Category: Uncategorized

  • RDC : Abarimu bo mu mashuri abanza ya Leta babyukiye mu myigaragambyo #rwanda #RwOT

    Abarumu bigisha mu bigo by'amashuri abanza ya Leta muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo bazindukiye ku biro by'urugaga rwabo (SYNEEPP) kuhakorera imyigaragambyo idahagarara.

    Bavuga ko mu cyumweru gishize Leta yatangaje ko ibongereye umushahara kandi bigahita bitangira mu ntangiriro z'uku kwezi ariko bikaba bitarakozwe.

    Urugaga rwa SYNEEPP bahuriyemo nk'abarimu b'amashuri abanza rwahamije aya makuru , ruvuga ko aba barium biyemeje kureka akazi ahubwo bagakora imyigaragambyo kugera Leta yemeye kubaha umushahara yabemereye kandi mu maguru mashya.

    Umunyamabanga wa SYNEEP, Ignace Mbala Keto, yavugiye imbere y'itangazamakuru ryo muri Congo ibyo bemeranije mu ihuriro.

    Yagize ati'nyuma yo kwitegereza neza twasanze umushahara mwarimu yemerewe nta cyahindutse yewe habe n'atanu yiyongereyeho, kandi nta n'ikizere Leta iduha ko bizahinduka'

    Akomeza avuga ko biyemeje guhagarika akazi mu buryo bwose mu bigo byose by'amashuri abanza ya Leta guhere uyu munsi tariki 2Gicurasi 2022.

    Uru rugaga rw'abarimu bo mu mashuri abanza rukoze imyigaragambyo habura ibyumweru bike ngo umwaka w'amashuri wa 2021-2022 ugere ku musozo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/rdc-abarimu-bo-mu-mashuri-abanza-ya-leta-babyukiye-mu-myigaragambyo

  • Miliyoni 43 mu 185 zakusanyijwe, rutahizamu ukomeye, bamwe mu batumiwe ntibaje – Ibyaranze inama ya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Inama nyunguranabitekerezo ya Rayon Sports yabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, yasize iyi kipe ikusanyije miliyoni 43 mu 185 zizifashishwa ku isoko ry’abakinnyi umwaka utaha w’imikino.

    Ni inama yabereye mu Rugando kuri apartment imwe yegeranye na hoteli iri hafi y’umurenge wa Kimihurura.

    Iyi nama intego nyamukuru yayo kwari ukungurana ibitekerezo cyane cyane ku hazaza ha Rayon Sports, ndetse hanashakwa ubushobozi bwazafasha iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino no kureba uko barangiza uyu mwaka nta bibazo bijemo.

    Yari yatumiwemo abayobozi b’amatsinda y’abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri iyi kipe, aba biganjemo abagiye bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye.

    Gusa siko bose baje kuyibonekamo kuko nka Muvunyi Paul, Muhirwa Freddy, Gacinya Chance Denis … ntabwo bahabonetse ni mu gihe ariko abarimo nka Kayiranga Vedaste na Munyakazi Sadate bakurikiranye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Iyi nama yavugiwemo byinshi ariko bimwe muri ibyo ni uko perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yeretse abanyamuryango uburyo ikipe ihagaze n’uko bifuza umwaka utaha yaba imeze.

    Yabwiye abari bayitabiriye ko bamaze kumvikana na rutahizamu ukomeye wemeye gukinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino ndetse akaba anakurikirana imikino ya Rayon Sports.

    Yavuze kandi ko bateganya kuzakoresha miliyoni 185 ku isoko ry’igura ry’abakinnyi, aha harimo kugura abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abo bazakomezanya.

    Abitabiriye iyi nanama bakaba bakusanyije ubushobozi haboneka miliyoni 43 harimo miliyoni 39 n’ibihumbi 950 yatanzwe n’abari imbere mu gihugu n’ibihumbi 3600 by’amadorali byatanzwe n’abakunzi ba Rayon Sports baba hanze y’u Rwanda.

    Perezida wa Rayon Sports kandi yababwiye ko Akarere ka Nyanza kemeye kuba umuterankunga wabo aho kazajya gatanga miliyoni 100 ku mwaka, ni mu gihe kandi yavuze ko hari n’abandi baterankunga bagera muri 2 bari mu biganiro ndetse bigeze hejuru ya 80% ariko akaba yirinze kubatangaza.

    Perezida wa Rayon Sports yagaragarije abanyamuryango ishusho y’iyi kipe n’uko yifuza ko yazaba ibemeze umwaka utaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/miliyoni-43-mu-185-zakusanyijwe-rutahizamu-ukomeye-bamwe-mu-batumiwe-ntibaje-ibyaranze-inama-ya-rayon-sports

  • Imfungwa n'umurinzi wa gereza bari gushakishwa uruhindu #rwanda #RwOT

    Polisi y'Amerika irimo gushakisha imfungwa yatorotse gereza iregwa ibyaha by'ubwicanyi, hamwe n'umucungagereza waburanye na yo.

    Imfungwa Casey White n'umucungagereza Vicki White, baheruka kubonwa ku wa gatanu mu gitondo ku biro bya polisi by'akarere ka Lauderdale muri leta ya Alabama.

    Madamu White yavuze ko yari ajyanye iyo mfungwa gukorerwa igenzurwa ry'ubuzima bwo mu mutwe, ariko nyuma abategetsi batahuye ko icyo gikorwa kitari cyashyizwe kuri gahunda.

    Abategetsi barimo gukora iperereza ku kumenya niba Madamu White yarafashije iyo mfungwa gutoroka, cyangwa niba iyo mfungwa yaramushimuse.

    Nubwo bahuje izina, aba bombi nta sano bafitanye. Abategetsi bavuga ko Casey White akwiye gufatwa nk'umuntu 'witwaje intwaro kandi uteje akaga gakomeye' — ku ruhande rumwe bitewe n'uko ubu ashobora kuba afite imbunda y'uwo mupolisi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatanu, umupolisi mukuru w'akarere ka Lauderdale, Rick Singleton, yavuze ko Madamu White yavuye kuri gereza hamwe n'iyo mfungwa ahagana saa tatu n'iminota 30 za mu gitondo (9h30) ku isaha yaho.

    Alabama authorities searching for an inmate and the corrections officer who  removed him from jail - CNN

    Yabwiye bagenzi be bakorana ko agiye kumugeza ku rukiko ngo akorerwe isuzumwa ry'ubuzima bwo mu mutwe.

    Umupolisi mukuru Singleton yongeyeho ko uwo mupolisi yavuze ko nyuma yaho yari kujya kwa muganga kuko (umupolisi) yumvaga atameze neza.

    Nyuma gato ya saa tanu z'amanywa (11h) ku isaha yaho, hari umuntu wabonye imodoka y'uwo mupolisi iparitse ahaparikwa imodoka ho ku iduka rinini.

    Ahagana saa cyenda n'iminota 30 z'amanywa (15h30), abategetsi batahuye ko iyo mfungwa itagaruwe muri gereza, kandi nta n'umwe washoboraga kuvugana n'uwo mupolisi.

    Urwego rw'Amerika rugenzura iyubahirizwa ry'amategeko — ruzwi nka US Marshals Service — rwashyizeho igihembo kigera ku madolari 10,000 (miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda) ku muntu watanga amakuru yatuma Casey White yongera gufatwa, ndetse n'ajyanye n'ahantu Vicki White aherereye.

    Mu itangazo, Marty Keely wo muri US Marshal Service yagize ati: 'Byemezwa ko Casey White ateje inkeke ikomeye ku mupolisi no kuri rubanda'.

    Umupolisi mukuru Singleton yavuze ko Madamu White amaze imyaka hafi 25 akora muri uru rwego rwa polisi. Ni umuyobozi wungirije wa gereza, kandi zimwe mu nshingano ze harimo gutegura ibyo kujyana imfungwa ku rukiko.

    Yasobanuye ko icyemezo cye cyo kujyana imfungwa ku rukiko we wenyine cyarenze ku mategeko, kuko umuntu nk'uwo uregwa icyaha gikomeye gutyo ubusanzwe aherekezwa n'abapolisi babiri.

    Yagize ati: 'Nshobora kubabwira ko buri mukozi wese muri ibi biro yaguye mu kantu ko yaburiwe irengero no kubera ko ibi byabaye'.

    Umupolisi mukuru Singleton yavuze ko Madamu White inshuro nyinshi yagiye atorwa nk'umukozi wahize abandi mu kazi mu mwaka kandi ko yari 'umukozi w'intangarugero'.

    Yavuze ko ashaka gihamya ifatika mbere yo gushinja Madamu White gukora ikintu kibi icyo ari cyo cyose.

    Yagize ati: 'Yamufashije mu gutoroka? Birumvikana ko ibyo bishoboka. Rero turimo kwiga kuri ibyo nk'ikintu kimwe mu bigize iperereza. Yashimuswe bari mu nzira bajya ku rukiko? …afatwa atari ku bushake bwe? Birumvikana ko icyo ari ikindi kintu turimo kurebaho'.

    Uwo mupolisi mukuru yagize ati: 'Uko nzi iyi mfungwa, ndatekereza ko [umupolisi] ari mu byago uko ibintu byaba bimeze kose'.

    Ikirego cy'ubwicanyi

    White, w'imyaka 38, yaregwaga ibyaha bibiri by'ubwicanyi bishobora guhanishwa igihano cy'urupfu byo mu kwezi kwa cyenda mu 2020, mu gutera icyuma Connie Ridgeway wari ufite imyaka 58, nkuko bivugwa n'urwego US Marshals Service.

    Uru rwego rw'Amerika rugenzura iyubahirizwa ry'amategeko rwavuze ko yari asanzwe arimo gukora igifungo kijyanye n'urukurikirane rw'ibyaha byo mu 2015, birimo kwinjira mu nzu mu buryo bunyuranyije n'amategeko agakora ubujura, kwiba imodoka, no kwiruka atoroka polisi imuhagaritse.

    Abategetsi bongeyeho ko yemeye ko yakoze ubwicanyi. Ubwo yaburirwaga irengero, yarafungiye muri gereza y'akarere ka Lauderdale ategereje kuzaburanishwa.

    @BBC

    The post Imfungwa n'umurinzi wa gereza bari gushakishwa uruhindu appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/02/imfungwa-numurinzi-wa-gereza-bari-gushakishwa-uruhindu/

  • Undi mukobwa w’ikizungerezi yitabye Imana azize uburwayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa UWINGABIRE Chantal yitabye Imana azize kanseri yo mu maraso nyuma y'igihe kitari gito arwaye.

    Chantal yaraye yitabye Imana mu bitaro bya Nyamata aho yari amaze iminsi arwariye kanseri yo mu maraso.

    Uyu mukobwa yari amaze gihe kinini asaba ubufasha bwo kujya kwivuza iyi kanseri mu gihugu cy'ubugande, gusa ariko yitabye Imana atari yabona ubufasha buhagije.

    IWINGABIRE Chantal yitabye Imana akiri muto kubera ko yapfuye afite imyaka 26 y'amavuko, aho yazize kanseri yo mu maraso yari amaranye igihe kinini.

    Source : https://yegob.rw/undi-mukobwa-wikizungerezi-yitabye-imana-azize-uburwayi/

  • Yannick Mukunzi mu byishimo bikomeye n’umuryango we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Yannick Mukunzi ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko we n’umugore we bibarutse ubuheta.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo umugore wa Yannick Mukunzi, Iribagiza Joy yahishuye ko yibarutse, ni ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram atwite maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Imana irabikoze na none. Urakoze Mana ku bw’imigisha ya we yose, ikuzo ribe iryawe ubu n’iteka ryose.”

    Yannick Mukunzi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yaboneyeho na we atakagiza umugore we, amwibutsa ko amukunda.

    Ati “Uyu munsi ndashaka kugushimira ko wambereye umugore. Ubwiza bwawe bushongesha umutima wanjye. Ndagukunda cyane.”

    Iribagiza Joy na we yahise amusubiza ko ahora ashimira Imana yo yabahuje ndetse igaharura n’inzira zabo.

    Ati “Uri byose byanjye, warakoze kuba uwo uri we no kumbera umwunganizi muri iyi si. Mu by’ukuri nshimira Imana kuba yaratunganyije inzira zacu. Nshima Imana ku bwawe buri munsi. Ndagukunda cyane. “

    Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy basigaye batuye muri Sweden aho Yannick akina, yimuye umuryango we muri Mata 2021. Bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu Mukunzi Ethan wavutse muri 2016.

    Bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu none umuryango wagutse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yannick-mukunzi-mu-byishimo-bikomeye-n-umuryango-we

  • Dore abakinnyi Rayon Sports izongeramo ndetse n’amafaranga bazatwara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022 kuri Grazia Apartment Hotel, habereye inama nyunguranabitekerezo y'Umuryango wa Rayon Sports.

    Muri iyi nama yari yitabiriwe n'abahagarariye fan clubs, bamwe mu bayoboye Rayon Sports n'ababaye hafi yayo mu bihe bitandukanye, haganiriwemo ingingo zitandukanye by'umwihariko ku bijyanye no kurushaho kubaka ikipe yabo; bongeramo amaraso mashya.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragarije abitabiriye inama, umubare w'abakinnyi iyi kipe yifuza kongeramo, abo yifuza kongerera amasezerano ndetse n'amafaranga bizatwara.

    Dore imbonerahamwe igaragaza abakinnyi Rayon Sports yifuza kongeramo ndetse n'amafaranga bizatwara:

    Kugura abakinnyi bashya no kongerera amasezerano abahasanzwe, bizatwara agera kuri miliyoni 185

    Muri iyi nama kandi abayitabiriye bahise bakusanyiriza hamwe miliyoni 39 z'amanyarwanda ndetse n'ibihumbi 3 by'amadorali.

    Nubwo ariko yari inama yatumiwemo abayoboye Rayon Sports bose, hari bamwe mubayiyoboye batayigaragayemo nka Paul Muvunyi, Gacinya Chance Denys, Munyakazi Sadate, Paul Ruhamyambuga n'abandi.

    Source : https://yegob.rw/dore-abakinnyi-rayon-sports-izongeramo-ndetse-namafaranga-bazatwara/

  • Ikipe ya Rayon Sports yabonye akayabo k’amafaranga ihita isezera ku bukene – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu nama nyungurana bitekerezo yahuje abayobozi ba Rayon Sports ndetse n'ababana n'iyi kipe hakusanyijwe akayabo k'amafaranga azifashishwa n'iyi kipe.

    Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, nibwo habaye inama nyunguranabitekerezo aho yari yobowe na Perezida wa Rayon Sports UWAYEZU Jean Fidele.

    Intego y'iyi nama yari ukungurana ibitekerezo, harebwa icyakorwa ngo iyi kipe y'abafana benshi hano mu Rwanda igaruke mu bihe byiza yahozemo.

    Muri iyi nama kandi hakusanyijwe amafaranga agera kuri miliyoni 43 z'amanyarwanda, aya mafaranga azafasha iyi kipe kuzagura abakinnyi bashya.

    Ikipe ya Rayon Sports yiteguye gushora amafaranga menshi ku isoko ryo muri iyi mpashyi igiye kuza, aho bagomba kugura abakinnyi b'inkorokoro.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yabonye-akayabo-kamafaranga-ihita-isezera-ku-bukene/

  • Rutahizamu wa Apr Fc n’umugore we bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC ukina asatira BYIRINGIRO Lague n'umugore we UWASE Kelia bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.

    Ibi babitangaje babinyujije kuri Instagram ya BYIRINGIRO Lague, aho yashyizeho amashusho we n'umugore we bari kubyina berekana ku nda.

    Muri ayo mashusho baba bari kubyina imwe mu ndirimbo zigezweho hano mu Rwanda, aho bayibyina bari muri saloon y'inzu y'abo.

    Nubwo bacaye amarenga ko bagiye kwibaruka ntago batangaje igihe bazibarukira ndetse ntaga bahishuye igitsina cy'umwana bagiye kwibaruka.

    BYIRINGIRO Lague na UWASE Kelia bashakanye mu mpera z'umwaka ushize tariki ya 8 Ukuboza 2021 nyuma y'igihe kitari gito bari bamaze bakundana.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-apr-fc-numugore-we-bari-kwitegura-kwibaruka-umwana-wabo-wa-mbere-amafoto/

  • Umuzamu wa Etoile de l'est akomeje kuvugisha abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo habaye umukino APR fc yatsinzemo Etoile d'est ibitego bitatu kuri kimwe (3-1).

    Ni umukino umuzamu wa Etoile de l'est yahaye abakinnyi ba APR fc imipira ibiri yavuyemo ibitego ibintu bikomeje kutavugwaho rumwe n'abakunzi ba ruhago nyarwanda.

    Benshi mu bakunzi ba shampiyona y'u Rwanda bakomeje kwemeza ko umuzamu wa Etoile de l'est yakoze amakosa akomeye biganisha ikipe ye mu mazi abira dore ko ishobora kumanuka .

    Source : https://yegob.rw/umuzamu-wa-etoile-de-lest-akomeje-kuvugisha-abatari-bake/