Category: Uncategorized

  • Zari yavuze impamvu nyakuri yatumye atandukana n’umusore bakundanaga #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande wabaye umugore wa Diamond bakaza gutandukana, Zari Hassan yahishuye ko impamvu yatandukanye burundu na Dark Stallion ari uko uyu musore yamwinjiriraga mu buzima akamugenzura ndetse akamutegeka abo bagomba guhura.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, inkuru y’urukundo rwa Zari Hassan na Dark Stallion yatigishije Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’uburyo yatakaga uyu musore, ni nyuma y’igihe atangaje ko yatandukanye na King Bae yashinje kumwiyereka uko atari.

    Nyuma yo kugaragaza ko ari mu rukundo rushya, uyu mugore w’abana 5 yagiye abwirwa n’abamukurikira ko urukundo rwe rutazaramba ndetse ko bizarangira mu marira nko kuri King Bae.

    Muri Nyakanga 2021 nibwo Zari yatangaje bwa mbere ko yatandukanye n’uyu musore kubera ko yabonaga bitamwubaka.

    Nyuma y’iminsi mike baje kuvuga ko biyunze, gusa nabwo nyuma y’iminsi mike uyu mugore yatangaje ko batandukanye burundu.

    Amwe mu mashusho Zari yashyize kuri Instagram Stories ye mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko yagarutse mu buzima bwe busanzwe nyuma y’igihe ari mu buzima bucungwa n’uwahoze ari umukunzi we ngo uhora yumva ko abagore bari hejuru ye.

    Aya mashusho arimo asangira n’inshuti ze yaherekejwe n’amagambo avuga k’uwari umukunzi we n’ubwo atavuze izina ariko ni Dark Stallion, aho yavuze ko ari na we wamuhitiragamo inshuti bagomba guhura.

    Ati 'hari igihe nateretanye n’umusore udakunda inshuti zanjye. Reba batumye ngaragaza uruhande rudasanzwe, wowe utari gushobora.'

    Zari w’abana 5 yamenyekanye ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz baza no kubana aho babyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa ariko bakaza gutandukana mu ntangiriro za 2018.

    Zari Hassan yavuze ko Dark Stallion yamutegekaga, akanga n’inshuti ze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-impamvu-nyakuri-yatumye-atandukana-n-umusore-bakundanaga

  • Ni amasezerano ya za Miliyari cg ni indirimbo nshya ?- Knowless yararikiye abantu ibidasanzwe ejo #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Bruce Melodie yasinye amasezerano afite agaciro ka Miliyari 1 Frw yaje akurikira kurarika abakunzi be bari bamaze icyumweru bategereje ikintu kidasanzwe kigiye kuba kuri we.

    Ubu umuhanzi Butera Knowless na we yararitse abantu ko ku munsi w’ejo saa tanu z’amanywa hari ikidasanzwe kizamubaho.

    Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, yagize ati 'Igikorwa kidasanzwe ejo saa tanu [11:00′]'

    Uwitwa Karex yahise asubiza ubu butumwa agira ati 'Wowe ugiye gusinyira Miliyari 2.'

    Knowless yahise amusubiza agira ati 'Njye mfite agaciro karenze ayo muvandimwe.'

    Undi witwa Balaka Eric we yahise avuga ko ahubwo ari Miliyari 12, ati 'Urazitubiriza iki. Butera uramushyira ku rwego nk’urwa bariya, rata ujye wigurira akantu.'

    Uretse kuba bamwe bakomeje gukeka ko uyu muhanzikazi uyoboye mu bahanzikazi bo mu Rwanda agiye gusinya amasezerano, haranakekwa ko yaba agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya aherutse kujya gufatira amashusho i Dubai.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ni-amasezerano-ya-za-Miliyari-cg-ni-indirimbo-nshya-Knowless-yararikiye-abantu-ibidasanzwe-ejo

  • Michael Sarpong Yabonye ikipe yo mu Barabu ak… – #rwanda #RwOT

    Sarpong w’imyaka 25 y’amavuko yari amaze umwaka akinira ikipe ya  Yanga African yo muri Tanzania, gusa akaba atarahiriwe nk’uko byari byitezwe. Al Nahdha FC yo muri Saudi Arabia, niyo yasinyishije amazerano y’imyaka ibiri uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana, iyi kipe ikajya imuhemba angana na  Miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda ku kwezi.


    Michael Sarpong yanyuze muri Rayon Sports 

    Michael Sarpong wamenyekaniye muri Rayon Sports, yanyuze mu makipe y’iwabo arimo Dreams FC, imutiza muri Liberty Professional, ayivamo mu 2018 aje mu mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports, nayo yakiniye imyaka ibiri ahita yerekeza mu ikipe ya Yanga African yari amazemo umwaka umwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109055/michael-sarpong-yabonye-ikipe-yo-mu-barabu-akazajya-ahembwa-miliyoni-3-rwf-ku-cyumweru-109055.html

  • Nyaruguru: Ufite ubumuga yahawe igare rishya abikesha uwamufotoye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yahawe igare rishya risimbura iryo yari afite rishaje
    Yahawe igare rishya risimbura iryo yari afite rishaje

    Ubwo yashyikirizwaga irryo gare n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru tariki 24/8/2021, yashimye abatekereje kumushumbusha, kuko kugendera ku rishaje byari bisigaye bituma atabasha kugera mu gasantere ka Kamirabagenzi akunze kudoderamo inkweto, nyamara ari byo bimufasha kubona amafaranga atunga urugo rwe.

    Akimara kwakira igare yagize ati “Ubu guhera ejo n’ejobundi ndabasha kujya kwirwanaho, kugira ngo ubuzima bukomeze neza”.

    Ubundi ngo ataramugara yagabaga i Kigali, akora umurimo w’ubunyonzi, hanyuma muri 2002 agongwa n’imodoka ahetse umugenzi, bimuviramo kumugara igice cyo hasi cy’umubiri.

    Ati “Imana yambaye hafi sinapfa, nza kubaka, nzana umugore, ubu dufitanye abana bane. Kuba amaboko ari mazima ndayakoresha nkayabyaza umusaruro, kuko nanze gusaba. Ubwo mbashije kubona inyunganirangingo, birushijeho kuba byiza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, avuga ko muri rusange mu Karere ka Nyaruguru abafite ubumuga bakeneye amagare y’inyunganirangingo kuri ubu bari 77, hakaba havuyemo umwe. Ngo bari gushaka uko n’abasigaye bayahabwa.

    Na ho mu Rwanda hose, abakenera amagare y’inyunganirangingo muri rusange ni ibihumbi 17 nk’uko bivugwa na Marcel Nkurayija, ushinzwe ubuzima mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga.

    Agira ati “Abo nkubwiye ni abapimwe bikagaragara ko bayakeneye ubwo twashyiraga abafite ubumuga mu byiciro, ariko umubare w’abakenera inyunganigangingo y’igare ugenda uhindagurika buri munsi bitewe n’uko hari abagira impanuka bagenda biyongera ku bari basanzwe, na bo bagenda bashumbushwa andi bitewe n’uko ayo bari bafite yashaje biturutse ku ko bayifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

    Anavuga ko kugeza ubu amagare atangirwa ubuntu, ku buryo abayakeneye badakwiye kuyabura. Icyakora, bayahabwa nyuma yo gupimwa n’abaganga babihuguriwe bagiye bari ku bitaro by’uturere, ari na bo bagena ingano y’amagare baba bakeneye kuko abantu bose badakenera angana.

    Ati “Nk’uko iyo umuntu agiye ku isoko agiye kugura inkweto areba izikwiranye n’ikirenge cye, n’abafite ubumuga babanza gupimwa ngo harebwe ingano y’ayo bakeneye.”

    Haherewe ku bipimo byoherejwe, amagare yatunganyijwe yoherezwa kuri farumasi y’akarere hanyuma akazahakurwa ashyirwa abo yasabiwe.

    Yafotowe asana ipine ry
    Yafotowe asana ipine ry’igare rye rishaje bituma ahabwa irishya

    Nkurayija anavuga ko bidakwiye ko ababonetse bose batanga amagare ku bafite ubumuga, bitanyujijwe muri iyi nzira yo kubanza kubapima, kuko hari igihe umuntu yahabwa igare ryamwongerera ibibazo.

    Aha atanga urugero rw’umwana udafite amaguru wahabwa igare rikwiriye umuntu mukuru, rishobora kumutera n’umugongo kuko ryatuma uruti rw’umugongo rwe ruhetama.

    Asaba kandi abahabwa amagare y’inyunganirangingo kuyifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kugira ngo banabashe kwibeshaho, kuko ngo hari abo byagaragaye ko bayahabwa hanyuma bakayasiga mu rugo bakajya gusaba, bashaka gutera imbabazi abo basaba.


    source : https://ift.tt/3DuA3k6

  • Miss Muyango na Kimenyi bishimiye kwibaruka imfura yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga Muyango ari gukora ku ntoki z’umwana we yari amaze kubyara, Kimenyi yashimiye abamushimiye kubera ibyishimo arimo byo kubyara, ndetse ku mbuga nkoranyambaga akaba yagize ati “nyemerera Data ngushime.”

    Byavuzwe kenshi ko Muyango yaba asigaye abana mu nzu na Kimenyi ndetse biza kuvugwa ko yaba atwite bishimangirwa n’uburyo Muyango yagaragaraga ubwo bamutereraga ivi muri Gashyantare 2021, gusa aba bombi birinze kugira byinshi babivugaho.

    Mu minsi ishize nibwo Kimenyi yatawe muri yombi n’abandi bakobwa bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19, nyuma yo gutegura ibirori byo gutegurira umwana uzavuka bizwi nka baby shower, gusa yaje kurekurwa nyuma yo gutanga amande.

    Miss Muyango wabaye Miss photogenic mu mwaka wa 2019 amaze igihe kinini akundana na Kimenyi Yves akaba umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

    source : https://ift.tt/3Bp8zdS

  • Musanze: Polisi yatangiye gufata insoresore n’abana bibaga abantu bakanabakomeretsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bana baba barataye imiryango yabo bakajya mu mihanda aho usanga bambura abantu
    Aba bana baba barataye imiryango yabo bakajya mu mihanda aho usanga bambura abantu

    Polisi y’u Rwanda, imaze iminsi ikora umukwabu udasanzwe wo guhiga no gufata abazwiho ibyo bikorwa bigayitse, nyuma y’uko mu mujyi wa Musanze ndetse no mu nkengero zaho, byari bimaze kugaragara ko ubujura n’urugomo, bigenda bifata indi ntera.

    Izo nsoresore zigaragaramo n’abana biyise aba Marine, bari mu kigero kiri hagati y’imyaka itandatu n’imyaka 11, bagendana inzembe, ibyuma bikomeretsa, n’ibindi bikangisho bifashisha mu kwambura abantu. Akenshi binjira no mu maduka y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Musanze, bakambura abacuruzi ibintu bitandukanye ndetse n’amafaranga bakiruka.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasobanuye ko gufata bamwe mu bagaragara muri ibyo bikorwa, byashobotse ku bufatanye bw’amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, kandi igikorwa cyo gushakisha n’abandi kirakomeje.

    Yagize ati “Ni gahunda tugikomeza yo gushakisha n’abandi, kuko ibikorwa nk’ibi byo guhungabanya umudendezo n’ituze ry’abaturage, tudashobora kwemera ko bikomeza. Abafashwe mu gihe hanaboneka ibimenyetso by’ibyaha bacyekwaho, bazashyikirizwa Ubugenzacyaha”.

    Yongera ati “Abo bana bato biyise aba Marine, ubusanzwe baba bafite imiryango bakomokamo. Icyo tugiye gukora, ni ugufatanya n’inzego z’ibanze, bafashwe gusubizwa iwabo, abandi bajyanwe mu bigo ngororamuco”.

    CIP Alex Ndayisenga aboneraho kuburira abishora mu bujura n’ibindi bikorwa by’urugomokubireka amazi atararenga inkombe.

    Yagize ati “Ubujura n’urundi rugomo urwo ari rwo rwose, ni kimwe n’ibindi byaha bikomeye. Polisi uwo ibifatiyemo, imushyikiriza ubutabera, agahabwa ibihano birimo n’igifungo. Urubyiruko ruri mu bantu bagaragara cyane muri ibi byaha, ni yo mpamvu turuburira, turwibutsa ko Polisi iri maso amanywa n’ijoro; kandi ko itazigera yihanganira abashaka gutungwa n’ibyo batakoreye”.

    Ati “Turabagira inama yo gukoresha amaboko n’imbaraga zabo mu bikorwa binyuze mu mucyo, kandi birahari byinshi bashobora gukora, bahere ku mahirwe igihugu kibaha. Bashore ubwenge n’amaboko, kandi bazagera ku byiza byinshi, birinde ubwo bujura kuko n’ubwo byatwara igihe, abakibirimo bazafatwa babihanirwe”.

    Abaturage bakiranye yombi iyi gahunda yo gushakisha abajura, kuko bari bamaze kubamaraho ibintu. Uwineza Angeline baheruka kumutegera mu muhanda, mu masaha ya mu gitondo ubwo yari agiye kurangura, bamwambura amafaranga, telefoni ndetse baranamukubita.

    Yagize ati “Nari ngiye kurangura inyanya mu masaha ya mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri. Ubwo narimo ngenda mu muhanda wa kaburimbo wo kwa Mudjomba, hafi y’ahitwa kuri Lacienda mu mujyi wa Musanze, ako kanya mbona abana nka barindwi bavumbutse muri rigole zikikije umuhanda, barangota baranigagura”.

    Yongera ati “Muri uko kuniga, bafashe inzembe n’ibyuma bari bitwaje, bakata imishumi y’agakapu nari nabitsemo amafaranga ibihumbi 50 yo kurangura inyanya, ibyangombwa ndetse na telefoni byarimo, byose baratwara. Banankubise ingumi n’imigeri myinshi mu nda. Bansiga naguye igihumure, sinogera kubabona, n’ibyanjye mbiheba uko”.

    Undi mugabo uheruka gukomeretswa n’insoresore zamuteze ubwo yari atashye ari kumwe n’umugore we bavuye mu kazi.

    Yagize ati “Badutegeye mu muhanda w’ahitwa i Nyarubande mu ma saa moya y’ijoro ndi kumwe n’umugore wanjye tuvuye ku kazi. Bakiduhagarika twabanje kugira ngo ni abantu bayobye kuko babanje kutubwira ngo tubarangire ku mugabo ntibuka izina batubwiye”.

    Ati “Mu gihe narimo ngerageza kubasubiza, nibwo nagiye kubona mbona basingiye igikapu nari mpetse cyarimo imashini, ngerageza kubarwanya, mbarushije imbaraga, umwe muri bo ankubita ibuye rinini mu musaya. Icyo gikapu n’ibyarimo, amatelefoni n’ibyangombwa twari dufite byose barabitwatse, badusiga aho banadukomerekeje; twahakuwe n’abaturage bahadusanze nyuma, batujyana kwa muganga kwipfukisha ibikomere”.

    Yongera ati “Kuba Polisi yatangiye gushakisha abantu batwiba bakanadukorera urugomo, turumva biri butume twongera kugarura icyizere cy’ubuzima, kuko twari tumaze iminsi mu mihangayiko, tugenda twikandagira, twumva tudatekanye kubera ayo mabandi”.

    Imibare itangwa na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze, igaragaza ko kuva tariki 28 Kanama 2021 kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ku wa mbere tariki 30 Kanama 2021, hamaze gufatwa abagera kuri 38, muri bo 19 ni abana bato biyise aba Marine.


    source : https://ift.tt/3kIla5d

  • Gasabo: Ikamyo yagwiriye inzu abantu 2 bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Inzu z'uwo mucuruzi zari ahitwa kuri Beretware mu ikorosi riri hepfo y'Umurenge wa Gisozi, zasenyutse burundu.

    Iyo mpanuka yanahitanye umuzamu wa Mukeshimana witwa Nkurikiyimfura Jean de Dieu ikomeretse n'abana be babiri ari bo Munyaneza Jean de Dieu hamwe na Munyaneza Jean D'Amour.

    Inzu zasenyutse zari amaduka acururizwamo ibintu bitandukanye bya Mukeshimana hamwe n'inyama (Boucherie y'uwitwa Nshimiyimana Alexandre).

    Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka yari yikoreye ibiti, ifite icyapa (plaque) RAC 562 Z.

    Abaturage bayibonye bavuga ko umushoferi hamwe n'abandi bantu babiri bari kumwe na bo bakomeretse bikomeye.

    Uwitwa Mugisha Oscar ucuruza muri Boucherie ya Nshimiyimana avuga ko yahise atabara agasanga Mukeshimana yamaze gushiramo umwuka, umuzamu na we umutima ngo wateraga ariko mu kanya gato abona abo muryango we barira bavuga ko apfuye.

    Mugisha n'abandi babonye iyi mpanuka ikimara kuba basaba ko umuhanda wa Beretware washyirwamo ibituma abatwara ibinyabiziga bagabanya umuvuduko.

    Umwe yagize ati “Hari saa munani na 16 z'ijoro,turaza dusanga abantu bapfuye,imodoka yaguye hariya,tujya gushaka abantu ngo tubakuremo.Twabanje gukuramo abana dusanga ni bazima ariko dusanga umumama yapfuye.

    Yari umuturanyi wacu,turarababaye.Turasaba leta gushyira dodani muri uyu muhanda kugira ngo nibura impanuka zigabanuke.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence yemeza ko abantu bapfuye ari Mukeshimana Yvonne na Nkurikiyimfura wari umuzamu we.

    Source: KT RADIO

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-ikamyo-yagwiriye-inzu-abantu-2-bahasiga-ubuzima

  • Ingabo za nyuma za Amerika zavuye muri Afghanistan #rwanda #RwOT

    Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuye ku kibuga cy'indege cy'i Kabul, ikimenyetso cy'uko intambara yari imaze imyaka 20 kandi itabonwa kimwe irangiye. Iyi niyo ntambara ndende cyane mu mateka ya Amerika.

    Abategetsi bavuga ko indege ya nyuma C17 yahagurutse I Kabul nyuma ya saa sita z'ijoro, tariki 31 Kanama 2021 itwaye uhagarariye Amerika. Bavuga kandi ko ibikorwa byo gufasha abo bose batashoboye kuva mu gihugu biciye mu buryo bwa diplomasi bizakomeza.

    Ubwo iyi ndege ya nyuma yahagurukaga ku kibuga, Abataliban barashe amasasu mu kirere mu rwego rwo kwishimira kuba izi ngabo zari zimaze imyaka 20 muri iki gihugu zigiye.

    Iguruka ry'iyi ndege nkuko BBC ibitangaza, ryabaye igice cya nyuma cy'ibikorwa bya gisirikare bitabonwaga kimwe, byarangiye Amerika isubije Afghanistan abarwanyi b'idini rya Islam yari yashatse kurandurana n'imizi igihe ingabo za Amerika zinjiraga muri icyo gihugu mu 2001.

    Ryarangije kandi igikorwa kidasanzwe cyo guhungisha abantu cyari cyatangiye ku wa 14 z'ukwa munani hashize akanya gato aba Taliban bigaruriye igihugu.

    Umugaba w'ingabo za Amerika mu karere, Jenerali Kenneth McKenzie, avuga ko indege za Amerika n'iz'incuti zayo zashoboye guhungisha abasivire bose hamwe barenga 123.000, bisobanuye ko buri musi bahungisha abarenga 7500.

    Mu ijambo yashyikirije nyuma y'iri tangazo, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n'amahanga Anthony Blinken i Washington, yavuze ko iki gikorwa cyo guhungisha abantu ari 'igikorwa cya gisirikare, cya diplomasi kandi cy'ubutabazi, gikomeye cyane kandi kiri mu bikorwa bigoye Amerika itari bwigere ikora'.

    Ati: 'Igice gishyashya kiratangiye. Ibikorwa bya gisirikare birarangiye. Hatangiye igikorwa gishyashya mu bijyanye n'imigenderanire'. Ariko, avuga ko ubutegetsi bw'aba Taliban bukeneye kwemerwa ariko ko bizaterwa n'uburyo bashyize mu ngiro ibyo biyemeje hamwe n'ibyo basabwa gukora nko guha abasivire uburenganzira bwabo bwo gusohoka no kwinjira mu gihugu, kurengera uburenganzira bw'abanya Afghanistan bose harimo n'abagore, hamwe no kutaba ubuhungiro bw'imitwe y'iterabwoba.

    Yongeraho ko, n'aho Amerika yafunze by'agateganyo Ambasade yayo i Kabul, ikaba yakomereje ibikorwa byayo ku murwa mukuru wa Qatar, Doha, izakomeza gufasha Abanyamerika n'abanya Afghanistan mu kubaha ibitabo by'inzira bya Amerika, kugira ngo bashobore kuva muri icyo gihugu mu gihe bazaba babyipfuza.

    Perezida Joe Biden yashyikirije ijambo rigufi ashimira abo bose bagize uruhare mu bikorwa byo guhungisha abantu mu misi 17 ishize, anamenyesha ko aza gushyikiriza ijambo igihugu mu masaha ari imbere kuri uyu wa kabiri.

    Abanyamerika bamaze kuva mu gihugu, abarwanyi b'aba Taliban babonetse barimo kugenzura ikibuga cy'indege cy'i Kabul n'ibyacyo, harimo n'ikibanza kirimo indege biboneka ko zasizwe n'Abanyamerika. Bamwe muri abo barwanyi bari bambaye imyenda bafite n'ibikoresho bya gisirikare bya Amerika byatawe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ingabo-za-nyuma-za-amerika-zavuye-muri-afghanistan/

  • Musanze: Yishwe n'abagizi ba nabi bamuteze avuye guhahira umuryango #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uwitwa Hakuzimana Emmanuel w'imyaka 53 wari uzwi ku izina rya Kalinda wabonetse mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo mu Kagari ka Kavumu, mu Mudugudu wa Karema, nyuma yo kwicwa avuye gukorera amafaranga i Rubavu.

    Nyakwigendera Hakuzimana asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kintobo mu Kagari ka Rukondo mu Mudugudu wa Kimpundu ariko akaba yari akunze kujya gukorera amafaranga i Rubavu kugira ngo ateze imbere umuryango we.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko bwo yavaga mu kazi yari amazemo iminsi mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021, yari kumwe na mugenzi we witwa Ndimurwango Samson w'imyaka 48 y'amavuko na we wari uvuye gupagasa, bageze muri Santere ya Byangabo bava mu modoka babanza guca ahantu banywa inzoga ariko bigeze saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba baratahana.

    Ngo bageze mu nzira bahuye n'insoresore eshatu zitaramenyekana zirabatangira zitangira kubakubita zishaka kubambura, maze nyakwigendera abwira mugenzi we bari kumwe ngo niyiruke kuko yagaragazaga intege nke we akomeza guhangana nabo ari naho bamutsinze bakamujugunya mu mukingo uri hafi aho naho Samson we yiruka atabaza ariko ntihagira ubatabara nk'uko yabyivugiye mu iperereza ry'ibanze.

    Ndimurwango kandi avuga ko icyatumye akomeza akajya iwe, ari uko yageze imbere agategereza Nyakwigendera akamubura, agakeka ko yanyuze indi nzira cyangwa akaba yahise ajya kwa sebukwe utuye hafi y'aho babatangiriye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kivumu kabereyemo ubu bwicanyi, Ntacyumpenze Emmanuel yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu Nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo akorerwe ibizamini bizagaragaza icyamwishe.

    Yagize ati 'Bari bavuye gupagasa i Rubavu kubera ko bavira mu modoka mu Byangabo, babanje kuhanywa inzoga batashye nibwo bahuye n'izo nsoresore zitangira kubakubita zishaka kubambura, ubu RIB n'izindi nzego zirahari ziri kubikurikira kugira ngo amakuru yimbitse amenyekane.”

    Nyakwigendera Hakuzimana Emmanuel asize umugore n'abana bane barimo abahungu babiri n'abakobwa babiri.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-yishwe-n-abagizi-ba-nabi-bamuteze-avuye-guhahira-umuryango

  • Gisozi : Ikamyo ipakiye ibiti yagwiriye inzu mu gicuku ihitana babiri barimo nyirayo wari uryamye #rwanda #RwOT

    Iyi nzu y’umucuruzi witwa Yovonne Mukeshimana wahitanywe n’iyi mpanuka, yagwiriwe n’iriya modoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso.

    Iyi mpanuka kandi yahitanye Nkurikiyimfura wari usanzwe ari umuzamu wa Yvonne Mukeshimana na we wari uri mu kazi ke kuri iriya nzu.

    Imwe mu nzu zasenywe n’iriya modoka, harimo n’ikorerwamo ubucuruzi bw’inyama (Boucherie) bw’uwitwa Nshimiyimana Alexandre.

    Mugisha Oscar usanzwe akora muri iriya Boucherie, wahise anihutira kureba iby’iyi mpanuka agasanga uriya mugore yamaze kwitaba Imana, akaba yanabonye iby’iriya mpanuka ikimara kuba kimwe n’abandi batangaje ko ishobora kuba yaturutse ku muvuduko mwinshi.

    Bavuga kandi ko hariya hantu hakunze kunyura imodoka zahoreye cyane ku buryo byaba byiza hashyizwe ibituma abahanyura batwaye ibinyabiziga bagenda ku muvuduko woroheje.

    Uyu mucuruzi atangaza ko ubwo yari akimara kugera hariya habereye impanuka, yasanze umuzamu agitera akuka ariko na we ngo ntibyatinze kuko yahise ashiramo umwuka.

    Inzu zari hariya zose zasenyutse burundu ku buryo abahageze bagiriye ubwoba iriya mpanuka uko yahasize ari itongo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisozi-Ikamyo-ipakiye-ibiti-yagwiriye-inzu-mu-gicuku-ihitana-babiri-barimo-nyirayo-wari-uryamye