Category: Uncategorized

  • Kiyovu Sport ikubise Gicumbi inkoni 6 z’uruhe… – #rwanda #RwOT

    Umukino w’umunsi wa 2019 wa shampiyona usize mu mwijima ikipe ya Gicumbi FC nyuma yo kunyagirwa na Kiyovu Sports ibitego 6-0.

    Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports imaze gutsinda ibitego 3- ibitego byatsinzwe na Emmanuel Okwi ku munota wa 23, Abedi Bigirimana ku munota wa 40, na Mugenzi Bienvenue. Igice cya kabiri nabwo Kiyovu Sport yagaruye inkoni yakoresheje mu gice cya mbere, yongera gutsinda ibindi bitego 3 mu gice cya kabiri harimo ibitego 3 bya mugenzi Bienvenue ku munota wa 78 na 90, mu gihe ku munota wa 92 Emmanuel Okwi yatsinze igitego cy’agashinguracumu.

    Kiyovu Sport yerekanye ko ifite gahunda ihamye ku gimbe dore ko abenshi bavugaga ko ishobora gutsikira imbere ya Gicumbi FC. 

    Kiyovu Sport yahise inganya amanota na APR FC, ariko iyirusha ibitego 2 izikinye. Undi mukino wari uteganyijwe kuri uyu munsi, Etincelles FC yatsinze Etoile de L’Est ibitego 3-0, bituma Etoile de L’Est iguma habi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114953/kiyovu-sport-ikubise-gicumbi-inkoni-6-zuruhererekane-114953.html

  • Tour du Rwanda 2022 yegukanwe n’umunya- Eritr… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, nibwo hakinwaga agace ka Munani ari nako gace ka nyuma ka Tour du Rwanda. Abasiganwa bahagurutse kuri Canal Olympia ku isaha ya saa 10:30 za mugitondo, aho Perezida wa Repuburika Paul Kagame ariwe wafunguye aka gace ku mugaragaro.

    Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda ya 2022

    U Rwanda rwari rugihanze amaso abana barwo bari mu bakinnyi 68 bakinnye agace ka nyuma. Natnael Tesfatsion usanzwe ukinira ikipe ya Drone Hopper, niwe wegukanye Tour du Rwanda akoresheje amasaha 23, iminota 25 n’amasegonda  34.

    Mugisha Moise yatwaye agace ka mbere akoresheje amasaha 2, iminota 8 n’amasegonda 15

    Manizabayo Eric ni we munyarwanda waje hafi ku mwanya 9 arushijwe iminota 2 n’amasegonda 49. Mugisha Moise yakoze amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere wegukanye agace ka Tour du Rwanda kuva yajya kuri 2,1. Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda ya kabiri, nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda ya mbere mu 2020.

    Imyitozo yo gusoza Tour du Rwanda yari yose

    Perezida wa Repuburika Paul Kagame yitabiriye umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114952/tour-du-rwanda-2022-yegukanwe-numunya-eritrea-mugisha-moise-atwara-agace-ka-nyuma-114952.html

  • Ishyirahamwe rya Judo ku isi ryakuye perezida Putin mu banyacyubahiro baryo #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino Njyarugamba wa Judo ku Isi ryakuye Perezida w'u Burusiya Vladmir Putin,mu banyacyubahiro baryo kubera intambara yagabye kuri Ukraine.

    Putin wabaye umwe mu bakinnyi b'imena muri uyu mukino,yari yarashyizwe mu bayobozi b'icyubahiro baryo ariko yabyambuwe nyuma y'ibitero yagabye kuri Ukraine guhera ku wa Kane.

    Perezida w'Uburusiya yatsindiye umukandara w'umukara wa judo ndetse akaba yarananditse igitabo kivuga kuri siporo, yise 'Judo: History, Theory, Practice'.

    Putin yagizwe perezida w'icyubahiro wa IJF mu mwaka wa 2008, umwanya ukomeye muri siporo y'isi,yanarebye umukino wa Judo mu mikino ya Olimpiki ya London 2012.

    Ariko, ubuyobozi mpuzamahanga bw'iri shyirahamwe, ejo bwemeje ko bwitandukanyije n'uyu mufana wabo uzwi cyane, bamwambura by'agateganyo icyubahiro bamuhaye

    Mu magambo yabo bagize bati: 'Dukurikije amakimbirane akomeje kubera muri Ukraine, ishyirahamwe ry'umukino mpuzamahanga rya Judo riratangaza ko rihagaritse Bwana Vladimir Putin nka perezida w'icyubahiro akaba na ambasaderi w'ishyirahamwe mpuzamahanga rya Judo,'

    Mu itangazamakuru mpuzamahanga hakomeje gukwirakwira inkuru zigaragaza ko ingoma ya Putin mu Burusiya ishobora kuba iri mu marembera bitewe n'uko igitero yateganyaga ko kizakomeza gukorwa inyungu zose zihengamiye ku ruhande rwe cyazamuye uburakari mu mpande zose z'Isi.

    Abakuru b'Ibihugu by'ibihangange n'Imiryango Mpuzamahanga bahagurutse bamwamagana ndetse banamufatira ibihano bitandukanye.

    Ku rundi ruhande n'abaturage bo mu bihugu bitandukanye bagiye bikusanyiriza kumwamagana bagaragaza uburakari budasanzwe bw'umuyobozi watinyuze kugaba ibitero ku kindi gihugu mu kinyejana cya 21.

    Ikibabaje ni uko n'abaturage batari bake mu Burusiya bagaragaje ko batari ku ruhande rw'icyemezo cy'umuyobozi wabo cyo gutera ikindi gihugu, babigaragariza mu myigaragambyo no mu nyandiko zihamagarira imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ishyirahamwe-rya-judo-ku-isi-ryakuye-perezida-putin-mu-banyacyubahiro-baryo

  • Imana iguha ibya ngombwa ntiguha byose – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu Isengesho ryo gusengera Igihugu n’abayobozi bacyo, ndetse no gushima Imana, isengesho rizwi nka 'National Prayer Breakfast’ rikaba ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022.

    Iryo sengesho ryitabirwa n’abantu bari mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi bakuru b’ibihugu, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye abikorera ku giti cyabo, abo muri sosiyete sivile ndetse n’inshuti z’u Rwanda hrimo n’iziba zaturutse mu mahanga.

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ari Igihugu cy’Imana, kandi na we yemera Imana ko ishobora byinshi kurusha umuntu. Icyakora ngo kugira ngo ibyo itanga bigere ku wo ibigenera na we agomba gukora cyane kandi agakorana ubunyangamugayo.

    Agendeye ku rugero rw’umwami Dawudi uvugwa muri Bibiliya wahanganye n’ibikomerezwa akabihirika byashakaga kumuhitana, Perezida Kagame avuga ko ibyo yabishobojwe n’Imana ariko na we akagira byinshi akora.

    Yagize ati 'U Rwanda rwanyuze muri byinshi rutakaza abantu batagira ingano, ruhura n’ibibazo byinshi ariko ni byiza ko abantu bashingira ku bibazo bikomeye banyuramo bikababera intangiriro yo kwiteza imbere, u Rwanda nk’Umwami Dawidi'.

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwatereranwe n’amahanga, Isi yose ikarwanga ariko rukaza gutsinda ibyo bigeragezo rukizibukira imijugujugu n’ibindi byago barushakiraga rukaba rugeze ku ntera ishimishije.

    Perezida Kagame avuga ko iterambere ry’u Rwanda n’uko rugaragara mu ruhando mpuzamahanga, hari ibyo Imana ifasha Abanyarwanda kugeraho, ariko kubigeraho bisaba gushyiramo imbaraga kugira ngo bikorwe neza.

    Perezida Kagame avuga ko inzego za Leta n’iz’amadini n’inyigisho zigenda zitangwa, kandi nziza zikwiye no kujyana n’ibikorwa kuko 50% by’inyigisho zitangwa bikwiye kuba bifasha kubigeraho kuri 50% isigaye.

    Agira ati 'Abantu bigisha bavuga bakitangaho ingero buri rugero rwose rwiza rukaba bo, ibyo nta kibazo mbifiteho, ariko ngutegerejeho kuba urugero ku byo wigisha, ibyo ni byo bituma habaho impinduka, mu gihe bitabaye ibyo uba uta igihe cyawe ku busa'.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko kwigirira icyizere ari kimwe mu byatuma Abanyarwanda n’Abanyafurika babasha kugira ibyo bakora ngo biteze imbere kuko bidakwiye ko Abanyafurika ari bo bahora ari urugero rubi.

    Agira ati 'Habura iki ngo tureke guhora turi urugero rubi, bipfira he, abandi ko bishoboka twebe kuki? Ngira ikibazo uwampa amahirwe nkaruhuka nkajya kugira ibindi nkora. Simbona aho umuntu ava ikantarange akaza agutunga urutoki ngo ukore uko atekereza wowe uri Imana ya hehe'?

    Perezida Kagame avuga ko buri wese agira uko abona ibintu n’uko aba yifuza uko bikorwa kubera icyo agamije, ibyo ngo bikaba bivuze ko ibyo yumva n’uko ashaka gukora ibintu bimufitiye akamaro ubwe aho kubihatira abandi.

    Mu gutangira ijambo rye, Perezida Kagame yasabye abitabiriye iri sengesho gufata umunota wo kwibuka Abanyamerika babiri bari inshuti zikomeye z’u Rwanda, bakaba baherutse kwitaba Imana. Abo ni Dr. Paul Farmer na Joe Ritchie.

    Perezida Kagame ati 'Bari barabaye Abanyarwanda, inshuti zacu. Bagize uruhare runini mu itermbere ry’iki Gihugu.'

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imana-iguha-ibya-ngombwa-ntiguha-byose-perezida-kagame

  • Mugisha Moise yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace ka Tour du Rwanda kuva yajya kuri 2.1 #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Mugisha Moise ukinira ProTouch yo muri Afurika y'Epfo yegukanye Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2022 kasorejwe kuri Canal Olympia ku i Rebero nyuma yo gusiganwa intera y'ibilometero 75,3.

    Mugisha wasatiriye muri metero 500 za nyuma, yakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n'amasegonda 16, ibihe yanganyije na Sandy Dujardin na Alexandre Geniez bakinira TotalEnergies.

    Bamwe baremeza ko barebye uko byagenze mbere gato y'umurongo wa nyuma uyu mufaransa Alexandre na mugenzi we Sandy Dujardin baretse ku bushake Mugisha agatsinda, abandi bakavuga ko ibyo bigoye kubihamya.

    Ni we Munyarwanda wa mbere utwaye agace ka Tour du Rwanda kuva igeze ku rwego rwa 2,1 mu 2019.

    Yakoze akazi gakomeye aca k'umufaransa Alexandre Geniez wageze kuri 1km ari imbere ho amsegonda 28.

    Mugisha niwe munyarwanda wegukanye agace kamwe muri iri siganwa uyu mwaka.
    Mugisha niwe mukinnyi wa mbere w'umunyarwanda utwaye Etape kuva mu w'i 2018.

    Umukinnyi w'umunya Eritrea, Natnael Tesfazion ukinira Drone Hopper-Androni Giocattoli yo mu Butaliyani niwe wegukanye Tour du Rwanda ya 2022 yakinwaga ku nshuro ya 14.

    Ku rutonde rw'uyu munsi aba bombi bahagereye rimwe, Budiak ku mwanya wa 9 naho Natnael kuwa 10. Ku rutonde rusange Natnael asiga Budiak amasegonda make

    Iyi ni inshuro ya 2 uyu mugabo w'imyaka 22 yegukanye iri rushanwa kuko no muri 2020 yayegukanye.

    Kuva mu 2018, ubwo Umunyarwanda Samuel Mugisha aheruka gutwara iri siganwa, izindi nshuro ryegukanywe n'abanya-Eritrea babiri n'umunya-Espagne umwe.

    Mu 2019, iri siganwa ryazamuriwe urwego rijya ku rugero rwa 2.1 rw'amasiganwa yo ku rwego rukurikira urwa mbere ku isi.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mugisha-moise-yakoze-amateka-yo-kwegukana-agace-ka-tour-du-rwanda-nyuma-yo

  • Kayonza: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 mu Mudugudu wa Gikumba mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yemereye IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi.

    Yagize ati ” Byabaye ejo, amakuru yatanzwe n'umugore w'uyu mugabo. Ntabwo yari yiriwe mu rugo atashye ageze mu rugo umwana we w'umukobwa w'imyaka 12 aramusanganira amubwira ko se yamusambanyije, umwana niwe watanze amakuru.”

    Gitifu Gatanazi yavuze ko ngo umugabo akimara kumenya ko amakuru yamenyekanye, yahise atoroka ariko ku bufatanye n'abaturage aza gufatwa kumugoroba ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Mukarange.

    Yavuze ko ari ibintu bigayitse kubona umugabo asambanya umwana we yibyariye, asaba ababyeyi kudateshuka ku nshingano zo kurera abana babo neza, abasambanya abana yavuze ko hari amategeko kandi azajya abakanira urubakwiriye.

    Byabereye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umwana-yibyariye

  • Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije agace ka 8 Tour du Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame niwe watangije agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022 katangiriye kuri Canal Olympia ndetse niho kanasorezwa kuko abakinnyi 68 bagiye kuzenguruka umujyi wa Kigali.

    Muri iki gitondo, nibwo Perezida Kagame yageze kuri Canal Olympia i Rebero, atangiza agace ka nyuma k'irushanwa rya Tour du Rwanda riri kuba ku nshuro ya 14.

    Iri rushanwa rikomeye muri Afurika,abasiganwa barakora ibirometero 75.3 bambuka Umujyi wa Kigali.

    Perezida Kagame yageze ikirenge mu cya Emmanuel Macron,nawe ukunze kwitabira Tour de France ndetse akajyana n'abakinnyi umunsi wose.

    Biteganyijwe ko Perezida Kagame arazengurukana n'abakinnyi inshuro 2 kugira ngo arebe uburyohe bw'igare rimaze gushinga imizi mu Rwanda.

    Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu 2019 mu gihe hagati ya 2009 na 2018 yari kuri 2.2.

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare,harakinwa umunsi wa nyuma w'isiganwa mpuzamahanga ry'amagare rizenguruka igihugu 'Tour du Rwanda' risorezwa mu Mujyi wa Kigali (kuri Canal Olympia, Rebero), hakinwa Agace ka Munani gafite intera y'ibilometero 75,3.

    Abakinnyi 94 nibo batangiye Tour du Rwanda2022 , kuri ubu hasigayemo abakinnyi 68, aribo bagiye gukina Etape ya nyuma.

    Natnael Tesfazion wo muri Eritrea, ariko ukinira ikipe yo mu Butaliyani, niwe ufite 'Maillot Jaune'.

    Inyuma ye ho amasegonda 23 hari Budiak Anatoli wo muri Ukraine.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-repubulika-paul-kagame-yatangije-agace-ka-8-tour-du-rwanda

  • Perezida Kagame yitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku musozi wa Rebero ahazwi nka Canal Olympia, ni bwo hakinwaga agace ka munani ari nako ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022.

    Saa yine n’igice nibwo abakinnyi batangiye isiganwa ry’aka gace ka nyuma, rikaba ryatangijwe na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame.

    Isiganwa ryo kuri iki Cyumweru rigizwe n’ibirometero 75.3, rikaba ryatangiriye ku i Rebero aho abasiganwa bazengurutse ibice by’umujyi wa Kigali bakongera bagasoreza ku i Rebero.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/perezida-kagame-yitabiriye-isozwa-rya-tour-du-rwanda

  • Iburengerazuba: Amasambu arenga ibihumbi 390 y'abaturage abaruye kuri Leta – #rwanda #RwOT

    Mu bibazo bigaragara muri serivise z'ubutaka harimo ikibazo cy'ubutaka bw'abaturage bwanditse kuri Leta, ikibazo cy'ubutaka bwa Leta bwanditse ku baturage n'ikibazo cyo kuba abaturage batinda guhabwa serivise z'ubutaka.

    Mu mwaka wa 2009, ubwo hatangiraga gahunda yo kubaruza ubutaka hari abaturage batabaruje ubutaka bwabo. Ubu butaka butabarujwe Leta yabwibarujeho by'agateganyo kugira ngo ba nyirabwo nibahuguka izabubandikeho

    Imibare itangwa n'Intara y'Iburengerazuba igaragaza ko muri iyi ntara kuva tariki 31 Ukuboza 2020, amasambu 10182, ariyo amaze kwandikwa kuri ba nyirayo mu gihe andi masambu 396 450 y'abaturage acyanditse kuri Leta.

    Abaturage bibarujeho ubutaka bwa Leta, uturere turabegera tukabasaba gusubiza Leta ubwo butaka. Ubutaka 2082 nibwo abaturage bamaze gusubiza Leta, hasigaye 2278 abaturage batarasubiza Leta.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'igihugu cy'imicungire y'imikoresheze y'ubutaka Mukamana Espérance, yavuze ko kugira ngo bamenye ahari ubutaka bwa Leta abaturage bibarujeho bifashisha komite z'ubutaka.

    Ati “Umuturage hari igihe yandikishaga ubutaka, yaba yadikanyije na Leta akiyongereraho n'aha Leta hamwegereye, ibyo iyo bigaragaye bisaba ko abantu bakora isesengura rihagije bakifashisha komite z'ubutaka ziri ku kagari kuko zifite mu nshingano kwemeza ba nyiri ubutaka kugira ngo hagaragare amakuru nyayo bikosorwe”

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba serivise z'ubutaka zitinda, agasaba uturere tudafite abakozi bashinzwe serivise z'ubutaka kubashaka byihuse izi serivise zitakajya zitangirwa ku gihe.

    Habitegeko avuga ko kugeza ubu muri serivise z'ubutaka ariho hagaragara ibibazo byinshi by'abaturage kuko 95% by'ibibazo abaturage bageza ku bayobozi ari ibibazo by'ubutaka.

    Mu rwego rwo kwihutisha serivise z'ubutaka Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka giherutse guha ba noteri bigenga uburenganzira bwo gutanga serivise z'ubutaka.

    Iki kigo kandi giteganya gushyira serivise z'ubutaka mu ikoranabuhanga, ku buryo muri 2024 umuturage azajya asaba serivise y'ubutaka akayibona bitabaye ngombwa ko hakoreshwa impapuro.

    Amasambu asaga ibihumbi 390 mu Burengerazuba yanditswe ku baturage kandi ari aya Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-amasambu-arenga-ibihumbi-390-y-abaturage-abaruye-kuri-leta

  • TdRwanda2022: Cogebanque yorohereje abakiliya kubona serivisi z'imari hakoreshejwe 'Internet Banking' – #rwanda #RwOT

    Muri Tour du Rwanda, iyi Banki Nyarwanda yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi zabafasha kwiteza imbere no kubona serivisi z'imari hafi yabo bakoresheje internet.

    Ni uburyo bwiswe Internet Banking bwatangijwe mu 2017 hagamijwe gufasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki aho baba bari hose kandi batavunitse.

    Hari hanagamijwe kugendana na gahunda u Rwanda rwihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho ryifashishwa mu ihererekanywa ry'amafaranga nk'uburyo bwizewe, bwihuta kandi bunogeye ababukoresha.

    Ubu butumwa buri mu bwahawe abatuye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali i Nyamirambo, ahahagurukiye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022, gasorezwa muri Mont Kigali nyuma yo kunyura i Gicumbi.

    Antoine Iyamuremye Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko Internet Banking yorohereje abakiliya bayo.

    Yagize ati 'Ushobora kubona serivisi zacu ukoresheje uburyo bwa Internet Banking, aho ubasha gukoresha konti yawe hifashishijwe murandasi. Ubu buryo bufasha kuba wakwishyura umuntu umwe cyangwa itsinda ry'abantu ako kanya amafaranga akabageraho kandi ushobora kuyikoresha aho waba uri hose ku Isi.'

    Yanavuze ko Internet Banking ifite umutekano wizewe ku muntu uyikoresha kuko idatuma ahura n'ibibazo byo kuba yakwibwa.

    Ati 'Umuntu ushaka koherereza abantu amafaranga, ibyo na byo birakorwa. Ubu buryo burizewe kandi bufite umutekano kuko tuguha umubare w'ibanga ['one-time password'], aho buri uko winjiyemo ubasha kwinjira muri konti yawe ukaba wakora ibintu bitandukanye. Ikindi cyiza cyayo ni uko ibika ibyakozwe, ubutaha ukabibona mu buryo bworoshye.'

    Cogebanque kandi yatangije uburyo bwa SchoolGEAR bufasha ibigo by'amashuri kumenya ko amafaranga y'ishuri yishyuwe mu buryo bwihuse.

    Iyamuremye yakomeje ati 'SchoolGEAR ni uburyo bwo kwishyura amafaranga y'ishuri, aho ibigo byose bikorana na Cogebanque tubishyira muri ubwo buryo aho umwana ahabwa kode, akajya ku ishami rya Cogebanque akishyura amafaranga y'ishuri, yagera kuri konti y'ikigo, kigahita kibona amakuru.'

    Ibyo kandi bishobora gukorerwa ku mu-agent cyangwa hakifashishwa uburyo bwa internet.

    Cogebanque iri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda 2022. Ni yo ihemba umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi; mu gihe irushanwa rigana ku musozo, Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite ni we wambaye uyu mwambaro nk'umukinnyi uzamuka cyane.

    Uburyo bwa Internet Banking butuma umukiliya ashobora kubona serivisi za Cogebanque mu buryo bworoshye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tdrwanda2022-cogebanque-yorohereje-abakiliya-kubona-serivisi-z-imari