Category: Uncategorized

  • Imbamutima z’Abanyeshuri ba ASOME binjiye mu mwuga w’ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye i Masoro, witabiriwe n’ababyeyi, abarezi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima.

    Igikorwa cyo guhabwa umwambaro w’akazi kizwi nka ‘White Coat Ceremony’ ni umuhango watangijwe na Arnold P. Gold Foundation mu 1993. Abanyeshuri bahabwa amataburiya bakanarahira indahiro y’uko binjiye mu mwuga w’ubuvuzi.

    Umuyobozi w’Icyubahiro wa ASOME, Dr. Ruguri Blasious , yasabye aba banyeshuri kuzakora akazi ko kuvura nk’umuhamagaro badakurikiye amafaranga.

    Ati “Uyu ni umuhamagaro uva ku Mana muzawukoreshe mu gutanga ubuzima ntimuzawukoreshe mushaka amafaranga. Kubambika uyu mwambaro ni ikimenyetso ariko igihe cyose muzajya muwambara mujye mubasha kwita ku babagana neza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, yasabye aba banyeshuri kuzarangwa no gukunda imirimo yabo.

    Ati “Iyi ni intangiriro y’ubuzima bushya busaba kwihangana mu minsi iri imbere muzaba abaganga; aka si akazi gusa ahubwo ni umuhamagaro. Mugiye gutangira amasomo, mugomba kwitegura mu mutwe, ku mubiri ahakomeye ni ugushyiraho umutima.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri bavuze ko ubu inzozi zabo zabaye impamo kuko kuba bahawe uyu mwambaro, bagiye gukurikira amasomo yabo neza bikabafasha gutanga umusanzu mu buvuzi.

    Umuyobozi wungirijwe w’Umuryango w’Abanyeshuri muri ASOME, Rwiyamirira Akariza Orla, yavuze ko yakuze yifuza kuzaba umuganga bityo kuba yahawe uyu mwambaro inzozi ze zabaye impamo.

    Ati “Ni inzozi zabaye impamo, kuva nkiri umwana nahoze nifuza kuzaba umuganga.”

    Ibi abihuje n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri, Alafi Samuel Jino Pere, waturutse muri Sudani kugira ngo ashyigikire ashaka ubumenyi mu Rwanda, wavuze ko ubu yamaze kubona icyerekezo arimo.

    Yagize ati “Sinabona ijambo risobanura uko niyumva ubu kuba nambaye uyu mwambaro ndi kwibona ahandi hantu, ntabwo najyaga mbasha kwibona ariko kuva none mfite icyizere ko bizagenda neza.”

    Bakomeje bavuga ko nibarangiza amasomo, bazashyira imbere kugira umutima ukunda akazi n’ababagana bizatuma baba intangarugero mu bandi.
    Ababyeyi na bo bavuze ko banejejwe no kuba abana babo bari kwiga mu ishuri nk’iri rizatuma bahinduka abanyamwuga.

    Dr. Margaret Sekkidde wo muri Uganda yashimishijwe n’uko uburezi umwana we ahabwa burimo no gukurikira Imana.

    Ati “Ntewe ishema no kuba narazanye umwana wanjye muri iyi kaminuza. Yari yaratangiye kwiga muri Makerere nza kumuzana maze kumva iri shuri. Uyu munsi ntabwo wari usanzwe kubona abayobozi bigisha abanyeshuri kuba abaganga ariko banayobowe n’Imana bizatuma abo bazavura bazakira kuko bazabikorana ukwizera.”

    Rwiyamirira Sarah ufite umwana wiga muri ASOME yarimujyanyemo amuvanye aho yigaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yishimiye uburezi abana babo bahabwa.

    Aba banyeshuri bahawe umwambaro bazarangiza amasomo yabo mu 2027.

    Aba banyeshuri barahiriye ko nibaramuka barangije amasomo yabo bazakora umwuga w’ubuvuzi neza

    Abanyeshuri 34 bahawe umwambaro w’akazi nk’ikimenyetso cy’uko bari kwiga ubuvuzi

    Bishimira ko bakabije inzozi zabo zo kwiga ubuvuzi

    Basabwe kuziga neza no kurangwa n’indangagaciro zo kwita ku babagana mu gihe bazaba batangiye akazi

    Dr. Ruguri Blasious yasabye abanyeshuri kuzarangwa n’ubunyamwuga no kwiyambaza Imana mu kazi kabo

    Muri uyu muhango abanyeshuri bahawe umwambaro w’akazi

    Ubuyobozi bwa ASOME bwari bwabukereye muri uyu muhango

    Guhabwa uyu mwambaro aba ari ikimenyetso cy’uko batangiye urugendo rwo gukora ubuvuzi nk’umwuga

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3DxNP4U

  • Ibyo wamenya ku midali n’ibimenyetso by’ishimwe bihabwa abasirikare b’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibyishimo by’umusirikare bya mbere abigira iyo igihugu arinze cyangwa se abagituye babayeho batekanye nta muntu n’umwe ubahungabanyiriza umutekano.

    N’iyo bibaye ngombwa ko ajya ku rugamba, nta kimunyura nko kuba yanesha umwanzi, biri mu muco w’igisirikare ku buryo ari ishema ku muntu wese ukirimo cyane ko ibyo aba akoze bigirira akamaro benshi imyaka uruhumbirajana.

    Abanyarwanda bari mu bantu ba mbere bazi agaciro k’umusirikare. Benshi bararaga umutima uhagaze, bumva ko isaha n’isaha inka zabo n’intama biza kwibwa, ko umuntu runaka ari buze yatyaje umuhoro akabakata amajosi abaziza uko bavutse, ko nibaramuka bari mu muhanda baza guhura n’inkonkobotsi ikabamerera nabi.

    Inkuru mbarirano iratuba! Uyu munsi ndakwifuriza ko wazahura n’umusirikare mu masaha y’ijoro utashye bwije. Iyo bibaye ngombwa ko aguhagarika, akubwira mu kinyabupfura, akakubaza aho ujya yarangiza akakwifuriza urugendo rwiza.

    Uzibeshye wenda uyobe unyure mu Kiyovu mu masaha akuze, hari imihanda myinshi pe kandi yose ijya gusa. Hari iyo abantu bose bemerewe kunyuramo n’indi bibujijwe. Abamotari bageze i Kigali bwa mbere, bajya bahura n’iryo hurizo wenda akibeshya ntarebe neza icyapa akisanga yanyuze inzira itariyo.

    Abahungu “ba muzehe” barakuyobora bakakwereka inzira ukagenda rwose uzi aho uri bunyure mu gihe undi muntu ushobora no kumuyoboza ku manywa akakureba gusa akakureka.

    Ni byinshi byo kwishimirwa ku basirikare ariko nabo iyo bakoze neza barabishimirwa. Ishimwe rikomeye babona ni ukuzamurwa mu ntera no guhabwa imidali y’ishimwe.

    Ipeti rya nyuma mu Rwanda ni irya General, rifitwe n’abantu bane; munsi yaho naho hariho abandi bane bafite irya Lieutenant General.

    Hejuru y’amapeti, abasirikare bahabwa imidali ifite igisobanuro gitandukanye kandi ikajya mu bigwi bya buri wese.

    Ibyo wamenya ku midali itangwa ku basirikare mu Rwanda

    Hambere imidali yatangwaga ni itatu harimo Umudende. Wambarwaga mu ijosi ugahabwa umuntu wishe ababisha barindwi ku rugamba.

    Undi ni Impotore wahabwaga umusirikare wishe ababisha 14 cyangwa se wagize uruhare mu kwagura ubwami.

    Ni mu gihe umusirikare wishe ababisha 21 we yashimirwaga mu ruhame mu birori byitwaga “Gucana uruti”. Iyo ni yo yari imidali y’ishimwe yatangwaga ku basirikare.

    Ubu mu gisirikare cy’u Rwanda hari ubwoko 15 bw’imidali ihabwa abasirikare, ihera ku mudali w’icyubahiro mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF Order of Honour).

    Kugira ngo umusirikare ahabwe umudali, byemezwa n’Umugaba w’Ikirenga, abisabwe na Minisitiri ufite ingabo z’Igihugu mu nshingano ze. Icyo gihe umusirikare ubaye intangarugero mu kazi ahabwa imidali n’ibindi bimenyetso by’ishimwe bitangwa muri RDF.

    Ashobora kubihabwa akiri mu kazi, yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa yaritabye Imana.

    Umudali w’Icyubahiro w’Ingabo z’u Rwanda

    Ufite ishusho y’igi rihagaritse rifite impeta ebyiri zitandukanye. Inyuma h’iyo mpeta hariho amagambo “Rwanda Defence Forceˮ na “Defence Order of Honourˮ.

    Impeta y’imbere iriho ikirango cya RDF. Umudali ufashwe n’urufatiro rwa zahabu rurimo inkota hagati, iri ku mwenda w’ubururu n’umweru.

    Intare ishushanyije ku ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere igaragaza Ingabo zirwanira ku Butaka; kagoma irimo iguruka ishushanyije ku ibara ry’ubururu bw’ikirere bigaragaza Ingabo zirwanira mu Kirere, mu gihe urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije byombi mu ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere bigaragaza Inkeragutabara.

    Imbunda isobekeranye na misile bigaragaza ingufu z’igihugu, mu gihe inkota igaragaza ubwitange mu kukirinda.

    Umudali w’Icyubahiro w’Ingabo ni wo w’ikirenga utangwa mu Ngabo z’u Rwanda uhabwa umusirikare ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru wakoreye igikorwa cy’indashyikirwa igihugu, byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

    Uruti: Umudali wo Kubohora Igihugu

    Uruti ni uruziga kandi ufite ibara rya zahabu. Igice cyawo cy’imbere kigizwe n’ikarita y’u Rwanda, ruri mu minyururu n’ibiganza biri kuyishwanyaguza.

    Handitseho amagambo “National Liberation Medalˮ n’inyenyeri eshatu hasi. Iminyururu ifashe ikarita y’u Rwanda igaragaza ibiganza by’igitugu no gukandamizwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda bw’icyo gihe. Ibiganza bishwanyaguza iminyururu n’inyenyeri eshatu bihagarariye ukunga ubumwe kw’imbaraga zibohoza igihugu.

    Uhabwa umusirikare ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ku itariki 4 Nyakanga 1994. Ushobora guhabwa umuntu utakiriho ukakirwa n’umwe mu bazungura be ku rwego rwa mbere.

    Umudali wo guhagarika Jenoside: Umurinzi

    Ni uruziga rw’ibara rya zahabu ukagira kandi n’ikarita y’u Rwanda ku ruhande rw’imbere. Mu ikarita harimo icumu, inanjoro, umuhoro n’ubuhiri burimo imisumari, zari zimwe mu “ntwaroˮ zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byashwanyagujwe kandi bivunwa na bote ya gisirikare igaragaza imbaraga zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uhabwa umusirikare wari muri RPA kugeza tariki ya 4 Nyakanga 1994 kandi wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umudali w’Ubutwari

    Ufite ishusho y’inyenyeri ifite imitwe itanu yo mu ibara rya zahabu. Ufite uruziga ku ruhande rw’imbere rurimo umuheto gakondo n’imyambi ibiri isobekeranyije.

    Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali handitse amagambo “FOR BRAVERYˮ. Umuheto gakondo n’imyambi ibiri isobekeranyije bigaragaza amateka y’imiterere y’intambara y’u Rwanda.

    Uhabwa umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda waranzwe n’ibikorwa by’ubutwari buhebuje, cyangwa ubwitange buhebuje aho rukomeye byashoboraga gutuma ahatakariza ubuzima, kandi akaba yaragaragaje ubutwari bwo mu rwego rwo hejuru.

    Umudali w’Imikorere y’Intangarugero (EPM)

    Ni inyenyeri y’imitwe itanu y’ibara rya zahabu. Ku ruhande rw’imbere hari impeta ya zahabu ifite inyenyeri imwe itukura ikikijwe n’inyenyeri esheshatu za zahabu.

    Inyenyeri itukura igaragaza icyitegererezo cy’umusirikare abandi bareberaho. Izindi nyenyeri zigaragaza abo bakorana. Ku mudali inyuma handitse amagambo “For Exemplary Performance”.

    Uhabwa umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda wakoze mu buryo bw’intangarugero imirimo ye ya gisirikare; uwagaragaje igihe cyose ubwitange ku murimo, ubushake bwo gufata inshingano n’icyifuzo gihoraho cyo kuba indashyikirwa byiganwa n’abandi basirikare bo mu mutwe we.

    Umudali w’Ikirenga w’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo bukomatanyije

    Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari Intare ishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi isobanura Ingabo Zirwanira ku Butaka, kagoma iri kuguruka ishushanyije ku ibara ry’ubururu bw’ikirere isobanura Ingabo Zirwanira mu Kirere, naho urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma byombi bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere rusobanura Inkeragutabara.

    Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali handitse amagambo “Joint Command Superior Medal”. Uwuhabwa agomba kuba ari Ofisiye ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru yarabaye indashyikirwa mu buyobozi bukuru bw’Ingabo no ku rwego rw’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo bukomatanyije.

    Agomba kuba yararanzwe no guharanira no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda Igihugu n’ubutwari mu gihe yari akiri mu mirimo ye.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo zirwanira ku Butaka

    Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso by’Ingabo zirwanira ku Butaka. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari intare n’intwaro z’Ingabo Zirwanira ku Butaka.

    Ibimenyetso bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi bigaragaza imiterere y’ahantu Ingabo Zirwanira ku Butaka zikorera. Uruhande rw’inyuma rw’umudali rufite ibara rya zahabu kandi rwanditseho amagambo “Army Superior Service Medal”.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo zirwanira mu Kirere

    Ufite ishusho y’uruziga n’ibimenyetso by’ingabo zirwanira mu Kirere. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari kagoma ifashe missile, iri kuguruka mu ibara ry’ubururu bw’ikirere bigaragaza imiterere y’ahantu ibikorwa by’Ingabo Zirwanira mu Kirere bikorerwa.

    Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali hafite ibara rya zahabu kandi handitseho amagambo “Air Force Superior Service Medal”.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo Zirwanira mu Kirere uhabwa Ofisiye wabaye indashyikirwa mu buyobozi no mu buyobozi bw’Ingabo Zirwanira mu Kirere kandi akaba yararanzwe no gukurikirana no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda igihugu n’ubutwari igihe yari akiri mu mirimo ye.

    Umudali wo gutabarira igihugu hanze yacyo

    Ufite ishusho y’igi n’ibara rya zahabu. Ushushanyijemo inyenyeri y’imitwe itanu n’ibishushanyo by’abasirikare bari mu kazi bari kugenda. Ahagana hasi h’umudali handitseho amagambo “Foreign Campaign Medalˮ.

    Inyenyeri y’imitwe itanu n’abasirikare babiri bafite imbunda bisobanura imbaraga zirenga imipaka zirinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. Umubare wometsweho ugaragaza inshuro umusirikare yatabariye igihugu.

    Uhabwa umusirikare wari mu Ngabo z’u Rwanda wagize uruhare mu ntsinzi cyangwa mu gikorwa cya nyuma mu rugamba rwo gutabarira Igihugu hanze yacyo.

    Umudali w’Irahira rya Perezida

    Ni umudali ufite ibara rya zahabu mu ishusho y’igi rihagaritse. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hashushanyije imisozi imeze nk’inyeganyega yakwaho n’izuba rirashe ikikijwe n’amashami abiri y’umunzenze.

    Izuba rirashe rigaragaza icyizere cy’Igihugu, imisozi isa nk’inyeganyega igaragaza ubwiza bw’Igihugu, mu gihe amashami abiri y’umunzenze agaragaza ubusugire n’ubumwe bw’u Rwanda. Hejuru hawo handitseho amagambo y’Ikinyarwanda: “Irahira Rya Perezida Wa Repubulika”.

    Uhabwa umusikare wari mu Ngabo z’u Rwanda igihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Umusirikare wari mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika inshuro zirenze imwe, ahabwa umudali we uriho ikimenyetso kigaragaza izo nshuro.

    Umudali wo kubungabunga Amahoro

    Ufite ishusho y’uruziga n’ibara rya zahabu. Uriho umubumbe w’Isi n’inuma ifashe ikibabi mu kanwa byose bikikijwe n’amashami abiri y’umunzenze.

    Inuma ifashe ikibabi mu kanwa bigaragaza amahoro naho amashami y’umunzenze akikije umubumbe w’Isi agaragaza kubumbatira umutekano ku Isi.

    Uhabwa umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda wagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa mu Ngabo

    Ni uruziga kandi ufite ibara rya zahabu. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hariho urukomatane rw’ikarita y’u Rwanda, aho uwawuhawe akorera, ikirango cya RDF kigaragaza imbaraga, buri kimenyetso gishushanyije ku ikarita y’u Rwanda, n’ingabo ebyiri ku mpande zombi z’ikarita zisobanura Ingabo z’Igihugu.

    Uhabwa ba Ofisiye Bakuru nk’abo mu Nama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Inkeragutabara

    Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso by’Inkeragutabara. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije mu ibara ry’ubururu bukeye n’iry’icyatsi kibisi.

    Uhabwa Ofisiye wabaye indashyikirwa mu buyobozi no mu buyobozi bw’Inkeragutabara kandi kuba yararanzwe no gukurikirana no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda Igihugu n’ubutwari igihe yari akiri mu mirimo ye.

    Umudari w’Ikirenga w’Ubuyobozi bw’Ingabo

    Ukoze mu ishusho y’uruziga kandi ufite ibara rya feza ukaba uriho ibimenyetso bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda.

    Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari intare ishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi igaragaza Ingabo zirwanira ku butaka, kagoma iri kuguruka ishushanyije mu bururu bw’ikirere bigaragaza Ingabo zirwanira mu Kirere, naho urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi n’iry’ubururu bw’ikirere bigaragaza Inkeragutabara.

    Umudali w’uburambe mu kazi n’imyitwarire

    Ufite ishusho y’uruziga n’inyenyeri eshatu zigerekeranye, inini muri zo ikaba ifite imitwe icumi isongoye. Iyo hagati ni inyenyeri ifite imitwe itanu naho into cyane ni inyenyeri y’imitwe itanu izengurutswe n’amashami abiri y’umunzenze.

    Umudali w’Imyitwarire y’Indashyikirwa

    Ufite ishusho y’inyenyeri ya zahabu y’imitwe irindwi. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hashushanyije abasirikare batatu n’umuyobozi wabo. Abasirikare batatu bambaye ingofero zitwa “songa mbere” bahagarariye itsinda ry’abasirikare naho umusirikare wambaye ingofero y’uruziga ni umuyobozi wabo. Inyenyeri y’imitwe irindwi ihagarariye iminsi irindwi y’icyumweru bigaragaza akazi gahoraho.

    Uhabwa Su-ofisiye mukuru cyangwa undi musirikare muto waranzwe n’ikinyabupfura n’imyitwarire by’intangarugero mu mirimo ye kandi ubunyamwuga bwe no kwitangira abandi kwe bikaba bitagibwaho impaka.

    Abasirikare b’u Rwanda kandi banahabwa ibimenyetso by’ishimwe (ribbons) zambikwa umusirikare mu rwego rw’icyubahiro hagamijwe kumushimira ibikorwa byihariye yakoze.

    Ribbons zambarwa ku mufuka w’ishati ibumoso zirimo iyo kurwana ku rugamba, iy’Ubuyobozi bw’Ingabo, iy’Umutwe w’Ingabo Udasanzwe, iyo guhanga ibishya, iy’Umwarimu w’Indashyikirwa, itangwa bisabwe n’Umuyobozi w’Ingabo, iy’Utegurirwa kuba Ofisiye w’Umwaka, iy’Umukurutu w’Umwaka, iy’Inzobere mu by’Intwaro no kuba Mudahusha na ribbon y’Umuganda.


    source : https://ift.tt/3cnmkix

  • Igikorwa cyo gukingira Covid-19 aho abagenzi bategera imodoka-Amafoto #rwanda #RwOT

    Muri Gare ya Nyabugogo n'iya Nyarugenge(DownTown) mu Karere ka Nyarugenge, Gare ya Kimironko, Remera na Nyanza mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa kabiri tariki 17/11/2021 habereye igikorwa cyo gukingira abaturarwanda Covid-19.

    Ikigo cy'igihugu cyita ku Buzima (RBC) kiramenyesha ibigo by'amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza mu gihugu hose, ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 kugeza 21 Ugushyingo 2021, abanyeshuri bose bafite imyaka guhera kuri 18 kuzamura, batangira gukingirwa Covid-19.

    Image

    Muri iki gikorwa kiswe  '𝗜𝗸𝗶𝗻𝗴𝗶𝘇𝗲 𝘂𝘁𝗲𝗴𝗲𝗿𝗲𝗷𝗲 𝗯𝘂𝘀. ' Harimo gutangwa doze ya mbere niya kabiri ku bantu bose bafite imyaka 18 kuzamura ndetse no gupima abantu bose babishaka.

    Image

    Ababishaka bari gupimwa covid-19

    Image

    Abategereje imodoka bari gukingirwa no gupimwa covid-19 ku bushake

    Image

    Muri Gare ya Nyarugenge abantu bari benshi ku murongo

    Image

    Urubyiruko rugejeje ku myaka 18 ruri mu bitabiriye iki gikorwa

    Magingo aya mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 90% bamaze gukingirwa Covid-19, ibi bikaba byaratumye ubwandu mu batuye muri uyu mujyi, ni mu gihe ishusho ya Covid-19 ku rwego rw'igihugu iri munsi ya 1% y'ubwandu bushya.

    Photo :RBC

    The post Igikorwa cyo gukingira Covid-19 aho abagenzi bategera imodoka-Amafoto appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/16/igikorwa-cyo-gukingira-covid-19-aho-abagenzi-bategera-imodoka-amafoto/

  • Uwatsindiye Amavubi igitego rukumbi mu mukino wayahuje na Kenya yahanwe #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umukinnyi w'ikipe y'igihugu Olivier Niyonzima yahagaritswe igihe kitazwi muri iyi kipe 'kubera imyitwarire idahwitse'.

    Olivier Niyonzima, ni umukinnyi wo hagati wa AS Kigali, kuwa mbere yatsindiye Amavubi igitego kimwe mu mukino batsinzwemo na Kenya 2 — 1 mu matsinda yo gushaka ticket y'igikombe cy'isi cya 2022.

    Ubutumwa bwanditwe na FERWAFA kuri twitter buragira buti 'FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi 'undetermined' mu Ikipe y'Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi Star.'

    FERWAFA ntiyigeze itangazo amakosa uyu mukinnyi yakoze, ibi bikaba byatumye amarangamutima ya bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter azamuka.

    'Yihaye gutsinda igitego none arabizize'

    Nyuma y'iri tangazo, abantu batandukanye babajije icyo uyu mukinnyi azize, bamwe bakibaza bakisubiza, abandi bati azize gutsinda igitego kandi Amavubi amenyereye gutsindwa.

    Uwiyita chef w'abakire kuri twitter yanditse ati 'Cyangwa ni uko Seif yihaye gutsinda igitego kandi hari hashize imikino myinshi nta gitego Amavubi yinjiza ? Yakoze ikosa gutsinda ? Ntago ari ugutsinda muba mushaka niyo myitwarire mibi yagize ? Niba muhisemo kubivuga mujye mubisobanura neza mudukure mu rujijo.'

    Uwiyita Ndikubakacv nawe ati 'Ahubwo se mwaretse guta umwanya muhagarika umukinnyi umwe umwe ahubwo mukaba muhagaritse ikipe yose mugihe cy'imyaka runaka mukabanza mukayitegura neza. Kuko muri national team, n'urugero rwiza rw'ahantu ho gutakariza budget y'igihugu ntigire ikintu kizima ikoreshwa.'

    Philbert Ufitumukiza nawe ati 'Ngo imyitwarire idahwitse iyihe?murabura kwirukana abatoza bahesha isura mbi igihugu n'ibishyitsi bimaze imyaka aho nta musaruro mukirukana Seif??!! Tutitaye kubyo yakoze IRI SIRYO TANGAZO DUKENEYE GUSOMA NO KUMVA Iryo dushaka murarizi.'

    Cyubahiro Innocent nawe ati 'Yakoze iki? Mu kibuga ejo yari man of the match ku ruhande rwacu yaba muri performance cyangwa Combativeness. Hanze y'ikibuga se yakoze iki kidasanzwe ? Yarwanye? Yanyweye arasinda? Abakoze ibyo mbere ko mutabahannye?Muvuge icyo yakoze tukimenye.'

    Image

    Olivier Niyonzima mu mukino wahuje u Rwanda na Kenya

    Museveni Gilbert nawe ati 'Nimutavuga ayo makosa yakoze hari abari buyavuge maze muze muvuguruza kandi mwanze kubitangaza hakirikare .plz respect ku bantu twese dukunda equipe national kuko siya Ferwafa n'iyigihugu urakoze.'

    Hari amakuru avuga ko nyuma y'umukino,Olivier Niyonzima ataraye kuri hoteli Amavubi yari acumbitsemo i Nairobi ku buryo atigeze ahagurukana na bagenzi be ubwo biteguraga kugaruka i Kigali.

    Amavubi ni aya nyuma mu itsinda E ryo gushaka ticket yo guhagararira Africa mu gikombe cy'isi cya 2022 muri Qatar, amaze gukina imikino itandatu, yatsinzwe itanu, anganya rimwe.

    Kuva uyu mwaka watangira, Amavubi amaze gukina imikino yose hamwe 13, yatsinze itatu itsindwa itandatu, isigaye irayinganya.

    Iriba.news@gmail.com

    The post Uwatsindiye Amavubi igitego rukumbi mu mukino wayahuje na Kenya yahanwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/16/uwatsindiye-amavubi-igitego-rukumbi-mu-mukino-wayahuje-na-kenya-yahanwe/

  • Dore ibintu ugomba kwirinda mu gihe ugiye koga #rwanda #RwOT

    Koga buri munsi ni ingenzi ku isuku y'umubiri, kuko bifasha gusohora imyanda mu mubiri no kurinda uruhu. Hari amakosa ushobora kuba ukora utabizi mu gihe uri koga. Gusa, ugomba kuyahagarika, kuko gukomeza kuyakora bishobora kwangiza uruhu rwawe mu buryo butandukanye

    Amakosa 7 ugomba kwirinda mu gihe uri koga:

    1.Kwikuba cyane buri munsi: Kwikuba buri munsi ntago ari bwo buryo bwiza bwo gukura imyanda ku mubiri cg se amavuta. Mu gihe wikuba cyane, bitera uruhu kumagara no korohera cyane. Uruhu mu kwirinda rutangira gusohora amavuta menshi, bityo bikaba byaba indiri ikomeye ya bagiteri n'umwanda (ufata muri ya mavuta, uruhu ruba rusohora kugira ngo rwirinde kumagara). Ushobora gukoresha akantu koroshye wikuba, nabwo ukabikora inshuro nke mu cyumweru; inshuro 1 mu cyumweru yaba ihagije. Bikaba byiza kubikora utari bujye ku zuba.

    2.Kwihanagura cyane kenshi ukoresha imbaraga: Hari abantu nyuma yo koga bahita bihanaguza igitambaro (towel cg isuyume) gikomeye kandi bagakoresha ingufu. Ibi ni amakosa akomeye kuko gukoresha imbaraga wihanagura byangiza utwenge tw'imisatsi iba ku ruhu, bikaba byatera ibibazo bitandukanye ku ruhu; nko kumagara cyane, cyangwa se kwishima cyane. Mu gihe urangije koga, genda wihanagura gahoro gahoro, udakuba ku ruhu cyane.

    3.Ubwoko bw'igitambaro wihanaguza:Isuyume (essui main) cyangwa igitambaro ukoresha nyuma yo koga (towel) gishobora kuba ubwacyo indiri ya mikorobe na bagiteri zitandukanye. Kubera iki? Akenshi biterwa n'ubukonje gihorana, cyangwa se kuba nyuma yo kwihanagura utagishyira ahagera izuba ngo ubukonje buvemo. Ntikigomba kuba gikomeye cyangwa se wumva gishwaratura uruhu rwawe. Igitambaro ukoresha nyuma yo koga ni byiza ko kidakoreshwa igihe kirekire, kandi ugakoresha ibyiza byabugenewe, ukagihindura mbere yuko gisaza.

    4.Koga amazi ashyushye cyane: Amazi ashyushye cyane, igihe wumva ababaza ku ruhu, burya ni amavuta y'ingenzi arinda uruhu aba ari gushya. Aya mavuta (essential oils) afasha uruhu guhorana ububobere no korohera. Kumara umwanya munini uri koga amazi ashyushye cyane (hejuru y'iminota 10), bituma utwenge tw'uruhu dufunguka cyane, bikaba bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku ruhu.

    5.Igihe wisigira amavuta: Igihe cyiza cyo kwisiga amavuta ni ako kanya ukiva mu bwogero. Hari abantu bakunda kumara igihe kinini, nyuma yo koga batarisiga, ibi bitera umwera no gukanyarara k'uruhu.

    6.Gukoresha isabune nyinshi: Amasabune menshi yo koga akorwa mu binyabutabire bishobora gutera uruhu kumagara ndetse no koroha cyane, bishobora gutuma mikorobe zinjira mu mubiri mu buryo bworoshye. Kuko amavuta akorwa n'uruhu aba avaho ku bwinshi. Mu gihe woga, ni ngombwa gukoresha isabune zisanzwe, zitarimo ibinyabutabire byinshi kandi ukoga nke.

    7.Kutikuraho neza amasabune atandukanye uba wakoresheje: Mu gihe uri koga, ni ngombwa ko nyuma yo kwisiga isabune cyangwa izindi produits waba wakoresheje nko mu mutwe, ukoresha amazi ahagije, kugira ngo akureho ibi byose. Impamvu ni uko ibikoreshwa mu gihe cyo koga yaba amasabune cyangwa shampoo bishobora gutera utwenge tw'uruhu gufungana, nuko ugatangira kuzana ibiheri. Kwiyunyuguza bihagije byagufasha kwirinda ibi bibazo.

    Ngayo amwe mu makosa ugomba kwirinda mu gihe uri koga, kugira ngo urinde uruhu rwawe nkuko byatangajwe n'urubuga Medical News Today rutanga inama zijyanye no kubungabunga ubuzima

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/16/dore-ibintu-ugomba-kwirinda-mu-gihe-ugiye-koga/

  • RDC: Urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uwari Minisitiri w'Intebe #rwanda #RwOT

    We hamwe n'abandi bagabo babiri, bashinjwa kunyereza miliyoni 205 z'amadolari y'Amerika (miliyari 206 mu mafaranga y'u Rwanda) yari agenewe umushinga w'ubuhinzi.

    Urukiko rwavuze ko rushobora kuburanisha gusa ba minisitiri w'intebe bakiri ku butegetsi, atari abahoze ari ba minisitiri w'intebe.

    Umushinjacyaha yari yashinje Bwana Matata kugira uruhare kubera ko yari azi ibyo kunyereza ayo mafaranga yo mu mushinga w'ubuhinzi butunganya umusaruro wa Bukanga Lonzo.

    Bwana Matata ahakana avuga ko nta kibi yakoze, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Urubanza rwatangiye mu kwezi kwa cumi mu 2020, ariko habayeho iburanisha kabiri gusa, mbere y'iki cyemezo cy'urukiko cyo ku wa mbere.

    Mu kwezi kwa karindwi, ibura ry'ibimenyetso ryatumye uru rukiko ruba runahagaritse kuburanisha Bwana Matata ku bivugwa ko yagize uruhare mu kunyereza arenga miliyoni 110 z'amadolari y'Amerika (arenga miliyari 110 na miliyoni 550 mu mafaranga y'u Rwanda) yarishywe abantu ba baringa (batabaho) – bagizweho ingaruka na gahunda ya leta yo kwigarurira za kompanyi n'inganda mu 1973.

    Icyemezo cy'urukiko cyo ku wa mbere gisobanuye ko ubu Bwana Matata ashobora kwizera gusubira mu mwanya we nka senateri mu nteko ishingamategeko.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/rdc-urukiko-nta-bubasha-rufite-bwo-kuburanisha-uwari-minisitiri-w-intebe

  • Iburasirazuba: Ubuyobozi burimo gushaka igisubizo ku mirenge 25 ishobora kwibasirwa n’amapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana yifatanyije n
    Guverineri Gasana yifatanyije n’abaturage gutera imbuto zihanganira izuba anabakangurira kuhira

    Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, ubwo yatangizaga umuganda wo guhangana n’amapfa, mu kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, ahatewe ubwatsi bw’amatungo kuri hegitari ebyiri.

    Guverineri Gasana avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kwishakamo ibisubizo mu kuhira imyaka ahegereye ibishanga n’ahandi hashobora kuboneka amazi, ariko hatibagiwe no gufata aturuka ku mvura.

    Hari kandi gukangurira abahinzi guhinga imbuto zihanganira izuba harimo imyumbati n’ibijumba.

    Ku matungo ho ngo hagomba guterwa ubwatsi bwa Cloris Gayana kuko bwihanganira izuba, bikajyana no gutera ibiti kuko nabyo bikurura imvura.

    Ati “Turagira ngo dukangurire abaturage gutera ibiti ariko na none no gufata amazi aturuka ku mazu kugira ngo ashobore kuramira inka kuko bikomeye.”

    Imirenge ishobora guhura n’amapfa imvura ikomeje kubura n’ibikorwa byo kuhira bidashyizwemo imbaraga nyinshi ni 25 mu turere twa Bugesera, Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare.

    Guverineri Gasana avuga ko ubu barimo kureba abahinzi n’aborozi bababaye cyane kugira ngo bafashwe mu kubona uko bakuhira imyaka, no kubona imbuto zihanganira ibihe bibi.

    Agira ati “Turimo kureba abababaye cyane no gusuzuma uburyo twashobora kubafasha bitewe n’ubushobozi buhari, ariko Leta ku ikubitiro yafashije gutera inkunga uburyo bwo kugura ibikoresho byo kuhira n’imbuto zitandukanye kugira ngo muri iki gihe ibishoboka tubikore nonaha kuri za mbuto zihanganira ibihe bibi.”

    Gasana Damas ni umworozi mu mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko izuba bahuye naryo rimusigiye isomo rikomeye cyane kuko inka ze zashonje bikabije.

    Umuganda witabiriwe ku bwinshi
    Umuganda witabiriwe ku bwinshi

    Avuga ko aborozi bagenzi be bahinze ubwatsi ku buso bunini batigeze bahura n’ikibazo, ari nayo mpamvu ubu yiyemeje kuzatera hegitari 10 z’ubwatsi.

    Ati “Burya kwiga si ukubwirwa ahubwo ni ukwirebera nanjye njya gutekereza gutera ubwatsi ni ahandi nabibonye kandi n’iri zuba ryampaye isomo rikomeye, kuko nasonjesheje inka zibura umukamo nyamara abateye ubwatsi inka zabo zimeze neza.”

    Uretse mu Murenge wa Rwimiyaga hatewe ubwatsi bw’amatungo, mu Murenge wa Nyagatare akagari ka Nsheke hUhiwe imyaka irimo ibigori kimwe no mu Murenge wa Karangazi.

    Ibikorwa nk’ibi bikaba byanakozwe mu turere tundi dufite ikibazo cyo kubura imvura mu ntara y’Iburasirazuba.


    source : https://ift.tt/2YPI9UW

  • #Covid-19: Gukingira bikomereje mu mashuri no muri za gare muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RBC ivuga ko ikipe y’abaganga izajya ibasanga ku bigo by’amashuri babarizwaho kandi ikigo kikazajya kibimenyeshwa mbere.

    Ureste gahunda yo gukingira abanyeshuri, RBC iramenyesha kandi abatuye mu Mujyi wa Kigali bose bacikanywe, ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, batangira gukingirirwa muri za Gare zitandukanye.

    Ni gahunda ireba buri wese wacikanywe n’inkingo zombi za Covid-19, cyangwa se akaba atarafashe urwa kabiri, aho bari bukingirirwe muri Gare ya Nyabugogo, Kimironko, Remera, Nyanza na Nyarugenge ahazwi nka Down Town, mu rwego rwo kugira ngo buri wese agerweho n’urukingo muri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima yise #KingirauRwanda.

    Abacikanywe bagiye gukingirwa nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 90% bamaze gukingirwa, ibintu byatumye ubwandu bushya bwa Covid-19 budakomeza kwiyongera mu bahatuye, kuko imibare igaragaza ko igipimo kiri munsi ya 0.5%.

    Ni mu gihe mu gihugu hose na ho byagabanutse kubera imbaraga Leta y’u Rwanda ikomeje gushira mu gushakira inkingo Abanyarwanda ndetse n’abarutuye mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorozo cya Covid-19.

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko ishusho ya Covid-19 ku rwego rw’igihugu iri munsi ya 1% y’ubwandu bushya, ibintu byatumye gahunda nyinshi zari zarafunzwe zongera gukomorerwa, abantu bagasubira gukora nk’uko byari bisanzwe.

    Iyo Minisiteri iributsa abantu bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yose nk’uko yakabaye yo kwirinda Covid-19 kuko gukingirwa bidakuraho ko uwahawe urukingo ashobora kwandura cyangwa ngo yanduze abandi.

    Leta y’u Rwanda ifite intego y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze 40% by’abagomba gukingirwa bamaze gukingirwa, mu gihe umwaka utaha wa 2022 biteganyijwe y’uko byibuze 60% bazaba bamaze guhabwa doze zombi.

    source : https://ift.tt/3oADu1Y

  • Niyonzima Olivier Sefu yahagaritswe mu Mavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima Olivier Sefu kugeza igihe kitazwi, aho ashinjwa kugira imyitwarire idahwitse.

    Kugeza ubu Ferwafa ntiyigeze itangaza izo mpamvu zidahwitse Niyonzima Olivier Sefu ashinjwa, gusa akaba ari we watsinze igitego rukumbi ku munsi w’ejo Amavubi yatsinze Kenya, aho batsinzwe ibitego 2-1.

    FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse.

    Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu @AmavubiStars pic.twitter.com/AEghmGRLDW

    — Rwanda FA (@FERWAFA) November 16, 2021

    Umunyamabanga mukuru w’umusigire Iraguha David yatangaje ko impamvu yatumye Niyonzima Olivier Sefu ari uko yataye ikipe akajya kunywa inzoga ndetse bakaba banamubuze kugeza ubu mbere y’uko ikipe igaruka mu Rwanda

    Yagize ati “Umukinnyi witwa Niyonzima Olivier ubwo yajyaga mu kabari, abayobozi bamwegereye baramubuza arabyanga arabasuzugura, uwo mwanya yamaze aho byaje kurangira banamubuze”

    Sefu ni we watsinze igitego kimwe Amavubi yatsinze Kenya
    Sefu ni we watsinze igitego kimwe Amavubi yatsinze Kenya

    source : https://ift.tt/3wOnf5g

  • Huye: Abantu 506 bahawe telefone zigezweho bemeza ko zigiye kubahindurira imibereho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ingabire ashyikiriza umuturage telefone
    Minisitiri Ingabire ashyikiriza umuturage telefone

    Abahawe izo telefone barimo abantu batabasha kuzigurira nyamara bafite ibyo bafashamo abaturanyi babo, bavuga ko zizabafasha guhindura imibereho ku giti cyabo, mu ngo iwabo ndetse zikazanababashisha gukora neza imirimo basanzwe bakorera abaturanyi babo.

    Séraphine Nyiraminani w’ahitwa mu Muyogoro mu Murenge wa Huye, ni umuhinzi akaba na Mutwarasibo, nyuma yo kwakira telefone igezweho yagize ati “Iyi telefone izamfasha kureba amakuru menye aho ibihe bigeze, no gukorana n’inzego nyobozi mu buryo bworoshye.”

    Fortunée Mutegwaraba w’i Gishamvu we avuga ko yajyaga ajya kwizigamira muri Ejo Heza akarinda gushaka abamufasha, ariko ko telefone igezweho yahawe izamufasha kubyikorera, kandi ku gihe.

    Yunzemo ati “Hari ubwo umuntu yakubwiraga ngo abandi bageze kuri uru rwego nko mu buhinzi cyangwa se mu bworozi, urugero nko guhunika ubwatsi bw’inka, ukibaza uko babikora. Iyi telefone nizera ko izamfasha gukurikirana amakuru, kugira ngo mbashe kugera ku iterambere.”

    Pascal Karengera w’i Gishamvu, ni umujyanama w’ubuhinzi. Avuga ko telefone yahawe izamufasha kuzajya atanga raporo y’inama yagiranye n’abahinzi yicaye iwe, atarinze kujya ku murenge. Ibi ngo bizatuma umwanya yataga mu nzira awifashisha mu bindi.

    Ati “Mfite n’umwana wiga mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ndatekereza ko iyi telefone izamufasha mu myigire ye.”

    Valens Nsengiyumva wo mu Murenge wa Karama, akaba n’umukorerabushake, yumva ko aho azabona ikibazo bizamworohera kukigeza ku bagikemura.

    Ati “Nk’umuntu ashobora gukomereka, kubimenyesha umurenge bikoroha kubera gukoresha amafoto.”

    Mu Karere ka Huye hatanzwe izo telefone 506, nyuma y’uko hari hatanzwe izindi 184 ku bamamazabuhinzi no ku bagore b’intangarugero.

    Assoumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu wari waje kwifatanya n’Akarere ka Huye mu gutanga izo telefone, yabwiye abazihawe ko ari izabo, anabasaba kuzazifata neza ndetse bakanazifashisha mu bikorwa bibateza imbere.

    Abantu 506 ni bo bagenewe telefone
    Abantu 506 ni bo bagenewe telefone

    Yagize ati “Muyifate nk’igikoresho cy’iterambere, ntimuyifate nk’aho ari iyo guhamagara cyangwa kwandikira umuntu gusa. Abafite abana biga bashobora kuzifashisha mu bushakashatsi.”

    Yanavuze ko iyi gahunda yo gutanga telefone zigezweho yatangijwe mu kwezi k’Ukuboza 2019. Ni nyuma y’uko hari ubushakashatsi bwari bwagaragaje ko Abanyarwanda 67% bafite telefone, ariko ko abafite izigezweho ari bakeya cyane.

    Icyo gihe habonetse abafatanyabikorwa biyemeza kuzatanga telefone ibihumbi 44, kandi ngo mbere yo gutanga iz’uyu munsi hari hamaze gutangwa ibihumbi birindwi gusa.

    Gahunda ihari kandi ni uko ngo nyuma yo gutanga izo ibihumbi 44 hazazaho n’ibindi byiciro.
    Marie Claire Joyeuse


    source : https://ift.tt/3Cpk1pL