Category: Uncategorized

  • Rubavu: Abagenzuzi b'uburezi bahawe umukoro – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amahugurwa bari bamazemo iminsi mu Karere ka Rubavu yasojwe mu mpera z'icyumweru gishize, yateguwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) ku nkunga ya BLF (Building Learning Foundation).

    Irere yabwiye abayitabiriye ko bagomba kwita ku nshingano zabo bakagaragaza isura nziza y'uburezi hibandwa ku nyungu z'abanyeshuri n'ababyeyi.

    Ati 'Nimukore igenzura mumenye impamvu ibyumba by'ikoranabuhanga bidakoreshwa kuko ni ukwima amahirwe abana b'Abanyarwanda. Mumenye impamvu bidakoreshwa niba ari ubushobozi bwabuze mubyongere mu nshingano z'ibyo mukurikirana.'

    Yongeyeho ati 'Muzirikane ko mu kinyejana tugezemo twaba dufite abana bashobora kuba batazi mudasobwa cyangwa batinya gukoresha telefoni. Muzirikane ko ari mwe muzambika Leta isura nziza mu gihe mwakoze neza, nimukora nabi muzatugaragariza isura mbi.'

    Abitabiriye aya amahugurwa bavuze ko bayigiyemo byinshi bizabafasha mu nshingano bahawe nk'uko byagarutsweho na Niyigena Vestine wavuze ko bize ko umugenzuzi atagomba kuba areba ibibi gusa ahubwo agomba no gutanga inama.

    Ati 'Aya mahugurwa twayibukirijwemo inshingano zacu nk'abagenzuzi, twanasuye ibigo bitandukanye ndetse tunagerageza gukora ubugenzuzi mu bigo by'ishuri nk'umwitozo. Twasanze hari abataramenya ko Umugenzuzi ari umujyanama, baramubona bakikanga bakagira ubwoba ntibabone ko ibyo ajemo ari ugutanga ubufasha, bakumva ko aje kureba ibibi gusa ariko na cyo kizakosoka uko bazajya bahura na bo kenshi.'

    Umuyobozi wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko abahugurwaga ari urwego rugiye gutangira inshingano ruzakorera ku rwego rw'Akarere rugahindura uburyo ubugenzuzi bwakorwagamo, kandi rukazagira uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi.

    Ati 'Ni abagenzuzi b'uburezi twitezeho kuzatugeza kuri byinshi mu guteza imbere ireme ry'uburezi no gukosora ibitaragendaga neza, byagaragaraga ko bipfa nk'aho byabuze ababikurikirana.'

    Akomeza avuga ko byavuzwe kenshi ko hatabagaho imikorere myiza mu kwemerera ibigo by'amashuri gukora hamwe na hamwe hakabamo ikimenyane na ruswa, kuri ubu nyuma yo kuganira n'abo bagenzuzi bemeye ko ibyo bikorwa bibi bitazabaranga.

    Abagenzuzi b’uburezi bitabiriye isozwa ry’amahugurwa mu Karere ka Rubavu

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, ubwo yaganiraga n’abagenzuzi b’uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abagenzuzi-b-uburezi-basabwe-kuba-umusemburo-w-ireme-ryabwo

  • Mutabazi Yves wari waburiwe irengero yabonetse #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yatangaje ko Mutabazi Yves byavugwaga ko yaburiwe irengero, yabonetse akaba ari Abu Dhabi.

    Yakomeje ivuga ko atigeze agaragara kubera uburwayi, ariko ubu ameze neza ndetse ari we uzatangaza byinshi namara gukira.

    Mutabazi Yves ukinira Ikipe y'Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, aho yari asanzwe akinira ikipe ya Al Jazira SC.

    Amakuru y'uko uyu musore yaburiwe irengero yatangiye gucicikana kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama, gusa umuryango we wo wavugaga ko amaze icyumweru kirenga yaraburiwe Irengero.

    Mutabazi Yves yaburiwe irengero mu gihe yari amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwerekana ko ashobora kuba atamerewe neza.

    Urugero ni nk'ubwo yanditse kuri 'Instagram' mu cyumweru gishize agaragaza ko akeneye umuntu wamufasha gutaha.

    Ubu butumwa bwaje bukurikira ubundi yari yanditse asaba Perezida wa Repubulika kumufasha gutaha.

    Mutabazi ufatwa nk'umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y'Igihugu Nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y'imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 21.

    Uyu musore w'imyaka 27 yanyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mutabazi-yves-wari-waburiwe-irengero-yabonetse

  • Umukobwa yahishuye ukuntu umukunzi we yahaye impyiko yamuhemukiye bikomeye #rwanda #RwOT

    Umugore yatangaje ko yajugunywe bunyamaswa n'uwahoze ari umukunzi we nyuma y'amezi 10 gusa amuhaye impyiko.

    Colleen yavuze ko ubwo yari agize amahirwe yo guhindura ubuzima bw'umukunzi we mu myaka itandatu ishize, ntiyazuyaje kubikora.

    Ikinyamakuru The Sun kivuga ko ubwo bahura bwa mbere, Colleen yavuze ko umukunzi we yamubwije ukuri ko yarwaye indwara idakira kuva afite imyaka 17. Ibi bivuze ko yagombaga kuba kuri dialyse kandi ko impyiko ze zikoraga 5% gusa z'ubushobozi bwazo.

    Yabisobanuye agira ati: 'Nahisemo kwipimisha kugira ngo ndebe niba duhuza kuko ntashakaga kumubona apfa. “

    Barahuje kandi Colleen yamuhaye impyiko. Kubabaga byagenze neza kandi bombi byakize neza.

    Icyakora, Colleen yavuze ko yamutaye nyuma y'amezi arindwi. Muri videwo yashyize kuri TikTok, Colleen yasobanuye uburyo uyu wahoze ari umukunzi we yamubwiye ko agiye i Las Vegas mu birori byo gusezera ubusore hamwe n'abasore bamwe bo mu itorero rye.

    Muri icyo gihe, Colleen yari mu bizamini bye kandi yizeraga byimazeyo umukunzi we, nuko ntiyabyitaho. Nyuma yaje kwiyerekana mu muryango we yemera ko yamubeshye

    Ati: “Habayeho gutongana kwinshi nyuma, amaherezo naramubabariye muha amahirwe ya kabiri”. Ariko nyuma y'amezi atatu, uyu musore yataye Colleen abimubwiye kuri terefone.

    Yavuze ko yagize ati: 'Nitudashaka abandi, Imana izaduhuriza hamwe amaherezo. “

    Colleen yavuze ko gutandukana kwae n'uyu musore kwamugoye. Yavuze ko yamubwiye ati: “Watanze impyiko kugira ngo wigaragaze neza.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yahishuye-ukuntu-umukunzi-we-yahaye-impyiko-yamuhemukiye-bikomeye

  • Aho gukubita umuntu nasezera neza Agahinda… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Sunday Choice cya Isibo TV cyabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, Haruna Niyonzima usanzwe akinira AS Kiagali ariko akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, yahishuye ko atakomeza kwihanganira ibibera muri ruhago Nyarwanda, aho kuzahata ibaba arwana, azasezera neza kandi akazabikora muri uyu mwaka wa 2022.

    Haruna avuga ko uyu mwaka ariwo wa nyuma ari gukina mu Amavubi, yagize ati:

    'Ntabwo nasezeyemo kuko njye ntabwo ndi umukinnyi wo gusezera mu Amavubi ngo Abanyarwanda ntibabimenye, ariko biri mu nzira. Nzasezera mu buryo buzwi kandi abantu bose bazabyishimira. Hari uburyo ndi kubiteguramo'.

    Umunyamakuru yamubajije ati 'uyu mwaka'? Haruna yasubije ati 'Cyane'.

    'Igihe cyose uzakora ikintu abantu ntibakishimire, byaba byiza kukivamo. Nubwo bavuga ko ntacyo twagejeje ku Amavubi kuko tutayajyanye mu gikombe cya Afurika cyangwa ahandi, hari ibyo twishimira twakoze kandi dutewe ishema na byo. Aho kugira ngo ejo nzasohoke mu kibuga nkubite umuntu box (igipfunsi), nasezera hakiri kare, nkigendera neza nta mutima mubi'.

    Haruna aheruka gukinira Amavubi ku mukino wa Mali mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 ndetse wari uwa 105 akiniye ikipe y'Igihugu, akaba yaranabishimiwe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA'.

    Haruna wakiniye amakipe menshi atandukanye arimo APR FC na Rayon Sports zo mui Rwanda, Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania, niwe munyarwanda rukumbi ugaragara ku rutonde rw'abanyabigwa ba FIFA bamaze gukinira ibihugu byabo imikino 100 kuzamura, aho we amaze gukina imikino 105.

    Aho yanyuze hose Haruna yagiye agira ibihe byiza mu mupira w'amaguru ndetse abatizwa amazina atandukanye arimo Baba Mzazi, Fundi, Fabregas n'ayandi, amaze igihe kirekire ari kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Uyu mukinnyi wakunze gukina mu kibuga hagati ariko afasha ba rutahizamu, agiye gusezera mu ikipe y'igihugu nta gikombe mpuzamahanga ayisigiye, biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2022 Haruna azasezera mu Amavubi, ibintu yavuze ko ari gutegura neza.

    Haruna Niyonzima yavuze ko adashaka gusezera mu ikipe y’igihugu nabi ndetse ko kugira ngo bigerweho uyu mwaka wa 2022 azasezera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113808/aho-gukubita-umuntu-nasezera-neza-agahinda-ka-haruna-niyonzima-kuri-ruhago-nyarwanda-113808.html

  • Alikiba yaryohewe bikomeye n’indirimbo ya The… – #rwanda #RwOT

    Amashusho ya Alikiba arimo kuririmba indirimbo ya The Ben, yazamuye amarangamutima ya benshi cyane ko Alikiba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba ari n’umwe mu bahanzi binjiye mu muziki cyera bakanagira igikundiro gihambaye.

    The Ben yifashishije amashusho ya Alikiba yicaye mu mudoka ari kugenda yumva indirimbo ye yitwa ‘I’m in love’, abantu batungurwa no gusanga atari kumva ‘Why’ ya The Ben Ft Diamond imwe mu ndirimbo zigezweho mu Karere aho imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3 n’ibihumbi 200. Icyakora impamvu ishobora kuba yabiteye ni uko ubusanzwe Alikiba adacana uwaka na Diamond.

    Indirimbo ya The Ben I’M IN LOVE yasohotse mu 2012 ni yo yaryoheye Alikiba

    Indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond yazamuye urwego rw’umuziki w’uyu muhanzi nyarwanda kuko urebye nko kuri iyi ndirimbo ye ‘I’m in love’ yo mu 2012 yiyongereyeho abantu barenga ibihumbi 700 by’abayirebye, ibintu neza neza The Ben yifuzaga ndetse akabyifuriza umuziki nyarwanda kuko abantu benshi bakomeje kumushaka no kwibaza uyu muhanzi w’ijwi ritangaje aturuka mu kihe gihugu.

    AliKiba Saleh Kiba wamamaye muri Tanzaniya na Afurika ku izina ‘Ali Kiba’ mu ndirimbo zitandukanye si ubwa mbere abikoze akagaragara ari mu rukundo n’indirimbo nyarwanda kuko yigeze kugaragaza ko akunda byimazeyo zimwe mu ndirimbo z’umuhanzi w’Umunyarwanda ‘Meddy’ kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu mashusho magufi Meddy yigeze gusangiza abakunzi be kuri Instagram, yagaragaje Ali Kiba wogeye muri Afurika mu gihe indirimbo nka ‘Chekecha Cheketua, ‘Mwana’ zari zigezweho muri iyo minsi nanone yicaye mu modoka ye yumva indirimbo za Meddy ubona ko yatwawe anagerageza kuziririmba. Ali Kiba ni umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania mu ndirimbo ziri mu njyana ya Bongo Flava, akaba yaramamaye mu Rwanda cyane cyane kubera indirimbo Cinderela.

    Alikiba amaze kwerekana ko akunda umuziki nyarwanda

    Ali Kiba yamaze imyaka igera kuri 3 atari gusohora indirimbo kuva mu mwaka wa 2012 aho yavugaga ko yashakaga guharira umwanya munini abana be (ni umuselibateri ufite abana batatu yabyaye ku bagore batandukanye). Ibyo byatumye adakomeza kwigaragaraza ku buryo muri icyo gihe Diamond Platinumz yazamutse akamusiga inyuma, ariko kuri ubu na we yagarutse mu kibuga ku buryo buri umwe yiyita Umwami w’umuziki wa Tanzania.

    Kugeza ubu The Ben ntaratangaza niba hari igikorwa cya muzika ateganya gukorana n’uyu muhanzi wo muri Tanzania, gusa hari amakuru yavugaga ko abareberera inyungu za Ali Kiba bari barasabye itsinda rya Charly na Nina gusubiranamo n’uyu muhanzi indirimbo ‘Indoro’ bitewe n’uburyo yari ikunzwe mu Karere ariko iri tsinda rikaba ritakiriho.


    Alikiba yari aherutse kwerekana ko yanyuzwe n’indirimbo za Meddy

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO WHY THE BEN YAKORANYE NA DIAMOND

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO I’M IN LOVE YA THE BEN, ALIKIBA YASUBIYEMO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113805/alikiba-yaryohewe-bikomeye-nindirimbo-ya-the-ben-nyuma-yo-kugaragara-aririmba-iya-meddy-vi-113805.html

  • Burkina Faso: Abasirikare bigometse bemeje ko bahiritse ku butegetsi Perezida Kabore #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko cyahiritse ku butegetsi Perezida Roch Marc Christian Kabore.

    Aba basirikare bakoze kudeta muri Burkinafaso bagiye kuri Televiziyo y'igihugu bavuga ko bahagaritse itegekonshinga ryari rihari,ko imipaka yose y'igihugu ifunzwe ko Perezida Marc Roch Christian Kabore avanweho.

    Aba basirikare bayobowe na LT.Colonel Sandaogo Damiba Paul Henri.

    Aho prezida Roch Kabore ari ntiharamenyekana, ariko uyu musirikare mukuru yavuze ko abafashwe bose bari ahantu hari umutekano.

    Kare, ishyaka riri ku butegetsi PMP ryavuze ko Bwana Kabore na Minisitiri umwe wo muri leta ye bari bagiye kwicwa bakarusimbuka.

    Ibinyamakuru byo hanze bivuga ko Perezida Kabore afungiwe mu kigo kimwe cya gisirikare n'abasirikare bigometse.

    Ihirikwa ry'ubutegetsi muri Burkina Faso rije nyuma y'aho mu ijoro ryo ku Cyumweru humvikanye urufaya rw'amasasu bugacya hatangazwa ko uwari Perezida Marc Roch Kaboré yamaze gufatwa akaba afungiwe ahantu hizewe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/burkina-faso-abasirikare-bigometse-bemeje-ko-bahiritse-ku-butegetsi-perezida

  • Yves Mutabazi wari waraburiwe irengero yabone… – #rwanda #RwOT

     Nubwo byatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, gusa byavuzwe ko Mutabazi Yves ukinira Ikipe y'Igihugu ya Volleyball, wanakiniraga ikipe ya Al Jazira SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, hashize icyumweru kirenga yaraburiwe irengero.

    Umuryango wa Yves Mutabazi watangaje ko uhangayikishijwe cyane no kuba uyu mukinnyi amaze icyumweru kirenga batazi aho aherereye ndetse bakaba baratabaje Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Ambasade yatangaje ko yamenye amakuru y'uko uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yaba yaburiwe irengero muri UAE, ndetse yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha.

    Yongeyeho iti “Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha”.

    Iyi nkuru yakomeje gutera benshi ubwoba ndetse bahangayikishwa n'ubuzima bw'uyu mukinnyi uri mu beza u Rwanda rufite mu mukino wa Volleyball.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, amakuru meza yavuye muri Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, yavuze ko Mutabazi Yves yabonetse ndetse ari muzima.

    Itangazo ryasohowe na Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu rigira riti:

    Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, yashakishije ndetse isanga Yves Mutabazi Abu Dhabi, umukinnyi w'umunyarwanda byari byatangajwe ko yaburiwe irengero.

    Yaburiye mu ruvunge rw'abantu kubera uburwayi, gusa ubu ameze neza. Ku mpamvu z'ubuzima bwite bwe, Yves Mutabazi azatangaza byinshi ku ibura rye igihe azaba ameze neza kandi asahaka kubikora.

    Dushimiye ubuyobozi bwa UAE ku bufasha baduhaye, tunashimiye kandi buri wese watanze amakuru mu gihe twashakishaga uyu mukinnyi'.

    Mutabazi w'imyaka 27 y'amavuko wagaragaje ko afite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y'Igihugu nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y'imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 21.

    Mu Ugushyingo umwaka ushize yari yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk'umwe mu rubyiruko rw'Indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y'Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

    Mutabazi Yves yanyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.

    Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri UAE rimenyesha ko Yves Mutabazi yabonetse ari muzima

    Hari hashize icyumweru kirenga Yves Mutabazi yaraburiwe irengero

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113807/yves-mutabazi-wari-waraburiwe-irengero-yabonetse-ari-muzima-113807.html

  • New Paradise Family Choir y’i Nyamirambo yash… – #rwanda #RwOT

    New Paradise Family Choir igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 18 n’abanyamuryango bagera ku 100. Ni korali irimo urubyiruko ndetse n’abashatse (Harimo couple zigera kuri enye ziririmbamo). Yatangiye umurimo w’Imana mu 2003, icyo gihe ikaba yari igizwe n’urubyiruko rw’abana babaga mu gace ka Mont Kigali.  

    Yakomeje kwaguka n’ubwo byari ibihe bigoye cyane, kuko abari bayigize bari bafite amateka yihariye – abenshi muri bo bari imfubyi, abandi ari abashomeri. Ibyo byose byatumaga iterambere ryayo rigorana. Icyakora bakomezaga guhura bagahumurizanya binyuze mu ndirimbo.

    Mu 2009 ni bwo binjiye muri studio bwa mbere batangira gukora Album ya mbere y’amajwi (Audio). Aba baririmbyi bigeze kunyura mu bihe bikomeye cyane barwana n’ibitero bagabweho n’umwanzi satani wakoze uko ashoboye ngo akome mu nkokora umurimo, “bigeza n’ubwo korali isenyutse. Hashira igihe kingana n’umwaka”.

    New Paradise Family Choir ni korali ikomeye mu gihe yigeze kumara umwaka yarasenyutse

    Muri 2011 ni bwo korali yongeye kugaruka, hazamo amaraso mashya. Ibyo byatumye mu 2017 bashyira hanze Album ya 2 y’amajwi (Audio) ikaba na Album ya 1 y’amashusho (Video). Kuri ubu bamaze gushyira hanze Album yabo ya gatatu y’amajwi igizwe n’indirimbo 10. Iyi Album ishyizwe hanze ni iya gatatu, ikaba yitwa ‘Ndi uw’agaciro’.

    Ni Album yakozwe mu bihe bitoroshye ubwo isi yose yari ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyahungabanije ubukungu kidasize ubuzima bw’abantu. Igizwe n’indirimbo 10 zirimo; Hari icyo ndi, Halleluya, Uwitanze, Turagukeneye ubu, Akara, Hosiana n’izindi. Iri kuboneka kuri Auvis Studio (Kabeza), kuri Horeb SDA Church (Nyamirambo), kuri Youtube n’ahandi.

    Eric Kwizera (K3-Music) Umutoza akaba na Producer w’indirimbo mu majwi n’amashusho wa Korali New Paradise Family Choir, yabwiye InyaRwanda.com ko nyuma yo gushyira hanze iyi Album ya 3, bateganya gukora ibitaramo 4 muri uyu mwaka wa 2022. Ati “Nyuma y’uko tumaze gukora iyi Album, hatangiye ibikorwa byo gutunganya amashusho yayo. Uretse ibyo kandi ibihe nibigenda neza, hari ibitaramo biteganijwe bigera kuri 4 muri uyu mwaka”.

    Yasoje avuga ko iyi Album yabo nshya bayikoze mu rwego rwo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo akaba ariyo mpamvu umuntu wese uyishaka bari kuyimuhera ubuntu, icyo asabwa gusa no ukwitwaza ikintu (Device) cyo kuyitwaraho. Ati: “Ntabwo tuyigurisha, umuntu arasabwa kwishakira device gusa. Donc yakozwe mu rwego rwo kwamamaza inkuru nziza”.

    New Paradise Family Choir bashyize hanze album nshya y’indirimbo 10

    Eric Kwizera (K3-Music) niwe utunganya indirimbo za New Paradise Family Choir

    Bamwe mu baririmbyi ba New Paradise Family Choir

    Album yabo nshya ‘Ndi uw’agaciro’ bari kuyitangira ubuntu mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo

    REBA HANO INDIRIMBO ‘NDI UW’AGACIRO’ NEW PARDISE FAMILY CHOIR BITIRIYE ALBUM YABO YA 3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113801/new-paradise-family-choir-yi-nyamirambo-yasohoye-album-ya-3-bise-ndi-uwagaciro-yindirimbo–113801.html

  • Tuziranye kuva cyera- Mc Tino nyuma yo kugara… – #rwanda #RwOT

    Adekunle ashima MC Tino uburyo akomeje kumushyigikira yagize ati 'Urakoze cyane muvandimwe ku bwo gukomeza kunshyigikira. Imana iguhe umugisha.'

    Ku wa 21 Mutarama 2022, Adekunle Gold yasohoye indirimbo ye nshya yise 'Mercy'. We n'ikipe imufasha mu muziki boherereje iyi ndirimbo MC Tino bamusaba kuyicuranga kuri KT Radio akorera n'ahandi mu rwego rwo kuyimenyekanisha.

    Uyu munyamakuru avuga ko ubwo yacurangaga iyi ndirimbo kuri Radio yifashe amashusho hanyuma Adekunle ayashyira kuri instagram ye amushimira.

    Ati “Ibi ni isomo ku bahanzi nyarwanda, ku banyarwanda n’abandi bantu muri rusange. Gushima ni byiza.”

    Tino yabwiye INYARWANDA ko ari inshuti y'igihe kirekire ya Adekunle Gold, kandi ko ubushuti bwabo bwarenze gufashanya mu muziki gusa.

    Avuga ko bakunze kuganira amushimira ukuntu amushyigikira mu muziki we. Tino avuga ko bitewe n'ibiganiro yagiranye na Adekunle Gold yifuje kwereka abantu kugira umutima ushima.

    Ati “Impamvu nashyizeho ubutumwa nagira ngo mbyereke n’Abanyarwanda muri rusange n’umuntu uwo ari we wese bamenye kugira umuco wo gushima.”

    “Umuco wo gushima ubundi ni uw’abanyarwanda, cyera umuntu yakugabiraga inka ukamushima ukamubwira uti njyewe nguhaye umwana wanjye bitavuze ngo aramutwaye ahubwo biri mu buryo bwo kugaragaza ibyishimo,'

    Tino avuga ko mbere y'uko Adekunle Gold ataramira mu Rwanda mu Ugushyingo 2021 bavuganye amubaza niba azabasha kwitabira igitaramo cye, undi amubwira ko adahari.

    Ati 'Na mbere y’uko aza mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yambajije niba ndi i Kigali mubwira ko ntahari bitewe n’akazi nari mfite, ariko namwifurije amahirwe masa kandi yitwaye neza.'

    Muri muzika, MC Tino aherutse gusohora indirimbo ye nshya yise 'Mama Cita'. Ni yo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi yasohoye muri uyu mwaka. Mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Papito muri Switch Music n'aho 'Video Lyrics' yatunganyijwe na Snowlin.

    Mu Ugushyingo 2021, Adekunle Gold yataramiye mu Rwanda, yari yabanje kubaza MC Tino niba azitabira igitaramo cye 

    MC Tino avuga ko abahanzi n'abandi bakwiye kwiga gushima igihe umuntu yabafashije

     

    MC Tino avuga ko yagaragaje ubu butumwa mu rwego rwo kubwira n'abandi kumenya gushima

    MC TINO AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YISE 'MAMA CITA'

     

    ADEKUNLE AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'MERCY'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113802/tuziranye-kuva-cyera-mc-tino-nyuma-yo-kugaragaza-ibiganiro-bye-na-adekunle-gold-byibutsa-g-113802.html

  • Abanyarwanda bari hanze ni amahitamo yabo – Minisitiri Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki ahamya ko Abanyarwanda bari hanze ari amahitamo yabo

    Minisitiri Bamporiki ahamya ko Abanyarwanda bari hanze ari amahitamo yabo

    Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, cyari gifite umutwe ugira uti 'Kwizihiza Intwali z’Igihugu’, aho yagaragaje ko hari itandukaniro hagati y’Abanyarwanda bari barimwe uburenganzira ku gihugu cyabo n’Abanyarwanda bari hanze muri iki gihe, barimo n’abari mu mitwe irwanya u Rwanda.

    Yavuze ko abakuru babisobanukiwe, abwira abakiri bato ko icyo bakwiye kumenya ari uko iyo igihugu gihari, Umukuru w’igihugu akavuga ko ari iwanyu wahaza igihe ushakiye ugatemberera ahandi ukagaruka, ariko ukaba utahakorera ibyo wishakiye bibangamiye abandi.

    Ibyo bitandukanye n’abantu babayeho bazi neza ko igihugu ari icyabo, ukiyoboye azi ko abo ayoboye ari abacyo ariko badashobora kukigeramo.

    Minisitiri Bamporiki avuga ko uyu munsi abaturarwanda bari hanze y’u Rwanda abenshi ari amahitamo yabo, ndetse ko bamwe inyota bafite ari iy’ubutegetsi kuko bashaka kukizamo ari uko baje gutegeka.

    Yongeraho ko mbere hari ingorane nyinshi aho byari bigoye gutaha mu Rwanda rwababyaye ku bari batuye Zaire, Uganda n’ahandi, nyamara kuri ubu umuntu akaba asaba kuza mu gihugu cye aturutse kure y’umugabane, agahita abihabwa ako kanya anyuze mu kirere ndetse agataha aririmba 'Ndi Umunyarwanda’ ntacyo yikanga.

    Uwo muyobozi ashimangira ko izo ngorane zariho icyo gihe utazigereranya n’iz’uyu munsi, kuko izihari kuri ubu ari umurengwe, ibyaha, imiteto n’inyota y’ubutegetsi y’abashaka gutaha ari uko baza basumba abahari, ndetse n’ingengabitekerezo yarwanyijwe na RPF yo gukuraho itonesha, kuvangura no kumunga ubukungu bw’igihugu, aho guharanira inyungu z’Abanyarwanda.

    Akomeza avuga ko hari udutsiko dushaka inyungu zatwo bwite tutazabigeraho kuko igihugu cy’ubatse mu nyungu z’Abanyarwanda, ndetse akibutsa ko utwo dutsiko tuzavunwa no kubitekereza ariko tutazigera tubigeraho.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyarwanda-bari-hanze-ni-amahitamo-yabo-minisitiri-bamporiki