Category: Uncategorized

  • Abanye-Congo basaga 7000 bahungiye muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umwe muri izo mpunzi waganiriye na RFI dukesha iyi nkuru yavuze ko babyukijwe n’urusaku rw’amasasu batangira gukizwa n’amaguru bashaka aho bihisha kuko batari bazi icyabaye.

    Kuva mu ijoro ryo ku wa Gatatu kugeza ku wa Kane abasaga 7000 bambutse umupaka bahungira muri Uganda.

    Umujyi wa Nobili wakiriye abaturage benshi baturutse mu duce bihana imbibi bahunga ibitero bya hato na hato bagabwaho n’inyeshyamba bizeye umutekano ariko n’ubundi birangira bagabweho ikindi gitero. Bambukiye ahitwa Busunga muri Uganda berekeza mu birometero 20 uvuye ku mupaka.

    Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ufite imikoranire na ADF wigambye iki gitero nk’uko byatangajwe n’umuryango w’Abanyamerika ukurikirana ibikorwa by’abarimo aba-Jihadiste (SITE Intelligence Group).

    Uyu muryango uvuga ko abasivile bagera kuri 849 bishwe na ADF yiyise ISIS-DRC mu 2020 mu gihe mu 2021 bibarwa ko 1200 ari bo bishwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abanye-Congo-basaga-7000-bahungiye-muri-Uganda

  • Musenyeri Kizito Bahujimihigo yarusimbutse ny… – #rwanda #RwOT

    Musenyeri Kizito, yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa RAV4, akaba yavaga i Rwamagana yerekeza i Kabuga, ageze ahitwa Mirama ata umukono we yagenderagamo, agonga umunyegare witwa Niyogisubizo Baptiste wavaga i Kabuga yerekeza i Rwamagana amusanze mu mukono we ahita apfa. Imodoka yakomeje igonga ipoto y'amashanyarazi iragwa nk’uko tubicyesha Kigali Today.

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere wemeje ayo makuru, avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye ata umukono we akajya mu wundi. Yagize ati “Impamvu zitera guta umukono ni nyinshi, turacyakora iperereza kugira ngo tumenye icyabiteye.”

    Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yatewe no kutaringaniza umuvuduko, byakozwe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo, wari utwaye imodoka wahise akomereka ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Masaka.

    Musenyeri Bahujimihigo Kizito wakoze iyi mpanuka, yavukiye muri Rwamagana, tariki 5 Ukuboza 1954. Yahawe Isakaramentu ry'Ubusasaredoti ku wa 25 Nyakanga 1980. Yabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu gihe cy'ibibazo bikomeye byaturukaga ku ntambara y'abacengezi, impunzi n'ibindi ku wa 21 Ukwakira 1997 kugeza ku wa 28 Kanama 2007. Yahavuye agiye kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo kuva icyo gihe kugeza ku wa 29 Mutarama 2010.

    Imodoka yari itwawe na Musenyeri Kizito yakoze impanuka yahitanye umuntu umwe

    Src: Kigali Today

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114185/musenyeri-kizito-bahujimihigo-yarusimbutse-nyuma-yo-kugonga-umunyegare-amusanze-mu-mukono–114185.html

  • Iburasirazuba: Guverineri Gasana yakebuye abayobozi 'batekinika' aho gukoresha ubwenge – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangizaga umwiherero w'iminsi ibiri w'abagize inama njyanama y'Akarere ka Rwamagana aho bari kuwukorera mu Karere ka Bugesera. Ni umwiherero bazaganiriramo imikorere n'imikoranire, ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo n'ingamba zo kwihutisha iterambere.

    Uretse abajyanama uyu mwiherero wanitabiriwe na Depite Nyiragwaneza Athanasie, Depite Uwineza Beline, abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere, Abayobozi b'amashami y'imirimo mu Karere n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.

    Guverineri Gasana Emmanuel yasabye abitabiriye uyu mwiherero kurushaho gukora cyane no kwagura imitekerereze yatuma Akarere ka Rwamagana n'abagatuye barushaho gutera imbere.

    Ati” Kuba umuyobozi mwiza bisaba gukoresha ubwenge cyane kurusha imbaraga z'umubiri, ugatekereza ibiteza imbere abaturage uyoboye. Umuyobozi mwiza yirinda kubeshya cyangwa gutekinika, akayobora mu buryo bugamije iterambere ry'umuturage.'

    Yakomeje agira ati “Ibyo dukora byose bigomba kuba bigamije gukura abaturage mu bukene binyuze muri za nkingi eshatu z'imiyoborere y'igihugu cyacu ari zo kuzamura ubukungu, guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kwimakaza imiyoborere myiza. Nk'abayobozi murasabwa ibintu by'ingenzi bibiri, guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda mbere y'ibindi byose, kumvikanisha, kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa politiki nziza u Rwanda rufite.”

    Guverineri Gasana yakomeje abwira abitabiriye uyu mwiherero ko babishatse bakora amateka bagateza imbere Akarere ka Rwamagana n'abagatuye mu buryo bwihuse.

    Ati “Turi mu irushanwa ritagira kibera, mutekereze ngo murakora iki cy'umwihariko cyatuma Rwamagana ivugwa hose. Nk'abayobozi rero, impamvu muri hano ni ukugira ngo mwongere mutekereze, mwongere mwishyire hamwe mushake isura nziza ya Rwamagana hanyuma mwongere muze ku isonga.'

    Akarere ka Rwamagana kugeza ubu kavuga ko mu kwesa imihigo y'uyu mwaka kageze kuri 76,4% aho imihigo itareswa na yo ubuyobozi bwizeye ko buzayesa.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabye abayobozi kwirinda gutekinika no kubeshya

    Abitabiriye uyu mwiherero basabwe kurushaho gukora cyane no kwagura imitekerereze yatuma Akarere ka Rwamagana n'abagatuye barushaho gutera imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-guverineri-gasana-yakebuye-abayobozi-batekinika-aho-gukoresha

  • Zari Hassan yaba yaribagishije ikibuno? #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande wamenyekanye cyane yari mu rukundo na Diamond Platnumz, Zari Hassan biravugwa ko yaba yaribagagishije akiyongeresha ikibuno kugira ngo agire imiterere ikurura benshi.

    Uyu mugore w’abana batanu, akunze kugaruka cyane mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye, kuri iyi nshuro akaba yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imiterere asigaranye.

    Bamwe bafata amafoto ye y’ubu bakayahuza n’ayo mu bihe byashize ari naho bahera bavuga ko yibagishije akiyongeresha ikibuno kuko harimo itandukaniro rinini.

    Iyi foto ye yavugishije benshi, bamwe bavuga ko yakoze icyo bita ‘Brazilian Butt Lift (BBL)’.

    Ubu buvuzi cyangwa iyi “operation” ni uburyo abaganga babaga umuntu bagafata kuri bimwe mu bice by’umubiri we nk’inda, umugongo n’ibindi bakaba babyohereza mu matako, ku kibuno kugira ngo ulagire imiterere myiza.

    Ni uburyo bwavumbuwe na Ivo Pitanguy mu mwaka w’ 1960 ariko bwatangiye gukoreshwa cyane no kugira imbaraga muri 2010 buhereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bwatangiye gukoreshwa n’ibyamamare birimo Kim Kardashian.

    Ifoto yatumye benshi bavuga ko yibagishije

    Bigaragara imiterere ye yahindutse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yaba-yaribagishije-ikibuno

  • Umubyeyi wateganyirije umwana we muri EjoHeza atangira kugobokwa n'ayo mafaranga ryari? – #rwanda #RwOT

    Abo babyeyi bavuga ko bashyize abana babo muri EjoHeza bagamije kubateganyiriza ariko bakeneye ibisobanuro ku gihe amafaranga babatangira azabagobokera.

    Sibomana Oreste ati 'Ndibaza igihe ayo mafaranga azatangira kuyabonera kuko natangiye kuyamutangira afite umwaka umwe none agize imyaka ine. Ese najya kwiga mu mashuri yisumbuye cyangwa agashaka kwiga kaminuza ayo mafaranga namutangiye hari icyo azamufasha?'

    Hari n'abibaza uko byagenda igihe umubyeyi yitabye Imana kandi hari amafaranga yatangiye umwana we muri EjoHeza.

    Uwimana Christine ati 'Umwana ko ari njyewe umutangira amafaranga muri EjoHeza, ubu ndamutse mpfuye ayo namutangiye yazayabona gute? Ese ubundi atangira kuyabona ryari?'

    Abo babyeyi icyo bahurizaho ni ukwibaza ngo ejo heza ni ryari, bagasaba ko basobanurirwa igihe amafaranga batangira abana babo azatangira kubafasha.

    Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri Gahunda ya EjoHeza mu Rwanda, Rutsinga Jacques, asobanura ko iyi gahunda yashyiriweho Abanyarwanda bose muri rusange kugira ngo azabagoboke bageze mu zabukuru cyangwa igihe bagize ibyago.
    Ati 'Ni byiza kumenya y'uko umuntu aba umwana akabaho akagira imyaka y'imbaraga ariko agasaza. Iyi gahunda cyane cyane irareba guteganyiriza ibihe bibi cyane cyane igihe cy'ubusaza.'

    'Ariko nanone muri urwo rugendo rugana ku gusaza habaho byinshi, umuntu ashobora guhura n'impanuka ikamutera ubumuga butuma atabasha kugira icyo yikorera cyangwa akarwara indwara ituma atabasha kwifasha, icyo gihe ayo mafaranga n'inyungu ziyakomokaho aramugoboka. Ashobora kuyahabwa icyarimwe cyangwa mu byiciro yihitiyemo.'

    Yasobanuye ko itegeko rivuga ko umuntu atangira kugobokwa n'amafaranga yizigamiye muri EjoHeza agize imyaka 55 y'amavuko ibarwa nk'iy'umuntu utangiye icyiciro cy'izabukuru.

    Ati 'Iyo atagize ikibazo nk'ubumuga gituma amugoboka mbere, ategereza imyaka, kugeza ubu itegeko rivuga imyaka 55.'

    Rutsinga yavuze ko muri gahunda ya EjoHeza harimo izindi nyungu mu buryo butandukanye kuko nk'uwamaze kuzigamira umwana amafaranga arenze miliyoni 4 Frw ashobora kumufasha mu mashuri.

    Ati 'Itegeko riravuga ngo nuzaba byibura ugejeje kuri miliyoni enye. Ni ukuvuga ngo wemerewe gufata 40% ariko ku buryo asigaramo atajya munsi ya miliyoni enye.'

    Yavuze ko ibyo bisobanuye ko umuntu wizigamye atangira gukora ku bwizigame bwe hari ikintu gifatika afite mu isanduku. Ayo 40% ashobora gufasha umuntu mu bijyanye n'amashuri, icumbi cyangwa akamubera ingwate.

    Yibukije abaturage ko ari byiza kugira umuco wo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza kugira ngo igihe bazaba bageze mu zabukuru bazasaze neza.cyangwa igihe bahura n'ikibazo cy'impanuka cyangwa uburwayi butuma batabasha kugira icyo bikorera bazagobokwe n'ubwizigame bwabo.

    Igihe umubyeyi apfuye kandi umwana atarafata indangamuntu, icyo gihe amategeko ateganya ko umureberera ari we umufasha gukurikirana ubwizigame yatangiwe.

    Imiryango itanu yo mu Ntara y’Amajyepfo y'ababuze ababo ariko bakaba bari bariteganyirije muri Ejo Heza iherutse kugobokwa ihabwa amafaranga y’impozamarira

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubyeyi-wateganyirije-umwana-we-muri-ejoheza-atangira-kugobokwa-n-ayo

  • Clapton Kibonge, Rusine na bagenzi be bakongeje twitter nyuma yo kuvuga ko bagiye kwitabira Mr Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyarwenya Rusine na clapton bakunzwe muri sinema basekeje abantu bashyira ifoto hanze ko bagiye kwitabira irushanwa rya Mr Rwanda.

    Mu ifoto Clapton yasangije abakurikirana imbuga nkoranyambaga ze yagaragaye ari kumwe na Rusine ndetse n'undi musore mugufi cyane n'abandi yandikaho amagambo ninde uzaba rudasumbwa.

    Benshi mu bakunzi batangaye babonye inda ya Rusine ndetse n'ukuntu Clapton angana baherako batanga igikombe bagendeye kuriyo foto ikomeje kuvugisha benshi.

    Source : https://yegob.rw/clapton-kibonge-rusine-na-bagenzi-be-bakongeje-twitter-nyuma-yo-kuvuga-ko-bagiye-kwitabira-mr-rwanda/

  • Umupolisi ari mu byago nyuma yo kwiba icyibwana cy'imbwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abapolisi babiri batawe muri yombi bakekwaho gukubita abantu, kandi umwe muri bo akaba akekwaho no kwiba icyibwana cy'imbwa.

    Aba bapolisi basanzwe bakorera muri Royal Gibraltar, bakaba bacyekwaho gukubita no gukomeretsa abantu ndetse n'icyaha cyo kwiba icyibwana cy'imbwa.

    Umuvugizi wa polisi yavuze ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma yo gushyamirana n'abaturage. Yongeyeho kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo harebwe icyateye abo bapolisi gukora ibyo.

    Umupolisi umwe yatawe muri yombi akekwaho gukubita abantu. Undi yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bibiri byibasiye inyokomuntu, kimwe muri byo ni ukurwanya undi muntu, ndetse akaba acyekwaho no kwiba ikibwana cy'imbwa.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi kw'abo bapolisi. Hari andi makuru avuga ko icyo cy'ibwana cy'imbwa cyashakishijwe ariko ngo ntago cyigeze cyiboneka.

     

    Source : https://yegob.rw/umupolisi-ari-mu-byago-nyuma-yo-kwiba-icyibwana-cyimbwa/

  • Ibyo Assia yavuze ku munkunzi we biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi mu bakundana bavuga ko gukunda n'umuntu uri kure yawe (long distance) bigorana twabigereranya n'ibyo umukinnyi wa filimi abeyemo kuko nawe akundana n'umusore utari hafi ye.

    Assia yavuze ko gukundana n'umuntu uri kure ari ibintu bitoroshye kuko nk'iyo uzi ko n'umukumbura utari buhite umubona biba bibi kurushaho.

    Ati 'Gukundana n'umuntu uri kure biraryana, uzi gukundana n'umuntu uri bumukumbure utari bumubone, utanabona uko ujya kumureba aho umushakiye, wanasara, iyo mukumbuye ndarira nkihanagura.' Yahishuye  ko umukunzi we ari umunyarwanda uba hanze .

    Ati 'Umukunzi wanjye ni umunyarwanda, izina si ngombwa kurivuga ariko ubu atuye hanze y'u Rwanda. Ni cyo kintu cya mbere kigora, ntuba uzi ibyo yiriwemo, ntuzi ibyo akora na we ntazi ibyo urimo, uramukumbura ukumva ikintu cyakumara urukumbuzi ni ukumva akajwi ke, hari n'igihe umuhamagara ugasanga ntabwo muhuje amasaha ntakwitabe.'

    Yakomeje avuga ko kandi gukundana n'umuntu uri kure bisaba kwihangana kuko biba bigoye, ntabwo umwe aba azi ibyo mugenzi we yiriwemo, umuntu ashobora kuguha inkuru utanazi ukaba wayifata nk'ukuri kandi ari ikinyoma, bikaba bisaba kwizerana hagati y'abakundana.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-assia-yavuze-ku-munkunzi-we-biteye-agahinda/

  • Musenyeri Kizito Bahujimihigo yakoze impanuka, umuntu umwe yitaba Imana – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ahagana saa Tanu z'amanywa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Gashyantare 2022, ibera mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami ryo mu Muhanda, SSP René Irere, yemereye IGIHE ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe.

    Yagize ati 'Imodoka ya RAV4 yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo yagonze umunyegare. Amaze kumugonga yagonze n'ipoto y'amashanyarazi, umunyegare we yahise apfa bamujyanye mu Bitaro bya Kacyiru naho Musenyeri we yakomeretse yajyanywe ku Bitaro bya Masaka.'

    Ku kijyanye n'impamvu yateye iyi mpanuka yavuze ko bikiri mu iperereza bizamenyekana nyuma.

    Yakomeje asaba abantu kwitwararika mu gihe bakoresha umuhanda, ati 'Abantu bose bakoresha umuhanda bagomba kubahiriza amategeko kandi umutima ukaba uri ku rugendo barimo kugira ngo batagira ibyo bahutaza cyangwa bangiza hakaba hakanangirikira ubuzima bw'abantu.''

    Musenyeri Bahujimihigo Kizito yavukiye muri Rwamagana, tariki 5 Ukuboza 1954. Yahawe Isakaramentu ry'Ubusasaredoti ku wa 25 Nyakanga 1980.

    Musenyeri Kizito yabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu gihe cy'ibibazo bikomeye byaturukaga ku ntambara y'abacengezi, impunzi n'ibindi ku wa 21 Ukwakira 1997 kugeza ku wa 28 Kanama 2007. Yahavuye agiye kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo kuva icyo gihe kugeza ku wa 29 Mutarama 2010.

    Kuri ubu Musenyeri Kizito Bahujimihigo akorera ubutumwa bwe muri Diyosezi Gatolika ya Byumba.

    Musenyeri Kizito Bahujimihigo yakoze impanuka ubwo yari ageze i Rusororo mu Karere ka Gasabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-kizito-bahujimihigo-yakoze-impanuka-umuntu-umwe-yitaba-imana

  • Nyamagabe: Ku mashuri hubatswe ibikoni bigezweho 135 mu kunoza gahunda ya 'School Feeding' – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, mu kiganiro 'Sobanuza' cya Radio Salus yavuze ko ibyo bikoni byubatswe hatangwa na muvero kugira ngo ku mashuri bajye batekera ahantu hafite isuku kandi abana bagaburirwe neza.

    Yagize ati 'Twubatse ibikoni bigeze ku 135 mu karere kacu, muri byo ibigera ku 131 byubakiwe muvero. Dusigaje ibikoni bine bitarabona muvero.'

    'Ibikoni icyo bigamije ni ukugira ngo ifunguro ritegurirwa abana ritunganyirizwe ahantu heza. Dushaka ko umwana naza ku ishuri azabona ko isuku igera no mu gikoni, bakamutegurira indyo nziza kandi ahantu heza.'

    Yavuze ko bafite icyizere cy'uko umwana uzabona uwo muco w'isuku azawukurana.

    Ati 'Ku buryo namara kuba umugabo cyangwa umugore azibuka ko ku ishuri bateguriraga amafunguro ahantu heza noneho na we akajya abikora iwe mu rugo.'

    Niyomwungeri yavuze ko kugeza ubu gahunda ya School Feeding ikorwa mu bigo byose by'amashuri mu Karere ka Nyamagabe kandi bashyizeho uburyo bwo kuyikurikirana.

    Kuri buri shuri hashyizweho komite yita ku kugaburira abana no gushaka amasoko y'ibiribwa batekerwa ndetse no mu buyobozi kuva ku Kagari kugeza ku Karere hashyirwaho abashinzwe kubikurikirana.

    Ati 'Twashyizeho umwarimu kuri buri kigo ushinzwe kureberera iyo gahunda nk'umukorerabushake. Ibyo ngibyo icyo bigamije ni ukugira ngo ibikorwa tuzashyiramo bizasigasirwe.'

    Yasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira gahunda ya School Feeding batanga umusanzu wabo nk'uko bisanzwe kugira ngo abana babashe kurya neza bitume biga neza.

    Ibikoni byubatswe mu rwego rwo kwimakaza isuku no kugura ngo abana batekerwe neza

    Ku mashuri yo mu Karere ka Nyamagabe hubatswe ibikoni bigezweho 135 mu kunoza gahunda ya 'School Feeding'

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-ku-mashuri-hubatswe-ibikoni-bigezweho-135-mu-kunoza-gahunda-ya-school