Category: Uncategorized

  • Afurika y' Epfo: Habonetse ubundi bwoko bushya bwa Covid_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Muri Afurika y' Epfo haravugwa inkuru y' uko muri iki gihugu habonetse ubwandu bushya bwa Covid19 buzwi nka 'C.1.2′ nk' uko abashakashatsi mu by' ubuzima bo muri icyo gihugu babitangaje.

    Nk'uko amakuru abivuga , ubu bwandu bushya bw' iyi virus buzwi C.1.2 , ngo nabwo bufite ubundi bwinshi buyishamikiyeho. Gusa kugeza ubu ntibiratangazwa niba hari inkenke ubu bwoko bushya buteye ugereranyije n'ubwari busanzwe.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga , kugeza ubu ku isi ubu bwoko bushya bwa Covid19 bumaze kugaragara mu bihugu bugera kuri birindwi (7) bya Afurika, Aziya, u Burayi na Oceania.

    Nk' uko ikinyamakuru BBC dukesha aya makuru kibivuga kugeza ubu hari gukorwa ubushakashatsi bugamije kumenya byinshi kuri iyi virus haba mu buryo yandura ndetse niba ishobora no kuzahaza umuntu kurusha coronavirus isanzwe.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rigaragaza ko ubwoko bwa Delta aribwo buteje inkeke ku Isi kuko bwandura byihuse kandi bukazahaza ubwanduye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/31/afurika-y-epfo-habonetse-ubundi-bwoko-bushya-bwa-covid_-inkuru-irambuye/

  • IFOTO : Kwibyara…Faustin Usengimana n’imfura ye y’umuhungu #rwanda #RwOT

    Uyu myugariro ujya unahamagawa mu ikipe y’Igihugu, yashyize iyi foto ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram.

    Amagambo aherekeje iyi foto ya Faustin Usengimana uba wambaye kimwe n’umwana we, yagize ati 'Buri mwana w’umuhungu wese haba hari umuntu umushyigikiye kandi umwezera, uwo ni se ubanza kumwizera.'

    Uyu mugabo usanzwe ari myugariro mwiza, avuga ko kuba se w’umwana bidatangwa no kuba ufite uwo ubyara mu maraso ahubwo ko ari ukubyiyumvamo mu byiyumviro.

    Ati 'Uri impano ikomeye nagize mu buzima bwanjye.'

    Faustin Usengimana yakoze ubukwe mu kwezi k’Ugushyingo 2019 na Umuraza Bayingana Daniella bari bamaze imyaka 10 bakundana.

    Muri Nyakanga 2020 Faustin Usengimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC akinira ubu nyuma y’umwaka umwe yari amaze akinira ikipe ya Buildicon yo muri Zambia.

    Yanyuze kandi mu makipe akomeye mu Rwanda arimo ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC ndetse na Rayon Sports.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/IFOTO-Kwibyara-Faustin-Usengimana-n-imfura-ye-y-umuhungu

  • Gutanga urukingo rwa mbere ku bafite imyaka 18 kuzamura byongeye gusubukurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko guhera ku itariki 28 Kanama 2021, iyo gahunda yari yasubitse kuko inkingo zarizayiteganyirijwe zari zashize, bituma hakomeza gukingirwa abafataga urukingo rwa kabiri bonyine.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko iyo gahunda yari yasubitse bitewe n’uko inkingo zari zashize.

    Ati “Nk’uko mubizi mu mpera z’icyumweru gishize twari twabisubitse kubera ko inkingo twari twateganyije zari zashize, ariko rero twabonye izindi nkingo zigera ku bihumbi 150 tugiye gukoresha kuri doze ya mbere muri icyo cyiciro. Twagira ngo rero tubakangurire guhera ejo mu gitondo saa mbili, bagane amasite bari basanzwe bikingirizaho mu Mujyi wa Kigali kugira ngo abacikanywe na bo babone inkingo”.

    Dr. Mpunga avuga ko bakurikije imibare basanga inkingo babonye zizakingira abari basigaye ubundi hagategerezwa ko bazahabwa doze ya kabiri.

    Ati “Ariko n’iyo haba hari abadakingiwe muri iki cyiciro tuzabakingira mu cyiciro gikurikiraho kuko inkingo zizakomeza kuza, buri cyumweru tuzagenda twakira inkingo, tuzajya tugenda tubagezaho gahunda uko tuzagenda tubona inkingo”.

    Izi nkingo ngo zizakomeza gutangirwa aho zimaze iminsi zitangirwa kuri site 37 ziri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko gahunda yo gutanga urukingo rwa kabiri ku bafashe urwa mbere guhera mu matariki ya mbere ya Kanama izarangira tariki 04 Nzeri 2021.

    Inkingo za doze ya mbere zigiye gutangwa nta kindi bisaba uruhabwa uretse kuba afite imyaka 18 kuzamura kandi akaba atuye mu Mujyi wa Kigali.

    source : https://ift.tt/3mNy849

  • Gusezera bwa nyuma Amb. Joseph Habineza byari amarira n’agahinda (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imihango yo kumusezeraho yabereye mu rugo iwe nyuma aza gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho yaherekejwe n’abo mu muryango we, inshuti ze ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, barimo Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin.

    Bikurikire muri iyi Video:

    source : https://ift.tt/38HpNqJ

  • Amerika yavuye muri Afghanistan nyuma y’intambara yari imazemo imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yanditse iti “Kubera ko Guverinoma ya Amerika yamaze guhungisha abakozi ba Ambasade yayo i Kabul, tuzakomeza gufasha abaturage ba Amerika n’imiryango yabo bashaka kuva muri Afghanistani, twe turi i Doha muri Qatar”.

    Gusohoka kw’Ingabo za Amerika ndetse na Ambasade yayo muri Afghanistani, byafashwe nk’intsinzi ku Batalibani ku buryo ngo banarashe amasasu mu Murwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, mu rwego rwo kwishimira intsinzi nk’uko byatangajwe na ‘France 24’ dukesha iyi nkuru.

    Zabihullah Mujahid, Umuvugizi w’Abatalibani ari ku Kibuga cy’indege cya Kabul yagize ati “Dukeje igihugu cya Afghanistani, iyi ntsinzi ni iyacu twese”.

    Ati “Gutsindwa kwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ni isomo rikomeye no ku bandi bashaka gutera Afghanistani. Ariko Abatalibani bazakomeza gukorana neza mu bya ‘dipolomasi’ na Amerika ndetse n’Isi”.

    Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, yavuze ko ‘kubera umutekano na politiki bitameze neza muri Afghanistani, abaturage ba Amerika bazifuza guhungishwa nyuma y’uko Ingabo zicyo gihugu zivuye muri Afghanistani, bazafashwa kandi ko Amerika izakomeza gukorana n’Abatalibani nibakomeza kubahiriza ibyo bemeranyijweho’.

    Biteganyijwe ko Perezida Joe Biden wa Amerika aza kugeza ijambo ku Banyamerika ku birebana na Afghanistani, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa kumi n’imwe ku isaha mpuzamahanga.

    Ingabo za Amerika za nyuma zavuye muri Afghanistani ejo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, zikaba zari zimaze guhungisha abantu bagera ku 123.000 b’abasivili, guhera tariki 14 Kanama 2021, ubwo hatangiraga ibikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistani.

    Abo basirikare ba Amerika batashye, basize igihugu cya Afghanistani mu maboko y’Abatalibani, nyuma y’imyaka 20 bari bamaze muri icyo gihugu, iyo ngo akaba ari yo ntambara yabaye ndende mu ntambara Leta zunze Ubumwe za Amerika zarwanye mu mateka yazo.

    source : https://ift.tt/2Wx5fi9

  • Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y'inzira ni munzu!Urukiko rw'Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye! #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuzenguruka inkiko zose asaba ko atashyikirizwa ubutabera ngo aburanishwe ku byaha bikomeye birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021, Urukiko rw' Ubujurire rw'I Paris mu Bufaransa narwo rwashimangiye icyemezo cyari cyarafashwe n'izindi nkiko, maze rwemeza ko urubanza rwa Agatha Kanziga wahoze ari umugore wa Yuvenali Habyarimana rugomba kubaho.

    Iyi nkuru yashegeshe cyane abajenosideri n'ababashyigikiye, kuko batangiye kubona ko amaherezo ubutabera buzakora akazi kabwo, umugizi wa nabi akagaragara, umwere nawe akajya ahabona.

    Ibi bije bikurikira isezerano Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yahaye isi yose ubwo yasuraga u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, akavuga ko igihe kigeze ngo umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirizwe inkiko.

    Agatha Kanziga w'imyaka 78 y'amavuko, ni umwe mu Banyarwanda bamaze imyaka bidegembya mu Bufaransa kandi Leta y'uRwanda yaramaze gutanga impapuro zisaba kubata muri yombi. Yageze mu Bufaransa mu mwaka w'1998. Nubwo Ubufaransa bwirinze kumuha ubuhungiro mu buryo bweruye, ntibwanamuburanishije cyangwa ngo bumwohereze kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha akekwaho.

    Abatangabuhamya, abashakashatsi,abanyamategeko n'abandi bakurikiraniye hafi amateka y'uRwanda, bavuga ko Agatha Kanziga yari mu 'kazu' kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byanatumye Impuzamashyirahamwe y'Imiryango Iharanira Inyungu z'abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, CPC itanga ikirego muw'2008, ariko Agatha Kanziga akomeza gutaratamba, asaba ko urubanza rwe rutabaho. Yakomeje gukingirwa ikibaba  cyane cyane n'abahoze mu butegetsi bw'Ubufaransa,nabo ubwabo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urukiko rw'Ubujurire rwanze kwakira icyifuzo cya Agatha Kanziga cyo kuvanaho urubanza rwe, ariko ntihahise hatangazwa igihe ruzabera n'aho ruzabera.

    Uretse Agatha Kanziga, mu Bufaransa hariyo abandi ba ruharwa nka Laurent Bucyibaruta wamarishije Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yategekaga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka wamamaye mu kwica Abatutsi no gusambanya abagore ku ngufu byakorewe kuri Kiliziya ya Sainte Famiye mu Mujyi wa Kigali, Col Laurent Serubuga nawe wari igikomerezwa mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen Aloys Ntiwiragabo n'abandi benshi bari ku rutonde rw'abo Ubutabera bw'uRwanda budasiba gusaba ko bashyikirizwa inkiko.Barushya iminsi bagira, amaherezo bazasobanura iby'ubugome bwabo, kuko amaraso arasama.

    The post Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y'inzira ni munzu!Urukiko rw'Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/agatha-kanziga-arataratamba-ngo-adashyikirizwa-ubutabera-ariko-amaherezo-yinzira-ni-munzuurukiko-rwubujurire-mu-bufaransa-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=agatha-kanziga-arataratamba-ngo-adashyikirizwa-ubutabera-ariko-amaherezo-yinzira-ni-munzuurukiko-rwubujurire-mu-bufaransa-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cye

  • Menya ibitaramenyekanye kuri wamugore w'ishe ubukwe bw'umugabo we babyaranye abana batanu #rwanda #RwOT

    Inkuru y'uyu mubyeyi hari abaketse ko ari ikinamico risanzwe cyangwa bimwe byo 'gutwika' byaje ubu, nyamara nyirubwite Dukuzumuremyi avuga ko ari inkuru y'impamo, yagiye guhagarika ubukwe bw'uwo babyaranye kuko yari 'ababaye'.

    Uyu mugore avuga ko yagiuye guhagarika ubukwe atagamije gusezerana n'uyu mugabo babyaranye abana batanu, ahubwo ko yashakaga gusubizwa abana be babiri muri batanu babyaranye akanamugaragariza uko azajya abaha indezo.

    Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n'Igihe dukesha iyi nkuru yatangaje byinshi uko yamenyanye na Niyonsaba Innocent mu 2011 ari nabwo babyaranye umwana w'imfura.

    Nyuma yo kubyarana batarabana, baje kwiyemeza kubana ariko badasezeranye imbere y'amategeko cyangwa indi mihango iyo ariyo yose ijyanye n'ubukwe.

    Mu myaka umunani bamaze babana, babyaranye abana batanu barimo impanga ebyiri. Bari batuye mu karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Rwamagana nyuma y'uko umugabo ahinduriwe imirimo.

    Bakigera i Rwamagana, Niyonsaba yasabye umugore we ko yakwimukira mu mujyi wa Kigali akajya amusura mu mpera z'icyumweru.

    Dukuzumuremyi yavuze ko umunsi umwe umugabo we yaje kumusaba ko abana b'impanga bari baherutse kubyara yabajyana kwa Sekuru i Nyagatare.

    Nguko uko za mpanga zagiye kurererwa kwa Sekuru ubyara Se.

    Nyuma y'imyaka mike, Dukuzumuremyi yaje gusama inda y'izindi mpanga ari nabo bato aheruka kwibaruka, bihurirana n'uko umugabo we yasezerewe ku mirimo ubuzima buba bubi kurushaho.

    Ubuzima bwaje kuba bubi, umugabo ata urugo

    Dukuzumuremyi avuga ko mu 2019 aribwo yabuze umugabo we wagiye nta makimbirane bafitanye nta n'umwuka mubi uri mu rugo iwe.

    Mu gihe yari atwite inda nkuru yitegura kwibaruka impanga, Dukuzumuremyi yabwiwe ko umugabo we yakoze impanuka ya moto ndetse arembeye mu bitaro bya CHUK.

    Muri icyo gihe uyu mugore avuga ko ngo yaje kumenya amakuru ko umugabo we arwajwe n'indi nkumi.

    Kuva mu 2019 ubwo uyu mugabo yakoraga impanuka kugeza agiye gukora ubukwe n'indi nkumi, Niyonsaba yari yarataye urugo rwa mbere.

    Ati 'Namenye ko arwajwe n'indi nkumi kandi bishoboke ko ari iyi basezeranye, kuva arwaye kugeza magingo aya ntitwongeye kubana.'

    Avuye mu bitaro, Niyonsaba yabwiye umugore we ko agiye kurwarira iwabo Nyagatare kugira ngo abanze akire neza.

    Uyu mugore wari ukimara kubyara impanga, yaje gusohorwa mu nzu yabagamo i Kigali kuko atari afite ubushobozi bwo gukomeza kuyishyura.

    Nyuma yo kwirukanwa mu nzu, Dukuzumuremyi yafashe icyemezo cyo gusanga umugabo iwabo kuko ariho yari yaramubwiye ko atuye.

    Dukuzumuremyi avuga ko yakubiswe n'inkuba asanze yarabeshywe n'umugabo kuko iwabo atahamusanze. Ngo yahisemo kuguma kwa Sebukwe kuko nta handi yari afite ho kujya.

    Aha yahabaye iminsi itari mike kugeza ubwo kwa Sebukwe bafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mugore bamusaba kujya iwabo.

    Aho gutaha, Dukuzumuremyi yafashe icyemezo cyo kujya gushakishiriza mu karere ka Rwamagana aho abayeho aca inshuro.

    Yaje kumenya amakuru y'uko uwari umugabo we agiye kurushinga n'indi nkumi

    Dukuzumuremyi avuga ko yaje gutungurwa no kumva inkuru y'uko uwari umugabo we agiye gusezerana n'indi nkumi, ndetse n'imihango yo gusezerana imbere y'Umurenge, gusaba no gukwa yarangiye.

    Uyu mugore uvuga ko yari atunguwe yahise ajya kwitambika ubu bukwe bwari bugeze mu rusengero.

    Dukuzumuremyi avuga ko yahisemo kujya kwitambika ubu bukwe kuko atari afite andi mahitamo.

    Ati 'Mbere y'uko asezerana yagombaga kubanza kugaragaza uburyo abana twabyaranye bazitabwaho, uko baziga ndetse n'ubuzima bwa buri munsi.'

    Ikindi cyatumye ajya kwitambika ubu bukwe ni uko yifuzaga ko abana be bari kwa Sebukwe yakongera akabahabwa akabirerera..

    Ati 'Njye sinifuza umuntu wanderera nkiriho, nibampe abana banjye mbarerane n'abandi.'

    Ubwo yageragezaga kuburizamo ubu bukwe, yagiranye ibiganiro byimbitse n'umupasiteri wari ugiye gusezeranya uwahoze ari umugabo we, nyuma yo kumva impande zombi iri sezerano ryarahagaritswe.

    Icyakora nubwo batasezeranye mu rusengero nyuma y'uko rihagaritswe, Igihe dukesha iyi nkuru yaje kubona amashusho y'abageni mu birori byo kwiyakira no gusangira ikorwa nyuma y'ubukwe.

    Leta yahawe ubutumwa

    Uyu mubyeyi uvuga ko yifuza kumenya uko abana be bazitabwaho n'umugabo bababyaranye, akanahabwa abandi bana babiri bari kurererwa kwa Sebukwe, yasabye Leta kutajya iha icyuho abagabo bashaka kwihunza inshingano.

    Yagize ati 'Ni ukuri Leta ikwiye kwita kuri iki kintu. Ni gute umuntu afata abana batanu atitaho akabata ngo agiye gusezerana n'undi mukobwa? Bakwiye kujya babanza kumubaza uko azita ku bo yabyaye mbere bakabona kumusezeranya.'

    Uyu mugore avuga ko bidakwiye ko iri sezerano ryatesha agaciro abana batanu yabyaye mbere.

    Amafoto ya Niyonsaba Innocent akibana n'uyumugore wababyaranye abana 5

    Minisitiri w'Ubutabera Jonston Busingye yijeje ko Leta igiye gukurikirana ikibazo cy'uwo mugore, agahabwa ubutabera

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ibitaramenyekanye-kuri-wamugore-w-ishe-ubukwe-bw-umugabo-we-babyaranye

  • Rafael York n’abandi bakina hanze bakoranye imyitozo n’abandi b’Amavubi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yakoze imyitozo yayo ya mbere Agadir, imyitozo yabereye ku kibuga kimwe muri bibiri by’imyitozo bya stade izaberaho umukino.

    Rafael York yakoze imyitozo bwa mbere mu Mavubi
    Rafael York yakoze imyitozo bwa mbere mu Mavubi

    Usibye abakinnyi baturutse mu Rwanda, abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ari bo Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Rafael York, Mukunzi Yannick bose bageze Agadir ndetse bakaba banakoranye imyitozo n’abandi.

    Ni mu gihe kandi Bizimana Dhihad wahageze nyuma kubera umukino wa shampiyona yari yaraye akinnye yakoze imyitozo yoroheje ku ruhande, akaza gukorana n’abandi mu myitozo yo kuri uyu mugoroba ibera ku kibuga kizaberaho umukino.

    Uyu mukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Mali biteganyijwe ko uzaba kuri uyu wa Gatatu ku i Saa tatu z’ijoro zo mu Rwanda, naho undi wa kabiri muri iri tsinda bakazawukina na Kenya ku Cyumweru tariki 05/09/2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    source : https://ift.tt/3jwpwwR

  • Amerika yavuye muri Afghanistani nyuma y’intambara yari imazemo imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yanditse iti “Kubera ko Guverinoma ya Amerika yamaze guhungisha abakozi ba Ambasade yayo i Kabul, tuzakomeza gufasha abaturage ba Amerika n’imiryango yabo bashaka kuva muri Afghanistani, twe turi i Doha muri Qatar”.

    Gusohoka kw’Ingabo za Amerika ndetse na Ambasade yayo muri Afghanistani, byafashwe nk’intsinzi ku Batalibani ku buryo ngo banarashe amasasu mu Murwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, mu rwego rwo kwishimira intsinzi nk’uko byatangajwe na ‘France 24’ dukesha iyi nkuru.

    Zabihullah Mujahid, Umuvugizi w’Abatalibani ari ku Kibuga cy’indege cya Kabul yagize ati “Dukeje igihugu cya Afghanistani, iyi ntsinzi ni iyacu twese”.

    Ati “Gutsindwa kwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ni isomo rikomeye no ku bandi bashaka gutera Afghanistani. Ariko Abatalibani bazakomeza gukorana neza mu bya ‘dipolomasi’ na Amerika ndetse n’Isi”.

    Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, yavuze ko ‘kubera umutekano na politiki bitameze neza muri Afghanistani, abaturage ba Amerika bazifuza guhungishwa nyuma y’uko Ingabo zicyo gihugu zivuye muri Afghanistani, bazafashwa kandi ko Amerika izakomeza gukorana n’Abatalibani nibakomeza kubahiriza ibyo bemeranyijweho’.

    Biteganyijwe ko Perezida Joe Biden wa Amerika aza kugeza ijambo ku Banyamerika ku birebana na Afghanistani, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa kumi n’imwe ku isaha mpuzamahanga.

    Ingabo za Amerika za nyuma zavuye muri Afghanistani ejo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, zikaba zari zimaze guhungisha abantu bagera ku 123.000 b’abasivili, guhera tariki 14 Kanama 2021, ubwo hatangiraga ibikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistani.

    Abo basirikare ba Amerika batashye, basize igihugu cya Afghanistani mu maboko y’Abatalibani, nyuma y’imyaka 20 bari bamaze muri icyo gihugu, iyo ngo akaba ari yo ntambara yabaye ndende mu ntambara Leta zunze Ubumwe za Amerika zarwanye mu mateka yazo.

    source : https://ift.tt/3zABI5s

  • Platini yahishuye amazina y’imfura ye n’inkomoko yayo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P, yahishuye ko imfura ye na Ingabire Olivia bayise 'Iganze Nemeye Zolane’.

    Mu kiganiro na RBA cyabaye ku munsi w’ejo, Platini yavuze ko izina rya Zolane ari we warimuhaye, akaba ari izina yakuye muri filime y’abanyamerika yitwa 'The 100′ yakinwe wa mbere muri 2014 ubundi ajya gushaka ubusobanuro bwaryo, araribika, ryari iry’umukobwa watawe mu Butayu.

    Ati 'Zolane abazi film The 100 bararizi, nararyumvise njya gushaka ubusobanuro bwaryo, ndibika imyaka myinshi. Ni izina riva muri biriya bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, risobanura izuba ryo mu ruturuturu, rimwe rya mu gitondo.'

    Iganze ryo akaba yasobanuye ko ari nyina warimuhaye, n’aho Nemeye ryo ni rimwe mu mazina ya se, kuko yitwa Nemeye Platini.

    Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali. Muri Nyakanga 2021 nibwo uyu muryango waje kwibaruka imfura yabo.

    Platini yahishuye amazina y’imfura ye na Olivia

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yahishuye-amazina-y-imfura-ye-n-inkomoko-yayo