Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Tanzania #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, wamujyaniye ubutumwa bwa Mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame.

    Perezida Samia yakiriye Minisitiri Biruta mu biro bye biherereye i Dar es Salaam, kuri uyu wa Gatanu Tariki 13 Gicurasi 2022.

    Ntihatangajwe ibikubiye muri ubu butumwa, Minisitiri Dr Biruta yajyanye muri Tanzania aherekejwe n'abarimo Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba n'abandi.

    Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

    Icyo gihe ibihugu byombo byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati  y'ibihugu byombi arimo agenga urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu.

    The post Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Tanzania appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/13/perezida-kagame-yoherereje-ubutumwa-mugenzi-we-wa-tanzania/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yoherereje-ubutumwa-mugenzi-we-wa-tanzania

  • DRC : Perezida Félix Tshisekedi arashaka kurandura burundu udutsiko duhungabanya umutekano #rwanda #RwOT

    Umukuru w'igihugu cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, yaraye atangije amahugurwa ya gisirikare agamije kwigisha imyitwarire n'imigenzereze iranga umusirikare nyawe.

    Perezidansi yatangaje ko yafashe ikemezo kihuta cyo guhugura amatsinda ya gisirikare mu gihugu kubera imyitrwarire ihabanye n'umwuga ikunze kuranga bamwe mubasirikare b'igihugu.

    Atangiza aya mahugurwa adasnzwe, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko igihe ari iki ngo bashyire akadomo ku bikorwa bitiza umurindi ubwicanyi n'ubuhotozi bwibasira abaturage bacu.

    Tshisekedi yakomeje yamagana imigirire yise idahwitse y'ingabo ze FARDC zikihuza n'imitwe yitwaje intwaro itemewe, bakarwanya indi mitwe nayo itemewe nko M23

    Akomeza avuga ko kwitwara muri ubwo buryo ntaho bitaniye no kuzimya umuriro umenamo amavuta!

    Félix Tshisekedi avuze ibi nyuma y'iminsi ine gusa imitwe igera kuri ine yiyemeje gushyira intwaro hasi ikihuza n'igisirikare cya FARDC , amasezerano yasinyiwe muri kivu y'amajyaruguru.

    Perezida wa Congo akomeje kugaragaza imbara mu kubaka kinyamwuga igisirikare cye FARDC, kandi birasa naho atiteguye gutezuka kuri iyi ntego.

    Ubwe yivugiye ko mu mateka ya RDC igisirikare kitigeze kibona ubushobozi nk'ubwo gihabwa ubu, bityo rero ngo n'umusaruro ugomba kugaragarira buri wese.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/drc-perezida-felix-tshisekedi-ararandura-burundu-udutsiko-duhungabanya

  • Hari abarangije kubona inyungu kuri CHOGM – Minisitiri Gatabazi – #rwanda #RwOT

    Muri iki kiganiro cyatambukaga kuri Twitter mu buryo bwo guhanahana ijambo [Twitter Space], hanasobanuwe amahirwe n'inyungu abaturage bazagirira mu kuba u Rwanda ruzakira Inama Nkuru ya Commonwealth izwi nka CHOGM.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe ngo rwakire iyi nama ya CHOGM kuko rwari rwiteguye kandi rufite ubushobozi bwo kuyakira cyane ko hari n'izindi nini rwagiye rwakira mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Bimaze iminsi bigaragara ko u Rwanda rufite uburyo bwo kwakira inama nini, zihuriramo abantu benshi, zagiye ziba mu bihe bitandukanye, tukaba turi abantu bafite agaciro n'ubushobozi bwo kwakira iyo nama.'

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko inyungu zo kwakira CHOGM ziruta kure cyane izo abantu bashobora gutekereza kuko kuri ubu hari n'abatangiye kuzibona kandi inama ikibura ibyumweru ngo itangire.

    Ati 'Ubu usibye n'inama izaba mu kwa Gatandatu, ubu ufite icyo avana kuri CHOGM hari abarangije kukibona, iyo mihanda ikorwa iratanga akazi, abagemura ibikoresho by'ubwubatsi, abagemura ibikenerwa hariya bose barabona akazi.'

    'Abakora mu bijyanye no kwakira abantu kandi nabo ubu hari abashyitsi batangiye kuza mu bijyanye no gutegura n'ibindi , bazakira abashyitsi baturuka hirya no hino ku Isi, amahoteli yacu azabacumbikira kandi bakire n'abayobozi banyuranye mu gihe iyi nama izamara. Buriya no kwakira abayobozi bakomeye ku rwego nka ruriya, aho baraye baha hongeye agaciro.'

    Minisitiri Gatabazi avuga kandi ko kugira abantu bagera ku bihumbi bitanu baturutse hirya no hino ku Isi bakinjira mu gihugu, bidasobanura gusa kwinjiza amafaranga mu bijyanye n'amacumbi n'amafaranga akoreshwa, ahubwo bigira izindi nyungu ziva mu bucuruzi cyangwa n'amasezerano atandukanye.

    N'i Bweyeye CHOGM izagerayo

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko muri iyi nama haba inama zihuza abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bikaba byavamo imikoranire y'ahazaza. Ni ibintu asobanura ko bifite inyungu z'igihe kirekire.

    Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko iyi nama itazagera muri Kigali gusa kuko n'umuturage w'i Bweyeye azagerwaho n'iyi nama.

    Ati 'Abaturage rero b'Abanyarwanda bari mu ntara bafite ibyo bejeje, bizaza mu Mujyi wa Kigali bohereza mu mahoteli, bafite ubworozi, ari inyama n'amata bishobora kuzaza bikagaburirwa muri za hoteli, bafite ibintu bacuruza by'ubukorikori bikazaza hano i Kigali bigatangwamo impano cyangwa bikagurwa.'

    Yakomeje agira ati 'Hari ibintu byinshi burya umuturage yungukira muri izi nama bitagombye no kumusanga hariya atuye hirya no hino ariko ibyo yohereje ku isoko iyo biguzwe, amafaranga nawe aba amugezeho.'

    Umwanya wo kwerekana isura nziza y'u Rwanda

    Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald yavuze ko iyi nama izaba umwanya wo kuba abazitabira bazabasha kwibonera n'amaso yabo u Rwanda babonaga mu binyamakuru no muri za raporo zirimo iziruvuga nabi cyangwa abarushinja kuniga ubwisanzure.

    Mutuyeyezu yavuze ko nk'abanyamakuru bazaza muri CHOGM, bazazanwa n'ingingo zitandukanye ariko hari n'abazareba n'andi makuru arimo n'ajyanye n'amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n'u Bwongereza ku bijyanye no kwakira abimukira.

    Ati 'Kuba rero haba igikorwa kiremereye, gihuruza amahanga, ibitangazamakuru […] ntekereza ko ari amahirwe akomeye cyane azatuma u Rwanda rugaragaza isura yarwo ya nyayo kandi ni na nziza cyane, bikaba byatanga n'umusaruro wunganira uwo Visit Rwanda imaze iminsi iri gutanga.'

    Yakomeje agira ati 'Iyi nama yagombaga kuba mu 2018, iyo ntera irimo ni ndende ku buryo bizanazana n'abanyamakuru benshi kurusha abari kuza mu 2020, ubwo rero ni amahirwe akomeye, ahubwo Abanyarwanda bitegure kuyabyaza umusaruro, abafite ibikorwa amahanga yabona bikurura n'abakerarugendo bazigaragaze ntibazapfushe ubusa ayo mahirwe.'

    Iby'ibanze kuri CHOGM

    CHOGM 2022 izaba hagati ya tariki 20-26 Kamena 2022, u Rwanda rukaba rwaremejwe nk'igihugu kigomba kwakira iyi nama mu 2018.

    Yagombaga kuba muri Kamena 2020, iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19, cyanatumye isubikwa bwa kabiri mu 2021.

    Biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel.

    Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth mu gihe cy'imyaka ibiri ikurikira.

    Byitezwe ko nibura abantu basaga 6000 bazaba bari i Kigali baturutse mu mahanga, ku buryo bazakenera aho kurara, amafunguro, gusura ibice bitandukanye by'igihugu n'ibindi.

    Uretse inama izahuza abakuru b'ibihugu, indi nama ikomeye ni izahuza abacuruzi, hazaba kandi inama ihuza urubyiruko, abagore, ihuza abayobora imiryango itari iya leta, ihuza abanyabugeni n'abahanzi ndetse hateganyijwe n'umwanya w'imikino n'imyidagaduro.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko aba mbere batangiye kugerwaho n’inyungu za CHOGM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abarangije-kubona-inyungu-kuri-chogm-minisitiri-gatabazi

  • INYANDIKO : Hahishuwe imikoranire ya FDLR na Zimbabwe n’uburyo Protais Mpiranyi witwaga Lizahanande yapfuye yitwa Ndume Sambao #rwanda #RwOT

    Mpiranya wahoze akuriye ingabo zirinda perezida ni umwe mu bantu bakomeye bari bagishakishwa n’ubutabera ku byaha bya jenoside.

    Ruriya rwego rwavuze ko nyuma y’iperereza ‘rigoye kandi rikomeye’ ubugenzacyaha bwabonye ko Mpiranya yapfuye tariki 05 Ukwakira (10) mu 2006 i Harare muri Zimbabwe.

    Urupfu rwe rwemejwe nyuma y’uko ikigo Netherlands Forensic Institute gitanze ubufasha mu gupima ADN/DNA y’ibisigazwa by’aho yashyinguwe, nk’uko itangazo rya ruriya rwego ribivuga.

    Biteganyijwe ko ubugenzacyaha bwa ruriya rwego butangariza abacamanza barwo guhagarika kumugaragaro ikirego kuri Mpiranya.

    Serge Brammertz umushinjacyaha mukuru wa ruriya rwego yatangaje ko urupfu rwa Mpiranya ari “intambwe ikomeye mu guha ubutabera abakorewe jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Mu itangazo, Brammertz yagize ati : “Kwemeza urupfu rwe biratanga ituze ryo kumenya ko adashobora gukora ikibi kurenzaho”.

    Mpiranya yaregwaga ibyaha umunani bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

    Yaregwaga uruhare mu kwica abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wa jenoside barimo uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana.

    Itangazo ry’uru rwego rivuga ko abantu batanu gusa aribo basigaye ku rutonde rw’abashakishwa narwo ku byaha bya jenoside.

    Cameroun yafashe Bagosora we aracika

    Inyandiko y’iperereza ryakozwe na ruriya rwego ivuga ko Protais Mpiranya yavutse mu 1956 mu cyahoze ari komine Giciye muri Gisenyi yitwa Protais Lizahanande.

    Nyuma yaje gufata izina rya mukuru we wapfuye witwaga Mathias Mpiranya.

    Yize ishuri rikuru rya gisirikare, ESO, arirangiza mu 1979. Mu 1993 yagizwe umugaba w’ingabo zirinda uwari umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana.

    Ingabo yari akuriye zagize uruhare rukomeye mu byabaye amasaha macye nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

    Ibyo birimo kwica Uwilingiyimana, gufunga no kwica abasirikare 10 b’ababiligi bari barinze urugo rwe, kwica Faustin Rucogoza wari minisitiri w’itangazamakuru, Félicien Ngango wari minisitiri w’abakozi n’umurimo, Joseph Kavaruganda wari perezida w’urukiko rw’itegekonshinga, na Fréderic Nzamurambaho wari minisitiri w’ubuhinzi.

    Indi foto ya Protais Mpiranya yatanzwe n’urukiko rwa Arusha

    Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga (7) 1994, Mpiranya yahungiye mu cyahoze ari Zaire ari kumwe na bamwe mu ngabo yari akuriye, muri Nzeri (9) 1994 abona passports n’umuryango we berekeza i Yaoundé muri Cameroon.

    Mu 1996 nyuma y’ifatwa rya Théoneste Bagosora muri Cameroun, Mpiranya yarahunze asubira muri Zaire mbere y’uko abategetsi baho bagera ku nzu ye bakayisaka, ariko umuryango we urasigara, nk’uko inyandiko y’iperereza ibivuga.

    Gufatanya n’ingabo za Zimbabwe no guhungirayo

    Ruriya rwego ruvuga ko Mpiranya yagiye mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba umukuru wa Horizon Brigade y’uwo mutwe.

    Yabonye inyandiko z’uko yitwa Alain Hirwa, ndetse amenyekana ku izina rya ‘Komanda Alain’ kandi ngo “akundwa cyane n’abarwanyi ba brigade yari akuriye”

    Hagati ya 1998 na 2002, Mpiranya na Horizon Brigade bakoranye n’ingabo za Zimbabwe (ZDF) muri DR Congo mu mirwano ikomeye muri Kasai na Katanga, kandi iyo bridage yarwanye ku duce dutandukanye muri Kinshasa na Lubumbashi ndetse ifasha kurinda ibirombe bya diyama by’i Mbuji-Mayi.

    Mu gukorana nabo, Mpiranya yubatse ubucuti n’abasirikare bakuru b’ingabo za Zimbabwe – zari zaraje muri DR Congo kurengera ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila.

    Icyo gihe “inshuro nibura imwe yagiye muri Zimbabwe ahagarariye FDLR gufata ubufasha”, nk’uko iyo nyandiko ibivuga.

    Nyuma y’amasezerano y’amahoro kuri DR Congo ya 2002 muri Africa y’Epfo, abakuru ba FDLR batari bashyigikiye ayo masezerano bakomeje kurwanya ubutegetsi bwa Kigali bakorera muri Congo, bituma ingabo zaho zitangira kubarwanya.

    Tharcisse Renzaho umunyamabanga mukuru wa FDLR yafashwe muri Nzeri 2002 ashyikirizwa urukiko rwa Arusha, Mpiranya nawe atinya gufatwa ahungira muri Zimbabwe mu mpera z’uwo mwaka.

    Ruriya rwego rwasigariyeho urukiko rwa Arusha ruvuga ko kwinjira muri Zimbabwe yabifashijwemo n’abategetsi baho.

    Umugore we n’abakobwa be nabo baje kuva muri Cameroun bajya i Kinshasa aho bafashijwe kuva bakajya muri Zimbabwe, naho bahava bajya mu Bwongereza.

    Yatuye mu gace k’abakire i Harare kandi akomeza ibikorwa byo gufasha FDLR ndetse abona passport mpimbano ya Uganda ku mazina ya James Kakule, akora ubucuruzi, kandi mu 2003 na 2004 umugore we n’abakobwa be bagaruka kumusura.

    Iminsi ya nyuma n’urupfu

    Mpiranya yakoraga ingendo zitondewe abifashijwemo n’inshuti ze n’abakorana nawe. Ariko nk’impunzi ishakishwa yagiye atakaza imbaraga n’ijambo yari afite mbere, nk’uko ruriya rwego rubivuga.

    Imyaka ya nyuma y’ubuzima bwe yaranzwe n’ubwoba ko aho aba hashobora kumenyakana agafatwa.

    Hagati mu 2006, Mpiranya yafashwe n’uburwayi bukomeye bw’igituntu cyo mu bihaha ajyanwa mu bitaro bya West End Hospital i Harare ku mazina ya Ndume Sambao.

    Yaravuwe biranga maze tariki 05 Ukwakira (10) 2006 arapfa, nyuma y’urupfu rwe umugore we yavuye mu Bwongereza aza kumushyingura mu muhango wateguwe n’inshuti ze tariki 17 Ukwakira.

    Inyandiko y’iperereza ivuga ko Mpiranya yashyinguwe mu irimbi riri hanze ya Harare ku mazina ya Ndume Sambao, kandi umuryango n’inshuti ze bagakomeza guhisha urupfu rwe n’aho yahambwe.

    Ibuye ry’imva ye ryanditseho amazina y’uwapfuye, ariko mu buryo bwitondewe kandi buhishe ku rundi ruhande ryanditseho ko aho ari aharuhukiye Mpiranya.

    “Gukomeza guhisha amakuru no kubangamira iperereza mu kumenya ibisigazwa bya Mpiranya byarakomeje kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka”, nk’uko inyandiko y’iperereza ibivuga.

    BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/INYANDIKO-Hahishuwe-imikoranire-ya-FDLR-na-Zimbabwe-n-uburyo-Protais-Mpiranyi-witwaga-Lizahanande-yapfuye-yitwa-Ndume-Sambao

  • Abaturarwanda barasabwa kwirinda abiyitirira ubuforomo bakabateza ibibazo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM), yizihije umunsi wahariwe abaforomo n’abaforomokazi ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, isaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abaturarwanda-barasabwa-kwirinda-abiyitirira-ubuforomo-bakabateza-ibibazo

  • Nyuma y'iminsi ikiganiro 'urukiko rw'ubujurire' gihagaze kigiye gusubukurwa n'umunyamakuru Muramira Regis #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo hagiye hanze amafoto y'uyu munyamakuru arimo asinya ari kumwe n'umuyobozi w'iyi Radio akaba n'umuyobozi w'ikiganiro cy'imikino, Sam Karenzi.

    Muramira Regis yakoreye werekeje kuri Fine Fm yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umucyo Radio, Radio1, BTN TV na City Radio yari amazeho imyaka 10.

    Amakuru dukura ku Isimbi n'uko ntagihindutse uyu munyamakuru azatangira gukora kuri uyu wa mbere akaba ari nabwo iki kiganiro kizasubukurwa aho agiye gusimbura Kalisa Bruno Taifa uherutse kujya gutura muri USA n'umuryango we.

    Kuwa 22 Mata nibwo ikiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire' cyaherukaga gutambuka, nyuma iyi Radio yatangaje ko cyabaye gihagaze kubera impamvu zitabaturutseho kizagaruka mu minsi ya vuba, bivugwa ko byatewe n'abanyamakuru bakoraga muri iki kiganiro bari bagiye kugenda barimo Taifa wagiye ndetse na Horaho Axel uteganya kujya muri Amerika nyuma y'ubukwe bwe buzaba muri Kamena 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nyuma-y-iminsi-ikiganiro-urukiko-rw-ubujurire-gihagaze-kigiye-gusubukurwa-n

  • Ababyeyi bajyanye mu nkiko umwana wabo kubera kutabaha umwuzukuru #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bo muri leta ya Uttarakhand mu majyaruguru y'Ubuhinde bareze umuhungu wabo umwe wenyine bafite kubera ko atarabaha umwuzukuru nyuma y'imyaka itandatu ashatse umugore.

    Sanjeev, w'imyaka 57, na Sadhana Prasad, w'imyaka 61, bavuga ko bakoresheje amafaranga yose bari barizigamiye mu kurera umuhungu wabo, bamurihira ishuri ryo kwiga kuba umupilote ndetse bamukoreshereza n'ibirori by'ubukwe bihenze.

    Barimo gusaba impozamarira ingana n'amadolari y'Amerika hafi 650,000 (angana na miliyoni 670 mu mafaranga y'u Rwanda) mu gihe umwuzukuru yaba atavutse mu gihe kitarenze umwaka umwe.

    Umuhungu wabo n'umugore we bisa nkaho nta cyo barabivugaho ku mugaragaro.

    Iki kirego mu rukiko kidasanzwe cyatanzwe hashingiwe ku “itotezwa mu bitekerezo” abo babyeyi bavuga ko bakorewe.

    Prasad, se w'uwo muhungu, avuga ko yakoresheje amafaranga yose yari yarizigamiye, mu 2006 akohereza umuhungu we muri Amerika kwiga gutwara indege, bikamutwara amadolari y'Amerika 65,000 (miliyoni 67 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Yasubiye mu Buhinde mu mwaka wa 2007, ariko atakaza akazi ke, bituma umuryango we ugomba kumufasha mu buryo bw'amafaranga mu gihe kirenze imyaka ibiri, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru Times of India.

    Shrey Sagar, w'imyaka 35, nyuma yaje kubona akazi k'ubupilote. Ababyeyi be bavuga ko mu 2016 bakoresheje ubukwe bwe na Shubhangi Sinha, ubu ufite imyaka 31, bizeye ko bazabona “umwuzukuru wo gukina na bo” mu gihe cyabo k'ikiruhuko cy'izabukuru.

    Ababyeyi bavuga ko barishye kwiyakira ko mu bukwe kwabereye muri hoteli yo mu cyiciro cy'inyenyeri eshanu, imodoka ihenze y'amadolari y'Amerika 80,000 (miliyoni 82 mu mafaranga y'u Rwanda) n'ikiruhuko cy'ukwezi kwa buki cyo mu mahanga.

    Prasad yagize ati: “Umuhungu wanjye amaze imyaka itandatu ashatse ariko na n'ubu ntibateganya kubyara.

    “Nibura tubaye dufite umwuzukuru wo kumara igihe turi kumwe na we, akababaro kacu kazihanganirwa”.

    AK Srivastava, umunyamategeko ubunganira, yabwiye ikinyamakuru The National ko abo yunganira basabye ayo mafaranga “kubera ubugome bakorewe mu mutwe”.

    Yagize ati: “Ni inzozi kuri buri mubyeyi kugira umwuzukuru. Bari bamaze igihe kirekire bategereke kugira umwuzukuru”.

    Ikirego cy'abo babyeyi, cyatanzwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Haridwar, cyitezwe kuburanishwa mu rukiko ku itariki ya 17 y'uku kwezi kwa gatanu. Umuhungu wabo n'umugore we basa nkaho nta cyo barabitangazaho ku mugaragaro.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ababyeyi-bajyanye-mu-nkiko-umwana-wabo-kubera-kutabaha-umwuzukuru

  • Igiswahili cyagaragajwe nk'izingiro mu itumanaho rikwiye Umugabane wa Afurika – #rwanda #RwOT

    Kwemezwa kw'Igiswahili bivuze ko kizahabwa umwihariko ndetse imikoreshereze yacyo ikimakazwa haba mu mashuri, mu bucuruzi no mu bindi bikorwa muri Afurika.

    Mu ntego Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ufite n'uko mu 2023 muri Nyakanga, Igiswahili kizaba cyatangiye gukoreshwa mu bihugu byose yaba ibyo mu Majyaruguru ya Afurika, Amajyepfo, Uburasirazuba, Uburengerazuba na Afurika yo Hagati.

    Mu 2019 abagize Ishami rya AU rishinzwe Guteza imbere Indimi, ACALAN, bahuriye muri Tanzania bagamije gushaka uko hatezwa imbere indimi Nyafurika bibanda cyane ku Giswahili nk'ururimi rw'itumanaho ryagutse muri Afurika.

    Icyo gihe hemejwe ko hazashyirwaho itsinda rizashishikariza abayobozi ba Afurika mu kubishyira mu bikorwa.

    Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Rwanda abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika bagambiriye kwiga uko hashyirwa mu bikorwa gahunda yo gukoresha Igiswahili nk'ururimi rwa AU n'urw'itumanaho ryagutse muri Afurika.

    Iyi nama y'iminsi ibiri yateguwe na ACALAN ku bufatanye n'Inteko y'Umuco, yari ifite intego yo kureba uko imyanzuro yafatiwe muri Tanzania mu 2019 yatangira gushyirwa mu bikorwa muri Afurika yose, gushyiraho Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana, kugenzura no gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe.

    Yanarebye ku gushiraho Komite ishinzwe gukusanya inkunga n'ibindi by'ingenzi bikenewe mu guteza imbere Igiswahili.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ACALAN, Dr Lang Fafa Dampha, yavuze ko Igiswahili arirwo rurimi rwatowe rwo guhuriraho nk'Abanyafurika bityo buri wese akwiye kubigiramo uruhare ngo ibyo bigerweho.

    Yagize ati 'Hakenewe imbaraga nyinshi ngo tubigereho n'uruhare rwa buri wese, inkunga zacu ziva mu bafatanyabikorwa bacu aribyo bihugu by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.'

    Yakomeje avuga ko hagiye gushyirwaho Itsinda rishinzwe gukurikirana by'umwihariko uko inkunga zo gushyigikira iyi gahunda zakusanywa ndetse anashima bimwe mu bihugu bikomeje gushyiramo imbaraga mu guteza imbere igiswahili.

    Impuguke mu Ndimi, Prof Pacifique Malonga, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gutangira gufata ingamba kugira ngo ururimi ruzamukire rimwe.

    Yasabye ko mu Rwanda hashyirwaho urwego rushinzwe iterambere n'imikoreshereze y'Igiswahili bizoroshya mu kugiteza imbere mu gihugu.

    Yakomeje avuga ko hashyirwaho ingengo y'imari yo guteza imbere Igiswahili ndetse hagashyirwaho n'abarimu b'inzobere bo kucyigisha.

    U Rwanda nka kimwe mu bihugu byemeje kandi bishyigikiye iyi gahunda na rwo rwafashe ingamba zizarufasha kugira ngo umwaka utaha Igiswahili kizabe cyamaze gushinga imizi mu gihugu cyose.

    Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze Abanyarwanda bafite inyungu nyinshi mu kumenya Igiswahili.

    Yagize ati 'Ni byiza ko Abanyarwanda bakwiye kumenya uru rurimi mu rwego rwo kunoza neza imihahirane hagati yabo n'ibindi bihugu no koroshya itumanaho ndetse bakarumenya kugira ngo bateze imbere ibyabo nk'abagize Afurika.'

    Yavuze ko nyuma ko kwemeza Igiswahili nk'ururimi rw'ubutegetsi mu Rwanda hari gushyirwa imbaraga mu kucyigisha mu mashuri, abakozi kuko ari rwo ruzifashishwa mu kazi.

    Bimwe mu bihugu byari bisanzwe bikoresha Igiswahili byiyemeje gushyiramo imbaraga no gutanga umusanzu ngo n'ibindi biyoboke.

    Umushakashatsi akaba n'Umwanditsi muri Kaminuza ya Mwalimu Julius Nyerere muri Tanzania, Prof Aldin Kai Mutembei, yavuze ko kuba Igiswahili cyatangira gukoreshwa mu bihugu kidasanzwemo bisaba ubushake n'umurava.

    Yagize ati 'Tanzania nk'igihugu gikoresha Igiswahili twiyemeje gushyigikira iyi gahunda kuko dufite abantu benshi dushobora kohereza hanze kwigisha ndetse tukakira n'abandi baba bashaka kwiga.'

    Mu gushyigikira iyi gahunda Tanzania imaze gutanga ibihumbi 250$ muri ACALAN.

    Igiswahili ni rumwe mu ndimi zikoreshwa cyane ku Isi, aho abasaga miliyoni 200 bo mu bihugu bitandukanye baruvuga.

    Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko u Rwanda ruri gukaza ingamba zo guteza imbere Igiswahili

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ACALAN, Dr Lang Fafa Dampha, yasabye Abanyafurika bose gushyiramo imbaraga mu guteza imbere Igiswahili

    Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bya Afurika bitandukanye

    Impuguke mu Ndimi, Prof Pacifique Malonga, yasabye ko hashyirwamo imbaraga mu kwigisha Igiswahili mu Rwanda

    Nyuma y’iyi nama hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiswahili-cyagaragajwe-nk-izingiro-mu-itumanaho-rikwiye-umugabane-wa-afurika

  • Nyamirambo: Akabari ka Bauhaus kafashwe n'inkongi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    IGIHE yamenye ko aka kabari katangiye gushya mu masaha ya Saa kumi n'ebyiri, bikavugwa ko umuriro waturutse hejuru mu gisenge ugenda usatira ibindi bice.

    Ishami rya Polisi y'u Rwanda risanzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira kurwana no kugabanya ibyago by'uko hari ibyakwangirika. Ntabwo icyateye inkongi muri aka kabari kiramenyekana kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru

    Bauhaus ni akabari kazwi cyane kubera igisope gikunzwe kagira, kakamenyekana kandi ku nyama zizimya ipfa ari nayo mpamvu kari mu tubari dukunzwe i Nyamirambo, cyane cyane muri weekend.

    Bivugwa ko umuriro waturutse mu gisenge cy’aka kabari

    Polisi yagobotse izimya uyu muriro

    Ikirere cyari cyuzuyemo umwotsi nyuma y’uko aka kabari gafashwe n’inkongi y’umuriro

    Bauhaus ni akabari kazwiho kugira igisope gikurura abakiri bato n’abakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-akabari-ka-bauhaus-kafashwe-n-inkongi-amafoto