Category: Uncategorized

  • Wa mukobwa ubyibushye cyane yeretse urukundo rurenze Grand P nyuma yo kwiyunga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo umunyamideli ukomeye muri Cote d'Ivoire yatandukanye n'umuhanzi Grand P bakundana gusa nyuma yiminsi mike uyu muhanzi yongeye kuvuga ko basubiranye,kuri ubu yagaragaye amwicayeho abyinisha ikibuno cye nk'ikimenyetso cy'uko urukundo rwabo rukomeje kubaryohera.

    Mu cyumweru gishize, umuhanzi wo muri Gineya Grand P yatangaje kuri Instagram ko we n'umuririmbyi akaba umunyamideli Eudoxie Yao biyunze .

    Yasangije kandi amashusho abagaragaza bombi baryohewe n'urukundo ku kibuga cy'indege maze agira ati: 'Ubwiyunge hagati yanjye na madamu. Amateka ye numuyobozi wanjye ntabwo arukuri nyuma yo kugenzura ubu ndacecetse. Madamu ndagukunda cyane' 

    Mu masaha make ashize, Eudoxie Yao na Grand p bagaragaye babyinana uyu mukobwa azunguza ikibuno imbere ya Grand P . Aya mashusho bayashyize kuri instagram maze bandikaho ngo: 'Ni urukundo'.

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-ubyibushye-cyane-yeretse-urukundo-rurenze-grand-p-nyuma-yo-kwiyunga/

  • Ibyo Umukinnyi w'imena w'Amavubi yavuze nyuma yo gusezererwa muri #Afrobasket – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 30 Kanama 2021 nibwo ikipe y'U Rwanda, Amavubi, ya Basketball yasezerewe mu mikino ya Afrobasket 2021 irimo kubera muri Kigali Arena aho yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Guinée amanota 72 kuri 68.

    Gasana Kenneth Herbert, umwe mu bakinnyi b'imena b'Amavubi, abinyujije kuri story ye ya instagram yavuze amagambo akomeye yiganjemo gushimira abanyarwanda ukuntu bashyigikiye ikipe y'U Rwanda muri Afrobasket 2021.

    Gasana Kenneth Herbert

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umukinnyi-wimena-wamavubi-yavuze-nyuma-yo-gusezererwa-muri-afrobasket/

  • Amafoto ushobora kuba utarabonye y'ubukwe bwa Gatera wa RBA. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Gatera Edmond wamenyekanye cyane mu byegeranyo by'imikino mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radio Rwanda yasezeranye imbere y'amategeko na Mukarugamba Geneviève.

    Ubukwe bw'uyu munyamakuru bwabereye mu Ntara y'Amagepfo akarere ka Nyanza kuri iki cy'umweru tariki ya 29 Kanama mu rusegero rwa Evangelical Restoration Church Nyanza, aho bwabanjirijwe n'imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Busitani bwa Dayenu Hotel i Nyanza.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ushobora-kuba-utarabonye-yubukwe-bwa-gatera-wa-rba/

  • Abantu 6 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 496 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse ni 496 bangana na 3.5% by'ibipimo 14,241 byafashwe mu masaha 24 ashize.

    Uyu munsi hakingiwe abantu bashya 11,632 bagejeje abamaze gukingirwa bose kuri 1,513,881.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko gahunda yo gukingira ku bwinshi icyorezo cya Covid-19, ikomeje gutanga umusaruro ugaragara mu bijyanye n'imiterere y'iki cyorezo mu Rwanda.

    Ni ibitangazwa mu gihe ku 23 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 Abanyarwanda bose bafite kuva ku myaka 18 y'amavuko. Iyi gahunda ariko ku wa 28 Kanama, yari yasubitswe nyuma y'uko inkingo zari ziteganyijwe zashize.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko guhera ku wa 1 Nzeri [ni ukuvuga kuri uyu wa Gatatu], gahunda yo gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura, izongera gusubukurwa muri Kigali.

    Dr Mpunga yavuze ko ibikorwa byo kukingira abantu benshi biri gutanga umusaruro kuko kugeza ubu imibare y'abapfa bahitanywe n'iki cyorezo yagabanutse, ndetse ngo kuri ubu hamwe mu havurirwa abarwayi hatangiye gufungwa kubera nta bagihari.

    Ati 'Kuva twatangira gukingira abantu benshi kuva ku myaka 18 kuzamuka, urabona ko n'imibare y'abarwara n'abapfa irimo kugabanyuka. Nyarugenge twabaga dufite bari hejuru ya 130 ku munsi, ubu tugeze kuri 60 kandi abarembye nabo ntabwo ari benshi.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo rero ni ikimenyetso kimwe kigaragaza ko indwara abo irembya bajya kwa muganga nabo batangiye kugabanyuka.'

    Dr Mpunga avuga kandi ko n'ubwo hari intambwe ishimishije imaze kuterwa nk'umusaruro wo gukingira abantu benshi, abantu badakwiye guhita birara kuko nibura umusaruro uzagaragara mu byumweru bibiri biri imbere.

    Ati 'Ariko nanone haracyari kare kuko twari tumaze igihe turi muri guma mu rugo hari n'uturere cyangwa imirenge yari muri guma mu rugo, ubu nibwo abantu benshi batangiye kugenda bongera gusubira mu buzima busanzwe.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo rero tuzatangira kubona ingaruka nziza z'uru rukingo n'abantu kwirinda muri ibi byumweru bibiri biri imbere ariko dukurikije aho turi ubu ngubu turabona biri gutanga intera nziza. Ikindi ni uko hari ibigo byakira indembe, abarwayi batangiye kugenda bashiramo […] ibyo bigo birimo kugenda bifunga.'


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-496-barayandura

  • Amaze igihe kirekire ashyinguye utari we! Bi… – #rwanda #RwOT

    Ibyabaye kuri Niyonsaba Bienvenue biragoye kubyiyumvisha ariko byabayeho, ahura na se umubyara wa nyawe nyuma y'imyaka 18 ashyinguye uwo yari azi ko ari we Se. Byagenze gute kugira ngo bibeho? Byatewe n'iki? Ese yabyakiriye ate guhura na Se wa nyawe nyuma y'imyaka 28?

    Niyonsaba Bienvenue w'imyaka 28 yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umuryango we wabaga, ariko akaba yaramenye ubwenge aba mu Rwanda arerwa na Nyirakuru.

    Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na Max TV, yavuze ko gukurira kwa Nyirakuru byatumye uyu musore yibaza cyane impamvu atabana n'ababyeyi be nk’uko yabibonaga ku rungano rwe, bituma agira amatsiko menshi yo kumenya imvo n'imvano ya byose.

    Bienvenue yize amashuri abanza n'ayisumbuye abana na Nyirakuru, ariko mu biruhuko akajya gusura Nyina n'uwo yari azi nka Se babaga mu karere ka Rubavu. Uyu mukinnyi avuga ko n’ubwo uwabanaga na Nyina yari azi ko ari Se ariko ngo yabonaga harimo akantu katagendaga neza kuko iyo yageraga muri urwo rugo atishimirwaga cyane nk'umwana uri mu babyeyi be, gusa ibyo ntabyiteho cyane.

    Nta kintu na kimwe Nyina n'uwo yitaga Se bigeze bafasha uyu mukinnyi mu myigire ye kuko byose yabishakirwaga na Nyirakuru ndetse na ba Nyirarume.

    Mu 2003 uwo Bienvenue yitaga Se yitabye Imana ndetse anamushyingura mu cyubahiro, azi ko ashyinguye umubyeyi we wamubyaye.

    Nyuma y'ibyo byago Bienvenue yagize afite imyaka 10 y'amavuko, byamusabye gukomera no gushyira umutima ku masomo kugira ngo ategure ejo hazaza. Yarize amashuri abanza arayarangiza, n'ayisumbuye arayasoza ndetse na Kaminuza arayiga arayirangiza, abona akazi ndetse akomeza gukina umukino wa Basketball yakuze akunda, aho ubu akina mu ikipe ya Patriots BBC.

    Intandaro yo kugira ngo Bienvenue ahure na se umubyara, byatangiriye ku nshuti ye bakinanye Basketball igihe kirekire ndetse akaba yari n'uwo mu muryango wo kwa Se, wamuhamagaye kuri telephone ngendanwa akamubwira ko amufitiye ubutumwa bwihutirwa kandi ko akeneye ko babonana bakaganira.

    Kubera ibihe bya guma mu rugo byari biriho ntabwo byoroheye Bienvenue guhura n'inshuti ye kugira ngo imugezeho ubutumwa yari imufitiye, gusa bakoresheje telephone ngendanwa. Iyo nshuti ye yaramubwiye iti “Hashize igihe hari umugabo uvuga ko ari So ukaba umwana we yifuza ko mwabonana”.

    Bienvenue byaramutunguye cyane kuko yari azi ko Se wamwibarutse yamushyinguye mu 2003, ndetse ahindukira iyo nshuti ye arayibwira ati 'Nawe unzi neza koko urambwira ibyo kandi uzi neza ko Papa namushyinguye mu 2003'?

    Uyu mukinnyi byamushyize mu rujijo ndetse bimutera kwibaza byinshi, ariko kuko iyo nshuti ye yari yamubwiye amazina y'uwo mugabo uvuga ko ari se, yafashe telephone ahamagara Nyina aramubaza ati 'Ese umuntu witwa Byiringiro Enock uramuzi'? Nyina yahise yikanga, aramubaza ati “Ese ni nde wamukubwiye?” Bienvenue yaramusubije ati “Uwamumbwiye ntabwo ari ngombwa ahubwo mbwira uramuzi?” Nyina aramusubiza ati “Yego ndamuzi”, undi aramubaza ati “Dupfana iki?” Nyina aramubwira ati ni “Papa wawe”.

    Ntabwo byoroheye Bienvenue kubyakira kuko yabaye nk’utaye ubwenge ndetse abura imbaraga, ababazwa no kuba yarahishwe umubyeyi we imyaka 28 yose, yari azi ko uwo yashyinguye ari Se, ariko na none ashimishwa no kuba amenye umubyeyi we.

    Nyuma Bienvenue yahuye na Se wa nyawe nyuma y'imyaka 28, ntabwo byari byoroshye kuko umwana yashinjaga Se kudakora inshingano z'umubyeyi kuko imyaka 28 yose atigeze amushakisha, gusa Se yamubwiye ko yamushakishije igihe cyose ariko yari yaramubuze, ndetse rimwe na rimwe agacibwa intege no kuba ibyo ari gukora bishobora guteza ibibazo.

    Bienvenue yumvise umubyeyi ndetse aranamubabarira, ubu ari mu byishimo byo kumenya umubyeyi we ndetse akaba afite umugambi wo kuzahuza Se na Nyina baherukana mu myaka 28 ishize, ndetse akanahuza abavandimwe be bose bakaganira, bagahuza urugwiro.

    Bienvenue agira inama ababyeyi kureka amakosa bakunze gukora yo guhisha abana ababyeyi babo bakababeshya kuko bigira ingaruka zitari nziza mu mibereho yabo.

    Niyonsaba Bienvenue ukinira Patriots BBC yari amaze igihe afite imvune gusa yatangaje ko yamaze gukira ndetse yanatangiye gukora imyitozo vuba aza kugaruka mu kibuga agafasha byinshi ikipe akinira.

    Niyonsaba Bienvenue wa Patriots BBC yahuye na Se umubyara nyuma y’imyaka 28

    Bienvenue amaze imyaka 18 ashyinguye uwo yari azi ko ari Se

    Bienvenue (uri hagati) ubu akinira Patriots BBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109071/amaze-igihe-kirekire-ashyinguye-utari-we-bienvenue-ukinira-patriots-bbc-yahuye-na-se-wa-ny-109071.html

  • Dr Bizimana yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’A… – #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yashyizeho aba bayobozi bashya ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111, iya 112 n’iya 116. Dr Jean Damascene Bizimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minister of National Unity and Civic Engagement) iyi akaba ari Minisiteri nshya mu Rwanda.

    Abandi bayobozi bashyizweho na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame barimo; Mr. Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma y’imyaka 8 yari amaze muri Minisiteri y’Ubutabera, Mr. Francis Gatare wagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Ubukungu;

    Amb. Yamina Karitanyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, Dr. Fidele Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike, Ms. Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse na Dr. Thierry Mihigo Kalisa wagizwe ‘Chief Economist at the National Bank of Rwanda’.

    Amakuru y’impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abayobozi bashya bahawe inshingano n’Umukuru w’Igihugu, yatangarijwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari nawe wariteyeho umukono mu izina rya Perezida Paul Kagame.

    Johnston Busingye yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

    Dr Jean Damascene Bizimana yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109072/dr-bizimana-yagizwe-minisitiri-wubumwe-bwabanyarwanda-busingye-agirwa-ambasaderi-wu-rwanda-109072.html

  • Alex Muyoboke yahaye umukoro Bruce Melodie uz… – #rwanda #RwOT

    Alex Muyoboke warebereye inyungu abahanzi bakomeye barimo Tom Close, Urban Boys n’abandi, atabiciye ku ruhunda yagaragaje ko yatunguwe n’aya mafaranga y’akayabo Bruce Melodie yavuze ko yasinyiye maze aha umukoro uyu muhanzi ndetse n’umujyanama we.

    Mu kiganiro Alex Muyoboke yagiranye na TRANSIT LINE TV hari aho yageze maze Lucky Nizeyimana usazwe unakorera RBA amusaba kugira icyo avuga kuri iriya kontaro ya miliyari Burce Melodi aherutse gusinyana na sosiyete yitwa “Food Bundles Ltd” kora ibijyanye no kugura ndetse no kugurisha ku ikoranabuhanga ibikomoka ku buhinzi.

    Muyoboke akibazwa kuri iki kibazo yatangiye agira ati: “Miliyoni igihumbi! Bruce Melodie na Lee this time ntabwo ndi bubyemere. Abantu bataza kugira ngo nabihakanye ko batayasinyiye, bashobora kuba bayasinyiye”.

    Muyoboke yahaye umukoro Bruce Melodie n’umujyanama we uzagaragaza ko yasinyiye miliyari cyangwa se yabeshye

    Yakomeje avuga ko habaho ibyo bita Cash in Hand [Niba barahawe aya mafaranga cyangwa se wenda niba yarashyizwe kuri konte yabo runaka], nibyo bita cash in kind ashimangira ko niba ibyakozwe ari Cash in-kind miliyari yayemera”. Yashimangiye ko bibaye ari Cash in Hand Bruce [baramuhaye amafaranga mu buryo bufatika cyangwa barayashyize kuri konte] Melodie yakorana indirimbo n’umuntu wa mbere ugezweho ku Isi. Aha yagize ati: “Niba ari in kind ndabyemera ariko ari In Cash, Lee niba undeba, Itahiwacu niba undeba ndashaka Collabo n’umuntu wa mbere ugezweho ku Isi”.

    Yakomeje agira ati: “Umfatire idarapo ry’u Rwanda Lee nawe Bruce murimanike nijye uzaba umufana wanyu bwa mbere”. Yongeye asaba Lee amubwira ko niba ayo mafaranga [miliyari] ahari ashaka ko Bruce Melodie aba umuhanzi wa mbere muri Africa nk’uko abandi bahari.

    Yagaragaje ko Bruce Melodie ari umuhanga ku buryo ariya mafaranga aramutse yarayasinyiye yaba umuhanzi wa mbere ukomeye muri Africa.

    Yashimangiye ko ibi bitagorana kuko Bruce Melodie ari umuhanzi ukomeye warusha Wizkid, Davido n’abandi kuririmba atanga umukoro wo kumugira umuhanzi wa mbere niba koko ariya mafaranga ahari. Mu minsi ishize Ama G nawe aherutse gushinja Bruce Melodie kubeshya ko yasinyiye kontaro ya miliyari y’amanyarwanda.

    REBA HANO IKIGANIRO CYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109068/alex-muyoboke-yahaye-umukoro-bruce-melodie-uzagaragaza-niba-koko-yarasinyiye-miliyari-cyan-109068.html

  • Kwizera Olivier yavuze ku kwirukanwa mu mwiherero w'Amavubi yigarika Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye B&B FM, yavuze ko atigeze abwirwa ikosa yakoze mbere yo kwirukanwa ndetse yemeza ko ibyabaye byari bigamije kumwangisha abafana.

    Ati “Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi, kuri njye numva bari kubanza kumbwira ikosa nakoze mbere yo kunyirukana.

    Narabyutse ngiye kujya mu myitozo bambwira ko ntari bukore, nagumye kuri Hoteli noneho njya ku cyumba cy'umutoza nshaka kumusobanurira, ambwira ko bafashe umwanzuro w'uko ndi butahe. Namubajije ikosa nakoze yanga kugira icyo ambwira.'

    Avuga ko abona ari umugambi wacuzwe wo kumwangisha abafana kuko akantu kose kabaye gakabirizwa, we abona nta kibazo kuko nta tegeko yishe.

    Ati “Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi…Ku byabaye ntacyo nabirenzaho, nibaza impamvu ahubwo abantu bahora bangendaho ikibaye cyose kigahita kijya mu itangazamakuru, ubwo bukangurambaga bwo kunyangisha abantu kuki ari njyewe? Ni ukubera iki?'

    Kwizera Olivier wakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w'imikino, yahakanye ko nta masezerano ayifitiye ahubwo iri kubangamira uburenganzira bwe.

    Ati 'Njye icyo nzi nasinye umwaka umwe udafite andi mabwiriza, nasabye amasezerano yanjye kuva umwaka ushize muri Kanama ubwo nasinyaga kugeza nubu barayanyimye.”

    Kwizera yavuze ko yagiye abona amakipe arimo abiri yo muri Angola, Young Africans yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya n'izindi zo hanze ariko yabuze ibaruwa imurekura kuko Rayon Sports yayimwimye.

    Uyu musore yavuze ko agiye gushaka indi kipe akinamo kuko aricyo cyihutirwa ndetse yemeza ko Rayon Sports nta masezerano bafitanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kwizera-olivier-yavuze-ku-kwirukanwa-mu-mwiherero-w-amavubi-yigarika-rayon

  • Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yabonye Minisitiri mushya,Busingye ahindurirwa imirimo #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yashyizweho ku wa 14 Nyakanga 2021 mu nama y'abaminisitiri, yahawe umuyobozi wayo wa mbere ariwe Dr Bizimana Jean Damascène wari usanzwe ayoboraga CNLG kuva mu 2015.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe wagize Dr. Bizimana Jean Damascene Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu mu gihe Busingye Johnston wari Minisitiri w'Ubutabera yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza

    Iyi minisiteri yahawe kuyobora ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda, kubungabunga umurage w'amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

    Busingye Johnston wari usanzwe ari Minisitiri w'Ubutabera,yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza asimbuye Yamina Karitanyi wari muri izi nshingano kuva muri Nzeri 2015.

    Yamina wigeze kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, we yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda izahuriza hamwe inshingano zari zifitwe na Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n'iza Komisiyo ishinzwe Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Yitezweho gufasha u Rwanda gukomeza kwimakaza ubumwe bw'abenegihugu, kubika no kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutoza urubyiruko indangagaciro z'uburere mboneragihugu.

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu yabaye Minisiteri ya 20 mu zigize Guverinoma nyuma y'izisanzwe zirimo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Minisiteri y'Ibikorwa Remezo (MININFRA), Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN)na Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC).

    Hari kandi Minisiteri y'Ubuzima (Minisante), Minisiteri y'Ingabo (Minadef), Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST), Minisiteri y'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco (MINIYOUTH), Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA) na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET).

    U Rwanda kandi rufite izindi Minisiteri zirimo Minisiteri y'Ibidukikije (MoE), Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF).


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/minisiteri-y-ubumwe-bw-abanyarwanda-yabonye-minisitiri-mushya-busingye

  • Ambasade y'Ubushimwa yavuze k'umushinwa wagaragaye akubita Umunyarwanda amuziritse ku musaraba #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yamaganye ibikorwa by'umuturage w'iki gihugu [Umushinwa] ukorera mu Rwanda wagaragaye mu mashusho akubita Abanyarwanda babiri, bivugwa ko umwe muri bo yari yafashwe yiba umucanga.

    Iyi Ambasade yatangaje ko ishyigikiye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko mu Rwanda, kandi ko bazafatanya mu gukora iperereza no gukurikirana iki kibazo mu mucyo hakurikijwe ibiteganywa n'amategeko y'u Rwanda.

    Hudson Wang uhagrariye inyungu z'u Bushinwa muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yagize ati: 'Gufata umuntu kinyamaswa no mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose bunyuranyije n'amategeko ku muntu uwo ari we wese hatitawe ku mpamvu zibiteye mbere na nyuma yo kubimenyesha Polisi bihanwa n'amategeko.

    Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yasabye ko ibikorwa by'Abashinwa biri mu Rwanda ndetse n'abaturage b'u Bushinwa bakora batekanye nk'uko biri mu burenganzira bahabwa buteganywa n'amategeko, inasaba amakompanyi y'u Bushinwa akorera mu Rwanda kimwe n'abaturage b'icyo gihugu bari mu Rwanda kubahiriza ibiteganywa n'amategeko y'Igihugu barimo.

    Hudson Wang yagize ati 'Imyitwarire yose ifatwa nk'idakwiye igomba kuregerwa Polisi ako kanya, aho kugia ngo umuntu abikemure uko abyumva akurikije inzira zidateganywa n'amategeko. Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda izakomeza guteza imbere imibanire, ubufatanye n'ubucuti hagati y'abaturage b'u Rwanda n'ab'u Bushinwa.

    Inzego z'umutekano mu Rwanda zatangaje ko zataye muri yombi umushinwa n'abamufashije gukubita abantu abaziritse ku giti.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ambasade-y-ubushimwa-yavuze-k-umushinwa-wagaragaye-akubita-umunyarwanda