Category: Uncategorized

  • #COVID19: Abantu 6 bitabye Imana, abarembye ni 17 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 6 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,164. Abitabye Imana ni abagore batatu n’abagabo batatu.

    source : https://ift.tt/38Wn7FI

  • Amateka ya Shyaka Gérard waririmbye ‘Délira’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bimushimisha cyane ngo ni ukuba we n’umuvandiimwe we Iryamukuru Jean de Dieu barabashije gushyira mu bikorwa impano ya se, kuko nawe ngo yakundaga kuririmba nubwo atigeze aba umuhanzi.

    Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio Shyaka Gérard yavuze ko yigishijwe kuririmba na nyakwigendera Bizimana Loti wari umuhanga cyane ndetse anamushyira mu itsinda rye ryitwaga Ikibatsi Band; nyuma Shyaka nawe aza kugera ku rwego rwo kwihimbira indirimbo ze bwite zirimo Délira ikunzwe cyane.

    Kurikira urugendo rurerure rwa Shyaka Gérard mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ kuri shene ya YouTube ya KT Radio:

    source : https://ift.tt/3C3rrQ2

  • InyaRwanda Music Top 10: Indirimo zakorewe Ja… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Riderman mu ndirimbo RIP Jay hari aho avuga wumva ko yashenguwe cyane agira ati'' Waduciyemo igikuba''. Iyi hamwe n'izindi ndirimbo zitandukanye zihuriyemo n'abahanzi batandukanye zakunzwe cyane muri iki gihe umuraperi Jay Polly yitabye Imana.

    Izi ndirimbo zibuka ndetse zigaha icyubahiro umuraperi Jay Polly zihuriza ku kuba Jay Polly yari umuraperi usabana ndetse uzi gukora, ukorana ibintu bye umurava n'ubuhanga ndetse n'imyandikire ye ikaba itandukanye n'abandi baraperi.

    Hari indirimbo Bye Jay Polly yarijije abantu ndetse ikundwa n'abatari bake yahuriyemo abahanzi batandukanye cyane cyane uburyo itangira umuraperi Jay Polly bagaragaza ibihe byiza yagiriye ku rubyiniro ndetse n'uburyo yari umunyabushake bwo gukorana ibintu umwete.

    Indirimbo 10 zikunzwe ziyobowe n’izakorewe Jay Polly

    Iyi ndirimbo kandi iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music ikurikiwe n'izindi ndirimbo zibuka ndetse zigaha icyubahiro uyu muraperi cyane cyane zirimo n'abaraperi bagenzi be barimo abo babanye nka P.Fla na Fireman.

    Mu majwi ya InyaRwanda Music izi ndirimbo zagize amajwi menshi cyane kuruta izindi zari ziri kumwe kuri uru rutonde byagaragaye ko zakunzwe n'abatari bake berekana ubuhangange n'ubukaka uyu muraperi yari afite bwiganjemo igikundiro gikomeye.

                KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109416/inyarwanda-music-top-10-indirimo-zakorewe-jay-polly-mu-rwego-rwo-kumwibuka-zihariye-uruton-109416.html

  • Cristiano Ronaldo yagarutse nk'umwami muri Premier League mu gihe Lukaku akomeje kuzamura Chelsea #rwanda #RwOT

    Nyuma y'icyumweru kirenga nta shampiyona ziba kubera imikino mpuzamahanga,mu mpera z'iki cyumweru,Premier League yakomeje aho ibigugu byose byitwaye neza ndetse na Arsenal yikura mu rwobo yarimo.

    Mu mukino wabanjirije indi yose,Tottenham yari imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya yahuye n'uruva gusenya inyagirwa na Crystal Palace ibitego 3-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri nyuma yo guhabwa ikarita itukura ya Japhet Tanganga.

    Ibitego 3 bya Crystal Palace byatsinzwe na Wilfried Zaha kuri Penaliti n'umukinnyi wayo mushya Odsonne Edouard watsinze ibitego 2.

    Hakurikiyeho imikino myinshi irimo uwo umunyabigwi Cristiano Ronaldo yagombaga kwiyereka abakunzi be bari bamaze imyaka 12 bamubona ahandi ariko akaba yarabagarukiye ku kibuga Old Trafford.

    Manchester United ifite inzozi zo kongera gutwara Premier League iheruka muri 2012,yagaruye Cristiano Ronaldo kugira ngo ayifashe mu busatirizi bwayo bwari bumaze igihe budashimwa kabiri.

    United yagombaga guhangana na Newcastle yari yaje ije kugarira kuko umutoza wayo Steve Bruce yabanje abakinnyi 5 mu bwugarizi byabanje kugora United kumena urukuta.

    Ntibyatinze ku munota wa 2 w'inyongera nyuma y'igice cya mbere,Cristiano Ronaldo afungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe Mason Greenwood hanyuma umunyezamu wa Newcastle aruka umupira uyu kizigenza asongamo.

    Ku munota wa 56,Javier Manquillo,yatsinze igitego cyo kwishyura cya Newcastle ariko United yari yariye karungu ishyiramo icya kabiri ku munota wa 62 gitsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mupira yahawe na Luke Shaw.

    United yahise ibona icya 3 ku munota wa 80 gitsinzwe na Bruno Fernandes ku ishoti rikomeye yatereye kure cyane nyuma yo guhabwa umupira na Pogba.

    Nyuma y'iminota 90,hongeweho inyongera zahiriye United kuko yatsinze igitego cya 4 gitsinzwe na Jesse Lingard ku mupira yahawe na Pogba.

    Mu yindi mikino yabaye kuri iyi saha ya saa kumi zo kuri uyu wa Gatandatu,Manchester City bigoye cyane yatsinze Leicester igitego 1-0 cya Bernardo Silva mu gihe Arsenal yari imaze imikino 3 itsindwa yabonye amanota 3 ya mbere muri shampiyona itsinze Norwich igitego 1-0 cyatsinzwe na Pierre Emerick Aubameyang.

    Chelsea niyo yasoje umunsi itsinda mu buryo bworoshye Aston Villa ibitego 3-0 birimo 2 byiza cyane byatsinzwe na Romelu Lukaku watsindiye igitego cya mbere i Stamford Bridge nyuma y'uko mu mikino yose yakiniye Chelsea atabashije kuhatsindira igitego.Chelsea yabonye intsinzi ya 600 muri Premier League.

    United iyoboye shampiyona n'amanota 10 inganya na Chelsea ya 2 mu gihe City,Brighton&Hove Albion na Tottenham zikurikiyeho n'amanota 9.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yagarutse-nk-umwami-muri-premier-league-mu-gihe-lukaku

  • Umuhanzi Christopher yahishuye impamvu atarangije kwiga kaminuza (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kumara igihe nta ndirimbo ye nshya ijya hanze byatumye atangira kwibazwaho na benshi mu bakurikira ibikorwa bye.

    Uyu musore uri mubatangiye umuziki kera, ndetse akaba n’umwe mu bafite abakunzi batari bake mu Rwanda no mu mahanga, yaganiriye na KT Radio, avuga byinshi ku buzima bwe no ku muziki akora by’umwihariko.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3z5pocj

  • Nyagatare: Mu minsi ibiri abantu 68 batahuwe basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021 mu rwuri rwa Birekeraho Innocent ruherereye mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, hafatiwe abantu 20 barimo abana batanu basenga, aba bakaba bari abo mu itsinda ryiyise ‘Dunia si yetu’ (Isi si iyacu), rihuriwemo n’amadini n’amatorero atandukanye ubusanzwe adahuje n’imyemerere.

    Icyo gihe umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko bagiye kuganira n’abayobozi b’amadini n’amatorero kugira ngo baganire n’abayoboke babo kugira ngo babafashe kubaganiriza bubahirize amabwiriza.

    Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku byo babona binyuranyije n’amategeko kandi babona byabagiraho ingaruka.

    Agira ati “Turashimira abaturage baduhaye amakuru kandi dusaba n’abandi kujya bayaduha cyane ku byo babona binyuranyije n’amabwiriza cyangwa amategeko y’Igihugu.”

    Abafatwa bemera amakosa ndetse bakavuga ko batinya kuba bakwandura Covid-19 nyamara bakarenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda.

    source : https://ift.tt/3hq7cUz

  • Video: Umusore yasebejwe bikomeye n'inkumi yashakaga kwambikira impeta mu muhanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yasebejwe n'umukunzi we ku karubanda ubwo yashakaga kumwambikira impeta mu muhanda rwagati maze uyu mukobwa agahita yigendera nyamusore agasigara yumiwe.

    Abakobwa benshi muri iki gihe bakunda umusore utera intambwe akagera ku rwego rwo kubambika impeta kuko haba hari icyizere ko bazabana.Nubwo hari n'abazambikwa bikarangirira aho ntibanabane.

    Mu mashusho akomeje kugarukwaho na benshi ku mbugankoranyambaga, agaragaza umusore wari wabukereye ,ashaka gutungura umukunzi we kuri bose babireba,aho yari ashungerewe n'abatari bake.Gusa ntibyamuhiriye kuko yahise ashinga ivi ategereje ko umukobwa amuha igisubizo 'Yego'.Umukobwa yahise asubira inyuma irigendera ,umusore na we asigara mu kimwaro rwagati mu muhanda.

    Source : https://yegob.rw/video-umusore-yasebejwe-bikomeye-ninkumi-yashakaga-kwambikira-impeta-mu-muhanda/

  • Urukundo rudasanzwe: Wema Sepetu yahishuye ko akunda abagabo bamuhondagura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wema Sepetu wabaye Miss Tanzaniya, ndetse akamamara cyane ubwo yakundanaga n'umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko akunda umusore umuhate imigeri n'ingumi ngo kuko bibongerera urukundo.

    Uyu mukobwa wagiranye ibihe bidasanzwe by'urukundo na Diamond Platnumz yatunguye abantu ubwo yandikaga kuri instagram ko ashimishwa n'umusore wajya amukunita .ibi byatumye benshi babyumva nk'ukuri ,cyane ko ubwo yakundanaga na Diamond yajyaga amukubita buri gihe ndetse na n'ubu bakaba bagifitanye umubano wihariye.

    Wema yagize ati:' ndibuka cyane umukunzi wanjye wa kera yajyaga ankubita ariko byaranshimishaga cyane,ndanikunda'.

    Ibi byumvikana ko Wema yikundira abamukubita kurusha abamutetesha murukundo.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rudasanzwe-wema-sepetu-yahishuye-ko-akunda-abagabo-bamuhondagura/

  • Uburyo Rwigema ahora mu ntekerezo z’ubutegetsi bwa Museveni – #rwanda #RwOT

    Igitangaje ko ni uko ibyo amuvugaho byose bishingiye ku kuba yaramubonye inshuro imwe ari i Dar es Salaam [nk’uko umwanditsi abyivugira].”

    Matongo yavuze ko urupfu rwa Rwigema rwatewe “n’umwe mu bayobozi b’ingabo bari bamwungirije, bivugwa ko yakuye intwaro ye mu mufuka ubundi akarasa Rwigema mu mutwe ari nabwo yitabaga Imana.”

    Mu yandi magambo, uyu mwanditsi akwirakwiza ibihuha kuko akoresha imvugo y’uko ibyo yavuze ari ‘ibivugwa’ n’abandi, ariko we atabihagazeho.

    Ikigaragara ni uko intego y’inkuru ari ugukomeza kwamamaza igitabo cya Michela Wrong, cyuzuyemo icengezamatwara rya RNC n’ingoma ya Museveni.

    Ibi ariko ntibitangaje cyane kuko iki gitabo gikubiyemo imvugo zakwirakwijwe n’inzego z’ubutasi za Perezida Museveni (CMI) ku bufatanye n’abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC, bigakorwa hatitawe ku bihamya bigaragaza ukuri biri ahantu hatandukanye.

    CMI yifashisha ingero z’abantu ubutegetsi bwa Museveni bwishe mu rugamba rwo kubohora igihugu, igashaka kwerekana ko hari n’ahandi byakozwe mu gihe ntaho bihiriye, ari bimwe byo kubyaza ukiri isugi.

    Ingero z’abo bantu ba nyabo bishwe n’ubutegetsi bwa Museveni ni nka Ahmed Seguya, Sam Magara, Serwanga Lwanga. Umwanditsi we ubwe asa n’ushinja Museveni ibyaha, mu mpfu zabo, akabikora yerekana ko ibisa n’ibyo mu Rwanda byabaye.

    Leta ya Perezida Museveni ikunze kugaruka cyane kuri Fred Rwigema, ndetse rimwe na rimwe igakoresha amakuru atari yo ku rupfu rwe

    source : https://ift.tt/3A46bJ7

  • Imvano y’idindira ry’inyubako y’ibiro bishya bya RURA – #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Kigali inyubako ifite imiterere yifuzwa ku nyubako zikorerwamo n’ibigo bya leta ni iya I &M Bank iherereye mu Karere ka Nyarugenge kuko yubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije.

    Mu 2016 ni bwo RURA yasinye amasezerano n’ikigo cyitwa JV CRJJE-HYGEBAT yo kubaka Icyicaro Gikuru cyayo, amasezerano afite agaciro ka miliyari zirenga 27,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Amasezerano yagenaga ko imirimo yagombaga kurangira mu myaka itatu uhereye igihe amasezerano yasinyiwe ni ukuvuga mu Ugushyingo 2019.

    Aya masezerano yongereweho umwaka umwe ariko kugeza mu Ukuboza 2020, imirimo y’ubwubatsi yari igeze kuri 83% mu gihe amasezerano yari yararangiye.

    Byanatumye ikiguzi cy’ibikorwa by’ubugenzuzi bw’iyi nyubako cyiyongereyeho amadolari angana na 553 783 ni ukuvuga miliyoni zisaga 431 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bitewe no kongera igihe cy’amasezerano byatumye ikiguzi cyayo cyiyongeraho miliyoni zisaga 71 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe rwiyemezamirimo yari yaramaze kwishyurwa ikiguzi cyose cy’amasezerano.

    Ubwo RURA yatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu micungire y’umutungo imbere ya PAC nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta mu 2019/2020, Umuyobozi wayo , Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko impamvu z’idindira ry’imirimo y’ubwubatsi yatewe n’uko byabaye ngombwa ko hagira ibihindurwa ku byari biteganyijwe kugenderwaho.

    Ati “Byatewe na gahunda yo gukosora uko iyi nyubako yari iteye bigakorwa ku buryo bubungabunga ibidukikije nk’uko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) cyabitanzemo amabwiriza ku nyubako z’ibigo bya leta aho bishoboka.”

    Ikiba kigamijwe ni ukugabanya ubushyuhe mu nzu, ahakoreshwa ibyuma bitanga amahumbezi bikagabanuka, ibijyanye no gusukura amazi bikaba byoroshye n’ibindi.

    Inyubako y’Ibiro Bikuru bya RURA yari yatangiye igice kibungabunga ibidukikije kitarimo imaze kugera hejuru biza kugaragaramo ko bishoboka ko cyajyamo.

    Hakozwe igishushanyo gishya bituma imirimo ihagarara umwaka wose ariko ngo byanatumye ikiguzi cyari giteganyijwe kigabanukaho agera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko ibikoresho bikenerwa muri ubu buryo bihita bigabanuka.

    Biteganyijwe ko muri Werurwe 2022, Ibiro Bikuru bya RURA bizaba byamaze kuzura kuko ubu imirimo ikomeje nk’uko Umuyobozi wayo yabibwiye Abadepite.

    Inyubako ya RURa yagombaga kuzura mu 2019

    Inyubako y’Icyicaro Gikuru cya I&M Bank mu Mujyi wa Kigali ni imwe mu zubahirije amabwiriza agenga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije (Green Building)

    source : https://ift.tt/2XbnDgS