Category: Uncategorized

  • Turasabwa gukora cyane kugira ngo ibyo Perezida yemereye abaturage bigerweho – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Yabibasabye ku wa Gatatu tariki ya 09 Gashyantare 2022, ubwo yatangizaga igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage, bizashingirwaho mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022-2023.
    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje kwihutisha iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage, kandi umuturage abigizemo uruhare.

    Yabibukije ko ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yazaga mu Karere ka Ngoma, yabemereye kubagezaho ibikorwa by’iterambere by’imyaka irindwi.

    Yasabye abayobozi gukora cyane kugira ngo ibyo Perezida yemereye abaturage bigerweho 100%.

    Ati 'Leta yatangiye gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizajya mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022/2023, tuzaba twegereza umwaka wa 2024. Turasabwa gukora cyane ngo ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage tubigereho, ndetse dukomeze tunakore n’ibindi'.

    Yakomeje agira ati 'Buri wese akwiye kugira intego, duhereye mu ngo zacu, dushyireho ingamba bityo tugire umuryango ukomeye ushobora guhangana n’ibibabazo duhura nabyo'.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko ari iby’agaciro kuba iyi gahunda yatangirijwe muri iyo Ntara, yongeraho ko guha umuturage ijambo mu bimukorerwa biri mu cyerekezo cya Perezida wa Repubulika, cy’uko abaturage bagomba kugira uburenganzira bungana, umutekano n’amahoro n’imibereho myiza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, mu izina ry’abaturage ba Ngoma yagaragaje ibikorwa bitandukanye byagezweho muri ako Karere, birimo kubaka amahoteri, sitade, ubwanikiro bw’imyaka, amashuri, imiyoboro y’amazi 675, byatumye ingo zikoresha amazi meza muri ako Karere ubu ziri ku kigereranyo cya 92% n’ibindi.

    Bimwe mu byifuzo abaturage b’Akarere ka Ngoma bagaragaje, harimo umuriro w’amashanyarazi, kubona imihanda ibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko, n’ibindi.

    Abaturage bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo

    Abaturage bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo

    Umwe mu baturage wo mu Kagari ka Karenge, kamwe muri 5 tugize Umurenge wa Jarama batuyemo, avuga ko bamaze imyaka umunani badafite umuriro w’amashanyarazi.

    Yagize ati 'Tumaze imyaka umunani nta muriro w’amashanyarazi dufite kandi abandi bawufite, turifuza ko twawubona'. Ikindi bifuje ni umuhanda wabahuza n’Akarere ka Bugesera, kugira ngo babashe guhahirana.

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yashimiye Leta yashyizeho ubu buryo bwo guha uruhare abaturage mu bibakorerwa, kuko bituma ibikorwa biba byakozwe barushaho kubigiramo uruhare bakabigira ibyabo.

    Yasabye ko hakwitabwa ku gushakira umuhanda aba baturage, kuko bigaragara ko hari umusaruro mwinshi ku buryo kuwujyana ku isoko bibagora.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/turasabwa-gukora-cyane-kugira-ngo-ibyo-perezida-yemereye-abaturage-bigerweho-minisitiri-gatabazi

  • Uganda yategetswe kwishyura akayabo ku byo yakoreye DR Congo kuva 1998 kugeza 2003 #rwanda #RwOT

    Uru rukiko rugaragaza ko muri iyi myaka Uganda yari yarigaruriye intara ya Ituri yo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ingabo z’iki gihugu zigafasha imitwe y’iterabwoba muri iyi ntambara yarangiye ihitanye abarenga miliyoni eshanu.

    Umucamanza Joan Donoghue yavuze ko aya mafaranga Uganda izayishyura mu byiciro mu gihe cy’imyaka itanu uhereye muri Nzeri 2021, aho izajya itanga miliyoni 65$ buri mwaka nkuko France 24 ibitangaza.

    Aya mafaranga urukiko rwemeje ko Uganda izishyura Congo, ni make ku yo RDC yari yasabye agera kuri miliyari 11$, gusa urukiko rwagaragaje ko nta bimenyetso bifatika iki gihugu gifite cy’ibyangijwe bingana n’ako kayabo cyasabye kwishyurwa.

    Iki kirego cyatanzwe muri ICJ bwa mbere mu 1999, nyuma y’imyaka itandatu mu 2005 yemeza ko Uganda yahonyoye amategeko mpuzamanga kuko yigaruriye intara y’ikindi gihugu ndetse ingabo zayo zikahashinga ibirindiro.

    Icyo gihe ICJ yasabye ibihugu byombi kuganira bikumvikana ku ndishyi Uganda izishyura Congo, gusa iki gihugu cyasubiye mu rukiko kivuga ko kumvikana byanze ndetse n’ibiganiro byahagaze.

    Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022 ni bwo ICJ yafashe umwanzuro ntakuka ku kibazo cy’ibi bihugu byombi ndetse nta kujurira kuzabaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yategetswe-kwishyura-akayabo-ku-byo-yakoreye-DR-Congo-kuva-1998-kugeza-2003

  • Uganda yategetswe kuriha miliyoni $325 kubera kwigarurira igice cya DR Congo #rwanda #RwOT

    Uganda yategetswe kuriha Repubulika ya Demokarasi ya Congo miliyoni 325 z'amadolari y'Amerika kubera uruhare yagize mu ntambara muri icyo gihugu.

    Urukiko mpuzamahanga rwa ONU, ruzwi nka International Court of Justice (ICJ), rwanzuye ko Uganda yarenze ku masezerano mpuzamahanga ubwo yafataga ubutaka bw'icyo gihugu hagati y'umwaka wa 1998 na 2003.

    Abacamanza basanze Uganda ari yo yateje impfu z'abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Abacamanza banasanze ingabo za Uganda zarasahuye zahabu, diyama n'ibiti bivamo imbahu z'agaciro bizwi nka timber.

    DR Congo yari yarasabye indishyi ya miliyari 11 z'amadolari y'Amerika, ariko abacamanza batesheje agaciro byinshi mu bice bigize ikirego cyayo, bafata icyemezo cyo kurihisha Uganda indishyi iri hasi cyane y'uwo mubare.

    ICJ yategetse Uganda kuriha ayo mafaranga mu byiciro bitanu, buri mwaka igatanga miliyoni 65 z'amadolari y'Amerika, hagati y'uyu mwaka wa 2022 n'uwa 2026, icyiciro cya mbere ikaba igomba kucyishyura mu kwezi kwa cyenda.

    Uganda yari yavuze ko za miliyari z'amadolari isabwa na DR Congo zasenya ubukungu bwayo. Urukiko rwavuze ko icyo rwategetse kiri “mu bushobozi bwa Uganda bwo kwishyura”.

    Izo miliyoni 325 z'amadolari y'Amerika zikubiyemo:

    miliyoni 225 z'amadolari y'Amerika z'indishyi ku bantu
    miliyoni 40 z'amadolari y'Amerika z'indishyi ku mitungo yangijwe
    miliyoni 60 z'amadolari y'Amerika z'indishyi ku mitungo yasahuwe

    Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwagize ruti: “Indishyi ihawe DRC ku byangirijwe abantu n'ibyangijwe ku mitungo ijyanye n'ibyago abantu bahuye na byo bivuye ku kuba Uganda yararenze ku byo yiyemeje byo ku rwego mpuzamahanga”.

    DR Congo yareze Uganda mu mwaka wa 1999 kubera ibikorwa by'ubushotoranyi bukoreshejwe intwaro yakorewe hamwe n'abaturage bayo. Yashinje abasirikare ba Uganda ubusahuzi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    Imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo iteza umutekano mucye mu karere k'uburasirazuba bwa DR Congo gakize ku mabuye y'agaciro.

    Mu myaka ya 1990, ingabo za Uganda n'ingabo z'u Rwanda zateye inshuro ebyiri DR Congo – umuturanyi wabyo ubiruta cyane mu bunini bivuga ko byari byagiye muri DR Congo guhagarika ko intambara yaho irenga imipaka ikabigeramo.

    Icyemezo cy'uru rukiko ni cyo cya nyuma kuko kitajuririrwa, ariko uru rukiko rw'isi nta bushobozi rufite bwo gutuma iki cyemezo cyarwo gishyirwa mu bikorwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-yategetswe-kuriha-miliyoni-325-kubera-kwigarurira-igice-cya-dr-congo

  • Utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yahungiye mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Eron Kiiza, umunyamategeko wa wa Kakwenza Rukirabashaija, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uwo mwanditsi yahunze igihugu kuri uyu wa gatatu, nyuma y’imisi ibiri ubutabera bwaranze kumusubiza Pasiporo ye.

    Kiiza yavuze ko uwo aburanira yageze mu Rwanda kandi ko arimo ageragereza kujya i Burayi gufata igihemo yahawe nyuma yo kwandika igitabo yise The Greedy Barbarian kigaruka kuri ruswa ikibaje mu butegetsi bwa Perezida Museveni.

    Kakwenza yari yasabye urukiko kumuha Pasiporo ye kugira ngo ajye mu Budage kwakira igihemo yahawe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanditsi PEN International, no kwivuza inyuma yo gukorerwa iyica rubozo igihe yari afunzwe n’igisirikare. Avoka we yavuze ko Kakwenza yabonye ko nta yandi mahitamwo yari asigaranye atari uguhunga igihugu.

    Kakwenza yafashwe mu kwezi kwa cumi na kabiri 2021 afungirwa muri gereza ya gisirikare ibyumweru bibiri mbere yo kwimurirwa muri Gereza ya Leta .Yaje kurekurwa mu kwezi gushize atanze ingwate ariko yari agikurikiranwaho icyaha cyo gutuka Lt. Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

    Benshi bemeza ko Lt. Jenerali Muhoozi Kainerugaba ashobora kuziyamamariza kuyobora Uganda mu matora yo mu 2026 mu rwego rwo gusimbura se watangiye kuyobora iki gihugu mu 1986.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Utavugarumwe-n-ubutegetsi-bwa-Museveni-yahungiye-mu-Rwanda

  • Ifoto ya K8 Kavuyo akiri umwana ari kumwe na Mama we yazamuye imbamutima z'abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi K8 Kavuyo yashyize hanze ifoto ya kera igaragaza akiri umwana ndetse ari kumwe n'umubyeyi we maze abakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko instagram birababatungura ndetse bamubaza aho yaba yarayikuye.

    Uyu muhanzi wanditse izina muri muzika nyarwanda kuri ubu usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze iyi foto yifashishije urukuta rwe rwa Instagram instagram.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-ya-k8-kavuyo-akiri-umwana-ari-kumwe-na-mama-we-yazamuye-imbamutima-zabatari-bake/

  • Yasyewe n'imashini isya ibisheke ubwo yari agiyemo gukoramo isuku atita ahinduka ibikatsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Rusigariye Janvier yapfuye yishwe n'imashini isya ibisheke ubwo yari agiyemo kuyikorera isuku.

    Ibi byabereye mu ruganda rw'isukari rwa Kabuye aho uyu mugabo yakoreraga imirimo ye ya buri munsi. Umuyobozi w'uru ruganda yemeje amakuru y'urwo rupfu rw'umukozi wabo, aho yavuze ko uyu mugabo yagiye muri iyo mashini agiyemo gukoramo isuku gusa ngo yaje gusiga hanze imfunguzo zatsa iyi mashini, ubwo yari akiri muri iyo mashini, imashini yaje kwakwa akirimo birangira na we imusyeye.

    Umugore wa Nyakwigendera avuga ko yamenye uru rupfu rw'umugabo we agahita aza kureba uko byagenze. Uyu mugore maze avuga ko uyu mugabo we amasigiye abana bane bakiri bato, akaba ari naho ahera asaba uru ruganda kumuha ubufasha.

    Umuyobozi w'uruganda yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugore agiye gushakirwa ubufasha, aho avuga ko uyu mugabo yari afite ubwishingizi mu kazi ndetse akaba yari amaze imyaka 5 mu kazi. Asoza avuga ko hagiye kwitabazwa amategeko barebe icyo bafasha uwo mugore.

    Nyuma y'urupfu rw'uwo mugabo, inzego zishinwe iperereza zahise zitangira iperereza ngo harebwe intandaro y'urwo rupfu, aho bivugwa ko haba hari umuntu wakije iyo mashini ariko ngo ayatsa atazi ko harimo umuntu.

    Source : https://yegob.rw/yasyewe-nimashini-isya-ibisheke-ubwo-yari-agiyemo-gukoramo-isuku-atita-ahinduka-ibikatsi/

  • Uganda yateje impfu z'abantu ibihumbi 10-15, yategetswe kwishyura DR Congo Miliyoni $325 #rwanda #RwOT

    Leta ya Uganda yategetswe n'urukiko mpuzamahanga rwa ONU-ICJ kuriha Repubulika ya Demokarasi ya Congo amafaranga angana na miliyoni 325 z'amadolari y'Amerika kubera uruhare yagize mu ntambara muri icyo gihugu. Ishinjwa kandi guteza impfu z'abantu bari hagati y'ibihumbi 10-15, gusahura amabuye y'agaciro arimo zahabu, imbaho n'ibindi.

    Urukiko mpuzamahanga rwa ONU, ruzwi nka International Court of Justice (ICJ), rwanzuye ko Uganda yarenze ku masezerano mpuzamahanga ubwo yafataga ubutaka bw'icyo gihugu hagati y'umwaka wa 1998 na 2003.

    Abacamanza basanze Uganda ari yo yateje impfu z'abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo. Abacamanza banasanze ingabo za Uganda zarasahuye zahabu, diyama n'ibiti bivamo imbahu z'agaciro bizwi nka timber.

    DR Congo yari yarasabye indishyi ya miliyari 11 z'amadolari y'Amerika, ariko abacamanza batesheje agaciro byinshi mu bice bigize ikirego cyayo, bafata icyemezo cyo kurihisha Uganda indishyi iri hasi cyane y'uwo mubare.

    ICJ, yategetse Uganda kuriha ayo mafaranga mu byiciro bitanu, buri mwaka igatanga miliyoni 65 z'amadolari y'Amerika, hagati y'uyu mwaka wa 2022 n'uwa 2026, icyiciro cya mbere ikaba igomba kucyishyura mu kwezi kwa cyenda.

    Uganda yari yavuze ko za miliyari z'amadolari isabwa na DR Congo zasenya ubukungu bwayo. Urukiko rwavuze ko icyo rwategetse kiri 'mu bushobozi bwa Uganda bwo kwishyura'.

    Izo miliyoni 325 z'amadolari y'Amerika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, zikubiyemo: Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwagize ruti: 'Indishyi ihawe DRC ku byangirijwe abantu n'ibyangijwe ku mitungo ijyanye n'ibyago abantu bahuye na byo bivuye ku kuba Uganda yararenze ku byo yiyemeje byo ku rwego mpuzamahanga'.

    DR Congo yareze Uganda mu mwaka wa 1999 kubera ibikorwa by'ubushotoranyi bukoreshejwe intwaro yakorewe hamwe n'abaturage bayo. Yashinje abasirikare ba Uganda ubusahuzi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    Imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo iteza umutekano mucye mu karere k'uburasirazuba bwa DR Congo gakize ku mabuye y'agaciro.

    Mu myaka ya 1990, ingabo za Uganda n'ingabo z'u Rwanda zateye inshuro ebyiri DR Congo — umuturanyi wabyo ubiruta cyane mu bunini — zikorana n'imitwe y'inyeshyamba yo muri iki gihugu mu guhirika ubutegetsi.

    Uganda n'u Rwanda byavuze ko byari byagiye muri DR Congo guhagarika ko intambara yaho irenga imipaka ikabigeramo. Icyemezo cy'uru rukiko ni cyo cya nyuma kuko kitajuririrwa, ariko uru rukiko rw'isi nta bushobozi rufite bwo gutuma iki cyemezo cyarwo gishyirwa mu bikorwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/uganda-yateje-impfu-zabantu-ibihumbi-10-15-yategetswe-kwishyura-dr-congo-miliyoni-325/

  • Ibyo kurya byagufasha gusinzira neza mu ijoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi muri twe dukunze kurya ibiryo ugasanga bikuraye mu nda ndetse rimwe na rimwe ukabura ibitotsi bitewe nibyo wafashe ku ifunguro rya ni joro .

    Mu gihe usinzira neza bihagije uba urinze umubiri wawe ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye zibasira umutima, impyiko, urwungano rw'ubwirinzi ndetse n'ubwonko.

    Hari ibintu bitandukanye ushobora gukora bikagufasha gusinzira neza, kimwe muri ibyo kandi cy'ingenzi harimo amafunguro ufata mu ijoro mbere yo kuryama.

    Amafunguro y'ingenzi yagufasha

    gusinzira neza

    1. Amata ashyushye

    Amata ashyushye (cg akazuyazi) kuva cyera yagiye akoresha nk'umuti wo kubura ibitotsi. Yuzuyemo ibituma usinzira nka tryptophan, melatonine, vitamini D ndetse na kalisiyumu.

    Kuba wafata akarahuri k'amata ugiye kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

    1. Amafi

    Amafi akungahaye cyane ku binure bya omega-3

    Cyane cyane akungahaye cyane ku binure bya omega-3 (nka salmon, fish fillet n'izindi). Vitamin D na omega-3 fatty acids bifasha mu kuringaniza mu mubiri umusemburo wa serotonin. Serotonin akaba ariwo musemburo urekurwa n'ubwonko mu kugena gusinzira no gukanguka uko bikwiye.

    Uretse ibi amafi akizeho, abonekamo kandi myunyungugu y'ingenzi yitabazwa mu gusinzira neza harimo; potasiyumu, manyesiyumu, fosifore, zinc n'indi.

    1. Umuceri w'umweru

    Umuceri uribwa na benshi kandi kenshi.  Nubwo udakungahaye cyane (ugereranyije n'umuceri w'igitaka) kuri fibres, intungamubiri ndetse n'ibirinda umubiri uburozi (antioxidants), ariko ukize cyane ku binyamasukari byinshi (carbohydrates).

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ibyo kurya byongera isukari mu mubiri (high glycemic food) mbere yo kuryama bishobora gufasha gusinzira neza.

    Nubwo ariko uyu muceri wagufasha gusinzira neza, ni byiza kuwurya mu rugero kubera intungamubiri zibonekamo ndetse na fibres ari nke.

    1. Lettuce (cg salade)

    Abantu benshi usanga nijoro bahitamo kwirira salade gusa, izi mboga za lettuce zikunze gukoreshwa cyane kuri salade zifasha mu kurwanya kubura ibitotsi, bityo zikagufasha gusinzira neza.

    Ikinyabutabire kiboneka muri lettuce kizwi nka lactucin, gifasha mu gusinzira neza cyongera amasaha umara usinziriye no kugabanya igihe umara ku buriri utarasinzira.

    1. Almonds

    Utu tubuto duto dufasha umubiri kuruhuka neza

    Almonds (utubuto tujya kumera nk'ubunyobwa) dukize cyane kuri melatonin, umusemburo ufasha mu kugena igihe cyo kuryamira no kubyukira.

    Guhekenya utu tubuto mbere yo kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

    Uretse ibi kandi hari ibindi bishobora kugufasha kubona ibitotsi no gusinzira neza:

    • Icyayi cya chamomile (chamomile tea)
    • Umuneke: nayo ikize cyane kuri tryptophan ndetse na magnesium byose by'ingenzi mu gutuma ubasha gusinzira neza.
    • Cheese/Fromage: ibonekamo cyane casein, iyi ikaba proteyine y'ingenzi dusanga mu mata, nayo igafasha mu gusana no gutuma imikaya ikura mu gihe uyifashe mbere yo kuryama.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-kurya-byagufasha-gusinzira-neza-mu-ijoro/

  • Umukobwa w'ikizungerezi yahishuye abasore b'abahanzi nyarwanda yakwemera kuryamana nabo (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'ikizungerezi witwa Nice Teta yakoze video aho agenda agaruka ku basore b'abahanzi nyarwanda yakwemera kuryamana nabo ndetse nabo atakwemerera niyo baygenda bite agenda anasobanura impamvu.

     

    Mu iyi video yise Smash or Pass Rwandan celebrity edition, Teta akaba avuga ko bahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo nka King James, aho avugako we yamemera gusa aruko yasinze, Dj Marnaud we ngo yamwemerera yiruka naho umuhanzi Shaffy we rwose yamutwaye uruhu n'uruhande ngo yakwmera kwibanira nawe imyaka yose asigaje ku isi.

    Mubo atakwemerera hakaba harimo Meddy, Ish Kevin ndetse nabandi.

    Reba amafoto y'uwo mukobwa:

     

    Reba abakobwa batwitse muri Miss Rwanda 2022 hano:

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wikizungerezi-yahishuye-abasore-babahanzi-nyarwanda-yakwemera-kuryamana-nabo-video/