Category: Uncategorized

  • Abanyarwanda 48 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko ari 48 bagizwe n’abagabo 29, abagore 9 n’abana 10 bakaba bari bafungiye muri gereza zitandukanye harimo iya gisirikare ya CMI i Mbuya iherereye mu mujyi wa Kampala.

    Bavuga ko imitungo basizeyo n’amafaranga bari bafite mu ntoki bambuwe n’abasirikare babafashe ndetse n’aho bari bafungiwe muri kasho za Polisi arenga miliyoni 136 z’amashilingi ya Uganda.

    Muri aba Banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba i Nyagatare harimo abafite umwihariko w’uko bakuriye mu gihugu cya Uganda ndetse hakabamo n’abariyo kubera gukora umurimo w’Imana (Ivugabutumwa).

    Kamana Emmanuel, umushumba mu itorero Life Church riherereye mu Murenge wa Rwempasha, yagiye muri Uganda ahitwa Rwentobo mu Karere ka Ntungamo ku butumire bw’igiterane cy’ivugabutumwa.

    Gisoje ngo cyakomereje mu Karere ka Masaka, ku itariki ya 12 Kanama 2021, afatwa n’igisirikare cya Uganda afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Masaka iminsi ine ahavanwa ajya gufungirwa muri CMI i Mbuya mu mujyi wa Kampala.

    Uyu muvugabutumwa yashinjwe kuba maneko w’u Rwanda, yavanywe i Mbuya yoherezwa mu kigo cya gisirikare cya Mbarara ahitwa Makenke aha hombi akaba yarahabaye akubitwa uko bukeye n’uko bwije ndetse akaba yaranakorewe iyicarubozo.

    Avuga ko batamugiriye n’impuhwe kuko yambuwe miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda ari yo yakabaye aheraho yivuza inkoni yakubiswe.

    Niyonkuru Obed w’imyaka 31 y’amavuko avuga ko atazi iwabo gusa akemeza ko bishoboka ko ari mu Karere ka Kayonza. Yemeza ko mu 1994 yisanze mu nkambi y’impunzi ya Nakivale mu Karere ka Isingiro arahakurira ahava mu mwaka wa 2008 nyuma y’uko uwamureraga yitabye Imana 2006.

    Yakomereje ubuzima mu mujyi wa Kampala aho yacurangaga Piano muri korari ya Baraka and Blessings.

    Ku itariki 23 Gicurasi 2021, yafatiwe ahitwa Mengo ajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya CMI Mbuya ashinjwa gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Avuga ko yavuye i Mbuya yoherezwa i Mbarara muri kasho ya Polisi aho yavuye yoherezwa mu Rwanda.

    Avuga ko imitungo asize mu gihugu cya Uganda ifite agaciro karenga Miliyoni 63 z’amashilingi ya Uganda.

    Abanyarwanda bari bafungiye mu gihugu cya Uganda harimo abasizeyo imiryango yabo aho bari batuye ndetse n’abasize bamwe mu bayigize muri gereza.

    Ndahayo Samuel avuga ko yari atuye Gomba akaba ari na ho yasize urugo rwe harimo umugore n’abana batatu.

    Ndahayo yafungiwe muri CMI Mbuya mu gihe cy’amezi ane ashinjwa gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko aha akaba yarahavuye yoherezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye yoherezwa mu Rwanda.

    Undi uvuga akababaro yahuye na ko ni Butera Eliphaz wagiye muri Uganda mu mwaka wa 2014 atura ahitwa Gomba akaba yari atunzwe no guhinga no korora.

    Yafashwe muri Nyakanga 2021, ajya gufungirwa i Mbuya muri gereza ya gisirikare ahamara amezi abiri ashinjwa gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubwo ngo nta rukiko rwigeze rumuburanisha.

    Muri gereza ya CMI Mbuya ahasize umugore we Nyirahabimana Epiphanie w’imyaka 51 y’amavuko n’umuhungu we Hakizimana Samuel w’imyaka 18 ushinjwa kuba maneko w’u Rwanda.

    Butera Eliphaz asaba abandi Banyarwanda kudahirahira kujya muri Uganda kuko nta mutekano Abanyarwanda bahafite ahubwo n’ibyo bahakorera ayo bakuyemo bayamburwa bakagaruka amara masa.

    Avuga ko mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Gomba yari atuyemo asizeyo umutungo ubarirwa mu mashilingi ya Uganda arenga miliyoni 50.

    source : https://ift.tt/3Ccfmbw

  • Iburasirazuba: Abayobozi batowe bahawe umukoro wo guteza imbere abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabibasabye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 nyuma yo gukurikirana amatora y’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyagatare.

    Guverineri Gasana yashimiye abaturage ubwitabire bagaragaje ndetse no kuba bihitiyemo inyangamugayo.

    Ku rundi ruhande ariko yasabye abayobozi bagiriwe icyizere bagatorwa gushyira imbere umuturage n’iterambere rye.

    Ati “Abatowe bagomba kuzirikana amagambo atatu, umuturage utekanye, uteye imbere kandi afite imibereho myiza.”

    Kuba hari benshi mu bayobozi bari basanzweho basubiyemo ngo ni ikimenyetso ko bakoze neza kandi bumva Politiki ya Leta bityo bakazatoza abandi mu nshingano batorewe.

    Yasabye abayobozi batowe guharara mu nshingano zo kurengera umuturage aho kumuhutaza mu gihe bashyira mu bikorwa gahunda za Leta.

    source : https://ift.tt/3G9L0c6

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana, abanduye bashya ni 29 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu babiri ni bo bitabye Imana bazize COVID-19, bakaba ari umugore w’imyaka 46 i Gicumbi n’umugabo w’imyaka 78 i Gisagara. Abantu barindwi ni bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1,320.

    Ahabonetse abanduye benshi ni muri Musanze 12, i Kigali 6, Karongi 3, Ngoma 2, na Ngororero 2.

    Ahandi mu turere twa Gakenke, Kayonza, Muhanga, na Rwamagana habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/3E7OGt6

  • Rulindo: Abantu umunani bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranijwe n’amategeko – #rwanda #RwOT

    Uko ari Barindwi bafatiwe mu cyuho bacura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti bakoresha ibikoresho gakondo.

    Umugabo w’imyaka 34 we yafashwe agerageza gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 500 Frw kugira ngo bariya bantu 7 barekurwe.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko kugira ngo bariya bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abarinda ikirombe.

    Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru avuye muri kimwe mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rulindo batubwira ko hari itsinda ry’abantu binjira mu kirombe bagacukura amabuye. Hahise hategurwa ibikorwa byo gufata abo bantu ari nabwo Polisi yafataga abantu 7 barimo gucukura bitemewe n’amategeko ndetse bari banafite bimwe mu bikoresho bifashisha mu gucukura amabuye.”

    CIP Gakwisi yakomeje avuga ko ubwo hafatwaga bariya bantu hagaragaye andi makuru ko hari undi mugabo uri gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 500 ngo ajye kwinginga abapolisi barekure bariya bantu bafashwe bacukura amabuye y’agaciro. Uwo yayahe niwe wahise atanga amakuru arafatwa,yari yanamwemereye ko nibamara kurekurwa amuha andi ibihumbi 500.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari uwo babonye akora ibitemewe n’amategeko.

    Yibukije abantu ko ubucukuzi bw ’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko bihanirwa n’amategeko ndetse ababukora bashobora kuhaburira ubuzima.

    Abafashwe uko ari 8 bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hokorwe iperereza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4 ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe mu mategeko

    source : https://ift.tt/3Bew0pz

  • Karongi: Ingo zisaga 5 000 zahawe amashanyarazi mu mwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Mu bahawe amashanyarazi harimo n’inganda zikomeye, amashuri ndetse n’amasoko ya kijyambere muri iyi Mirenge itatu ya Karongi.

    Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi, Dusengimana Damien yavuze ko kugeza ubu bamaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi muri iyi Mirenge itatu, kandi ko byahise bizamura imibare y’abafite amashanyarazi muri Karongi, aho kugeza ubu ijanisha ryerekana ko ingo 58% zimaze kuyabona muri aka Karere, harimo ingo 14% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 44% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

    Dusengimana yakomeje avuga ko bakunze kugorwa cyane n’imiterere y’aka karere gafite imisozi ihanamye ndetse n’ingo hamwe na hamwe zitatanye, bigatuma kugeza amashanyarazi kuri bose bigorana ariko yemeza ko mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azaba ari mu ngo zose za Karongi.

    Bimwe mu bikorwaremezo by’ibanze twasuye muri iyi Mirenge byabonye amashanyarazi, harimo uruganda rukora ubwato rwitwa AFRINEST ENGINEERING ruherereye mu Murenge wa Bwishyura, Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye giherereye muri uyu Murenge wa Mubuga ndetse n’amasoko ya kijyambere.

    Abamaze kuyahabwa bagaragaza iterambere bagezeho

    Calvin Omondi Oriare ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri iyi company ikora ubwato yitwa Afrinest Engineering ikorera mu Murenge wa Mubuga ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu.

    Omondi yavuze ko batangiye iyi sosiyete yabo akazi kagoranye cyane kuko batangiye gukorera muri uyu Murenge wa Bwishyura nta mashanyarazi bagira, kandi ibikorwa byabo byinshi birimo gukora ubwato, gusana ubwato n’ibindi bikenera amashanyarazi.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ndashimira REG kuba yaraduhaye amashanyarazi. Dutangira uyu mushinga byari bigoye kuko byadusabaga gukoresha “Generator” kandi igatwara amafaranga menshi cyane, ariko kubera ko uyu mushinga ari umwihariko mu Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo yaradusuye abona umushinga ni mwiza, ahita asaba ko kuduha amashanyarazi byakwihutishwa, twahise tuyabona mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu by’ukuri ubu turakora neza kandi serivisi zacu turi kuziba abatugana nta mbogamizi.”

    Umucungamutungo w’ishuri rya Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga muri aka Karere ka Karongi, Murekatete Marie Louise yavuze ko mbere y’uko babona amashanyarazi akazi kabagoraga, cyane cyane gufotoza impapuro z’abanyenshuri zirimo n’ibizamini n’indangamanota, gutegura raporo, gusubirishamo abanyenshuri amasomo ya nijoro, ariko byose ubu byakemutse aho baboneye amashanyarazi.

    Murekatete akomeza avuga ko bakoreshaga nk’amafranga ibihumbi birenga Magana atanu (500,000 Rwf) bajya gufotoza impapuro n’izindi serivisi bakenera zijyanye n’amashanyarazi, ariko ubu bakoresha amafaranga atagera ku bihumbi ijana (100,000 Rwf) kandi izo serivisi bazifitiye.

    Mu murenge wa Gishyita na Mubuga twahasanze amasoko ya kijyambere atatu harimo n’agakiriro. Ayo masoko nayo nta muriro yagiraga bawubonye vuba.

    Niyomugabo Edmond, ni umwe mu babaji bakorera mu Gakiriro gaherereye mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagali ka Byaruhanga mu Murenge wa Mubuga.

    Yavuze ko amashanyarazi yabafashije cyane kunoza ibyo bakora bituma n’isoko ryabo riba rigari babona abakiriya benshi.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi 100% harimo ingo 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Agakiriro ka Mubuga ni kamwe mu bikorwaremezo byabonye umuriro w’amashanyarazi vuba

    Imiriko mu Gakiriro ka Mubuga isigaye yihuta kubera umuriro w’amashanyarazi

    Kuri Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga abanyeshuri basigaye biga neza kuko babonye umuriro w’amashanyarazi

    Kuri iri shuri batarabona umuriro bakoreshaga asaga ibihumbi 500 Frw mu gufotoza impapuro ariko kuri ubu bakoresha atarenga ibihumbi 100 Frw

    Kuri uru ruganda rukora ubwato batarabona amashanyarazi bajyaga bagorwa no gukora akazi neza kuko byasaba kwifashisha generator

    Muri Afrinest Engineering bishimira ko amashanyarazi yatumye akazi kabo koroha kandi kakihuta

    source : https://ift.tt/3px1pBv

  • Inama Minisitiri Gatabazi n’abandi bagira abatorewe kuyobora Imidugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite Nyobozi nshya y
    Komite Nyobozi nshya y’Umudugu wa Byimana, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo

    Kigali Today yaganiriye n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, akaba ari na we ushinzwe inzego z’ibanze, ku bijyanye n’imikorere igomba kuranga abayobora imidugudu batowe.

    Mu magambo make, Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu rwego rwo kwirinda kuvunwa n’inshingano, Umukuru w’Umudugudu atagomba kwiyumva ko ari we wenyine ushinzwe kuwuyobora, kuko hari benshi batorewe kumufasha.

    Yagize ati “Umudugudu urimo Komite Nyobozi y’Abagore na Komite Nyobozi y’Urubyiruko, urimo abafashamyumvire mu buhinzi, urimo Abajyanama b’Ubuzima, harimo abasesenguzi ndetse na Komite nyobozi mufatanya, ibibazo bituruka mu rubyiruko, mu bagore n’ahandi byakemuka, ariko ikibazo ni uko Umukuru w’Umudugudu atibuka ko afite ikipe nini ikwiye kumufasha”.

    Minisitiri Gatabazi akomeza asaba abandi bose batowe kutaba ntibindeba, kuko bikunze guteza uruhererekane rw’ibibazo abaturage bageza ku buyobozi bwo hejuru, aho atanga urugero rw’imanza zishingiye ku mbibe z’ubutaka, ngo zagakwiye kurangirizwa mu baturanyi bazi neza icyo kibazo.

    Akagari ni rwo rwego umuturage ahingukiraho iyo ibibazo binaniranye mu mudugudu.

    Twaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Mukankurunziza Leoncie avuga ko inshingano z’Ubuyobozi bw’Umudugudu ahanini zijyanye n’ubukangurambaga, akenshi ngo zikunze kugaragaramo Umukuru w’Umudugudu n’Ushinzwe Umutekano bonyine.

    Abakorerabushake ba Komisiyo y
    Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora babanzaga kurahirira imbere y’Inteko itora

    Mukankurunziza avuga ko kuva aho abayobozi b’amasibo bagiriyeho, abayobora imidugudu ubu basa n’aborohewe ku buryo ibyinshi mu bibazo by’abaturage ari bo bizakemukiraho.

    Urwego rw’Isibo n’Umudugudu ahanini bishinzwe ubukangurambaga kuri gahunda za Leta, kujijura abaturage bakamenya amategeko abarengera ndetse n’uburenganzira bwabo

    Mukankurunziza asobanura ibirebana n’abageza ibibazo kuri Perezida wa Repubulika, yagize ati “Birashoboka, hari aho umuturage ashobora koko kurenganywa, ariko sinibaza ko yarenganywa n’inzego zose kugera ubwo ageze kuri Perezida wa Repubulika, ibyo ni ibyo kuganiriza abaturage ariko na none no gukurikirana”.

    Uyu Muyobozi w’Akagari avuga ko abayobora imidugudu bakwiye kuzajya bafata umwanya bakigisha abaturage uburyo inzego zikurikirana, kugira ngo niba barenganyijwe ku rwego rw’isibo bajye ku mudugudu, abarengana ku mudugudu bajye ku kagari gutyo gutyo.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, Emmanuel Nsengiyumva

    Uwitwa Emmanuel Nsengiyumva watorewe kuyobora Umudugudu wa Byimana, avuga ko kugira abayobozi b’amasibo hamwe no kuba bariyubakiye ibiro by’umudugudu, ngo byatumye inshingano zo kujijura no kwita ku baturage zoroha.

    Nsegiyumva agira ati “Tugiye gukora igenamigambi, kuko umudugudu wacu niba ufite iterambere, abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza, abana bari mu ishuri biga, ubu dufite imihanda imwe n’imwe itameze neza ndetse hari n’aho itagera, nk’umuhanda FAWE-Batsinda muri iyi manda y’imyaka itanu dushobora kuzawuhuza dufatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bwacu”.

    Komite Nyobozi z’Umudugudu zatowe kuri uyu wa Gatandatu zigizwe n’abantu batanu, ari bo Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, ushinzwe Umutekano, Abinjira n’Abasohoka, ushinzwe Amakuru no kujijura abaturage ndetse n’ushinzwe Iterambere, hakiyongeraho Umujyanama uhagarariye umudugudu mu kagari.


    source : https://ift.tt/3E5eR3A

  • APR FC irakomereza muri Confederation Cup nyuma yo kunyagirwa na Etoile du Sahel #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etoile du Sahel yafunguye amazamu ku munota wa 17 w’igice cya mbere gitsinzwe na Yassine Chikhaoui kuri penaliti ku mupira wakozwe na Niyomugabo Claude n’ukuboko.

    Mu gice cya kabiri, Etoile Sportive du Sahel muri Tunisia yabonye ikindi gitego cyinjijwe na Yassine Chikhaoui ku munota wa 47.

    Ikipe ya APR FC itaje koroherwa n’iminota ya nyuma, yaje guhabwa ikarita y’umutuku yahawe Niyomugabo Claude ku munota wa 64, iza gutsindwa ibindi bitego bibiri ku munota wa 3 n’uwa 4 w’inyongera ku minota 90 y’umukino.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Étoile Sportif du Sahel: Ali Jemal, Houcine Benayada, Saddam Ben Aziza, Ghofrane Nawali, Youcef Laouafi, Jacques Mbé, Oussema Abid, Yassine Chikhaoui, Yassine Amri, Tayeb Meziani na Zineddine Boutmene.

    APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel (c), Kwitonda Alain na Nshuti Innocent.

    Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League, iraza gukomereza mu mikino ya CAF Confederation Cup, aho izategereza indi tombola ikamenya iyo bazahura

    source : https://ift.tt/3pwJ7Az

  • Kabuhariwe mu bucuruzi bw' ibiyobyabwenge yatawe muri yombi, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Kabuhariwe mu bucuruzi bw' ibiyobyabwenge witwa Dairo Antonio Úsuga, wamenyekanye , ku izina rya Otoniel yafashwe n ' n'igisirikare kirwanira ku butaka, igisirikare kirwanira mu kirere hamwe na polisi, afatwa kuri uyu wa Gatandatatu tariki ya 23 Ukwakira 2021.

    Bivugwa ko uyu mugabo watawe muri yombi yashakishwaga cyane muri Colombia wari unakuriye igico cya mbere kinini cy'abagizi ba nabi muri icyo gihugu.

    Amakuru dukura kuri BBC dukesha ino nkuru avuga ko Leta ya Colombia yari yarashyizeho igihembo cy'amadolari y'Amerika 800,000 (miliyoni 813 mu mafaranga y'u Rwanda) ku muntu wese watanga amakuru y'aho aherereye, mu gihe Amerika yo yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z'amadolari (miliyari 5 mu mafaranga y'u Rwanda) ku wayiha amakuru nk'ayo.

    Mu butumwa bwa videwo bwanyuze kuri televiziyo, Perezida wa Colombia Iván Duque yashimye ifatwa rya Otoniel.

    Yagize ati: 'Uku ni ko gushegesha ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge kwa mbere gukomeye kubayeho mu gihugu cyacu muri iki kinyejana. Uku gushegesha kwagereranywa gusa n'irangira rya Pablo Escobar mu myaka ya 1990'.

    Otoniel yafatiwe aho yari yihishe mu cyaro mu ntara ya Antioquia mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Colombia, hafi y'umupaka na Panama. Mu gihe andi makuru yuko icyo gikorwa cyagenze agikomeje kujya ahagaragara, Perezida yavuze ko umupolisi umwe yicyiciwemo.

    Igisirikare cya Colombia nyuma cyatangaje ifoto igaragaza abasirikare bacyo bacunze Otoniel wambitswe amapingu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/24/kabuhariwe-mu-bucuruzi-bw-ibiyobyabwenge-yatawe-muri-yombi-inkuru-irambuye/

  • Odile na Franco mu bahize abandi mu kwambara… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 muri Onomo Hotel habereye igikorwa cyo gutora abambaye bakarimba. Harebwe intambuko, imyambaro ya bamwe mu bari bitabiriye ibi birori bya ‘Bianca Fashion Hub', hatangwa amanota ku batambutse neza kuri Red Carpet ndetse n’abari bambaye neza, bakahanyurana umucyo.


    Kabano Franco watsinze mu cyiciro cy’abagabo mu batambutse neza no kwambara neza mu birori bya Bianca Fashion Hub

    Muri ibi birori amajana n'amajana y'abantu bari barimo kwihera ijisho, aho abantu barenga 50 bitabiriye mu kwerekana ko bashoboye kwambara neza no kwiyerekana mu mideli. Mu kwiyerekana, muri aba bose, hatoranijwe abahungu 6 n'abakobwa 6 batangajwe nk'abitwaye neza ariko muri bo hagatangazwa babiri, umwe w'umukobwa n’undi w'umuhungu bahanyuranye umucyo.  Mu bahungu 6 n’abakobwa batangajwe, abashinzwe akanama nkemurampaka  bagatangaza 2 bitwaye neza.


    Iradukunda Odile niwe wegukanye intsinzi mu bakobwa baje bambaye neza anabahiga mu gutambuka neza kuri Red Carpet

    Mu bitwaye neza, 2 kuri buri ruhande, batangajwe hashingiwe ku babahanyuranye umucyo, abo ni Iradukunda Odile na Kabano Franco bagaragaje intambuko nziza n'imyambarire yashimwe na bose.


    Aba batsinze biteganijwe ko bazahabwa itike y’indege yerekeza muri Tanzania cyangwa muri Kenya i Naironi mu kuruhuka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110726/ababurana-ari-babiri-umwe-aba-yigiza-nkana-odile-na-franco-mu-bahize-abandi-mu-kwambara-ba-110726.html

  • Jay Polly witabye Imana yahawe igihembo cyiha… – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo cyihariye mu bihembo bya Kiss Summer Awards byatanzwe mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 muri Kigali Arena.

    Iki gihembo ntihatangazwa umuntu ugihataniye, ahubwo akanama nkemurampaka ka Kiss Fm karicara kagatekereza ku muntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda.

    Jay Polly yahawe igihembo 'Best Life Achievement Awards'. Ni mu gihe mu 2020, iki gihembo cyegukanwe na Dj Bob.

    Iki gihembo cyakiriwe na Bull Dogg mu izina ry'itsinda rya Tuff Gang ndetse no mu izina ry'umuryango wa Jay Polly.

    Bull Dogg yashimye buri umwe washyize itafari ku muziki w'u Rwanda, yifuriza iruhuko ridashira Jay Polly. Ati 'Amahoro y'Imana akomeze kubana nawe.'

    Bull Dogg afatanyije na Fireman baririmbye indirimbo 'Ndacyariho ndahumeka' mu rwego rwo kumwunamira.

    Fireman yashimye buri wese wabashyigikiye mu muziki, avuga ko muri iki gihe ari ubwo bakeneye cyane abafana. Uyu muhanzi iki gihembo Jay Polly yegukanye ari wo musaruro w'itsinda rya Tuff Gangz ryatanze ibyishimo kuri benshi.

    Bull Dogg afatanyije na Fireman baririmbye indirimbo ya Jay Polly yitwa 'Ndacyariho ndahumeka'.    Bull Dogg yakiriye igihembo ‘Best Achievement Award’ cyahawe umuraperi Jay Polly witabye Imana Fireman yavuze ko igihembo Jay Polly yegukanye ari umusaruro w'itsinda Tuff Gangz n'ibindi bikorwa by'iyi njyana ikundwa n'urubyiruko

    Bull Dogg yasabye abategura ibihembo bya Kiss Summer Awards gushyira injyana ya Hip Hop mu bahatanira ibi bihembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110723/jay-polly-witabye-imana-yahawe-igihembo-cyihariye-muri-kiss-summer-awards-cyakirwa-na-bull-110723.html