Category: Uncategorized

  • Umugabo yashyingiranwe n'umukobwa we yataye akiri uruhinja #rwanda #RwOT

    Mu buryo atazi, umugabo wataye umukobwa yibyariye akiri umwana bivugwa ko yamurongoye akamugira umugore.

    Uyu mugabo uzwi ku izina rya Travis Fieldgrove, ukomoka muri St Paul,Nebraska muri USA, yafunzwe azira gushaka no kuryamana n'umukobwa we w'imyaka 20, Samantha Kershner.

    Nk'uko ikinyamakuru Mirror kibitangaza ngo igihe Samantha yavukaga mu mwaka wa 2000, papa we yagiye gutangira ubuzima bushya hamwe n'umukunzi mushya.

    Bavuga kandi ko igihe yari yujuje imyaka 17, yagarutse mu buzima bwe barakundana.

    Nyuma y'imyaka itatu bongeye guhura,urukundo rw'aba rwatangiye gukura kugeza ubwo bakorana imibonano mpuzabitsina.

    Inyandiko z'urukiko zemeza ko icyifuzo cya Samantha cyo kuryamana na se 'cyaturutse ku ntego yagiranye n'undi mukobwa basangiye nyina yo kureba utanga undi kuryamana na se. '

    Bivugwa ko Samantha yateze n'uyu muvandimwe we basangiye nyina ko azamutanga gusambana na se.

    Umubano utemewe w'aba bombi wabaye kimomo nyuma y'uko uwahoze ari umukunzi wa Fieldgrove yagiye mu buyobozi gutanga amakuru kuri ibi bintu bitemewe.

    Abayobozi batangiye iperereza n'ubushishozi ku mibanire yabo bahita bamenya ko bagiye bashyira amafoto kuri Facebook baca amarenga ku rukundo rwabo.

    Abayobozi bakimara kubyinjiramo, Travis na Samantha barashyingiranywe.

    Icyakora, nyuma yuko amategeko abafashe, Travis na Samantha mu ntangiriro bavuze ko nta sano bafitanye. Ikizamini cya ADN cyakorewe kuri bo cyerekanye ibindi, mu byukuri Travis yari se.

    Kubera kugira na umubano udasanzwe n'umukobwa we yibyariye, Travis Fieldgrove yahanishijwe igifungo cy'imyaka ibiri.Nyuma y'umwaka umwe, yongerewe indi myaka ibiri kubera gusubiramo iki cyaha.

    Samantha we yakatiwe igifungo cy'iminsi makumyabiri n'ibiri.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yashyingiranwe-n-umukobwa-we-yataye-akiri-uruhinja

  • Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n'urupfu, kubera kwica abaturange b'abasivili muri Somaliya #rwanda #RwOT

    Tariki 12 Ugushyingo 2021, nibwo urukiko rukuru rwa gisirikari rwa Uganda, ariko rukorera i Mogadishu muri Somaliya, rwahamije abasirikari 5 ba Uganda ibyaha by'ubwicanyi n'iyicarubozo byakorewe abaturage 7 b'inzirakarenga muri Somaliya, ubwo abo basirikari ba Uganda bari mu butumwa bwo'kubungabunga amahoro n'umutekano' muri icyo gihugu.

    Ni ubwicanyi bwabereye ahitwa Goloweyn mu ntara ya Lower Shabelle, mu bilometero 120 werekeza mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'Umurwa Mukuru, Mogadishu, hari tariki 10 Kanama uyu mwaka wa 2021. Kubera iyo myitwarire ya kinyamaswa rero, urwo rukiko rwakatiye igihano cy'urupfu 2 muri izo ngirwa-basirikari za Uganda, abandi 3 bahanishwa gufungwa imyaka 39. Abo bagizi ba nabi bagomba guhita basubizwa iwabo muri Uganda, aho bazarangiriza ibihano byabo.

    Uru rubanza rwaje nyuma y'aho mu kwezi gushize k'Ukwakira, Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe wamaganiye ubwo bwicanyi bwakorewe abaturage b'abasivili, ndetse nyuma y'iperereza ryimbitse wemeza ko bwakozwe n'abasirikari ba Uganda bari muri AMISOM, itsinda ry'ingabo z'amahanga ziri mu butumwa bw'amahoro muri Somaliya.

    Abazi neza imikorere y'igisirikari cya Uganda, UPDF, bavuga ko iyi myitwarire idatunguranye, ngo kuko UPDF isanzwe irangwa no guhohotera rubanda, ruswa n' ibindi bikorwa by'urukozasoni.

    N'ubwo imiryango y'abishwe yatangaje ko yishimiye icyemezo cy'urukiko, ibihano bishobora kuba urwiyerurutso imbere y'amahanga, kuko bitazigera bishyirwa mu bikorwa. Inshuro nyinshi abasirikari ba UPDF bagiye bahabwa ibihano kubera ubujura n'ibindi byaha byo guhohotera abaturage imbere muri Uganda, aho kurangiza ibyo bihano bakimurirwa mu zindi batayo zikorera mu turere turi kure y'ahakorewe ibyaha.

    Uganda ifite abasirikari 6.200 mu butumwa bwa AMISOM, kuva bagera muri Somaliya mu mwaka wa 2007 bakaba batarahwemye kuvugwa mu bikorwa by'ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu, ubujura, ruswa n'ibindi bikorwa by'urukozasoni.

    Tariki 04 Ugushyingo uyu mwaka, Umugande witwa Simon MULONGO, wari unungirije Umuyobozi Mukuru wa AMISOM, yirukanywe shishi itabona muri Somaliya, azira imyitwarire ihabanye n'ubutumwa bw'amahoro yoherejwemo.

    Mu mwaka wa 2013, abasirikari 24 ba UPDF barimo na Brig Gen Michael Ondoga, bafatiwe mu bikorwa byo kugurisha ibiryo by'abasirikari ba AMISOM, ariko Gen Ondoga asubijwe muri Uganda agirwa umwere.

    Muw'2016 nabwo abasirikari 9 ba UPDF baguwe gitumo bagurisha amavuta y'ibinyabiziga bya AMISOM, ndetse baranabihanirwa. Ibi rero nibyo bigituma Uganda ihora irwanira kujya 'kubahiriza amahoro n'umutekano' mu mahanga, ariko ikabyangirwa, nk'uko byayigendekeye ubwo yabishegeraga isaba kujya muri Mozambike.

    The post Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n'urupfu, kubera kwica abaturange b'abasivili muri Somaliya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abasirikari-5-ba-uganda-bakatiwe-ibihano-birimo-nurupfu-kubera-kwica-abaturange-babasivili-muri-somaliya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-5-ba-uganda-bakatiwe-ibihano-birimo-nurupfu-kubera-kwica-abaturange-babasivili-muri-somaliya

  • Musore/mugabo niba utereta umukobwa/umugore menya ko ibi bice by'umubiri we bidakinishwa ujye ubyubaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari imyanya imwe n'imwe y'ingenzi cyane ku bantu b'igitsina gore ibafasha gukenera gukora imibonano mpuzabitsina uko byagenda kose mu gihe ikozweho n'umuntu w'igitsinagabo ndetse no kwihangana bikaba byabagora.

    Ibi bice by'umubiri bigira ubukirigitwa cyane ku muntu w'igitsina gore bikaba ari nayo mpamvu bifatwa cyane kandi bigakururwa n'amaraso y'igitsina gabo iyo abikozeho agahita yumva amukeneye. Ibyo bice ni:

    1. Amabere

    Amabere y'umukobwa ni igice cy'umubiri umugabo akoraho maze umukobwa agahita yumva ubushagarira umubiri we wose bigatuma yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina ako kanya.

    2. Ibibero

    Iyo umukobwa yemereye umuhungu ko amukora ku bibero aba yikozeho kuko akenshi haba hariho amaribori ari nayo afasha umubiri wose kumva neza igikorwa kiri kuba. Gusa ntibivuze ko utagira amaribori we ntacyo yumva, kuko uwo ariwe wese w'igitsinagore.

    3. Mu ntege

    Mu ntege naho ni hamwe mu bice by'umubiri w'umugore bigira ubukirigitwa cyane ku buryo iyo hari uhakoze umubiri wose ugira ubwitabire, bityo umubiri ukaba wahita ucika intege ukagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyane.

    4. Mu musatsi

    Gukora mu misatsi y'umukobwa cyangwa umugore bifasha cyane umugabo kumwumvisha icyo akeneye, imisatsi kandi ku bagore ibamo ubushagarira butuma batwarwa igihe cyose umugabo arimo kuyikoramo kuburyo bashobora no gushiduka ibitekerezo byabo byagiye kure bagahita bifuza gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.

    5. Mu biganza

    Abantu b'ibitsina bitandukanye iyo bafatanye mu biganza umwanya munini bishobora gutuma umugore yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina ariko bikaba akarusho iyo umugabo asa nk'ushimashima cyangwa akorakora mu biganza by'umugore, ubushagarira buhita bwihuta cyane kuburyo bica intege umugore mu bijyanye n'ubushake bw'imibonano mpuzabitsina.

    6. Ku gitsina

    Iyo umugabo arinze akora ku gitsina cy'umugore aba amufite neza kuburyo bitaba byoroshye kumwirinda ngo batandukanane ntacyo bakoze.

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-niba-utereta-umukobwa-umugore-menya-ko-ibi-bice-byumubiri-we-bidakinishwa-ujye-ubyubaha/

  • Bombori Bombori mu Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru (Amavubi) iri muri Kenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ikipe yu Rwanda y'umupira w'amaguru itsindiwe i Kigali na Mali ibitego 3-0, yahise yerekeza mu gihugu cya Kenya aho izakina umukino n'ikipe ya Kenya.

    Amakuru aturuka muri Kenya aravugako umukinnyi Rafael York mu gitondo cyo kuwa Gatandatu yabyutse asubira muri Sweden, nyuma yo kuvuyanga Staff Technique y'u Rwanda aho bari bari muri Kenya ababwira ko atiteguye gukina umukino wa Kenya.

    Amakuru ava muri Kenya avuga kandi ko nta muntu n'umwe bari bigeze bashwana.

    Si ubwa mbere York akoze igikorwa nk'iki kuko na nyuma y'umukino wa Uganda wabereye i Kigali nabwo yashatse gusubira muri Sweden adakinnye uwo kwishyura.

    Umukinnyi Rafael York

     

    Reba abakinnyi bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu Rwanda:

    Source : https://yegob.rw/bombori-bombori-mu-ikipe-yigihugu-yumupira-wamaguru-amavubi-iri-muri-kenya/

  • Aho yaciye ntihaca urwaho: Ibyo Zari na Diamond Platnumz bakoranye byongeye gushyira abantu mu rujijo(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz wahoze akundana na Zari Hassan banabyaranye nyuma baza gutandukana bongeye guteza abantu benshi urujijo nyuma yo kugaragara bari kumwe ndetse n'abana babo ubwo uyu muhanzi yari yabasuye muri Afurika y'Epfo kuri uyu wa Gatanu ushize.

    Ni nyuma yaho Zari ashyize kuri instagram amafoto n'amashusho agaragaza Diamond Platnumz, Zari Hassan n'abana babo babiri babyaranye bari mu bihe byiza basuwe na papa wabo maze yandikaho ngo :'nguko uko bimeze iri joro turi kumwe na papa w'abana'.

    Abafana bakibona ayo mashusho batangiye gutangara bavuga ko noneho bavumbuye impamvu y'ibyishimo uyu mugore asigaye afite.Abandi bamubwiye ko bakumbuye kongera kubona bariyunze babana nk'umugabo n'umugore. Abandi bamubaza niba barasubiranye.

    Twibutse ko Zari Hassan yatandukanye na Diamond Platnumz amushinja kumuca inyuma akabyara hanze abandi bana.

    Reba mu mashusho uko byari byifashe:

     

    Reba amakuru ya showbiz agezweho:

    Source : https://yegob.rw/aho-yaciye-ntihaca-urwaho-ibyo-zari-na-diamond-platnumz-bakoranye-byongeye-gushyira-abantu-mu-rujijovideo/

  • Agakoryo umuhanzi Omah Lay yakoreye muri KigaliArena. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukiri muto Omah Lay wo muri Nigeria yaraye ataramiye abanya Kigali mu gitaramo cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze hafi iminota 40 aho yaje gukora agakoryo ko kujugunya ikoti rye maze umwe mu bafana akaritahana.

    Omah Lay yataramiye i Kigali, nyuma ya mugenzi we w'umunya-Nigeria Adekunle Gold. Ni we wari umuhanzi Mukuru mu gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandatu barimo Platini, Bushali, Juno Kizigenza, Ariel Wayz na Ish Kevin.

    Mbere y'uko atangira kuririmba, uyu muhanzi yabwiye abanya-Kigali ko yishimiye kubataramira, kandi ko yanyuzwe n'uburyo yakiriwe. Yavugaga ko atorohewe n'uburyo ibyuma biri kuvuga, ariko ko akora uko ashoboye kugira ngo anezeze abitabiriye iki gitaramo.

    Omah Lay byageze hagati mu gitaramo yikura ikote aritera mu bafana, umunyamugisha ni uwarifashe. Yaririmbye indirimbo nka 'Bad influence', 'infinity', 'Fire my Mind', Gold',…

    Uyu muhanzi yaririmbaga anabyina, yari yitwaje Dj wamufashije kuririmba mu buryo bwa 'Semi-Live'. Mbere y'uko aririmba indirimbo ye yise 'Understand', uyu muhanzi yahamagaye ku rubyiniro inkumi zimufasha gususurutsa abantu. Yahisemo abakobwa babiri nyuma y'iminota micye yari amaze yitegereza mu bari imbere ye.

    Reba amakuru ya showbiz agezweho:

    Source : https://yegob.rw/agakoryo-umuhanzi-omah-lay-yakoreye-muri-kigaliarena/

  • Rubavu: Batatu bafashwe binjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizera Karekezi, yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’irondo, saa cyenda z’ijoro babona abantu barimo gutunda ibintu babyinjiza mu rugo ruri muri uriya mudugudu wa Kivu. Nyuma babonye muri urwo rugo haje imodoka irimo n’abantu bafatwa gutyo.

    CIP Karekezi yagize ati “Abashinzwe umutekano bakomeje kubona abantu batunda imifuka bayijyana mu gipangu, nyuma haje kuza imodoka ijya muri icyo gipangu muri iryo joro barakurikira basanga igipangu kirinzwe n’umuzamu witwa Turikumwenimana Alphonse. Imodoka yari itwawe na Habimana, ako kanya hahise haza n’uwitwa Umugwaneza Pascaline 25, gusa abatundaga iyo myenda bo ntibashoboye gufatwa bahise bacika.”

    Umuzamu Turikumwenimana avuga ko yari yemerewe Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo abike mu gipangu iyo magendu ya caguwa, ariko akavuga ko atibuka neza amazina y’umuntu wari kumuhemba ndetse ngo ntazi nyiri imyenda.

    CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n’ubundi butemewe n’amategeko.

    At “Duhora dukangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano, bariya bantu, Habimana na Umugwaneza Pascaline barahakana ko iriya myenda batayizi ariko ntibasobanura uko bahuriye muri ruriya rugo mu gicuku cya saa cyenda. Nyamara bahaje nyuma y’iminota mikey iriya myenda igejejwe muri ruriya rugo.”

    Abo bantu uko ari Batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza. Ni mu gihe iriya myenda n’imodoka byajyanwe mu bubiko bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    source : https://ift.tt/3op7w8V

  • Huye: Abacuruzi n’abazubaka isoko rya Rango ntibavuga rumwe k’ugomba kwimura Cash power #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abimuriwe muri iri soko ntibumva impamvu basabwa kwiyimurira Cash power
    Abimuriwe muri iri soko ntibumva impamvu basabwa kwiyimurira Cash power

    Nk’uko bivugwa n’abari basanzwe bakora imirimo isaba gukoresha amashanyarazi mu buryo bwihariye mu isoko rya Rango, ngo mu biganiro bagiranye n’abagiye kubaka isoko rishya bari bumvikanye ko bazabimurira ibikoresho bari basanzwe bifashisha, bakabibagereza mu isoko babaye baboherejemo.

    Ibisanduku babikagamo ibicuruzwa mu isoko byo ngo biyemeje kubibimurira kuko n’ubwo ba nyiri ibicuruzwa ari bo babyikoreye, ngo babemereye kuzabasubiza amafaranga babitanzeho.

    Icyakora cash power zo ngo banze kuzibimurira, na bwo nyuma y’uko bari bagiye bababwira ngo “turaje tubikore”, byanaviriyemo abacuruzi ibihombo by’uko hari ibicuruzwa byabo byangiritse.

    Alvera Muhongayire, Visi Perezidante wa komite ihagarariye abacururiza muri iryo soko ati “Umuriro bakatubwira ngo ejo, ejo…Turi kuvugana no kuri REG ejo, ejo… Kugeza ubwo nkanjye ucuruza amafi nari nsigaye mfungura frigo abantu bose bakiruka, nigira inama ndagenda ndayamena”.

    Yungamo ati “Nari mfitemo amafi y’agaciro k’ibihumbi 180, kuko nari narahagaritse kurangura maze kumva ko tugiye kwimuka. Ibyo narabibamenyesheje, barambwira ngo nagombaga gushaka ubundi buryo. Buhe? Uraje wimuye isoko, ntiwambwiye ngo nta muriro uhari, wiyaranje, njyewe nteruye nzi ko umuriro uhari!”

    Abacuruza amasombe na bo ngo yagiye abumiraho, abatekinisiye bakora imirimo isaba umuriro bamara igihe barabuze uko bakora. Mbega muri rusanga igihombo gikomeye bagize ni ukuba bamaze ibyumweru hafi bibiri badakora.

    Mu isoko rishaje bahavuye ku itariki ya 1 Ugushyingo 2021, ariko ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2021 ni bwo babonye ko barambiwe gutegereza, bajya kuri REG, bemererwa kuba bishyuye makeya bagatangira gukora, ariko n’asigaye bakazagenda bayishyura buke bukeya.

    Buri muntu arasabwa kwishyura 30,090
    Buri muntu arasabwa kwishyura 30,090

    Ubundi cash power zagombaga kwimurwa ni 23, kandi REG yaciye buri wese amafaranga 30,090 yo kugira ngo yimurirwe iye.

    Ba nyirazo ubu barifuza ko rwiyemezamirimo wabasezeranyije kubimura yaba ari we uyishyura yose, cyane ko no kuyabona bitazaborohera nyuma y’iminsi 12 yose badakora.

    Eugène Ndekezi, visi Perezida wa Rango Investment Group (RIG) ari yo yibumbiyemo abiyemeje gushora imari mu kubaka ririya soko, avuga ko batigeze bemerera abacuruzi kubimurira cash power.

    Ati “Amafaranga REG irimo kubasaba bagomba kuyitangira kuko izo cash power ni izabo. Na mbere bajya kuzisaba bari batanze amafaranga!”
    Na ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Vedaste Nshimiyimana, avuga ko Akarere kamaze gutanga ikibanza, bityo abacuruzi bakaba baragombaga gukuramo ibyabo.

    Yongeraho ko iyo abakiguze bemerera abacuruzi kubimurira cash power bo nta kibazo bari kubibonamo, ariko ko na none batabibahatira.

    Tugarutse ku bijyanye n’ariya mafaranga 30,090 abacuruzi basabwe kwishyura kugira ngo bimurirwe cash power, hejuru y’uko no kuzibashyirira mu isoko bari bishyuye abarirwa mu bihumbi 50, Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko ari ko byagombaga kumera.

    Ati “Mu mabwiriza dufite, iyo habayeho gukura konteri ahantu hamwe bayijyana ahandi, abantu bagomba gucibwa amafaranga. Biranateganyijwe muri sisiteme.”

    Impamvu y’aya mafaranga ngo ni uburyo bwo kwishyura serivisi abantu bakorewe, kuko umutekinisiye utumwa gukora uyu murimo aba azahembwa, kandi no kugira ngo agere aho akorera uyu murimo imodoka imutwara iba yanyoye lisansi.

    Ahahoze isoko rya Rango hagiye kuzubakwa irindi rishya rya kijyambere
    Ahahoze isoko rya Rango hagiye kuzubakwa irindi rishya rya kijyambere

    Icyakora na none, bariya bacuruzi bo bavuga ko batumva ukuntu gukura cash power mu mudugudu umwe uyijyana mu wundi, ku burebure bw’ahantu hatarengeje kilometero, umuntu acibwa ibihumbi 30.


    source : https://ift.tt/3CfhmPt

  • Bizimana Djihad yasabye imbabazi Abanyarwanda… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo, kuri Stade ya Kigali u Rwanda rwakinnye na Mali mu mukino wa gatanu wo mu itsinda mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, umukino warangiye u Rwanda rutsindiwe mu rugo ibitego 3-0.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa munani, Bizimana Djihad wari wabanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi, yahawe umupira nko muri metero 35 uturutse ku izamu rya Emery Mvuyekure, agiye gufunga umupira uramucika ujya kwa Adama Traore wa Mali wari usigaye arebana n'izamu ry'Amavubi, ahita amuhirika yitura hasi, umusifuzi ntiyazuyaje yahise amwereka ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    U Rwanda rwakinnye iminota 82 ari abakinnyi 10, akazi katari koroshye nyuma yuko Djihad asohotse mu kibuga, byanarangiye Amavubi atsinzwe ibitego 3-0 muri uyu mukino.

    Ikosa Djihad yakoze benshi bavuze ko ryari rikwiye ariko yaryiteye kubera ko yagize uburangare atinda kwikuraho umupira hakiri kare, akomeza kuwizegurutsaho bituma akora ikosa ryamuviriyemo gusohoka mu kibuga nyuma y'iminota umunani gusa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Djihadi Bizimana yasabye imbabazi ku bw'ikosa yakoze ryatumye Amavubi atsindwa, avuga ko na we atari byo yifuzaga.

    Yagize ati 'Muraho neza! Mfashe uyu mwanya nisegura nasaba imbabazi abasiporutifu ndetse n'abanyarwanda muri rusange ku bw'ikosa nakoze mu mukino w'ejo hashize rigashyira ikipe muri rusange mu bibazo, byose byari ukurwana ku ishema ry'igihugu ndetse n'ikipe yacu…. Byarambabaje cyane Kandi mu by'ukuri si nari mbigambiriye…'

    'Dukora amakosa nk'abantu kugira ngo tuyigireho ndizera ko dushyize hamwe tuzakomeza gukora cyane kugira ngo tugarure ibihe byiza mu mupira w'amaguru wacu…. Murakoze Amahoro y'Imana abane namwe'.

    U Rwanda ruzakina na Kenya mu mukino wa nyuma wo mu itsinda muri iyi mikino, ku wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, umukino uzabera kuri Nyayo Stadium muri Kenya.

    Itsinda E riyobowe na Mali ifite amanota 13, iki gihugu kikaba ari nacyo cyabonye itike yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho, mu gihe Uganda, Kenya n'u Rwanda basezerewe.

    Djihad yakoreye ikosa Adama Traore ryatumye ahabwa ikarita itukura ku munota wa 8′

    Djihad asohorwa hanze nyuma yo guhabwa ikarita itukura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111409/bizimana-djihad-yasabye-imbabazi-abanyarwanda-nyuma-yo-gutererana-bagenzi-be-ku-mukino-wa–111409.html

  • Rafael York yavuye mu mwiherero w' Amavubi kubera impamvu zitazwi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Rafael York ukina mu kibuga hagati asatira izamu ntabwo azagaragara mu mukino u Rwanda ruzakirwamo na Kenya kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Ugushyingo 2021, nyuma y'uko yasize bagenzi be i Nairobi agahita asubira muri Suède.

    York usanzwe ukinira AFC Eskilstuna, yari mu bakinnyi b'Amavubi berekeje muri Kenya ku wa Gatanu, ariko yamaze gufata indege ajya muri Suède nyamara byari biteganyijwe ko azasubirayo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo.

    Hari amakuru avuga ko York yaba yarashwanye na bagenzi be kubera kwima Sugira Ernest nimero 16 uyu rutahizamu asanzwe yambara mu Ikipe y'Igihugu.

    Bivugwa ko kandi ngo yaba yarabajije abatoza niba nta bandi ba rutahizamu Ikipe y'Igihugu ifite, bikaba byarakiriwe nabi.

    Gusa, umwe mu bakinnyi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyo byose bivugwa nta shingiro bifite kuko 'nta mukinnyi wigize abwira nabi York', ahubwo babonye agenda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ndetse batazi impamvu.

    Umwe mu bayobozi b'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yabwiye IGIHE ko 'Rafael York yamaze kugera muri Suède' ariko batazi impamvu yamuteye kugenda.

    Rafael York yahamagawe bwa mbere mu Amavubi muri Kamena ubwo hitegurwaga imikino ibiri ya gicuti Ikipe y'Igihugu yahuyemo na Centrafrique.

    Gusa, icyo gihe ntiyitabiriye ubutumire ndetse ubwo yageraga mu Ikipe y'Igihugu muri Kanama, yasibye imikino ya Mali na Kenya kubera ko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda.

    Byamusabye gutegereza umukino w'umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E ubwo u Rwanda rwari rwakiriye Uganda mu Ukwakira, akina igice cya mbere gusa nka rutahizamu anyura ibumoso.

    Icyo gihe, umutoza Mashami yanenzwe ku buryo yasimbuje uyu mukinnyi byagaragaraga ko ari mu bari gukina neza ndetse hari amakuru yavugaga ko Rafael York atishimiye icyo cyemezo n'uburyo yakinishijwe ku mwanya adasanzwe akinaho.

    Ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Mali ibitego 3-0 ku wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, Rafael York yabanje mu kibuga asimburwa na Nishimwe Blaise ku munota wa 65.

    York yiyongereye kuri Haruna Niyonzima wagize impamvu z'umuryango, Bizimana Djihad ufite ikarita itukura, Imanishimwe Emmanuel wavunitse na Nsengiyumva Isaac urwaye COVID-19 nk'abakinnyi Amavubi azaba adafite ku mukino wa Kenya.

    Uyu mukino w'umunsi wa nyuma (wa gatandatu) wo mu Itsinda E nta byinshi uvuze ku Rwanda rwa nyuma n'inota rimwe mu gihe Kenya ifite amanota atatu ku mwanya wa gatatu.

    Source: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rafael-york-yavuye-mu-mwiherero-w-amavubi-kubera-impamvu-zitazwi