Category: Uncategorized

  • Nsengiyumva Isaac wa Rayon Sports yasigaye i Kigali, Ishimwe Christian aba ari we usanga Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nsengiyumva Isaac wari wahamagawe kuziba icyuho cya Djihad Bizimana mu Mavubi, ntabwo yabashije kwerekeza muri Kenya, ni nyuma y’uko basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa 5 mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho u Rwanda rwatsinzwe na Mali 3-0 ku wa Kabiri, Mashami yahise yitabaza abakinnyi babiri basimbura abo yatakaje azaba adafite ku mukino wa Kenya.

    Ntabwo azaba afite Bizimana Djihad wabonye ikarita itukura na Imanishimwe Emmanuel Mangwende wagize ikibazo cy’imvune, yahise yitabaza abandi bakinnyi babiri babasimbura ari bo Ishimwe Christian waje mu mwanya wa Mangwende na Nsengiyumva Isaac waje mu mwanya wa Bizimana Djihad.

    Aba bakinnyi bahise bagera mu mwiherero ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu mu gitondo ariko ntibajyana n’abandi kuko bo bari batarabona ibisubizo bya Coronavirus, bari bafashwe ikizami cya PCR.

    Nyuma y’uko Amavubi ahagarutse saa 17h z’ejo hashize, byari byitezwe ko aba bakinnyi basigaye bahaguruka mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

    Siko byaje kugenda kuko amakuru avuga ko ibisubizo byabo byaje gutinda kujya muri sisiteme ya RBC maze bituma itike zabo zimurirwa saa 17h30′ z’uyu munsi.

    Ishimwe Christian ni we wahagurutse wenyine asanga bagenzi be muri Kenya, ni nyuma y’uko Nsengiyumva Isaac we basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus.

    Umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA akaba yabyemereye ISIMBI ko Isaac ntaho yagiye kubera ko bamusanzemo iki cyorezo.

    Umukino w’u Rwanda Kenya uteganyijwe ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo, akaba ari umukino udafite icyo uvuze kuko ibihugu byombi byamaze kuvamo.

    Nsengiyumva Isaac yasizwe kubera kwandura icyorezo cya Coronavirus

    Ishimwe Christian we yagiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nsengiyumva-isaac-wa-rayon-sports-yasigaye-i-kigali-ishimwe-christian-aba-ari-we-usanga-amavubi-muri-kenya

  • Ifoto ya Meddy yashyize ku munigo nyakabwana ikomeje gutangaza abantu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana batandukanye b'umuhanzi Ngabo Meddy batangaye nyuma yo kubona ifoto yifotoje yashumitse imbwa mu ijosi batangira kumubaza impamvu yayibabaje.

    Ni ifoto yashyize kuri Instagram, abantu batandukanye batangazwa n'uburyo yayishumitsemo .Bamwe bagaragaje amarangamutima yabo bamubaza impamvu yayibabaje abandi batungurwa n'impamvu akunze kwifotoza ari kumwe n'izi nyamaswa.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-ya-meddy-yashyize-ku-munigo-nyakabwana-ikomeje-gutangaza-abantu/

  • Umuhanzi Omah Lay yageze i Kigali, abakobwa bari bateguwe kumuha indabo ntiyazifata barazitahanira (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Omah Lay yaraye yageze mu Rwanda aho yaje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyateguwe na East African Promoters(EAP) cyiswe Kigali Fiesta.

    Ku munsi w’ejo ni joro nibwo uyu muhanzi ukunzwe yageze mu Rwanda, akaba yahise ajya kuri Kigali Arena igitaramo ari butaramiremo Abanyarwanda kiri bubere.

    Uyu muhanzi ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege, hari abakobwa bari bateguwe kumuha indabo bamwakira nk’uko bisanzwe bikorerwa n’ibindi byamamare ariko siko byagenze kuko yarinze yinjira mu modoka atazivashe bazisubizayo.

    Iki gitaramo cya 'Kigali Fiesta’, Omah Lay w’imyaka 24 araza gufashwamo n’abahanzi nyarwanda 6 bakunzwe muri iyi minsi.

    Abo bahanzi ni; Nemeye Platini, Ish Kevin, Juno Kizingenza, Ariel Ways, Dav D na Bushali.

    Uyu muhanzi akaba yageze mu Rwanda nyuma y’igihe gito asohoye indirimbo ye nshya yise 'Free’ binitezwe ko ari buririmbe muri iki gitaramo.

    Kwinjira muri iki gitaramo, itike isanzwe ni ibihumbi 10, VIP ibuhumbi 20 mu gihe VVIP ari ibihumbi 30, aha ni ku muntu uzagura itike mbere ariko umuntu uzayigurira ku muryango umunsi w’igitaramo, kuri ibi biciro haziyongeraho ibihumbi 5.

    Ibi kandi bikaba byiyongera ku kuba umuntu agomba kuba afite byibuze urukingo rumwe rwa Coronavirus, n’igisubizo cy’uko nta bwandu bwa Coronavirus afite kitarangeje amasha 72.

    Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe

    Omah Lay ntabwo yafashe indabo aba bakobwa bari bateguye kumuha

    Ni uko yari aherekejwe n’abasore bacunga umutekano

    Omah Laye arataramira abanyarwanda uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-omah-lay-yageze-i-kigali-yakirwa-n-abakobwa-beza-amafoto

  • Umumotarikazi yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe Hari imirimo bivugwako ari iya kigabo hakaba nindi bivugwako ari iya kigore gusa uko isi igenda itera imbere iyo myumvire igenda ishira Ugasanga iyari imirimo ya bamwe isigaye isangirwa na bose. Hari umumotari wumugore witwa Agnes, yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter aho umuntu umwe witwa Francine yamushimiye cyane muri gahunda yiswe #gushimafriday imenyerewe kuri Twitter buri wagatanu abantu bifashisha bashimira abandi. Francine amaze gushimira Agnes abantu bashyizeho ibitekerezo bitandukanye abandi batangira gusaba nimero ye ya telefone.

    Ibyo bamwe bavuze
    Ibyo bamwe bavuze

    Ibyo bamwe bavuze

    Source : https://yegob.rw/umumotarikazi-yavugishije-benshi-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Fata icyemezo bwangu niba ubona ibi bimenyetso ntabwo umukunzi wawe mukwiranye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibimenyetso wagenderaho ukemeza ko umukunzi mukundana ubu wamuyobeyeho,atari wowe yagenewe ,byaba byiza uhise ufata icyemezo byihuse:

    1.Nawe ubwawe ubyiyumvamo

    Umuntu yabasha kubehsya undi/abandi bantu. Ariko umutima wawe n'intekerezo byawe ntushobora kubibeshya. Niba rero nawe ubwawe urukundo urimo utarwiyumvamo ndetse rutagushimishije,ni ikindi kimenyetso ko ugomba kubivamo ugashaka undi mukunzi.

    2.Inshuti zawe zirabikubwira

    Inshuti zawe n'umuryango wawe bashobora gutuma uhitamo nabi umukunzi cyangwa bakakuyobya . Kimwe n'uko bagufasha kugira mahitamo meza. Mu buzima hari abantu bakuba hafi b'inshuti zawe magara(z'akadasohoka). Akenshi aba bakunzi baba bazi imiterere n'imitekerereze byawe. Niba rero izi nshuti zawe twise izahafi kandi nawe wizera zikugira inama yo kureka umukunzi mukundana ubu ,kuko babona ntacyo bizakugezaho,wibima amatwi. Bitekerezeho unababaze ingaruka mbi babibonamo. Jya utinya iritavuze umwe.

    3.Usigaye wumva wikundiye abandi basore/bakobwa

    Nubwo uri murukundo ariko usigaye ushimishwa no kumva wakwikundanira n'undi mukobwa/muhungu. Wumva aribyo byaguha umunezero nibyishimo. Hari ikindi kimenyetso utegereje?Nawe ubwawe warambiwe urukundo urimo,ntirukigushimishije . Uba wumva hari icyo ubura ubona wabonera ahandi.

    4.Ugerageza kubyima amaso

    Guhunga ukuri ntibikubuza kuba ukuri. Niba ubona bitagenda hagati yawe n'umukunzi wawe, nacyo twagishyira mu ngingo wagenderaho ukemeza ko urukundo urimo ari ubuyobe.

    5.Ntiwishimiye urukundo rwanyu

    Iki ni ikimenyetso shingiro ukwiriye kugenderaho. Iyo uri murukundo nyarukundo ndetse rufite intego ifatika,mugomba kurangwa no kwishimira urukundo rwanyu. Niba utakigira cyangwa utarigeze urangwa nibyishimo mu rukundo rwanyu, mukaba musigaye muhora mugirana ibibazo bidashira, wayobye inzira ,umukunzi mukundana si wowe yagenewe. Kugirana ikibazo ku bakundana bibaho kandi si nigitangaza,ariko niba wowe n'umukunzi wawe muhorana ibibazo bidashira ,kutumvikana guhoraho, intonaganya za buri munsi ,ibi byose byakwereka ko mutaremewe gukundana.

    6.Ibibi biruta ibyiza

    Mu rukundo buri wese aba agomba kuhabonera ibyiza. Nubwo hatabura n'ibibazo. Ariko usigaye wicara ugasanga ibibi biri mu mubano wanyu biraruta kure ibyiza bibahuza. Va kugiti shaka undi mukunzi uzagufata neza,akagutetesha akakwereka ibyiza by'urukundo.

    Source : https://yegob.rw/fata-icyemezo-bwangu-niba-ubona-ibi-bimenyetso-ntabwo-umukunzi-wawe-mukwiranye/

  • Mu mafoto : tembera ahagiye kubera igitaramo cy'umuhanzi Omah Lay. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iri joro ryo kuwa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021 mu nyubako y'imyidagaduro ya  Kigali Arena hagiye kubera igitararamo cy'umuhanzi w'igihangange muri Nigeria, Omah Lay.Kuva saa 18:00 abantu bari batangiye kwinjira aharabera iki gitaramo ari benshi ndetse na MC Buryohe na Bianca nibo bari bifashe abantu gususuruka.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-tembera-ahagiye-kubera-igitaramo-cyumuhanzi-omah-lay/

  • Ku myaka 55 atararyamana n'umugabo n'umwe yakoze ubukwe bw'agatangaza||hibazwa niba azabyara. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukecuru w'imyaka 55 y'amavuko utarigeze na rimwe uryamana n'umugabo numwe mu buzima bwe byarangiye arongowe n'umugabo w'intiti bakora ubukwe bw'agahebuzo.

    Uyu mukecuru ukomoka muri Nigeria yitwa Esther Bamiloye akaba afite imyaka 55. Nta kwezi kurashira arushinganye n'umukunzi we witwa Isaac Bakare umusaza w'imyaka 62 w'intiti wasoje icyiciro cya 2 cya kaminuza.

    Uyu mukecuru mu bihe byashize nk'uko ikinyamakuru Legitpost cyabigarutseho yabwiye ikinyamakuru kitwa 'The Punch' ko yirinze abagabo akagumana ubusugi bwe kugeza igihe azarushingira none inzozi ze zibaye impamo. Ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi witwa Osun State uherereye mu Buengerezuba bwa Nigeria.

    Akenshi umugore acura ku myaka 45 ariko rimwe nari mwe hari abayirenza cyangwa bakajya munsi yayo. Esther Bamiloye ku myaka ye 55 afite icyizere cy'uko azabyara ndetse intego ye ngo ni uguteza imbere umuryango we.

    Source : https://yegob.rw/ku-myaka-55-atararyamana-numugabo-numwe-yakoze-ubukwe-bwagatangazahibazwa-niba-azabyara/

  • Rafael York yageze muri Sweden yataye Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya AFC Eskilstuna muri Sweden, Rafael York yamaze kugera muri Sweden ni nyuma y’uko bageze muri Kenya akabwira abatoza ko ashaka gutaha akajya muri Sweden.

    Ni umwe mu bakinnyi umutoza yitabaje ku mukino wa Mali ndetse yagombaga no kuzamukoresha ku mukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho u Rwanda ruzakina na Kenya ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo muri Kenya.

    Amavubi yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu yerekeza muri Kenya, nyuma yo kugera muri Kenya amakuru ISIMBI yamenye ni uko York yahise abwira abatoza ko ashaka gusubira iwabo muri Sweden adakinnye umukino wa Kenya.

    Ibi byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abyuka afata indege imwerekeza muri Sweden asanzwe akina.

    Hari ibyavuzwe ko haba habayeho kutumvikana na bamwe mu bakinnyi kubera kunenga ko Amavubi nta ba rutahizamu afite, kuba atarishimiye uburyo yahawe nimero 16 yari isanzwe ikinishwa na Sugira Ernest bibanje guteza impaka.

    Ibi ariko si byo kuko amakuru ava muri Kenya ni uko nta mukinnyi n’umwe bigeze bavugana, bigashimangirwa na FERWAFA aho umwe mu bakozi ba FERWAFA yemereye ISIMBI ko koko yagiye ariko nta mukinnyi bigeze bagirana ikibazo uretse kugera muri Kenya akavuga ko atazakina umukino wa Kenya akeneye gusubira muri Sweden gusa.

    Si ubwa mbere uyu mukinnyi yaba agerageje gusa n’ushaka gukora igikorwa nk’iki kuko amakuru ISIMBI ifite yizewe ni uko muri Nzeri 2021 nyuma y’umukino we wa mbere yakiniye u Rwanda, aho rwatsinzwemo na Uganda 1-0, uyu musore nabwo yashatse guhatiriza ngo asubire muri Sweden adakinnye umukino wo kwishyura ariko ku bw’amahirwe yemera kuguma mu bandi.

    Rafael York yamaze kugera muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-yageze-muri-sweden-yataye-amavubi-muri-kenya

  • Gatsibo: Barasaba gusanirwa ikiraro kugira ngo bongere kugenderana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyuma byo ku mpande byavuyeho n
    Ibyuma byo ku mpande byavuyeho n’imbaho zirangirika ku buryo basigaye batinya kukinyuraho

    Ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Mayange na Kibare, munsi yacyo hagacamo umugezi wa Warufu.

    Ndungutse Theogene avuga ko imbaho zatangiye kwangirika ndetse n’ibyuma byo ku mpande byacitse, ku buryo gikoreshwa n’abashirutse ubwoba.

    Avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2021, bishatsemo ubushobozi nk’abaturage batangira kwiyubakira ikindi kiraro ku ruhande imvura ibaye nyinshi umugezi uruzura ibyo bari bamaze kubaka bitwarwa n’amazi.

    Avuga ko ubuyobozi bwabimenyeshejwe ariko ntacyo bari babafasha.

    Ati “Urumva ibyo twari twakoze byaragiye, kiriya kiraro cyadufashaga cyane guhahirana ariko ubu moto ntiyacaho ndetse n’abafite ubwoba ntibahaca kubera ibyuma byo ku mpande byavuyeho. Mu mugezi ntiwanyuramo kuko hari ubwo amazi aba ari menshi.”

    Bifuza ko icyo kiraro cyasanwa bakongera kugenderana
    Bifuza ko icyo kiraro cyasanwa bakongera kugenderana

    Umunyamabanga Nnshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Jolly Natukunda, avuga ko iki kibazo bakizi ariko nta bushobozi nk’akarere bwo gusana icyo kiraro ariko bakiganiriyeho na RTDA kandi bemeye kuzagisana.

    Yagize ati “Kugisana birenze urwego rwacu, twabiganiriye na RTDA hari imihanda irimo gukorwa nkeka nisoza uyu mwaka, utaha bashobora gutangira gusana kiriya kiraro.”


    source : https://ift.tt/3ndpfRq

  • Guverineri Gasana asanga kwiyegereza Imana kw’abanyeshuri bigabanya ibyaha n’ibishuko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana na bamwe mu batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (icyiciro Rusange), abahize abandi bahembwe mudasobwa ngendanwa
    Guverineri Gasana na bamwe mu batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (icyiciro Rusange), abahize abandi bahembwe mudasobwa ngendanwa

    Guverineri Gasana yabitangaje kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 ari mu ishuri rya New Life Christian Academy riri i Kayonza, mu muhango wo kwishimira intsinzi y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, byakozwe muri uyu mwaka.

    Uyu muyobozi w’Intara yabonye ari ikintu kidasanzwe kuba bapfukamishije abanyeshuri barimo kubasengera, kuko ngo bibacisha bugufi bikabamaramo amahane.

    Yagize ati “Bamwe bapfukamye abandi barahagarara, byari bikomeye cyane, barimo kubona umuco n’uburere, ni byiza cyane bana bacu mukomereze aho, iyo ari mu nzira y’iyobokamana ugabanya ibihombo, ugabanya ibyaha, abana bakiri bato ya mashagaga no kunywa urumogi iyo wiyegereje Imana ugenda byose ubyamagana”.

    Abana bapfukamye barabasengera
    Abana bapfukamye barabasengera

    Ishuri New Life Christian Academy ry’Umuryango w’Ivugabutumwa witwa Africa New Life Ministries rivuga ko abana bose baba abarangije kwiga amashuri abanza n’abarangije umwaka wa gatatu w’ayisumbuye, baje mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2021.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Africa New Life Ministries, Pasiteri Fred Katagwa avuga ko mu bihesha umuntu gutsinda neza harimo ikijyanye no kubaha Imana ndetse no kugira icyerekezo n’urukundo.

    Yagize ati “Twebwe imitekerereze yacu, ni ivugabutumwa n’imirimo y’impuhwe, mu ivugabutumwa navuze ko ari ukutarera abahanga babi(clever devils), abajura b’ejo hazaza cyangwa abazahemukira urwababyaye kuko batubashye Uwiteka, badakunze mugenzi wabo nk’uko bikunda”.

    Ababyeyi barimo kubasengera
    Ababyeyi barimo kubasengera

    Katagwa avuga ko umuryango ayoboye urimo gufasha abana b’impfubyi n’abakene bagera kuri 10,600 kwiga guhera mu mashuri abanza kugeza barangije muri Kaminuza, mu rwego rwo kubaremamo kuzafasha abandi mu gihe na bo bazaba babonye ubushobozi.

    Umwana witwa Kabatesi Aline w’i Gahini mu Karere ka Kayonza ari mu bishimira kuba baragize amanota meza, akavuga ko abikesha gusenga, kwirinda ibishuko no kumvira inama agirwa n’ababyeyi hamwe n’abarezi.

    Yagize ati “Abarimu barambwiye ngo njye nirinda umuntu unkinisha kandi nanjye ndabyanga”.

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana

    Mugenzi we urangije mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, Ikuzo Benoit Arnauld avuga ko kurya neza, gusenga, kuba abarimu babigisha bafite ubushobozi, ndetse no guhanira abanyeshuri ibyaha byo gutoroka ikigo no kwiba, ari ibintu bigira uruhare mu mitsindire y’abanyeshuri ba New Life Christian Academy.

    Abana barushije abandi gutsinda ibizamini bya Leta, abarangije amashuri abanza bahawe ibihembo by’ibikoresho bitandukanye na ho abarangije icyiciro Rusange cy’ayisumbuye bahawe mudasobwa ngendanwa.

    Africa New Life Ministries ivuga ko izakomeza kurerera u Rwanda
    Africa New Life Ministries ivuga ko izakomeza kurerera u Rwanda


    source : https://ift.tt/3kC6HZn