Category: Uncategorized

  • Rubavu: Basabwe kugura amatiyo barabikora, amazi aje bayahabwa umunsi umwe – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bari bamaze igihe kirekire basaba ko bagezwaho amazi nk’abandi ariko baza kubwirwa na WASAC ko kuyabaha bitoroshye kuko amatiyo yayabagezaho ari mato kandi byasaba ingengo y’imari itaboneka mu gihe gito.

    Nyuma yo kubwirwa ko bihenze, aba baturage bishatsemo ibisubizo bakusanya amafaranga yo kugura ibikoresho ndetse biragurwa nyuma batungurwa n’uko amazi yaje ijoro rimwe.

    Uhagarariye aba baturage mu kiganiro yagiranye na Radio1, yavuze ko bakoze iyo bwabaga bakusanya amafaranga kugira ngo bahabwe amazi kuko hari haciye igihe. Buri rugo rwishyuye 18 500Frw ngo hakorwe imiyoboro.

    Yagize ati “Kubera umubabaro twari dufite twarababwiye ngo badukorere ibikenewe twishyire hamwe turebe ko twabikemura, babidushyiriremo tubone amazi.”

    “Aho tugiriye igitekerezo cyo kugura amatiyo turikusanya buri wese atanga 18 500Frw, kongeraho na 5000 Frw byo kugira ngo amazi agere mu rugo rwawe. Turayatanga batuzanira amatiyo.”

    Yakomeje avuga ko amazi bayahawe ijoro rimwe none hashize igihe batarongera kuyabona.

    Ati “Iryo joro amazi yaraje nyuma yaryo ubu hashize amezi atatu nta n’igitonyanga turongera kubona.”

    Nyuma yo kumara igihe nta mazi bafite, ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye no ku mukozi ushinzwe gukwirakwiza amazi ku rwego rw’igihugu muri WASAC, basaba ko byibuze nabo basaranganwa amazi niyo atajya aza buri gihe ariko bakayabona.

    Umwe ati “Twahamagaye ushinzwe gutanga amazi ku rwego rw’Igihugu aratwiba ngo azaza aharebe turamwibutsa ntibyagira icyo bitanga, twongeye aratubwira ngo ari kumwe n’umuyobozi wa WASAC Rubavu aramuduha ahita atubwira ngo ejo muzabona amazi turarindira turaheba.”

    “Icyifuzo cyacu cya mbere niba habayeho isaranganya ry’amazi natwe batwibuke, niyo bayaduha iminsi ibiri gusa mu cyumweru yadufasha tukamenya ukuntu tubika amazi icyumweru cyose.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rubavu, Murindabigwi Gilbert, avuga ko iki kibazo atari akizi.

    Yavuze ko aka gace kagiye gusurwa, ikibazo cyako kigasuzumwa kuko hatagoye kugezwa amazi.

    Yagize ati “Mbimenye rwose nabikurikirana ntabwo natinda kujyayo, icyo twababwira tugiye kohereza umutekinisiye ajye kureba uko bimeze n’icya korwa ngo bikorwe. Nitumara kubona ibikenewe turakora ibishoboka tuyabagezeho.”

    Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2024 abaturage bazaba bafite amazi meza ku kigero cya 100%.

    Abaturage barasaba guhabwa amazi nyuma yo gusabwa kwigurira amatiyo bakabikora

    source : https://ift.tt/3EkAZIr

  • Umukarani yahanutse ku nyubako y’isoko rya Nyarugenge arakomereka – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yahanutse ku igorofa rya Kabiri ry’inyubako y’Isoko rya Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021,. Yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

    Rimwe na rimwe ku Cyumweru ku nyubako y’isoko rya nNyarugenge haba hari abantu mbarwa ku buryo ibintu nk’ibyo bishobora kuba ariko ntihagire ubimenya. Niko byanagenze kuko umunyamakuru wacu yahageze hashize akanya bibaye gusa abantu babazwaga uko byagenze wasangaga bamwe nta makuru babifiteho.

    Umwe mubo byabaye areba, yabwiye IGIHE ati “Nagiye kubona mbona ingofero iratakaye ngira ngo wenda iramucitse, na we yahise asa nkaho amanutse ashaka nko kurira ikintu, yahise agwa abanjije amaguru.”

    Yavuze ko nubwo kwiyahura abifata nk’igikorwa kigayitse ariko bishoboka ko uwo musora yari afite ikibazo nubwo atabona ko igisubizo cyari icyo kwiyambura ubuzima.

    Ntabwo biramenyekana icyatumye uwo mukarane ahanuka nubwo hari abakeka ko yaba yagerageje kwiyahura.

    Ubuyobozi bw’Isoko rya Nyarugenge bwirinze kugira byinshi butangaza , ariko bwemerera IGIHE ko amashusho amugaragaza ahanuka ari kwifashishwa mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyabiteye.

    Idirishya uyu mukarani bikekwa ko yahanutseho asa n’uri gushaka kuryurira

    Ku cyumweru akenshi ku isoko rya Nyarugenge nta rujya n’uruza ruba ruhari cyane

    Yaguye iruhande rw’abacunga umutekano w’abinjjira muri iri soko

    source : https://ift.tt/3E6lR1b

  • Imiryango isaga 500 yasezeye kubana mu makimbirane nyuma y’amahugurwa ku kugira ingo zitekanye – #rwanda #RwOT

    Aya masomo kwigisha abayitabiriye indangagaciro z’umuryango utekanye, yamaze igihe cy’umwaka, yatanzwe na Kiliziya Gatolika binyujijwe muri Komisiyo yayo ishinzwe umuryango, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Iterambere, PNUD.

    Ni amahugurwa yahawe imiryango 543 yabanaga mu makimbirane n’urubyiruko 263 rwitegura gushinga ingo.

    Bamwe mu bahawe aya masomo, bavuga ko bahungukiye byinshi mu mibanire yabo n’iterambere kandi ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu guharanira ko habaho imiryango ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere babikesha ubumenyi bahawe.

    Baganizi Pontien wo mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke, yavuze ko urugo rwe rwabayeho mu buzima bubi bw’ihohotera yakoreraga umugore we no kumusahura umutungo nyuma yo kumuca inyuma.

    Yagize ati “Nabaye aho nza guca inyuma umugore wanjye twari tumaranye imyaka icumi, icyo gihe twabanye mu makimbirane umutungo w’urugo nkawusahura kugeze aho n’inka nayitwaye nkayigurisha, twarahombye bihagije. Naje guhabwa inyigisho ariko icyo gihe sinabanaga n’umugore wanjye, turigishwa tugerageza kuganira ngo dusubirane ubu tubanye neza n’turumvikana.

    “Umugore nari narashatse naramuretse ubu turi kwiteza imbere ku buryo tumaze kugura inka n’imyaka turi kweza. Inama nagira abandi bagabo ni uko babana neza n’abagore babo, bakajya inama bagatera imbere.”

    Florentine Dusabeyezu, umugore wa Baganizi yavuze ko umugabo we yahindutse nyuma y’inyigisho bagiye bahabwa.

    Ati “Ubu turumvikana, dushyize hamwe kandi n’abana babonye aje barishima cyane ku buryo aya masomo tuzayasangiza n’indi miryango yaba ibanye nabi igahinduka agatera imbere.”

    Nshakirabandi Alphonse wo mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, na we yagize ati “Njyewe nari umurembetsi nikorera kanyanga nkayinywa n’ibitabi byose, nagera mu rugo nkakubita umugore akenshi akarara hanze kugeza ubwo yagiye kundega ku murenge asaba ko dutana, twaje kwiga aya masomo ku buryo ubu turi kwiteza imbere.”

    Hategekimana Gilibert, umwe mu rubyiruko rwahawe ayo masomo yavuze ko ko mu byo bize harimo n’ibikorwa bibateza imbere bityo ko agiye kubisangiza n’abandi.

    Yagize ati “Iyi nyigisho nakuyemo amasomo menshi kuko twiganye n’abantu bakuze bashinze ingo badusangiza uburyo tugomba kwitwara kandi zimfashije kujya mu itsinda turizigamira.”

    Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Padiri Achille Bawe yavuze ko bajya gutanga izi nyigisho bari bagamije gufasha umuryango Nyarwanda kugira imiryango yishimye kandi itekanye.

    Yagize ati “ Iyo umugabo n’umugore babanye batishimye, bibagiraho ingaruka nyinshi mu mibanire no mu iterambere, ibyo twagiye tubatoza ni ugufata indangagaciro bigishijwe bakazishyira mu bikorwa ndetse bakazishyira n’abandi.”

    Izi nyigisho zatanzwe kuva muri Ukwakira 2020 zisozwa muri Nzeri 2021 zihawe imiryango 543 n’urubyiruko 263 bo mu Mirenge ya Kivuye na Rwerere muri Burera, iya Busengo na Kamubuga yo muri Gakenke na Rwaza yo muri Musanze.

    Padiri Achille Bawe ushinzwe komisiyo y’Umuryango muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri

    Imiryango yahuguwe yiyemeje kurushaho gukangurira bagenzi babi kubana mu mahoro

    source : https://ift.tt/3tyJlad

  • Ibanga ryatumye u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa karindwi mu kugabanya icyuho mu buringanire – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yasohotse muri Werurwe uyu mwaka, yerekana ko u Rwanda rwagabanyije iki cyuho hagati y’umugabo n’umugore ku kigero cya 80.5%. Ibihugu bya mbere kuri uru rutonde ni Iceland na Finland bigakurikirwa na Lithuania, Namibia, Nouvelle Zelande,Norvège, Suède, Rwanda na Ireland.

    Ibipimo by’iyi raporo bigaragaza ko ugereranyije n’iyaherukaga gukorwa mu mwaka wari wabanje, amanota y’u Rwanda yazamutseho 1.4% bituma narwo ruzamukaho imyanya ibiri kuri uru rutonde.

    Mu bijyanye no kugabanya icyuho hagati y’abagabo n’abagore mu by’ubukungu ndetse n’anandi mahirwe abushamikiyeho, iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 48 ku Isi n’amanota 72.6%.

    Umubare w’abagore bari mu myanya yo hejuru mu buyobozi bw’ibigo bitandukanye iyi raporo igaragaza ko wikubye kabiri uva kuri 14,1% ugera kuri 28,6%. Umubare w’abagore bakora mu bijyanye n’ubumenyingiro wazamutseho 1,7% ugera kuri 40%.

    Kugira ngo u Rwanda rugere kuri uyu mwanya, iyi raporo igaragaza ko rubikesha kuba rwaragabanyije cyane ubusumbane bw’abagabo n’abagore mu bijyanye na politike, aho rwabugabanyije ku kigero cya 56.3%. Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abagore bari muri Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko urenga 50%, ibintu bigaragara nk’umwihariko w’u Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kuko abagore bari muri iyi myanya bari ku kigero cya 20%.

    Mu bijyanye n’uburezi, u Rwanda rwabashije kuziba icyuho hagati y’abana n’abakobwa n’abahungu ku kigero cya 95,7%.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwakoze kugira ngo uyu munsi rube ruri kuri uyu mwanya birimo kwemeza amasezerano atandukanye ajyanye n’uburinganire ndetse no kubwimakaza mu mirongo migari ya politike yarwo.

    Ibi yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2021, ubwo hizihizwaga imyaka 18 ishize hasinywe amasezerano yerekeranye n’Uburenganzira bw’Abagore muri Afurika azwi nk’Amasezerano ya Maputo.

    Yavuze ko u Rwanda uyu munsi rufatwa nk’icyitegererezo mu bijyanye n’uburinganire, rwabigezeho binyuze mu kubwimakaza mu nzego zitandukanye.

    Ati “Kugira ngo tugere kuri uyu muhigo, icya mbere Guverinoma y’u Rwanda yashyize uburinganire imbere mu bijyanjye n’impinduka zikwiye kuba mu mibereho, ubukungu, imiyoborere myiza, demokarasi ndetse n’amahame y’uburenganzira bwa muntu. Icya kabiri, amategeko, imirongo migari igenga ibigo, amasezerano mpuzamahanga n’ay’akarere yaramejwe ndetse atangira gushyirwa mu bikorwa hagamijwe uburinganire.”

    Yakomeje avuga ko aho byagiye biba ngombwa hari politike zagiye zivugururwa ndetse hagashyirwaho n’izindi nshya.

    Ati “Politike z’Igihugu ziravugururwa mu buryo buhoraho, inshya zishyirwaho, ndetse n’ingamba zirimo guhanga udushya zirimakazwa hagamijwe impinduka zirambye, aho umugabo n’umugore mu Rwanda bagira uburenganzira n’amahirwe angana.”

    “Hejuru y’ibi, uburinganire bwashyizwe imbere mu nzego zose mu cyerekezo cya 2020 n’icya 2050 ndetse no muri gahunda y’imyaka irindwi u Rwanda rwihaye yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho, NST1 (yatangiye 2017 ikazageza 2024). Ibyo byose byatumye u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa 7 ku Isi.”

    Prof Bayisenge yavuze ko mu Rwanda hari amategeko atandukanye ashimangira ko rwimakaje uburinganire kuko nta ngingo zirimo zibubangamira arimo Itegeko Inshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda riha umugabo n’umugore uburenganzira bungana n’itegeko rihana rikanakumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Haracyari urugendo…

    Minisitiri Prof Bayisenge yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu bijyanye n’uburinganire, hakiri urugendo kuko hakiri ibibazo byibasira abagore n’abakobwa.

    Ati “Nubwo hari ibyagezweho, haracyari imbogamizi abagore n’abakobwa b’Abanyarwanda bahura nazo kurenza bagenzi babo b’abagabo. Zimwe muri izo ni umubare munini w’abagore n’abakobwa basambanywa bikaganisha ku nda ziterwa abangavu, ihohotera rishingiye ku gitsina, kutagira uburyo bukwiye bwo gufasha abakorewe iri hohoterwa kongera kwibona muri sosiyete ndetse no kutagira amakuru ahagije na serisi zijyanye n’imyororokere.”

    Yavuze ko uretse u Rwanda, hirya no hino ku Isi hakigaragara icyuho kinini mu bijyanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

    Ati “Hirya no hino ku Isi, turacyabona icyuho mu bijyanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, abakobwa n’abahungu mu kubaka ubukungu n’imiryango bitagira abo biheza. Raporo ya World Economic Forum igaragaza ko bizadufata imyaka 135 ngo turandure iki cyuho ku Isi.”

    Yavuze ko iki cyuho kikigaragara mu bijyanye na politike, ubukungu n’amahirwe abushamikiyeho, uburezi ubuzima n’ibindi.

    Iyi raporo igaragaza ko Umugabane wa Afurika uza ku isonga mu bijyanye no kutimakaza uburinganire, ibintu Minisitiri Prof Bayisenge asanga biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’umuco.

    Ati “Muri Afurika, abagore n’abakobwa bamaze igihe kinini bahura n’imbogamizi zirenze ubushobozi bwabo, akenshi umuco ukoreshwa nk’impamvu zo kwima abagore uburenganzira bwabo, nubwo buri muryango ugira imigenzo yawo, imwe muri iyi migenzo yagiye igaragaza ko ihutaza abagore.”

    “Imwe mu mico yacu itiza umurindi ihohotera rishingiye ku gitsina, kwiharira ijambo kw’abagabo n’abagore mu bijyanye n’izungura, kwima abagore uburenganzira mu bya politike no kubuza abakobwa kugera ku nzozi z’ahazaza habo binyuze mu burezi.”

    Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu bijyanye n’uburinganire, hari ahakigaragara ibibazo cyane cyane mu rwego rw’abikorera nk’aho umubare w’abagore bihangira imirimo ukiri hasi ugereranyije n’abagabo.

    Raporo ivuguruye ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yashyize hanze mu ntangiriro za 2011 yagaragaje ko umubare w’abagore bikorera ukiri hasi cyane cyane mu bice by’icyaro aho bangana na 17%.

    Iyi raporo ivuga ko abagore batinyutse kwikorera ku giti cyabo mu mijyi bangana na 45% mu gihe mu bice by’icyaro bangana na 17%.

    Migeprof yatangaje ko kuba abagore bo mu bice by’icyaro bataraba benshi mu cyiciro cy’abikorera biterwa ahanini n’imyumvire ikire hasi no kwitinya kuri bamwe.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge yavuze ko kugira ngo u Rwanda rushyirwe ku mwanya wa karindwi ku Isi mu kurwanya icyuho mu buringanire byaturutse ku ngamba zitandukanye rwafashe

    source : https://ift.tt/3tAVPy6

  • Meddy na Mimi bizihije umwaka mushya wa 2014… – #rwanda #RwOT

    Mu mafoto anyuranye Mimi yasangije abamukurira kuri instagram, agaragaza uko byari byifashe ku munsi wizihizwa buri mwaka kuwa 11 Nzeri mu mwaka usanzwe, no kuya 12 Nzeri mu gihe umwaka wagize iminsi isumbye isanzwe, ibintu biba buri myaka 4 uhereye igihe wabereye.

    Uyu mukazana w'abanyarwanda akaba umugore wa Meddy, Mimi Mehdira, yagaragaje uko byari byifashe. Abagore n'abagabo babo bambaye imyambaro y'umuco wa Ethiopia, amakanzu y'umweru ku bagore, kimwe n'abagabo bambaye imyambaro y'amashati y'amaboko maremare n'amapantaro y'umweru.

    Uyu munsi ukaba uba ari ikiruhuko ku ngengabihe y'abanya Ethiopia, ndetse unizihizwa no muri Erithrea. Ibirori biba biri hose mu gihugu, naho imiryango y'abanya Ethiopia iherereye hirya no hino ku isi, abenshi bakaba bajya kuwizihiriza ku rusengero ruzwi nka 'Ragual', rubarizwa ku musozi wa 'Entoto' ufite ubutumburuke bwa kilometero zirenga 3.2. 

    Nk'uko bivugwa, abavuye ku rusengero mu gitondo barihuza bagasangira ifunguro ryitwa 'Injera' (Umugati n'isosi), nyuma mu masaha y'umugoroba, abangavu bagatanga imyenda, bakihuza bagasabana, bagatanga indabo bakanaririmba indirimbo z'umwaka mushya.

    Na none kandi nk'uko ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Ethiopia kibitangaza, ntabwo uyu munsi ushingiye ku mihango y'idini yonyine, ahubwo ni n'umwanya w'intashyo n'amabaruwa y'ubutumwa bwiza mu miryango no gutanga indabo. Ku ngengabihe y'abanya Ethiopia ubwo hizihizwaga umwaka wa 2016 bo bizihizaga umwaka wa 2009, bivuze ko ubu batangiye umwaka wa 2014.

    Meddy na Mimi bizihije umwaka musha wa 2014 nk'uko ingengabihe ya Ethiopia izwi nka 'Enkutatash' ibiteganya

    Meddy na Mimi bamenyanye mu mwaka wa 2017 urukundo rwabo rugenda rukura birangira babanye muri Gicurasi 2021

    Mimi n'umwe mu bantu be ba hafi ku munsi wo kwizihiza umwaka mushya

    Amafunguro avangavanze bafatiye hamwe nk’umuryango ni kimwe mu byaranze ibirori byo kwizihiza umwaka mushya

    Imbyino zitandukanye ziri mu byaranze umunsi wo kwizihiza umwaka mushya


        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109429/meddy-na-mimi-bizihije-umwaka-mushya-wa-2014-nkuko-bigenwa-ningengabihe-ya-ethiopia-amafot-109429.html

  • Iwacu Muzika Festival: Marina na Mbanda barir… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo nk'uko bisanzwe cyabanjirijwe n'ibiganiro aba bombi bagiranye n'umunyamakuru ndetse akaba n'umushyushyarugamba, Lucky Nzeyimana, wabajije aba bahanzi ku bijyanye n'umuziki ndetse anababaza ku rwibutso basigiwe na Jay Polly.

    Calvin Mbanda, umwe mu bahanzi b'ikiragano gishya ndetse b'abahanga, yavuze uburyo yahiriwe n'urugendo rwe rwa muzika, ndetse adateze kuzawuvamo bitewe n'uko akiva muri segonderi aribwo yakoze kuri miliyoni y'amanyarwanda, ndetse aza no gusinyishwa umwaka umwe na The Mane wavuyemo ibikorwa n'imiziki myinshi cyane.

    Yashimiye cyane East African Promoters ku kizere yamugiriye cyo kwerekana bwa mbere indirimbo ze, ndetse anavuga ku rupfu rwa Jay Polly wasize icyuho ku muziki nyarwanda, avuga ko yamwigiragaho byinshi, yizeza abantu ko agiye kubereka icyo ashoboye ku rubyiniro.

    Mbanda yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo yitwa 'All I need' mu ijwi rye ryamaze kunyura abatari bake, aririmba 'Simbazi' asoreza 'ku ba People'.

    Marina wari utegerejwe kuri uyu mugoroba, yabanje kugirana ikiganiro na Lucky, maze avuga ibyo agiye kwereka abanyarwanda n'uko yiteguye ndetse anakomoza kuri Jay Polly, igihe bahuriye n'uburyo yamufanaga cyane kuva mu mwaka wa 2010 bagihura.

    Marina kandi yavuze kuri Primus Guma Guma, kimwe mu bitaramo byakundwaga n'abatari bake, ndetse anahishyura ko yifuzaga nawe kuzaririmbamo n'uko byahagaze.

    Yagize ati: 'Cyera nkiri umwana nifuzaga kujya mu gitaramo cy'abahanzi bakomeye nka Dream Boys, Jay Polly, Riderman, Knowless, ariko papa akambuza.''

    Marina kandi washenguwe n'urupfu rwa Jay Polly, yagarutse ku rwibutso yamusigiye agira ati': 'Jay Polly twabanaga nk'umuvandimwe kandi yarankundaga cyane, kuko twabaye inshuti nkiba mu Kagarama. Rero nahuye nawe duhujwe  n'umuntu wamufashaga mu bitaramo bita Mugiti mu mwaka wa 2010. Rero umunsi wa mbere duhura, nigaga mu wa gatandatu ngiye kujya muri segonderi.''

    Nyuma y'icyo kiganiro, Marina wari utegerejwe mu gitaramo yinjiye mu gitaramo yambaye imyenda y'umweru hose, inanditseho izina rye 'Marina', maze aririmba indirimbo 'Marina' ari nayo yahereyeho. Yaririmbye kandi 'Mbwira' yakoranye na Kidumu, 'Log Out', 'I'm sorry' n'izindi zagiye zikundwa n'abatari bake, banyuzwe n'ijwi ry'uyu muhanzikazi ndetse baza kunyura cyane abari bakurikiranye igitaramo ubwo 'Mbanda' yamuhamagaraga mu gitaramo bakaririmbana mu ndirimbo 'Nari High'.

    Symphony Band niyo yacurangiraga Marina na Mbanda mu gitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109426/iwacu-muzika-festival-marina-na-mbanda-baririmbanye-mu-gitaramo-bavuzemo-urwibutso-basigiw-109426.html

  • Miss Mukangwije Rosine yambitswe impeta-AMAFO… – #rwanda #RwOT

    Mukangwije Rosine wegukanya ikamba rya Miss Elegancy mu mwaka wa 2018 akanitabira Miss Rwanda 2020, yambitswe impeta y’urukundo ku mugoroba wo kuwa 11 Nzeri 2021, mu birori byitabiriwe n’inshuti za hafi n’abavandimwe, barimo Umuratwa Anitha Katie, umukobwa wekunye ikamba rya Miss Supranational 2021, ryanamuhesheje guhagararira u Rwanda muri Poland muri uyu mwaka.

    Katie abinyujije kuri instagram, yagaragaje ko atewe ishema n’inshuti ye magara, amurata amashimwe agira ati:”Nkurase amashimwe Mukangwije Rosine kandi ndakwishimiye cyane”.

    Rosine w’imyaka 21, ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Elegancy, yasazwe n’ibyishimo byuje umunezero mu byagaragariye buri umwe, maze agira ati:”Iyi ni intsinzi idasanzwe kuri njye, ndashima buri umwe wamfashije sinzamutenguhwa.”

    Umushinga yari afite wari uwo guteza imbere ‘Made in Rwanda’ abinyujije kuri ‘website’, yanahembwe amayero 500 ahabwa itike y’indege yo kujya gutembera muri Mombasa iminsi igera kuri 2.

    Miss Elegancy 2018, Mukangwije Rosine wambitswe impeta, na Miss Supranational Rwanda 2021, Umuratwa Anitha Katie

    Katie yarase amashimwe Rosine wambitswe impeta akaba n’inshuti ye magara

    Miss Umutoni Nasra niwe wambitse ikamba Miss Rosine mu mwaka wa 2018 rya Miss Elegancy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109424/miss-mukangwije-rosine-yambitswe-impeta-amafoto-109424.html

  • Zizou Al Pacino yifashishije indirimbo ya Kin… – #rwanda #RwOT

    Zizou Alpacino ugiye gusohora firime ya mbere, yifashishije iyi ndirimbo muri firime ye ishingiye ku nkuru zibaho mu buzima busanzwe, cyane nk'ibyagiye bivugwa by'ubutubuzi bwa 'Pyramids' nk'uko yabihamirije InyaRwanda.com.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Zizou yavuze ko iyi firime izasohoka mu cyumweru gitaha, avuga no ku nkuru iyirimo ishingiye ku butubuzi bujya buba, abantu bakagenda bakaguza amafaranga inshuti zabo bakaza bakayashora, ndetse ari nako bakomeza kuzana inshuti zabo.

    Mu ifatwa ry’amashusho ya firime ya Zizou Al Pacino

    Yagize ati: 'Ni inkuru iba ivuga ku muntu umenya buriya butubuzi bwa Pyramids, noneho yabumenya akazana abantu, akaguza amafaranga, akaguza inshuti ze, akajya gushora muri ibyo bintu by'ubutubuzi ni ubuzima busanzwe'.

    Zizou yakomeje avuga ko ari firime ishingiye ku buzima busanzwe bwa buriya butubuzi, babwiraga umuntu ngo azane amafaranga, ngo azane n'abantu bamwinjiriraho, kugira ngo bazamuhe amafaranga. Nazana abantu, ngo nyuma y'ibyumweru bibiri bazamuha amafaranga, bisa neza nk'ibiherutse kuba ku muhanzi Knowless Butera.

    Mu mafoto agaragara bari mu ifatwa ry'iyi firime, biragaragara neza ko yarangiye, ndetse n'integuza yayo ikaba yamaze kugera hanze ikaba itegerejwe mu cyumweru gitaha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109431/zizou-al-pacino-yifashishije-indirimbo-ya-king-james-nyishyura-nishyure-ateguza-filime-ye–109431.html

  • Cristiano Ronaldo yarijije umubyeyi we kubera uko yitwaye muri Manchester United [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yari ku kibuga Old Trafford ubwo yabonaga umuhungu we atsinda ibitego 2 muri 4-1 United yatsinze Newcastle yari yaje mu mukino kugarira cyane.

    Madamu Dolores Aveiro byavuzwe ko yahagaritswe na Ronaldo kujya ku mikino ikomeye kubera ikibazo aherutse kugira cyo kurwara indwara ya stroke,yagaragaye ari kurira nyuma y'aho umuhungu we Cristiano Ronaldo yatsindaga igitego.

    Ronaldo yafashije United gutsinda umukino wa 3 muri 4 bamaze gukina muri Premier League y'uyu mwaka ndetse madamu Dolores Aveiro umubyara yarize amarira y'ibyishimo kubera ukuntu yatangiye ku kibuga Old Trafford yari amaze imyaka 12 avuyeho.

    Ronaldo yatsinze igitego cya mbere cya United ku munota wa 2 wari wongerewe kuri 45 y'igice cya mbere ndetse uyu rutahizamu yaje kuyitsindira icya kabiri ku munota wa 62.

    Dolores Aveiro w'imyaka 66 yitabiriye uyu mukino we n'abafana basaga ibihumbi 78 bari biganjemo abambaye imipira y'umutuku yanditseho nimero 7 ya Ronaldo uherutse kwerekeza muri United avuye muri Juventus kuri miliyoni 19 z'amapawundi aziyongeraho andi bitewe nuko azitwara.

    Ambo_91 washyize kuri Twitter ifoto ya Madamu Dolores ari kwishimira igitego cy'umuhungu we,yagize ati 'Nyina wa Ronaldo inyuma yanjye nyuma y'uko atsinze igitego.Umutima wanjye ntiwakora.'

    Iyi tweet yahise ikundwa n'abarenga ibihumbi 20,000 mu gihe abarenga 4000 bahise abo bayikwirakwiza.

    Mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan mu minsi ishize,Ronaldo yavuze ko yabujije nyina kuza kumureba mu mikino ikomeye.

    Ati 'Ntabwo yemerewe kureba imikino ikomeye.Naramubwiye nti reba,nta papa ngifite,ntabwo nshaka kubura na mama.Ntabwo uzongera kureba imikino ya ¼,1/2 n'umukino wa nyuma.Ubu ntabwo yemerewe kureba imikino ikomeye.

    Mfite inshuti ziba ziri kumwe nawe kandi akunda gutembera mu rugo.Yigeze guta ubwenge kabiri muri stade.Agira ubwoba.'



    Madamu Dolores yarijijwe n'ibitego umuhungu we Cristiano yatsinze

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yarijije-umubyeyi-we-kubera-uko-yitwaye-muri-manchester

  • Myugariro Jerome Boateng yaciwe akayabo kubera gukubita no kuruma umukunzi we #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo mu Budage rwategetse ko uyu myugariro w'Umudage watwaye igikombe cy'isi 2014 yishyura uyu Sherin Senler kariya kayabo nk'amande nyuma yo guhamwa n'ibyaha.

    Uyu Sherin Senler yagiye kurega avuga ko uyu wahoze ari umukunzi we yamukubise ndetse aramuruma ubwo bari bajyanye mu biruhuko mu birwa bya karayibe mu myaka 3 ishize.

    Sherin Senler wabyaranye na Jerome Boateng abakobwa 2 b'impanga yagerageje gushaka uko yakumvikana na Boateng batagiye mu nkiko biranga.

    Kuwa 4 w'iki cyumweru nibwo uyu mugore yabwiye urukiko ko Boateng yamukanze ijisho akoresheje igikombe cye,amuruma umutwe ndetse amukurura imisatsi amutura hasimaso.Yavuze ko yamukubise igipfunsi mu mugongo ndetse bimunanira guhumeka.

    Boateng yahakanye ibyo aregwa byose na Senler ahubwo avuga ko ariwe wahohotewe n'uyu mugore mu buhamya bwe bwamaze amasaha 2.

    Boateng yabwiye urukiko ko madamu Senler yaje guhinduka umurakare cyane atangira kumutuka no kumubwira amagambo mabi akanamukubita aho yaje no gukomereka ku kibero.

    Boateng yahamwe n'ibyaha byo gukomeretsa umubiri w'undi mu buryo buteje akaga muri iyi mirwano yabaye 2018 ubwo aba bombi bari basohokanye mu birwa bya Turks na Caicos muri Caribbean.

    Aya mande yategetswe n'umucamanza Kai Dingerdissen niyo menshi cyane ategetswe n'urukiko rw'akarere rwa Munich.

    Boateng w'imyaka 33, aheruka gusinyira Lyon lmu cyumweru gishize,avuye muri Bayern Munich, yakiniye imyaka isaga 10 akayitwaramo Bundesliga icyenda na UEFA Champions League ebyiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-jerome-boateng-yaciwe-akayabo-kubera-gukubita-no-kuruma-umukunzi-we