzakina na Mali mu itsinda E, tariki ya 5 Nzeri bagakina na Kenya.

    Uyu musore waraye ageze muri Maroc ari kumwe na Mukunzi Yannick, ntabwo azakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye birimo na Passport y’u Rwanda, byitezwe ko azakina umukino wa Kenya.

    Rafael York witabiriye ubutumirw bw’Amavubi bwa mbere yaraye ahageze

    Yazanye na Yannick Mukunzi

    Bose bakina muri Sweden

    Bakiriwe na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier

    Yannick Mukunzi na we yaraye ahageze ari kumwe na York

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-wahamagawe-bwa-mbere-yageze-mu-mavubi-amafoto