Category: Uncategorized

  • Indege yakoze imyigaragambyo ku kibuga Old Trafford yamagana Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abagore Level Up rivuga ko babikoze kugira ngo bibutse abantu ibijyanye n'ibyo uyu mukinnyi ashinjwa byo gusambanya ku ngufu.

    Kathryn Mayorga avuga ko yafashwe ku ngufu n'uyu mukinnyi mri hoteri ya Las Vegas mu 2009.

    Mu 2019, abacamanza ba Amerika bavuze ko Ronaldo,uhakana ibi birego, adashobora kujyanwa mu butabera.

    Indege ifite icyapa “#Believe Kathryn Mayorga” (ni ukuvuga ngo “Izera Kathryn Mayorga”) yagurutse hejuru y'ikibuga Old Trafford umukino United yakinaga na Newcastle United utangiye.

    Uyu mukinnyi w'umunya Portugal yinjije ibitego bibiri muri uyu mukino we rwa mbere akiniye Manchester United nyuma y'imyaka 12 ayivuyemo, aho aba ba Reds batsinze Newcastle United 4-1.

    Madamu Mayorga bivugwa ko yaba yarumvikanye na Ronaldo ko barangiza ikibazo atarinze kumurega muri 2010, nyuma yo kumuha amadorari 375.000 y'abanyamerika kugira ngo acececke.

    Ababuranira Ronaldo bavuga ko uko kumvikana “kuterekana na gato ko yemera icyaha”.

    Bavuga ko uyu mukinnyi yemeye gutanga aya mafaranga akurikije inama yahawe “ko yahagarika ibi birego biteye isoni kugira ngo izina rye ritanduzwa kubera amateka ye yakoze mu buryo bugoye,n'ubushobozi bwe”.

    Muri 2018,Madamu Mayorga yashatse gusubira gutandira urubanza, aho umugore umuburanira yavuze ko yatewe imbaraga n'ubukangurambaga bwiswe #MeToo (nanjye) ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Polisi ya Las Vegas yakoze iperereza kuri ibi birego ivuga ko “nta bimenyetso nyabyo bihari”, ko rero idashobora gutegeka ko Ronaldo agezwa mu butabera.

    Umucamanza w'akarere yavuze ko madamu Mayorga yamenyesheje ko yafashwe ku ngufu muri 2009, ariko akaba yaranze kuvuga aho byabereye cyangwa kuvuga uwabimukoreye, “byatumye polisi idashobora gukora iperereza ryimbitse”.

    Ronaldo ntahakana ko yabonanye n'uyu mugore, ariko ko babonanye babyumvikanye igihe yari hafi yo kuva muri Manchester United ajya muri Real Madrid.

    Muri 2018, yanditse kuri Twitter ati: “Sinemera na gato ibyo nshinjwa. Icyaha cyo gufata ku ngufu ni icyaha cy'agahomamunwa kitajyanye n'icyo ndicyo n'ukwizera kwanjye”.

    Ishyirahamwe Level Up rivuga ko rishaka “gusenya iuku gusingizwa” k'uyu mukinnyi uri kuvugwa birenze urugero ko yagarutse muri Manchester United.

    Umwe mu bariyoboye Janey Starling avuga ko bashatse gutanga “ubutumwa ku bakunzi b'umupira w'amaguru ko ibirego byo gufata ku ngufu ntawe ushobora kubihagarikira mu kibuga”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/indege-yakoze-imyigaragambyo-ku-kibuga-old-trafford-yamagana-cristiano-ronaldo

  • Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye Guverinoma y’u Rwanda ko ari yo yagabye ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina wari uyoboye ihuriro MRCD, Innocent Twagiramungu, umujyanama mu by
    Paul Rusesabagina wari uyoboye ihuriro MRCD, Innocent Twagiramungu, umujyanama mu by’amategeko wa MRCD na Mukashema Espérance wari uyoboye Radio Ubumwe bifashishaga, banogeje umugambi wo kwitirira Guverinoma y’u Rwanda ibitero byo muri Nyungwe

    Gusa, ubu birazwi ko Rusesabagina n’abagize impuzamashyaka MRCD, bateguye ndetse bakomeza kwitirira Guverinoma y’u Rwanda, ibitero byagabwe muri Nyungwe, bigabwe n’umutwe wa FLN (National Liberation Front).

    Ibijyanye n’uwo mugambi wihishe wo kwegeka ibitero byo muri Nyungwe kuri Guverinoma y’u Rwanda, ku buryo burambuye byagaragariye mu rubanza, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bukaba bwarabibonye binyuze mu bufatanye mu buryo bw’ubutabera n’igihugu cy’u Bubiligi , nka kimwe mu bigize iperereza ku bijyanye n’ibitero by’iterabwoba byo mu 2018-2019.

    Ikinyamakuru KT Press cyabonye bimwe mu bimenyetso byaturutse muri za mudasobwa na telefoni zafatiwe mu nzu ya Rusesabagina mu Bubiligi, bikozwe n’abayobozi bo mu Bubiligi , Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukaba bwarahawe kopi.

    Rusesabagina, inshuro nyinshi yagiye agerageza kwitandukanya n’ibikorwa bya FLN uko yitabaga urukiko, ariko ibimenyetso bigaragaza ko ahubwo yabigizemo uruhare rukomeye, harimo no kwifatanya n’ ubuyobozi bwa MRCD mu kwitirira Guverinoma y’u Rwanda ibitero byishe abantu muri Nyungwe .

    Mu butumwa bwa Whatsapp KT Press yabonye, bwerekana ko Rusesabagina yakiraga umunsi ku wundi ubutumwa bujyanye n’imigendekere y’ibitero bya FLN agatanga n’inama y’uko bakora.

    Mu kiganiro kuri whatsapp cyo ku itariki 17 Ukuboza 2018, Rusesabagina aganira n’uwitwa Twagiramungu Innocent, umujyanama mu mategeko wa MRCD , bavuganye uko bakwiye gutangaza ibijyanye n’ibitero bya Kitabi, barandika bati : “Amakuru mbonye mu kanya ava ku cyitabi ni uko haguye kandi hakomerekeye abantu benshi! Imodoka zarashwe ngo ni bus nini 3 zitwara abantu ku buryo abapfuye n’abakomeretse ari benshi! Umwuka ntumeze neza abantu bahahamutse !!!”

    Bakomeje baganira bati “Hari abavuga ngo hatangwe itangazo kuri Radio cyangwa hagire igikorwa ku bya Kitabi.”

    “Njyewe navuga ko twabyitwaramo ku buryo bubiri , uburyo bwa mbere ni uguceceka tukareka abahinzi (abarwanyi) bagakomeza ibikorwa byabo, tukajya tugira icyo tuvuga ari uko abibasiwe ari abasirikare cyangwa abapolisi, cyangwa ibindi bikorwa bitaguyemo abasivili. ”

    “Uburyo bwa kabiri, mu gihe hari igikorwa cyaguyemo abasivili, dushobora no gukora itangazo (communiqué) tukavuga ko ari DMI (rwahoze ari Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare) yabikoze ngo ibitwitirire.”

    Rusesabagina na Innocent Twagiramungu bemeranyijwe kuri ubwo buryo bwa kabiri, ndetse bagerageza no gukwirakwiza ayo makuru atari yo (propaganda), cyane cyane babinyujije ku maradio mpuzamahanga.

    Uko Mukashema Espérance yinjiyemo

    Muri icyo kiganiro, Rusesabagina na Twagiramungu bemerenyijwe kugisha inama Espérance Mukashema, icyo gihe wari umuyobozi wa radio ‘Ubumwe’ bifashishaga mu bukangurambaga ndetse ikaba yaraterwaga inkunga na Rusesabagina, bakamubaza uburyo bwiza bakoresha kugira ngo bagere ku mugambi wabo neza.

    Muri icyo kiganiro, Rusesabagina yagaragaye asaba numero ya telefoni nshya ya Mukashema, Twagiramungu arayimuha.

    Mukashema Espérance, ni izina ryavuzwe kenshi mu rukiko mu gihe cyo kuburanisha Rusesabagina, aho ngo yemeje ko igitekerezo cyo kubishyira kuri Guverinoma y’u Rwanda ari cyo cyagira ingufu cyane.

    Icyo gihe Mukashema, ngo yavuze umuntu yumva wafasha mu gukwiza iyo nkuru ndetse aniyemeza gushaka umuntu ubishoboye.

    Mukashema, wapfuye muri Nyakanga aguye mu Buholandi, yatanze inama y’uko bakwifashisha ibiganiro bya BBC n’Ijwi rya Amerika (VOA) byo mu Kinyarwanda bikajya bibatangariza inkuru.

    Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha bigera ku icyenda bifite aho bihuriye n’ibitero FLN yagabye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda hagati y’ukwezi kwa Kamena 2018 na Mata 2019, yikuye mu rubanza muri Werurwe uyu mwaka wa 2021. Ngo bishoboka ko yaba yaratinye ko ibimenyetso byari byabonetse biturutse mu Bubiligi bimuhamya ibyaha ashinjwa birimo n’ibyo kwica abantu.

    Urubanza rwakomeje rurimo abantu b’ingenzi bo muri FLN, harimo n’abari abavugizi bayo babiri, Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana, bo mu buhamya bwabo bakaba baragaje urugero Rusesabagina yari ashyigikiyemo itsinda ryabo.

    Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi ku itariki 20 Nzeri 2021.


    source : https://ift.tt/3C9NSTL

  • Petr Cech yahishuye impamvu Romelu Lukaku yananiwe kwitwara neza muri Chelsea imugura bwa mbere #rwanda #RwOT

    Lukaku yavuye muri Chelsea yerekeza muri Everton ku myaka 21 muri 2014 ahita atangira kwereka isi yose ko ari umukinnyi ukomeye kugeza ubwo amakipe nka Manchester United amuguze akayabo yitwara neza kuri ubu yagarutse muri Chelsea kuri miliyoni 98 z'amapawundi.

    Lukaku wakinnye muri Chelsea kuva 2011 kugeza 2014,yaraye atsinze ibitego 2 muri 3-0 Chelsea yatsinze Aston Villa ndetse anatsindira ibitego 2 bya mbere ku kibuga cya Stamford Bridge kuko mu mikino 15 yahakiniye mbere atashoboye kuhabonera igitego.

    Nyuma yo kwitwara neza,Petr Cech,umunyabigwi wa Chelsea yavuze impamvu uyu Mubiligi w'imyaka 28 yagowe no kwitwara neza muri Chelsea akiyigeramo ku myaka 18.

    Yagize ati 'Iyo utangiye gukina muri shampiyona nkuru nk'iy'Ububiligi ku myaka 16 ukanatsinda ibitego, biba bigaragaza ko ari umukinnyi ufite impano n'imbaraga.

    Ubwo yazaga muri Chelsea,yagize ibyago kuko yahasanze Didier Drogba wari mu bihe byiza cyane ndetse afite imbaraga.Icyo gihe Didier Drogba yatsindaga ibitego kandi tuzi kumukoresha.

    Romalu akigera muri Chelsea ntabwo yari afite ubuhanga nk'ubwo afite ubu kuko muri Anderlecht yibandaga cyane mu kwiruka.Yafataga umupira agahigika buri wese kubera umuvuduko,imbaraga no kumenya gutsinda.Kuri ubu muri Chelsea,dukoresha nimero 9 mu kuyobora umukino kandi aha biragoye kurusha mu Bubiligi.

    Aracyakeneye igihe cyo kumenyera,umwuga we wamaze kujya mu nzira nziza kuko aho yaciye hose yitwaye neza.Mu myaka ishize yazamuye urwego kandi urabibona iyo muvugana ko aba ashaka kurushaho gutera imbere.

    Uyu munyezamu yavuze ko Romelu Lukaku yiteguye kuba umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Chelsea ishaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka ku bibi n'ibyiza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/petr-cech-yahishuye-impamvu-romelu-lukaku-yananiwe-kwitwara-neza-muri-chelsea

  • Abantu 360 banduye Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisante igaragaza ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, abamaze kwitaba Imana ari 1.164 mu gihe abanduye bo ari 92.025 ubariyemo 368 babonetse ku wa Gatandatu.

    Kuri uwo munsi, umubare munini w’ubwandu wabonetse mu Karere ka Gicumbi kuko bari 64, Nyagatare haboneka 51, Ngororero baba 31 . uturere dutandatu nitwo tutabonetsemo umuntu n’umwe wanduye.

    Ku bijyanye no gukingira, abamaze kubona dose ebyiri z’urukingo ni 953.654 mu gihe abahawe iya mbere gusa bo ari 1.783.585.

    Ubu abarwayi barembye bari mu bitaro ni 17.

    11.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 3 n’abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 3 women and 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 3 femmes et 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/VkrmL3OscT

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 11, 2021


    source : https://ift.tt/3z3WJEt

  • Musanze: Bafatiwe mu cyuho batekera umutwe umuturage ngo bamwambure – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza mu Kagari ka Mpenge, Umudugudu wa Mpenge.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze w’agateganyo, Chief Inspector of Police(CIP) Kayitesi Speciose yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bitewe n’uko bari basanzwe bazi bariya bantu.

    Yagize ati” Abaturage basanzwe bazi bariya bantu ko bambura abantu bakoresheje ubushukanyi ndetse banazi amayeri bakoresha, bahise babibwira abapolisi bari mu kazi hafi aho bakurikirana bariya bacyekwaho gushaka kwambura umuturage baburizamo uwo mugambi .Umwe yagerageje kwiruka abaturage baramufata undi abapolisi bari bamaze kumufata.”

    Umwe muri bariya bafashw yemeye ko bari bagiye kwambura uriya muturage telefoni igezweho yari afite mu ntoki (Smart Phone) ndetse n’isakoshi yari afite.

    Yagize ati” Dufata impapuro nyishi tukazicagagura wazibona ukagaira ngo ni amafaranga, noneho tugafata inoti nzima z’amafaranga tukazorosa kuri za mpapuro hanyuma tugacunga umuntu tubona ufite amafaranga cyangwa ufite ikintu cy’agaciro tuza kumwambura. Uko turi babiri umwe ajya imbere y’uwo dushaka kuza kwambura undi akamujya inyuma, uri imbere ajugunya hasi cya gipfunyika kirimo ibipapuro byorosheho amafaranga hanyuma undi akihutira kugitoragura.”

    Yakomeje avuga ko iyo umwe amaze gutoragura cya gipfunyika mugenzi we agaruka nk’undi umuntu akamusaba ko ayo mafaranga atoraguye bayagabana, ubwo bihutira kubwira na wa muturage bacunze bashaka kwiba bakamwinjiza mu mubare w’abantu batoraguye amafaranga nawe bakamwizeza ko baza kumuha kuri ayo mafaranga bafatanije gutoragura.

    Ati” Uwo muntu wundi dushutse ko tugiye kugabana ayo mafaranga tumusaba kuva aho abantu bareba tukamubwira ko tujya kugabanira hirya. Iyo aje duhita tumushikuza ibyo afite byose tukiruka cyangwa umwe muri twe agahita yigendera noneho usigaye akabwira wa muntu dushaka kwambura ko agiye kumusigira cya gipfunyika cy’amafaranga bari bagiye kugabana ariko nawe akamushuka akamwaka telefoni amubwira ko agiye guhamagara mugenzi we wagiye, undi agasigarana bya bipapuro agira ngo bamusigiye amafaranga baragaruka bayagabane nibatagaruka ayajyane wenyine.”

    CIP Kayitesi yavuze ko ari muri ubwo buryo bari bagiye kwamburamo uwo muturage gusa k’ubw’amahirwe abaturage bababona hakiri kare batanga amakuru bafatwa batarasohoza umugambi wabo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze w’agateganyo yavuze ko ubwambuzi nk’ubu bumaze igihe buvugwa mu Karere ka Musanze cyane cyane mu Mujyi wa Musanze.

    Yavuze ko hari abaturage batandukanye bagiye batanga amakuru y’uko bamburwa muri buriya buryo ariko hakabura ibimenyetso. Yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso kandi babo abantu nk’abo bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    Yagize ati “Abaturage bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’abantu bagenda babambura muri buriya buryo bwo gucura umugambi bakagenda bitoraguza amafaranga mu nzira barangiza bakavuga ko bagiye kuyagabana. Hari ababashuka ngo Polisi irimo gusaka amafaranga na telefoni bagashuka abantu ngo babahe envelope babikamo amafaranga cyangwa telefoni bafite Polisi itaza kubibambura, ayo yise ni amayeri bagenda bakoresha kugira ngo bambure abaturage. Turagira inama abantu kujya bima amatwi abantu nka bariya ndetse bitondere ababizeza inyungu runaka, ahubwo bamenye ko ari abafite umugambi wo kubambura ibyabo.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).


    source : https://ift.tt/3955F1y

  • Gicumbi: Hagiye guterwa ingemwe zirenga ibihumbi 600 z’icyayi – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa bya Fonerwa bikorwa binyuze mu mushinga wiswe Green Gicumbi project, ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yakunze kujya igira ingaruka zitandujanye muri aka Karere kari mu cyogogo cy’Umuvumba.

    Kuri ubu imirimo yo kwitegura guhinga iki cyayi igeze ku kigero cya 70% kandi biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2021 aribwo izi ngemwe zizaterwa ku misozi yo mu Kagari ka Mulindi mu Murenge wa Kaniga yajyaga yibasirwa n’isuri bikagira ingaruka ku buhinzi bw’icyayi bwakorerwaga mu Gishanga cya Mulindi.

    Umuyobozi w’Umushinga, Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko igikorwa cyo guhinga iki cyayi gifitiye abaturage akamaro kanini mu bukungu kandi ko biri no muri gahunda y’uyu mushinga yo kurengera ibidukikije.

    Yagize ati ” Umusaruro tugitezeho uri mu byiciro byinshi, hari amafaranga azava ku musaruro azateza imbere abaturage bahinga icyayi, bizanadufasha kurengera ibidukikije kuko icyayi cyo ku misozi gifata amazi yatezaga ingaruka ku bubutaka bwamanukaga kuri iriya misozi ya Kaniga igatera isuri mu gishanga cya Mulindi , kizagira kandi uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kikanagira uruhare rwo kuba ubwihisho bw’urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye.”

    Uyu muyobozi wa Green Gicumbi Project akomeza asaba abaturage kwitabira iyi gahunda no kumva ko ari iyabo.

    Ati “Icyo abaturage basabwaga ni ugutanga ubutaka buzahingwaho icyayi kandi barabutanze turabashimira. Uyu mushinga uzabafasha gutegura ubutaka, kugitera, kibagarwe, umushinga uzabafasha kugeza igihe cyo gutanga umusaruro, abahinzi bazahugurwa guhinga icyayi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa no kwigisha abaturage uko bashobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

    Yagize ati “Turashimira aba bafatanyabikorwa bacu, ubundi iyo urebye imiterere y’Akarere kacu kagizwe n’imisozi miremire kandi ihanamye, ntibyakwiye kutubera imbogamizi ahubwo tubikoze neza byatubera ibisubizo ari nabyo Fonerwa idufashamo mu Mushinga wa Green Gicumbi.

    “Turasa abaturage kumva neza ko ubu buhinzi ari ubwabo bakarushaho kubwitaho, bakiga neza uko bazabubyaza umusaruro na nyuma y’ubu bufasha baba bahawe.”

    Icyayi ni kimwe mu bihingwa byinjiriza u Rwanda akayabo, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2020/21 u Rwanda rwohereje miliyoni 34,3 z’ibilo by’icyayi gitunganyijwe mu mahanga, byinjiza miliyoni 90$.

    Icyayi kizaterwa muri Nzeri cyamaze gutegurwa

    source : https://ift.tt/2Vy6GMA

  • Ishoramari rishya rya Israel mu Rwanda, umuti ku bahakana Jenoside: Ikiganiro na Amb Ron Adam – #rwanda #RwOT

    Dr. Ron Adams ni we wahawe inshingano zo kuyobora iyi Ambasade, atangira gukorera ku Mugabane wa Afurika avuga ko ‘byahoze ari inzozi ze’ dore ko kuva yatangira gukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu 1991, ari ubwa mbere yari abonye inshingano zo gukora ku Mugabane wa Afurika.

    Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko gukorera muri Afurika byahoze ari inzozi ze. Ati “Nakoreye Umuryango w’Abibumbye igihe kinini, ariko umutima wanjye wari muri Afurika, rero ni ibintu byiza kuri njye [kuba ndi gukorera] muri Afurika, nkaba ndi no mu [gihugu cyiza nifuzaga] muri Afurika.”

    Umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi

    Mbere y’uko Ambasaderi Ron Adam atangira inshingano ze, umubano w’ibihugu byombi wari ushingiye cyane ku mutekano, nubwo imikoranire mu rwego rw’ubuhinzi yari yaratangiye mu 2012, ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza abanyeshuri muri Israel kugira ngo bihugure mu bijyanye n’ubuhinzi.

    Ambasaderi Adam yavuze ko amaze gutangira izi nshingano, yashyize imbaraga mu kwagurira umubano mu zindi nzego. Ati “[Mbere] Imibanire yari ishingiye cyane ku bikorwa by’umutekano, icyo nakoze ni ukwagura imikoranire ikagera mu zindi nzego. Icyo navuga ni uko ibintu byahindutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.”

    Kuri ubu ibihugu byombi bifitanye umubano mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umutekano, ubuzima n’ibindi bitandukanye.

    Kuva Israel yafungura ambasade mu Rwanda, ibikorwa birimo ubukerarugendo hagati y’impande zombi byateye imbere, ndetse abakerarugendo baturutse muri icyo gihugu kiri mu biteye imbere, batangira kuza mu Rwanda ku bwinshi.

    Ambasaderi Adam yasobanuye ko hari abakerarugendo baherutse kuza mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, aho basize mu Rwanda agera kuri miliyoni 1,2$ mu gihe bamaze mu Rwanda.

    Yagize ati “Abakerarugendo bamwe baraje mu Ugushyingo n’Ukuboza k’umwaka ushize, aho abakerarugendo 500 baje bagasiga mu Rwanda miliyoni 1.2$. Binteye ishema kuko nagize uruhare muri icyo gikorwa.”

    Icyakora ibi ntibihagije, kuko Adam yemeza ko abaturage benshi ba Israel bataramenya amakuru menshi ku Rwanda, uretse ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko “Kugira ngo abaturage ba Israel basure u Rwanda, ni ngombwa ko u Rwanda rukomeza kwiyerekana mu yindi sura kuko benshi mu baturage ba Israel nta kintu bazi ku Rwanda uretse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bigomba guhinduka.”

    Hari amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, runafite mu nshingano guteza imbere ubukerarugendo, ruri mu myiteguro yo gufungura ibiro muri Israel, bizagira uruhare mu gukurura abakerarugendo benshi baturutse muri iki gihugu, nacyo gisanzwe ari igicumbi cy’ubukerarugendo kuko mbere y’icyorezo cya Covid-19, cyakiraga abagera kuri miliyoni enye buri mwaka.

    Uretse ubukerarugendo, byitezwe ko uru Rwego ruzanagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’abikorera hagati y’ibihugu byombi, ibi bikazoroshywa na RwandAir ikorera ingendo i Tel Aviv kuva mu 2019.

    Ku rundi ruhande, ibikorwa by’ishoramari biri gutera imbere hagati y’ibihugu byombi, aho mu minsi iri imbere, hari abashoramari baturutse muri iki gihugu bateganya kubaka ibitaro bifite ibitanda birenga 100.

    Israel kandi irateganya gutera u Rwanda inkunga y’ibitanda 55 biri ku rwego rwo hejuru, bishobora kwifashishwa mu kuvura abarwayi barimo n’abarembejwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Israel kandi iri kwitegura kwakira abaganga batandatu bayobora ibitaro, bazajya gukarishya ubumenyi muri icyo gihugu mu bijyanye no kuyobora ibitaro.

    Urwego rw’ubuhinzi; inkingi ya mwamba mu mibanire y’ibihugu byombi

    Kuva mu 2012, u Rwanda rwohereza abanyeshuri 200 kujya kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi, na cyane ko iki gihugu kigizwe na kimwe cya gatatu cy’ubutayu, kiri mu bifite ubutaka buto, ariko kikaza mu bifite ubuhinzi buteye imbere ku Isi.

    Israel izwi cyane mu bijyanye no kuhira ndetse n’ubuhinzi bukorerwa mu nzu, gutunganya imyanda y’amatungo ikavanwamo ibindi bintu, ndetse n’ubuhinzi bubyara umusaruro kandi bwakorewe ahantu hato.

    Nk’ubu inka zo muri icyo gihugu nizo zitanga umusaruro mwinshi ku rwego rw’Isi, mu gihe Israel ifatwa nk’igihugu cya kabiri giteye imbere mu buhinzi, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ikaba igihugu cya mbere ku Isi gishobora mu bijyanye n’ubushakashatsi mu nzego zirimo ubuhinzi, kuko ishoramo 4.3% by’umusaruro mbumbe wayo.

    Benshi mu rubyiruko rw’Abanyarwanda rwagiye rwoherezwa kwihugura mu buhinzi muri Israel, rwatangiye kubibyaza umusaruro

    Ambasaderi Adam yavuze ko ubu bunararibonye bw’iki gihugu ari bwo gisangiza u Rwanda. Ati “Mufite ubutaka buto ariko mushobora kububyaza umusaruro kurushaho, burenze. Ibyo nibyo tugerageza gukora hano, tukagerageza kubasangiza ubunararibonye bwacu ku buryo hakoreshwa ubutaka buto bukabyazwa umusaruro wisumbuye.”

    Ni gute u Rwanda rwarushaho guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi?

    U Rwanda na Israel bihuriye ku mateka ya Jenoside, ni ukuvuga iyakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe iyo muri Israel yakorewe Abayahudi, igahitana abarenga miliyoni eshashatu.

    Kimwe mu biranga Jenoside ku rwego rw’Isi, ni uko mu gihe yarangiye, abayigizemo uruhare bagerageza kwihunza uruhare rwabo muri icyo gikorwa kigayitse, bakabikora bahindura ukuri kw’ibyabaye, kugira ngo bareke kugibwaho n’ikimwaro.

    U Rwanda ruri kunyura muri iki cyiciro, aho abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababakomokaho, bakomeje kumvikana bahakana, cyangwa bahindura amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ambasaderi Adam avuga ko ibi bidatangaje, ariko akavuga ko uburyo bwiza bwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, ari ugukomeza kuvuga amateka y’ibyabaye mu Rwanda binyuze mu gutanga ubuhamya mu nyandiko, mu mashusho ndetse n’amajwi.

    Yagize ati “Icyo navuga ni uko hakenewe gukomeza gutanga ubuhamya [bw’ibyabaye]. Muri Israel dusohora ibitabo 200 buri mwaka bigaruka ku mateka ya Jenoside ya Holocaust. [Abarokotse] bakwiye gutanga ubuhamya bwabo, bakavuga uko byabagendekeye, bakabishyira muri video ndetse bigaca no kuri radio…Ibi birwanya ihakana rya Jenoside, bikomora ibikomere by’abagizweho ingaruka na Jenoside ndetse bikanigisha abato [ku mateka yayo].”

    Yongeyeho ati “Ntabwo warwanya ihakana rya Jenoside utagaragaza ubuhamya bw’ibyabaye. Abagize uruhare muri Jenoside bakiriho, bakomeza kuvuga ko nta kintu cyabaye, iyo nta muntu wo ku rundi ruhande ubahakanyije, ibintu bishobora kuguma gutyo.”

    Ibibazo bya Palestine…

    Ambasaderi Ron Adam yakoze igihe kirekire muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, ndetse zimwe mu nshingano yakoze zirimo gushakira umuti ikibazo cya Palestine.

    Uyu mugabo yavuze ko iki kibazo kizarushaho kugorana mu gihe umutwe wa Hamas wagenzura ibice byose bya Palestine.

    Yagize ati “Igisubizo kigomba kuboneka, ariko impande zombi zikwiye kwicara zikabiganiraho. Ariko ubu biragoye kuko Hamas iri kuyobora Gaza, mu gihe yaramuka itsinze amatora muri Western Bank, nta muntu wo kuvugisha uzaba ugihari kuko intego ya Hamas ari ukwangiza Israel, ibyo rero byadusubiza inyuma, aho kujya imbere.”

    Ambasaderi Ron Adam ni umuhanga mu bijyanye na Philosophy aho yabyize muri Kaminuza ya Haifa, ahakura impamyabumenyi yo ku rwego rw’Ikirenga. Uyu mugabo kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye na politiki, ndetse n’impamyabumenyi mu bijyanye mu bijyanye n’amateka.

    Yakoreye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu Muryango w’Abibumbye, aho yakoze imyaka 15.

    Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yatangiye inshingano ze mu 2019

    source : https://ift.tt/3A89Gyh

  • Bafashwe bagiye gutwara telefoni n’ibindi byari mu isakoshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze w’agateganyo, Chief Inspector of Police(CIP) Kayitesi Speciose yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bitewe n’uko bari basanzwe bazi bariya bantu.

    Yagize ati” Abaturage basanzwe bazi bariya bantu ko bambura abantu bakoresheje ubushukanyi ndetse banazi amayeri bakoresha, bahise babibwira abapolisi bari mu kazi hafi aho bakurikirana bariya bacyekwaho gushaka kwambura umuturage baburizamo uwo mugambi .Umwe yagerageje kwiruka abaturage baramufata undi abapolisi bari bamaze kumufata.”

    Umwe muri bariya bafashwe witwa Harerimana yemeye ko bari bagiye kwambura uriya muturage telefoni igezweho yari afite mu ntoki (Smart Phone) ndetse n’isakoshi yari afite. Yasobanuye uko basanzwe babigenza kugira ngo bambure umure umuntu.

    Yagize ati” Dufata impapuro nyishi tukazicagagura wazibona ukgaira ngo ni amafaranga, noneho tugafata inoti nzima z’amafaranga tukazorosa kuri za mpapuro hanyuma tugacunga umuntu tubona ufite amafaranga cyangwa ufite ikintu cy’agaciro tuzakumwambura. Uko turi babiri umwe ajya imbere y’uwo dushaka kuza kwambura undi akamujya inyuma, uri imbere ajugunya hasi cya gipfunyika kirimo ibipapuro byorosheho amafaranga hanyuma undi akihutira kugitoragura.”

    Harerimana yakomeje avuga ko iyo umwe amaze gutoragura cya gipfunyika mugenzi we agaruka nk’undi umuntu akamusaba ko ayo mafaranga atoraguye bayagabana, ubwo bihutira kubwira na wa muturage bacunze bashaka kwiba bakamwinjiza mu mubare w’abantu batoraguye amafaranga nawe bakamwizeza ko baza kumuha kuri ayo mafaranga bafatanije gutoragura.

    Ati” Uwo muntu wundi dushutse ko tugiye kugabana ayo mafaranga tumusaba kuva aho abantu bareba tukamubwira ko tujya kugabanira hirya. Iyo aje duhita tumushikuza ibyo afite byose tukiruka cyangwa umwe muri twe agahita yigendera noneho usigaye akabwira wa muntu dushaka kwambura ko agiye kumusigira cya gipfunyika cy’amafaranga bari bagiye kugabana ariko nawe akamushuka akamwaka telefoni amubwira ko agiye guhamagara mugenzi we wagiye, undi agasigarana bya bipapuro agira ngo bamusigiye amafaranga baragaruka bayagabane nibatagaruka ayajyane wenyine.”

    CIP Kayitesi yavuze ko ari muri ubwo buryo bari bagiye kwamburamo uriya Musabyemariya Josephine gusa k’ubw’amahirwe abaturage bababona hakiri kare batanga amakuru bafatwa batarasohoza umugambi wabo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze w’agateganyo yavuze ko ubwambuzi nk’ubu bumaze igihe buvugwa mu Karere ka Musanze cyane cyane mu Mujyi wa Musanze. Yavuze ko hari abaturage batandukanye bagiye batanga amakuru y’uko bamburwa muri buriya buryo ariko hakabura ibimenyetso. Yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso kandi babo abantu nk’abo bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    Yagize ati” Abaturage bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’abantu bagenda babambura muri buriya buryo bwo gucura umugambi bakagenda bitoraguza amafaranga mu nzira barangiza bakavuga ko bagiye kuyagabana. Hari ababashuka ngo Polisi irimo gusaka amafaranga na telefoni bagashuka abantu ngo babahe anverope babikamo amafaranga cyangwa telefoni bafite Polisi itaza kubibambura, ayo yise ni amayeri bagenda bakoresha kugira ngo bambure abaturage. Turagira inama abantu kujya bima amatwi abantu nka bariya ndetse bitondere ababizeza inyungu runaka, ahubwo bamenye ko ari abafite umugambi wo kubambura ibyabo.”

    Yakomeje ashimira abaturage batangiye gutanga amakuru kuri ubwo bwambuzi ariko anaburira ababwishoramo ko nta mugisha bazagira kuko bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera. Harerimana na Ndimurwango bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3k1raqz

  • Musanze: Polisi irakangurira abaturage kuba maso birinda ubwambuzi bushukana burimo kugaragara #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza mu Kagari ka Mpenge, Umudugudu wa Mpenge.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze w'agateganyo, Chief Inspector of Police(CIP) Kayitesi Speciose yavuze ko gufatwa kw'abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bitewe n'uko bari basanzwe bazi bariya bantu.

    Yagize ati' Abaturage basanzwe bazi bariya bantu ko bambura abantu bakoresheje ubushukanyi ndetse banazi amayeri bakoresha, bahise babibwira abapolisi bari mu kazi hafi aho bakurikirana bariya bacyekwaho gushaka kwambura umuturage baburizamo uwo mugambi .Umwe yagerageje kwiruka abaturage baramufata undi abapolisi bari bamaze kumufata.'

    Umwe muri bariya bafashwe yemeye ko bari bagiye kwambura uriya muturage telefoni igezweho yari afite mu ntoki (Smart Phone) ndetse n'isakoshi yari afite.

    Yagize ati' Dufata impapuro nyishi tukazicagagura wazibona ukagaira ngo ni amafaranga, noneho tugafata inoti nzima z'amafaranga tukazorosa kuri za mpapuro hanyuma tugacunga umuntu tubona ufite amafaranga cyangwa ufite ikintu cy'agaciro tuza kumwambura. Uko turi babiri umwe ajya imbere y'uwo dushaka kuza kwambura undi akamujya inyuma, uri imbere ajugunya hasi cya gipfunyika kirimo ibipapuro byorosheho amafaranga hanyuma undi akihutira kugitoragura.'

    Yakomeje avuga ko iyo umwe amaze gutoragura cya gipfunyika mugenzi we agaruka nk'undi umuntu akamusaba ko ayo mafaranga atoraguye bayagabana, ubwo bihutira kubwira na wa muturage bacunze bashaka kwiba bakamwinjiza mu mubare w'abantu batoraguye amafaranga nawe bakamwizeza ko baza kumuha kuri ayo mafaranga bafatanije gutoragura.

    Ati' Uwo muntu wundi dushutse ko tugiye kugabana ayo mafaranga tumusaba kuva aho abantu bareba tukamubwira ko tujya kugabanira hirya. Iyo aje duhita tumushikuza ibyo afite byose tukiruka cyangwa umwe muri twe agahita yigendera noneho usigaye akabwira wa muntu dushaka kwambura ko agiye kumusigira cya gipfunyika cy'amafaranga bari bagiye kugabana ariko nawe akamushuka akamwaka telefoni amubwira ko agiye guhamagara mugenzi we wagiye, undi agasigarana bya bipapuro agira ngo bamusigiye amafaranga baragaruka bayagabane nibatagaruka ayajyane wenyine.'

    CIP Kayitesi yavuze ko ari muri ubwo buryo bari bagiye kwamburamo uwo muturage gusa k'ubw'amahirwe abaturage bababona hakiri kare batanga amakuru bafatwa batarasohoza umugambi wabo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze w'agateganyo yavuze ko ubwambuzi nk'ubu bumaze igihe buvugwa mu Karere ka Musanze cyane cyane mu Mujyi wa Musanze.

    Yavuze ko hari abaturage batandukanye bagiye batanga amakuru y'uko bamburwa muri buriya buryo ariko hakabura ibimenyetso. Yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso kandi babo abantu nk'abo bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    Yagize ati 'Abaturage bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy'abantu bagenda babambura muri buriya buryo bwo gucura umugambi bakagenda bitoraguza amafaranga mu nzira barangiza bakavuga ko bagiye kuyagabana. Hari ababashuka ngo Polisi irimo gusaka amafaranga na telefoni bagashuka abantu ngo babahe envelope babikamo amafaranga cyangwa telefoni bafite Polisi itaza kubibambura, ayo yise ni amayeri bagenda bakoresha kugira ngo bambure abaturage. Turagira inama abantu kujya bima amatwi abantu nka bariya ndetse bitondere ababizeza inyungu runaka, ahubwo bamenye ko ari abafite umugambi wo kubambura ibyabo.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-polisi-irakangurira-abaturage-kuba-maso-birinda-ubwambuzi-bushukana

  • Menya amabanga uko ari 15 abakobwa bakwifashisha bitatuma bagira amabere meza ahagaze neza ateye nk' imitemeri, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

      Abakobwa benshi baba bifuza kugira amabere meza kandi ahagaze neza ataye nk'imitemeri, kugira ngo bibafashe kuberwa n'utwensa two hejuru kandi ikindi amabere yabo ninayo abafasha gukundwa n'igitsina gabo.
      Dore amabanga 15 akoreshwa:
      1. Kwambara udufata-mabere bita soutien tujyanye n'uko amabere angana no kwirinda urwikubano urwo ari rwo rwose ku gituza.
      2.Kwambara agafata-mabere igihe cyose uri gukora imyitozo ngororangingo.
      3.Kuryamira umugongo kugira ngo utaryamira igituza mu gihe cy'ijoro.
      4.Kwirinda imyitozo ngororangingo ituma wicugusa cyane.
      5.Kwegeranya amabere hamwe n'amaboko akubiranye ukayamasa uyazana mu cyerekezo cy'isura yawe.
      6.Koga amazi akonje ku mabere cyagwa umuntu agakoresha agatambaro karimo barafu mu gihe adakunze koga amazi akonje.
      7.Kwirinda gukorakorwa cyangwa kumaswa amabere ku buryo burengeje urugero. Batanga inama ko ushaka massage yayo yakoresha kereme yabugenewe kandi akayamasa mu cyerekezo cy'uruziga.
      8.Kudaterura ibyuma biremereye cyane cyangwa binarengeje urugero.
      9. Koga ugaramye muri pisine cyangwa se mu yindi migezi ndetse no kwirinda koga mu buryo butuma igituza cyawe cyikubana n'amazi cyane.
      10.Kudatinda cyane mu mazi ashyushye igihe kirekire igihe uri kwiyuhagira.
      11.Kwambura kenshi ibiba biyafashe kugira ngo amaraso atemberemo neza ndetse n'uturemangingo tube duhagaze neza.
      12. Kuryamira ikintu gitambitse ugashyira amaguru yawe ku butaka amasegonda make ukimenyereza guhora wemye ndetse ibi ngo bifasha mu kugira forume nziza y'ambere.
      13. Kutikorera ibintu biremereye.
      14. Kwirinda ibiryo bikungahaye cyane kuri poroteyini
      15. Mu gihe ukiri umukobwa utarabyara ngo wonse, ngo uba ufite amahirwe menshi yo kuba wagira amabere ameze uko ubishaka, bityo ngo kwirinda n'ubusambanyi byagufasha kugira amabere wifuza ngo kuko uko bayakorakora cyane mu gihe cyo gutegurana ngo ni nako forme yayo iba itakara agahanuka.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/12/menya-amabanga-uko-ari-15-abakobwa-bakwifashisha-bitatuma-bagira-amabere-meza-ahagaze-neza-ateye-nk-imitemeri-inkuru-irambuye/