Category: Uncategorized

  • Hamenyekanye urutonde rwabakinnyi bazitabira… – #rwanda #RwOT

    Umukino wa BK All Star Game uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, ndetse ukazagaragaramo n'abahanzi batandukanye bazasusurutsa abazitabira uyu mukino barimo n'umunya-Nigeria Rema.

    Bk All Star Game ni umukino uba ngarukamwaka, ukaba uba basoza championa' aho uhuza abakinnyi bakomeye mu Rwanda bitwaye neza muri championa ya basketball.

    Aba bakinnyi batorwa n'abafana, itangazamakuru ndetse na bakoca (coach). Iri rushanwa riba rigamije kurangiza umwaka w'imikino ndese no gushimisha abafana. Ferwaba kandi ivuga ko iri rushanwa rifasha abandi bakinnyi baba batabonetsemo kuzitwara neza nabo ubutaha, kugira ngo bazabashe kuba mubazatoranwa m'uwundi mwaka w'mikino. Kuri iyi nshuro, Bk All Star izaba kuwa gatandatu muri Arena, aho amatsinda abiri azitabira irya mbere rihagarariwe na Ndizeye Dieudonne naho irya kabiri rihagarariwe na Shyaka Olivier.

    Abakinnyi bose bazitabira uyu mukino

    Ikipe ya mbere iyobowe na Shyaka

      

     Ikipe ya kabiri iyobowe na Ndizeye

    Abahanzi bazitabira Bk All Star Game 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111479/hamenyekanye-urutonde-rwabakinnyi-bazitabira-bk-all-star-game-2021-111479.html

  • Wari uziko abagabo nabo barwara canceri y'ibere? Niwibonaho ibi bimenyetso uzihutire kujya kwa muganga bwangu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo bavuze kanseri y'amabere abantu yahita batekereza ku bagore, nyamara iyi kanseri ijya yibasira n'ab'igitsina gabo ku buryo hari bimwe na bimwe byo kwitonderwa.

    Dore ibimenyetso 4 bishobora kwigaragaza bikaba byaba bifite aho bihuriya na kanseri y'ibere ku bagabo.

    1.Kuzana ibibyimba byeruye

    Ibibyimba byo ku ibere ni kimwe mu bishobora kuba ibimenyetso bya kanseri y'ibere. Mu gihe hashize igihe kanseri yikusanya, ishobora kugaragarira mu kuzana ibibyimba ku mabere.

    2.Imoko yinjiyemo

    Imoko y'abagabo n'ubwo iba ari nto, nayo ishobora kugaragaza ko ibere ryaba rifite ikibazo, igihe imoko usigaye ubona yinjiyemo imbere mu mubiri, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y'ibere. Ibi kandi bishobora kwiyongeraho gukomera gukabije k'uruho rwo ku imoko.

    3.Kuba mu ibere hajya havamo utuntu tw'amazi

    Si ibisanzwe kuba umuntu w'umugabo yazana utuntu tw'amazi tuva mu imoko, igihe twaje biba ari ikimenyetso cy'uko ibere rifite ikibazo gishobora no kuba kanseri y'ibere.

    4.Uduturugunyu mu mabere

    Hari utuntu tumeze nk'utubuye umuntu ashobora kumba mu mabere mu gihe yaba afite kanseri y'ibere. Niba uri umugabo ukaba ujya wumva utu tuntu, ushobora kwihutira kujya kwa muganga kureba uko ubuzima bwawe bwifashe. Utwo tuntu dushobora kuba tutababaza kandi tworohereye, tugakurikirwa no kubyimba hafi yo mu kwaha.

    Ntibisanzwe ko abagabo bajya kwa muganga bagiye kwisuzumisha ki bijyanye n'ubuzima bwo mu mabere, nyamara igihe wabonye kimwe kuri ibi bimenyetso ni byiza kwihutira kujya kwa muganga.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-abagabo-nabo-barwara-canceri-yibere-niwibonaho-ibi-bimenyetso-uzihutire-kujya-kwa-muganga-bwangu/

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ubwihutirwe mu gushyigikira ubucuruzi mu bihugu bya Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro IATF, izasozwa ku wa 21 Ugushyingo 2021.

    Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryitabiriwe n’abasaga 10.000, riri kubera mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo, ahateraniye abamurika 1.000 bo mu bice bitandukanye bya Afurika.

    Itangizwa ry’iri murikagurisha ryitabiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, uyoboye Inama Ngishwanama ya IATF n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma.

    Iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya kabiri ryateguwe na Banki ya Afreximbank, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente uhagarariye Perezida Kagame yavuze ko iri murikagurisha ry’ubucuruzi ryabaye mu gihe gikwiye.

    Ati “Ryaje nk’amahirwe yo kubakira ku byagezweho mu Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryabereye mu Misiri mu 2018, aho ishoramari rya Afurika ryanditse ubushabitsi bufite agaciro ka miliyoni zirenga miliyari 32$.’’

    Umwe mu mishinga migari Afurika ihanze amaso mu cyerekezo 2063 ni ishyirwaho rya AfCFTA mu kwihutisha ubucuruzi buhuriweho n’ibihugu bya Afurika no gufasha umugabane kwisanga ku isoko mpuzamahanga.

    Muri uyu mwaka, IATF yibanze ku ntego yo gushyira mu bikorwa AfCFTA nk’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika.

    Imibare yerekana ko ubukungu bwa Afurika buzava kuri 2.1% bwariho mu 2020 bukagera kuri 3.4% mu 2021 ndetse na 4.6% mu 2022.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ati “Usibye izahuka ryitezwe, indi mibare yerekana ko Afurika ikiri inyuma y’indi migabane. Iki ni cyo gihe cyiza cyo gushyigikira ubukungu bw’ibihugu bya Afurika.’’

    Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuba igihugu gitera imbere mu nzego zose; bizafasha mu kuzamura guhanga udushya, ubushakashatsi, ibikorwaremezo n’ahantu habereye gukorera ishoramari.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bari mu cyiciro cya nyuma cyo gushyiraho uruganda rw’inkingo zizafasha mu guhangana na COVID-19 n’ibindi byorezo.
    Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko muri Mutarama, ibihugu bya Afurika byashyize hamwe mu kwishakamo ibisubizo mu by’ubukungu.

    Yagize ati “Ibicuruzwa na serivisi byerekanwa muri iri murikagurisha, byerekana umuco wa buri gihugu muri Afurika. Ibi bifasha abacuruzi bo muri Afurika kubona amasoko no hanze y’Umugabane.’’

    Yasobanuye ko Abanyafurika bakeneye kubyaza umusaruro umutungo kamere uri ku Mugabane, ukavanwamo ibifite akamaro.

    Ati “Twizeye ko iri murika rizaha Afurika uburyo Abanyafurika bakora mu nganda bashobora gukora no gucuruza ibicuruzwa byinshi byakorewe ku Mugabane. Ndumva buri wese yifuza kuzabona ibyakorewe muri Afurika, atari ahandi.’’

    IATF iri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya mbere yabereye mu Mujyi wa Cairo mu Misiri mu 2018. Iri murikagurisha riba buri myaka ibiri rigamije guhuriza hamwe sosiyete, inganda, ibihugu n’abandi bacuruzi Nyafurika bagasangira amakuru ku bucuruzi, ishoramari no kunguka abakiliya bashya hagamijwe kongera ubuhahirane hagati y’abatuye Umugabane wa Afurika.

    Olusegun Obasanjo yagize ati “Iri murikagurisha rizatanga amahirwe ku bamurika, bashobore kwerekana ibicuruzwa na serivisi zabo no kuganira ku ishoramari ryabo, byose bigamije gushyira mu bikorwa AfCFTA.’’

    Isoko rusange rya Afurika ryemejewe n’ibihugu bitandukanye ku mugabane, rizahuriza hamwe abaturage miliyari 1.3 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe tiliyari 2.6$.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ubwihutirwe mu gushyigikira ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika

    Itangizwa ry’Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi riri kubera muri Afurika y’Epfo

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente (ibumoso) uhagarariye Perezida Kagame yanahuye na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, bagirana ibiganiro byihariye

    Bahise basuzuhuzanya nyuma yo kuganira

    Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria akaba ayoboye Inama Ngishwanama ya IATF

    source : https://ift.tt/3qDHbXh

  • Ubushakashatsi mu bya Siyansi, guteza imbere abagore, urugendo rwe… Ikiganiro na Visi Perezida wa L’Oréal – #rwanda #RwOT

    L’Oréal Group ni ikigo gikomeye kuko gifite ibicuruzwa byongera ubwiza (brands), bigera kuri 36, ku rwego rw’Isi birimo ibihindura ibara ry’umusatsi, parfum, ibirinda uruhu kwangizwa n’izuba, ibirinda umusatsi kwangirika n’ibindi bitandukanye.

    Iki kigo cyavutse ahagana mu 1920, gikoresha abakozi barenga ibihumbi 85, kikaba cyarinjije inyungu ya miliyari 5,2 z’amayero mu 2020.

    Uretse ibikorwa by’ubucuruzi, L’Oréal inasanganywe ibindi bikorwa byo guteza imbere imibereho y’igitsinagore binyuze mu bushakashatsi, ari nayo mpamvu tariki ya 25 Ugushyingo, mu Rwanda hategerejwe igikorwa cyo guhemba abashakashatsi b’abagore bagera kuri 40, bafite imishinga ifite ubushobozi bwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Isi mu ngeri zitandukanye.

    Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 1998, byitwa For Women in Science (FWIS), aho bitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ndetse L’Oréal Group, binyuze mu kigo cyacyo gishinzwe guteza imbere imibereho myiza hibandwa ku bagore, Foundation L’Oréal.

    Uyu muhango uzabera mu Rwanda uzaba ubaye ku nshuro ya 12, aho abakobwa bagera kuri 40 baturutse impande zose z’Isi, bakoze ubushakashatsi bushobora gukemura ibibazo bitandukanye ku Isi, bazahatanira ibihembo bimaze kwegukanwa n’abagera ku 102 barimo Abanyafurika 11.

    Impamvu L’Oréal yibanda ku bagore bari mu mwuga w’ubushakashatsi, ni uko bari mu basigaye inyuma ku rwego rw’Isi muri uru rwego, kuko bagize 31,8% mu gihe mu Rwanda bagize 21,8% gusa ari nayo mpamvu iki kigo kibaha umwihariko.

    Mu Kiganiro na IGIHE, Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa by’iki kigo akaba na Visi Perezida wa Foundation L’Oréal, Alexandra Palt, yasobanuye iby’umuhango wo guhemba abashakashatsi bateganya gukorera mu Rwanda, ibirego binenga ikigo akorera kugira uruhare mu kwangirika kw’ibidukikije ndetse n’urugendo rwamugejeje mu bushorishori bwa kimwe mu bigo by’ubucuruzi bifite izina rikomeye ku rwego rw’Isi.

    IGIHE: Uri Visi-Perezida wa Foundation L’Oréal kuva mu 2017. Wagaragaye mu bikorwa byo kwita ku bidukikije no kubaka iterambere. Kuki L’Oréal ishyira imbere ibyo bikorwa?

    Palt: L’Oréal ni ikigo kinini, dufite ibicuruzwa bitandukanye bigera muri 35 ku rwego mpuzamahanga. Dufite ibicuruzwa nka L’Oréal Paris, ibicuruzwa byihagazeho nka L’Oreal Lancôme, dufite ibicuruzwa bitandukanye. Twizera ko nk’ikigo cy’ubucuruzi, inshingano zacu zitari ubucuruzi gusa, ubucuruzi bucuruza gusa ntabwo aba ari ubucuruzi. Iyo yari imitekerereze yo mu 1980 na 1990.

    Ikigo cy’ubucuruzi kiba gifite inshingano ndetse n’uruhare kigomba kugira mu guteza imbere umuryango gikoreramo. Uruhare rwacu ni uguhindura imiterere y’ubucuruzi bwacu mu buryo tutangiza ibidukikije (hakoreshejwe ibipimo bigaragaza umutungo w’Isi uba ukwiye gukoreshwa mu gihe runaka).

    Tunafite inshingano yo guteza imbere ibikorwa by’iterambere aho dukorera, ari nayo mpamvu dufite iyi foundation, dufite ikigega cyo guteza imbere abagore, dufite ishoramari twakoze mu kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima kuko tuzi ko ikigo cy’ubucuruzi gifite inshingano mu guteza imbere aho gikorera.

    Kuva mu 2000, mufatanyije na UNESCO mu mushinga uzwi nka ‘For Women in Science’, kuki mwashyize imbaraga mu bikorwa by’ubushakashatsi bukorwa n’abakobwa?

    L’Oréal ni Ikigo gifite aho gihuriye n’ibikorwa bya siyansi cyane. Twatangijwe n’umuntu wakoraga muri siyansi. Dukoresha abashakashatsi bagera hafi mu bihumbi bine mu itsinda ryacu.

    Mu myaka 23 ishize, twabonye ko abagore bakora mu bijyanye n’ubushakashatsi bwa siyansi ari bacye. Ntabwo bajya batsindira ibihembo ku rwego mpuzamahanga, ntibavugwa mu itangazamakuru.

    Nk’ubu mu bihembo bya Nobel Prize biherutse gutangwa, nta mugore watsinze mu bijyanye n’ubushakashatsi ku miterere y’isi (natural science), biragaragara neza ko hari ubusumbane buhari, kuko ntabwo abagore b’abashakashatsi babona amahirwe angana n’aya bagenzi babo, ntabwo babasha kwinjira muri uwo mwuga mu buryo bworoshye, kandi ibyo ntabwo ari byiza ku muryango mugari w’abatuye Isi.

    Ntabwo ari byiza kuko dukeneye impano zose, ibibazo bikomeye Isi iri guhura nabyo bikeneye ko impano zose zibyazwa umusaruro.

    Icya kabiri, ni uko Siyansi iba nziza iyo hari ibitekerezo bitandukanye. Ntekereza ko dutangira ibi bikorwa, ibyo twifuzaga kugeraho ari ukugira ngo abagore b’abashakashatsi bagaragare, bazabe icyitegererezo ku bandi bagore bazinjira muri uwo mwuga mu myaka iri imbere.

    Ibi twabigezeho ku bufatanye na UNESCO, ni umushinga munini kuko tumaze gutanga ibihembo ku bagore barenga ibihumbi bitatu. Wabaye umushinga munini nubwo imibare itazamuka nk’uko tubyifuza.

    Alexandra Palt ni Visi Perezida wa L’Oréal, Ikigo cya mbere ku Isi mu gukora cosmétique , yavuze ko igitsinagore gikwiye gushyigikirwa mu bikorwa by’ubushakashatsi

    Imishinga mwateye inkunga yageze kuki?

    Hari uburyo bubiri bwo gusobanura akamaro k’iyi mishinga. Hari ingaruka zigera ku muntu umwe, kuri buri mugore witabiriye. Ubwo abo bagore hafi ibihumbi bitatu, ubuzima bwabo bwarahindutse kuko ibi bihembo byabashoboje kugaragaza ubushakashatsi bwabo, bakavuga ibyo bakora.

    Ibi bihembo kandi bibafasha gukora ibyo bakunda, bakavugana n’abandi bana b’abakobwa bifuza kwinjira muri ibi bikorwa by’ubushakashatsi, bakababera icyitegererezo. Ibi byose bihindura urugendo rwa muntu, cyane cyane umugore.

    Icya kabiri ni uko tumurika aba bagore b’abashakashatsi. Tubamamaza ku bibuga by’indege ku Isi yose, tubafasha kuvugana n’itangazamakuru ku rwego rw’Isi kugira ngo Isi ibone uruhare rwa siyansi n’ubushakashatsi bwabo bigira mu muryango mugari.

    Hari inzego ebyiri [iki gikorwa cyagezeho, urwa mbere rukaba] ku bagore bitabiriye ibi bikorwa, ariko no ku ruhare byagize mu guteza imbere imyumvire ku ruhare rw’abagore muri siyansi.

    Hari ubushakashatsi buherutse gukorwa abantu basabwa gushushanya umuntu ukora ibijyanye na siyansi, ubusanzwe abantu bashushanyaga umugabo, ariko mu minsi ishize, abagera kuri 30% bashushanyije umugore, urabona ko imyumvire iri guhinduka. Haracyari urugendo rurerure kuri ku rwego rw’Isi, abagore bakora mu bijyanye n’ubushakashatsi ni hafi 33% gusa, ariko hari iterambere riri kubaho.

    Tukivuga ubushakashatsi, Afurika niwo Mugabane ufite abashakashatsi bacye ugereranyije n’abaturage bayituye. L’Oréal ni Ikigo kinini, mutekereza ko mushobora kugira uruhare mu kongera umubare w’abashakashatsi muri Afurika?

    Oya. Tugomba kureba ibintu uko biri. Ntabwo twahindura ukuri k’uko umwuga w’ubushakashatsi utabaye umwuga ukurura abantu benshi muri Afurika mu gihe kirekire. Ntabwo twagira uruhare mu gihe nta bikorwa bifasha mu bushakashatsi Bihari. Ariko icyo dushobora gukora ni ugufasha mu guteza imbere imyumvire iri gukwira henshi y’uko ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya bifite uruhare runini ku hazaza ha Afurika.

    Ibyo bikorwa byombi ni ingenzi mu gufasha Isi guhangana n’ibibazo iri guhura nabyo. Ubu igikenewe ni ubushakashatsi bwa Afurika, bukozwe n’abashakashatsi b’Abanyafurika, bugakorerwa ibibazo bya Afurika kandi bukabera muri Afurika. Ntekereza ko ubu bukangurambaga buri kugenda bwaguka, kandi nizeye ko dushobora kugira uruhare ruto muri ibyo bikorwa.

    Ibikorwa byo gutanga ibihembo muri ‘For Women in Science’ kigiye kubera mu Rwanda. Kuki mwahisemo kukizana mu Rwanda?

    U Rwanda ruhagaze neza mu guteza imbere uburinganire. Iyo urebye, usanga umubare w’abagore bari mu myaka ya politiki uri hejuru, uburyo uburinganire bwagezweho mu nzego nyinshi, ibyo byose bituma haba ahantu heza ho kuzana iki gikorwa.

    Ibyo ariko binajyana n’uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ubukangurambaga ku bushakashatsi n’ikiranabuhanga, ibi byose byarebweho mu guhitamo u Rwanda, tutibagiwe n’uburyo rwateje imbere ibikorwa byo kwakira inama.

    Uretse gutanga ibihembo, ni ibiki bindi muzakora muri icyo gikorwa?

    Ntabwo tuzahemba abashakashatsi bo muri uyu mwaka gusa, ahubwo tuzanahemba abagombaga guhembwa umwaka ushize, batabikorewe kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Mbere y’uwo munsi mukuru wo guhemba, abagore bazahabwa amahugurwa y’iminsi ine, aho bazigishwa ubumenyi bwunganira ubwo gukora ubushakashatsi basanganywe (soft skills), burimo kwiga imiyoborere, kumurika imishinga n’ibindi. Ibi bizafasha guteza imbere umwuga wabo, bitume ubushakashatsi bwabo bwemerwa aho babumuritse.

    Tuzabafasha kandi kuganira n’itangazamakuru ku rwego rw’Isi, kuko biri mu byo dushobora kubafasha.

    Hari undi mushinga witwa L’Oréal for the Future muherutse gutangiza, ugizwe n’iki?

    Nibyo, L’Oréal yari ifite ingamba z’icyiciro cya mbere mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije. Icy’ingenzi ni uko twese twari mu Isi yabonaga umutungo kamere usa nk’utazashira, bituma n’abantu bawukoresha mu buryo ndengakamere, bituma haboneka imyanda myinshi [ari nayo igira ingaruka mu kwangiza ikirere, ubutaka n’inyanja, kandi bikagira ingaruka mbi ku buzima].

    Ubu rero twaje kumenya ko ibyo bintu byari ukwibeshya. Ntabwo Isi ifite umutungo kamere udashira, hari ihindagurika ry’ikirere, izimira ry’urusobe rw’ibinyabuzima, ibura ry’amazi n’ibindi bitandukanye [byaturutse ku gukoresha umutungo kamere w’Isi mu buryo bukabije].

    [Kugira ngo duhangane n’izo ngaruka], dukwiye guhindura imyubakire y’ubukungu bwacu, tugahindura uburyo dukoramo ubucuruzi bwacu. L’Oreal imaze imyaka 10 muri ibyo bikorwa, ariko turifuza kubigeza ku rundi rwego, aho twiyemeje ko kugera muri 2030, ibikorwa byacu bizaba biri mu mujyo umwe n’umutungo Isi idakwiye kurenza ikoresha.

    Umutungo udakwiye kurenzwa ushingiye ku bipimo mpuzamahanga bya siyansi byashyizweho, bigena ingano y’umutungo wakabaye ukoreshwa ntuteze ingaruka zikomeye ku mutungo w’Isi.

    Ni nk’uko buri wese yaba afite cake, ukaba utarya cake wagenewe, kuko nubikora gutyo urangiza ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi. Icyo turi gukora ni ukubaho hashingiwe kuri bya bipimo ntarengwa, kandi inshingano zacu nk’ibigo by’ubucuruzi, ibihugu n’imijyi, ni ukubaho muri ubwo buryo.

    Icyo tuzakora ni uko tuzagabanya umwuka wangiza ikirere twohereza mu kirere (CO2), ku buryo mu 2025, inganda zacu zose, za laboratoire zacu n’ibindi bigo dukorana, nta mwuka wangiza ikirere uzaba uhaturuka. Mu 2030, tuzaba dukoresha pulasitiki zakoreshejwe (recycled plastics).

    Alexandra Palt yavuze ko L’Oréal iri gushora imari ifatika mu kurengera ibidukikije

    L’Oreal ni ikigo cya mbere kinini mu bijyanye n’ibikoresho by’ubwiza. Ni gute mwageze kuri urwo rwego?

    Duharanira gukora ibintu byiza gusa. Ubushobozi bwacu, amahitamo dukora mu buryo dutegura akazi kacu, ntekereza ko umuco wacu wo gukora ibyiza bishoboka, no gukora twirebaho, duharanira kwitwara neza no gukora ibyiza, nibyo bituma tugera ku ntego zacu.

    Inzego zirimo izikora ibikoresho by’ubwiza n’imideli zakomeje kunengwa kugira uruhare mu kwangiza ikirere. Nk’impuguke, wumva ibyo birego bifite ishingiro?

    Ntekereza ko buri wese akwiye guhinduka. Nibyo ibigo by’ubucuruzi byagize uruhare muri iki kibazo, nk’uko bimeze ku muguzi, twese twabigizemo uruhare. Ni nako twese dukwiye guhinduka, ibigo by’ubucuruzi bifite inshingano, L’Oreal ibi yabyumvise kare, twashyizeho intego zo guhangana n’iki kibazo mu 2009. Twamaze kugabanya 81% by’umwuka wangiza ikirere [ugereranyije n’uko byahoze mbere ya 2009]. Kuva mu 2005 twongereye ingano y’ibicuruzwa dukora, ariko twagabanyije ingano y’umwuka wa CO2 twohereza mu kirere.

    Twese dukwiye guhagurukira iki kibazo, kandi mu rwego rw’ibigo bikora ibikoresho by’ubwiza, hari intambwe nini yatewe. Birumvikana ntabwo ibyo bikorwa na buri ruganda, nk’uko bidakorwa na buri muntu cyangwa buri gihugu. Icya ngombwa ni ugushaka uburyo dufatanya twese kugira ngo impinduka zikenewe zibeho mu buryo bwihuse, kuko nta gihe kinini dusigaranye.

    Winjiye muri L’Oréal mu 2012, ugenda uzamuka kugera ku rwego uriho uyu munsi, ni iki cyagufashije?

    Ntekerezo ko ikintu cy’ingenzi ari ukubona ahantu ukorera, hahuje n’impano zawe, imiterere yawe n’ubushobozi bwawe, ku buryo wahagira uruhare mu iterambere ry’ikigo runaka, ahantu ushobora kwagukira.

    Ahantu hose ntabwo wahatangira umusaruro, njyewe mpuje neza na L’Oréal, kuko nanjye nkunda ibintu bikozwe neza, nkunda iyo ibintu biri kwihuta, nkunda guhangana ku buryo ngera ku ntego zanjye, kuyobora impinduka no guhora nteze imbere ibyo nshinzwe, niyo mpamvu nahuje cyane n’umuco wa L’Oréal.

    Nishimiye cyane aho nkorera, kuko ntekereza ko gukora akazi nkora, kajyanye no kurengera ibidukikije, [karanshimisha cyane]. Ugomba gukomeza kwitekerezaho, ariko ntiwitinye, ahubwo ukagira imbaraga zo gukomeza gukora. Uko kwinenga no kwitekerezaho, bikwiye kurushaho kukwerekeza ku nsinzi.

    Kuba mu myanya y’ubuyobozi, bisaba kugira umurava, ukagira ubushake bwo gufata inshingano, ukagira ubushake bwo guhangana no gucyemura ibibazo, ndetse no kugira ubushake bwo kumva.

    Ni izihe nama wagira abana b’abakobwa bifuza gutera imbere ku rwego mpuzamahanga?

    Icya mbere, nahuye n’abakobwa benshi bantunguye kubera imbaraga zabo, uburyo baharanira kugera ku ntego zabo, umurava wabo ndetse n’inyota yo kugera ku iterambere. Mbere yo kubagira inama iyo ari yo yose, ndifuza kubanza kubashimira.

    Ntekereza ko isomo ry’ingenzi nize, ari ugomba kuganira n’abandi bantu, kuko mu gihe utajya uganiriza abantu, ibintu uba ubyifitiye ubwawe. Najyaga ngira impungenge ku bushobozi bwanjye, uruhare rwanjye mbiri kubaho, nibaza niba nzagera ku nsinzi cyangwa ntazayigeraho, hari n’imbogamizi nahuye nazo, ariko naje kubona ko abagore bose bafite imyaka y’ubuyobozi, banyuze mu bintu bimwe nanjye, twagize ibibazo bimwe, twagize impungenge zimwe. Rero ntekereza ko gusangira ubunararibonye, kuganira, kungurana ibitekerezo, bifite imbaraga zikomeye.

    Ni ngombwa kuganira n’abandi, kuko ibyo unyuramo, ibyo ubamo, ni ibintu biterwa n’uko uri umugore mu muryango mugari [w’abatuye Isi] utaraha abagore uburenganzira bwuzuye.


    source : https://ift.tt/3HsEnCe

  • Nyampinga w'U Rwanda 2014 nawe yakinira ikipe y'U Rwanda Amavubi (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amashusho agaragaza Miss Akiwacu Colombe arimo gukina n'udupirizo aho yasaga nk'uca amarenga ko ashobora gukina nawe mu ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi. Ayo mashusho yasakaye ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/nyampinga-wu-rwanda-2014-nawe-yakinira-ikipe-yu-rwanda-amavubi-video/

  • Inkundura yo gutsinda Amavubi Irakomeje!! Reba Ibyo Bamwe Batangaje Nyuma Yo Gutsindwa Na Kenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'Abagabo 'Amavubi' yatsinzwe na Kenya ibitego 2-1 mu mukino usoza iyo mu Itsinda E ry'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 wabereye i Nairobi kuri uyu wa Mbere, isoza ku mwanya wa nyuma ifite inota rimwe.

    Nyuma yo gutsindwa umusubirizo, bamwe mu bafana n'abakunzi b'umupira w'amaguru bagenda batangaza ubutumwa butandukanye bitewe no kutishimira imyitwarire yiyi kipe.

    Reba bimwe mubyo abafana batangaje nyuma y'umukino.

    Umunyamakuru Mutabaruka Angeli yavuzeko Amavubi ari gukora ingendo zitari ngombwa

    Source : https://yegob.rw/inkundura-yo-gutsinda-amavubi-irakomeje-reba-ibyo-bamwe-batangaje-nyuma-yo-gutsindwa-na-kenya/

  • Bahavu Janet yifurije umuvandimwe we isabukuru mu magambo meza cyane(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamamaye muri Filime nyarwanda zitandukanye yifurije isabukuru nziza umuvandimwe we witwa Bahavu Passy mu magambo meza yaherekejwe n'amafoto meza yatumye abamukurikira bemeza ko basa cyane.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram Bahavu Janet yagize ati:'❤❤❤Uwiteka akomeze kukurinda nokukunezeza my byinshi happy birthday once again more years more money more blessings❤❤ I love you so much @bahavupassy 😘😘

    Source : https://yegob.rw/bahavu-janet-yifurije-umuvandimwe-we-isabukuru-mu-magambo-meza-cyaneamafoto/

  • Umusore yimwe akazi ubuzima bwe bwose kubera ikirango afite mu isura ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 29 yabwiwe ko atazigera abona akazi mu buzima bwe kubera ikirango cy'imodoka ya Rolls Royce yishyize mu maso nyuma yo gukura ayikunda cyane.

    Nyuma yo gukunda iyi modoka itungwa n'abakire yiyemeje gushyira ikirango cyayo (log) ndetse agishyira mu maso rwose ku buryo kitapfa kuvaho.Uyu musore avuga ko aho asabye akazi hose bamutera utwatsi.

    Ku giti cye avuga ko magingo aya atari yiheba ndetse ngo afite icyizere cyo kuzatunga imwe muri izi modoka z'inzozi ze.Ubusanzwe imwe igura ibihumbi 360 by'amapaundi ( miliyoni 370 mu manyarwanda).Uyu musore witwa Khent yakuriye muri Philadelphia muri America yemeza ko kuva afite imyaka 7 aribwo yatangiye gutwarwa nubu bwoko bw'imodoka za Rolls Royce nyuma yaho abonye papa we umubyara a azireba kuri interineti. Uyu musore avuga ko kuri ubu afite agahinda ko kuba yimwa akazi kubera iki kirango cyizi modoka afite mu isura ye.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yimwe-akazi-ubuzima-bwe-bwose-kubera-ikirango-afite-mu-isura-ye/

  • #COVID19: Abantu 12 banduye babonetse mu bipimo 8,603 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,338.

    source : https://ift.tt/30w5tI0

  • Dore uburyo budasanzwe wakoresha ukigarurira umutima w'umukobwa mu gihe gito – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ushaka kwigarurira umutima w'umukobwa ukunda, banza ushishoze kandi usobanukirwe n'ibyo ugiye kwinjiramo kuko abenshi mu bantu bakunda bacibwa intege no kumvisha umukobwa ku nshuro ya mbere urwo amukunda.

    Birashoboka ko hari umukobwa mwiza wabonye ndetse ukabona ko yazakubera umugore mwiza ariko ukabura aho uhera umusaba urukundo ngo wigarurire umutima we.

    Aha rero hari inama abahanga mu bijyanye n'imibanire batanga wakurikiza ukabasha kwigarurira umutima w'uwo wakunze mu gihe kitarenze iminsi 7 gusa:

    1. Ukimubona gerageza kumukurikirana: Niba muhuye ukabona uramukunze gerageza uko ushoboye muhure kenshi ariko ntubikabirize ngo umushakishe nk'uwakwibye ahubwo bikore mu bwitonzi nakuvugisha umuhe umwanya wo kuvuga noneho mugihura umusuhuze ndetse umubwire ko wishimiye kumwibwira, uramenye ntumusabe ko yaguha umwanya ukamwibwira ahubwo nyine mwibwire utabimusabye kandi mu buryo bwiza.

    2. Mugihura bwa kabiri mwereke ko uri umusore ushyitse: Mufate nk'umwamikazi umwereke ko umwitangiye, niba muri gutembera n'amaguru ba ari wowe wegera umuhanda, mwereke ko umwitayeho cyane ndetse ko ushishikajwe na we.

    3. Mubwire amagambo y'ingenzi: Mwereke ko ari ingenzi kuri wowe kandi ubimubwire, umubwire ko afite indangagaciro nziza, mubwire ibintu bisekeje maze naseka uhite uvuga uti 'Ndabikunda iyo umwenyuye', abakobwa barabikunda cyane iyo ubasingije.

    4. Rema udushya mu mibanire yawe na we: Wikwigora umara amafaranga yawe ngo konti uyisigeho ubusa ahubwo kora ikintu kizatuma uhora mu bitekerezo bye, burya ijambo ryiza umubwiye riruta kuba wamusohokana ukamugurira inkoko n'ibindi.

    5. Muvuge neza mu gihe muri kumwe n'abandi:Nk'uko nabivuze kare, abakobwa barabikunda cyane iyo ubasingije, mufate neza imbere y'inshuti zawe n'imiryango nk'uko ubikora mu gihe muri mwenyine.

    6. Mwereke ko umwitayeho: Abakobwa bakunda kureba ku tuntu duto cyane kuri we, ukwiye kumenya niba akunda kurya inyama, kamenya itariki yavutseho, ukamenya ibara akunda kuruta ayandi.

    7. Gerageza kumurinda: Uramenye ntugatume agenda wenyine, niba mwasohokanye wimwemerera kujya kwiherera wenyine ahubwo muherekeze umutegerereze hanze.

    Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-budasanzwe-wakoresha-ukigarurira-umutima-wumukobwa-mu-gihe-gito/