Category: Uncategorized

  • Babiri batsinze muri 'Bianca Fashion Hub’ bazahabwa itike y’indege yo kujya Kenya cyangwa Tanzania (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Iradukunda Odile na Kabano Franco basanzwe ari abanyamideli nibo bahigitse abagera kuri 50 bari baje muri 'Bianca Fashion Hub’, bakaba bazahabwa itike y’indege yo kujya kuruhukira muri Kenya cyangwa Tanzania.

    Umunyamakuru Biacna, yateguye igikorwa yise 'Bianca Fashhion Hub’ aho buri wese ubishaka kandi wiyizeye mu myambarire yazaga akanyura ku itapi itukura maze akiyereka akanama nkemurampaka maze bakaza gutanga amanota.

    Ibi birori byabereye muri Onomo Hotel, abagera kuri 50 nibo biyerekanye mu myambarire, gusa babiri umuhungu n’umukobwa nibo bagombaga gutsinda.

    Mu bakobwa Iradukunda Odile usanzwe uri umunyamideli ni we waje guhiga abandi mu kwambara neza. Uyu mukobwa wiyeguriye imideli akaba yarashinze iduka ry’imideli rya 'Odileira designs’.

    Mu bagabo hatsinze Kabano Franco umaze igihe muri ibintu bijyanye no kumurika imideli, akaba ari we nyiri nzu y’imideli ya We Best Models.

    Kabano Franco ni we watsinze mu cyiciro cy’abagabo

    Iradukunda Odile ni we warimbye kurusha abakobwa bose bari bahaje

    Mu cyiciro cy’abagore 6 bari bageze ku cyiciro cya nyuma ni aba

    Mu bagabo aba nibo 6 bari bageze mu cyiciro cya nyuma

    Bianca ni we wateguye iki gikorwa

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/babiri-batsinze-muri-bianca-fashion-hub-bazahabwa-itike-y-indege-yo-kujya-kenya-cyangwa-tanzania-amafoto

  • Bruce Melodie yahigitse Meddy na Knowless yegukana igehembo cy’umuhanzi w’impeshyi, Jay Polly arahembwa(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo bya 'Kiss Summer Awards’, aho umuhanzi w’impeshyi yabaye Bruce Melodie ku nshuro ya 3 yikurikiranya, yahigitse abarimo Meddy na Knowless.

    Ibihembo bya Kiss Summer Awards biba biri mu byiciro bine, icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi, umu-producer, umuhanzi mushya wakoze neza ndetse n’umuhanzi wakoze neza mu mpeshyi.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo byabaga ku nshuro ya kane, wabereye muri Kigali Arena, mu cyiciro cy’umu-producer w’impeshyi, igihembo cyegukanywe na Element wakoze indirimbo zitandukanye zikunzwe harimo na 'Amata’ ya Phil Peter na Social Mula yari ihataniye igihembo muri uyu muhango.

    Element akaba yahigitse abarimo Bob Pro, Clement, Ayoo Rash na MadeBeats.

    Umuhanzi mushya wigaragaje muri iyi mpeshyi, yabaye, Confy yahigitse Symphony Band, Niyo Bosco, Vestine & Dorcas na Papa Cyangwe.

    Indirimbo y’impeshyi yabaye 'My Vow’ ya Meddy, yari ihanganye na Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, Amata ya Dj Phil Peter ft Social Mula na Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza.

    Igihembo cy’umuhanzi w’impeshyi cyari gihataniwe na Knowless Butera, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy. Bruce Melodie yaje kucyegukana kiba igihembo cya 3 yegukanye yikurikiranya.

    Ikindi gihembo cyatanzwe ariko cyo kitajya gitorerwa, ni igihembo cy’umuntu wagize uruhare mu kubaka umuziki nyarwanda (Life Time Achievement Award), cyahawe Jay Polly uheruka kwitaba Imana, cyakiriwe na Bull Dogg baririmbanaga mu itsinda rya Tuff Gang. Umwaka ushize cyari cyahawe Bob Pro.

    Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’impeshyi

    Element yahembwe nka Producer(utunganya indirimbo) w’impeshyi

    Confy yabaye umuhanzi mushya wigaragaje mu mpeshyi ya 2021

    Jay Polly witabye Imana, yahembwe nk’umuhanzi witangiye umuziki nyarwanda

    Indirimbo ya Meddy ni yo yabaye iy’impeshyi

    Nkusi Arthur ni we wari umushyushyarugamba

    Ariel ways na Juno Kizigenza baririmba indirimbo ‘Away’ bakoranye

    Bull Dogg na Fireman baririmbye indirimbo ya Jay Polly witabye Imana yitwa Ndacyariho

    Umunyamakuru Antoinette Niyongira ukorera Kiss FM

    Cyuzuzo Jeanne d’Arc wa Kiss FM

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yahigitse-meddy-na-knowless-yegukana-igehembo-cy-umuhanzi-w-impeshyi-jay-polly-arahembwa-amafoto

  • APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo izwi nka CAF Champions League yasezerewe na Etoile du Sahel yo muri Tunisia ku bitego 5 kuri 1 mu mikino yombi, ni nyuma yo gutsindwa ibitego bine ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu.

    Ubwo hari ku gicamunsi, nibwo APR FC yatsinzwe ibitego bine ku busa bisanga umukino wabanje warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe wabaye mu mpera z'icyumweru gishize, muri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
    wabereye

    Ikipe ya Etoile du Sahel yakiriye uyu mukino kuri Sitade ya Mustapha Ben Jennet yabonye igitego cya mbere ku munota wa 17 kuri Penaliti yari ikozwe na Niyomugabo Claude, yinjizwa neza na Yassine Chikhaoui, igice cya kabiri kigitangira kandi iyi kipe yabonye ikindi gitego cyongeye gutsindwa na Yassine Chikhaoui ku munota wa 49.

    Ibindi bibiri byabonetse ku munota wa 89 nyuma y'ikosa ryakozwe na Buregeya Prince arikorera Mohammed Dhaoui anatsinda penalite mbere y'uko ku munota wa 90 w'umukino Aly Soumah yaboneye igitego cya kane ikipe ya Etoile du Sahel.

    Gusezererwa kwa APR FC muri CAF Champions League byatumye yerekeza mu irushanwa rya CAF Confederations Cup rizakinwa mu kwezi k'Ukuboza, naho ikipe ya Etoile du Shel yo yahise igera mu matsinda ya Champions League nyuma yo gusezerera APR FC.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Etoile Sportif du Sahel: Ali Jemal, Houcine Benayada, Saddam Ben Aziza, Ghofrane Nawali, Youcef Laouafi, Jacques Mbé, Oussema Abid, Yassine Chikhaoui, Yassine Amri, Tayeb Meziani na Zineddine Boutmene.

    APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel (c), Kwitonda Alain na Nshuti Innocent.

    The post APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yasezerewe-na-etoile-du-sahel-mu-mikino-ya-caf-champions-league-ikomereza-muri-caf-confederations-cup/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yasezerewe-na-etoile-du-sahel-mu-mikino-ya-caf-champions-league-ikomereza-muri-caf-confederations-cup

  • Gasabo: umushoferi agonze umunyegare ku bushake||abaturage umujinya urabica (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Ukwakira nibwo mu karere ka Gasabo mu isanteri ya Batsinda habereye impanuka aho umushoferi wari utwaye ikamyo yagonze umunyonzi bari mu cyerekezo kimwe bizamura umujinya w'abaturage bashaka kumugirira nabi.

    BTN TV dukesha iyi nkuru yatangaje ko aba baturage barakajwe n'amagambo uyu mushoferi yavuze nyuma yo kugonga uriya munyonzi ,yigamba ko atari we wa mbere agonze.Ababibonye bavuze ko uyu mushoferi yagonze umunyonzi ku bushake kuko bose ngo berekezaga hamwe maze amuturuka inyuma aramugonga ndetse agambiriye kumwambura ubuzima.Mu burakari bwinshi abaturage bari bahuruye basabye ko uyu mushoferi ahanwa by'intangarugero ndetse ko bishobotse atasubira mu muhanda kuko bemeza ko agira umutima utari uwa kimuntu.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-umushoferi-agonze-umunyegare-ku-bushakeabaturage-umujinya-urabica-video/

  • Kicukiro : amagini atwitse eshanu zirakongoka||abaturage bagize ubwoba(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama haravugwa inkuru itangaje aho inzu eshanu zose zahiye bivugwa ko zokejwe n'amagini.

    Iyi nkongi yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Ukwakira ubwo igipangu cy'inzu eshanu cyafatwaga n'imkongi yumuriro ,bigasaba ko hitabazwa polisi ngo ize kubafasha kuzimya.Abaturage mu bwoba bwinshi batangarije BTN TV ko inyandaro y' iyi nkongi ari amagini ba nyirinzu bafite.Bavuze ko bari basanzwe babona aba bantu banitse imyenda bakabona irahiye hanyuma bahamagara abanyamasengesho ikazima.Abandi batangaje ko kuri iyi nshuro bumvise umwana wa nyiri aya mazu yahiye atabaza ngo matera yabo irahiye bajya kuzimya bihita bitangira gufata inzu yose birakomeza kugeza inzu 5 zose zihiye abaturage dore ko banyiri urugo batari bahari.Ngo babajije igiteye iyi mpanuka maze uwo mwana ababwira ko ari ibintu byabo(amagini) bibatwikiye inzu.Bahise batabaza polisi iza kubafasha kuzimya iyi nkongi.

    Abaturage basabye ko abantu bafite amajini nkaya bazajya batuzwa ukwabo ngo kuko birababzngamira cyane.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-amagini-atwitse-eshanu-zirakongokaabaturage-bagize-ubwobavideo/

  • “Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar Jr na Mbappe”-Tuchel #rwanda #RwOT

    Tuchel w'imyaka 48, yamaze imyaka ibiri atoza Paris Saint-Germain,ayigeza ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2019, gusa atsindwa naBayern Munich i Lisbonne igitego 1-0

    PSG yirukanye uyu mutoza w'Umudage mu Kuboza umwaka ushize, ahita yerekeza muri Chelsea ayifasha gutwara igikombe cya UEFA Champions League ndetse n'uyu mwaka iyoboye shampiyona y'Ubwongereza.

    Ubwo yari mu kiganiro cyitwa 'Festival dello Sport', yateguwe n'ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Gazzetta dello Sport, Tuchel yagaragaje itandukaniro riri hagati ya Chelsea, PSG no gutoza abakinnyi bakomeye.

    Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyasohoye uduce tumwe two mu kiganiro cyose kizasohoka mu kinyamakuru cyabo 'Sportsweek', aho uyu mudage yagereranije Lukaku n'abakinnyi bakomeye ba PSG, Neymar na Mbappe.

    Yagize ati: “Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar cyangwa Mbappe.”

    Ku itandukaniro riri hagati ya Chelsea na PSG, Tuchel yavuze ko yari akeneye gukoresha ubuhanga budasanzwe muri diplomasi igihe yari i Paris.

    Ati: “Ni amakipe abiri atandukanye rwose ku bijyanye n'imikinire n'imiyoborere.”

    'Muri PSG, nari meze nka Minisitiri wa Siporo. Nagombaga no kwita ku miryango n'inshuti z'abakinnyi.

    'Muri Chelsea, nkora neza kandi ntuje.'

    Ikipe ya The Blues kuri ubu yicaye ku mwanya wa mbere muri Premier League nyuma y'imikino umunani, irusha amanota 2 mukeba wayo Manchester City.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/biroroshye-gutoza-lukaku-kurusha-neymar-jr-na-mbappe-tuchel

  • Muve mu nkundo mushyire umutima ku kazi – Diamond ugiye kumara hafi imyaka 2 atumvikana mu rukundo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz, nyuma y’uko yagiye adahirwa mu rukundo yasabye abantu gushyira umutima ku kazi bakava mu nkundo kuko uretse kubatesha umwanya nta kindi bizabamarira.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Staories ye yagize ati 'ita ku kazi ka we kubera ko buri gihe umusaruro uzaza ari mwiza… ariko nujya mu rukundo cyane, umusaruro uzaza ari mubi kandi ubabaje. Mubyakiriye bivuye ku Ntare(Lion cyangwa Simba izina akunda kwiyita).'

    Diamond uzwiho gukunda abakobwa cyane, akaba agiye kumara hafi imyaka 2 atumvikana mu rukundo, ni nyuma yo gutandukana na Tanasha Donna muri Werurwe 2020.

    Yakundanyeho na Wema Sepetu batandukanye ahita ajya mu rukundo na Zari Hassan babyaranye abana 2, batandukanye muri Gashyantare 2018 icyo gihe akaba yari mu rukundo na Hamisa Mobetto na we batatindanye n’ubwo yamubyariye umwana w’umuhungu, nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Tanasha Donna na we baje gushwana muri 2020 na we bamaze kubyarana umuhungu.

    Diamond Platnumz yasabye abantu kudaha umwanya munini urukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/muve-mu-nkundo-mushyire-umutima-ku-kazi-diamond-ugiye-kumara-hafi-imyaka-2-atumvikana-mu-rukundo

  • Ndimbati yatunguranye muri 'Bianca Fashion Hub’ aza yambaye ipantalo y’amaguru asumbana yasekeje benshi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda, Ndimbati yatunguranye mu birori bya 'Bianca Fashion Hub’ aza yambaye bidasanzwe aho yari yambaye costume ariko ikote rifite ukuaboko kumwe ukundi ari kugufi ndetse n’ipantalo ukuguru kumwe ari kugufi.

    Uyu munsi nibwo habaye ibirori bya 'Bianca Fashion Hub’ byateguwe na Bianca, umunyamakuru wa ISIBO TV aho ari buhembe abantu babiri(umuhungu n’umukobwa) baje bambaye neza kurusha abandi.

    Ibi birori byabereye kuri Onomo Hotel, buri wese wiyizeye mu myambabarire yazaga atambuka ku itapi itukura(Red carpet), ubundi akiyereka akanama nkemurampaka kari buze gutoranya uwatsinze.

    Ndimbati yaje yambaye costume y’umukara n’icyatsi. Iyi costume ye ikaba yatunguye benshi bitewe n’uburyo idozemo.

    Ikote ukoboko kw’ibumoso ni kugufi kugera ruguru gato y’inkokora, ni mu gihe n’ukuguru kw’ipantalo kw’iburyo kugera ku mavi.

    Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Papa Cyangwe na we waje mu myambaro itangaje ndetse n’umukobwa yari yazanye akaba yari yambaye iherena rikozwe mu gakingirizo.

    Abandi harimo na Muyoboke Alex umunyerewe mu kurerebera inyungu z’abahanzi, itsinda rya Symphony Band rikunzwe n’abatari bake n’bandi.

    Ni uku Ndimbati yahaserutse

    Inkumi Ndimbati yaserukanye

    Imyamabarire ya Papa Cyangwe n’inkumi bazanye

    Symphony Band bahanyuranye umucyo

    Muyoboke Alex atambuka ku itapi y’umutuku

    Harimo imyambarire itangaje

    Bianca ni uku yaje yambaye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-yatunguranye-muri-bianca-fashion-hub-aza-yambaye-ipantalo-y-amaguru-asumbana-yasekeje-benshi

  • Umugabo yishe umuturanyi we amuhora injangwe ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibiro by'ubutegetsi bwa Marion County muri leta ya Frorida byavuze ko Clifton Anthony Bliss Jr. w'imyaka 58 yamavuko yishe arashe umuturanyi we nyuma yo guhura n'injangwe ye ije mu rugo rwe.

    Ku wa kane w'iki cyumweru nibwo hamenyekanye ko uyu mugabo wo muri leta ya Floride yarashe umuturanyi nyuma yo gusanga injangwe y'uwo muturanyi mu rugo rwe.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo akibona iyi njangwe yahise ajya gutera umuturanyi (nyirayo) mu rugo rwe maze arakomanga .Ubwo uwo muturanyi yakunguraga umuryango Antony wari witwaje imbunda yahise arasa mugenzi wimyaka 41.

    Iraswa ryabereye hafi y'umuhanda wa Avenue wa 15980 SE 258 muri Umatilla hafi y'umupaka w'ikiyaga cya County, nko mu bilometero 40 mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Orlando.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yishe-umuturanyi-we-amuhora-injangwe-ye/