Category: Uncategorized

  • Akabi gasekwa nk'akeza: rusake yapfuye irimo gukora urukundo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'isake yapfuye irimo kubangurira inkokokazi yatangaje abayibonye ku mbuga za interneti. Iyi sake yapfuye ubwo yakoreshaga imbaraga zumurengera ibangurira birangira ipfuye.

    Kimwe n'abantu inyamaswa ishobora gupfa mu gihe ikoresheje imbaraga ibangurira ngenzi yayo.Nibyo byabaye kuri iyi sake, ubusanzwe inkoko zibangurira igihe gito ariko iyo  yahatirije birangira ipfuye.

    Source : https://yegob.rw/akabi-gasekwa-nkakeza-rusake-yapfuye-irimo-gukora-urukundovideo/

  • Umva Inama Itangaje Shaddyboo agiriye Ikipe Y'Amavubi Nyuma Yo Gutsindwa na Kenya 2-1 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkundura yo gutsinda Amavubi irakomeje. Nyuma yo gutsindwa na Mali hano i Kigali, Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru yahise yerekeza mu gihugu cya Kenya gukina na Kenya. Umukino ukaba wabaye uyu munsi aho Kenya yatsinze U Rwanda ibitego 2-1.

    Nyuma yo gutsindwa na Kenya, Shaddyboo yagiriye inama Amavubi yuko yahindura izina kuberako abona izindi kipe zitadutinya. Abinyujije kurubuga rwa Twitter, Shaddyboo yatangajeko yumva ikipe y'u Rwanda aho kwitwa Amavubi yakwitwa Ingagi zo mu birunga.

    Yagize ati 'Amavubi, ibi nibirangira tuzayahindurire izina ,mbona izindi Kipe zitadutinya. IZINA : INGAGI ZO MUMISOZI umenya byatuma tuzajya dutsinde'

    Amavubi, ibi nibirangira tuzayahindurire izina ,mbona izindi Kipe zitadutinya.
    IZINA : INGAGI ZO MUMISOZI umenya byatuma tuzajya dutsinde

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) November 15, 2021

    Source : https://yegob.rw/umva-inama-itangaje-shaddyboo-agiriye-ikipe-yamavubi-nyuma-yo-gutsindwa-na-kenya-2-1/

  • CANAL+ yashyize ku ibere amahoteri iyaha ibi… – #rwanda #RwOT

    B2B ni uburyo bwo kwegereza amashusho agezweho amahoteri mu Rwanda, aho bagira ubufatanye  butuma hoteri iha Service nziza abakiriya bayo.

    Amahoteli yifuza kugira ifatabuguzi rya Canal+ mu byumba byayo, ubu arimo guhabwa ibikoresho byose birimo dekoderi, antene n'ibindi byose bigize ifatabuguzi, hakiyongeraho no kubitunganya (installation) byose bigakorwa ku buntu. CANAL + imaze hafi umwaka ikorana na hoteri zishaka iri fatabuguzi aho kuri ubu bamaze gukorana na hoteri zigera kuri 50. 

    Kuva kuri uyu wa kane, ubuyobozi bwa CANAL + bwazanye igabanyirizwa kuri iri fatabuguzi aho ku bihumbi 7.000 rwf uhabwa ifatabuguzi rya Basic,  amafaranga 10.500 rwf ugahabwa Essentiel naho ifatabuguzi nyamukuru ihagaze 13.500 rwf aya mafaranga atangwa kuri buri cyumba mu gihe cy’ukwezi. Ubuyobozi bwa hoteri kandi bufite uburenganzira bwo kwihitiramo amashene yo kureba bigendeye ku ifatabuguzi bafashe.

    Mu buryo bwo kunoza imikoranire, CANAL + ifite abakozi bayo bari mu bice bitandukanye by’igihugu kuburyo n’amahoteri yo mu ntara yahawe ibikoresho iyo bigize ibibazo babibakorera kandi ku buntu. Mu gihe amashene Hoteri yahisemo isanze abakiriya ifite batazishaka bitewe n’ibihe bigezweho, CANAL + yemera guhindurira hoteri kandi bikamara igihe gito.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111482/canal-yashyize-ku-ibere-amahoteri-iyaha-ibikoresho-byubuntu-111482.html

  • Yiyongeye mu mubare wizindi Scorpion! Grace… – #rwanda #RwOT

    Scorpion ni ikimenyetso cy'abahamagariwe kuyobora, bavuka hagati y'itariki ya 23 Ukwakira n'itariki ya 21 Ugushyingo buri mwaka, n'ubwo wenda ibijyanye n'ibimenyetso by'imiterere y'inyenyeri bikoreshwa ibyo bitanga bitaba aribyo ijana kurindi ariko n'ubugenge bwakomeje kugenda bwizerwa kuva mu iremwa ry'isi.

    Mutesi Jolly rero akaba yakoresheje iki kimenyetso mu kugaragaza ko nawe ari mu bavutse hagati y'amatariki aho yagize ati:'Imyaka 25 tugenda ntaguhagarara! Nkunze kuba ngize imyaka 25 #scorpion.'

    Grace Bahati wabaye Nyampinga w'u Rwanda uherutse no gukorera ubukwe bw'agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umwe mu bafashe umwanya bifuriza Mutesi Jolly isabukuru y'amavuko.

    Yagize ati:'Umunsi mwiza w'amavuko, ndakwifuriza imigisha y'igisagirane, ndagukunda.' Mutesi Jolly nawe yahise amushima agira ati:'Murakoze mukuru wanjye.' Abandi barimo Naomie, Liliane na Elsa, nabo bafashe umwanya bamwifuriza umunsi mwiza bamugaragariza ko bamukunda kandi bishimiye isabukuru yizihije.

    Iyi sabukuru y'amavuko akaba yayizihije mu byishimo byinshi byo kuba Nyampinga wa mbere wujuje abantu benshi bamukurikira bagera ku bihumbi magana atanu, ndetse nk'uko yabigaragaje akaba yagiye kuyirira ku kirwa cya Zanzibar.

    Ubusanzwe Jolly Mutesi wujuje imyaka 25, yavutse kuwa 15 Ugushyingo 1996 mu gace ka Kasese mu gihugu cya Uganda. Niwe bucura mu muryango w'abana 6, abakobwa 3 n'abahungu 3. Yigiye amashuri y'incuke muri 'Pickhill' n'abanza yo kuva mu wa mbere kugera mu wa gatanu muri Hima. Kuwa 16 Mutarama 2020 nibwo Miss Mutesi Jolly ni umwe mu basoje amasomo muri 'Makerere University' banashyikirijwe impamyabumenyi zabo.

    Kuwa 27 Gashyantare 2016  Mutesi yaje kandi nabwo kwambikwa ikamba nyuma yo gutsinda abandi bakobwa bari bahanganye. Yanahagarariye u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'isi yo mu mwaka wa 2016, bwari bwo bwa mbere kandi u Rwanda rwari rwitabiriye aya marushanwa ya Nyampinga w'isi 'Miss World'.

    Kuri ubu, Mutesi niwe Visi Perezida w'irushanwa rya 'Miss East Africa Beauty Pageant' rikomeye muri Tanzaniya, ryitabiriwe n'ibihugu 17 birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudani y'Epfo, Kenya, Burundi, Ibirwa bya Komoro, Djibouti, Ethiopia, Madagascar, Eritrea, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Seychelles na Somalia.

    Mutesi Jolly yashimiye Grace Bahati wamwifurije isabukuru y’amavuko


    Mutesi Jolly yagaragaje ko yishimiye isabukuru y’amavuko y’imyaka 25 yizihije 

    Jolly yagaragaje ko yagiye kurira isabukuru ye ku kirwa cya Zanzibar

    Iradukunda Liliane ni umwe mu bifurije isabukuru nziza Mutesi Jolly amwifuriza imigisha mu rugendo rw’ubuzima 

    Iradukunda Liliane yifurije intsinzi Mutesi Jolly wizihije isabukuru y’amavuko

    Nishimwe Naomie yifurije isabukuru Mutesi Jolly yahamirije ko akunda 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111473/yiyongeye-mu-mubare-wizindi-scorpion-grace-bahati-naomie-elsa-liliane-mu-bifurije-isabuku–111473.html

  • Ubujurire bwa Dr Kayumba bwateshejwe agaciro n'urukiko rwisumbuye #rwanda #RwOT

    Kuva Dr Kayumba Christopher yafatwa n'ubugenzacyaha ndetse anabazwa mu bushinjacyaha kugeza n'ubwo yatangiraga kuburana ifunga n'ifungurwa yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga n'ubushinjacyaha aho Dr Christopher Kayumba avuga ko afunzwe kubera impamvu za Politike.

    Dr Kayumba ubwo yaburanaga ubujurire bwe bwabaye kuwa 04 ugushyingo 2021 yavuze ko nta cyaha yakoze cyo gushaka gufata uwitwa Yankurije ku ngufu kuko ubwo Yankurije yabazwaga atanga ikirego cye ategeze asobanura niba Dr Kayumba Christopher asiramuye cyangwa adasiramuye.

    Dr Kayumba yavuze ko ibyo byaha byose byazamutse amaze gushinga ishyaka ritavuza rumwe n'ubutegetsi ariko ritaremerwa.

    Dr Kayumba Christopher yavuze ko ibyo Yankurije amushinja ari ikinyoma kuko atabimureze igihe we yise icyaha cyabereye.

    Dr Kayumba Christopher avuga ko ibyaha byose ashinjwa n'ubushinjacyaha byakozwe muri 2017 ati ko icyo gihe ntarezwe kandi narindi mu gihugu imbere.

    Ubwo ubu bujurire bwaburanwaga ubushinjacyaha bwangeye gusaba ko Dr Kayumba Christopher akomeza gufungwa by'agateganyo kuko bugikora iperereza ku byaha yakoze byo gushaka gukoresha undi imibonano mpuzazitsinda ku gahato n'ubwinjiracyaha kuri icyo cyaha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe yaba arekuwe yasibanganya ibimenyetso aha ubushinjacyaha bwanavuze ko kuba Dr Kayumba Christpher umwirondoro we ugararaza ko akora Umwuga w'itangazamakuru akaba anasanzwe afite ikinyamakuru cye ko aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso akoresheje icyo kinyamakuru.

    Ubushinjacyaha buti Nyakubahwa perezida turacyakora iperereza kuri Dr Kuyumba mu gihe urubanza rutarahabwa itariki yo kuburana mu mizi niyo mpamvu dusaba ko akomeza kuba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iminsi 30 nk'uko twabisabye urukiko rwibanze rwa kikicuro.

    Turasaba ko icyemezo urukiko rwibanze rwa kicukiro rwafashe cyagumaho kikaba itegeko.

    Umucamanza yumvishe impande zombi apfundikira iburanisha avuga ko urubanza ruzasomwa kuwa 10 Ugushyingo 2021 icyo gihe agira imanza nyinshi avuga ko isomwa ryarwo ryimuriwe kuwa 15 Ugushyingo 2021.

    Ubwo Inteko y'umucamanza umwe n'umwatsi w'urukiko yasomaga icyemezo cy'urukiko yavuze ko Ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher nta shingiro bufite kuko nta ngingo nshya imurengera yagaragarije urukiko ikuraho icyemezo cyari cyafashwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro kuwa 05 Ukwakira 2021.

    Umucamnza ati “Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko icyemezo cyafashwe n'urukiko rwibanze rwa Kicukiro kigumaho Dr Kayumba agakomeza gufungwa kugeza igihe azamenyesherezwa itariki y'urubanza rwe mu mizi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubujururire-bwa-dr-kayumba-bwateshejwe-agaciro-n-urukiko-rwisumbuye

  • Amavubi yarangije itsinda E itsinzwe na buri wese bahuye #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda yatsinzwe na Kenya ibitego 2-1 bituma irangiza ku mwanya wa nyuma mu itsinda E ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022.

    Muri uyu mukino w'umunsi wa gatandatu wabereye kuri Nyayo Stadium, Kenya yatangiye iri hejuru ndetse ibona ibitego hakiri biyifasha gutsinda umukino.

    Kenya yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 3, ku mupira wahinduwe na Abdallah Hassan usanga Michael Olunga wari wenyine, awuboneza mu izamu,Fiacre Ntwari wakinaga umukino wa mbere mu Mavubi nk'umuzamu ntiyabyitwaramo neza.

    Igitego cya kabiri cyinjiye ku munota wa 15 kuri penaliti yatsinzwe na Richard Odada nyuma y'ikosa Ntwari Fiacre yakoreye kuri Eric Ouma mu rubuga rw'amahina.

    Mashami Vincent yakoze impinduka hakiri kare, akuramo Nsanzimfura Keddy ku munota wa 25, hinjiramo Sugira Ernest wateye umupira wanyuze ku ruhande mu minota ya nyuma y'igice cya mbere.

    Iyi minota 45 ibanza yashoboraga kurangira Kenya ifite ibitego bitanu, ariko u Rwanda rwarokowe na Ntwari Fiacre wakuyemo imipira yatewe na Olunga ndetse na Abdallah Hassan.

    Igice cya kabiri cyatangiranye izindi mpinduka ku ruhande rw'Amavubi, Hakizimana Muhadjiri afata umwanya wa Nshuti Innocent mu gihe Rukundo Denis wari wagowe n'uyu mukino yasimbuwe na Serumogo Ali nyuma y'iminota 10.

    Ku munota wa 65 abasore ba Kenya bakoreye ikosa kuri Sugira Ernest, umusifuzi atanga kufura yahanwe na Muhadjiri wateye umupira mwiza usanga Seif aho ahagaze mu rubuga rw'amahina ahita ashyira mu rushundura biba 2-1.

    Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-1 rusoza imikino y'ijonjora rya kabiri rufite inota rimwe mu mikino itandatu mu gihe Kenya yasoje ifite amanota atandatu.

    Amavubi yasaruye inota 1 kuri 18 y'imikino 6 yo gushaka itike yo kwerekeza muri iki gikombe cy'isi gitaha.

    Mali yasoje imikino yayo iyoboye Itsinda E n'amanota 16 nyuma yo gutsinda Uganda igitego 1-0 mu mukino wabaye ku Cyumweru, ni yo izakina ijonjora rya gatatu rizaba muri Werurwe 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatsinze-na-buri-kipe-yose-bahuriye-mu-itsinda-e

  • Kwiyongera kw’abatuye mu mujyi wa Muhanga byatumye amazi aba make #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imashini zikora amazi mu ruganda rwa Gihuma ntizihaza abatuye umujyi wa Muhanga kuko biyongereye
    Imashini zikora amazi mu ruganda rwa Gihuma ntizihaza abatuye umujyi wa Muhanga kuko biyongereye

    Ibyo bitangajwe mu gihe abaturage bo mu mujyi wa Muhanga bitotomba ko batorohewe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kugeza n’aho hari ingo zishobora kumara icyumweru atarazigeraho, n’aho ageze aba ari make agahita yongera kugenda.

    Ibice bikunze gutaka amazi mu Mujyi wa Muhanga ni ibyo mu gice cya Cyakabiri, Karama ya Shyogwe n’iya Cyeza, Gihuma n’ibindi bice birimo guturwa vuba, n’ubwo n’ibisanzwe bituwe nabyo bitaka amazi make.

    Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Muhanga, Joseph Sematabaro, atangaza ko kuba ibikorwa remezo by’amazi bitiyongera kandi abaturage biyongera bituma ibice bishya by’umujyi birimo guturwa, amazi agerayo ari make ku buryo hari n’aho atagera bigatuma abakiriya bakomeza kwitotomba.

    Avuga ko amazi ari make muri Muhanga kuko uruganda ruyatunganya rwubatswe muri 1985, icyo gihe abaturage bari bakeya ariko ubu ntibasiba kwiyongera umunsi ku wundi, ku buryo bigoye ngo amazi abakwire kuko yo atiyongera.

    Agira ati “Kuko amazi ari make ntabwo twabasha kuyahaza abaturage b’umujyi wa Muhanga, nk’urugero mu myaka ibiri maze hano muri Muhanga, kuva muri 2018 twari dudite abafatabuguzi 8.000, none ubu bamaze kugera ku 12.000 ni ukuvuga ko biyongereyeho 50%, urumva ko bikubye kenshi”.

    Sematabaro avuga ko kubera amazi make iyo Abashinwa bakoze igerageza ku bigega barimo kubaka nabwo amazi ahita abura, kuzongera kuzuza ikigega kinini bikaba imbogamizi zikomeye.

    Gusarangaya amazi ni bwo buryo bwonyine busigaye mu gihe umuyoboro wa Kagaga utaruzura

    Sematabaro avuga ko hari umushinga wo kubaka umuyoboro wa Kagaga uzatanga meterokibe 9000 ku munsi, mu gihe ubu amazi aboneka angana na meterokibe 4000 ku munsi, atangwa n’uruganda rwa Gihuma rumaze igihe rutanga amazi akoreshwa mu mujyi wa Muhanga.

    Ikigega cya Fatima cyo mu myaka ya za 1980 nicyo gitanga amazi agaburira Umujyi wose wa Muhanga
    Ikigega cya Fatima cyo mu myaka ya za 1980 nicyo gitanga amazi agaburira Umujyi wose wa Muhanga

    Avuga ko imirimo yo kubaka urwo ruganda imaze kurangira ku gice cyarwo cya mbere ahamaze kubakwa ibigega n’imiyoboro igeza amazi mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga, ubu hakaba hakurikiyeho igice cya kabiri cyo kubaka uruganda nyirizina ishoboka gutangira vuba.

    Hagati aho ngo amazi azaba asaranganywa uko angana hakurikijwe uko Umujyi uteye ku buryo nk’uwabonye amazi ku wa mbere ashobora kongera kuyabona ku wa kane bityo bityo.

    Agira ati “Ubu tugiye gukora ingengabihe ihamye yo gusaranganya amazi kugira ngo ibice by’umujyi ajye abigeraho, abavomye uyu munsi bagende basimburana n’abazavoma ejo n’ejobundi, nibahetura twongere duhe abo twatangiriyeho”.

    Ku bijyanye n’abavuga ko WASAC ikwiye kugurira ibigega bifata amazi abafatabuguzi bayo bakajya bishyura make make, ngo ibyo ntabwo WASAC yari yabitekereza kuko bikorwa n’ibindi bigo.


    source : https://ift.tt/30vvVS4

  • Urutonde rw'abanyeshuri 10 bahize abandi mu bumenyi rusange mu gihugu #rwanda #RwOT

    Yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, mu muhango wabereye mu cyumba cya MINEDUC ku Kacyiru.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu mashuri y'Ubumenyi rusange hiyandikishije abakandida 47.638 mu gihe abakoze ibizamini ari 47.399. Muri bo hatsinze 40.435 bahwanye na 85.3%. Abasigaye batabonye amanota fatizo ni 14.7%.

    Mu mashuri Nderabarezi hiyandikishije abakandida 2.988, bose barakoze ariko abatsinze ni 2.980 bahwanye na 99.9%.

    Mu mashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro hiyandikishije abakandida 22.686 ariko abakoze ibizamini ni 22.523. abatsinze ni 21.768 bihwanye na 95.7%, abahwanye na 4.3% ntabwo bagejeje ku manota fatizo.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri rusange abanyeshuri bitwaye neza nubwo hari aho igipimo cy'imitsindire cyagabanutse.

    Abanyeshuri 10 ba mbere mu Gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange.

    1. Mugisha Abdul Karim wigaga muri Riviera High School
    2. Umuhuza Gatete Kelia wigaga muri Gashora Girls Academy
    3. Uwonakunzi Anaïse Reginald Gashora Girls Academy
    4. Gatwaza Kubwimana Jean Yves wigaga muri E S Byimana
    5. Iraguha Valens wigaga muri Collège St André
    6. Ngoga Uwizeye Josaphat wigaga muri Ecole des Sciences de Byimana
    7. Byishimo Benoit wigaga muri Ecole des Sciences de Nyanza
    8. Iragena Eric wigaga muriEcole des Sciences Nyamirama
    9. Muhahwenimana Jimmy wigaga muri Collège St André
    10. Ishimwe Irakiza Joseph wigaga muri Ecole des Sciences de Gisenyi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-abanyeshuri-10-bahize-abandi-mu-bumenyi-rusange-mu-gihugu

  • Inzu ya Donald Trump imaze imyaka 120 yaguzwe akayabo ka Miliyari zisaga 375 z'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Trump Organization yageze ku bwumvikane bwo kugurisha imwe muri Hotel zayo zikomeye kuri miliyoni $375 (arenga miliyari 375Frw).

     Muri uko kugurwa, Trump International Hotel izahita ifata izina rya Waldorf Astoria maze icungwe na Hilton group, nk'uko amakuru abivuga. Mu kwezi gushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, iperereza ry'inteko ya Amerika ryasanze iyi hoteli yarahombye arenga miliyoni $70 mu gihe Trump yari perezida.

    Mu kwezi kwa Nzeri (kwa cyenda) 2016 nibwo Trump Organisation yafunguye iyi nzu nk'ubucuruzi bwa hoteli kuri rubanda rwose, ariko kuva mu 2019 iyi hoteli y'ibyumba 263 yahise ishyirwa kw'isoko.

    Iyi nzu imaze imyaka 120 yubatswe iri ku ntera igera kuri 1Km uvuye kuri White House i Washington. Mu 2012 nibwo Trump Organisation yabonye icyangombwa cyo kuvugurura iyi nyubako yahoze ari ibiro by'Iposita.

    Nyuma y'imyaka ine nibwo yafunguwe nka hotel, hari hashize ibyumweru Trump yemejwe n'ishyaka ry'Abarepubulikani ngo arihagararire mu matora ya perezida.

    Mu gihe Trump yari ku butegetsi, iyi hotel yagendwaga cyane n'abo mu ishyaka ry'Abarepubulikani baje muri uwo mujyi, ariko kandi yavuzweho inkuru zitandukanye.

    Mu 2018 abakuru b'amadini basabye ko yamburwa uburenganzira bwo kugurisha inzoga zikaze za liquor, bavuga ko nyirayo 'atari umuntu w'ingeso nziza'.

    Vuba aha, iperereza ry'inteko ishingamategeko ryasanze Donald Trump 'yarakabirije cyane' inyungu y'iyi hoteli ubwo yavugaga ko yinjije miliyoni $150 ku butegetsi bwe. Iryo perereza rivuga ko ahubwo mu gihe yari ku butegetsi iyi hoteli yahombye miliyoni $70.

    Komite yakoze iperereza ivuga ko inyandiko zigaragaza ko iyi hoteli, mu buryo budasobanutse, yishyuwe miliyoni $3.7 zavuye muri Leta z'ibindi bihugu — amadorari yakwishyura amajoro 7,400 habariwe ku biciro bisanzwe by'iyi hoteli.

    Trump yamaganye iyo raporo avuga ko 'iyobya', ndetse ko nta kibi yaba yarakoze kijyanye na yo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/inzu-ya-donald-trump-imaze-imyaka-120-yaguzwe-akayabo-ka-miliyari-zisaga-375-zu-rwanda/

  • Muri rusange abanyeshuri batsinze neza-Mineduc #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta umwaka wa 2021 bisoza umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye , uwa 3 w'amashuri nderabarezi (TTC), n'uwa 5 w'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (L5).

    Image

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko n'ubwo hari aho ibipimo by'imitsindire byagabanutse muri rusange abanyeshuri bitwaye neza.

    Yagize ati 'Muri rusange, abanyeshuri batsinze neza kuko iyo urebye igipimo batsinzeho ntabwo kinyuranye n'imyaka yashize. Mu 2020, igipimo cy'imitsindire mu bumenyi rusange cyari 89.5% mu gihe uyu mwaka cyabaye 85.3%. Mu mashuri y'Inderabarezi (TTC), igipimo cy'imitsindire cyarazamutse kuko urebye mu mitsindire mu 2019 cyari kuri 98.2%, ubu cyabaye 99.9%.'

    Image

    Mugisha Abdul Karim Riviera High School, niwe watsinze neza kurusha abandi biga mu mashuri yisumbuye

    Abanyeshuri ba mbere mu gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange, uwa mbere ari Mugisha Abdul Karim Riviera High School, uwa kabiri ni Umuhuza Gatete Kelia wa Gashora Girls Academy, uwa Gatatu yabaye Uwonakunzi Anaïse Reginald wa  Gashora Girls Academy, wa kane ni Gatwaza Kubwimana Jean Yves wa E.S Byimana.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko abanyeshuri batabonye inota fatizo bafite uburenganzira bwo kuzakora ikizamini cya Leta nk'abakandida bigenga. Abiga mu mashuri ategura abajya kuba abarimu bakorera ku ijana, hafatiwe kuri 40%, abatsinze na bo bazabona impamyabumenyi zabo.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu Mashuri (NESA), Dr Bahati Bernard, yavuze ko umunyeshuri watsinze ibizamini bya Leta ari uba ufite hagati y'amanota icyenda na 73 bakoreraho. Abo ni abiga amashuri y'Uburezi Rusange n'Imyuga n'Ubumenyingiro.'

    Image

    Mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro byari 91.2% mu 2020, ubu igipimo cy'imitsindire ni 95.7%.  Abanyeshuri batsinze Ibizamini bya Leta ku buryo bukurikira: Mu cyiciro cy'Uburezi rusange hakoze 47,399 hatsinda 40,435 (85.3%), mu Myuga n'Ubumenyingiro hakoze 22,523 hatsinda 21,544 (95.7%) naho mu mashuri Nderabarezi hakoze 2,988 hatsinda 2,980 (99.9%).

    [email protected]

     

    The post Muri rusange abanyeshuri batsinze neza-Mineduc appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/15/muri-rusange-abanyeshuri-batsinze-neza-mineduc/