Category: Uncategorized

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'UBUTAKA N'IKIBANZA BIHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA N'IKIBANZA BIHEREREYE GASABO-RUSORORO-NYAGAHINGA —KIGARAMA BIFITE UPI 1/02/14/07/6706.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURUBUGA RWABO RWA (www.cyamunara.gov.rw) RIZATANGIRA TARIKI YA 24/12/2021 SAA TATU ZA MUGITONDO (9H00) KUGEZA 31/12/2021 SAA TATU ZA MUGITONDO(9H00).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788832403.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-ubutaka-n-ikibanza-60080

  • Bushali yahishuye byinshi yagezeho muri uyu mwaka 2021 ,birimo inzu ari kubaka I Burera #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Bushali umaze kwamamara kubera amagambo ya “Ese ni Muebue” yahurije mu njyana ya Trap igezweho ubu, yagiranye na IGIHE TV yatangaje byinshi yagezeho muri uyu mwaka wa 2021 uri kugana ku musozo.

    Ubwo yakomozaga ku masezerano ye muri Green Ferry, Bushali yagize ati 'Green Ferry rero, dukorana nk'umuryango wanjye ariko nta masezerano tugifitanye, amaze igihe yararangiye.'

    Bushali yahishuye ko kugeza ubu ari kwikorana umuziki gusa yirinda kugaruka kuri byinshi bijyanye n'amasezerano yarangije muri Green Ferry.

    Ati 'Amasezerano yanjye na Green Ferry yarangiye kera gusa sinshaka kuyongera kuko nanjye nshaka gukora empire (itsinda) ikaba amasaziro yanjye.'

    Bushali yavuze ko umwaka wa 2021 wamugendekeye neza nubwo bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ni umwaka Bushali avuga ko nubwo hari byinshi yishimira uko byagenze ariko nanone hari ibitaragenze neza agereranyije n'uko yari yabiteguye.

    Mu byo Bushali yishimira ko byagenze neza muri uyu mwaka wa 2021 harimo ibitaramo yakoze, zimwe mu ndirimbo zakunzwe n'ibindi binyuranye.

    Mu byo uyu muraperi avuga ko yateganyaga gukora muri uyu mwaka atabashije kugeraho, harimo; inzu ari kubaka i Burera itarabashije kurangira,Ibitaramo yari afite i Burayi n'ibindi yigije inyuma.

    Yaba kuzuza iyi nzu ndetse n'ibitaramo yari afite ku Mugabane w'u Burayi, Bushali yavuze ko yabyimuriye umwaka utaha wa 2022.

    Indirimbo ya Bushali yakunzwe cyane muri uyu mwaka

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bushali-yahishuye-byinshi-yagezeho-muri-uyu-mwaka-2021-birimo-inzu-ari-kubaka-i

  • Rayon Sports yatsinze Police FC, APR FC itsikira i Ngoma #rwanda #RwOT

    Igitego cya Onana Willy Essomba cyahesheje amanota 3 Rayon Sports yatsinze Police FC, ni mu gihe APR FC yanganyije na Etoile del’Est 2-2.

    Wari umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 202-22.

    Rayon Sports na Police FC, ni umukino amakipe yombi yagiye gukina aheruka gutsinda imikino y’umunsi wa 9, Rayon Sports yatsinze AS Kigali na Police FC yatsinze Etincelles FC.

    Hakiri kare Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota wa 14 ubwo Iranzi Jean Claude yagiraga ikibazo cy’imvune agasimburwa na Mugisha François Master.

    Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yagerageje gushaka uko abona igitego ariko bagenda bagorwa n’umunyezamu.

    Harimo imipira ya Onana na Sanogo Suleyman umunyezamu Bakame yakuyemo.

    Police FC yagiye igerageza amahirwe ariko Danny Usengimana ntiyabyaza umusaruro imipira yahawe na Hakizimana Muhadjiri na Papy.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Sanogo aha umwanya Rudasingwa Prince ni mu gihe Police FC nayo Savio yasimbuye Papy.

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe yakuyemo imipira ibiri ikomeye ya Hakizimana Muhadjiri.

    Rayon Sports yari yagowe no kubyaza umusaruro amahirwe bari babonye, yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Onana ku munota wa 75 acenze Bakame, ni ku mupira mwiza yari ahawe na Rharb Youssef. Umukino warangiye ari 1-0.

    Indi mikino yabaye APR FC yanganyirije i Ngoma na Etoile del’Est 2-2, Mukura VS yatsinze Gorilla FC 1-0, Musanze FC yatsinze Marines 5-1 ni mu gihe Etincelles yatsinze Gicumbi FC 2-0.

    Imikino y’umunsi wa 10 izakomeza ejo, Gasogi United ikina na AS Kigali, Kiyovu Sports na Rutsiro mu gihe Bugesera izakina Espoir FC.

    Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-police-fc-apr-fc-itsikira-i-ngoma

  • Miss Nishimwe Naomie yagiranye ibihe byiza na Bahati Grâce wagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grâce ari mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Abinyujije kuri instagram story ye, Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasangije abantu amashusho ari kumwe na Bahati Grâce bahuje urugwiro, yaherekejwe n’amagambo agira ati “Bahati Grâce ari mu mujyi.”

    Bahati Grâce agarutse mu Rwanda nyuma y’uko kuva muri 2011 yajya muri Amerika yari ataragaruka.

    Ntabwo bizwi niba Bahati Grâce yazanye n’umugabo we Murekezi Raphaël baheruka kurushinga muri Nzeri 2021, ubukwe nabwo bwabereye muri Amerika.

    Naomie yakiriye Bahati Grâce waherukaga mu Rwanda 2011 bagirana ibihe byiza

    Byari ibyishimo kuri aba ba nyampinga

    Ntibizwi niba yazanye n’umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-yagiranye-ibihe-byiza-na-bahati-grace-wagarutse-mu-rwanda-nyuma-y-imyaka-10-amafoto

  • Mu minsi 10 gusa umuvuduko w’igipime cy’ubwandu bwa COVID-19 wikubye inshuro 9 #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko mu byumweru bitatu bishize hagaragaraga abantu batanu mu bihumbi 100 babaga bafite ubwandu bwa COVID-19.

    Dr Ngamije wavuze ko nubundi iyi mibare iba igaragaza ko icyorezo kigihari, yagize ati 'Twavuye kuri icyo gipimo ntitwanajya hagati y’abantu 5 kugera kuri 25 ku bantu ibihumbi 100, turaharenga, muri Kigali ubu ngubu turi kuri 46 ku bantu ibihumbi 100 bagaragayeho ubwandu bwa covid-19, mu gihe kitarenze iminsi 10.'

    Avuga ko iri tumbagira ry’imibare y’abasanganwa ubwandu bwa COVID-19 bishingiye ku kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 akavuga ko bidakwiye ko uyu muvuduko ukomeza uku.

    Ati 'Kuko uko byagenda kose muri Kigali hari abaturage basaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300, nihagira umubare munini wandura cyane, hazanabonekamo umubare w’indembe, barenze ubushobozi bwacu bwo kuba twabashyira mu bitaro no kubitaho neza. Ntabwo tuzategereza uwo munsi rero, nka Leta irebera abaturage ibyo igomba kubyirinda, igasubiza ibintu ku murongo.'

    Ku wa mbere w’iki cyumweru imibare y’abanduye mu masaha 24, hongeye kugaragara umubare w’abantu bageze muri 300 bafite ubwandu bwa COVID-19 kuko hari habonetse abantu 306 biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali bari 260.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza, mu Rwanda habonetse abandi 343 bashya banduye COVID-19 barimo 247 bo mu Mujyi wa Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Mu-minsi-10-gusa-umuvuduko-w-igipime-cy-ubwandu-bwa-COVID-19-wikubye-inshuro-9

  • Nyabugogo:Umusore yari agiye kwiyahurira ku Inkundamahoro kubera ko yangiwe kujya muri RDF #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 21 uvuka mu Karere ka Rulindo yafatiwe mu nyubako ya Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge ashaka kwiyahura kubera ko yimwe amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda.

    Ahagana saa Sita z'ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore yafashwe n'abasekirite bashinzwe kugenzura umutekano wo muri iri gorofa bahita bamushyikiriza Polisi.

    Uyu musore yasanganywe urupapuro yari yandikiye Perezida Paul Kagame amubwira ko ko yafashe umwanzuro wo kwiyahura nyuma yo kwimwa amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z'Igihugu, RDF.

    Uyu musore yaneruriye ubuyobozi bwa Inkundamahoro ko yifuza kwiyahura kubera ko yangiwe kwinjira mu gisirikare.

    Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yahise ashyikirizwa Polisi ikorera ku Murenge wa Kimisagara.

    Ati 'Yari avuye i Rulindo ari byo bimuzanye ariko camera zamubonye abashinzwe umutekano bahita bagenda baramufata bamusangana ibaruwa yandikiye Perezida avuga ko agiye kwiyahura kuko yimwe amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.'

    Uretse iyi baruwa igaragaza ko uyu musore yaragiye kwiyahura kuko yangiwe kwinjira muri RDF, ubuyobozi bwa Inkundamaharo bwavuze ko ubwo bwari bumugejeje kuri polisi yongeye kubishimangira. Yavuze ko nubwo bamushyikirije polisi bitazahindura umugambi we.

    Uyu musore ntiyigeze asobanura igihe yashakiye kujya muri RDF n'impamvu yatumye bamwanga.

    Kugeza ubu abantu bane, nibo bamaze kwiyahurira muri iyi nyubako ya Inkundamahoro muri uyu mwaka wa 2021, mu gihe abagera kuri batanu bamaze gufatwa bashaka kuhiyahurira.

    Amakuru avuga ko nyuma y'uko uyu musore Polsi imurekuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 yongeye gufatirwa muri iyi nyubako ashaka kwiyahura ku nshuro ya kabiri.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nyabugogo-umusore-yari-agiye-kwiyahurira-ku-inkundamahoro-kubera-ko-yangiwe

  • Gusomera Umunyamakuru Nsengimana wa Umubavu TV byasubitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’uru rubanza rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 kubera uburebure bwa dosiye.

    Umucamanza yavuze ko kubera uburebure bwa dosiye y’uru rubanza, Urukiko rukiri gusesengura ibyaburanyweho mu bujurire mu iburanisha ryabaye tariki 16 Ukuboza 2021 ahita atangaza ko isomwa ryimuriwe tariki 23 Ukuboza 2021.

    Ubwo umucamanza yatangazaga ibi, abaregwa bose nta n’umwe wari witabye Urukiko uretse kuba mu cyumba cy’urukiko harimo abanyamakuru ndetse n’umugore wa Nsengimana Theoneste.

    Nsengimana Theoneste aregwa hamwe na Sibomana Syvain, Nsengimana Hamad, Ndayishimiye Jean Claude, Nahimana, Marcel, Masengesho Emmanul, Mutabazi Alphonse na Rucubanganya Alexis.

    Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gutangaza amakuru y’ibihuha, n’icyaha cyo kwangisha u Rwanda muri Leta z’amahanga.

    Bimwe mu bikorwa bishinjwa abaregwa, ni ukuba baritabiriye amahugurwa yabigishaga uko bahirika ubutegetsi bakoresheje ingufu.

    Abaregwa bose bahakana ibyaha aho Nsengimana Theoneste ubwo yaburanaga ubujurire we yasabye kurekurwa ngo kuko afungiye amakosa y’umwuga kandi ko hari inzego zishinzwe kubikurikirana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gusomera-Umunyamakuru-Nsengimana-wa-Umubavu-TV-byasubitswe

  • Uganda: Dr Besigye yashyize ahagaragara gahunda y'ibikorwa bya 2022, birimo no gukuraho ubutegetsi bwa Museveni #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki utarahiriwe no gufata ubutegetsi nk'uko yabyifuje Dr Kiiza Besigye, yavuze ko mu minsi 10 ya mbere ya 2022 hari ibikorwa ategura byo kwibutsa ubutegetsi bwa NRM ko agishaka kubukuraho.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu mugabo wiyamamaje Kane kose atsindwa, yavuze ko ihuriro ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi riticaye ubusa rikisuganya ngo ryirukane Museveni ku butegetsi.

    Bwana Besigye udasobanura icyo bazakora cyabaha ubutegetsi, yavuze ko ibi bikorwa byo kwereka amakarita atukura ubutegetsi, buzibanda ku bikorwa byinshi kandi biteguye.

    Uyu mugabo wahoze ari umuganga wa Perezida Museveni, yavuze ko amashyaka menshi yashyigikiye uyu mugambi.

    Uyu munyapolitiki amaze iminsi azenguruka igihugu cyose, yumvisha abaturage ko bagomba kumushyigikira bagakuraho perezida Museveni yita umunyagitugu kandi bitarenze muri 2022.

    Bwana Besigye yiyamamaje kane kose ku mwanya wa perezida atsindwa na Perezida Museveni.

    Muri 2011 yari yavuze ko abona Perezida Museveni atazakurwa ku butegesti n'amatora, avuga ko atazongera kujya mu cyo yitaga ikinamico

    Icyakora muri 2016 yarongeye ariyamamaza nabwo aratsindwa, bimuha umuhurwe muri 2021 ntiyagaruka.

    Icyo gihe yari yatangaje ko afite ubundi buryo azavana Museveni ku butegetsi, ariko ntacyakozwe.

    The post Uganda: Dr Besigye yashyize ahagaragara gahunda y'ibikorwa bya 2022, birimo no gukuraho ubutegetsi bwa Museveni appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/22/uganda-dr-besigye-yashyize-ahagaragara-gahunda-yibikorwa-bya-2022-birimo-no-gukuraho-ubutegetsi-bwa-museveni/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-dr-besigye-yashyize-ahagaragara-gahunda-yibikorwa-bya-2022-birimo-no-gukuraho-ubutegetsi-bwa-museveni

  • Abatoza ba APR FC ntibatoje umukino wa Etoile del’Est #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa APR FC, Mohammed Adil Erradi n’umwungiriza we, Jamel Eddine Neffati ntabwo batoje umukino wa Etoile del’Est kubera ko banduye icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi kipe irimo gukina na Etoile del’Est mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22 wabereye i Ngoma.

    Umutoza mukuru wa APR FC umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed n’umwungiriza we, Jamel Eddine Neffati ntibatoje uyu mukino kuko banduye icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi kipe ikaba yatojwe na Mugabo Aex usanzwe ari umutoza w’abanyezamu aho yafashwaga na Jacques Tuyisenge usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe ariko akaba afite ikibazo cy’imvune.

    Adil Erradi wa APR FC ntabwo yatoje umukino wa Etoile del’Est kubera ikibazo cy’uburwayi bwa Coronavirus

    Jamel Eddine ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi nawe yanduye

    Mugabo Alex ni we urimo gutoza uyu mukinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-ba-apr-fc-ntibatoje-umukino-wa-etoile-del-est

  • Byamurenze! Umugore yatungujwe indege nk’im… – #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga , no mu bitangazamakuru hakomeje gucicikana amafoto y’umugabo w’umuherwe yeretse urukundo umufasha we amuha indege yihariye nyuma y’imyaka 11 babana. Ni ibirori bigaragara ko byateguwe mu buryo buhenze, kuko uyu mugabo yari yanitwaje Tapi itukura umugore we aza gutambukaho.

    Umugore wa Masoud Shojaee, Steph Shojaee nk’akazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga , yerekanye amarangamutima n’uburyo yatunguwe n’umugabo we umukunda byahebuje, akaba yatunguwe no kuba yakorewe ibintu bitangaje n’umugabo we bamaranye imyaka 11 babana.

    Yagize ati:’Mana yanjye koko! Impano idasanzwe nahawe n’umugabo wanjye Masoud Shojaee , ndagukunda cyane , Nyuma yimyaka 11 uracyashoboye kuntangaza!’.

    Shojaee yatunguje umugore we impano y’indege

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112826/byamurenze-umugore-yatungujwe-indege-nkimpano-ya-noheli-amafoto-112826.html